Minisitiri Mushikiwabo muri Cote d’ivoire na Burkina Faso nyuma yo guca muri Niger – Amafoto

Nyuma yo kuva muri Tunisia akerekeza muri Niger, muri iyi weekend ishize, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ukomeje kuzenguruka ibihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa abisaba kuzamushyigikira mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yakomereje muri Burkina Faso avayo yerekeza muri Cote d’Ivoire aho yakiriwe n’abakuru b’ibi bihugu. Muri Burkina Faso, minisitiri […]

Nick Minaj yeruriye Cardi B ko azapfa nakomeza gushotora abantu

Umuraperi Nick Minaj yatangaje ko mugenzi we Cardi B ashobora kuzahasiga ubuzima nakomeza gushaka guhangana n’abandi bantu. Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri Queen Radio ejo kuwa 10 Nzeri, Nick Minaj avuga ku bushotoranyi yakorewe na Cardi B  mu mpera z’iyumweru gishize mu birori bya ‘ NewYork Fashion Week’ Minaj yagize ati”  Gushaka kurambika ibiganza byawe […]

RDC: FDLR irabonwa nk’ishobora guhungabanya amatora

Imirwano yahuje ingabo za FARDC n’inyeshyamba za FDLR, yateje impungenge mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikinyamakuru DW gitangaza ko imirwano ya FDLR n’ingabo za Leta atari ikintu gishya ku butaka bw’iki gihugu, ariko ko iteye impungenge mu gihe habura amezi agera kuri atatu ngo batore umukuru w’igihugu. Gitangaza […]

Uganda: Umunyarwanda ukorera Loni arashinjwa ubwicanyi mu kwigarurira ubutaka bw’abandi

Umugabo w’Umunyarwanda witwa Isaac Ndahiro ukorera Umuryango w’Abibumbye ushinjwa kwigarurira ubutaka bw’abandi bungana na kilometerokare zisaga 2 nyuma yo kwirukana nabi ba nyirabwo  mu Karere ka Kiruhura, yahawe gasopo  n’umucamanza Bamugemereire. Biravugwa ko igice kimwe cy’ubu butaka kigaruriwe na Ndahiro  ari icy’uwitwa Christopher Kajjundira. Komisiyo yashinzwe gukurikirana iki kibazo ikuriwe n’umucamanza Catherine Bamugemereire, yagiye ahari […]

Hamisa Mobeto arashinja Diamond kumuharabika

Hashije iminsi mu bitangazamakuru byo muri tanzaniya humvikana amakuru avugako umunyamideli Hamisa Mobeto akaba n’umugore wa Diamond mu buryo butemewe n’amategeko ahamya ko yiteguye kujyana mu nkiko umugabo we Diamond amushinza ku muharabika. Ni nyuma y’uko umuhanzi Diamond Platnumz asohoye amajwi avuga ko Hamissa Mobeto yashatse ku murogesha we n’umuryango we ahaninia agamije ku mutwara […]

Uganda: Christine Mbabazi wari ihabara rya Kaweesi arasaba uburenganzira bwo kwidegembya

Umunyamategeko w’uburenganzira bwa muntu muri Uganda, Ladislaus Rwakafuuzi, yagejeje ikirego  imbere y’Urukiko rukuru asaba guha uburenganzira bwo kwidegembya Christine Mbabazi, wari inshuti (ihabara) ya AIGP Andrew Kaweesi, kuri ubu ufungishijwe ijisho atava mu rugo. Mu busabe bwe, Rwakafuuzi yavuze ko umukiriya we n’abana be bafungiwe mu rugo ruri Lungujja, mu nkengero za Kampala, kuva ku […]

Ibintu 6 bamwe mu banyarwanda batari bumva neza kandi bifite ingaruka ku buzima bw’igihugu

Mu gihe Leta y’ u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’ abaturage hari ingingo zimwe na zimwe zikomeza kuba ingorabahizi ndetse zihangayikishije ubuyobozi ndetse na Sosiyeti muri rusange. 1.Ibiyobyabwenge: Mu mbwirwaruhame z’abayobozi, akenshi bagaruka ku kibazo cy’ibiyobyabwenge banagaragaza ingaruka bigira ku buzima bw’igihugu ariko usanga hari ababyumvira mu gutwi kumwe […]

Umuhanzi Beka Flavour avuga ko agiye gukorana indirimbo na Dream Boyz ashinja kumushishura

Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Beka Flavour yatangaje ko hari gahunda yo gukorana indirimbo na Dream Boyz yo mu Rwanda. Inkuru dukesha Youtube Channel y’umunyamakuru wa Bongo5,  Godfrey Mgallah, Beka Flavour avuga ko  habayeho ibiganiro ku kuba yakorana indirimbo na Dream Boyz kuko ngo ari itsinda rikomeye mu Rwanda. Yagize ati” Twavuganye nabo ( Dream Boyz), […]

OTAN ihangayikishijwe bikomeye n’imyitozo karundura y’u Burusiya yahuriyemo ingabo zisaga 300,000

Ingabo z’u Burusiya kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Nzeri zatangiye imyitozo ya gisirikare ngarukamwaka yiswe Vostok-2018, aho guhera kuri iyi tariki  kugeza ku itariki 15 Nzeri abasirikare hafi 300,000 b’Abarusiya, ingabo 3,000 z’u Bushinwa ndetse na zimwe mu ngabo z’Aba-mongoles zihurira muri iyi myitozo bivugwa igiye guhuriramo ingabo zikubye inshuro 2 izari mu bikorwa […]

Perezida wa Koreya ya Ruguru arifuza kongera guhura na Trump

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bitangaza ko mugenzi we wa Koreya ya Ruguru yohereje urwandiko rusaba kongera guhura kwabo. Perezida Donald Trump n’uwa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un babonanye ku wa 11 Kamena 2018, muri Singapore bemeranya kugirana umubano udasanzwe. Uku kubonana kwaje nyuma yo guterana amagambo kwabo, […]

Rusizi: Abagore bacuruza Isambaza bavuga ko imibereho y’ imiryango yabo ikomeje kuzamba

Abagore bari basanzwe batunzwe n’ umurimo wo gucuruza isambaza zarobwe mu Kiyaga cya Kivu baratabaza bavuga ko ubuyobozi kuva bwafunga ikiyaga imibereho y’ imiryango yabo ikomeje kuzamba. Nyuma y’ amezi asaga abiri uburobyi bw’ Isambaza bumaze buhagaritswe, abagore bazicuruzaga basigaye bajya kuzirangura mu buryo bwa magendu, muri Repuburika iharanira Democarasi ya Congo, mu mujyi wa […]

Drake agiye gukemura amakimbirane ari hagati ye na Chris Brown yatewe na  Rihanna

 Umuraperi Drake atangaza ko ateganya gukemura ukutumvikana kuri hagati ya Chris Brown ahanini kwatewe n’uwigeze kuba inshuti yabo bombi ari we Rihanna. Drake avuga ko ibi azabikora mu rwego rwo guha icyubahiro umuraperi Mac Miller witabye Imana bitewe no kunywa ibiyobyabwenge akarenza urugero nk’uki IB Times ibitangaza. Umwe mu nshuti za hafi za Drake yatangarije […]

Niger ni igihugu cy’inshuti y’u Rwanda kandi Perezida Issoufou ni umuvandimwe wa Perezida Kagame — Min. Mushikiwabo

“ Niger ni igihugu cy’inshuti y’u Rwanda kandi Perezida Issoufou ni umuvandimwe wa Perezida Paul Kagame ”, ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 08 Nzeri, aho yari muri iki gihugu mu rwego rwo gukomeza gushaka abazamushyigikira mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa […]

Brad Pitt avuga ko ababajwe n’imyitwarire ya Angelina Jolie muri ibi bihe

Uwahoze ari umugabo w’icyamamare  muri sinema Angelina Jolie ari we Brad Pitt yatangaje ko amaze kurambirwa imyitwarire y’umugore we ndetse n’itsinda rimwunganira mu mategeko. Brad Pitt nk’uko Aol ibitangaza, avuga ko amaze kuzahazwa n’uburyo Angelina Jolie n’abanyamategeko be uburyo bihutira gushyira ku karubanda ibijyanye no kurera abana babo. Imwe mu nshuti za hafi z’uyu mugabo […]

Kenya: Gen Kale Kayihura uri mu bitaro arinzwe bikomeye hirindwa ko yatoroka

Abashinzwe umutekano bavuye muri Uganda na bagenzi babo bo muri Kenya bakajije uburinzi ku wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura kuri ubu uri kubarizwa mu Bitaro bya Nairobi. Gen Kale Kayihura akaba yarerekeje muri Kenya mu cyumweru gishize agiye kwivuza nyuma yo kwemeererwa gukurikiranwa adafunzwe n’Urukiko rwa gisirikare rwa makindye rumukurikiranyeho ibyaha […]

Naratunguwe cyane, ntabwo natekerezaga ko C. Ronaldo yava muri Real Madrid- Lionel Messi

Icyamamare muri ruhago, Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona avuga ko ubwo yumvaga inkuru y’uko mukeba we, Cristiano Ronaldo yavuye muri Real Madrid akerekeza muri Juventus, yatunguwe cyane. Ubwo yaganiraga na radiyo y’i Catalunya, yabajijwe uko yakiriye igurishwa rya mukeba we, Messi yasubije avuga ko Real Madrid yari ikipe nziza, ndetse ko kuba Ronaldo […]

IGP Emmanuel Gasana yasuye abapolisi b'u Rwanda bari muri Sudani y'Epfo

Umuyobozi mu kuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K Gasana kuri uyu wa 8 Nzeri, yasuye abapolisi bagera kuri 350 bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (UNMISS) Sudan y’epfo. Muri aba baPolisi harimo abo mu   itsinda rya (FPUs) bafite inshingano zo gucunga umutekano w’impunzi ndetse no kurinda abakozi b’umuryango w’abibumbye bakorera […]

Kwizera Olivier yahawe gasopo nyuma y'umukino amavubi yatsinzwemo na Côte d’Ivoire

Kwizera Olivier ukinira ikipe y’igihugu amavubi na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo yahawe gasopo n’umutoza we Luc Eymael nyuma yo kugaragaza imikinire idahwitse mu ikipe y’igihugu amavubi ubwo yakinaga na Ivory Coast kuru uyu wa 09 Nzeri 2018 i Kigali. Aya magambo agaraza ukutishimira imikinire y’umukinnyi we Kwizera Olivier,umubiligi Luc Eymael umutoza  wa […]

Uganda: Abanyamahanga 2 birukanwe bashinjwa gutegura izamuka rya Bobi Wine ku butegetsi

Abanyamahanga babiri, Umunyamerikakazi n’Umunyakanadakazi, bashinjwa gutegura gushyira ku butegetsi Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) birukanwe muri Uganda. Umwe muri aba, Anne Whitehead, umunyamwuga mu bijyanye n’itumanaho aherutse gusubira muri Canada iwabo ku gitutu cy’inzego z’umutekano. Mu kiganiro yahaye Chimpreports, Anne Whitehead  we yavuze ko yari akeneye akaruhuko kuko yari amaze igihe atabonana n’umuryango we kandi […]

RDC: Maneko w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi (ANR) yishwe arashwe n’umupolisi

Kuri iki Cyumweru, itariki 09 Nzeri 2018, agace ka Bendera gaherereye mu birometero 125 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kalemie muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kazindukiye mu mwuka mubi nyuma y’iyicwa ryumwe mu bakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubutasi (ANR) sosiyete sivile y’aha ivuga ko yarashwe nyuma yo guhangana n’abapolisi. Ngo hari ahagana saa 6:30 ku isaha […]

Imihanda 10 myiza kurusha iyindi ku Isi- AMAFOTO

Uko igihugu kiba gihagaze mu bukungu, bishobora no kwigaragariza mu bikorwaremezo gifite, imyumvire y’abaturage iganisha ku iterambere no kujijuka n’ibindi. Ni muri urwo rwego h irya no hino ku Isi, uhasanga ibikorwaremezo byubatswe bitwaye akayabo ku bw’inyungu Leta z’ibihugu ziba zibibonamo. Bwiza.com yifashishije imbuga za interineti zitandukanye, yabakusanyirije imihanda myiza kurusha indi ku isi, igaragara […]

Min. Nyirasafari yasabye ihuriro rishya ry’abagore bari mu nzego z’ibanze kwita ku bibazo byugarije umuryango

Abagize ihuriro rishya ry’abagore bari mu nzego z’ibanze mu Rwanda (Rwanda Network of Women in Local Government) basabwe kugira uruhare rufatika mu kwita ku bibazo bihangayikishije umuryango, no gukora ku buryo imiryango ibaho ubuzima bwiza. Ibi ni ibyasabwe na minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, ubwo hatangizwaga iri huriro, rigamije kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa bari […]

Ntiduteze kudohoka, kugeza igihe tuzaba nta bwandu bushya bwa Virusi itera SIDA dufite- Mme J. Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko Leta yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo harandurwe burundu ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu bana bavuka. Ibi umufasha w’umukuru w’igihugu yabitangarije kuri Petit stade mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018, ubwo yatangizaga ubukangurambaga [Free to Shine] “Umwana Wanjye, Ishema ryanjye”, bugamije kurandura Virusi […]

Umusore wandambagizaga yambenze avuga ko tutamwakirije inyama z’inkoko na Miitzing- NKORE IKI?

Muraho neza bavandimwe dukunda cyane, nifuza ko mungira inama nyuma y’inkuru ndende y’urukundo nari mazemo imyaka itatu, nishimye, numva ko ngiye kujya mu rwanjye ariko si ko byagenze kubera umusore tutarimo guhuza ku myumvire ndetse mbona yarangije no kumbenga. Mumbabarire cyane, amazina yanjye nirinze kuyatangaza n’aho ntuye ntabwo nifuza ko hamenyekana, kuko abantu bahita bamenya […]

Kinshasa: Umugabo yishe umwana w’umukobwa w’imyaka itanu amaze kumusambanya

Umugabo w’imyaka 30 arashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itanu, arangije aranamwica. Uyu mugabo utatangajwe amazina, yakoze aya mahano ku wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018, amwica ubwo yari amaze kumusambanyiriza mu nzu ye, muri Kimbangu 1, Komini Kalamu (Kinshasa), ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 8 Gicurasi 2013, nibwo Juliana Kutonda […]

Abantu 19 bahitanwe n’impanuka y’indege muri Sudani y’Amajyepfo

Ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2018, ubwo indege yakoraga impanuka itwaye abagenzi, 19 muri 22 bari bayirimo bahise bahasiga ubuzima. Radiyo Ijwi rya Amerika itangaza ko iyo ndege yakoze impanuka ubwo yari ivuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kiri mu murwa mukuru i Juba, ikaba yari yerekeje mu gace ka Yirol. Umwe muri batatu babashije […]

Uganda: Abasaga 100 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwagiye ku ruhande rw’u Rwanda

Abaturage basaga 100 mu Karere ka Rukiga ahitwa Kamwezi mu gihugu cya Uganda, barasaba guverinoma kubaha ingurane  y’ubutaka bwabo bavuga ko bwagiye ku Rwanda ubwo habaga kongera kugaragaza imbibi z’ibihugu byombi mu gikorwa cyabaye muri Werurwe 2014 ababishinzwe bagashinga izindi mbago zigaragaza aho ibihugu byombi bigabanira. Abari gusaba guverinoma kugira icyo ikora, barimo uwahoze ari […]

Iyo abana basoma ururimi rw’Ikinyarwanda, bibafasha gutyaza ubwenge bwabo- Min. Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Isaac Munyakazi avuga ko kuba abana bakomeje gutozwa no gushishikarizwa gukunda gusoma Ikinyarwanda, ari nako bizabafasha gutyaza ubwenge bwabo, bakamenya n’izindi ndimi z’amahanga by’umwihariko bagatsinda neza amasomo yabo. Ku wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwandika, kubara no  Gusoma, ibirori byabereye mu murenge wa […]

Icyo Leta ivuga kuri Raporo ishinja Perezida Nkurunziza n’Imbonerakure guhohotera abaturage

Komisiyo yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye gukora iperereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, yashyize hanze raporo ku wa 5 Nzeri 2018, ishinja Perezida Nkurunziza hamwe n’Imbonerakure guhohotera bamwe mu baturage cyane cyane abatavuga rumwe na Leta. Nyuma y’iri yaporo yashyiriwe hanze i Geneve mu Busuwisi, ndetse n’imiryango imwe iharanira Uburenganzira bwa muntu ikagenda ibishimangira ku mbuga […]

Tanzania: Umuraperi w’umudepite, Professor Jay mu gahinda nyuma yo gupfusha se

Icyamamare muri muzika yo muri Tanzania akaba n’umunyapolitiki, Joseph Haule wamenyekanye ku izina rya Professor Jay, ari mu gahunda nyuma yo gupfusha umubyeyi we (se). Ku wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018, nibwo Muzehe Leonard Stephen Haule ubyara Professor Jay, yitabye Imana mu bitaro byitiriwe mutagatifu Kizito (Saint Kizito Hospital) i Mikumi, azize indwara […]

Saido Berahino yafashije u Burundi kunganya na Gabon mu mukino wa mbere yabukiniye

Umukinnyi Saido Berahino ukomoka mu Burundi, ukina mu Bwongereza nk’uwabigize umwuga mu Ikipe ya Stock City ndetse akaba anafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yafashije igihugu cy’u Burundi yakiniye ku nshuro ya mbere kunganya n’ikipe y’igihugu cya Gabon. Uyu mukino wahuje Gabon n’u Burundi mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2019, warangiye amakipe […]

Uganda: Uwahoze ari komanda wa polisi yishwe nk’uko AIGP Andrew Kaweesi yishwe

Uwahoze ari komanda wa polisi mu Karere ka Buyende mu gihugu cya Uganda ari we ASP Muhammad Kirumira n’detse n’undi mugore bari kumwe witwa Resty Nalinya baraye bishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu mu buryo bujya gusa nk’uko AIGP Andrew Kaweesi yishwemo. amakuru ya mbere akaba yavugaga ko ari umugore we, Mariam Kirumuri bari […]

Nyanza: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umukozi wa Banki

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yafashe umugabo witwa Nyandwi Mwangaguhaba ufite imyaka 39, uyu mugabo akurikiranyweho kwiba  amafranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni imwe n’igice ayashikuje umukozi wa SACCO. Chief Inspector of Police (CIP), Bonaventure Karekezi,umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Tariki 07 Nzeri uyu Mwangaguhaba yateze umukozi wa SACCO Ganaheza amwambura […]

Green Party yakiriye ubutumwa bw’ishimwe buvuye mu bihugu bisaga 30

Nyuma yo gutsindira intebe ebyiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Ishyaka Green Party ryakiriye ubutumwa bw’ishimwe bunyuranye buturutse hirya no hino ku Isi, mu bihugu bisaga 30. Ubutumwa bw’ishimwe Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengea Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryakiriye bwavuye ahanini ku yandi mashyaska aharanira kurengera ibidukikije hirya no hino ku Isi, hakaba n’ubwavuye […]

Abdoul Makanyaga ngo ntiyaretse muzika ahubwo ni igihano yahaye abacuranzi be

Nyuma y’ igihe kitari gito gishize umuhanzi Abdoul Makanyaga amaze atagaragara muri muzika arahakana ko atigeze ahagarika uyu mwuga avuga ko wamugejeje kuri byinshi. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza.com ku murongo wa telefoni , Makanyaga yavuze ko amaze iminsi yibanda ku kibazo cyo gusana inzu ze zasenywe n’ Ibiza byabaye muri Mata no muri […]

Bwa mbere Ebola yegereye cyane umupaka w’ u Rwanda

Umuyobozi w’ Ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankore William aratangaza ko ari bwo bwa mbere icyorezo cya Ebola cyegera cyane  umupaka w’ u Rwanda. Ibi byashimangiwe na Lt Col Dr Kanyankore William nyuma y’ Ubushakatsi buherutse gukorwa  n’ Ishami rya Loni ryita ku Buzima(OMS) bwerekana ko icyorezo cya Ebola kimaze kwibasira abaturage batuye muri […]

 New York: Abaraperikazi Cardi B na Nicki Minaj bari barwaniye mu birori

Umuraperikazi Cardi B yaraye yibasiye mugenzi we Nicki Minaj, basanzwe bafitanye beef, amutuka ibitutsi bikomeye ndetse anamutera rumwe mu nkweto yari yambaye ubwo bahuriraga  mu birori bya New York Fashion Week Party. Uyu muhanzikazi Cardi B ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, itariki 07 Nzeri nibwo yatangije intambara mu buryo bweruye ku muraperikazikazi Nicki […]

Amerika: Bwa mbere Barack Obama yanenze ubutegetsi bwa Donald Trump ku mugaragaro

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yanenze bikomeye Perezida Donald Trump wamusimbuye kubera “ibintu birimo ubusazi biri kubera mu biro bya perezida w’Amerika bya White House.” Mu kiganiro yatangiye muri Kaminuza ya Illinois yo muri Amerika Barack Obama yagize ati:”Ibi ntibisanzwe, ibi ni ibihe bidasanzwe kandi ni ibihe bibi cyane.” […]

Turabizi ko ifite abakinnyi bakomeye ariko tuzatanga ibyacu dufite byose -Mashami Vincent

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami avuga ko umukino w’u rwanda na Cote d’Ivoire utinze gutangira kuko biteguye neza cyane kandi biteguye gutanga ibyo bafite byose dore ko abakinnyi bose nta n’umwe ufite ikibazo. Mu kiganiro n’itangazamamkuru cyo kuri uyu wa Gatanu Mashami Vincent yavuze ko abakinnyi mu mitwe yabo bategereje uyu mukino kurutu […]

Zari Hassan yagaragaje uruhande abogamiyeho mu ntambara ikomeje hagati ya Diamonds na Mobeto

Mu gihe intambara hagati y’icyamamare muri muzika, Diamonds Platnumz na nyina w’umwana we, Hamissa Mobeto, ikomeje, Umunyemarikazi Zari Hassan nawe wamubyariye yamaze kugaragaza uruhande abogamiyeho. Zari Hassan, Umugandekazi uba muri Afurika y’Epfo aho akorera ibikorwa bye by’ubucuruzi hakaba nta gihe gishize atandukanye na Diamondz babyaranye abana babiri, yagize icyo abwira mukeba we, Umunyamideri Mobetto nyuma […]

RIB iravuga ko abantu 15 batawe muri yombi bakekwaho amanyanga mu matora

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko mu matora aherutse y’abadepite rwabonye ibibazo by’imikorere mibi bigera kuri bine bituma abantu bagera kuri 15 batabwa muri yombi. Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, kuri uyu wa Gatanu yabwiye ikinyamakuru The New Times ko bane mu batawe muri yombi barekuwe ariko bagikorwaho iperereza. Modeste Mbabazi akaba yavuze ko mu […]

Nyaruguru: Polisi yataye muri yombi babiri bibaga ibikoresho byubakishwa isoko

Ku bufatanye n’abaturage,Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Munini yafashe abasore babiri bibaga ibikoresho byubakishwa isoko ry’ahitwa mu kamirabagenzi mu murenge wa Muganza. Abafashwe ni Niyibizi Cassien w’imyaka 25 na Nyandwi Eric w’imyaka 26, bose bafashwe Tariki 06 Nzeri 2018, bafatirwa mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Munini , […]

Kwita Izina 2018: Minisitiri w’Intebe yasabye abashoramari kurushaho gushora mu bukerarugendo

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 07 Nzeri 2018, mu Kinigi mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23, aho umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho yasabye abashoramari kurushaho gushora mu bukerarugendo bikazatuma abasura u Rwanda bahamara igihe kirekire. […]

Rihanna  yagaragaje amarangamutima afitiye Chris Brown uri mu nkundura n’uwo babyaranye

Muri iki gihe umuhanzi Chris Brown ahanganye n’uwo babyaranye , Nia  Guzman bapfa indezo y’umwana,Umuhanzi Rihanna yatangaje ko azi neza ko Chris Brown azakemura ibi bibazo ku buryo bukwiriye nk’umubyeyi. Imwe mu nshuti za hafi za Rihanna nk’uko Hollywoodlife ibitangaza, yavuze ko  Rihanna yifatanyije n’uwahoze ari umukunzi we muri ibi bihe yajyanywe mu nkiko na […]

Brazil: Uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora ya perezida yatewe icyuma ari kwiyamamaza

Umwe mu biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu unahabwa amahirwe yo gutsinda amatora mu gihugu cya Brazil, Jair Bolsonaro, kuri uyu wa Kane, itariki 06 Nzeri, yatewe icyuma ari mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu. Uyu munyapolitiki uzwiho kwamagana cyane amacakubiri ashingiye ku ruhu, niwe uhabwa na benshi amahirwe yo kuzegukana aya matora yo muri […]

Gen Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri mu Rwanda usibye ibihuha

Inzego zishinzwe umutekano mu burengerazuba bushyira amajyepfo mu bice byegereye umupaka w’u Burundi zirahumuriza abaturage bahatuye ko nta kibazo cy’umutekano gihari. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 05 Nzeri, nibwo abayobozi b’ingabo n’ab’intara y’Uburengerazuba bagiranye ibiganiro n’abaturage nyuma yo kubonana n’abavuga rikijyana mu Karere ka Rusizi mu masaha ya mbere ya saa […]

Ubwiganze bw’abagore mu nteko ishinga amategeko ntibuzagera kuri 67% nk’uko byari byatangajwe

Ubwiganze bw’abagore mu nteko ishingamategeko ntibuzagera ku rugero rwa 67 % nk’uko byari byavuzwe hagitangazwa amajwi y’agateganyo nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Nk’ ishyaka FPR komisiyo ivuga ko ryavanye ku rutonde rwaryo bamwe mu bo ryamamazaga kandi bari kuba abadepite hashingiwe ku rutonde rwa mbere. Mu mpera z’icyumweru ngo ni bwo bamwe mu bari […]

Umunyamakuru wa RTBF yashyize ku karubanda ivanguraruhu amaze igihe akorerwa – Video

Umunyamakuru (presenter) akaba n’umunyarwenya, Cecile Djunga, ukorera Radio na televiziyo by’u Bubiligi (RTBF) kwihangana byamunaniye ashyira ahagaragara ivanguraruhu akomeje gukorerwa kuva yatangira akazi ko gutangaza iteganyagihe muri video yanyujije ku rukuta rwe rwa facebook. Aragira ati: “ Ntabwo bihagarara. Hagiye kumara umwaka nkora aka kazi kandi ndambiwe kwakira amatoni y’ubutumwa bw’ivanguraruhu, ubutumwa buntuka ,” Mu […]

Diamond aravugwaho kuba ari mu rukundo na Oprah

Umuhanzi Diamond Platnumz aravugwaho ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umukinnyi wa filimi muri Tanzaniya, Irene Uwoya uzwi nka Oprah wahoze ari umugore wa Katauti. Ibi bitangiye guhwihwiswa nyuma yaho Diamond ashyiriye hanze ifoto ya Irene  Uwoya ku rukuta rwe rwa Instagram gusa ntiyagira ubutumwa ayandikaho (caption). Nk’uko ifoto ivuga byinshi, benshi  mu bakurikira  uyu […]

Uwunganira Bobi Wine mu by’amategeko arasaba Amerika guhagarika inkunga igenera Uganda mu bya gisirikare

Umunyamategeko Robert Amsterdam, wunganira Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine mu by’amategeko arasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika imfashanyo yageneraga Uganda biturutse ku iyicarubozo avuga ko ryakorewe umukiriya we.   Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] asanzwe ari umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ahagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba, akaba yaratawe muri […]

Zari yakebuye mukeba we ushaka kwigarurira umutima wa Diamond yifashishije amarozi

Nyuma y’inkuru yakwirakwiye mu binyamakuru ko Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yashakishaga amarozi yamufasha kwigarurira umutima w’uyu mugabo, mukesha we, Zari Hassan yamugiriye inama yo kumureka. Nk’uko byagiye bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye, Hamisa na nyina bavugwaho gushaka amarozi mu bapfumu, yagombaga gufasha uyu mugore wabyaranye na Diamond, kwigarurira umutima we bakazabana […]

Burundi: Komanda wa polisi ku Musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho

Komanda w’ibirindiro bya polisi ku Musozi wa Kivumu, Komini Mugamba, Intara ya Bururi mu gihugu cy’u Burundi, yishwe arashwe n’abasirikare mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 05 Nzeri 2018. BPC1 Hakizimana Raymond akaba yahitanywe n’amasasu yumvikanye muri iyi komini nka saa tatu n’igice z’ijoro (21h30). Amakuru aturuka muri Komini Mugamba avuga ko […]

Gatsibo: Polisi yasubije abaturage ihene 23 zari zaribwe

Polisi y ‘u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafashe ihene zigera kuri 23 zari zaribwe mu miryango itandukanye yo mu karere ka Nyagatare Izi hene zibwe mu ijoro ryo kuwa 4 Nzeri, mu murenge wa Karangazi akagari ka Musenyi. Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi muntara y’ Uburasirazuba avuga ko izi […]

Perezida wa Ghana uri mu Rwanda yabonanye n’Abaturage b’igihugu cye baba mu Rwanda

Perezida wa Ghana wageze I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane akanabonana n’Abanya-Ghana baba mu Rwanda barimo abakora imirimo itandukanye n’abanyeshuri. Perezida Nana Addo Akufo, ari i Kigali aho yitabiriye inama nyafurika yiga ku buhinzi izwi nka African Green Revolution Forum (AGRF) . Umukuru w’igihugu cya Ghana yagiranye ibiganiro n’abaturage b’iki gihugu bakora muri […]

Nzakomeza guhangana n’iyo napfa ngerageza-Bobi Wine

Umudepite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko adateze kuva ku izima ngo areke kuvugira rubanda kabone n’iyo yahasiga ubuzima. Mu kiganiro  cyihariye na BBC aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,uyu mudepite yavuze ko kuba yarakorewe iyyicarubozo ubwo yari ari muri gereza bitatuma areka umugambi we wo kurwanira ukishyira ukizana kwa […]

Umushinwa yafatiwe muri Kenya ashinjwa kugereranya Perezida Kenyatta n’inkende

Umucurizi ukomoka mu Bushinwa, yafatiwe muri Kenya ashinjwa irondaruhu, agereranya abaturage ba Kenya ndetse na Perezida wabo, Uhuru Kenyatta n’inkende. Ubu butumwa bw’irondaruhu, umushinwa witwa Liu Jiaqi yabucishije ku rukuta rwe rwa Twitter, muri video imara iminota ibiri n’igice. Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya, rutangaza ko uyu mugabo ushinjwa iri rondaruhu, yambuwe uruhushya rwamwemereraga […]

Perezida Trump yise Imbwa umunyamakuru wa ‘The New York Times’

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umunyamakuru wa ‘ The New York Times’ ari Imbwa nyuma yo kumutangazaho inkuru avuga ko itarimo ubunyamwuga. Ibi byakuruwe n’inkuru yatangajwe kuri iki kinyamakuru, ivuga ko umwe mu bayobozi bakomeye mu biro bya Perezida Trump utatangajwe amazina, ngo yavuze ko bamwe mu bategetsi bakomeje […]

Reba Video: Umusore w'i Nyamirambo yateye icyuma umukunzi we ahita apfa

Ntazinda Yves utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama, Umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi Kigali, arashinjwa gutera icyuma akica umukobwa bivugwa ko bakundanaga. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri 2018, nibwo inkuru y’urupfu rwa Dusabe Francine bivugwa ko yakundanaga na Ntazinda yamenyekanye. Aho ngo uyu mukobwa yakoraga […]