APR FC yaba yasinyishije umukinnyi kabuhariye mu kugurisha imikino
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yaba yamaze gusinyisha undi mukinnyi mushya ukomoka muri Ghana, Richmond Lamptey kabuhariwe mu kugurisha imikino ndetse no kugena uko imikino iri bugende ibi ibizwi nka ‘Match Fixing’ mu ndimi z’amahanga. Richmond Lamptey w’imyaka 27 y’amavuko asazwe akina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira mu ikipe ya Asante Kotoko S.C […]
Ese kunywa inzoga ni icyaha? Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Bibiliya ivuga ko divayi ari impano y’Imana ituma abantu bishima [Zaburi 104:14, 15; Umubwiriza 3:13; 9:7] Nanone Bibiliya ivuga ko divayi ari umuti [1 Timoteyo 5:23]. Igihe Yesu yari ku isi yanyoye divayi [Matayo 26:29; Luka 7:34] Kimwe mu bitangaza bizwi cyane Yesu yakoze, ni uko yahinduye amazi divayi akayiha abari baje mu bukwe [Yohana […]
NESA yatangaje ingendo z’uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazataha

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha mu rugo hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya Gatatu cy’umwaka w’amashuri 2023- 2024. Mu itangazo ryasohowe na NESA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, hagaragaramo gahunda y’uko abanyeshuri bazajya mu rugo bavuye ku bigo bigamo bacumbikiwe. Biteganyijwe […]
Rurageretse hagati ya Yago, The Cat na Godfather bapfa Dabijou
Rurageretse hagati y’umuhanzi akaba n’umunyamamkuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago na The Cat wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa Instagaram. Mu minsi yashize nibwo The Cat yashyize hanze amajwi ya Yago ari gukanga umukobwa bivugwa ko ari Munezero Rosine wamenyekanye nka Dabijou Bijou mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. […]
Nshimirimana yasinyiye ikipe yo mu Bubiligi asanzemo abandi Banyarwanda

Umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda, Matteo Kaze Nshimirimana yasinyiye ikipe ya Raal La Louviere yo mu Bubiligi asanzemo abandi bakinnyi b’Abanya-Rwanda. Nshimirimana yasinyiye Raal La Louviere nyuma yo kuva yo kuva mu ikipe yakiniraga ariyo RFC Seraing. Uyu musore ukiri muto yitezweho byinshi muri iyi kipe kubera ubuhanga bwe agaragaza mu kibuga. Matteo Kaze Nshimirimana […]
Igikombe cya Premier League cyaribwe bigirwa ibanga
Igikombe cya Premier League mu mwaka wa 2023-2024 cyibwe n’Abajura kabuhariwe bakomoka mu Bubirigi [Belgium] ariko bikaza kugirwa ibanga nubwo byaje kumenyekana. Ikinyamakuru The Sun Football gitangaza ko byamaze kumenyekana uko igikombe cya Premier League [2023-2024] cyibwe n’Abajura bakomoka mu Bubirigi Bivugwa ko igikombe Manchester City yahawe cyitari cyuzuye kuko igice kimwe cyari zahabu n’aho […]
Mpayimana naramuka atowe azahita avugurura Convention Centre
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yatangaje ko aramutse atowe akaba perezida w’u Rwanda yahita avugurura inyubako ya Kigali Convention Centre Ibi yabitangaje kuri uyu munsi ubwo yiyamamarije mu Karere ka Nyagatare ku mwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere. Ubwo yari ari kuvuga imigambi afitiye abaturage, Philippe […]
Umukecuru w’imyaka 71 ahataniye ikamba ry’ubwiza
Umukecuru w’imyaka 71, Marissa Teijo wo muri El Paso muri Leta ya Texas, yakoze amateka ku Isi yo kujya mu marushanwa y’ubwiza muri Amerika [ Miss Texas USA ] afite imyaka myinshi. Uyu mukecuru yatekereje kujya guhatanira ikamba ry’ubwiza nyuma y’uko abategura irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Universe na Miss Texas USA bamereye abagore bashatse, abatandukanye […]
Ntabwo turaganira n’ubuyobozi bwa Rayon ku meza: Muhire Kevin
Muhire Kevin uri gukoterezwa amafaranga angana na miliyoni 40 n’abafana kugira ngo yongere amasezerano muri Rayon Sports, yatangaje ko atari yicarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo baganire birambuye. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine, aho yavuze ko nubwo nta biganiro bihambaye yagiranye na Rayon Sports ku byo kongera amasezerano, ariko yasabye ubuyobozi miliyoni 40 FRW […]
Umurapeli Julio yishwe arashwe
Charles Jones wameneyekanye nka Julio Foolio wari uri mu baraperi bari kuzamuka muri Amerika yishwe arashwe mu gace ka Tampa gaherereye muri Leta ya Florida. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje aho uyu musore wari ukiri muto yaje kurasirwa muri Leta ya Florida, aho nawe ubwe yari asanzwe akomoka. Uyu musore ubusanzwe yitwaga Charles Jones, […]
Mpayimana Philippe naramuka abaye Perezida azahita ahindura izina ‘Amavubi ‘
Mpayimana Philippe uri kwiyamamaza kuba perezida w’u Rwanda, yatangaje ko mu gihe yaba atowe yahindurira izina ry’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, rikava ku ‘Amavubi’, hagashakwa irindi zina rifite uburemere. Mpayimana Philippe yatangaje ibi ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kayonza. Philipe yavuze ko […]
Nsabimana yasinyiye La Louviere ikinamo Samuel Gueulette
Umukinnyi w’umunyarwanda Dave Nilson Rwema Nsabimana yasinyiye ikipe ya Raal La Louviere yo mu Bubiligi. Nsabimana w’imyaka 16 yasinyiye Raal La Louviere nyuma yo kuva mu ikipe y’abato ya KAA Gent. Uyu musore ukina nka myugariro yitezweho byinshi muri ikipe kubera ubuhanga bwe agaragaza mu kibuga. Dave Nilson Rwema Nsabimana abaye umukinnyi wa kabiri w’umunya-Rwanda […]
Luvumbu yasinye byemewe n’amategeko

Héritier Nzinga Luvumbu wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports, yasinyiye ikipe ya Vita Club ku buryo bwemewe n’amategeko. Yasinye aya masezerano nyuma yo gusoza ibihano yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) mu mezi yashize ubwo yavigangaga mu bikorwa bya Politiki kandi bitemewe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena nibwo […]
Rayon Sports yahereye ku bari hafi isinyisha

Rayon Sports yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Muhazi United, Richard Ndayishimiye. Richard yamaze gusinyira Murera amasezerano y’imyaka 2 aho yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe kubaha ibyishimo. Uyu mukinnyi amaze umwaka umwe muri shampiyona y’u Rwanda aho yakiniraga Muhazi United. Richard yasinyishijwe nyuma y’uko atsinze igeragezwa yajemo muri Rayon Sports abyisabiye. […]
Babu yahamijwe ibyaha ahita anakatirwa
Rugemana Amen [Babu] wamenyekanye ku Isibo TV mu kiganiro The Choice yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretse akatirwa igihano gisubitse. Babu wari umaze iminsi atawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yasomewe urubanza kuri uyu wa tariki ya 21 Kamena 2024 aho yasomewe ku byaha yari akurikiranweho byo gukubita no gukomeretsa. Isomwa ry’urubanza […]
APR FC yatangaje umutoza mushya

Ikipe ya APR FC yatangaje umunya-Serbia DARKO NOVIC nk’umutoza wayo mukuru mu myaka 3 iri imbere. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2024 nibwo APR FC yatangaje umutoza mushya nyuma y’igihe gito iteguje abafana bayo kwakira umutoza mushya. Umunya-Serbia Darko Nović agiye gutoza APR FC mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu iri imbere […]
Icyaha ni iki? Ni nde wakizanye mu isi?
Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome [1 Yohana 3:4], Bibiliya ivuga ko icyaha ari ukwica amategeko y’Imana kandi ko abaga agomeye uwiteka. Bibiliya irongera ikatubwira ko icyaha ari ukwivumbura ku Mana [Gutegeka 9:7 na Yosuwa 1:18]. Lusiferi wari Malayika mwiza kandi ukomeye kurusha abandi, niwe wadukanye icyaha aho mu kutishimira […]
Eric Omondi yafunzwe nyuma yo kujyana ifarashi mu myigaragambyo

Ku wa gatanu, tariki ya 21 Kamena, abapolisi barinda inyubako z’inteko ishinga amategeko ya Kenya, bataye muri yombi umunyarwenya Eric Omondi ubwo yari ari mu myigaragambyo. Uyu munyarwenya yatawe muri yombi nyuma yo gukora imyigaragambyo hanze ya Bunge Towers mu myigaragambyo yo kwamagana umushinga w’imari wazanwe na mu mwaka wa 2024. Mu mashusho yasakaye ku […]
Bianca yagiye mu ruhame amabere ye ari hanze – Amafoto

Umugore wa Kanye West, Bianca Censori yongeye kwerekana ubwambure bwe ubwo yari yasohokanye n’umugabo we i Paris. Uyu mugore w’imyaka 29 ari kubarizwa mu Bufaransa n’umugabo we, yagaragaye yashyize amabere ye hanze aho yari yayashyizeho udushumi twahishaga impoko. Bianca Censori yashyize hanze amafoto yerekana amabere ye nyuma y’igihe gito agiye mu ruhame yambaye imyenda izwiho […]
Kylian Mbappe yabujijwe kwambara Masque yakoranye imyitozo
Kylian Mbappe yashyize ahagaragara Masque azajya yambara mu kibuga kugira ngo irinde izuru rye ryagize ikibazo gusa iyo Masque yabujijwe kuyambara kubera amategeko ya Uefa itegura imikino ya Euro iri kuba ku nshuro ya 17. Mbappe yavunitse izuru ubwo Ubufaransa bwatsindaga Ositaraliya mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 17 Kamena 2024 mu mukino […]
Lionel Messi yazindutse akuraho agahigo kari kamaze imyaka 71

Kizigenza wa Inter Miami akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi yashyizeho andi mateka mashya mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku mugabane wa America y’Epfo rya Copa America 2024. Ibi yabigezeho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 ubwo hakinwaga irushanwa rya Copa America ya 2024 riri kubera […]
Minisitiri Phiona yarusimbutse ubwo abasekirite bashakaga kumurasa
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amabuye y’agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro, yarokotse iraswa ubwo yari ari mu Karere ka Kisoro mu kugenzura ihakorerwaga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko. Ubwo Phiona Nyamutoro yasuraga sosiyete y’igihugu itunganya Sima ishami rya Devki Group, abasekirite bari barinze ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye butemewe n’amategeko bashatse kumurasa. Minisitiri yari yaje muri aka […]
Amavubi yahamye hamwe ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yisanze ntacyahindutse ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rusohoka buri kwezi aho ruba rwerekana uko amakipe akurikirana mu kwitwara neza. Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024 nibwo hasohotse urutonde rushya maze ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yisanganga ku mwanya wa 131 yari ariho mu kwezi […]
Polisi yafunze umugabo wakwirakwije amashusho y’urukozasoni kuri murandasi
Polisi ya Uganda mu mujyi wa Kampala yataye muri yombi umugabo ukoresha urubuga rwa Tik Tok warukoresheje ashyiraho amashusho y’urukozasoni y’umukobwa aho yavuze ko ari Ms Doreen Nalunga uzwi nka Milk Bae kuri urwo rubuga. Denis Nsubuga niwe watawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse no gukwirakwiza amashusho n’amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Uyu […]
Abakinnyi ba Sunrise banze kugabanyirizwa imishahara basezerewe
Ikipe ya Sunrise FC iherutse kumanuka mu kiciro cya kabiri yamaze gutandukana n’abakinnyi bayo bamanukanye nayo nyuma y’uko banze kugabanyirizwa imishahara. Sunrise FC ni imwe mu makipe yamanutse ku kiciro cya kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2023/24 aho yamanukanye na Etoile de l’Est nyuma yo gusoza mu myanya y’inyuma ku rutonde rw’amakipe 16. Nyuma […]
APR FC yarekuye abakinnyi bane yiyongeza babiri

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi 4 bari basoje amasezerano yabo. Ku wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, nibwo APR FC yemeje ko yatandukanye n’abakinnyi barimo myugariro Fitina Ombolenga. Abandi bakinnyi batandukanye na APR FC ni Ishimwe Christian, Bizimana Yannick na myugariro Rwabuhihi Placide. Nyuma y’uko aba batandukanye n’iyi kipe, APR […]
Rayon Sports yasezereye abakozi 8 bayishyize ku gasongero

Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi umunani basoje amasezerano nyuma yo kuyifasha kwegukana shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa mbere bazamutse. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024 nibwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’abari abakozi bayo barimo abakinnyi ndetse n’abari bari muri komite nyobozi yayo. Abakinnyi barekuwe n’iyi […]
Ruhango: Umunyeshuri wimwe uruhushya yapfuye bitunguranye

Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana mu ishuri rya Gitisi TSS humvikanye urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri w’umukobwa wapfuye nyuma yo kwimwa uruhushya n’ubuyobozi bw’ishuri. Ibereho Hosiana w’imyaka 18 niwe witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo gufatwa n’uburwayi akaza kwimwa uruhushya rwo kujya kwivuza nk’uko byemezwa n’abanyeshuri bagenzi be. […]
Nihagira ikipe itsinda nziyahura: Mvukiyehe Juvenal
Nyuma y’uko kimite nyobozi ya Kiyovu Sports ifatiye ibihano uwahoze ayiyobora, Mvukiyehe Juvenal, byo kumwambura ubunyamuryango muri iyi kipe, uyu mugabo yagize icyo abivugaho. Ku wa 3 Kamena 2024 nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwashyize hanze ibaruwa butangaza ko buhagaritse Mvukiyehe Juvenal kubere amwe mu makosa yabangamiye ikipe. Icyo gihe ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagize […]
RIB yafunze abapadiri n’abanyeshuri bashinjwa kwica umuseminari

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abapadiri Babiri n’abaseminari (Abanyeshuri biga mu iseminari) bashinjwa urupfu rw’umuseminari. Abatawe muri yombi ni Padiri Nkomejegusaba Alexandre, ushinzwe Umutungo, na Padiri Mbonigaba Jean Bosco n’abaseminari Babiri bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo. Aba bose bafunzwe Tariki ya 16 Kamena 2024 na RIB aho bashinjwa kugira uruhare […]
FIFA yahereye kuri Yanga ihana amakipe yo muri Tanzania
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, yahannye amakipe yo muri Tanzani harimo na Yanga African izasohokera igihugu mu mikino ya CAF Champions League yo mu mwaka wa 2024/25 nyuma yo gutubahiriza ibyari mu masezerano bagiranye n’abakinnyi. Yanga SC, Singida Fountain Gate FC na Tabora United zahanwe kutagura abakinnyi bashya mu mwaka wa 2024/25 mu gihe […]
Abantu 7 bakomerekeye mu mirwano yahuje abashumba n’abakarani bo mu Irango

Imirwano yahuje abashumba n’abakarani bo mu irango yasize abarenga 7 bayikomerekeyemo ni mu gihe abandi bafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rujya kubacumbikira batari bicana na bagenzi babo barwanaga. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, aho abashumba barwanye n’abakarani, bamwe bakubita abandi imyase n’ibibando, abandi na bo babakeba bakoresheje za […]
Mwebwe se mwaguze nde? Bamwe mu Ba-Rayon ntibakozwa ibyo kwigurira Umukinnyi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko abafana bayo batangiye gukusanya amafaranga yo guha Muhire Kevin kugira ngo agaruke mu ikipe. Ku munsi w’ejo hashize nibwo ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports bwahuye n’ubw’ikipe maze bwiha intego yo kwigurira umukinnyi mu gikorwa ngarukamwaka “Ubururu […]
Premier League iratangira Man City ikina na Chelsea

Imikino ya shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Bwongereza “Premier League” umwaka wa 2024/25 yamaze kujya ahagaragara mbere y’amezi abiri ngo itangire. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024 nibwo “Premier League” yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu mwaka wa 2024/25. Biteganijwe ko iyi shampiyona iratangira tariki ya 16 Kanama […]
Kylian Mbappe agiye kujya akina yambaye masque

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappe agiye kujya yambara masque ku mutwe nyuma y’uko agize ikibazo cy’izuru mu mukino wa Mbere wo mu itsinda D mu marushanwa y’igikombe cy’Uburayi. Ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2024 nibwo hakomezaga imikino y’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku Mugabane w’u Burayi “Euro ya 2024” aho ku […]
Se wa Ish Kevin yavuze ku bujura bwavuzwe ku muhungu we
Se w’umurapeli Ish Kevin, Semana Genese yavuze ku muhungu we uherutse kuvugwaho gusangira ibyibano n’abasore babaga babyibye mu bihe bitandukanye. Mu minsi yashize nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abasore bafashwe bashinjwa ubujura bw’ibikoresho bitandukanye. Muri uko kwerekana aba basore b’abajura, RIB yavuze ko Ish Kevin yari umwe mu basangiraga n’aba basore ibyo baba bibye […]
Abafana b’Ubwongereza na Seribiya barwanye bavushanya amaraso

Mu ijoro ryakeye abafana b’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza barwanye n’aba Serbia mbere y’uko umukino wahuje aya makipe yombi utangira maze usiga benshi ari inkomere abanda ari indembe. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 ubwo hakinwaga imikino yo mu itsinda C muri Euro 2024. Ahagana Saa tatu z’ijoro ikipe y’igihugu […]
Rayon Sports yatakaje umutoza
Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na Julien Mette nyuma y’uko ibiganiro byo kongera amasezerano muri ikipe bitagize icyo bitanga. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 nibwo Julien Mette yasezeye ku bafana n’abayobozi ba Rayon Sports mu butumwa yashyize hanze. Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yanditse ati “Mwarakoze kubwo kunyakira neza, buri cyubahuro […]
Abarinda Perezida (RG) barimo n’umuhungu we Capt. Ian Kagame begukanye igikombe

Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya kwibohora, itsinze iy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho ibitego 3-0. Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024 nibwo habaye uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki. Mbere y’uko uyu mukino utangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri […]
Abafana barenga 60 bakomerekeye kuri Sitade Amahoro

Ku mukino wahuje APR FC na RAYON SPORTS muri sitade AMAHORO nshya ivuguruye, wakomerekeyemo abarenga 60. Ku wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024 abanyarwanda basogongeye kuri Stade Amahoro yari imaze igihe ivugurwa yongerewe ubushobozi ishyirwa ku kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza. Kwinjira kuri uyu mukino byaragoranye kuko abantu bari benshi baje kwihera ijisho iki […]
APR FC yatakaje undi myugariro
Myugariro Buregeya Prince wakinaga mu ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye nayo nyuma y’imyaka 7 yari ayimazemo ashimira ubuyobozi bwayo n’abafana bayo. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 nibwo uyu musore yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yanditse ati: “Nshimiye ubuyobozi bwa APR FC,bwemeye ubusabe bwanjye mu bwumvikane bwo gutandukana. Nshobora […]
CAF yemereye Sitade Amahoro kuba mpuzamahanga
Nyuma y’uko hari kwitegura itahwa ryayo, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yamenyesheje Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ko Stade Amahoro yujuje ibisabwa byose ngo yakire Amarushanwa Mpuzamahanga. Kuri uyu wa 13 Kamena 2024 nibwo Ubunyamabanga bwa CAF bwandikiye FERWAFA ibaruwa ihesha iyi sitade kuba mpuzamahanga. CAF ivuga ko nk’uko yabimenyesheje mu matangazo yabanje, […]
Ikipe y’abakinnyi 11 beza i Burayi batazakina Euro 2024

Mu gihe amarushanwa ya Euro2024 abura amasaha make ngo itangire, hari abakinnyi benshi bazwi cyane batazayitabira kubera impamvu zigiye zitandukanye zitandukanye Iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro ya 17 aratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena kugeza 14 Nyakanga 2024 mu gihugu cy’Ubudage. Muri iri rushanwa hari amazina menshi y’abakinnyi batazayagaragaramo kubera impamvu […]
Babu yasabiwe gufungwa umwaka
Nyuma y’uko akubise uwo bahuriye mu kabari Babu ukora ikiganiro cy’imyidagaduro ku Isibo Tv cyitwa ’The Choice Live’ yasabiwe gufungwa umwaka umwe muri gereza n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw. Rugemana Amen uzwi nka Babu ukora ikiganiro cy’imyidagaduro ku Isibo Tv cyitwa ’The Choice Live’ yasabiwe n’Ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw kubera icyaha cyo gukubita […]
Muhadjiri na Omborenga basinyiye Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Omborenga Fitina wakiniraga APR FC na Hakizimana Muhadjiri wari uri muri Police FC mu gihe habura umunsi umwe ngo habe umukino wo kuganura Stade Amahoro mu cyiswe “Umuhuro w’Amahoro”. Muhadjiri yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe bamusanze iwe mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, […]
#EURO2024: Abakinnyi 24 bashya bo guhanga amaso

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 mu gihugu cy’Ubudage haratangira imikino y’igikombe cy’Uburayi igiye kuba ku nshuro ya 17. Iyi mikino itegerezanyijwe amatsiko na benshi ku isi. Kuri ubu abakunzi ba ruhago bose biteguye gukurikira iyi mikino yose kugeza irangiye dore ko izakinwa mu gihe cy’ukwezi kumwe. Tukurarikira kuzayikurikira kuri BwizaTv ku […]
Abapolisi bo muri Nigeria bahawe inkwenene nyuma yo kugorwa no kuririmba indirimbo nshya y’igihugu
Bamwe mu bapolisi bo muri Nigeria bahawe inkwenene nyuma y’uko bagaragaye bagorwa no kuririmba indirimbo nshya y’igihugu iherutse gushyirwaho na guverinoma ya Nigeria. Ku wa 29 Gicurasi 2024 nibwo ubuyobozi bukuru bwa Nigeria bwatangaje ko bashyizeho indirimbo nshya yubahiriza igihugu, ni ibintu bitakiriwe neza na bamwe mu baturage gusa ntacyo gukora bari bafite. Nyuma y’uko […]
Umuseriveri yirukanwe azira gusohora amashusho y’umugabo wasohokanye igipupe asambanya
Umukozi wakoraga muri resitora yo muri Carolina y’Amajyaruguru yirukanwe kubera ko yashyize ku rubuga rwa TikTok amashusho y’umukiriya waje gufata icyo kurya yitwaje igipupe akoresha mu mibonano mpuzabitsina. Tara Bjork umukozi wo muri resitora yasohoye aya mashusho ku ya 27 Gicurasi 2024 ubwo yamaraga kuyafatira mu kazi aho yakoraga. Ubwo yamaraga gusohora aya mashusho yarengejeho […]
Dr. Alfred Paul Jahn wamamaye nka Mon Ami mu Rwanda yapfuye

Umuganga w’Umudage Dr. Alfred Paul Jahn wamamaye nka Mon Ami hano mu Rwanda kubera ibikorwa by’ubugiraneza yagiye akora mu bihe bitandukanye harimo nko gufasha bana bo ku muhanda mu bice byinshi byo mu Rwanda, gusubira mu buzima busanze, yapfuye. Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024 binyuze mu itangazo […]
Musenyeri Linguyeneza wabaye umuyobozi wa mbere wa Seminari Nkuru ya Kabgayi yapfuye

Musenyeri Linguyeneza Vénuste wabaye umuyobozi wa mbere wa Seminari Nkuru ya Kabgayi yapfuye mu ijoro ryo ku itariki 09 kamena 2024. Amakuru y’urupfu rwe yemezwa na Kinyamateka, aho ivuga ko Musenyeri yaguye mu Bubiligi yakoreraga inshingano zo kuyobora Paruwasi yo mu Bubiligi ahitwa i Waterloo/Brabant Wallon yo muri Archidiocèse ya Bruxelles-Malines. Musenyeri Linguyeneza yakoze inshingano […]
Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yapfuye ku myaka 26

Umukinnyi wa filime z’urukozasoni akaba n’muraperikazi ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Enchanting yapfuye ku myaka 26 nyuma yo kuzahazwa n’ibiyobyabwenge yafashe ari byinshi. Uyu muraperikazi wari ufite aho ahuriye na Gucci Mane kuko bakoranye yapfuye nyuma y’igihe mu bitaro ari kwitabwaho kubera gufata ibiyobyabwenge birengeje urugero rw’ibyo umubiri we wakiraga. Urupfu rw’uyu mukobwa […]
Burna Boy yishyuriye abarwayi bose amafaranga y’ibitaro
Umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeriya wamenyekanye mu njyana ya Afrobeat yigaruriye imitima ya benshi kubera ibikorwa by’impuhwe yagaragaje mu bitaro bya kaminuza bya Port Harcourt (UPTH). Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bya Grammy yasuye ibi bitaro maze yiyemeza kwishyurira abarwayi bose amafaranga y’ibitaro. Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyamba yerekana uyu muhanzi ari gusohoka muri […]
Rayon Sports irashaka gukubitisha APR FC abayihozemo
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 kuri sitade Amahoro hateganyijwe umukino w’ishiraniro ugomba guhuza APR FC na Rayon Sports mu kiswe ‘Umuhuro w’Amahoro’ utegura itahwa ry’iyi sitade riteganyijwe mu Nyakanga uyu mwaka. Kuri uyu mukino amakipe yombi yemerewe gukinisha abakinnyi bose bashaka baba abafite ibyangombwa ndetse n’abatabifite kuko ntabwo bazabisabwa, aha ni […]
Imbamutima za Kwizera Jojea watsindiye Amavubi
Nyuma y’uko atsinze igitego cyahesheje intsinzi Amavubi, Kwizera Jojea yatangaje ko yishimiye kuba yatsinze igitego anashimira Abanyarwanda bamwoherereje ubutumwa nyuma yo gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda gutsinda Lesotho. Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2024 nibwo habaga umukino w’umunsi wa 4 mu itsinda C hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Lesotho kuri Moses […]
Amavubi yatsinze Lesotho asatira kujya mu gikombe cy’isi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze ikipe y’igihugu ya Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, bituma ihita ifata umwanya wa mbere mu itsinda. Kuri uyu wa Kane nibwo habaga umukino w’umunsi wa 4 mu itsinda C hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Lesotho kuri Moses Mabidha Stadium. Amavubi yatangiye umukino ubona ihererekanya neza ndetse […]
Robinho yatangiye kwiga gukora amaradiyo muri gereza afungiyemo
Robinho wahoze mu ikipe ya Man City ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’Igihugu ya Brazil, yatangiye kwiga gukanika amaradiyo aho afungiye muri gereza nyuma y’uko akatiwe gufungwa imyaka 9. Robson De Souza ni umwe mu bagabo batandatu bahamwe n’icyaha cyo gukubita no guhohotera umugore wo muri Alubaniya mu kabyiniro ko mu Butaliyani muri Mutarama 2013, ubwo […]
Abakinnyi 11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Lesotho
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Kamena 2024 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi irakirwa na Lesotho mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyizaba muri 2026. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Amavubi ari kubarizwa i Durban muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukinira umukino wa Kane wo mu itsinda C mu gushaka […]
Umugeni yanze gusoma umugabo we mu bukwe
Umugeni yababaje umusore bari bashyingiranywe ubwo bari bageze mu birori byo kwiyakira mu bukwe bwabo maze umugeni akanga gusoma uwari wamurongoye wari wabishegeye. Akenshi iyo mu bukwe bageze mu gihe cyo kwiyakira, umukobwa n’umusore bakoze bukwe bahabwa akanya imbere y’abatumirwa maze bakagakoresha ibyo bashaka, hari ababyinana ndetse hari n’abahitamo gusomana. Nubwo bimeze gutyo, umugeni wo […]
RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix
Nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri Zeotrap, amakuru mashya yemeza ko rwatangiye no gukora iperereza kuri Ish Kevin na Hollix. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko bahamagaye aba baraperi bose kugira ngo babazwe. Yavuze ati: “Zeotrap, Ish Kevin, na Hollix bose […]
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yasuye Amavubi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi iherereye i Durban muri Afurika y’Epfo yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Emmanuel Hategeka wabahaye ubutumwa bw’uko bashyigikiwe. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukinira umukino wayo wa Kane wo mu itsinda C, yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Ku mugoroba wo […]