Samia Suluhu yashyize umukobwa we n’umukwe we muri Guverinoma nshya

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania kuri uyu wa Mbere yashyizeho Guverinoma nshya, irimo umukobwa we ndetse n’umukwe we. Muri iyi guverinoma, Wanu Hafidh umukobwa wa Samia Suluhu yagizwe Minisitiri wungirije w’uburezi, na ho umugabo we Mohamed Mchegerwa agirwa minisitiri w’Ubuzima. Mchegerwa yari asanzwe ari Minisitiri mu biro bya perezida. Samia kandi yashyizeho minisiteri itari […]
RDC: Indege irimo minisitiri yakoze impanuka ku kibuga cy’indege

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 17 Ugushyingo, indege yari itwaye intumwa zirimo Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Louis Watum Kabamba, yakoze impanuka, ku kibuga cy’indege cya Kolwezi mu Ntara ya Lualaba. Indege yari ivuye i Kinshasa, yarenze umuhanda indege zururukiraho mbere yo gufatwa n’inkongi y’umuriro maze irashya, bitera ubwoba ababibonye. Minisitiri n’ intumwa zose bari […]
RIB yafunze umugenzuzi wa Rwanda FDA

RIB yafunze Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga bakurikiranyweho icyaha cya ruswa. Nsoneye Emmanuel akurikiranyweho kandi n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi. Nsoneye yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na Uwamariya, nyir’uruganda DUSANGIRE PRODUCTION Ltd rukora inzoga mu Karere ka Bugesera, kugira ngo asonerwe […]
U Bufaransa burateganya guha Ukraine indege 100 za Rafale

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere mu nkengero za Paris kugira ngo bashyire umukono ku masezerano akomeye yo kugura ibikoresho by’ingabo zirwanira mu kirere by’u Bufaransa birimo indege z’indwanyi za Rafale, indege zigezweho u Bufaransa bwirata. Perezidansi y’u Bufaransa […]
Shabunda: Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe Umudugudu wa Mayimingi

Nyuma y’imirwano ikaze ku Cyumweru, itariki ya 16 Ugushyingo, inyeshyamba za M23 n’abafatanyabikorwa bazo bigaruriye Umudugudu wa Mayimingi muri Teritwari ya Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyi mirwano hagati y’abashyigikiye leta n’inyeshyamba, iravugwa nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ibanze, ni ikindi kimenyetso cyerekana ko ibiganiro bya Doha kugeza ubu byabaye nko kurangaza impande […]
Nicki Minaj muri UN avugira abakiristo bo muri Nigeria bari kwicwa

Umuhanzi w’Umunyamerika Nicki Minaj ategerejwe mu muhango uzabera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York kuri uyu wa Kabiri, aho azaganiriza ku birego byo kwibasira Abakirisitu muri Nigeria. Minaj azahurira ku rubyiniro n’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Michael Waltz, hamwe na Alex Bruesewitz, umujyanama wa Perezida Donald Trump akaba ari nawe […]
Perezida Ndayishimiye aherutse kurusimbuka, abarinzi be 3 bakomereka bikomeye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko mu cyumweru gishize yari ahitanwe n’iturika ryabereye aho yari ari, ariko Imana ikinga akaboko. Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ubwo Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yari muri Komine Mugina, mu ntara nshya ya Bujumbura. Aha yari yagiye mu gikorwa cyo kumurikira abaturage b’iriya Komine umuyobozi wayo, […]
Ababyeyi basabwe guhagarika kohereza ku ishuri abana barwaye ibicurane

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye ababyeyi kutohereza ku mashuri abana bafite ibicurane kugira ngo bakumirwe ikwirakwira ry’iyi ndwara mu gihe imburagihe yagiye yiyongera mu gihugu. Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Sabin yavuze ko koko ibicurane byabaye byinshi muri iyi minsi, ariko ashimangira ko ari ibintu bisanzwe bibaho cyane mu bihe by’imvura kuva mu […]
Masisi: Inyeshyamba za Wazalendo zirigamba gufata imidugudu 2 yagenzurwaga na AFC/M23

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Ugushyingo, biravugwa ko imidugudu ya Kashanje na Nyampanika, iherereye hafi ya Mweso muri Sheferi ya Bashali (Teritwari ya Masisi) muri Kivu y’Amajyaruguru, yafashwe n’inyeshyamba za Wazalendo, nyuma y’imirwano ikaze n’inyeshyamba za AFC / M23. Amakuru aturuka muri kariya gace nk’uko bitangazwa na ACTUALITE.CD, yerekana ko Wazalendo yagabye ibitero ku […]
RDC: Abantu 32 bishwe n’ikiraro mu kirombe cya cobalt

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nibura abantu 32 bapfuye nyuma y’uko ikiraro cyakoreshwaga n’abacukura cobalt gisenyutse hejuru y’agace kari kamaze iminsi kuzuye amazi mu bucukuzi bw’i Kalando, mu ntara ya Lualaba. Ubuyobozi bwo muri ako gace bwemeje ko ibi byabaye ku wa Gatandatu, ubwo abantu benshi bari bagerageje kwambuka ikiraro cyubatswe mu […]
Bangladesh: Sheikh Hassina wahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe urwo gupfa

Minisitiri w’Intebe wavanwe ku butegetsi muri Bangladesh, Sheikh Hasina, yakatiwe urwo gupfa adahari n’urukiko rw’i Dhaka kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gikorwa cyo guhagarika imyigaragambyo yari iyobowe n’abanyeshuri umwaka ushize. Inteko y’abacamanza batatu b’urukiko rw’ibyaha mpuzamahanga muri iki gihugu yahamije Hasina ibyaha birimo gushishikaza abantu, gutegeka kwica, no kutagira icyo akora mu gukumira amarorerwa, byakozwe […]
Mike Pompeo yagizwe umujyanama w’uruganda rwa gisirikare rwo muri Ukraine

Uwabaye umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yinjiye mu nama njyanama y’uruganda rwa gisirikare rwa Ukraine rwitwa Fire Point, ruzwi cyane kubera drones zishobora kugera kure cyane zirasa mu ntera ndende mu gihugu cy’u Burusiya. Ibi bibaye mu gihe urwo ruganda rukiri gukorwaho iperereza ry’inyerezwa ry’imitungo no mu micungire y’amasezerano. […]
Abanyafurika bavuga rikijyana mu bucuruzi na politiki barimo Dangote basoje umwiherero wabo i Kigali

Umuntu wa mbere ukize kurusha abandi muri Afurika, Aliko Dangote, yifatanyije n’itsinda ry’abantu bo mu rwego rwo hejuru bayoboye ibigo ndetse na bamwe mu bagize za guverinoma bo muri Afurika ku nshuro ya kabiri y’umwiherero wa “African Renaissance Retreat”, washojwe ku Cyumweru, itariki ya 16 Ugushyingo, i Kigali. Uyu mwiherero wabereye mu muhezo kuva ku […]
U Rwanda rwatesheje agaciro imyanzuro y’inama ya CIRGL yabereye kwa TshisekediÂ

Leta y’u Rwanda yatesheje agaciro imyanzuro y’Inama Mpuzamakungu y’Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL) iheruka kubera i Kinshasa, igaragaza ko ntacyo ivuze ku makimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo iriya nama yabaye, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, JoĂŁo […]
U Burundi buravuga ko bukwiye kwicara ku meza y’ibiganiro by’u Rwanda na RDC

Guverinoma y’u Burundi iravuga ko ikwiye kwinjizwa mu biganiro by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo izibe icyuho amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanyiye i Washington yasize. Gitega yemeje ko yifuza kwinjira muri ibi biganiro biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Bizimana Édouard, mu kuganiro aheruka kugirana na Deutsche Welle. Ku wa 27 […]
AFC/M23 yakuriye inzira ku murima Tshisekedi wategetse ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa bwangu

Umutwe wa AFC/M23 wamenyesheje Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko nta bubasha afite bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, kuko kiri mu gace kamaze kubohorwa. AFC/M23 yasubizaga Tshisekedi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize wategetse ko kiriya kibuga cy’indege gifungurwa bwangu. Icyo gihe ubwo Perezida wa RDC yari ayoboye inama […]
RIB yafunze 2 bakwirakwije amashusho ya Yampano ari gutera akabariro

Nyuma y’uko Uworizagwira Florien (Yampano) atanze ikirego ku mashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, RIB yavuze ko bamaze gufata abantu babiri bakekwaho kuyakwirakwiza. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko hafashwe Ishimwe Patrick (Pazzo Man) ku wa 11 Ugushyingo 2025 na Kalisa John (K. John) ku wa 14 Ugushyingo 2025, […]
Cardinal Kambanda yifatanyije n’abagororerwa muri Gereza ya Nyarugenge mu gitambo cya misa

Kuri iki Cyumweru, itariki 16 Ugushyingo 2025, Cardinal Antoine Kambanda, Archidiosezi ya Kigali, yaturiye igitambo cya misa mu Igororero rya Nyarugenge aho yatangiye isakaramentu ryo Gukomezwa kuri bamwe mu bagororwa b’abakirisitu gaturika. Cardinal Kambanda yageze ku Igororero rya Nyarugenge ahagana saa tanu n’igice yakirirwa n’abakirisitu gaturika n’abakozi bayobowe na DCG Rose Muhisoni, Komiseri Mukuru wungirije […]
Ndayishimiye aremeza ko miliyoni 6,8 $ yamaze kugera mu isanduku avuye mu mabuye

Amadolari ya Amerika 6.844.000 (miliyoni 6.834 USD) yamaze kugera mu isanduku ya leta mu Burundi aturutse mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko byemejwe na Perezida Ndayishimiye. Radio na Televiziyo by’u Burundi byavuze ko nyuma y’iminsi ijana Perezida wa Repubulika, General Evaritse Ndayishimiye, yiyemeje gukurikiranira hafi ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu, […]
Burundi: Abarenga 18000 bashaka kujya mu gisirikare bakoze igeragezwa

Kuwa Gatandatu, itariki ya 15 Ugushyingo 2025, Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyateguye ikizamini cyo kureba ko bafite ubuzima bwiza cyo kwiruka ibirometero 8 ku bakandida bifuza kujya mu gisirikare. Iri suzuma ryakorewe icya rimwe mu gihugu hose. Bujumbura: Ikizamini cyabereye muri ESCEM Mu Ntara ya Bujumbura, ikizamini cyakorewe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (ESCEM) kandi […]
Lubero: Inyeshyamba za ADF zishe hafi 20 biganjemo abarwayi

Nibura abantu hafi makumyabiri barishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, itariki 15 Ugushyingo 2025, bishwe n’inyeshyamba za ADF muri Gurupoma ya Manzia iherereye muri Teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abenshi mu bahohotewe ni abarwayi bo ku kigo nderabuzima cyaho, cyatwitswe n’abateye nyuma yo gusahura kwamenetsemo amaraso. Nk’uko amakuru […]
Sudani: Igisirikare cyisubije ibice 2 byari byafashwe na RSF
Amakuru aturuka mu gisirikare cya leta agera kuri Anadolu Agency aravuga ko Ingabo za Sudani zongeye kwigarurira uduce tubiri two muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru nyuma y’imirwano ikaze n’Ingabo za Rapid Support Forces (RSF). Amakuru avuga ko ingabo zafashe Umm Dham Haj Ahmad na Kazgil, bituma abarwanyi ba RSF batakaza ibikoresho byinshi ndetse n’abantu. Abakozi […]
Felicien Kabuga ntacyoherejwe mu Rwanda

FĂ©licien Kabuga ntazasubizwa mu Rwanda nk’uko abacamanza b’urwego rushinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bemeje kuwa Gatanu, itariki 14 Ugushyingo. Uwahoze ari umucuruzi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite uburwayi bwo kwibagirwa, kandi urubanza rwe rwahagaritswe muri Nzeri 2023 kuko adashoboye kuburana. Kuva icyo gihe, Loni irashakisha […]
ITANGAZO RUSANGE RYEREKEYE GUSUBIZA ISOSIYETE MU GITABO CY’AMASOSIYETE
Ingingo 8 AFC/M23 na RDC bazaganiraho nyuma yo gusinyana amahame shingiro agana ku mahoro

Umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu byasinyanye amahame shingiro azafasha impande zombi kugera ku mahoro arambye. Ni amahame yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe bihuza impande zombi. Mu mezi umunani ashize ni bwo impande zombi zahurijwe mu biganiro n’ubwami bwa Qatar, mu rwego rwo gushyira […]
Uganda U17 yongeye kwandika amateka mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yageze muri â…› cy’Igikombe cy’Isi cy’abatatengeje iyo myaka, nyuma yo gusezerera SĂ©nĂ©gal iyitsinze igitego 1-0. Ishoti riremereye Abubakali Walusimbi usanzwe akinira Vipers yarekuye ku munota wa 34 w’umukino ni ryo ryafashije ingimbi za Uganda kwandika amateka muri ririya rushanwa rikomeje kubera muri Qatar. Iyi kipe y’umutoza Brian Ssenyondo […]
Mali yahagaritse ibitangazamakuru 2 byo mu Bufaransa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Itangazamakuru muri Mali (HAC) rwatangaje ko ruhagaritse imiyoboro ibiri y’Abafaransa, LCI na TF1, rubashinja gutangaza amakuru atarimo ukuri ku kibazo cy’ihagarikwa ry’ibikomoka kuri peteroli. Mu ibaruwa HAC yandikiye abatanga serivisi z’amashusho mu gihugu kuwa 13 Ugushyingo, ruvuga ko aya muyoboro yombi yakoze “ibirego bitapimwe n’ibinyoma” mu kiganiro cyo kuwa 9 Ugushyingo, birimo […]
AFC/M23 na RDC basinyanye amahame shingiro azabifasha kugera ku mahoro arambyeÂ

Umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 bashyize umukono mahame shingiro afasha impande zombi kugera ku mahoro arambye. Umuhango wo gushyira umukono kuri aya mahame shingiro witabiriwe n’Umunyamabanga wa Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, n’umujyanama wa […]
Liberia yemereye Abanyarwanda kwinjira no gusohoka nta Viza

Leta ya Liberia, binyuze mu Ishami ry’Abinjira n’Abasohoka (Liberia Immigration Service – LIS), yatangaje ko Abanyarwanda batagikeneye viza kugira ngo binjire cyangwa basohoke muri Liberia. Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Elijah F. Rufus, Komiseri Mukuru wa LIS, ku wa 11 Ugushyingo 2025. Iyi politiki nshya ishingiye ku masezerano yasinywe ku wa 10 Nzeri […]
Ndayishimiye ari kwa TshisekediÂ

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi we, Rosine Gatoni, yatangaje ko yitabiriye inama ya cyenda isanzwe y’I Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu. Byitezwe kandi ko iruhande rw’iyi nama Ndayishimiye ahura na mugenzi […]
CAF yatangaje Visa z’ubuntu ku bafana bazitabira AFCON 2025 muri Maroc

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ku bufatanye n’Itsinda Ritegura AFCON 2025 muri Maroc, yatangaje ko abafana bazajya gushyigikira irushanwa bazahabwa visa z’ikoranabuhanga ku buntu. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu binyuze ku rubuga rwa CAF, aho hagaragajwe ko abaturage b’ibihugu bisanzwe bisaba visa kugira ngo binjire muri Maroc bazungukira muri iyi gahunda nshya. CAF ivuga […]
Uko waca ukubiri no kugira impumuro mbi mu gitsina

Ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu gitsina ku bagore gikunze kugaragara ku batari bake, ndetse kinatera ipfunwe. Icyakora hari ibintu binyuranye wakora kugira ngo urwanye iyo mpumuro, nko kunywa amazi, gukoresha ‘bicarbonate’, ‘apple cider vinegar’ n’ubundi buryo bunyuranye. Nubwo hari uburyo bunyuranye wakoresha mu kwivura iyo mpumuro mbi mu gihe uyifite, hari n’ibindi byinshi wakora […]
Kigali: Uruhinja rwatewe amaraso rukiri mu nda ya nyina

Umwana wavutse nyuma yo gukorerwa Intra-Uterine Transfusion (IUT) (uburyo bwa muganga bwo guha umwana amaraso akiri mu nda ya nyina) ku bitaro bikuru bya CHUK ari mu buzima bwiza nyuma y’amezi abiri n’igice, nk’uko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwabitangaje ku wa 14 Ugushyingo 2025. Uyu murimo wo guha umwana amaraso akiri mu nda wakozwe ku gihe […]
Utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Tunisia yajyanwe mu bitaro nyuma yo kwigaragambya kuri Leta

Utavugarumwe na Leta yo muri Tuniziya ufungiwe muri gereza yajyanywe mu bitaro nyuma yo kubura imbaraga kubera kwishora mu myigaragambyo yo kwanga ibiryo. Umuryango wa Jawhar Ben Mbarek watangaje ko yajyanywe mu bitaro kubera kugira umwuma ukabije, ubwo ubuzima bwe bwakomezaga kuba bubi nyuma y’iminsi irenga ibiri mu myigaragambyo yo kwanga kurya. Ben Mbarek, umwe […]
Tshisekedi yategetse ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa bwangu

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yategetse ba Minisitiri barimo uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, uw’Ubwikorezi n’uw’Ingabo gukorana bya hafi, kugira ngo harebwe uko hashyirwaho uburyo bwose bw’umutekano n’ibikoresho bikenewe kugira ngo ikibuga cy’indege cya Goma cyongere gufungurwa. Tshisekedi yasabye ko kiriya kibuga cyongera gufungurwa kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi, ku […]
Drone zarashe mu Mikenke mbere y’ibitero simusiga bya FDNB, FARDC na FDLR

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo, drone za gisirikare zarashe mu gace ka Mikenke ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere y’ibitero simusiga ingabo zirimo iz’u Burundi, FARDC na FDLR bitegura kuhagaba. Me MoĂŻse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu wa RDC ndetse n’umusenateri muri iki gihugu, mu mpuruza yatanze yamagana […]
Perezida Samia Suluhu yababariye urubyiruko rwashoboraga gukatirwa urwo gupfa

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yasabye inzego z’ubutabera gukuraho ibirego ku magana y’urubyiruko rwashinjwaga kugambanira igihugu, nyuma yo kugendera mu kigare bakitabira imyigaragambyo irimo imvururu iheruka kuba muri kiriya gihugu. Samia yatangiye iyo dohora mu ijambo rya mbere yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yasize atorewe kongera kuyobora Tanzania ku […]
Kabare: Imirwano hagati ya AFC/M23 n’inyeshyamba zikorana na FARDC yabaye mu bice bitandukanye

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Ugushyingo, imirwano yabaye, hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu Mutwe w’Abakorerabushake wo Gushyigikira FARDC (AVAFAC) muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo. Iyi mirwano yabereye mu duce twa Mutshshemi na Kabukungu, hafi y’umurima wa “Chez Mbayo”, itera ubwoba no kuvana abaturage mu bybo. Nk’uko amakuru […]
Yahombye Miliyoni 12 Frw ubwo yashakaga gukora Chapati nini ku isi

Umunyabugeni ukora amashusho y’ibirangaza ukomoka muri Uganda, Raymond Kahuma, yatangaje ko yahombye miliyoni 12 Frw nyuma y’uko umushinga we wo gukora chapati nini kurusha izindi ku isi uhombye. Kahuma, wifuzaga kwandikisha izina rye mu gitabo cya Guinness World Records, yakoreye imyiteguro yose muri Kenya, aho umushinga wamaze iminsi myinshi utegurwa, uhereye ku kubaka ahantu ho […]
M23 yeretse abaturage imwe muri CH-4 za FARDC iheruka guhanura (Amafoto)

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu yeretse abaturage bo mu gace ka Nzibira muri Teritwari ya Walungu imwe muri drone z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4 ingabo zawo ziheruka guhanura. Muri iki cyumweru ni bwo izo drone uko ari ebyiri zahanuwe. Imwe yahanuriwe muri Teritwari ya Masisi aho ku wa Kabiri tariki ya 11 […]
Abantu 29 bapfiriye mu gitero karundura Uburusiya bwagabye muri Ukraine

Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv wagabweho igitero gikomeye mu gitondo cyo ku wa 14 Ugushyingo. Kugeza ubu, abantu 29 bamaze kwemezwa ko bapfuye, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi. Meya wa Kyiv, Vitaly Klitschko, yanditse kuri Telegram ko: “Ingabo zishinzwe kurinda ikirere zirimo gukora i Kyiv. Ni igitero gikomeye umwanzi yagabye ku murwa mukuru.” Amakuru akomeje avuga ko […]
Amashusho y’urukozasoni yatumye Riderman asaba RIB kugira icyo ikora

Umuraperi Riderman yasabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gufata ingamba zikomeye ku bantu bakomeje gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni kuri internet. Avuga ko iki kibazo cyabaye icyorezo, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abatarageza imyaka y’ubukure. Mu kiganiro yagiranye na SK FM, Riderman yavuze ko hari abantu bakomeje gukangisha abandi ko bafite amashusho yabo y’urukozasoni kugira ngo babahatire gukora […]
Afurika y’Epfo yahejeje mu ndege impunzi z’Abanyepalestine mu gihe cy’amasaha 12 yose

Kuri uyu wa Gatanu, abategetsi bo muri Afurika y’Epfo banenzwe cyane nyuma yo kwanga ko abagenzi 153 b’Abanyapalestine bava mu ndege mu gihe cy’amasaha 12. Abanyapalestine bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiwe Oliver Tambo i Johannesburg, mu ndege yakodeshejwe yari iturutse muri Kenya nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe imicungire y’imipaka muri Afurika y’Epfo kuwa Kane. Ikinyamakuru […]
Tanzania yamaze kunoza umugambi wo gucyura ku ngufu impunzi z’Abarundi

Minisiteri y’umutekano mu gihugu cya Tanzania na UNHCR kuva kuwa Kabiri, itariki ya 11 Ugushyingo 2025, bashyize ahagaragara urutonde rurerure rw’impunzi z’Abarundi, zisabwa kwiyandikisha kugira ngo basubire iwabo mbere y’itariki ya 30 Ugushyingo. Ku kibaho gishyirwaho amatangazo, ii byakiranwe uruvange rwo kwiheba no guhagarika umutima mu mpunzi z’Abarundi zahungiye muri Tanzania. Impunzi zimwe zagaragaje ko […]
Uvira: Icyoba ni cyose mu Ngabo z’u Burundi

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko Ingabo z’u Burundi zitewe ubwoba no kuba impungenge z’uko inyeshyamba za AFC / M23 zishobora gutera Umujyi wa Uvira zigenda ziyongera. Uvira ni umujyi w’ingenzi cyane mu karere kanini ka Congo gahana imbibi n’u Burundi. Mu Kwakira, AFC / M23 yohereje intumwa zo guhura na Perezida w’u Burundi, […]
Minisitiri Kayikwamba yigaramye ubufasha bwa FARDC kuri FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ThĂ©rèse Wagner Kayikwamba, yahakanye ko nta bufasha igihugu cye giha umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Kayikwamba yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Al Jazeera. Ni nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka RDC yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro, nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byahurijwemo […]
L’Ă©mir du Qatar est attendu au Rwanda

L’Ă©mir du Qatar devrait effectuer une visite de deux jours au Rwanda la semaine prochaine avant de se rendre en RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo. Selon une source proche de BWIZA, Cheikh Tamim ben Hamad Al Thani se rendra au Rwanda le mardi 18 avril 2025, puis en RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo. L’Ă©mir a rencontrĂ© pour […]
RDC: Boji Sangara yatorewe gusimbura Vital Kamerhe

Depite AimĂ© Boji Sangara yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Ugushyingo, mu nama rusange yabereye mu nteko rusange i Kinshasa. Mu badepite 423 batoye, AimĂ© Boji yabonye amajwi 413 nk’uko inkuru dukesha Radio Okapi ivuga. Perezida w’agateganyo w’Inteko Ishinga […]
BBC yasabye imbabazi Trump

Ku wa Kane, itariki 13 Ugushyingo, BBC yasabye imbabazi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera kw’editinga mu buryo bugamije kuyobobya filimi mbarankuru ya “Panorama”, nk’uko byatangajwe na radiyo ya leta mu Bwongereza, ariko ihakana ko iki kibazo ari impamvu yatuma haba urubanza rwo gusebanya. Ku itaruki ya 6 Mutarama 2021, Trump […]
Ihene ifite imboni ishobora guhinduka urukiramende

Ihene zigira imboni zihinduka mu ishusho y’urukiramende mu miterere yazo ya mbere iba imeze nk’uruziga, imboni zikaba ndende cyane mu mucyo mwinshi. Nubwo ihene tuzimenyereye kororerwa mu rugo nk’inyamaswa zibarizwa mu ruhererekane rwo kuribwa burya ngo zifitemo ubuhanga karemano bwo kubona inyamaswa zizihiga zaba ziturutse impande zose. Byongeye kandi burya ngo ihene niyo zarisha zubitse […]
WAri uziko amoko y’ikawa 3 ku isi ariyo anyobwa cyane?

Nubwo hari nibura ubwoko 120 bwa kawa ku isi yose, igice gito cyane cyazo ni cyo kinyobwa cyane : Robusta, Arabica na Liberica. Bivugwa ko hari ubundi bwoko bwa kawa bumwe cyangwa bubiri bushobora gukoreshwa ariko bukorwa gacye cyane ndetse budakunze kunyobwa nkuko urubuga le saviez vous rubitangaza. Arabica ni yo kawa ihingwa cyane ku […]
Richard Nick yahaye umunyarwenya Kadudu ibihumbi 500 by’igishoro

Umunyarwenya Kadudu wari umaze iminsi atekereza uko yabona ibihumbi 200 Frw ngo atangire ubucuruzi bw’ ibiraha. Icyo cyifuzo cyabaye impamo ku mugoroba wo ku wa 13 Ugushyingo 2025, ubwo muri Camp Kigali haberega igitaramo cya Gen-Z Comedy Show. Muri iki gitaramo habaye byinshi, ariko icyatunguye abantu ni uko Richard Nick Ngendahayo yahaye Kadudu ibihumbi 500 […]
M23 yakoze operation y’imberenge yashyize iherezo kuri Masisi

Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Ugushyingo 2025,nibwo igisirikare cya M23 cyabashije kwigarurira agace k’ingenzi ka Kazinga gaherereye muri teretwari ya Masisi, nyuma y’urugamba rutoroshye rwari rumaze igihe rwarabaye imberenge, rwarangiye izi ngabo zibonye uburyo bwo kugenzura Masisi yose nta nkomyi. Igice cya Kazinga niho hari izingiro ry’ubuhungiro, ryari izingiro kandi ryo guteza umutekano muke […]
Umwami wa Qatar ategerejwe mu Rwanda no muri RDC

Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar (the Emir of Qatar) biravugwa ko azagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda mu cyumweru gitaha, nyuma akahava yerekeza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani azasura u Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, akazahava […]
RDC yakandagije ino ry’ikirenge mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Les LĂ©opards, yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka yo gushaka Igikombe cy’Isi, nyuma yo gusezerera CamĂ©roun iyitsinze igitego 1-0. Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino cya myugariro Chancel Mbemba cyari gihagije ngo RDC isezerere kiriya gihugu gifite umuhigo wo kwitabira Igikombe cy’Isi kurusha ibindi […]
Abiyitirira Fatakumavuta ufunzwe bakomeje kwiba abantuÂ
Sengabo Jean Bosco, uzwi cyane ku izina rya Fatakumavuta, kuri ubu afungiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, yagaragaje impungenge z’uko hari abantu bamwiyitirira bakaka amafaranga mu izina rye. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Imvaho Nshya ubwo yari yitabiriye ibiganiro byerekeranye n’ubuhuza byatangijwe muri iryo gereza na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, Fatakumavuta yavuze ko […]
U Rwanda rwakiriye abandi barwanyi baturutse muri FDLR

U Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo, rwakiriye abandi baturage barwo 17 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo batanu bari basanzwe ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR. Aba bantu barimo abana icyenda binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu karere ka […]
Abanyakenya barenga 200 bari kurwana mu ntambara y’Uburusiya na UkraineÂ

Abantu basaga 200 bo muri Kenya barimo kurwana ku ruhande rwa Russia mu ntambara iri kubera muri Ukraine, kandi hari abandi bashobora kongerwa mu mirwano, nk’uko byatangajwe n’inzego z’igihugu. Muri abo barimo n’abahoze mu nzego z’umutekano za Kenya, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi. Bamwe mu bakuweyo basanze barakoreshwaga mu gukora drones no […]
Musonera wabuze gato ngo abe umudepite ku itike ya RPF yakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ruherereye mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo rwakatiye Musonera Germain gufungwa imyaka 20, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside. Mu mwaka ushize ubwo habaga amatora y’abadepite Musonera ari mu badepite umuryango RPF-Inkotanyi wari wahaye amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, gusa habura amasaha mbarwa […]
FDLR yagiye i Kinshasa kwiga gukoresha drone bisabwe na Leta ya Kongo

Uwahoze ari umusirikare wa FDLR witwa Mbale Hafashimana yatangaje amabanga akomeye ku itsinda ryihariye ry’uyu mutwe ryitwa CRAP Unit, ryashinzwe gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no gufasha ingabo za Kongo (FARDC) mu ntambara ziri mu burasirazuba bwa RDC. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Hafashimana yavuze ko CRAP Unit igizwe n’abarwanyi bagera kuri 600, batoranyijwe […]