Urujijo ku bisasu byarashwe ku kibuga cy’indege cya Goma
Amakuru aturuka i Goma aravuga ko mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu ibisasu bibiri byaguye ku kibuga cy’indege cyo muri uyu mujyi. Byabaye mu ma saa munani z’urucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Kugeza ubu haracyari urujijo ku bijyanye n’aho ibyo bisasu byaturutse, kuko ntacyo Guverinoma ya RDC irabivugaho. Ibi bisasu cyakora byarashwe i […]
Tshisekedi yongeye kwinangira ku byo kuganira na M23
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwinangira, avuga ko nta biganiro azigera agirana n’umutwe wa M23. Yabitangarije i Addis-Abeba aho we n’abakuru b’ibihugu bagenzi be bahuriye mu nama yigaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC. Ni inama yari yatumijweho na Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola, yitabirwa n’abarimo Perezida Paul […]
Biden yashyize urupfu rwa Navalny kuri Putin
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinje mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rwa Alexei Navalny utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe. Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare ni bwo Navalny w’imyaka 47 y’amavuko yapfuye aguye muri gereza yari afungiyemo. Uyu mugabo wanengaga cyane Putin n’ubutegetsi bwe […]
Uwabaye Perezida wa Afurika y’Epfo ntiyumva impamvu abasirikare bayo bakomeje kwicirwa muri RDC
Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yagaragaje ko atumva impamvu abasirikare ba kiriya gihugu bakomeje gupfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe abarwanyi b’umutwe wa M23 bagiye kurwanya bafite impamvu zumvikana zo gutuma barwana. Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo imyaka icyenda (hagati ya 1999 na 2008) yabitangaje ku wa Gatanu, ubwo yari […]
Perezida Kagame yahuye na Tshisekedi
Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare, yahuriye mu nama yiga ku bibazo bya RDC n’abarimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho bitabiriye inama isanzwe ya 37 y’inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola […]
FDLR na yo yinjiye mu Kibira, iritegura gufatanya n’Ingabo z’u Burundi ‘gutera u Rwanda’
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko inyeshyamba z’imitwe ya FDLR na FLN irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zamaze kwinjira mu ishyamba rya Kibira ry’i Burundi, amakuru akavuga ko ziteganya gufatanya n’Ingabo z’u Burundi kugaba ibitero ku Rwanda. Amakuru y’uko “izo nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda” zamaze kwinjira mu Kibira yatanzwe n’abaturage bo mu duce twa Rutorero, […]
Kigali: Umukingo wagwiriye inzu abantu babiri barapfa
Mudugudu wa Agakomeye, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, haravugwa amakuru y’abantu babiri bishwe n’umukingo waridutse warituwe n’imvura yaraye iguye kuri uyu wa Kane Taliki 15 Gashyantare 2024. Ni imvura yarituye umukingo wari ukikijwe n’urukuta rw’amabuye maze abantu babiri barapfa abandi barakomereka. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko […]
U Rwanda rwasabye Loni kureka guha ubufasha ingabo za SADC ziri muri RDC
Guverinoma y’u Rwanda yaburiye Umuryango w’Abibumbye ku bufasha bw’ibikoresho uha Ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iwuburira ko bushobora guteza amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari. Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yandikiye akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye. Mu kwezi gushize ni bwo SADC (Umuryango w’ibihugu byo muri […]
Inzu z’ahazwi nko kwa Dubai ziri mu zigiye gusenywa
Mu rwego rwo kwirinda ko hari inzu zishobora gushyira ubuzima bw’abazituyemo mu kaga,Umujyi wa Kigali ugiye gukuraho inzu zirimo n’izo mu Mudugudu w’ahazwi nko kwa Dubai zubatse mu buryo bunyuranye n’amategeko. Izi nzu zigiye gukurwaho nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Umujyi wa Kigali ugasanga hari izubatswe binyuranye n’amategeko, izindi zubakwa hatagendewe ku byangombwa byatanzwe. Muri Mata 2023 […]
Raila Odinga yateguje kandidatire ku buyobozi bwa komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe
Raila Odinga usanzwe atavuga rumwe na Leta ya Kenya yatangaje ko yiteguye gutanga kandidatire yo kuyobora komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe binyuze mu bikorwaremezo. Aganira n’itangazamakuru i Nairobi, Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe, yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose akayobora uyu muryango dore ko ngo na mbere yari afite umwanya uhagarariye AU ushinzwe ibikorwa remezo. […]
RDC-SADC : Urupfu rw’abanya Afurika y’Epfo rwageretswe kuri RDF na M23

Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yageretse urupfu rw’Abanyafurika y’Epfo ba SANDF kuri RDF na M23 nyuma y’uko baturikanywe n’igisasu cyaturikiye mu birindiro by’ingabo za SADC ziri muri iki gihugu mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23. Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru yashyize hanze, yavuze ko ingabo z’u Rwanda na M23 aribo bari inyuma […]
Haravugwa akaboko ka ba Jenerali 2 mu ifungwa ry’umunyamakuru Irangabiye
Abasirikare babiri bo mu gisirikare cy’u Burundi bo ku rwego rwa ba Jenerali, baratungwa agatoki mu gutuma umunyamakuru Irangabiye Floriane afungwa. Ku wa 13 Gashyantare Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwateye utwatsi ubujurire bw’uyu munyamakuru wahoze akorera Radio yitwa igicaniro, rugumishaho igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe. Irangabiye wafatiwe i Bujumbura muri Kanama 2022 avuye i Kigali, […]
Perezida Kagame ari muri Ethiopia
Perezida Paul Kagame yageze i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho yitabiriye inama isanzwe y’Inteko Rusange ya 37 y’Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Inama iteganyijwe hagati yo ku wa Gatandatu tariki ya 17 no ku Cyumweru hagati ya 18 Gashyantare. Muri iyi nama biteganyijwe ko Perezida Kagame agomba kugeza ku bayitariye […]
Roumanie yemeje ko M23 yakoze mu bacancuro yohereje muri RDC
Guverinoma ya Roumanie yatangaje ko hari babiri mu bahoze ari abasirikare bayo baheruka kwicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi barakomereka. Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi. Iyi Minisiteri yavuze ko usibye abapfuye hari na bane bakomeretse, ndetse umwe muri bo akaba ari hagati y’urupfu n’umupfumu. Guverinoma ya […]
MINISANTE yongeye guhumuriza abitiranya ibicurane biriho na COVID 19
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahumurije abaturajye bibwira ko inkorora n’ibicurane bisigaye biriho atari COVID 19 nk’uko bamwe babitekereza. Urwego rw’ubuzima mu Rwanda kuri iki kibazo cy’ibicurane, abenshi bari kwitiranya na Covid-19 yihinduranyije, zivuga ko ubusanzwe muri aya mezi mu ntangiriro z’umwaka no mu mpera zawo iyi ndwara y’inkorora n’ibicurane ikunze kwibasira abantu ikaba inandura, nkuko […]
Romelu Lukaku yiganye Héritier Luvumbu
Umubiligi Romelu Lukaku yiganye abarimo Héritier Luvumbu wahoze akinira Rayon Sports, na we yikoma amahanga RDC ishinja “kuruca ikarumira ku bwicanyi” ivuga ko bukorerwa mu burasirazuba bwayo. Lukaku usanzwe afite inkomoko muri RDC, ni we wishyuye igitego cya AS Roma ubwo iyi kipe yo mu Butaliyani yakinaga na Feyenoord Rotterdam yo mu Buholandi, mu mukino […]
Gakenke: Batandatu barimo basenga bakubiswe n’inkuba
Abantu bane bapfuye abandi babiri bagira ihungabana, ubwo inkuba yakubitaga abantu batandatu bo mu karere ka Gakenke barimo basenga. Byabereye mu ku musozi wa Buzinganjwiri uherereye mu kagari ka Mbilima ho mu murenge wa Coko, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2024. Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukandayisenga […]
Congo yongeye guhakana ibiganiro na M23 inasaba amahanga guhana u Rwanda
DR.Congo yongeye gushimangira ko itazigera igirana ibiganiro n’umutwe wa M23 nk’uko byari bikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru. Byagarutsweho na Patrick Muyaya usanzwe avugira Leta ya Congo, ubwo yaganiraga na BBC News kuri uyu wa Kane taliki 15 Gashyantare 2024. Yavuze ko Guverinoma ya Congo, itazigera iganira n’aba barwanyi,ahubwo asaba amahanga kotsa igitutu no gufatira ibihano uyu […]
UPDF yavuze ku byo kuba yaba yarohereje muri RDC ingabo zo guha M23 umusada
Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyanyomoje amakuru avuga ko kimaze iminsi cyarohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ingabo zo guha umusada inyeshyamba za M23. Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi hakwirakwiye amakuru avuga Ingabo za UPDF zambutse muri RDC ku bwinshi ziciye muri Teritwari ya Rutshuru, zijya guha umusada M23 ihanganye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za […]
Undi Munyarwanda ushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu Buholandi
Mu Buholandi hafatiwe undi Munyarwanda ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibitangazamakuru byo mu Buholandi bitandukanye, bibitangaza ko uyu mugabo w’imyaka 64, utatangajwe amazina ye,amakuru y’itabwa muri yombi kwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Gashyantare 2024. Yari atuye mu gace k’ahitwa Ede,muri komine ibarizwa mu mujyi rwagati w’Ubuholandi.Yafashwe n’itsinda mpuzamahanga rishinzwe […]
Abasirikare ba Afurika y’Epfo biciwe hafi y’i Goma
Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko abasirikare babiri bacyo bapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi batatu barakomereka. SANDF mu itangazo yasohoye yavuze ko abasirikare bapfuye n’abakomeretse bazize “igisasu cyatewe mu birindiro by’Ingabo za Afurika y’Epfo biri hafi y’i Goma”. Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024. SANDF yavuze ko abasirikare […]
Umutekano i Goma wakajijwe kugeza aho abasengeraga ku misozi bafatiwe ingamba zikaze

Mu mujyi wa Goma,umutekano ukomeje gukazwa kugeza ubwo abasengeraga ku misozi babujijwe kuzongera gukandagiza ibirenge byabo ku misozi bajya gusengerayo. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma nibwo bwashimangiye iyo ngingo mu itangazo ryashyizwe hanze,aho bwasohoye itangazo ribuza buri muntu wese kutazongera kujya gusengera ku misozi mu rwego rwo gukaza umutekano. Ni itangazo ryasohotse ku munsi w’ejo kuwa […]
Gen Geraldine watorejwe mu Rwanda yagizwe Minisitiri w’Ingabo
Brig Gen (Rtd) Geraldine Janet George, umunya-Liberiakazi wize mu Rwanda, yagizwe Minisitiri w’Ingabo za kiriya gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika. George yize amasomo ya gisirikare azwi nka “Company Commander Course” mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ingabo, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Liberia […]
Putin yemeje ko yifuza Biden ku butegetsi yitandukanya na Trump
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yifuza ko Joe Biden ariwe wazongera gukotorerwa kuyobora Amerika aho kuba Donald Trump. BBC itangaza ko icyo Putin ashingiraho yifuza Biden ku butegetsi, ngo ni uko afite ubunararibonye kandi ko ari umuntu wumva kandi ushobora kugirwa inama , mu gihe Trump ngo muri ibyo byose nta nakimwe yujuje. Mbere […]
Guverinoma iteganya iki ku bikoresho by’ubumenyingiro na siyansi byabaye iyanga mu mashuri?
Mu bikorwa bizamura iterambere ry’u Rwanda bikomeje gushyirwamo ingufu harimo kongera ireme ry’uburezi binyuze mu kongera imbaraga mu masomo y’ubumenyingiro na siyansi. Raporo zigenda zigaragaza ko hakiri imbogamizi ku bikoresho byifashishwa hatangwa ubumenyi mu bigo bitandukanye bibarizwamo ayo mashuri, gusa ngo harimo kwigwa uko byacyemurwa. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko igiye gushaka igisubizo cy’ibibazo bitandukanye […]
Sake: Umusirikare wa FARDC yaturikanwe n’igisasu
Umusirikare wa FARDC yakomeretse ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare, nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyarashwe mu mujyi wa Sake ho muri Teritwari ya Masisi. I Sake hamaze igihe habera imirwano ikomeye ya FARDC n’inyeshyamba za M23; bijyanye no kuba buri ruhande rushaka kwigarurira uriya mujyi. Sosiyete Sivile yo muri Masisi yatangaje ko mu masaha […]
Nigeria:Abiganye umukono wa Buhari bakabikuza amamiliyoni y’amadorali bari guhigwa bukware
Nigeria yasabye Polisi mpuzamahanga ubufasha mu guta muri yombi abantu batatu bakekwaho gutegura ubujura bwa miliyoni 6.2 z’amadolari muri banki nkuru y’iki gihugu. Aya mafaranga ngo yanyerejwe hakoreshejwe imikono mihimbano, harimo n’iy’uwahoze ari Perezida Muhammadu Buhari. Abayobozi bakeka ubufatanye hagati y’aba bakekwa n’uwahoze ari umuyobozi wa banki nkuru ya Nigeria, Godwin Emefiele, nawe usanzwe akurikiranyweho […]
Depite Kinyamatama yasabiye mugenzi we kwirukanwa mu nteko nyuma yo kumwita indaya
Umudepite witwa Kinyamatama,yasabye Inteko Ishingamategeko ya Uganda ko yakwirukana mugenzi we witwa Zaake nyuma y’uko mu mwaka ushize amwise indaya ubwo yasuraga akarere ka Rakai ku munsi w’ubwigenge. Hon. Juliet Kinyamatama, yasabye komite ishinzwe amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko kwirukana uyu mudepite ushinzwe Umujyi wa Mityana, Francis Zaake,anamusabira ko yasuzumwa uburwayi bwo mu mutwe. Ku […]
Luvumbu yageze i Kinshasa, yakirwa na Minisitiri
Umunye-Congo Héritier Luvumbu nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yageze i Kinshasa, yakirwa mu cyubahiro. Ku wa Kabiri ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi uri mu bari bayifatiye runini ku bwumvikane. Ni nyuma y’imyitwarire yaherukaga kugaragaza ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Rayon Sports yakinagamo na Police FC, aho yakoze ikimenyetso […]
Kuva Sudan y’Epfo yakwigenga yabonye ambasaderi w’umugore uyihagararira muri UN
Sudani y’Amajyepfo yashyizeho Cecilia Adeng nk’uhagarariye iki gihugu mu muryango w’Abibumbye.Abaye umugore wa mbere ufite uyu mwanya kuva Sudan yakwigenga mu 2011. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu ivuga ko uri uyu wa mbere, Cecilia A.M Adeng yashyikirije umunyamabanga mukuru Antonio Guterres impamyabumenyi ye ari nako ahita atangira manda ye ya diplomasi. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga […]
Umupolisi wa Canada arashinjwa guha u Rwanda amakuru y’ibanga
Constable Elie Ndatuje wo muri Polisi ya Canada (RCMP), arashinjwa guha Guverinoma y’u Rwanda amakuru y’ibanga yerekeye ruriya rwego akorera. Uyu mupolisi w’imyaka 36 y’amavuko usanzwe akorera mu ntara ya Alberta, ubutabera bwa Canada bumukurikiranyeho ibyaha bibiri. Ni ibyaha birimo kutubahiriza icyizere no gukoresha mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ashinjwa kandi kutubahiriza ikizere binyuze mu […]
Wa munya kenya washijwe kwica umukunzi we w’umunyamerika agatoroka igihome yafashwe
Umugabo witwa Kevin Kinyanjui Kangethe uherutse gutoroka igipolisi cyo muri Kenya, yamaze kongera gutabwa muri yombi.Uyu mugabo yafatiwe mu gace kitwa Ngong mu birometero 23 uvuye mu mujyi wa Nairobi. Yari yatorotse mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo guca murihumye abapolisi bari bamucunze aho yari afungiye biza kuvugwa ko yatorokeye muri bus itwara abagenzi bahita […]
Luvumbu yazinze utwangushye ubu ari kubarizwa i Goma
Héritier Nzinga Luvumbu wari umwe mu bakinnyi ngenderwaho wa Rayon Sports bakaza gutandukana ku bwumvikane buturutse ku mpande zombi, yamaze kuzinga utwangushye asubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu akaba arimo kubarizwa mu mujyi wa Goma. Ku rubuga rwa Twitter, hagaragaye ifoto ye yashyizweho n’umunyamakuru Steve bigaragara ko ari ahantu arimo kuruhukira nyuma yo […]
Hafi na Kinshasa ubwato bwagonganye benshi barapfa abandi baburirwa irengero
Abantu benshi bapfuye abandi baburirwa irengero nyuma y’uko amato abiri yagonganye ku mugezi wa Kongo hafi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni impanuka y’ubwato yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 12 Gashyantare 2024, abantu babarirwa mu binyacumi bahasiga ubuzima abandi bataramenyekana umubare baburirwa irengero. African news, itangaza ko nyuma y’akanya gato aya […]
Evariste Ndayishimiye yaraye kwa Tshisekedi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yaraye yakiriwe na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagirana ibiganiro. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare ni bwo Ndayishimiye yahagurutse i Bujumbura yerekeza i Kinshasa. Itangazo ryasohowe n’ibiro bye rivuga ko yari yagiye mu biganiro birebana n’ishyirwa mu bikorwa […]
2023:Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse burenga igipimo Leta yari yateganyije
Hakurikijwe ibipimo by’Ikigega cy’imari ku Isi (IMF), bigaragara ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho kugeza kuri 7% 2023.bisobanuye ko intego igihugu cyari cyihaye ya 6,2% Byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Gashyantare 2024 agaragaza ibyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura urwego rw’ubukungu nyuma yo kuba bwari bwarazahajwe n’icyorezo cya […]
Iby’ingenzi wamenya ku munsi wa Saint Valentin wizihuzwa buri taliki 14 Gashyantare
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo. Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya […]
Héritier Luvumbu ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu wari umukinnyi wayo. Rayon Sports ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko yo na Luvumbu batandukanye “ku bwumvikane bw’impande zombi”. Rayon Sports yatandukanye n’uyu mukinnyi nyuma y’amasaha make ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimuhanishije kumara amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru. […]
FERWAFA yafatiye ibihano bikakaye Héritier Luvumbu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahagaritse umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu kumara amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru.
Bemba yagurutse i Goma kwikiza M23 yifashishije MONUSCO
Minisititiri w’Ingabo akaba na Visi Minisitiri w’Intebe,kuri uyu wa Kabiri yagarutse i Goma yizeza abaturage ko bagiye gufatanya na MONUSCO mu kurwanya umutwe wa M23, by’umwihariko ngo mu kubuza aba barwanyi gufata umujyi wa Sake umaze iminsi warabaye isibaniro y’intambara. Bemba agarutse i Goma, nyuma y’uruzinduko yari yagiriye muri uyu Mujyi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize […]
M23 yateguje ab’i Sake ko igiye ‘kubabohora’
Umutwe wa M23 watangaje ko ufite gahunda yo kwigarurira Umujyi wa Sake, mu rwego rwo ‘kubohora’ abawutuyemo basumbirijwe n’ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize imirwano ikomeye ikomeje kujya mbere hafi y’uriya mujyi wo muri Teritwari ya Masisi, by’umwihariko mu misozi iwukikije. FARDC ibifashijwemo na FDLR, […]
Kagame na Erdogan baganiriye uko bashimangira ubufatanye
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare yahuye na Recep Tayyip ErdoÄŸan wa Tà¼rkiye, bagirana ibiganiro. Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bitabiriye inama ya World Governments Summit ihuza abagize za Guverinoma zo hirya no hino ku Isi. Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa […]
Ntabwo nanga u Rwanda, Abanyarwanda n’abanye-Congo turi abavandimwe: Luvumbu
Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu yasabye kudafatwa nk’umwanzi w’u Rwanda kubera imyitwarire aheruka kugaragaza, ashimangira ko Abanyarwanda n’abanye-Congo ari abavandimwe. Luvumbu yabibwiye FERWAFA iheruka kumutumaho ngo asobanure iby’ikimenyetso aheruka gukora ubwo Rayon Sports akinira yakinaga na Police FC. Luvumbu ni we wafunguye amazamu muri uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ku gitego cya Coup-Franc yatsinze […]
RDC:Urujijo ku bifaru bya UPDF byagaragaye Kitshanga na Mweso
Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo, hari amakuru akomeje kugenda avugwa hirya no hino cyane ayerekeye ku mirwano.Amwe mu yavugwa ariko ateye urujijo n’ay’imodoka 20 n’ibifaru by’intambara bigera kuri 4, bivugwa ko ari iby’igisirikare cya Uganda kirimo gufasha M23. Ni amakuru ikinyamakuru Kivu Morning Post kivuga ko yatangajwe n’uwitwa Aimé […]
Sudan:Abagore n’abakobwa bize amayeri yo kwirwanaho mu gihe intambara ikomeje gukara
Mu gihe intambara yo muri Sudani ikomeje abagore n’abakobwa bagiye biga ubumenyi bushya mu kigo cy’imyitozo y’imirwano cyashyizwe mu cyahoze ari ishuri. Amezi 10 y’imirwano yabaye hagati y’igisirikare cya Sudani, iyobowe na Jenerali Abdel Fattah Burhan, n’ingabo za Rapid Support Force, umutwe w’abaparakomando ukomeye uyobowe na Jenerali Mohammed Hamdan Dagalo, watsembye igice kinini cy’abaturage muri […]
Samia Suluhu yahuye na Papa Francis bagirana ibiganiro
Kuri uyu wa mbere, taliki 12 Gashyantare 2024, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yahuye na Papa Fransisiko i Vatikani, agirana agirana nawe ibiganiro ku iterambere ry’imibereho muri Tanzaniya no guteza imbere amahoro muri Afurika. Samia na Papa bombi bumvikanye kandi gushimangira umubano w’ububanyi n’amahanga hagati ya Tanzaniya na Vatikani.Samia yavuze ko yishimiye uruhare rwa […]
FERWAFA yahannye ‘abasifuzi bibye APR FC’ ikina na Police FC
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ rwamaze gufatira ibihano abasifuzi basifuye umukino wa nyuma w’irushanwa ry’ubutwari, nyuma yo gukora amakosa yatumye APR FC itwarwa Igikombe na Police FC. Ku wa 01 Gashyantare ni bwo Police FC yatwaye Igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari, nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-1. Ni umukino waranzwe n’imisifurire itaravuzweho rumwe yanateye ubushyamirane […]
Abanyarwanda basabwe kwigaragaza mu iserukiramuco rigiye guhuririmo abahanzi 200
Mu gihe mu mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco rizahurizwamo abahanzi 200, Abanyarwanda basabwe kubyaza umusaruro ibyo bafite kuko ari amahirwe aboneka gacye. Ni iserukiramuco Mpuzamahanga rizamara iminsi 10, ryiswe “Kigali Trialennial” rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, rikazabera i Kigali guhera tariki 16 kugeza 25 Gashyantare 2024. Rizahuza abahanzi baturutse mu bihugu 25. Umunyamabanga […]
M23 yaba yishe Umuyobozi w’abarwanyi kabuhariwe wa ‘Hiboux’ n’abari bamugaragiye
Amakuru akomeje kuvugwa mu mirwano irimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo, ni uko ngo Umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi kabuhariwe wa Hiboux yishwe na M23 mu mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere. Amakuru avuga ko uyu mukomando yapfuye ku munsi w’ejo ku wa Mbere mu mirwano bivugwa ko yaguyemo abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ya […]
Twiteguye kujya mu biganiro: Minisitiri Lutundula
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje koroshya imvugo ku byo kuba yajya mu biganiro na M23, nyuma y’igihe yararahiye ko itazigera na rimwe iganira n’uyu mutwe. Kinshasa imaze igihe yotswa igitutu n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi na Israel isabwa kujya mu biganiro na M23; nk’inzira nyayo yakemura […]
Ramaphosa yategetse SANDF kohereza muri RDC abandi basirikare 2,900
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, yategetse ko hoherezwa abandi basirikare 2,900 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amakuru yemejwe na Perezidansi ya Afurika y’Epfo, mu itangazo yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare. Afurika y’Epfo isanzwe ifite muri RDC Ingabo zoherejweyo binyuze mu […]
Rayon Sports yitandukanyije na Héritier Luvumbu
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yitandukanyije n’umunye-Congo Héritier Luvumbu, nyuma y’imyitwarire yagaragarije mu mukino we na bagenzi be batsinzemo Police FC ibitego 2-1. Luvumbu ni we wafunguye amazamu muri uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ku gitego cya Coup-Franc yatsinze ku munota wa 53 w’umukino. Mu kwishimira icyo gitego yagaragaye yashyize intoki ebyiri […]
Loni irashinja RDF kugerageza kurasa drone yayo ikoresheje missile karahabutaka
Umuryango w’Abibumbye urashinja Ingabo z’u Rwanda kwifashisha missile ihanura indege izwi nka surface-to-air missile mu kugerageza kurasira drone yayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Loni yashyize ibyo birego kuri RDF biciye mu nyandiko yasohoye Ibiro Ntaramakuru AFP bivuga ko byabonye. Iyo nyandiko ivuga ko ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama “missile bikekwa ko […]
Minisitiri Biruta yakiriye mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal
Uyu munsi, Minisitiri,Biruta yahaye ikaze JoaoCravinho,Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Porutugali uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Porutugali. Bunguranye ibitekerezo kandi ku bibazo byo mu karere no ku isi muri sange. Ubusanzwe umubano wa Portugal n’u Rwanda ni nta macyemwa by’umwihariko rishingiye ku iterambere […]
Tanzania :3 mu bagiye gushyingura bakubiswe n’inkuba barapfa ,abandi 18 barakomereka
Muri Tanzania abantu 3 bapfuye, bakubiswe n’inkuba abandi 18 barakomereka ubwo bari bagiye gushyingira. Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo I DAR ES SALAAM abaturage batatu bahapfiriye abandi 18 barakomereka nyuma y’inkuba yabahitanye ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushyingura mu karere ka Lindi mu majyepfo ya Tanzaniya, nk’uko umwe mu bayobozi yabitangarije Xinhua kuri iki cyumweru. […]
Igisubizo cya P. Kagame ku wamubajije niba abona akwiriye kongera gutorwa
Perezida Paul Kagame yatangaje ko amatora ari yo azagena niba koko ari we mukandida ukwiriye gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda, agaragaza ko byaba byiza abantu bayategereje. Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Eleni Giokos wa CNN. Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yabajijwe niba abona afite icyizere cyo […]
Héritier Luvumbu ashobora kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda
Ikipe ya Rayon Sports ishobora gusesa amasezerano ifitanye n’umunye-Congo Héritier Luvumbu ndetse akanirukanwa ku butaka bw’u Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye ibirego bishinja u Rwanda gukorera ubwicanyi abanye-Congo. Luvumbu ni we wafunguye amazamu mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Rayon Sports yaraye itsinzemo Police FC ibitego 2-1. Mu kwishimira icyo gitego yagaragaye yashyize […]
FARDC Vs M23: Imirwano ikaze i Masisi na Nyiragongo
Imirwano ikomeye kuri uyu wa Mbere yaramukiye mu bice bya za Teritwari za Masisi na Nyiragongo hagati y’inyeshyamba z’umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. M23 nk’ibisanzwe irashinja FARDC n’abo bakorana kugaba ibitero ku birindiro byayo, ndetse no kurasa mu duce dusanzwe dutuwe n’abaturage benshi. Lawrence Kanyuka uvugira uyu […]
Perezida Ndayishimiye yirukanye intasi nkuru y’u Burundi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yirukanye ku mirimo Général de brigade Silas Pacifique Nsaguye wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare. Mu Cyumweru gishize ni bwo Général de Brigade wari ukuriye ubutasi bw’u Burundi kuva muri 2021 asimbuye Colonel Ernest Musaba yirukanwe, asimburwa na Colonel Jean d’Affaires Manirakiza. Amakuru avuga ko iyi ntasi nkuru y’u Burundi yaba […]
Meteo yongeye guteguza imvura iremereye
Mu gice cya kabiri hagati ya tariki ya 11-20 z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero mpuzandengo cy’imvura isanzwe igwa mu bice byose by’igihugu. Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe kivuga ko kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2024 ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 160 ari yo iteganyijwe […]