Ku nshuro ya mbere mu Burayi, u Bubiligi bufite Visi Minisitiri wâIntebe wihinduje igitsina

Nyuma yâiminsi 652 Bubiligi bwari bumaze bufite guverinoma y’agateganyo, kubera ibibazo bya politiki, amashyaka arindwi ayihuriyemo yaje kugera ku masezerano mu mpera zâukwezi gushize hashingwa guverinoma nshya igizwe nâabaminisitiri 20, barimo umugore wavutse ari umugabo, ndetse nâabanyamabanga ba leta batanu. Mu bagize guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Alexander De Croo, harimo Petra De Sutter […]
Nyagatare:Umuturage yafatanwe magendu y’ibiro 25 byâamabuye yâagaciro
Tariki ya 5 Ukwakira nibwo abapolisi bâu Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafashe uwitwa Nyabyenda Dominic wâimyaka 40, yafatanwe ibiro 25 byâamabuye yâagaciro yo mu bwoko bwa Koluta. Yafatiwe mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba, mu kagari ka Matimba aya mabuye akaba yari ayavanye mu gihugu cya Uganda mu […]
RDC: Abaturage bari bagiye mu mirima yabo bishwe nâinyeshyamba
Abantu batatu barishwe abandi barakomereka mu gitero cyagabwe kuri uyu wa Mbere, itariki 5 Ukwakira nâabantu bitwaje intwaro batamenyekanye mu Mujyi wa Mamove, nko mu birometero 20 mu burengerazuba bwâUmujyi wa Oicha. Nkâuko sosiyete sivile ibivuga, abapfuye batatu ni abahinzi bari bari kujya mu mirima yabo ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. […]
Ibinyamakuru bimwe muri Afurika bikomeje gukwiza igihuha cya minisitiri wâimyaka 19 mu Rwanda
Nubwo byaba ari inkuru ku gihugu icyo ari cyo cyashyira umwana wâimyaka 19 ku mwanya wa Minisitiri wâikoranabuhanga, bikarushaho kuba inkuru uwo mwanya yawushyizweho na Perezida Paul Kagame, uzwiho ishyaka mu guteza imbere ikoranabuhanga ku Isi, amakuru akomeje guhwihwiswa yâuko yagennye uwitwa Patrick Nkuriza ni ikinyoma. Kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ukwakira nibwo amakuru […]
Félicien Kabuga demande un transfert à La Haye
L’avocat de la dĂ©fense d’un suspect de gĂ©nocide rwandais ĂągĂ© de 87 ans arrĂȘtĂ© en France a fait appel Ă un tribunal international pour ne pas l’envoyer en Tanzanie pour y ĂȘtre jugĂ©, mais plutĂŽt pour le transfĂ©rer aux Pays-Bas pour des raisons de santĂ©, selon une demande Ă©crite dĂ©posĂ©e. Lundi. FĂ©licien Kabuga, lâun des […]
Amerika nâu Burayi birashinjwa guheza ibindi bihugu mu bukene kubera ibihano
Ibihugu byâu Burusiya nâu Bushinwa, byifatanyije nâibindi bisaga 10 bisaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika nâu Burayi guhagarika ibikorwa byo gufatira ibihano ibindi bihugu kuko biri kubangamira urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Ibi bihugu mu ibaruwa yabyo yasomwe na Ambasaderi wâu Bushinwa mu Muryango wâAbibumbye, Zhang Jun, birashinja Amerika guhungabanya uburenganzira bwa muntu , […]
Uganda: Igipolisi kiri guhiga umusore wishe umukunzi we wâimyaka 22
Igipolisi cya Uganda ahitwa Kiira Road kiri guhiga umusore wâimyaka 25 witwa Gerald Kabazzi, ukekwaho kwica uwari umukunzi we, Noah Gabeya, umukobwa wâimyaka 22, yarangiza akamufungirana mu nzu akaburirwa irengero. Ikirego kivuga ko Kabazzi, yishe Gabeya akazingira umurambo we mu mashuka mbere yo gucika. Ibi byabereye aho batuye mu Mudugudu wa Kyaliwajjala B, Paruwasi ya […]
Nkombo: Bashyikirijwe ubwato bujyanye nâigihe bemerewe na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Mbere, abatuye ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bari mu byishimo byo kwakira bumwe mu bwato bwa kijyambere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika buzabafasha guhahirana nâabandi baturage mu Ntara yâUburengerazuba. Biteganyijwe ko mu 2021 abaturage ba Nkombo bazashyikirizwa ubundi bwato bunini bugiye kubakwa na none bemerewe nâumukuru wâigihugu, Paul […]
Umusaza w’imyaka 63 akurikiranweho gusambanya abana be
Polisi ya Mityana, muri Uganda, yataye muri yombi umusaza w’imyaka 63 ushinjwa gusambanya abakobwa be babiri bafite imyaka icumi na cumi n’ibiri nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Independent. Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Wamala, Rachael Kawala avuga ko ukekwaho icyaha ari Muhammad Kimbugwe, utuye mu Mudugudu wa Naama A mu gace ka Busimbi ho muri […]
Abarwanyi ba FLN 16 barimo umuhungu wa Gen. Irategeka bari mu maboko y’ubushinjacyaha

Umushinjacyaha Mukuru wâu Rwanda, Aimable Havugiyaremye yatangaje ko hari abarwanyi 16 bâumutwe wa FLN, barimo umuhungu wa Gen. Wilson Irategeka, ubushinjacyaha buri gukurikirana, buteganya ko urubanza rwabo ruzahuzwa nâurwa Rusesabagina wari uyoboye ihuriro rya MRCD riyobora uyu mutwe na Callixte Nsabimana Sankara wari umuvugizi wawo kuko bahuriye ku byaha bimwe. Ibi Umushinjacyaha Mukuru yabitangaje mu […]
RED-Tabara yemeje ko abarwanyi baherutse gufatirwa mu Rwanda ari abayo

Umuvigizi wa gisirikare w’inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya ubutegetsi bwâu Burundi, Patrick Nahimana, yemeje ko abarwanyi baherutse gufatwa nâingabo zâu Rwanda ari ababo. Kuri uyu wa Mbere nibwo Igisirikare cyâu Rwanda (RDF) kerekanye abarwanyi cyavuze ko ari abo mu mutwe wa RED-Tabara bafatiwe mu Rwanda bahayobeye. Mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati:”Abo nibyo ni akarwi […]
Umuti usukura intoki witwa âLime Fresh hand sanitizerâ wahagaritswe ku isoko
Umuti usukura intoki witwa witwa âLime Fresh hand sanitizer and disinfectantâ (Isopropyl alcohol based) ukorwa na Lime Fresh Family Ltd, Limex Falcon wahagaritswe nâIkigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa nâImiti mu Rwanda (FDA), nyuma yo gusanga utujuje ubuziranenge. Ibipimo bya Laboratwari byakozwe na Rwanda FDA, byagaragaje ko uyu muti wa âLime Fresh hand sanitizer and disinfectant (Isopropyl […]
Goma: Umutekano wakajijwe mu gihe Perezida Tshisekedi ategerejwe mu ruzinduko rwâiminsi 3
Umutekano wakajijwe mu masangano atandukanye ndetse nâimihanda minini mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru wa Kivu yâAmajyaruguru, amasaha make mbere yuko Perezida FĂ©lix Tshisekedi ahasesekara Kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ukwakira 2020. Biteganyijwe ko ibinyabiziga nabyo biza guhagarikwa cyangwa bikoreshwe inzira imwe mu bice byinshi aho umukuru wâigihugu agomba kunyura nkâuko bitangazwa na 7SUR7.CD. […]
Nyaruguru: L’armĂ©e capture 19 Burundais armĂ©s sur le territoire rwandais
Les Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF) ont annoncĂ© ,samedi 3 octobre, que 19 militants burundais armĂ©s de fusils sont passĂ©s illĂ©galement du Burundi au Rwanda. Les combattants, selon RDF, se sont identifiĂ©s comme membres du groupe armĂ© Red Tabara et ont Ă©tĂ© apprĂ©hendĂ©s dans la forĂȘt de Nyungwe, secteur Ruheru du district de Nyaruguru, oĂč […]
Iran yaburiye ibihugu byo muri Aziya biri mu mirwano mu gihe yagera ku butaka bwayo
Kuri uyu wa Gatandatu, igihugu cya Iran cyaburiye Ingabo za Armenia na Azerbaijan zirwanira mu karere ka Nagorno-Karabakh ibihugu byombi bitavugaho rumwe kizisaba kwirinda kwinjira ku butaka bwacyo nyuma ibisasu byaguye ku butaka bwacyo hafi yâumupaka. Mu magambo ye Umuvugizi wa Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga, Saeed Khatibzadeh, yagize ati: “Kwinjira ku butaka bwâigihugu cyacu ku mpande […]
Musanze: Yavuye muri koma yari amazemo imyaka itatu asanga imitungo yabo yaratejwe
Uwitwa Ayingeye Leonie umaze imyaka 3 ari muri koma mu Bitaro bya Ruhengeri, yatunguwe no gukanguka agasanga abantu bose bambaye udupfukamunwa ndetse ababazwa no gusanga ahahoze ari iwe haragurishijwe nâumugabo we avuga ko uyu mugore we yapfuye. Ni amakuru aturuka mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, ahavugwa inkuru yâumugore wavuye […]
RDC: Martin Fayulu arasanga ishingwa rya Komini ya Minembwe yâIcyaro hari ikindi kiryihishe inyuma
Igikorwa cyo guhindura Umujyi wa Minembwe mo komini yâicyaro gukomeje kugarukwaho cyane haba mu banyapolitiki n’abashinzwe imibereho myiza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nkâaho Martin Fayulu uvuga ko kigamije gucamo Congo ibice arimo kucyamagana. Umunyapolitiki Martin Fayulu, perezida wâishyaka rya politiki ryiyemeje guharanira ubwenegihugu nâiterambere (ECIDĂ©), mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwe rwa Twitter […]
Buruseli: Mu Banyarwanda 3 baherutse gufatwa umwe afungishijwe akuma kabugenewe
Kuri uyu wa Gatandatu, Ubushinjacyaha bwâu Rwanda bwemeje itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda batatu bâAbanyarwanda, Pierre Basabose, Seraphin Twahirwa na Christophe Ndangali, bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, batawe muri yombi muri iki cyumweru dusoza bafatiwe mu Bubiligi. Umwe muri bo ari kugenzura hakoreshejwe akuma kabugenewe (bracelet Ă©lectronique), abandi babiri barafunzwe nk’uko byatangajwe […]
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze ubujurire bwa Rusesabagina
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Nzeri, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze ubujurire bwa Paul Rusesabagina, wari wajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze cyo kumufunga iminsi 30 yâagateganyo. Asoma iki cyemezo, umucamanza wari uyoboye urubanza, Adolphe Udahemuka yavuze ko mu zindi mpamvu yashingiyeho afata iki cyemezo, ari uko Rusesabagina ashobora gucika mbere yo kuburana. Udahemuka, akaba na […]
La propriĂ©taire d’une entreprise de boissons alcoolisĂ©es arrĂȘtĂ©e
Le Bureau d’enquĂȘte du Rwanda (RIB) a arrĂȘtĂ© Beatrice Gahongayire, propriĂ©taire d’African Buffalo, et Bonaventure Niyitegeka, chef des opĂ©rations de l’entreprise, pour avoir prĂ©tendument produit et vendu de l’alcool illicite. African Buffalo est basĂ© dans le secteur de Ndera, district de Gasabo. La sociĂ©tĂ© produit des boissons alcoolisĂ©es telles que la vodka Moonlight, le MasterCane […]
Umuraperikazi Nicki Minaj yibarutse imfura ye ku myaka 37
Ku myaka ye 37 yâamavuko, Umuraperikazi Nicki Minaj, kuri ubu ni umubyeyi ku nshuro ya mbere nyuma yo kwibaruka imfura ye yabyaranye n’umugabo we, Kenneth Petty. TMZ itangaza ko Nicki Minaj yibarutse ku wa Gatatu i Los Angeles. Izina ry’umwana n’igitsina cye ntibiramenyekana. Uyu muhanzikazi yatangaje bwa mbere ko atwite muri Nyakanga umwaka ushize, ashyira […]
Abofisiye 2 ba FARDC bashinjwa gutanga intwaro zica Abanyamulenge batawe muri yombi
Abasirikare babiri bakuru, Colonel na Major, ba FARDC, batawe muri yombi n’ubutabera bwa gisirikare i Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho Kivu Security Barometer itangaza ko aba basirikare bakuru ba leta bashinjwa gukorana nâimitwe ya Mayi-Mayi bayiha ibikoresho muri ako karere. âAbasirikare bakuru babiri bo muri brigade ya 12 ya FARDC (ifite icyicaro i […]
Umuyobozi wâuruganda rwa African Buffalo yatawe muri yombi
Urwego rwâigihugu rwâUbugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Beatrice Gahongayire, ufite uruganda rwenga inzoga rwa African Buffalo, na Bonaventure Niyitegeka ukuriye ibikorwa muri uru ruganda, bakekwaho gukora no gucuruza inzoga zitemewe. African Buffalo ifite icyicaro mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo. Ikora ibinyobwa bisindisha nka Moonlight Vodka, MasterCane Spirit na ReaWaragi Gin, ibyo byose RIB […]
Uganda: Rurageretse hagati ya muramukazi wa Gen. Kainerugaba na se wabo
Shartsi Musherure Kutesa, watsinzwe mu matora yâabagomba kuzatwara ibendera ryâishyaka NRM mu matora yâabagize Inteko Ishinga Amategeko bahagarariye Mawogola y’Amajyaruguru, yanze kwemera ibyavuye mu matora ashimangira ko murumuna wa Museveni wamutsinze yakoresheje ruswa nâuburiganya. Madamu Musherure, ni umukobwa wa Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wa Uganda, Sam Kutesa, akaba yashakaga gusimbura se nk’umudepite uhagarariye ako karere, ariko […]
RDC: Abantu 6 barimo ushinzwe iperereza baguye mu mirwano hagati y’imitwe 2 y’inyeshyamba
Abantu 6 bapfiriye mu mirwano yabaye hagati y’imitwe ibiri y’inyeshyamba ahitwa Liboyo, ku muhanda wa Butembo-Manguredjipa, muri Teritwari ya Lubero, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane, itariki ya 01 Ukwakira 2020. Ni abarwanyi 5 ba Mai-Mai n’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (ANR). Aya makuru yatanzwe na sosiyete sivile yo mu karere, ivuga ko […]
Uwahoze akuriye ubutasi muri FDLR yahakanye kugira uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda
Col. Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe ibikorwa byâubutasi mu mutwe wa FDLR kuri uyu wa Kane yireguye yemera ibyaha bimwe ibindi birimo nko kugira uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda n’uyu mutwe arabihakana. Abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwâu Rwanda bakaba batangiye kwiregura ku byaha byâubwicanyi no gushaka guhirika ubutegetsi bwâu […]
Abakozi bakuru ba leta baregwa kunyereza agera kuri miliyari 2 barasubira mu rukiko
Uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yâImari nâIgenamigambi ryâUbukungu, Caleb Rwamuganza, azasubira mu rukiko kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 2 Ukwakira ari kumwe nâabandi bayobozi ba leta baregwa gucunga nabi umutungo wa Leta. Rwamuganza aregwa hamwe na Godfrey Kabera wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Igihugu; Eric Serubibi, wahoze ari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cyâIgihugu […]
Rurageretse hagati ya Moise Katumbi nâumunyemari wâUmufaransa, Pascal Beveraggi
Intambara ihuje umunyemari wâumufaransa, Pascal Beveraggi nâuwahoze ari Guverineri wa Katanga na we ubwe akaba ari umunyemari, MoĂŻse Katumbi, ku muntu ugomba kuba nyir’isosiyete yâubucukuzi bwâamabuye yâagaciro ikora nâibikoresho bikoreshwa muri ibi bikorwa, NBMining Africa, yahoze ari MCK, ngo irasa nkâitari hafi kurangira nubwo Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwafashe umwanzuro. Aho kwemera gutsindwa,uruhande rwa […]
RDC mu bihugu 10 bya mbere bifite igisirikare gikomeye muri Afurika, menya 35 bya mbere muri 2020

Uyu mwaka, Misiri yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika n’amajwi 0.1872. Ahanini biterwa nâumubare munini wâingabo ifite zibarirwa mu 920.000 nâibimodoka byâimitamenwa (tanks) bigera ku 11.700. Igihugu cya Misiri nicyo gihugu cyonyine cya Afurika kiza mu bihugu 10 bya mbere bifite igisirikare gikomeye ku Isi, aho kiza ku […]
Murumuna wa Museveni, Aine Kaguta, yatsinze umukobwa wa minisitiri Kuteesa mu matora ya NRM
Godfrey Aine Kaguta, murumuna wa Perezida Yoweri Museveni na Anifa Kawooya Bangirana batsinze amatora yâibanze yâishyaka rya National Resistance Movement mu Karere ka Sembabule. Murumuna wa Museveni muri aya matora akaba yahigitse umukobwa wa minisitiri Sam Kuteesa witwa Shartsi Kuteesa. Aba bombi batangajwe ko batsinze amatora yâabazatwara ibendera rya NRM mu matora yâabadepite bahagarariye Mawogola […]
RDC: FARDC yigaruriye ibirindiro bikuru bya NDC-R nyuma yâiminsi myinshi y’imirwano ikaze
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zishinzwe ibikorwa bya Sokola 2 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ziratangaza ko zongeye kwigarurira agace ka Pinga, muri Teritwari ya Walikale nyuma yâiminsi myinshi yâimirwano ikaze yazihuje nâinyeshyamba za NDC-RĂ©novĂ© (NDC-R) ziyoborwa na Guidon Shimiray. Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 30 Nzeri 2020 ubwo yari aturutse […]
Rubavu: Polisi yafashe magendu yâibiro bisaga 700 by’amabuye yâagaciro
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe magendu yâamabuye yâagaciro yo mu bwoko bwa Tourmaline afatirwa mu rugo rwa Mukanoheri Beatrice wâimyaka 27 utuye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Mbugangali, mu Mudugudu wa Gasutamo. Tourmaline ni ibuye rizwiho kubengerana cyane bitewe […]
Le suspect de génocide le plus recherché du Rwanda sera jugé à Arusha
La plus haute cour d’appel française a statuĂ© que le cerveau prĂ©sumĂ© du gĂ©nocide, FĂ©licien Kabuga, serait transfĂ©rĂ© de France Ă la garde du MĂ©canisme rĂ©siduel des tribunaux pĂ©naux internationaux (RMICT), Ă Arusha pour y ĂȘtre jugĂ©. M. Kabuga, 87 ans, a Ă©tĂ© arrĂȘtĂ© en mai Ă son domicile prĂšs de Paris aprĂšs 26 ans […]
Nyanza: J.C Iyamuremye azashinjurwa hakoreshejwe Skype
Abatangabuhamya bashinjura Jean Claude Iyamuremye (Nzinga) bari mu Bubiligi bazumvwa hakoreshejwe Skype nkâuko byemejwe nâUrugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Nyanza. Urukiko rwamaze kumva, mu iburanisha mu mizi, abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bavuze ko Iyamuremye yari mu mutwe w’Interahamwe kandi yagize uruhare mu bitero byishe abatutsi mu ishuri rya ETO – Kicukiro mu mjyi wa […]
Tanzania irashinjwa guca amakamyo ya Uganda amafaranga akubye gatatu ayo ica ayo mu Rwanda
Ibihugu bya Uganda na Tanzaniya bikomeje impaka za ngo turwane zerekeye amafaranga acibwa amakamyo abakoresha umuhanda werekeza ku cyambu cya Dar es Salaam, aho Guverinoma ya Kampala ikangisha kwihorera ku mafaranga âadakwiyeâ abatwara ibicuruzwa bâAbagande bacibwa ari hejuru kurusha ayacibwa abatwara ibicuruzwa bava mu Rwanda. Uganda yamaze kugeza ikirego mu Nama y’Abaminisitiri ba EAC, ishinja […]
Paris: Urubanza rwa Claude Muhayimana rwagombaga gutangira rwigijwe inyuma
Urubanza rwa Claude Muhayimana ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwagombaga gutangira mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Nzeri kugeza ku ya 23 Ukwakira, rwimuriwe muri Gashyantare umwaka utaha kubera icyorezo cya Covid-19. Muhayimana ni Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwâu Bufaransa kuva mu 2010. Hashize imyaka myinshi, umuryango CPCR uharanira inyungu zâabarokotse ukorera […]
Uganda: RNC iravugwaho gushinga ikigo kigisha abakada bayo ingengabitekerezo no gusesengura
Mu gukurikirana ingamba zayo zo kurwanya ubutegetsi bwâu Rwanda, ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa riravugwaho gushinga i Bugolobi muri Kampala, ikigo kizajya kigisha abakada baryo ingengabitekerezo yaryo cyashinzwe mu nyungu zâurubyiruko rwâiri shyaka. Ikinyamakuru Virunga Post kivuga ko iyi ntambwe nshya yatewe nyuma kunanirwa gushinga ibirindiro mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu yâAmajyepfo. Iki […]
Perezida Lungu yijeje Ambasaderi Rugira gukomeza ubufatanye hagati ya Zambia nâu Rwanda
Perezida Edgar Lungu avuga ko Zambia itegereje kwakira inama ya 7 ya Komisiyo Ihoraho yâUbufatanye hagati ya Zambia nâu Rwanda, kugira ngo iharushweho guteza imbere ubufatanye hagati yâibihugu byombi mu gihe icyorezo cya COVID-19 kizaba kibyemeye. Ubwo Ambasaderi Amandin Rugira yamushyikirizaga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Zambia, we na Ambasaderi wâu Budage, Dr Anne […]
MICT irizeza ko abakekwaho gukora jenoside bakidegembya vuba bazashyikirizwa ubutabera
Urukiko rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, TPIR, rurizeza ko abakoze jenoside bakidegembya vuba nab bazahura nâubutabera nyuma yâaho kuri uyu wa Mbere ushize, amashyirahamwe yâabacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, asabiye ko hashyirwaho âingufu nyinshiâ mu gukurikirana no gufata abakoze jenoside. “N’ubwo hakozwe byinshi na Mechanism mu gufata abagize uruhare […]
Musanze: Babangamiwe nâimyanda imenwa inyuma yâIsoko rya Byangabo
Abaturage baturiye nâabarema Isoko rya Byangabo mu Karere ka Musanze bavuga ko babangamiwe nâumunuko wâimyanda imenwa inyuma yâiri soko bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha maze abayihamena bagakumirwa. Ubuyobozi bwâ Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo kiri hafi gukemuka. Bavuga ko iyi myanda imenwa ikimoteri kimenwamo imyanda, ku buryo kuhaca bisaba kwipfuka amazuru, bitewe nâumunuko uhari, […]
Gasabo: Une femme en garde Ă vue pour le meurtre de sa fille d’un an
Le Bureau d’enquĂȘte du Rwanda (RIB) dĂ©tient Alphonsine Nyirahanyurwishaka, 37 ans, soupçonnĂ©e d’avoir intentionnellement versĂ© de l’eau chaude sur son mari et sa fille d’un an dans le secteur de Kinyinya, district de Gasabo. Plus tard, la fille a succombĂ© aux blessures de l’hĂŽpital CHUK, tandis que le mari a Ă©tĂ© gravement blessĂ© et est […]
Gasabo: Yiyiciye umwana arimo kugerageza gutwika umugabo we n’amazi ashyushye
Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB) rwafashe Alphonsine Nyirahanyurwishaka w’imyaka 37, ukekwaho gusuka nkana amazi ashyushye ku mugabo we nâumukobwa we wâumwaka umwe, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo. Uyu mwana byaje kumuviramo urupfu, aho yapfuye azize ibikomere byâubushye mu bitaro bya CHUK, mu gihe umugabo we yakomeretse bikomeye kandi n’ubu akaba ari kwivuza. Nkâuko […]
Yatwitse impamyabumenyi ze zose ashaka kugaragaza ko arambiwe ubushomeri

Muri Nigeria, kimwe n’ahandi henshi muri Afurika, umubare w’abashomeri mu banyeshuri bari kurangiza amashuri wakomeje kwiyongera mu myaka yashize. Kudashobora kubona akazi, byatumye umusore wo muri Nigeria muri Leta ya Katsina, atwika impamyabumenyi ze zose. Uyu musore uzwi ku izina rya Usman Abubakar, yashwanyaguje impamyabumenyi ze mbere yo kuzitwika. Ikibazo cyâubushomeri ni kimwe mu bibazo […]
Umugabo yafatiye undi mu cyuho aryamanye nâumugore we ahita amwivugana
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 27 Nzeri, abaturage bo muri Zone ya Kiwalimu, Paruwasi ya Wampewo mu Mujyi wa Kasangati, ho m Karere ka Wakiso, rwagati muri uyu Uganda, baguye mu kantu ubwo umugabo yivuganaga umusore nyuma yo kumufata aryamanye nâumugore we mu rugo rwabo. Umusore ukekwaho kuba ari mu myaka 20, yari aryamanye […]
Uganda: Impanuka ikomeye ya rukururana yerekezaga mu Rwanda yaguyemo abantu abandi barakomereka
Abantu batatu bapfuye, abandi bane barakomereka mu mpanuka yabereye mu Gasantere kâubucuruzi ka Nkoni ku muhanda Masaka-Mbarara, mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa Mbere, aho ikamyo ya rukururana ifite ibirango byâu Rwanda, RAE 836A yagonganye n’ikamyo ya Fuso, ifite ibirango byo muri Uganda, UBG 720L. Ababibonye bavuga ko iyo rukururana yabaye nkâita umuhanda ikinjira […]
Paris: Urukiko ruzaburanisha Felicien Kabuga rugiye kumenyekana
Kuri uyu wa Gatatu nibwo hategerejwe umwanzuro wâ Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa ruzemeza niba Felicien Kabuga agomba kuzaburanishwa n’u Bufaransa cyangwa urwego rwa ONU rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyireweho u Rwanda, TPIR. Mu gihugu cyâu Bufaransa uru rukiko rusesa imanza ni rwo rwego rw’ubucamanza rwo hejuru, bivuze ko ari rwo rwa nyuma. Kabuga yaruregeye […]
Ibyiciro bibiri byâumuti wa Unibrol byahagaritswe ku isoko ryo mu Rwanda
Ikigo gishinzwe Ibiribwa nâImiti mu Rwanda (FDA) cyakuye by’agateganyo ibyiciro bibiri byâumuti wa Unibrol (Aminosidine Sulphate USP 250mg) nyuma yo kuvumbura ibintu bidasanzwe mu buryo itangwa. Unibrol ni imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike (antibiotics) ikoreshwa mu kuvura indwara zo munda. FDA ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gukora isuzuma ritandukanye kuri iyi miti […]
USA: Donald Trump na Joe Biden bagiye guhurira mu kiganirompaka gitegerejwe na benshi
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba nâumukandida uzahagararira Ishyaka ryâAbarepubulikani mu matora yo mu Ugushyingo, kuri iki cyumweru yatangaje ko mbere yâikiganiro mpaka cya mbere kizamuhuza na Biden kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Nzeri, babanza gukorerwa ibizamini byâibiyobyabwenge bombi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati âNdasaba nkomeje ko […]
Nairobi: Umunyarwandakazi wari wakatiwe igifungo cya burundu yagizwe umwere
Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 25 Nzeri, Urukiko rw’Ubujurire rwa Nairobi , muri Kenya, rwarekuye Umunyarwandakazi wari warakatiwe igifungo cya burundu mu rubanza rw’ubwicanyi. Antoinette Uwineza uzwi ku izina rya Micheline Uwababyeyi yahamijwe icyaha cyo kwica Umunyarwandakazi mugenzi we, Winnie Uwambaye bapfa Umwongereza, Simon Smith. Abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire, Martha Koome, Hannah Okwengu na Fatuma […]
Ingabo za Kenya zakozanyijeho nâiza Somalia kubera imyigaragambyo yâabaturage
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 26 Nzeri ku mupaka wa Kenya na Somaliya habayeho gukozanyaho hagati yâingabo zâibihugu byombi nyuma yâimyigaragambyo yari yateguwe ku mupaka yamagana ihoterwa Abanyasomaliya bakorewe nâingabo za Kenya. Biravugwa ko byabaye ngombwa ko ingabo za Kenya zirekura amasasu zishaka gutatanya abigaragambaya. Abatangabuhamya bavuga ko kurasana hagati yâingabo zâibihugu byombi kwamaze […]
Burundi: Hakomeje kuvugwa imirwano mu gihe Perezida Ndayishimiye avuga ko igihugu gitekanye

Amakuru aturuka mu gihugu cyâu Burundi yakwirakwijwe kuri twitter, aravuga ko imirwano yahuje Ingabo zâu Burundi nâabantu bitwaje intwaro guhera kuwa gatandatu ikaba yari ikomeje kuri iki Cyumweru, itariki 27 Nzeri, yaba yakomerekeyemo abasirikare 12 nâabasivili 7. Ni imirwano bivugwa ko yabereye muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke nkâuko bigaragara kuri twitter yâurubuga rwa […]
Ituri: Inyeshyamba zishe abaturage 4 barimo umugore nâumwana we
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, utariki 27 Nzeri, inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO zishe abantu bane mu gitero zagabye mu mudugudu wa Mapendano, hafi ya Komini ya Munbgalu, muri Teritwari ya Djugu, ho mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Aya makuru yemejwe na Jean Pierre Bikilisende , Burugumesitiri wâiyi […]
Rutsiro: Yafatanwe moto yibye, uwo bafatanyije arabura
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Manihira yagaruje moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RE 424W yari yibwe umumotari witwa Hafashimana Evariste w’imyaka 34. Moto yafatanwe uwitwa Bantegeye Jean Bosco. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure […]
RDC: Byibuze 19 baguye mu gitero cyashakaga kwigarurira Umujyi wa Lubumbashi
Imibare yâagateganyo y’abaguye mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Lubumbashi irerekana ko abantu bitwaje intwaro 16 bo mu mutwe wa MIRA (Mouvement indĂ©pendantiste rĂ©volutionnaire africain) bishwe mu gihe ku ruhande rwâabashinzwe umutekano hapfuye abapolisi babiri, baciwe imitwe, nâumusirikare umwe wa FARDC warashwe. Amakuru yemejwe na minisitiri wâumutekano wâIntara muri Haut-Katanga, Fulbert […]
Abatwara abagenzi ku magare bagiye kujya bakoresha ingofero zabugenewe
Nyuma yâigihe abanyonzi batwara abantu ku magare badakora, inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu ushize yakomoreye abatwara amagare mu buryo bwâubucuruzi bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bakoreramo ariko basabwa gukoresha ingofero zabugenewe. Inama yâAbamaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yayobowe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo […]
Abanyasudani bareze BNP Paribas ibyaha bisa nk’ibyo yashinjwe gukora mu Rwanda
Banki ikomeye yo mu gihugu cyâu Bufaransa, BNP Paribas, yongeye gushinjwa kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu, jenoside, ibikorwa byâiyicarubozo nâibya kinyamanswa, byakorewe muri Sudani, nyuma yo kuregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka itatu ishize. Kuri uyu wa Kane, itariki 24 Nzeri nibwo Abashinjacyaha bâAbafaransa bafunguye iperereza ryâibanze kuri iyi banki, iperereza rya […]
Rusesabagina conteste sa détention devant le tribunal intermédiaire de Nyarugenge
Apparaissant dans l’uniforme rose de la prison pour la premiĂšre fois, Rusesabagina et ses avocats ont dĂ©clarĂ© au tribunal que le tribunal de premiĂšre instance de Kicukiro avait ignorĂ© certaines des observations qu’il avait faites pour demander une libĂ©ration sous caution. “Le droit de la procĂ©dure pĂ©nale stipule que la dĂ©tention d’un suspect doit ĂȘtre […]
Paul Rusesabagina yihakanye ubwenegihugu bw’u Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Nzeri mu rubanza rwâubujurire ku ifungwa nâifungurwa ryâagateganyo rya Paul Rusesabagina, ukurikiranweho ibyaha 13 byâiterabwoba bifitanye isano nâibikorwa byakozwe nâumutwe wa FLN mu majyepfo yâu Rwanda, ikibazo cyâubwenegihugu cyagarutsweho, aho abunganira uregwa bavuze ko umukiriya wabo atagomba kuburanishwa nkâUmunyarwanda kuko yabuze ubwenegihugu mu 1996. Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko […]
Ku nshuro ya mbere Rusesabagina yagaragaye mu rukiko yambaye iroza – Amafoto

Kuri uyu wa Gatanu, Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba yagaragaye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yagombaga kuvuguruza umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanze ko arekurwa by’agateganyo, ariko kuri iyi nshuro bwa mbere yagaragaye mu rukiko mu mwambaro w’imfungwa w’ibara ry’iroza. Nyuma yo kumva impande zombi, ubushinjacyaha n’abunganira uregwa, urukiko rwanzuye ko ruzatangaza […]
Uganda: Abapolisi 5 barashinjwa kwiba amafaranga yari gukoreshwa nkâikimenyetso cyâubujura
Abapolisi batanu ba Uganda kuri uyu wa Kane bagejejwe imbere yâurukiko rushinzwe kurwanya ruswa muri Kampala bashinjwa gutwika ibiro bagamije guhisha ubujura bwabo bwâibimenyetso byagombaga kujyanwa mu rukiko bigizwe nâamafaranga. Urukiko ruyobowe nâumucamanza Abert Asiimwe rwumvishe ko Apollo Kibuuka, wâimyaka 38, Sgt Maria Nangobi, Karim Bakole bâimyaka 25, Constable Moses Okello wâimyaka 34 na Candia […]