Arifuza gushakana na musaza we kuko ngo amushimisha mu buriri

Umukobwa uvuga ko yitwa Divine wiga muri imwe muri kaminuza imwe yo mu Rwanda avuga ko yifuza gushyingiranwa na musaza we ukora muri imwe muri kompanyi itunganya ibinyobwa mu Rwanda, kuko ngo amushimisha mu buriri. Abinyujije kuri paji ye ya Facebook, uwitwa yvan Somayire yavuze ko uyu mukobwa afite iki kibazo kandi akaba yifuza kugirwa […]

Hari ikintu opozisiyo itabasha n’iyo yafashwa n’amahanga- Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni avuga ko abamurwanya badashobora gukuraho urukundo ishyaka rye rifitiwe n’abaturage kabone n’iyo yafashwa n’amahanga atigeze atunga agatoki. Mu ibaruwa ndende yandikiye abaturage mu mpera z’icyumweru, Museveni yavuze ko opozisiyo ishobora gushingira ku binyoma gusa ngo gusa ngo ibikorwa by’ishyaka rye, National Resistance Movement (NRM) birivugira. Muri iyi baruwa yabonweho na […]

Umugabo wa Fille Mutoni aricuza

Umugabo w’Umunyarwandakazi, Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats atangaza ko yicuza bitewe n’amakosa menshi yakoreye umugore we. Umubano wa Fille na Katamba nyuma yo gutandukana wajemo ibibazo byinshi. Aba bombi baranzwe no gutukana, gusebanya no gushinjanya byinshi byari byiganjemo gucana inyuma. Yifashishije paji ye ya instagram, kuwa 29 Nzeri […]

Minisiteri y’Uburezi yanenze ibyakorewe umwana wa Lion Imanzi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yihanangirije abarimu ku bikorwa bakorera abanyeshuri bikabatesha agaciro. Dr Munyakazi yatangaje ibi nyuma y’aho uwitwa Lion Imanzi yanditse kuri twitter avuga ko umwana we w’imyaka irindwi, yogoshwe igice kimwe cy’umusatsi n’abarimu be. Dr Munyakazi yagize ati “Ni amakosa gukoza isoni umunyeshuri imbere ya bagenzi be, […]

Uburundi burasaba ko abasenyeri  gatolika bakweguzwa

Leta y’Uburundi irasaba ko bamwe mu basenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Burundi bakweguzwa kuko ngo bakwirakwiza inkuru z’urwango mu baturage. Abasenyeri gatolika mu Burundi kuwa 22 Nyakanga uyu mwaka bashyize hanze itangazo rivugako Leta idaha umwanya ungana abatavuga rumwe nayo. Ni ubutumwa bwasomwe muri za kiliziya gatolika zose zo muri iki gihugu. Iri tangazo ryamaganaga […]

Kunywa inzoga si cyo kibazo- CP Kabera

Polisi y’u Rwanda (RNP) itangaza ko abantu badakwiriye kumva nabi ubukangurambaga ku bijyanye no kwirinda kunywa inzoga, bagatwara ibinyabiziga. Umuvugizi wa RNP, CP Jean Bosco Kabera avuga ko ikibazo atari ukunywa inzoga ko ahubwo igiteye inkeke ari uko uwayinyoye yatwara ikinyabiziga. Mu butumwa bwe ku rukuta rwa Twitter, ati “Kunywa inzoga si cyo kibazo. Ikibazo […]

Nduhungirehe yakozwe ku mutima n’igikorwa cya Meya w’Akarere ka Bugesera

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe ibikorwa bya EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe yashyize hanze ifoto ya Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard mutabazi ari gukina n’umwana muto w’impunzi zivuye muri Libya. Mu ntangiro z’iki cyumweru, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye impunzi 66 zari zaraheze muri Libya. Muri aba umuto yari afite amezi […]

Bigomba guhinduka- Min. Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye aborozi bo mu ntara y’iburasirazuba kwikubita gashyi bagakoresha neza inzuri bahawe na Perezida Kagame, bitaba ibyo bakabwamburwa. Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gihe cy’isaranganya ry’ubutaka mu ntara y’Uburasirazuba, yatanze inzuri 9,400. Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze n’imitunganyirize y’inzuri mu ntara y’Uburasirazuba itangaza ko mu igenzura yakoze mu nzuri […]

Gatsibo: Abaturage bareze mugenzi wabo wari warabaye imvano y’ibura ry’amazi

Abaturage bo mu agari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Burera batanze amakuru yatumye habaho ifatwa ry’uwitwa Bazatsinda Ildephonse wangizaga imiyoboro y’amazi,bityo nabo bakabihomberamo. Polisi y’u Rwanda  igendeye kuri aya makuru kuwa 26 Nzeri 2019 yafashe umuturage witwa Bazatsinda Ildephonse ufite imyaka 56 yibye itiyo y’umuyoboro w’amazi ifite metero 12. Bazatsinda akimara […]

Umugore ni we wegukanye igihembo cyo kuyobora filimi z’urukozasoni

Umunyamerikakazi, Bella Thorne ni we byatangajwe ko yegukanye igihembo cya Pornhub Award  ku bwo kuyobora neza filimi z’urukozasoni. Bella yagukanye iki gihembo kigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri  bitewe n’ubuhanga yagaragaje mu kuyobora (directing) filimi y’urukozasoni yiswe ‘ Him and Her’. Ni filimi ikinwa n’ibihangange mu gukina filimi z’urukozasoni; Small Hands na Abella Danger. [penci_related_posts […]

Burundi: Perezida wa Sena yafashwe amajwi  atanga amafaranga yo kumuzanira umurambo w'uwahoze mu gisirikare

Perezida wa Sena y’Uburundi, Reverien Ndikuriyo yafashwe amajwi mu ibanga,aho yumvikana atanga amafaranga miliyoni eshanu z’Amarundi yo kwica umwe mu bo yashinjaga gutoza inyeshyamba mu gihe cy’ibibazo bya politiki mu 2015. Ndikuriyo nk’uko AFP dukesha iyi nkuru ibitangaza, yemeye ko iri jwi ari rye ndetse avuga n’impamvu yamuteye gukora icyo gikorwa. Ndikuriyo nk’uko ijwi ryagenzuwe […]

Kagame yakuriye inzira ku murima abiha guha Afurika ibyo ikwiriye gukora

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yibukije abo mu burengerazuba ko bakwiye gucika ku muco wo kumva ko bari aho ngo babwire Abanyafrika icyo bakwiriye gukora. Kagame uri mu nama ya 74 muri Amerika, ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyeshuri, abarimu n’abandi banyacyubahiro bo muri Kaminuza ya Columbia kuwa Kane tariki ya 26 Nzeri uyu mwaka […]

Uwagaburiye umwana amaraso y’imihango avanze n’intoryi yakatiwe

Urukiko mu Karere ka Mukono muri Uganda rwakatiye Annet Namata, umugore ushinjwa kugaburira umwana abereye mukase amaraso y’imihango avanze n’intoryi ku ngufu. Umucamanza muri urur rukiko, Patience Koburunga kuwa 26 Nzeri uyu mwaka yatanze igihano cyo gufunga imyaka ibiri Namata. Avuga ko cyagabanijwe kuva ku myaka irindwi bitewe ko uregwa yemeye icyaha atagoranye. Yavuze ko […]

Iby’itegeko ribuza gutanga inzoga ku buntu cyangwa ku ideni byasubiwemo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko amategeko y’ubutetsi bw’abakoloni yose ku Rwanda ateshwa agaciro. Amategeko agera 1,000 agaragara mu igazeti ya Leta yasohotse kuwa 23 Nzeri 2019. Ni amategeko yashyizweho n’abakoloni hagati ya 1885 na 1962. Rimwe muri aya mategeko ni iryavugaga ko umuntu wese utanga inzoga ku ideni cyangwa ku buntu […]

Abantu 10 banze nkana kumenyekanisha imitungo yabo (yavuguruwe)

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi atangaza ko hari abantu 10 mu basaga ibihumbi 12 banze kumenyekanisha imitungo yabo ku rwego rw’Umuvunyi. Murekezi yasabye ko aba bantu bakurikiranwa n’ubushinjacyaha kuko banze kubahiriza ibyo amategeko abasaba. Mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 byari byitezwe ko abantu 12, 237 bazamenyekanisha imitungo yabo ariko 10 kugeza ubu ntibarakora iki gikorwa. Murekezi […]

Igihembo cyahawe Messi kirakemangwa, haravugwa kwiba amajwi

Igihembo cya Lionel Messi nk’Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi  w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) cyaje amakemwa nyuma y’aho bamwe mu batoza na ba kapiteni bamwe bavuga ko batatoye  uyu mugabo ariko nyuma amajwi yabo akaba ari we abarurwaho. Messi ukinira Ikipe ya Barcelona yo muri Esipanye akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu cya Argentine, aherutse […]

HRW ivuga ko imfu z’abatavuga rumwe na Leta mu Rwanda ziteye icyikango

Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (HRW) utangaza ko imfu z’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ziteye ukwikanga ugereranyije n’isura rufite ku ruhando mpuzamahanga ku kugendera ku mategeko. Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, Lewis  Mudge avuga ko ubusanzwe u Rwanda rufite isura nziza mu mahanga ku kubaha uburennganzira bwa muntu ariko ko bigaragara ko muri […]

Leta ya Uganda irashinjwa kugambanira abazahajwe n’intambara yo mu majyaruguru

Raporo y’ibanze  ku bikenewe n’abagizweho ingaruka n’intambara yo mu majyaruguru ya Uganda ivuga ko aba baturage bagambaniwe na Leta ya Uganda iyobowe na Museveni Yoweli Kaguta. Raporo y’umuryano utegamiye kuri Leta witwa Foundation for Justice and Development Initiative (FJDI) ivuga ko aba baturage basa n’abagambaniwe na Leta ya Uganda bitewe n’uko igihe cyose bayitabaje basaba […]

Uganda: Umuhanzi w’Umunyarwanda  yatunguranye ahindura ahari kubera igitaramo cye

Umunyarwandakazi Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda bitunguranye yahinduye ahari kubera igitaramo cye ku mpamvu zatangajwe na manaja we, Edwin Katamba. NK’uko byari byitezwe, igitaramo cya Fille cyari kuzabera muri Selena Hotel mu Mujyi wa Kampala, gusa byaje gutangazwa ko ibi byahinduwe nk’uko Katamba yabwiye Televiziyo ya NBS. Katamba uzwi nka MC Kats yavuze ko […]

Abanyarwanda biga muri Congo bamaze ukwezi batajya ku ishuri 

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri Congo- Kinshasa cyane mu Mujyi wa Goma bamaze ukwezi batajya ku ishuri ku bwo kubuzwa kwambuka. Umwaka w’amashuri muri Congo aho biga mu Gifaransa hagiye gushira ukwezi utangiye, Abanyarwanda bigayo bataha n’ubu ntibaremerwa kwambuka uko bisanzwe. Aba banyeshuri biganjemo abava mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda, biga mu mashuri kuva ku […]

Abatuye Bannyahe barashaka gusubizwa ubutaka bwabo no guhabwa indishyi

Abaturage batuye mu Midugudu ya Kibiraro na Kangondo mu Karere ka Gasabo barasaba Leta kubafasha bagasubirana ubutaka bwabo kuko gahunda yo kubimura yananiranye. Aba kandi bisunze amategeko barasaba indishyi ya 5% by’imitungo yabaruwe ariko ntiyishyurwe mu gihe kivugwa mu itegeko rijyanye no kwimura abantu ku nyungu rusange. Mu 2018 nibwo Akarere ka Gasabo katangiye kutumvikana […]

Bishoboka bite ko umwana atabasha kwandika interuro nto nka ‘Good morning’?-REB

Abayobozi bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi mu Rwanda (REB) bumiwe ubwo basuraga amwe mu mashuri yo mu Karere ka Gicumbi, bitewe n’ubumenyi hafi ya ntabwo bwa bamwe mu banyeshuri. Bayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Dr Irene Ndayambaje mu ruzinduko rutunguranye kuwa 23 Nzeri muri aka karere ka Gicumbi, abayobozi ba REB bavuze ko ibyo babonye […]

Uhagarariye Ethiopia muri LONI yatangajwe n'ijambo rya Perezida kagame

Uhagarariye Ethiopia mu Muryango w’Abibumbye (LONI), Taye Atske Selassie avuga ko yatunguwe n’ijambo ryavuzwe na Perezida Paul Kagame bitewe n’indeshyo yaryo n’ibyari biri kubiyemo. Perezida Kagame yitabiriye inama ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, yitabiwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma. Amb. Taye Selassie uri muri iyi nama  wasaga nk’aho yatangaye yavuze ko Perezida Kagame  yavuze ijambo ry’igihe […]

Yishe Se agira ngo ni ingurube

Umugabo wo mu gihugu cy’Ubutaliyani  yishe arashe Se witwa Martino Gaudioso ku bwo kumwikangamo ingurube yo mu ishyamba ubwo bari mu gikorwa cyo guhiga. Uyu mugabo w’imyaka 34 utaratangajwe amazina ku Cyumweru tariki 22 yishe umubyeyi we w’imyaka 55 bari bajyanye guhiga ingurube mu ishyamba ryegereye Umjyi wa  Postiglione uri mu majyepfo y’uwa Roma. Uyu […]

Perezida  Museveni yahishuye uko yavuganye n’Imana

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yashyize ahagaragara uko Imana yamusabye kubabarira abari abarwanashyaka ba UPC ya Milton Obote benshi bemezaga ko nta mbabazi bakwiriye bitewe n’uko bahanganye bikomeye na NRM ye n’igisirikare cyayo (NRA). Museveni avuga ko Imana yamusabye kubabarira uwari Minisitiri w’Umutekano muri Leta ya Obote, Chris Rwakasisi ndetse na Brig. Ali Fadhul wayoboraga […]

 Ni abantu batojwe gutera ibyuma- Ingabire Victoire avuga ku bishe Dusabumuremyi

Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi), Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko umuhuzabikorwa w’iri shyaka, Sylidio Dusabumuremyi uherutse kwicwa bigaragara ko batojwe kwicisha ibyuma. Sylidio Dusabumuremyi yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa 23 Nzeri 2019 ubwo yari muri kantine (cantine) y’ibitaro bya Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Ingabire Victoire avuga ko abakoze ubu […]

Imyaka ibiri irihiritse Andrew Mwenda atitabira inama z'abajyanama  ba Perezida Kagame

Inararibonye mu mwuga w’itangazamakuru ikomoka muri Uganda, Andrew Mwenda yagize icyo avuga ku bibazaga impamvu bubaye ubugira kabiri atitabira inama z’abajyanama ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Andrew Mwenda yagizwe umwe mu bagize itsinda ry’abajyanama ba Perezida Kagame na Leta y’u Rwanda, Presidential Adversory Committee (PAC) mu 2011 mu nama yabereye mu Mujyi wa New […]

MC Kats avuga ko nta mubano wo mu buriri uzongera kuba hagati ye n’Umunyarwandakazi Fille

Umushuyshyarugamba, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats atangaza ko atazongera kubaho urukundo rw’umugabo n’umugore hagati ye na Fille. Katamba aherutse gutangaza ko yasubiranye na Fille bari baratandukanye mu ntangiro z’umwaka wa 2019. Yavuze ko yongeye kuba manaja w’uyu mugore ukomoka mu Rwanda ariko agakorera umuziki muri Uganda. Yifashshije imbuga nkoranyambaga, Katamba yavuze ko kuri ubu […]

Ababuriye ababo mu mpanuka y’indege barimo Umunyarwanda banze indishyi y’akababaro bagiye guhabwa

Imiryango 15 yaburiye ababo mu mpanuka ya kompanyi ya Ethiopian Airlines  yo ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 barimo Umunyarwanda Jackson Musoni batangaza ko batakwemera indishyi y’akababaro Kompanyi ya Boeing ingana na Frw miliyoni 132 ishaka kubaha. Abanyamategeko b’iyi miryango bavuga ko iyi ndishyi ntacyo ivuze, ko ahubwo iyi kompanyi ishaka kwiyamamaza. Nomaan Husain, umwe […]

Afite agatsina gato katanshimisha, ni umugabo w’amasegonda 10- Vera Sidika

Ikimenyabose akaba n’umushabitsi muri Kenya, Vera Sidika atangaza ko uwo bahoze bakundana Otile Brown ntacyo yari ashoboye mu buriri bitewe n’igitisna gito ndetse no kurangiza vuba kwe. Vera Sidika na Otile Brown batandukanye mu Kwakira 2018. Muri iyi minsi bagaragara ku mbuga nkoranyambaga basubizanya ubutitsa, ahanini bavuga ku birego birimo iby’intege nke mu buriri n’ibindi. […]

Nkurikije imirwanire ya CRAP, kwica Gen. Mudacumura rwari urugamba rukaze-uwahoze muri FDLR

Umwe mu basirikare bahoze mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) avuga ko akurikije ubuhanga azi ku mutwe urinda abayobozi bakuru muri izi nyeshyamba (CRAP), kwica Lt. Gen. Mudacumura wari umuyobozi wawo habaye urugamba rukomeye. Gen. Sylvestre Mudacumura yishwe n’ingabo za Congo-Kinshasa (FARDC) ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, i Bwito, Teritwari […]

Umuhuzabikorwa  w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yishwe ateraguwe ibyuma

Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu  w’Ishyaka rya Ingabire Victoire (FDU-Inkingi) Syridio Dusabumuremyi yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyakana nk’uko ishyaka yabarizwagamo ribyemeza. Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda ariryo uyu mugabo yabarizwagamo, Ingabire Victoire yemeje aya makuru. Yabwiye Bwiza.com ko  urupfu rwa Dusabumuremyi rwabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho uyu mugabo yikoreraga ku […]

Abantu ntibanyuzwe n’uburyo Perezida Mnangagwa yahishuye icyishe Mugabe

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi byatangajwe ko yazize indwara ya Cancer. Ikinyamakuru kibogamiye kuri leta Herald kivuga ko ibi byatangajwe na Perezida Emmerson Mnangagwa mu nama yagiranye n’abo mu ishyaka rya Zanu-PF baba muri Amerika. Mnangagwa yavuze ko Robert Mugabe yari afite indwara ya ‘cancer’ igeze ku rwego […]

Uganda: Babiri mu bakekwagaho ‘gushimuta’ impunzi z’Abanyarwanda zirimo Lt. Mutabazi barekuwe

Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI) rwarekuye abapolisi babiri bo muri Flying Squard, Moses Kasibante na  Martin Kimbowa bashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’Abanyarwanda barimo Lt. Joel Mutabazi bakoherezwa mu Rwanda ku ngufu. Lt. Joel Mutabazi wazanwe mu Rwanda akaza gukatirwa n’urukiko rukuru rwa gisirikari igifungo cya burundu,  u Rwanda rwavuze ko atashimuswe ko […]

Ku mpamvu z’amarangamutima nashora imari mu Rwanda-Museveni

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda atangaza ko adashobora kuba nk’abandi bayobozi b’igihugu cye ngo ashore imari hanze yacyo. Yemeza ko ku bw’amarangamutima yashora imari mu bihugu birimo u Rwanda. Perezida Museveni yavuze ibi  mu mpera za wikendi, ubwo yavugaga bwa mbere ku kuba Amerika iherutse gufatira ibihano Gen. Kayihura imushinja kurya ruswa no kwakira […]

Kigali: Utubari tune twafunzwe

Polisi y’u Rwanda itangaza ko yafunze utubari tune duherereye mu Mujyi wa Kigali  bitewe no guha abana batujuje imyaka 18 ibisindisha. Ibi byabaye mu mukwabu  wo kugenzura  ahakorerwa ubucuruzi bw’inzoga mu turere twose tugize umujyi wa Kigali. Polisi ivuga ko babiri mu bashinzwe  gucunga utwo tubari (Managers) bashykirijwe  urwego rw’ubugenzacyaha naho abandi  baracika, baracyashakishwa.  Abana  […]

Rwamagana: Gitifu wakubitaga abaturage abaryoza mitiweli yahagaritswe ku kazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko hari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wahagaritswe ku kazi ku bwo guhutaza abaturage. Bubinyujije ku rukuta rwa Twitter rw’aka karere, rwavuze ko uyu gitifu yagaritswe bitewe n’ibirego byo guhutaza abaturage. Buti “ Nyuma yo gukurikirana imikorere y’uyu munyamabanga nshingwabikorwa ushinjwa guhutaza abaturage, yahagaritswe mu nshingano! Nk’ubuyobozi bw’Akarere, tuzakomeza guteza imbere imiyoborere myiza […]

Kaminuza ya CHUR yateye utwasi ibivugwa ko abarimu banze kwigisha

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yamaganye amakuru avuga ko abarimu muri iyi kaminuza banze kwigisha ku bwo kudahembwa. Mu minsi mike ishize ni bwo aya makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse no muri bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda. Bwiza.com yashatse kumenya amakuru y’impamo kuri iki kibazo, maze inyarukira aho iyi Kaminuza ikorera […]

Umugabo yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore 57 mu masaha 24

Umugabo ukomoka muri Singapore yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore 27 mu masaha 24 mu irushanwa ryabereye muri Repubulika ya Czech mu Mujyi wa Prague. Agahigo k’umugabo waryamanye n’abagore benshi mu ijoro rimwe kari kamaze imyaka 55. Uyu mugabo utatangajwe amazina n’ibinyamakuru byo muri Czech yavuze ko ashimishijwe n’ibyo yagezeho cyane ko ngo yari amaze amezi […]

Indege yasubitse urugendo bitewe n’isuhuzanya ry’abayisilamu babiri

Kompanyi y’indege yo muri  Amerika yitwa Mesa Airlines yahagaritse urugendo nyuma y’aho abagenzi n’abakozi bavuze ko bakemanze indamukanyo y’abagabo b’abayisilamu; Abderraoof Alkhawaldeh na Issam Abdallah bari bayirimo. Itangazo ry’iyi kompanyi y’indege rivuga ko impungenge zazamuwe n’abakiriya ku bijyanye n’umutekano wabo ari izo guha agaciro. Riti “ Amerika n’abantu bayo bose bafite inshingano no guhora bazirikana […]

Haribazwa byinshi nyuma y’aho Uganda Airlines itangaje ko igiye kuzajya yerekeza i Kigali

Kompanyi yo gutwara abantu mu kirere ya Uganda, Uganda Airlines itangaza ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 izatangira ingendo zerekeza i Kigali mu Rwanda. Abakurikiranira hafi ibya dipolomasi y’u Rwanda na Uganda kuva yazamba baribaza niba iki cyemezo cy’iki gihugu cyaba ari ikigaragaza ko umubano w’ibi bihugu waba wongeye kuba nta makemwa. Jennifer Bamuturaki, […]

Nyabihu/Rugera: umuturage arashinja umwarimu gukubita umwana we akamuvuna umugongo

Umuturage wo mu Mudugudu wa Bukango, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera, Damascene Hitimana arashinja umwarimu witwa Fabien Mponge gukubita umwana we Izikugena Flavia wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Murama. Hitimana yabwiye Bwiza.com  ko uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15 yakubiswe kuwa Kane 19 Nzeri mu 2019 saa tatu […]

Abayobozi umunani bo muri WDA, RSSB na WASAC batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwafashe abantu umunani bakekwaho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa Leta. Abo ni uwari Umuyobozi Mukuru, Gasana Jerome, uwari ushinzwe imishinga, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’imari n’umukozi ushinzwe abakozi muri WDA. Hari kandi, Umuyobozi ushinzwe ishoramari n’ushinzwe abakozi muri RSSB. Hafunzwe  kandi uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imari n’ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi muri […]

Yagarutse mu rugo nyuma y’imyaka 51 ataye umugore n’abana batandatu akaburirwa irengero

Umugabo witwa Francis Muthua w’imyaka 81 yagarutse mu rugo nyuma yo gusiga umugore we n’abana batandatu. Muthua yasize umuryango we utuye muri Murang’a mu 1968 ubwo yari afite imyaka 30 y’amavuko. Wanjiru Muthua, umugore we avuga ko byamugoye kurera abana wenyine. Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko  Wanjiru yigeze guhurira n’umugabo we ahitwa Kisii […]

Uganda: Umunyarwandakazi Fille Mutoni yasubiranye n’umugabo we wari umaze iminsi yandagaye

Umushyushyarugamba Edwin Katamba uzwi nka MC Kats atangaza ko yamaze gusubirana n’Umunyarwandakazi Fille Mutoni bari baratandukanye. Fille na MC Kats batandukanye mu ntangiriro z’umwaka wa 2019. Ni nyuma y’umwuka mubi ushingiye ku gucana inyuma waranze aba bombi. Abinyujije ku mbugankoranyambaga, Katamba yatangaje ko agiye gukomeza kuba manaja wa Fille, umwanya yari yarambuwe. Yagize ati “ […]

Paul Pogba aravugwaho kuba mu rukundo n’umukobwa w’Umunyayuganda wiga mu Bwongereza

Umukinnyi w’Umupira w’amaguru mu Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Paul Pogba Labile aravugwaho kuba mu rukundo n’umukobwa wo muri Uganda, Sheila Nduhukire, wiga mu Bwongereza. Uyu mukobwa wahoze ari umunyamakuru kuri NTV nyuma akajya kwiga iby’itangazamakuru muri Kaminuza ya Cardiff bivugwa ko ari mu rukundo na Pogba nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda […]

U Rwanda rurakemanga ibyo kwinjira mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha

Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda, Prof. Sam Rugege avuga ko umuyobozi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaga rukorera i La Haye uri mu ruzinduko mu Rwanda yifuje ko u Rwanda rwaba umunyamuryango w’uru rukiko ariko akagaragaraza impungenge. Chile Eboe-Osuji, umucamanza w’uru rukiko akaba n’umuyobozi mukuru warwo kuva mu mwaka ushize, mu ruzinduko arimo mu Rwanda yifuje ko iki […]

Abifuza kwiga ubumenyingiro mu gihe gito bazirikanwe n’Ishuri Rikuru rya PIPR

Abifuza kwiga imyuga mu mu Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) itangaza ko iri gutanga amasomo y’ubumenyingiro mu gih gito mu mashami atandukanye. Iri shuri rikuru rifite icyicaro mu  Murenge wa Niboyi ku muhanda KK453 uherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali  no muri St Paul ritangaza ko abashaka kuryigamo […]

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR riteye urujijo

Ubuyobozi bw’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) bwashyize hanze itangazo ribika Umuyobozi w’Ingabo zabwo gusa benshi bemeza ko riteye urujijo bitewe n’ubikwa ndetse n’ipeti yari afite. Itangazo ribika rya FDLR NO 003/2019  ryo kuwa 18 Nzeri  2019 rirabika uwitwa Gen. Mupenzi Pierre Bernard rwabaye kuwa 18 Nzeri 2019 muri Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru. Igiteye urujijo […]

Dr. w’Umunya-Taiwan yarakajwe n’ibyanditse ku rubuga rutumira abagombaga kwitabira inama i Kigali

Umudogiteri ukomoka mu gihugu cya Taiwan, Tsai Hui-shan yarakajwe n’amagambo yanditse ku rubuga rwa interineti rwariho ubutumire bw’abagombaga kwitabira inama iri kubera i Kigali mu Rwanda. Dr. Tsai Hui-shan (蔡蕙珊) ni umwe mu bagombaga kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku kwita ku barwayi b’indwara zikomeye. Uyu muganga usanzwe akorera mu gihugu cya Eswatini (yahoze ari Swaziland) […]

Ishyaka rya Museveni ryihakanye uwatewe umusumari mu itama ari ryo azira

Ubuyobozi bw’Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) mu Karere ka Mbale bwihakanye,  Isaac Kitoogo uherutse gutangaza ko yatewe umusumari mu itama azira gusingiza ishyaka rya Perezida Yoweli Museveni. Kitoogo avuga ko yatewe umusumari mu itama ubwo yatahaga avuye mu Mujyi wa Mbale, agahura n’abagabo batatu bamubuzaga gukomeza gusingiza Museveni na NRM ye. Mu kiganiro […]

FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura

Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), General Richard Kasonga, yemeje ko  Lt. Gen. Mudacumura wayobora igisirikare cya FDLR Yishwe na FARDC mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeri mu gace ka Bwito muri Rutshuru, yanga kuvuga umubare w’abicanwe na we. Mu kiganiro na VOA, Gen. Kasonga yavuze ko igihe kitaragera ngo atangaze abicanwe […]

Nzacira, nanyare mu biryo nuntumira mu bukwe bwawe- Umuhanzi abwira  Rema watandukanye na Eddy Kenzo

Umuhanzi Jennifer Full Figure wo muri Uganda yasabye Rema Namakula kutazamutumira mu bukwe bwe kuko atitguye kurya ibyo azakirizwa. Full Figure avuga ko azanyara ndetse agacira mu byo azakirizwa bitewe n’uko ubukwe bwa Rema n’umukunzi we mushya, Hamza Ssebunya abona ari ubw’ubugoryi. Ati “ Nutinyuka ukantumira mu bukwe bwawe, ndagusezeranya ko nzanyara, nkanacira mu biryo  […]

Ifi yafashije polisi guta muri yombi abacuruza ibiyobyabwenge

Ifi nini yitwa Sili yo ku kirwa cya Burton mu gihugu cya Australia yafashije polisi gufata abacuruza ibiyobyabwenge babiri muri batanu bari mu nyanja. Polisi itangaza ko yafashe aba bacuruzi bitewe n’ifi yabakumiriye, ikababuza kwinjira mu bwato buto bashakaga gukoresha batoroka. Komiseri wa Polisi ku kirwa cya Burton, Chris Dawson yatangaje ko uburakari bw’iyi fi […]

Kaminuza ya CHUR yazanye igisubizo ku bo kudidibuza indimi z’amahanga byabereye ihurizo

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) itangaza ko yatangije ikigo kizajya kigisha indimi z’amahanga ku banyeshuri bayo n’abarimu ndetse no ku bandi bifuza kwiga indimi z’amahanga zitandukanye. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza butangaza ko indimi zizigishwa harimo Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Ikidage n’Ikinye-Koreya. Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, bagize bati “Kaminuza ya CHUR itangije ku mugaragaro ikigo […]

Umwana muto yashimuswe akurwaho imyanya y’ibanga, ururimi n’amaboko

Polisi mu Karere ka Mayuge muri Uganda iri gukora iperereza ku iyicwa ry’umwana w’imayaka itandatu washimuswe, akicwa nyuma agakurwaho imyanya y’ibanga, ururimi ndetse n’amaboko ye yombi agatemwa. Umurambo w’uyu mwana witwaga Edirisa Kabulure wasanzwe mu murima w’ibisheke nyuma y’aho nyina, Jacquelyn Namuyangu wari wamusize mu rugo ari kumwe na barumuna be babiri, akajya gufura, yagarutse […]

Undi mu bashyigikiye Museveni yatewe umusumari wambukiranya itama ujya mu kanwa

Umuturage witwa Isaac Katoogo wo mu Karere ka Mbale bizwi ko ari umuyoboke ukomeye wa Museveni yatewe umusumari wambukiranya itama werekeza mu kanwa. Katoogo uzwi nka Ambasaderi wa Yesu muri Mbale akaba asanzwe ari n’umuhanzi ukizamuka kuwa 17 Nzeri ni bwo yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana, baramushimuta, bamutera umusumari mu itama, werekeza mu kanwa. Spyreports dukesha […]