APR FC yabonye umutoza mushya
Mu ijoro ryakeye ikipe ya APR FC yatangaje ko yabonye umutoza mushya biciye kuri Application y’iyi kipe isanzwe icishwaho amakuru yayo. Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, batangaje ko bamaze kubona umutoza mushya aho basabaga abafana kuba muso kuko vuba bidatinze bari kumutangaza binyuze kuri Application y’ikipe. Nubwo batangaje ko hari umutoza babonye ntabwo […]
Sitade Amahoro igiye kwakira umukino wa Rayon Sports na APR FC
Nyuma y’uko imirimo yo kuvugurura sitade Amahoro iherereye i Remera isojwe, iyi sitade igiye kwakira umukino wa mbere. Umukino wa mbere ugiye kubera muri sitade AMAHORO uzahuza ikipe ya APR FC na RAYON SPORTS kuri uyu wa 6 tariki 15/6/2024. Ni umukino uzaba ufunguye, nta mubare w’Abanyamahanga ndetse nta n’ibyangomba by’abakinnyi (license) bizashingirwaho. Biteganyijwe ko […]
Christopher na Chriss Eazy bibwe
Abahanzi Chriss Eazy na Christopher bibiwe mu nzu y’umwe n’umuntu utaramenyekana aho yabatwaye mudasobwa ebyiri, ndetse aniba telefoni igendanwa ya Chriss Eazy. Ubu bujura bwabereye mu rugo rwa Christopher aho atuye ku Kimironko mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024 nk’uko byemezwa na Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy. Giti yagize ati “Twari […]
Ojera yamaganiye kure ibyo kuba ari i Kigali
Muri iki gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku isi, mu Rwanda isoko ryashyushye aho amakipe akomeye yatangiye kuvugwamo abakinnyi bakomeye. Nyuma y’uko basinyishije rutahizamu Ani Elijah wa Bugesera, mu ikipe ya Police FC havuzwemo undi mukinnyi wakiniye ikipe ya Rayon Sports akaza kuyivamo agiye gukina hanze y’u Rwanda. Hamaze iminsi hari amakuru avuga ko Umugande […]
Abafana binjiye mu kibuga bajya gufasha abakinnyi gukubita abasifuzi babibye
Ku cyumweru tariki 9 Kamena 2024 ubwo hakinwaga mukino w’umunsi wa 35 muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere muri Negeria, hari umukino umwe wagaragayemo akavuyo kugeza n’aho abafana ibihumbi bisutse mu kibuga bashaka gukubita abasifuzi. Ibi byabaye muri shampiyona ya Nigeria mu mukino wahuzaga Rangers International Football Club iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona na Enyimba FC […]
Dore abakinnyi banze gukinira Afurika bakomokamo bakinira Uburayi
Umugabane w’Afurika uzwiho kugira impano z’abakinnyi gusa bikaza kurangira bitwariwe n’ibihugu by’amahanga bigatuma nabo birengagije ibihugu byabo bafiitemo inkomoko. Abanshi mu bakinira ibihugu by’amahanga baba barabyisanzemo ndetse ugasanga ari naho bagiye bakurira ibyo bikaza gutuma bisanga ari byo bari gukinira. Bitewe n’impamvu zimwe na zimwe zizamo iz’ubukene bw’Afurika n’umutekano muke usanga ababyeyi bamwe bajya ku […]
Ferwafa ivuga ko abajyanye n’Amavubi baba bari kuyasebya
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryagize icyo ritangaza ku makuru yacicikanye yemeza ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu bari kubarizwa muri Afurika y’Epfo baba bararaye mu cyumba kimwe ari Bane bitewe n’ikibazo cya hoteli. Kuri ubu abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi bari kubarizwa muri Afurika y’Epfo aho bagiye gukina umukino wa Kane wo mu itsinda C mu […]
Ababyeyi bishe umusore w’imyaka 16 basanze ari kubasambanyiriza umukobwa
Polisi yo muri Arua iri guhigisha uruhindu abagizi umuryango w’umukobwa utatangajwe amazina bishe umunyeshuri w’imyaka 16 bamushinja kuryamana n’umukobwa wabo. Richard Waiswa, ufite imyaka 16, utuye mu kagari ka Nyayi, Kati Ward, Ayivu West Division, Umujyi wa Arua yishwe azira kuryamana n’umukobwa w’umunyeshuri mugenzi we. Bivugwa ko nyakwigendera yafatiwe mu gikorwa (gukora imibonano mpuzabitsina) n’uwo […]
Diddy yambuwe impamyabumenyi yahawe na kaminuza ya Howard
Kaminuza ya Howard University ifite inkomoko ku mateka y’abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC, yambuye umuhanzi w’injyana ya hip-hop Sean “Diddy” Combs impamyabumemyi y’icyubahiro yari yaramugeneye mu 2014. Sean “Diddy” Combs yambuwe iyi mpamyabumemyi nyuma y’uko televiziyo ya CNN yerekanye amashusho ya kamera za CCTV agaragaza Diddy akubita umukobwa bigeze […]
Abakunzi ba Rayon Sports bakoteje arenga Miliyoni 45

Abakunzi ba Rayon Sports barimo Sadate Munyakazi bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo yakusanyirijwemo arenga Miliyoni 40 zo kugura abakinnyi. Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024 muri Grazia Hotel habereye inama yari yatumiwemo abafana b’imena ba Rayon Sports barimo n’abahoze bayiyobora nka Gacinya Chance Denis na Paul Muvunyi ariko bo batabashije kuyitabira. Abagera kuri 22 […]
Haruna Niyonzima yavuje umugore w’inshuti ye wari urwaye kanseri
Haruna Niyonzima yashimiwe bikomeye n’umwe mu bakunzi be kuba yaramuhaye ubufasha bumwunganira kuvuza umugore we wari urembejwe na kanseri yaje gukira burundu kubera ubufasha yahawe n’uyu musore. Uyu mukinnyi ukinira Al Ta’awon yo muri Libya ari mu Rwanda aho ari mu kiruhuko ndetse akaba ari gukina irushanwa ritegura umwaka utaha w’imikino ku bakinnyi babyifuza rya […]
Rayon Sports yatakaje abandi bakinnyi
Nyuma y’uko Rayon Sports itandukanye n’abakinnyi batanu barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur, umurundi Emmanuel Mvuyekure, ba rutahizamu babiri Alsény Camara Agogo, Paul Alon Gomis ndetse n’umunya-Maroc Youssef Rharb yongeye gutandukana n’abandi. Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukanya n’abakinnyi babiri barimo umugande Simon Tamale na Ndekwe Félix, bombi bari basoje amasezerano. Amakuru yo gutandukana n’aba bakinnyi yemejwe […]
Amavubi yatsinzwe umukino wa mbere mu itsinda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe umukino wa Mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Kuri uyu wa Kane taliki ya 6 z’ukwezi kwa 06 2024 kuri sitade ya Félix Houphouët Boigny yo muri Cote d’Ivoire Benin yari yakiriye u Rwanda mu mukino w’Umunsi wa Gatatu mu itsinda. Uyu mukino watangiye […]
Umugabo agiye kurongora abakobwa babiri ku munsi umwe

Mu gihugu cya Nigeria umugabo yatunguye isi nyuma y’uko atangaje amakuru arambuye y’ubukwe bwe aho azashyingiranwa n’abakobwa babiri icyarimwe mu muhango uzaba mu minsi iri imbere. Ntibisanzwe ko umugabo yarongora abagore babiri ku munsi umwe gusa umugabo witwa Muhammed ukomoka muri Nigeria agiye kubikora. Umugabo witwa Mallam Umar Faruk Muhammed, yiteguye kurongora abagore babiri ku […]
Luka Modric na bagenzi be bahawe umugisa na Papa Francis

Ikipe y’igihugu ya Craoatia yasuye papa Francis i Vatikani mbere y’uko imikino ya EURO 2024 aho yabasabiye imigisha itangwa n’uwiteka. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Croatia (HNS) riyobowe na Perezida Marijan Kustic, ryateguye urugendo aho ikipe y’igihugu yose ya Croatia irimo bamwe mu bakinnyi bakomeye bakina ku mugabane w’i Burayi barimo Luka Modric ari nawe kapiteni […]
Masud Djuma yirukanwe muri Tabora United
Umutoza Masud Djuma wari umutoza w’umusigire mu ikipe ya Tabora United FC yo muri Tanzania yatandukanye nayo mu gihe iri gukina imikino ya kamarampaka yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ikipe ya Tabora United iri guhatanira kutamanuka mu kiciro cya Kabiri yirukanye uwari umutoza wabo Masud Djuma wanyuze mu makipe arimo […]
Abakinnyi 11 Amavubi ashobora kubanza mu kibuga imbere ya Benin
Mu ijoro ryo uri uyu wa Kane ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ irakirwa n’iya Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire. Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024, guhera saa Tatu z’ijoro nibwo uyu mukino uraba […]
Ngwino twinjirane muri sitade 10 zigiye kwakira imikino ya Euro2024

Kuva tariki ya 14 Kamena 2024 igihugu cy’u Budage cyirakira imikino y’igikombe cy’Uburayi Euro2024 cyizakinirwa ku masitade 10 atatse ubwiza abarizwa muri iki gihugu cyateye imbere mu ngeri nyinshi nka ruhago, inganda ndetse n’ibindi. Imikino 51 niyo iteganyijwe kuba muri iri iri rushanwa aho yose izakinirwa ku masitade agera ku 1o yatoranyijwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru […]
RIB iraburira abanyarwanda bakoresha WhatsApp
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abakoresha ‘WhatsApp’ uburyo bw’ubwirinzi bukumira abashaka kuyinjiramo nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bamwe biba amakuru muri telefone z’abandi banyuze ku rubuga rwa WhatsApp. Mu butumwa bw’amashusho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Murangira B. Thierry, yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yibukije abakoresha WhatsApp uburyo bashobora kurinda konti zabo n’amakuru […]
Bad Rama ararembye
Umwe bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda mu myaka yatambutse Bad Rama arembejwe n’uburwayi na we yaburiye igisobanuro kugeza no ku baganga. Uyu mugabo uri mu bafite izina mu myidagaduro y’u Rwanda ari gusaba amasengesho nyuma y’uburwayi bumumereye nabi nubwo atazi neza ubwo aribwo kuko n’abaganga babuyobewe. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama yavuze […]
Ani Elijah yabenze Rayon Sports asinyira ikipe izasohokera u Rwanda
Ani Elijah wifuzwa na Rayon Sports yayibenze ku munota wa nyuma aza gusinyira Police FC izasohokera u Rwanda mu Nyafurika CAF Confederation Cup. Police FC yasinyishije rutahizamu Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, amasezerano y’imyaka ibiri. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu nk’uko byemezwa na Inyarwanda Bitangazwa ko Ani […]
As Kigali ishobora guseswa muri iki cyumweru

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwandikiye Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga mukuru wa yo buvuga ko bukeneye miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa igasezera muri shampiyona. Ni ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa As Kigali, Shema Fabrice aho yasabye Umujyi kwishyura ibirarane by’amezi 7 by’umwaka w’imikino ushize wa 2023-24 ndetse n’amafaranga izakoresha mu mwaka w’imikino utaha wa 2024-25. […]
Lucas Paqueta yaba agiye guhagarikwa mu mupira ubuzima bwe bwose
Umukinnyi wo mu kibuga hagati wa West Ham, Lucas Paqueta ashobora kwisanga yahagaritswe muri ruhago ubuzima bwe bwose nyuma y’uko ari gushinjwa ibirego byo gutega mu mikino y’amahirwe ibi bizwi nka Bet. Bitangazwa ko FA yo mu Bwongereza ishaka guhagarika Lucas Paqueta muri ruhago ubuzima bwe bwose kubera ibirego byo gukora Bet. Uyu mukinnyi ukomoka […]
Santos wendaga kurangizanya na APR FC yahamagawe na Kaizer Chiefs na CS Sfaxien
Umunya-Portugal, Alexendre Santos wahaye Petro de Louanda igikombe uyu mwaka, aravugwa muri APR FC nubwo Kaizer Chiefs na CS Sfaxien zirimo kumuganiriza. Nyuma y’uko APR FC itangaje ko itazongerera amasezerano umutoza Thierry Froger hari amakuru akomeje kuzenguruka ayihuza n’umutoza w’umunya-Portugal, Alexendre Santos wahaye Petro de Louanda igikombe cya Shampiyona uyu mwaka. Bivugwa ko APR FC […]
Abanyamakuru b’imikino bagiye kujya bahemberwa hamwe n’abakinnyi

Mu Rwanda hatangijwe ibihembo bishya bizajya bitangwa na Rwanda Premier League itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere aho hazajya hahembwa abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu gihe cy’umwaka wa Shampiyona. Ibi bihembo biratangira gutangwa ku bantu bose bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 aho bizatangwa tariki ya 15 Kamena 2024 muri Serena Hotel. Ku mugoroba wo […]
Imbamutima za Cristiano Ronaldo kuri Mbappé wagiye muri Madrid

Cristiano Ronaldo yatangaje ko azishimira kubona Kylian Mbappé i Santiago Bernabeu nyuma yuko asinye muri Real Madrid. Ku munsi w’ejo hashize nibwo abakunzi b’umupira w’amaguru bumvishe ko Mbappé yamaze gusinya muri Real Madrid amasezerano y’imyaka 5. Ku mugoroba nibwo Madrid yasohoye itangazo ivuga ko bumvikanye na Mbappé ko azayikinira guhera mu mwaka utaha w’imikino kuzageza […]
Mvukiyehe Jevénal ntakiri umunyamuryango wa Kiyovu Sports ukundi

Bidasubirwaho Mvukiyehe Juvenal ntakiri umunyamuryango wa Kiyovu Sports nyuma y’uko Komite nshya imwambuye kuba umunyamuryango wa Kiyovu Sports kubera gucamo ibice abakunzi b’iyi kipe. Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kamena, nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwashyize hanze ibaruwa butangaza ko buhagaritse Mvukiyehe Juvenal kubere amwe mu makosa yabangamiye ikipe. Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagize […]
Marie Josée yegujwe igitaraganya mu ikipe yayoboraga
Nyuma y’uko ku Cyumwetu mu ikipe ya As Kigali y’abagore habayemo inama y’inteko rusange, muri nama hegurijwemo umuyobozi mukuru w’iyi kipe ifashwa n’umugi wa Kigali. Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yegujwe n’Inteko Rusange mu nama yateranye ku Cyumweru, tariki 2 Kamena 2024 Iyi nteko rusange yeguje uyu muyobozi yasize imusimbuza Ngenzi Jean […]
Savio yabazwe urutugu
Kapiteni Nshuti Dominique Savio usoje amasezerano muri Police FC yari amazemo iminsi, yamaze kubagwa imvune y’urutugu yari amaranye iminsi. Uyu musore wari usanzwe ari Kapiteni wa Police FC yaje guhura n’ikibazo cy’imvune y’urutugu ubwo yakinaga imikino ya nyuma ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yegukanwe na APR FC idatsinzwe umukino n’umwe. Nyuma yo kugira […]
Rayon Sports iryamiye ijanja kuri Ani Elijah binyuze mu mufana wigumuye

Rutahizamu wa Bugesera Fc, Ani Elijah wageze mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, akaza gusigara mu Rwanda kubera kubura ibyangombwa, akomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye mu Rwanda. Uyu Rutahizamu wavuzwe muri APR FC na Police FC yavuzwe no muri Rayon Sports nyuma y’uko abaherwe b’iyi kipe barangajwe imbere na Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean […]
Amavubi yahagurutse i Kigali igicuku cyinishye

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri kwitegura imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 yerekeje mu gihugu cya Côte d’Ivoire aho izakinira umukino na Benin wo gushaka iyo itike. Mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024 nibwo Abakinnyi b’Amavubi bafashe indege ibakura ku kibuga cy’indege i Kanombe iberekeza i Abidjan. […]
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barebye umukino wa nyuma wa BAL

Petroleos de Luanda yo muri Angola yegukanye igikombe cya Basketball Africa League cy’uyu mwaka wa 2024 nyuma yo gutsinda Al Ahly Ly Sporting Club yo muri Libya amanota 107 kuri 94. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024 muri BK Arena hasojwe imikino ya BAL yabaga ku nshuro ya Kane. Uyu mukino wa […]
Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi mu mwiherero

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe aherekejwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA basuye ikipe y’Igihugu Amavubi aho iri gukorera umwiherero. Ni uruzinduko aba bombi bagize mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi arimo gutegura imikino ibiri yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Mexique, Canada na […]
Espoir FC yambuwe amanota 50 muri shampiyona

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryambuye Espoir FC amanota 50 bituma ihita umanuka mu kiciro cya Gatatu kandi yakagombye kuba iri gukina imikino ya kamarampaka igena ikipe iza mu kiciro cya mbere. Ikipe ya Espoir FC yakuweho ayo manota izira gukinisha Umunye-Congo Christian Watanga Milembe utari ufite ibyangombwa. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, […]
Pastor Germain wari indaya yasezeranye n’uwacungiraga umutekano The Ben

Uwahoze acungira umutekano umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Pastor Niragire Germain wahoze akora umwuga w’ubusambanyi. Tuyishime Ganza wacungiraga umutekano The Ben mu minsi yatambutse, yasezeranye na Pastor Niragire Germain winjiye mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu avuye mu mwuga w’uburaya. Aba bombi basezeranye ku wa Kane tariki ya 30 […]
Mourinho yabonye akazi gashya
Umutoza wakoze amateka mu makipe agiye atandukanye, José Mourinho yamaze kumvikana na Fenerbahçe kugira ngo ayibere umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri aho amasezerano yabo azageza muri Kamena 2026. Usanzwe ashakora Mourinho uzwi ku izina rya Jorge Mendes yamaze kuvugana n’iyo kipe yo muri Turkia aho impande zombi zamaze kumvikana. Mourinho ukomoka muri Portugal yiteguye gusimbura […]
Minisiteri ya Siporo yatumye Samuel Eto’o yegura
Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare muri Cameroon wari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, Samuel Eto’o yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gusaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu Marc Brys ndetse na Minisiteri ya Siporo. Nyuma y’uko ku wa Kane habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyahuriyemo umuyobozi wa Federasiyo, Samuel Eto’o, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ndetse n’umunyamabanga wa […]
Amatora mbere y’amatora se abaho? Mbanda Jean wifuza kuyobora u Rwanda
Mbanda Jean Daniel wigeze kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yemeza ko Vincent Degaule Nzamwita wamutsinze mu matora atigeze ayobora iri shyirahamwe n’umunsi umwe. Ashimangira ko yari afite abamukoreramo aho kuba ari we wakoraga. Ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Mbanda Jean Daniel yatanze Kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’igihugu cy’u […]
I Bujumbura hongeye guterwa grenade

I Bujumbura hongeye guterwa grenade nyuma y’ibyumweru bike hatewe izindi aho abaziteye baje gufatwa ndetse banerekwa itangazamakuru mu kiganiro Polisi yari yagiranye n’abanyamakuru bo muri iki gihugu. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi ahagana saa sita z’amanywa mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi humvikanye iturika ry’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade. […]
Yihesheje amakarita y’umuhondo yinjiza miliyoni zirenga 100 muri Bet
Uwahoze ari umukinnyi wo hagati muri Kaizer Chiefs, Kearyn Baccus, yagejejwe mu nkiko zo muri Australia ashinjwa gukora Beting aho yiheshaga amakarita y’imihondo yabiguze muri kompanyi zicuruza imikino y’amahirwe. Itangazamakuru ryo muri Australia rivuga ko Baccus akurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutega mu buryo butemewe n’amategeko aho yiheshaga amakarita y’imihondo adasobanutse nyuma akaza kuyishyurirwa. Uyu mukinnyi […]
Muhadjiri na mugenzi we basezerewe mu mwiherero w’Amavubi

Nyuma y’uko Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler asezereye abakinnyi batatu mu bari mu mwiherero utegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 hongeye gusezererwa abandi barimo Muhadjiri Hakizimana. Abari basezerewe ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024 ni Iradukunda Siméon, Nsengiyumva Samuel ba Gorilla FC, n’umunyezamu Niyongira Patient wa Bugesera FC. Nyuma […]
Rayon Sports yakubuye 5 barimo Youssef Rharb

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi 5 barimo abanyamahanga 4 yari ifite uyu mwaka ndetse n’undi munyarwanda umwe. Muri iki gihe umwaka w’imikino mu Rwanda warangiye amakipe yatangiye kurekura bamwe mu bakinnyi atazakoresha mu mwaka utaha w’imikino uzatangirwa muri Kanama 2024. Ku ikubitiro Gasogi United niyo yasezereye abakinnyi bayo biganjemo abanyamahanga ni uko […]
Umwana w’imyaka 13 watewe inda n’uwa 15 yabyariye mu bwiherero bwo ku ishuri
Umwana w’imyaka 13 ukomoka i Sochaczew muri Poland yatunguye isi yibaruka uruhinja rw’ibiro 3 n’amagarama 20 ubwo yari ari mu rugendoshuri rwateguwe ni ikigo cy’amashuri abanza uyu mwana yigaho. Uyu mwana w’imyaka 13 ukomoka muri Poland yibarutse umwana w’umuhungu mu byumweru bishize aho uyu mwana wavutsa yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho. Ku munsi […]
Umugeni yagiye mu bukwe amabuno ari hanze y’ikanzu

Ikanzu y’umugeni yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera uburyo yari ikozemo ndetse n’ukuntu yakoreshejwe mu bukwe bwitabiriwe n’imbaga y’abantu. Ku rubuga rwa X hakomeje gusakara amashusho y’umugeni wambaye ikanzu yerekana bimwe mu bice bye by’ibanga bidakunze kubonwa na buri wese ubonetse. Mu gihe bizwi ko ubundi umugeni yambara ikanzu ndende kandi ihisha bimwe mu […]
Amb. Busingye yagiranye ibiganiro na Miss Jolly

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yakiriwe kandi agirana ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye. Mutesi Jolly amaze iminsi mu Bwongereza aho yatanze ikiganiro mu nama ihuza Abanyafurika biga muri Kaminuza ya ‘Oxford’ cyibanze ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 30 ishize, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abinyujije […]
Kylian Mbappé yaba agiye kujyana PSG mu nkiko
Mbere y’uko Kylian Mbappé ava mu kipe ya PSG agiye kubanza kuyijyana mu nkiko aho ayisaba amafaranga ye yose yakoreye muri Mata iyi kipe itamuhaye nyuma y’uko yanze kuyongerera amasezerano. Amakuru aturuka mu Bufaransa yemeza ko ikipe ya Paris Saint-Germain yanze guhemba Kylian Mbappé umushahara w’ukwezi gushize kwa 4 ndetse hari n’udubimbazamushyi atahawe. Kudahembwa ku […]
Inama y’Abaminisitiri yemeje gukorera impushya za burundu hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’. Nyuma y’uko imyanzuro y’iyi nama y’Abaminisitiri isohotse, polisi y’u Rwanda ishinzwe ibyo bizamini yahise isobanura uko ibi bizami bishya bizaba biteye. […]
I Bujumbura humvikanye iturika ry’ibisasu

Mu ijoro ryakeye mu gihugu cy’u Burundi mu Karere ka Ngagara mu majyaruguru y’umujyi w’ubucuruzi, Bujumbura humvikanye iturika ry’ibisasu. Abaturage bavuga ko bumvishe gerenade ebyiri ziturika aho bavuga ko zatewe ku bikorwa remezo by’amashanyarazi bya sosiyete ya Leta ishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi [Regideso]. Abaturage babwiye SOS Médias Burundi ko bakanguwe n’ibyo bisasasu byaraye bitewe ku […]
Perezida Macron yatsinze igitego imbere y’ikipe ya Arsène Wenger

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatsinze igitego kuri penaliti mu mukino wa gicuti wahurije hamwe ibyamamare byo muri ruhago y’u Bufaransa. Uyu mukino wabaye hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye bo muri iki gihugu cyiri imbere muri ruhago ku isi. Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mata 2024 mu gikorwa ngarukamwaka cyo […]
Moise Katumbi yimwe uburenganzira bwo gusohoka igihugu
Mu gihe ikipe ya TP Mazembe iri i Cairo mu Misiri mu mukino wo kwishyura wa 1/2 muri CAF Champions League na Al Ahly SC, umuyobozi wayo yangiwe gusohoka igihugu. Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko Moise Katumbi uyobora TP Mazembe yangiwe gusohoka igihugu. Moise Katumbi yashakaga kujya i Cairo kureba […]
Amashusho ya Tiwa Savage ari kwikinisha yongeye kurikoroza

Amashusho ya Tiwa Savage ari kwikinisha yongeye gutuma abantu bacika ururondogoro nyuma y’uko uyu muhanzi ayatangajeho andi makuru mashya ariko ntiyakacyirwa neza n’abafana bayumvishe. Ubwo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru ryo muri Amerika, Tiwa Savage yavuze ko yishyuye abahanga mu Ikoranabuhanga (IT) ngo bahanagure burundu amashusho ye ari kwikinisha, aho yabasabye kuyakura muri Telefone z’abantu […]
Umutoza wa Rayon Sports WFC yakubiswe urushyi rw’itama n’uwa AS Kigali WFC
Ku munsi w’ejo hashize nibwo hari hakomeje imikino yo kwishyura muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro mu bagore, aho Rayon Sports WFC yari yakiriye AS Kigali WFC yayitsinze ku mukino ubunza wabereye i Nyamirambo kuri Pele Stadium, 1-0. Uyu mukino waberaga mu Nzove waje kurangira Rayon Sports WFC itsinze AS Kigali WFC ibitego 2-0 butuma ihita ibona […]
CAF yakubise umunyafu USM Alger yivanze muri politiki

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateye mpaga USM Alger yo muri Algérie kubera gutuma umukino ubanza wa 1/2 mu marushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, wagombaga kuyihuza na RS Berkane yo muri Maroc, utaba. Umukino ubanza wa 1/2 cya CAF Confederation Cup wagombaga guhuza USM Alger yo muri Algérie na Renaissance […]
Muyango ararembye
Umuhanzi w’umuhanga mu jyana gakondo Muyango Jean Marie arembeye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bya Kigali. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro nyuma yo kuzahazwa n’indwara mu buryo bukomeye. Muyango yasubijwe mu bitaro nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro bya […]
Sobanukirwa indwara y’Ikirimi n’Ikirato zibasira abana
Indwara y’Ikirimi n’ikirato, niba uri umubyeyi urahita unyumva neza icyo nshatse kuvuga kuko izi ndwara zibasira abana benshi bakiri bato. Ni kenshi uzumva bamwe mu babyeyi muziranye bakubwira ngo abana babo barwaye ikirimi kandi ngo agiye kujya kugicisha. Benshi mu bana bakuze bacishijwe ikirimi, usubije amaso inyuma ushobora kuba wibika umunsi nyirizina cyangwa utabyibuka. Niyo […]
Ubwambure bwa Rihanna bwamuteye kwicuza – Amafoto

Umuhanzikazi mu njyana ya ‘Pop’ Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye nka Rihanna mu myidagaduro y’isi yose, aricuza kuba yaragiye yerekana ubwambure bwe mu myaka yagiye itambuka. Abakurikiye imyidagaduro yo mu myaka ya 2010 kuzamura bazi ubwambure bwa Rihanna wari icyamamare muri iyo myaka kuko icyo gihe umuziki w’Amerika wari warafashe isi yose. Nk’umukobwa wari uturutse muri […]
Umukinnyi yahaniwe guhobera umugore utambaye mu mutwe
Umunyezamu ukomoka muri Irani unakina yo yahawe ibihano bikakaye nyuma yo guhobera umufana w’umugore utambaye igitambaro mu mutwe waje mu kibuga ashaka kumuhobera. Hossein Hosseini ufatira Esteghlal y’iwabo yahawe ibihano byo gucibwa amafaranga ndetse no guhagarikwa umukino umwe nyuma y’uko ahoberanye n’umugore utambaye igitambaro mu mutwe kandi bakanabikorera ku karubanda. Kwambira ibitambaro mu mutwe ku […]
APR FC irashaka Gervinho wakiniye Arsenal
Nyumwa yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024, APR FC ishobora kugura Gervais Yao Kouassi (Gervinho) wakiniye Arsenal na AS Roma. Ku myaka 36 y’amavuko Gervais Yao Kouassi wamenyekanye nka Gervinho mu makipe akomeye i Burayi, yavuzwe mu ikipe ya APR FC iri kwitegura guhagararira u Rwanda mu […]
Mama Sava yatakambiye Perezida Ndayishimiye
Umunyana Analysa wamenyekanye nka Mama Sava muri filime nyarwanda yatakambiye perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uherutse gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi. Ku wa 11 Mutarama 2024, Leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi […]
Perezida Kagame yishimiye Arsenal yanyagiye Chelsea
Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi iremereye ya Arsenal yakuye imbere ya Chelsea mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza. Ku munsi w’ejo hashize Saa Tatu z’ijoro nibwo ikipe ya Arsenal yari yakiriye Chelsea kuri Emirates Stadium mu mukino wo ku munsi wa 34 wa shampiyona Muri uyu mukino Arsenal yanyagiye Chelsea ibitego 5-0 […]