Imikorere y’ubwenge buhangano igiye kujya icungirwa hafi na EU

Mu ntangiro z’iki Cyumweru,nibwo umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nibwo wicaye utora itegeko rigamije gucunga imikoreshereze y’Ubwenge bw’Ubukorano(Artificial Intelligent).Impamvu ishingirwaho n’ukurebera hamwe uko ikoreshwa ry’ubu bwenge buhangano butazarengera. Ni ryo tegeko rya mbere ku isi rijyanye muri uyu murongo ritowe mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano rikomeje gutera imbere. Abanyaburayi basabwe ko bakwizera iryo koranabuhanga ariko kandi […]

RDC:Urwego rw’Iperereza rwa Gisirikare rwahamagaje mushiki wa Joseph Kabila

Mushiki wa Joseph Kabila, Jaynet Désirée Kabila Kyungu,akaba n’umukobwa wa nyakwigendera Laurent-Désiré Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamagajwe n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (DEMIAP). Mu ibaruwa yohererejwe n’uwungirije umukuru w’uru rwego, Mjr .Gen Ndaywel Okula Christian , yategetswe ko agomba kwitaba bitarenze kuri uyu wa kane. Ibaruwa igira iti”Ku mpamvu z’amakuru […]

MINADEF igiye gushaka uko abageni ‘Ofisiye’ bazajya bambarirwa na bagenzi babo

Minisiteri y’Ingabo ‘MINADEF’ yatangaje ko igiye gushaka igisubizo cy’uburyo abageni b’abasirikare bari mu rwego rwa Ofisiye nabo bazajya bambarirwa na bagenzi babo mu gihe bakoze ubukwe nk’uko ab’abagabo babikorerwa iyo barongoye. Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo Bri.Gen Juvenal Marizamunda, ku kibazo Depite Hindura Jean Pierre yari amubajije ejo hashize ku wa kane taliki 14 Werurwe 2024 […]

Menya impamvu RDF itagira icyiciro cy’ingabo zirwanira mu mazi

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasobanuye ko ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu mutwe w’izirwanira mu mazi nta cyiciro cyihariye zifite kubera ko u Rwanda nta nyanja zarwaniramo rugira. Yabitangaje ubwo kuri uyu wa Kane yasobanuriraga Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda mbere yo kwemeza ishingiro ryawo. Uyu mushinga ukubiyemo zimwe mu mpinduka […]

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo ategerejwe mu Rwanda

Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yemeje ko azitabira umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uteganyijwe mu kwezi gutaha. Uyu mukambwe yemeje aya makuru ubwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru yaganiraga n’igitangazamakuru cya Leta ya Afurika y’Epfo (SABC). Ku bwa Mbeki, kwibuka ni ikimenyetso ndetse n’isomo ku […]

Russia: Umutekano wakajijwe ku munsi w’amatora

Mu gihe mu gihugu cy’Uburusiya hateganyijwe amatora, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Werurwe 2024 iki gihugu cyakajije umutekano hirindwa ko Ukraine yagica mu rihumye ikagaba ibitero. Ni amatora azamara iminsi itatu hatorwa Perezida bivugwa ko azongerera Vladimir Putin manda y’imyaka itatu. Ni nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barwanya Putin, bahamagariye imyigaragambyo iteganyijwe ku […]

Amagambo Perezida Kagame yabwiye Tshisekedi ubwo FARDC yarasaga mu Kinigi

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubwo Ingabo za Congo zarasaga ibisasu mu Kinigi ho mu karere ka Musanze yihanangirije mugenzi Félix Antoine Tshisekedi, gusa bikarangira RDC yanze guhagarika ubushotoranyi bwayo ku Rwanda. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru James Smart ukorera Televiziyo ya NTV yo muri Kenya. Perezida Kagame yakomeje ku bisasu […]

Intumwa za Amerika zagendereye Général Tchiani zitaha zitamuciye iryera

Intumwa nkuru za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiriye uruzinduko muri Niger zifuza guhura na General Abdourahamane Tchiani uyoboye iki gihugu mu buryo bw’inzibacyuho, kuva zihava zitamuciye iryera. Kuri uyu wa Kane ni bwo izi ntumwa zavuye i Niamey aho zari zimaze iminsi. Ni intumwa zirimo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe […]

RDF igiye kongerwamo icyiciro gishya inahabwe Umugaba Mukuru wungirije

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kigiye gushyirwamo icyiciro gishya kizaba kigizwe n’Ingabo zishinzwe ibijyanye n’ubuzima, hanyuma kinahabwe Umugaba Mukuru wungirije kitagiraga. Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal, ubwo kuri uyu wa Kane yasobanuriraga Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda mbere yo kwemeza ishingiro ryawo. Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko impinduka zigiye gukorwa muri […]

Cibitoke: Guverineri Bizoza yaburiye abaturage bakoresha ibicuruzwa bituruka mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Intara ya Cibitoke ihana imbibi n’u Rwanda, bwaburiye abaturage ko uzafatanwa ibicuruzwa biturutse mu Rwanda azafatwa nk’umwanzi w’igihugu ndetse akabihanirwa. Byatangajwe na Guverineri w’iyi ntara, Caràªme Bizoza, ubwo kuri uyu wa Kane yagiranaga inama n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi muri iriya ntara. Bizoza yavuze ko “umuntu wese uzafatanwa ibicuruzwa biturutse mu Rwanda azafatwa nk’umwanzi w’igihugu, kandi […]

Nyuma yo gukatirwa urwo gupfa ubuzima bwa Mwangachuchu buri kugerwa ku mashyi

Umwunganizi wa Mwangachuchu, Thomas Gamakolo, avuga ko ubuzima bwe bugenda bwangirika buri munsi kugeza ubwo magingo aya burimo kugerwa ku mashyi. Maà®tre Thomas Gamakolo, wavuganye n’itangazamakuru rya Mediacongo, yemeza ko gufungwa kwa Mwangachuchu bikomeje kumwangiriza ubuzima bitewe n’imibereho yahuriye na yo muri gereza ikamufatanya n’uburwayi asanganywe. Yasabye urukiko rw’iremezo, ko yarekurwa by’agateganyo cyangwa agafungirwa mu […]

Blinken na Ruto bashyize akadomo ku mwanzuro wo kohereza abapolisi muri Haiti

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko iki gihugu kizakomeza gahunda yo kohereza abapolisi bo guhosha no kuburizamo ihohoterwa rikomeje gukorwa n’agatsiko k’amabandi gakomeje kujujubya umujyi wa Port-au-Prince muri Haiti. Mu nyandiko Ruto yanditse ku rubuga rwa X, yahoze ari Twitter, yavuze ko we n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken bagiranye ikiganiro […]

Hamenyekanye umutoza ushobora gusimbura Thierry Froger muri APR FC

Umufaransa Julien Chevalier aravugwa muri APR FC, nk’umusimbura wa mwene wabo Thierry Froger Christian utoza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ni we watangaje ko uyu mutoza yaba ari mu biganiro n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Froger utaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira amasezerano y’umwaka umwe yasinyanye na APR FC azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka. […]

Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka

Itsinda rishinzwe ubushakashatsi ku birunga muri Goma (OVG) baburiye abatuye muri uyu mujyi ko ikirunga cya Nyiragongo , kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyatanze ibimenyetso by’uko gishobora kuruka. Iki kirunga cyagaragaje igicu gicucitse cy’ibara rya ‘orange’ hejuru y’umujyi wa Goma, utuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri mu Burasirazuba bwa Congo. […]

S.Sudan:Abagaragaweho ruswa ntibazajya bahabwa VISA ya Amerika

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ifite gahunda yo gukuraho VISA ku bantu benshi babangamira amahoro arambye binyuze mu kwakira no gutanga ruswa. Amakuru avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 212 (a) (3) C) y’Itegeko rigenga abinjira n’abenegihugu, rikumira ababangamira amahoro, batazajya bemererwa kubona viza Amerika. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ejo kuwa […]

Rwanda: Impunzi z’abanye-Congo zitabaje abarimo Amerika n’u Burusiya

Impunzi z’abanye-Congo ziba mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe zitabaje ibihugu bitandukanye, mu rwego rwo kumvikanisha ibibazo n’akarengane zimaze igihe zifite zifuza ko byakemuka. Izi mpunzi zitabaje ibi bihugu, nyuma y’imyigaragambyo y’amahoro zakoreye mu nkambi zitandukanye mu byumweru bike bishize. Ibihugu impunzi zitabaje birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u […]

Ingabire Victoire ni umunyabyaha washatse guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda: Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje Ingabire Victoire Umuhoza nk’”umunyabyaha utajya wihana”, aho kuba impirimbanyi ya demukarasi nk’uko we abivuga. Makolo yasaga n’usubiza uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka Dalfa-Umurinzi wagaragaje ko atigeze anyurwa no kuba ubutabera bw’u Rwanda bwaranze kumuhanaguraho ubusembwa. Ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe ni bwo Urukiko Rukuru rwateye utwatsi […]

EU yemereye Ukraine inkunga y’arenga miliyari 5 USD mu bya gisirikare

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ukomeje gushyigikira Ukraine mu bya gisirikare, aho Kugeza ubu wayemereye inkunga ya miliyari 5.48 mu rwego rwo guhangana n’Uburusiya. Ni mu gihe ba ambasaderi b’ibihugu 27 bigize uyu muryango bemeye kuvugurura ikigega cyagenewe kubumbatira amahoro ku mugabane w’Uburayi. Byanzuriwe mu nama yabereye mu Bubiligi nyuma y’amezi y’impaka za bimwe mu bihugu bikomeye […]

Perezida Kagame yakiriye mu Urugwiro January Makamba

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, January Makamba wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mukuru wa dipolomasi ya Tanzania yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga i Kigali. Ni uruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano wa […]

All Africa Games: U Rwanda rukomeje gukubitirwa ahababaza

gijihfwwqaa8c4w.jpg

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya All Africa Games ikomeje kubera i Accra mu gihugu cya Ghana, bakomeje gukubitirwa ahababaza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu. Abakinnyi 33 barimo abakina umukino wo gusiganwa ku igare, cricket, volleyball ikinirwa ku mucanga, Basketball ikinwa n’abantu batatu ndetse n’abasiganwa ku maguru ni bo bahagarariye u Rwanda […]

Kayonza:Abamamyi b’ibigori baciwe amamiliyoni bazira guhenda abaturage

Abamamyi bagera ku 105 bamaze gufatirwa ibihano, bazira kurangura umusaruro w’ibigori mu bahinzi batarabiherewe uburenganzira. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko yamaze guca amande ya miliyoni 40,5Frw aba bamamyi nk’uko Karangwa Cassien ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro na RBA. Yavuze ko abo bamamyi bajya kugura umusaruro w’ibigori banyuze inzira […]

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Ingabire Victoire

Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe, rwateye utwatsi ubusabe bw’umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza wari wararwitabaje ngo rumuhanagureho ubusembwa. Ku wa 14 Gashyantare ni bwo uru rukiko rwumvise ikirego Ingabire yari yararugejejeho asaba gukurirwaho ubusembwa, nyuma yo gufungwa muri 2013 ahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe […]

Burundi:Perezida Ndayishimiye yashegeshwe n’urupfu rwa Lt Gen.Bizimana

Lieutenant Général de Police Godefroid Bizimana wari umwe mu ba Ofisiye bakomeye, yamaze kwitaba Imana. Ni urupfu rwatangajwe na Perezida Ndayishimiye abinyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yavuze ko babajwe n’urupfu rwe. Yagize ati”Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Lieutenant Général de Police Godefroid BIZIMANA, Ubutwari n’ubwitange bye byamuranze mu gukorera igihugu cyamwibarutse ntibizibagirana.Twifatanyije n’umuryango n’incuti […]

Perezida Kagame yemeje ko azashyigikira kandidatire ya Raila Odinga

Perezida Paul Kagame yatangaje ko azashyigikira kandidatire y’umunya-Kenya Raila Odinga uri mu biyamamariza kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Umukuru w’Igihugu yatangaje ko azashyigikira kandidatire ye ubwo yaganiraga na Televiziyo ya NTV yo muri Kenya. Ati: “Raila ndamwubaha, nzi intambara yarwanye”. Perezida Kagame by’umwihariko yagaragaje ko Raila Odinga yakoze akazi gakomeye, ubwo hagati […]

RDC:UNHCR irimo gutabaza nyuma yo kubura miliyoni 200 USD

Ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe Impunzi (UNHCR) , avuga ko hakenewe amadolari arenga miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika kugira ngo hakemurwe ibibazo by’abaturage bakomeje gukurwa mu byabo mu burasirazuba bwa DRC. Angele Dikongue Atangana, yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 i Kinshasa, mu nama ya mbere y’uyu mwaka yateguwe n’inzego z’ububanyi n’amahanga muri […]

Bugesera:Imirimo yo kubaka icyiciro cya kabiri cy’ikibuga cy’indege izatangira muri Nyakanga

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera igeze ku musozo w’icyiciro cya Mbere. Iyi Minisiteri yemeza ko muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, imirimo y’icyiciro cya Mbere aribwo izaba irangiye neza hahite hakomerezaho icyiciro cya Kabiri. Kuri uyu wa Kabiri taliki 12 Werurwe 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr […]

Abakinnyi ba Dynamo mbere yo kwirukanwa muri BAL bari babanje gutakambira Ndayishimiye

Abakinnyi b’Ikipe ya Dynamo Basketball Club mbere yo gusezererwa mu irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera muri Afurika y’Epfo, bari babanje gutakambira Perezida Eavariste Ndayishimiye w’u Burundi ariko arabatenguha. Ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe ni bwo iyi kipe yasezerewe muri ririya rushanwa ryahuzaga amakipe 12 ya mbere akomeye kurusha andi muri Afurika. […]

Umushoferi uzafatwa yarengeje umubare w’abagenzi muri bus azajya acibwa ibihumbi 30FRW ku wo yarengejeho

Polisi y’u Rwanda itangaza ko umushoferi uzajya afatwa yarengeje umubare w’abagenzi wagenwe muri Bus rusange azaba atwaye, azajya acibwa amande y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda. Yagarukaga ku kibazo abagenzi bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo batwarwamo muri Bus rusange , aho bavuga ko abashoferi babacucika bakagenda babangamiwe nyamara atari ikibazo cy’imodoka nke, ahubwo ari ukutumvikana kw’abatwara […]

Abadepite b’i Masisi na Rutshuru bongerewe manda M23 igirwa urwitwazo

Abadepite bo muri Rutshuru na Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bongerewe indi manda nyuma y’uko ngo umutekano ukomeje kuba mucye mu Burasirazuba bwa Congo. Ni icyemezo cyafashweho umwanzuro n’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kongo rwemeje ko aba badepite bo muri utu duce batowe muri 2018 bakomeza gukora muri iyi manda. Urukiko ruvuga ko bazakomeza […]

Inzara irimo gukoreshwa nk’intwaro y’Intambara muri Gaza-EU

Umuyobozi w’ububanyi n’amahanga w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi yatangaje ko inzara iri gukoreshwa nk’intwaro y’intambara muri Gaza. Uyu muyobozi Joseph Borrell yavuze ko kubura imfashanyo zinjira muri kariya gace ari ubushake bwa Israel yafunze inzira zose. Ubwato bwo muri Esipanye butwara ibiribwa bikenewe cyane bwavuye muri Cyprus bwerekeza i Gaza, ariko Loni ivuga ko byabuze aho binyura. […]

Perezida Kagame yahaye imirimo mishya Amb. Mukaruliza na Dr. Uwicyeza

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe, yahaye imirimo mishya ba Ambasaderi Monique Mukaruliza na Dr Doris Uwicyeza Picard. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yagize Mukaruliza Ambasaderi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ubutwererane. Uyu mudipolomate yari asanzwe akora muri iyi Minisiteri, dore ko yayikoragamo nk’umujyanama mu […]

Zanzibar:Hagaragajwe ikinyabutabire cyasanzwe mu nyama z’akanyamashyo zishe abantu umunani

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo abayobozi muri Zanzibar , bavuze ko abana umunani n’umuntu mukuru bapfuye nyuma yo kurya inyama z’akanyamasyo bakuye ku kirwa cya Pemba mu birwa bya Zanzibar ndetse n’abandi bantu 78 bari mu bitaro. Inyama z’utunyamashyo tuva muri iki kirwa, ubusanzwe zifatwa nk’ibyokurya abaturage ba Zanzibar bakunda bibaryohera nubwo rimwe na rimwe […]

Guverinoma yakuyeho nkunganire yatangaga ku bagenzi bakoresha imodoka rusange

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku wa 16 Werurwe hazatangira gukurikizwa ibiciro bishya by’ingendo bitarimo nkunganire Leta yageneraga ibigo bifite imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Guverinoma yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe, mu kiganiro inzego zitandukanye zagiranye n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyarimo Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda; Minisitiri w’Ubutegetsi […]

Umusaruro mbumbe w’Igihugu warazamutse uruta uwari wateganyijwe

Umusaruro mbumbe w’Igihugu warazamutse uruta uwari uteganyijwe , hagendewe ku mibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISAR). Iyi mibare Igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari Miliyari 16.355Frw uvuye kuri Miliyari 13.720Frw mu 2022, ukaba warazamutseho 8,2% mu gihe byari biteganyijwe ko uziyongera ku gipimo cya 6.2%. Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, nibwo […]

U Rwanda ruyoboye ibihugu bya EAC byaguze intwaro nyinshi zikomeye mu myaka itatu ishize

Raporo Ikigo Mpuzamahanga Giharanira Amahoro cya Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byaguze intwaro nyinshi zikomeye mu myaka itatu ishize. Ni raporo iki kigo cy’abanya-Suede cyasohoye ku Cyumweru tariki ya 11 Werurwe, ikaba yerekana uko ibihugu bitandukanye ku Isi byagiye bigura […]

Musanze:Ntawe ukorora ngo acire kubera umutwe wiyise Pabulike washinze imizi muri Kinigi

Mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi, akagali ka Bisoke, ishyamba si ryeru namba biturutse ku gatsiko k’insoresore zikomeje kuyogoza tumwe mu duce tugize uwo murenge. Ni insoresore ziyise aba pabulike, aho zitega abaturage zoikabambura utwabo naho abakora ibikorwa by’ubucuruzi bakabafungisha mu masaha ya kare bababwira ko bashinzwe umutekano. Aba baturage bavuga ko utwana […]

Umunya Korea y’Epfo afunzwe n’Uburusiya ashinjwa ubutasi

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko umugabo wo muri Koreya y’Epfo yafungiwe mu Burusiya ashinjwa ubutasi. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Koreya y’Epfo nayo yemeje itabwa muri yombi, ivuga ko bagerageza gutanga ubufasha bushoboka. Ikigo cy’itangazamakuru cya Leta Tass ,cyatangaje ko Baek Won- yafatiwe mu mujyi wa Vladivostok uri mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntangiriro z’uyu […]

Perezida Kagame yemeye guhura na Tshisekedi

Perezida Paul Kagame yemeye guhura na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko bitangazwa na Guverinoma ya Angola. Umukuru w’Igihugu yabyemeye ku wa Mbere tariki ya 11 Werurwe, ubwo yakirwaga i Luanda na mugenzi we Joao Lourenco wa Angola usanzwe ari umuhuza w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu makimbirane ari […]

Abaforomo basanga umushahara muto uri mu bituma bava muri Afurika bakajya gukorera i Burayi

Abaforomo bibumbiye mu muryango mpuzamahanga bavuga ko umubare wabo ukiri mucye ariko kandi bakanasaba Leta z’Ibihugu kongera ingengo y’imari bashora muri uyu mwuga. Aba baforomo n’ababyaza bo muri Afurika bagaragaza ko umubare wabo ukiri muto ugereranije n’abakeneye serivisi hakiyongeraho no gukora amasaha y’ikirenga ndetse n’umushahara muto bigatuma abenshi bahitamo kujya ku mugabane wu Burayi. Mu […]

Abarenga 100,000 bakoresha ikoranabuhanga rya EBM kuva ritangiye gukoreshwa mu Rwanda

Abarenga ibihumbi 100,000 mu Rwanda bamaze guhabwa imashini izwi nka EBM zibafasha gutanga inyemezabwishyu mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ni ibyatangajwe na Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority), bwana Mbanza Emmy, aho yagarutse ku kuba umubare w’abakoresha ikoranabuhanga rya EBM ukomeje kwiyongera aho mu 2013 rigitangira abatarenga igihumbi aribo barikoreshaga none ubu rikaba […]

Rusizi: Meya arashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushengura abarokotse

Inama njyanama y’akarere ka Rusizi, yasabye Dr Kibiriga Anicet ukayobora gutanga ibisobanuro, nyuma yo kumushinja kuba amaze igihe arangwa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikanashengura imitima abacitse ku icumu ryayo. Ku itariki ya 8 Werurwe ni bwo njyanama ya Rusizi yandikiye Meya Kibiriga, imusaba ibisobanuro ndetse inamagana “inyandiko [ye] idasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda”. Muri iyo […]

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Angola

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Angola yakirirwa na mugenzi we , Joà£o Lourenà§o . Ni uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu kuri uyu wa Mbere taliki 11 Werurwe 2014 , nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byabitangaje. Ni amakuru yatangajwe ku rubuga rwa X agira ati […]

Musanze:Abiyise abateruzi bagacucura abantu utwabo bakozwemo umukwabu 50 barafatwa

Abasore bagera kuri 50 bakoreraga mu karere ka Musanze by’umwihariko muri gare ya Musanze , bajyanywe mu kigo ngoraramuco cya Kinigi nyuma y’umukwabo wakozwe n’ubuyobozi ku bufatanye na Polisi. Izi nsoresore, zatawe muri yombi nyuma y’uko hashize iminsi abantu bataka bavuga ko zibabwira ko zigiye kubatwaza imizigo hanyuma bagashiduka bayitwaye. Abagenzi bamwe bavuga ko iki […]

MONUSCO yahakanye kureberera M23 ubwo yigaruriraga Rwindi

Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), bwahakanye kurebera abarwanyi b’umutwe wa M23 ubwo bigaruriraga agace ka Rwindi ko muri Teritwari ya Rutshuru. Mu cyumweru gishize ni bwo M23 yigaruriye kariya gace itarwanye. Nyuma yo kukigarurira Ingabo za MONUSCO zashyizweho igitutu zishinja kitagira icyo zikora ku nyeshyamba, ubwo zarimo zinjira i Rwindi. Amashusho […]

Burundi:Agathon Rwasa yatewe Cout d’état ku buyobozi bw’ishyaka rye

Kongere y’ishyaka rya CNL itavugwaho rumwe yashyizeho Nestor Girukwishaka nka perezida w’iri shyaka , asimbuye Agathon Rwasa warishinze kuri uyu mwanya. Iyi kongere idasanzwe yabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2024,ibera mu murwa mukuru w’intara ya Ngozi, ariko ntiyavugwaho rumwe kuko habayeho uguhangana hagati y’abashyigikiye Agathon Rwasa n’ikindi gice cyamwiyomoyeho ari nacyo cyateguye iyo nama. […]

Umukobwa wa Museveni yatandukanye n’uwari umugabo we

Bucura bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Diana Kyaremera Kamuntu, yatandukanye na Geoffrey Kamuntu wari umugabo we. Diano ku rubuga rwe rwa Instagram yemeje ayo makuru, avuga ko yari yaragerageje kudashyira ku karubanda amakuru ya gatanya ye ku bw’abana be. Yakomeje agira ati: “Gusa ndumva kuri ubu nkeneye kubitangaza. Mbatangarije ko natandukanye [n’umugabo we] […]

Ibihano bikakaye ku Burundi ku bwo kubuza Dynamo kwambara ‘Visit Rwanda’

Ikipe ya Dynamo Basketball Club n’Ishyirahamwe rya Basketball i Burundi batangiye guhura n’ibihano biremereye, nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza agenga imyambarire mu irushanwa rya Karahari Basketball Africa league riri kubera muri Afurika y’Epfo. Ku Cyumweru ni bwo ubuyobozi bw’irushanwa rya Basketball Africa league bwatangaje ko iyi kipe yatewe mpaga mu mukino yagombaga guhuriramo na FUS […]

Haiti:Amerika yatangiye gucyura abaturage bayo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yakuye abakozi ba ambasade yayo muri Haiti, bahungishwa akaduruvayo n’ubwicanyi bukomeje kuhabera. Ni nyuma y’uko muri iki gihugu agatsiko k’amabandi gakomeje guhohotera abaturage kagamije gukuraho ubutegetsi burangajwe imbere na Minisiteri w’intebe Ariel Henry . Kuri iki Cyumweru ambasade ya Amerika muri Haiti nibwo yanditse ku mbuga nkoranyambaga(X), igira […]

Jacob Zuma yagiye mu rusengero kuvugirayo ko yafunzwe azira uko asa bikitirirwa ruswa

Muri Afurika y’Epfo ishyamba si ryeru hagati y’Ubutegetsi burangajwe imbere Ramaphosa na Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu nyuma y’uko yafunzwe ashinjwa ruswa mu myaka yashize. Kuri iki cyumweru rero taliki 10 Werurwe2024,Zuma yagiye mu rusengero avugirayo amagambo akomeye ashimangira ko ubwo yafungwaga atazize ruswa nk’uko ngo yabyitiriwe ahubwo ko yazize ko ari umwirabura. […]

Abafite ubutaka batabyaza umusaruro bategujwe ko bashobora kubihanirwa

Muri iki gihembwe cy’ihinga abafite ubutaka buhingwa, barasabwa kubuhinga bakabubyaza umusaruro bitaba ibyo bakaba bashobora kubihanirwa. Ni Gahunda bashishikarizwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, aho buri wese ufite ubutaka buhingwa kububyaza umusaruro kugirango ubukungu bw’Igihugu bukomeze kwiyongera. Gushikariza abahinzi guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhingwa ,yatangiye mu gihembwe cyashize kandi abaturage bagaragaza ko yatanze umusaruro. Dr Musafiri […]

Perezida Kagame yatorewe guhagararira RPF Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe, yatorewe guhagararira ishyaka RPF Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Perezida Kagame yatorewe mu nteko idasanzwe ya RPF Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Ni inteko yabereye i Rusororo mu karere ka Gasabo, yitabirwa n’abanyamuryango babarirwa mu 2,000. Perezida Kagame […]

Biden yemeje ko Amerika igiye guhangana n’Ubushinwa mu buryo bweruye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yeruye ko yiyemeje guhangana n’igihugu cy’Ubushinwa mu buryo bw’ubukungu. Ni nyuma y’uko ngo hari abakomeje kuvuga ko Ubushinwa bwibaranzuye Amerika gusa we akabitera utwatsi avuga ko igihugu ayoboye kikiri imbere. Yabigarutseho mu mbwirwaruhame ye ubwo yagezaga ijambo ku baturage ku bijyanye n’uko igihugu gihagaze.Yibanzecyane ku kamaro […]

Hasohotse Raporo ishinja Israel gushumuriza imbwa imfungwa za Hamas

Raporo ya Loni , igaragaza ko Israel yagiye ihohotera imfungwa z’intambara mu bihe bitandukanye. Ni inyandiko ivuga ko mu gihe Israel yabaga ifashe imbohe yazijyanaga kuzifungira ahantu by’igihe gito maze ikazihata ibibazo. Iyo nyandiko yateguwe n’ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi n’ibikorwa (UNRWA), ry’ingenzi mu gufasha Abanye-Palestine. Igaragaza ko irimo ubuhamya burambuye bw’imfungwa, zivuga ku buryo […]

U Budage bwashyize ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC ku mutwe w’u Rwanda

Leta y’u Budage biciye muri Ambasaderi wayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje u Rwanda kuba nyirabayazana y’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC. Ambasaderi Ingo Herbert yashyize u Rwanda mu majwi, nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba. Uyu mudipolomate yashyigikiye ibirego RDC imaze igihe ishyira ku Rwanda, agaragaza […]

Perezida Ruto yagize Mathuki wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC Ambasaderi

Perezida William Ruto wa Kenya, yagize Peter Mathuki wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Ambasaderi mu gihugu cy’u Burusiya. Mathuki yari Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuva muri 2021. Perezida Ruto yamugize Ambasaderi, mu gihe amaze iminsi ku gitutu cy’abasaba ko yakweguzwa nyuma yo kumushinja gukoresha nabi umutungo w’ubunyamabanga bukuru bwa EAC. […]

Nigeria:Perezida Bola Tinubu yinjiye mu kibazo cy’abanyeshuli barenga 280 bashimuswe

Abanyeshuri barenga 280 bo muri Nijeriya bashimuswe mu mujyi wa Kuriga uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba.Umutangabuhamya umwe yavuze ko abo banyeshuri bari mu iteraniro ahagana saa 08h30 (07h30 GMT) ubwo abantu benshi bitwaje imbunda bari kuri moto baza mu ishuri barabatwara. Bongeyeho ko abanyeshuri bari hagati y’imyaka umunani na 15, bajyanywe hamwe na mwarimu.Umwarimu wabashije gutoroka […]

Umugaba Mukuru wa RDF yasuye APR FC mbere yo kwesurana na Rayon Sports

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, yasuye abakinnyi ba APR FC mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yesurana na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu. APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari umuyobozi wayo w’icyubahiro “yashakaga kureba imyiteguro y’abakinnyi ndetse no kubamenyesha ko abashyigikiye, mbere […]

M23 yigaruriye agace kari amatware akomeye ya FDLR

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu wigaruriye agace ka Rwindi ko muri Teritwari ya Rutshuru, agace kari kamaze igihe kirekire karahindutse amatware y’umutwe wa FDLR. Amakuru avuga ko nta mirwano yigeze ibera muri aka gace gaherereye muri Parike y’Igihugu ya Virunga, ko ahubwo ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma RDC ryumvise M23 ikagezemo zigahitamo gukizwa n’amaguru. […]

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Bujakera gufungwa imyaka 20

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 8 Werurwe 2024, muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa, habereye iburanisha ry’urubanza rw’umunyamakuru Stanis Bujakera umaze amezi arengfa atatu atarahabwa ubutabera. Muri uru rubanza, umushinjacyaha yasabiye uyu munyamakuru wa Jeune Afrique akaba n’umuyobozi wungirije wa Actualité.cd, igifungo cy’imyaka 20.Mu nyandiko y’ibirego, umushinjacyaha yasabye urukiko rwisumbuye rwa Kinshasa / […]

Kazungu Denis yakatiwe gufungwa burundu

Kazungu Denis wari ukurikiranyweho ibyaha 14 urukiko rwamukatiye gufungwa burundu.Mu byaha ashinjwa harimo kuba yarishe abantu nawe yiyemereraga. Kazungu Denis yari akurikiranyweho ibyaha 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyicarubozo ndetse no gusambanya abagore ku gahato. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Kazungu gufungwa burundu , nyuma y’uko urubanza rwe rwari rumaze gusubikwa inshuro eshatu. Tariki […]