Perezida Kagame yagiranye inama n’abasirikare bakuru
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, yagiranye inama n’abasirikare bakuru, abapolisi ndetse n’abayobozi n’izindi nzego z’umutekano z’u Rwanda. Ni inama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023. Usibye ba Ofisiye bakuru muri RDF no muri Polisi bayitabiriye, yanitabiriwe n’abakozi b’izindi nzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), […]
Amavubi yatangiye biguru ntege urugendo rujya mu Gikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi 0-0 na The Warriors ya Zimbabwe, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda rya gatatu wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Wari umukino kandi […]
Will Smith arashinjwa ubutinganyi
Umugabo uzwi nka Brother Bilaal arashinja icyamamare muri Cinema Will Smith wahoze ari umwunganizi we,gutinga umugabo mugenzi we. Mu kiganiro na Tasha K, cyanyuze kuri YouTube ku wa mbere, tariki ya 13 Ugushyingo 2023, Bilaal yavuze ko yigeze gufata Smith aryamana n’umukinnyi Duane Martin mu cyumba cyo kwambariramo agasa n’uwikanze nyuma agashaka kubihisha. Yagize ati: […]
Zimbabwe yapfushije umukinnyi mbere yo kwesurana n’Amavubi
George Chigova wari umunyezamu w’Ikipe ya Super Sport United yo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe ‘The Warriors’ yapfuye azize umutima. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu munyezamu w’imyaka 32 y’amavuko yapfuye. Ni nyuma y’uko muri Nyakanga uyu mwaka yari yafashwe n’indwara y’umutima yahise ituma atongera gukina umupira w’amaguru kugeza apfuye. Chigova […]
U Rwanda rwamaganye Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwavuze ko rudatekanye
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itemeranya n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, nyuma yo gutangaza ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo rwakoherezwamo abimukira. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwatesheje agaciro umwanzuro wa Guverinoma y’icyo gihugu wo kohereza mu Rwanda abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro. Urukiko rwavuze ko u Bwongereza bwinjiye muri […]
Yaka Mwana ababajwe no gufungurwa ataramara muri gereza amezi nk’atandatu
Taliki 09 Uku kwezi, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake. Icyo gihe umuvugizi w’Uru rwego ,Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko yatawe muri yombi agafungirwa kuri sitasiyo ya Kicukiro. Gusa bidatinze ku munsi w’ejo nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu Yaka yafunguwe […]
Salva Kiir yirukanye umukuru wa Polisi mu gihe hanugwanugwaga Coup d’Etat

Perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva Kiir, yirukanye umuyobozi wa polisi, Majak Akec Malok, nyuma y’iminsi ibiri guverinoma ye ihakanye gushaka guhirika ubutegetsi. Ku cyumweru, Perezida Kiir yagarutse mu gihugu avuye mu nama ya Soudi Arabia na Afurika yabereye i Riyadh, agaruka mu nkubiri y’ibihuha bivuga ko hari hateguwe umugambi wo kumwirukana ku butegetsi. Kugeza ubu […]
Minijust yatangaje impamvu muzi abantu bafungwa biyongera umusubirizo
Dukurikije imibare yaturutse mu rwego rw’amagororero mu Rwanda (RCS), hagati ya Kamena na Ukwakira, ibigo 13 by’Amagororero byo muri iki gihugu byakiriye imfungwa zirenga 13.000 mu mezi atandatu. Imibare yatanzwe na RCS yerekana ko umubare w’abantu bari mu magororero wari 88,676 mu ntangiriro z’Ugushyingo. Minisitiri w’ubutabera Emmanuel Ugirashebuja yasobanuye impamvu zituma umubare munini w’abantu boherezwa […]
Amadorari y’Amerika ku isoko ry’ivunjisha mu Rwanda ari kubona umugabo agasiba undi
Muri iyi minsi ku isoko ry’ivunjisha nta kindi gikomeje kuvugwa uretse ngo ubuke bw’amadorali y’Amarika akomeje kubura kuburyo n’uyabonye ngo asanga ahenze. Uretse kuba aya madorali abura akaba macye ku isoko, ngo n’ibicuruzwa bimwe na bimwe ngo bikomeje gutumbagira kubera iyo mpamvu. Inzobere mu byerekeye ubukungu, zivuga ko ibura ry’aya madorari riterwa no kuba umusaruro […]
Minisitiri yasabye ko abakene b’abanebwe bajya bakubitwa kugeza bakize
Minisitiri w’Ibigo by’Imari buciriritse muri Uganda, Haruna Kasolo, yasabye Guverinoma y’iki gihugu ko yashyiraho itegeko ry’uko abanya-Uganda bakennye b’abanebwe bajya kubitwa mu rwego rwo kwiga gukora bahinduka abakire. Kasolo yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga, ubwo yari mu karere ka Kayunga. Yagize ati: “Perezida Museveni na Leta ya NRM byashyizeho gahunda zigamije kugabanya […]
Korea y’Epfo ifite ubwoba kubera ibishobora kuyibaho
Kuri iki cyumweru ubwo umukuru w’igihugu cya Korea y’Epfo, Yoon Suk-yeol, yakiraga minisitiri w’umutekano wa Amerika ushinzwe umutekano Lloyd Austin iwe mu rugo , yasabye Austin kuba maso ku gitero icyo ari cyo cyose cya Korea ya Ruguru, harimwo n’ibitero bitunguranye “bisa n’ibya Hamas”. Kuva Hamas yinjiriye imbibi igakora ibitero by’ubugome muri Israel ku wa […]
Suella Braverman yashinje Minisitiri w’Intebe Sunak kudobya gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda
Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yibasiye Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak uheruka kumwirukana. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Braverman wari umaze umwaka umwe ari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Bwongereza yirukanwe, nyuma yo kunenga uburyo Polisi y’u Bwongereza yitwaye mu kibazo cy’imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Uyu […]
Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Uwiragiye Théo n’inkumi bitegura kurushingana (Amafoto)

Uwiragiye Théogene uzwi cyane nka Théo uri muri ba gafotozi babirambyemo mu mujyi wa Gicumbi, ari mu rukundo rugeze kure na Manishimwe Annualite bitegura kurushingana. Uyu musore unazwi ku kabyiniriro ka Honesto, usibye kuba ari umu-photographe w’umwuga anasanzwe ari umwarimu w’imibare n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ndetse n’umunyamuziki. Amakuru yizewe BWIZA ifite ni uko Uwiragiye na Manishimwe […]
Abadepite barimo Frank Habineza barusimbutse
Depite Frank Habineza ukuriye ishyaka Democratic Green Party na bagenzi be babiri bakoze impanuka ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo, gusa Imana ikinga akaboko. Ni impanuka yabereye mu murenge wa Gahanga w’akarere ka Kicukiro, mu masaha y’umugoroba. Depite Habineza yari mu modoka imwe na bagenzi be babiri barimo Germaine Mukabalisa na Manirarora Annoncé, uko […]
Irankunda Nestory yerekeje muri Bayern Mà¼nich
Umunya-Australia ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi, Nestory Irankunda, yerekeje muri Bayern Mà¼nich yo mu Budage. Iyi ngimbi y’imyaka 17 y’amavuko yatanzweho miliyoni 3 z’ama-Euro, isinya amasezerano y’igihe kirekire yo gukinira Bavaria. Mu mwaka utaha wa 2024 ni bwo Irankunda azatangira gukinira Bayern Mà¼nich. Irankunda w’imyaka 17 y’amavuko, yavukiye muri Tanzania ariko ku babyeyi b’Abarundi […]
M23 yerekanye abasirikare b’u Burundi, FARDC na FDLR yafashe mpiri
Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo, werekanye itsinda ry’abasirikare uheruka gufatira mu mirwano yawusakiranyije n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni igikorwa cyabereye i Kavumu kiyoborwa n’Umuvugizi w’Ishami rya Gisirikare ry’uyu mutwe, Major Willy Ngoma. Abasirikare uyu mutwe werekanye ni abo wafatiye mu mirwano yawusakiranyije na FARDC mu cyumweru gishize, […]
Abanyarwanda bose barangana imbere y’amategeko: Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yibukije ko Abanyarwanda bose imbere y’amategeko bangana, bityo akaba nta n’umwe uri hejuru y’undi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Kazungu Jean Bosco na Isabelle Kalihangabo barahiriye kuba abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga cyo kimwe na Ndahayo Xavier na Angeline Rutazana barahiriye kuba abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire. Perezida Kagame yanakiriye indahiro ya […]
Ubukene bwatanyije Kiyovu Sports na Petros wayitozaga
Umugereki Petros Koukouras wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, yamaze gutandukana n’iyi kipe kubera ikibazo cy’amikoro make kiyugarije. Petros yari umutoza wa Kiyovu Sports kuva muri Kamena uyu mwaka, nyuma yo kuyigeramo asimbuye Alain-André Landeut na Mateso Jean de Dieu baherukaga gutandukana na yo. Ku wa Mbere ubwo Kiyovu Sports yasubukuraga imyitozo Petros ntiyayigaragayemo, ndetse […]
Imiryango y’abasirikare b’u Burundi bishwe na M23 mu gihirahiro
Imiryango y’abasirikare b’u Burundi boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu gihirahiro, nyuma y’uko abayo baguye mu mirwano n’umutwe wa M23. Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko hari abasirikare b’u Burundi bishwe na M23, abandi uyu mutwe ubafatana mpiri na bagenzi babo bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]
Nta cyizere cy’uko abatuye muri Masisi na Rutshuru bazatora: Perezida wa CENI
Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Kadima, yatangaje ko hari amahirwe make ko abatuye za Teritwari za Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bazitabira amatora ateganyijwe muri kiriya gihugu. Kadima yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo, ubwo Komisiyo ayoboye yahuriraga mu biganiro n’abakandida baziyamamariza kuyobora […]
Minisitiri Suella Braverman yirukanwe
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yirukanye ku mirimo Suella Braverman wari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu kubera imyitwarire mibi. Braverman yirukanwe nyuma yo kunenga uburyo Polisi y’u Bwongereza yitwaye mu kibazo cy’imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Mu nyandiko yanyujijwe mu kinyamakuru The Times, uyu munyapolitiki yashinje polisi gushyigikira imyigaragambyo y’abashyigikiye […]
Nyiragongo: M23 iravugwaho gushyiraho abayobozi bashya no gushingura imbago za RDC n’u Rwanda
Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, irashinja umutwe wa M23 gushyiraho abayobozi bashya mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo. Byatangajwe na Mambo Kawaya uyobora iriya sosiyete Sivile, ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yaganiraga n’itangazamakuru. Yavuze ko kuri ubu M23 yigaruriye amazu, imirima y’abaturage, ishyiraho umuyobozi mushya wa Teritwari, abakuru ba […]
Kigali: Imodoka 6 zigiye kugurishwa mu cyamunara
Overpubro Cosmos Ltd iramenyesha abantu bose ko izagurisha mu cyamunara imodoka esheshatu zitandukanye; zirimo Toyota RAV4 ebyiri zakozwe mu mwaka wa 2014, Toyota RAV4 imwe yakozwe mu 2002, Toyota Hilux imwe yakozwe mu 2009, Toyota Hilux imwe yakozwe mu 2003 na Suzuki swift imwe yakozwe mu 2015. Cyamunara izabera mu gikari cy’inyubako ya Maison Des […]
Babiri bakekwaho kwica urw’agashinyaguro Capt. Gisore batawe muri yombi
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwica Captain Gisore Rukatura ‘Kabongo’ wari umusirikare wacyo. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo ni bwo uyu Ofisiye yiciwe n’abaturage i Goma. Amakuru avuga mbere yo kwicwa yabanje kugambanirwa na bagenzi be bamuhora kuba Umututsi. […]
Kayonza: Batandatu bacukuraga amabuye y’agaciro bishwe n’ikirombe
Abantu batandatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe cyo mu murenge wa Rwinkwavu w’akarere ka Kayonza, bapfuye nyuma yo kugwirirwa na cyo. Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2022. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Rukeribuga Joseph, yavuze ko abishwe na kiriya kirombe “bari bari kwitegura gusohoka ni uko ikirombe kirariduka abantu […]
FARDC yohereje drones zayo z’intambara hafi y’umupaka w’u Rwanda
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyamaze kohereza drones zacyo z’intambara hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda. Drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4B ni zo RDC yohereje hafi y’umupaka wayo n’u Rwanda. Ni drones RDC yaguze n’Ikigo China Aerospace Science and Technology Corporation (CASC) cyo mu Bushinwa, zikaba ziri mu icyenda RDC […]
Ngoma: Abanyeshuri barenga 70 bajyanwe kwa muganga igitaraganya
Abanyeshuri barenga 70 bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahushyi rwo mu murenge wa Rukira w’akarere ka Ngoma, bajyanye kwa muganga nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko bihumanye. Bamwe muri aba banyeshuri bajyanwe ku Bitaro bya Kibungo, abandi bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gituku nk’uko Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josué yabitangaje. Yabwiye Televiziyo ya […]
Kayonza:Batandatu bagwiriwe n’ikirombe barapfa
Mu karere ka Kayonza haravugwa amakuru y’ikirombe cyaridutse kigahitana abantu bagera kuri batandatu. Ibi byabereye mu murenge wa Rwinkwavu hasanzwe hazwi nk’ahantu hari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro. Aya makuru yaraye amenyekanye kuri uyu wa Gatanu aravuga ko mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu ariho byaraye bibereye. Ubuyobozi buvuga ko […]
Davido ahatanye muri gategori eshatu mu bihembo bya Grammy Awards
Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats wo muri Nigeriya Davido ahataniye ibihembo bitatu bya Grammy Awards 2024. Uyu muhanzi categori y’ibihembo azahatanamo harimo iya ‘Album nziza’ aheruka gukora, iy’abahanzi bitwaye neza kurusha abandi (best artist)muri Afurika ndetse n’indirimbo nziza ku isi yose ku ndirimbo ye yise“feel.” Ni ubwambere Davido atorewe ibihembo bitatu bya Grammy. Ibihembo bya Grammy […]
M23 Vs FARDC: Imirwano irimo Sukhoi-25 muri Nyiragongo
Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23, yakomeje kuri uyu wa Gatandatu muri Teritwari ya Nyiragongo. Impande zombi zari zimaze iminsi zirwanira mu duce dutandukanye two muri Teritwari ya Masisi. M23 biciye mu bayobozi bakuru bayo, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya […]
Muri uku kwezi Somalia ishobora kwinjizwa muri EAC
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Peter Mathuki, avuga ko muri uku kwezi Somaliya ishobora kwinjira muri uyu muryango. Biteganijwe ko Inama nkuru y’abakuru b’ibihugu iteganijwe ku ya 23-24 Ugushyingo i Arusha, bikaba biteganijwe ko abaperezida b’akarere bazemeza ko Somaliya yinjira. Ku ya 9 Ugushyingo, Dr Mathuki yabwiye itsinda ry’ihuriro ry’ishoramari muri Afurika ryabereye […]
Ishimwe rya Titi Brown ku barimo Leta y’u Rwanda
Umubyinnyi Ishimwe Tierry wamenyekanye nka Titi Brown, yashimiye abarimo Leta y’u Rwanda n’itangazamakuru, nyuma yo guhabwa ubutabera bwatumye agirwa umwere. Ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 ni bwo Ishimwe wari umaze imyaka ibiri afunzwe yarekuwe, nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa yari akurikiranweho. Uyu musore […]
P. Kagame yagiranye ibiganiro na Abiy Ahmed
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed. Ibiganiro by’abayobozi bombi byabereye i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho bitabiriye inama ihuza iki gihugu n’umugabane wa Afurika. Abiy yemeje ko yahuye na Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Yavuze ko kimwe n’abarimo […]
‘Ntitugomba gutsimbarara mu bihe byashize ‘Perezida Kagame mu nama muri Soudi Arabia
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2022 Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh aho yitabiriye itangizwa ry’inama ihuza Arabia Saoudite na Afurika. Ubwo hafungurwaga iyi nama Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bari muri iyo nama yavuze ko bidakwiye ko hakwiye kwibandwa ku gutandukana n’ibibazo mu rwego rwo gutegura ejo hazaza. Ati”Ntidushobora gukomeza gutsimbarara […]
Uganda:Prophete wigiye guhanura mu nda y’intare yavuze uko yamumize bunguri
William Ssozi umuhanuzi umaze kubaka izina mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yasangije abakunzi be uburyo ki intare yamumize akamara mu nda yayo nibura hagati y’iminota 45 n’isaha bikarangira yigiyemo guhanura. Mu kiganiro na UBC cyatambutse ku ya 27 Ukwakira 2023, Intumwa Ssozi asobanura avuga ko yamizwe n’Intare mu gihe yari akiri muto ubwo yari […]
Ingabo z’u Burundi zahungiye mu matware ya FDLR nyuma yo kuva i Kitshanga
Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahungiye mu gace ka Lushebere nyuma yo kuva i Kitshanga. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo izi ngabo zatwitse ibirindiro zavagamo i Kitshanga mbere yo kubivamo zikerekeza ahantu hatahise hamenyekana. Izi ngabo zavuye muri uyu mujyi kuri […]
Miss Bahati Grace aritegura ubuheta

Nyampinga w’u Rwanda 20009, Bahati Grace aritegura kwibaruka umwana w’ubuheta nyuma y’uko imfura ye yabyaranye n’umuhanzi K8 Kavuyo nawe amaze kwigira imbere haba mu myaka no mugihagararo. Uyu Bahati abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto agaragaza ko akuriwe ndetse ko ari mu myiteguro yo kubyara undi mwana wa kabiri arikumwe n’umugabo we […]
Yami Alade arembejwe n’igitutu cyo kurongorwa
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, Yemi Eberechi Alade, yatangaje ibyiyumvo bye ku gitutu ahabwa n’umuryango we n’incuti aho bakomeje kumubuza amahwemo ngo ashake umugabo . Uyu muhanzikazi, mu kiganiro aheruka kugirana na Cool FM, yinubira ko afite igitutu cyo gushaka no kubyara mu gihe we ngo abona nta mpamvu yo kumwihutisha bitewe n’uko ariwe wiyoborera […]
Ngororero:Umugore yafashwe ahetse imwana imbere ashyiramo urumogi
Mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Ngororero haravugwa umugore w’imyaka 23 wafashwe na Polisi atwaye urumogi akoresheje amayeri yo kuruheka mu mugongo no kunda maze akarenzaho umwana. Bivugwa ko ngo uyu mugore utu dupfunyika tw’urumogi tugera ku 1018 yari atuvanye mu Karere ka Rubavu.Polisi ivuga ko yamufashe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru maze nawe […]
Israel yateguje agahenge k’amasaha ane buri munsi muri Gaza
Israel igiye gutangira gutanga aga ahgahenge k’amasaha ane buri musi mu turere two mu mu Burasirazuba bwa Gaza, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’inama y’igihugu y’umutekano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kirby. Hagati aho, mMinisitiri w’umutekano wa Israel ashimangira ko ari ingingo zerekeye gusa “uturere kanaka, tuzwi neza mu rwego rwo kurushaho kugabanya umwuka w’intambara.Kuri […]
Amajyaruguru: Ubuyobozi bwiyemeje gushyira iherezo ku mwanda, Banque Lambert n’amacakubiri
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwiyemeje gushyira iherezo ku bikorwa bibi bimaze igihe biyihesha isura mbi, birimo umwanda, ubusinzi ndetse n’amacakubiri amaze igihe ayirangwamo. Ni gahunda ubuyobozi bw’iyi ntara bwatangaje ku wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo, ubwo bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu karere ka Musanze. Intara y’Amajyaruguru imaze igihe ivugwamo uruhuri rw’ibibazo birimo umwanda, ubusinzi bukabije […]
Lt Col wa FARDC yahungiye muri M23
Umutwe wa M23 wemeje ko wakiriye Lieutenant Colonel mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma yo guhunga ‘amabi’ zikomeje gukora. Bertrand Bisimwa uyobora ishami rya Politiki muri uwo mutwe yemeje ko ku wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo ari bwo Lt Col Yusto Kanyove yahungiye muri uriya mutwe, nyuma y’igihe akangishwa ko […]
Apôtre Mutabazi yahishuye uko yahawe miliyoni 100 frw ngo areke kuvuga kuri politiki y’u Rwanda

Umuvugabutimwa bwiza akaba n’intumwa (Apôtre) Mutabazi Kabarira Maurice yahishuye uburyo yahawe amamiliyoni y’amafaranga y’u Rwanda harimo na miliyoni 100 frw ngo aceceke ntiyongere kuvuga kuri Politiki y’u Rwanda. Mu kiganiro uyu Muvugabutumwa yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane yavuze kuri bimwe mu bikubiye mu gitabo ari bushyire hanze kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Ugushyingo […]
Général Bunyoni yasabiwe igihano kiruta ibindi
Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwasabiye Général Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose. Bunyoni watawe muri yombi muri Mata uyu mwaka amaze iminsi aburanishwa mu mizi ku byaha icyenda akurikiranweho, birimo n’icyo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Ni ibyaha uyu mugabo wanabaye Umuyobozi Mukuru wa […]
Perezida Ndayishimiye agiye gusimburwa ku buyobozi bwa EAC
Muri uku kwezi nibwo hateganyijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ikazabera muri Tanzania i Arusha aho biteganyijwe ko Perezida ndayishimiye w’u Burundi azasimburwa na Salva Kiir kuri uyu mwanya. Ni nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye manda ye yarangiye muri Nyakanga uyu mwaka bityo akaba agomba gusimburwa kuri uyu mwanya. Biteganijwe ko inama y’aba […]
Rutsiro:Imyaka itandatu irihiritse basiragira ku ingurane y’ubutaka bwabo ntibayihabwe
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro umurenge wa Kivumu barishyuza ingurane y’amafaranga batishyuwe ubwo umuhanda wanyuzwaga mu butaka bwabo none hakaba hashize imyaka itandatu umwenda baberewemo utarishyurwa. Aba baturage bavuga ko uwo muhanda kuva wakozwe aribwo hubakagwa umudugudu w’icyitegererezo wa Karungu, gusa igitangaje ngo ntabwo kugeza ubu barishyurwa igice cy’amafaranga basigawemo. Bavuga ko […]
Igisirikare cy’u Burundi cyikomye M23, kiyiha gasopo
Igisirikare cy’u Burundi cyikomye umutwe wa M23, cyiwuteguza ko ingabo zacyo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifite uburenganzira bwo kuyisubiza mu gihe yakongera kuzishotora. Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke. Muri iri tangazo FDNB yashinje M23 kuba ku wa 21 Ukwakira ubwo ingabo zayo zari ziri mu […]
Rulindo: Ba diregiteri 2 barafunzwe, harimo ukekwaho kwiba amavuta yo guteka
Munyaneza Jean Marie Vianney uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Kiruri mu murenge wa Base w’akarere ka Rulindo na mugenzi we Bizwinayo Janvier uyobora urwa Rukozo rwo mu murenge wa Rukozo, bafunzwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ubujura. Amakuru y’ifungwa ry’aba bayobozi bombi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco. Munyaneza yatawe muri yombi […]
Ingona yamurumye ishaka kumwica nawe arayiruma ihita imurekura
Umworozi wo muri Australia yarusimbutse nyuma y’uko ingona ishatse kumwivugana akayiruma igahita imurekura.Umworozi w’inka Colin Deveraux amaze ukwezi ari mu bitaro, nyuma yo kurumwa n’ingona ifite uburebure bwa metero 3,2 mu majyaruguru ya Australia. Uyu mugabo yabwiye ABC News ko yarumwe n’ingona nawe ahita yitabara arayiruma niko guhita imurekura akizwa n’amaguru.Deveraux yavuze ko ibyago bye […]
Champions league: Manchester United yongeye kugayika, yishyira mu mibare igoye
Manchester United yaraye itsinzwe na FC Copenhagen yo muri Denmark ibitego 4-3, bituma amahirwe yayo yo kugera muri â…› cy’irangiza cya UEFA Champions league asa n’ayoyoka. Iyi kipe y’umutoza Erik Ten Hag yari yasuye Copenhagen, mu mukino wa kane wo mu itsinda rya mbere waraye ubereye kuri Parken Stadium. Manchester United yasabwaga kuwutsinda byibura ikishyira […]
Korea y’Epfo:Irobo ryishe rijanjaguye umugabo nyuma yo kunanirwa kumutandukanya n’ikarito
Umugabo yajanjaguwe na robot muri Koreya y’Epfo nyuma yo kunanirwa kumutandukanya n’amakarito bapakiramo ibiryo.Ibi byabaye ubwo uyu mukozi yasuzumaga ama robot yari yakozwe mu ruganda yakoragamo. Ibiro ntaramakuru byo muri Koreya y’Epfo Yonhap byatangaje ko ukuboko kwa robo, kwitiranyije uyu mugabo n’agakarito k’imboga, iramufata iramujanjagura mu maso no mu gatuza, nyuma yoherejwe mu bitaro ariko […]
Yaka Mwana arafunzwe
Gasore Pacifique uzwi muri sinema Nyarwanda nka Yaka Mwana, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akekwaho icyaha cyo gukomeretsa ku bushake. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore uzwi muri sinema no mu biganiro bisekeje byo kuri YouTube yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry. Yifashishije urubuga rwe rwa X yagize ati: “Gasore Pacifique […]
Dr Frank Habineza yavuze uko ajya yidagadura anakomoza kuri Producer Element
Umunyapolitiki akaba n’umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) atangaza ko uretse kuba ari muri Politiki ariko mu gihe abonye akanya ajya yidagadura haba mu buryo bwa siporo(Sports) ndetse no mu muziki. Ubwo yaganiraga na YAGOTV yavuze ko adakunda kubona umwanya, ariko iyo bimukundiye hari abahanzi nyarwanda ajya akurikira ibihangano byabo.Muri abo harimo nk’umuhanzikazi […]
Rusizi: Urujijo ku mukozi wo mu rugo wasanzwe aho yararaga yapfuye
Umugabo witwa Nsabimana w’imyaka 42 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo mu karere ka Rusizi, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye. Byabereye mu mudugudu wa Wimana, akagari ka Giheke ho mu murenge wa Giheke w’akarere ka Rusizi. Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Hategekimana Claver, avuga ko Nsabimana yagiye kuryama ari muzima, mbere yo kuboneka […]
Afurika y’Epfo: Minisitiri yafatiwe imbunda ku mutwe bimuviramo ihungabana
Minisitiri w’ubwikorezi muri Afurika y’Epfo Johannesburg’ yatangaje ko yahuye n’uruva gusenya ubwo nyuma y’uko abajura bamufatiyeho imbunda bakamucucura ibyo yarafite by’agaciro gakomeye harimo n’ibirebana n’akazi. Mu ntangiro z’icyi Cyumweru nibwo Minisitiri Sindisiwe Chikunga yari atwaye imodoka mu muyoboro munini uri mu nkengero z’umurwa mukuru w’ubukungu muri Afurika y’Epfo, gusa ngo imbere gato yaje kubona imigozi […]
Zilatan Ibrahimovic ashobora kugaruka muri AC Milan nyuma yo gusezera kuri ruhago
Zilatan Ibrahimovic wahoze ari rutahizamu ikipe ya AC Milan akaza gusezera ruhago imbere y’abafana b’iyi kipe, kuri ubu ngo ashobora kugaruka muri iyi kipe ariko noneho ataje kuyikinira ahubwo ari mu myanya y’ubuyobozi. Muri Kamena uyu mwaka nibwo Zilatan ufite imyaka 41 imbere y’abafana ba AC Milan i San Siro, hanyuma kugeza ubu umuyobozi wa […]
Urujijo ku itwikwa ry’ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi i Kitshanga
Amakuru aturuka i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi zabaga mu mujyi wa Kitshanga byatwitswe, gusa urujijo ni rwose ku waba yabitwitse. Amakuru atangwa n’abanyamakuru bakorera mu kwaha kwa Leta ya Congo avuga ko aravuga ko umutwe wa M23 ari wo waba watwitse biriya birindiro, nyuma yo kubirasamo […]
Professor Jay yavuze uko yari agiye kubura ubuzima Imana igakinga ukuboko
Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Joseph Mbilinyi, uzwi ku izina rya rya Prof Jay, yagize icyo avuga ku buzima bwe agaragaza ibyamubayeho mu minsi ishize aho yari agiye kubura ubuzima Imana igakinga ukuboko. Mu kiganiro na CloudsFmTz, Prof Jay yavuze ibyamubayeho, atangaza ko yafashwe n’indwara y’umutima inshuro eshatu nyuma y’uko urekeye gutera iminota 45,abantu bagacyeka ko […]
Rayon Sports igiye gusesa amasezerano ya ba rutahizamu 2 barimo Youssef
Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse na Eid Mugadam Mugadam ukomoka muri Sudani bigamije gusesa amasezerano ifitanye na bo. Youssef yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe, gusa amakuru avuga ko atishimye muri iyi kipe nyuma yo kubura umwanya uhoraho wo gukina. Ibibazo by’uyu munya-Maroc […]
M23 na FARDC mu mirwano mishya muri Masisi
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu waramukiye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Masisi. Ni imirwano yatangiye saa 5h20 z’igitondo nk’uko amakuru aturuka ku ruhande rwa M23 abivuga. Bertrand Bisimwa uyobora ishami rya Politiki ry’uyu mutwe na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi waryo, bombi bemeje […]