Arabia Saudite yifatanyije na Amerika mu bitero ku mitwe ishyigikiwe na Iran muri Irak

Arabia Saudite na Amerika byagabye ibitero ku mitwe y’ingabo ishyigikiwe na Iran muri Irak, mu buryo bushobora gutuma intambara ifata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati. Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Amerika (Centcom) bwavuze ko ibitero byagabwe ku “baterabwoba bashyigikiye Iran, Igisirikare gishinzwe kurinda Impinduramatwara cya Iran (IRGC) cyakoresheje mu kugaba igitero ku Ngabo za Amerika […]
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku masezerano RDC iherutse kugirana na FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye umuvuno ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangiye gukoresha mu rwego rwo gukomeza gukingira ikibaba FDLR, agaragaza ko amasezerano buvuga bwagiranye n’uyu mutwe ntaho ahuriye n’ibiteganywa mu Masezerano ya Washington. Ni nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo itangaje ko iherutse gusinyana na FDLR amasezerano yo gushyira intwaro […]
Guinea: Bintou Keita wahoze uyobora MONUSCO yagizwe minisitiri

Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea yakoze ivugurura rito rya guverinoma kuwa Mbere, azana abaminisitiri bashya batanu mu gihe Minisitiri w’Intebe Amadou Oury Bah yagumanye umwanya we, nk’uko iteka rya perezida ryatangajwe n’itangazamakuru rya leta ribivuga. Impinduka zikomeye muri iri vugurura ni ishyirwaho ry’umwanya wa Minisitiri muri perezidansi ushinzwe ingabo z’igihugu. Uyu mwanya wahawe Ibrahima Kalil […]
Zidane yagizwe umutoza w’ikipe y’u Bufaransa

Zinedine Zidane wahoze atoza ikipe ya Real Madrid yemejwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Didier Deschamps, wa mbere watoje u Bufaransa igihe kirekire kugeza ubu, yasoje imyaka 14 yari amaze abutoza, nyuma yuko busezerewe na Espagne mu mukino wa kimwe cya kabiri w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Zidane, wakiniye ikipe y’u Bufaransa, yatsindiye Igikombe cy’Isi cyo […]
Ba ofisiye bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe bari mu ruzinduko rw’ibyumweru 2 mu Rwanda

Itsinda ry’abofisiye bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe bari mu ruzinduko rw’ibyumweru bibiri mu Rwanda rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare ndetse no kunguka ubumenyi ku rugendo rwihariye u Rwanda rwanyuzemo mu kubaka umutekano ndetse n’imiyoborere. Uyu munsi, iri tsinda ryasuye Minisiteri y’Ingabo n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho ryakiriwe rikanahabwa […]
Addis Ababa: Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama y’Akanama Nshingwabikorwa ka AU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri i Addis Ababa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Olivier Nduhungirehe yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 49 isanzwe y’Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni inama yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo baganire ku bintu by’ingenzi umugabane […]
Itandukaniro ry’ibirego mpanabyaha na mbonezamubano

Amategeko y’u Rwanda atandukanye ateganya ibyiciro bibiri by’imanza zicibwa n’inkiko harimo imanza zituruka ku birego mpanabyaha n’imanza zituruka ku birego mbonezamubano. Kumenya itandukaniro ryabyo bifasha umuntu gusobanukirwa aho ikibazo cye gikwiriye gukemurirwa bigendanye n’icyo amategeko ateganya. Ese itandukaniro ry’ibirego mpanabyaha na mbonezamubano ni irihe? Ibirego mpanabyaha birebana n’ikorwa ry’icyaha giteganywa n’amategeko ahana. Iyo umuntu aketsweho […]
Abadepite bakomeje gukurikirana ibijyanye n’imicungire y’ibimina

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi kuwa Mbere bari mu gikorwa cyo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku micungire, imiyoborere n’imikorere by’ibimina. Muri iki gikorwa, Komisiyo igamije kubona amakuru y’inyongera no kumenya ibibazo n’imbogamizi bikigaragara mu micungire, imiyoborere n’imikorere y’ibimina. Komisiyo yaganiriye, hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ubuyobozi bw’uturere 15 twatoranyijwe mu Ntara n’Umujyi wa […]
Hamenyekanye ko Tony Blair wari PM w’u Bwongereza aherutse mu Rwanda

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, aherutse mu Rwanda, aho yageze arinda ahava itangazamakuru ritabimenye. Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’Ikigo Tony Blair Institute for Global Change (TBI) mu butumwa cyanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere. Iki kigo cyagize kiti: “Tony Blair yahuye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame i Kigali mu cyumweru gishize, […]
RDB yamaze kwimurira ibiro byayo mu nyubako nshya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyimuriye ibiro byacyo mu Kiyovu, hafi amezi atatu nyuma y’aho ibiro byacyo byahoze biri i Gishushu bifunzwe by’agateganyo kugira ngo habeho imirimo yo kuvugurura. RDB yatangaje ko, guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Nyakanga, serivisi zayo zose zizajya zitangirwa ku biro byayo bishya biri ku muhanda wa KN […]
Walikale: Indege y’imizigo yari yaburiwe irengero yasanzwe yaraguye mu ishyamba

Indege itwara imizigo ya Tracep Congo Aviation, yari yaburiwe irengero kuva kuwa Gatanu ubwo yari mu rugendo hagati ya Beni mu burasirazuba bwa Congo na Teritwari ya Shabunda, yabonetse yaraguye mu ishyamba riherereye muri Walikale. Indege yari mu rugendo hagati ya Beni na Lulingu yakoze impanuka ku wa 24 Nyakanga 2026, hafi ya Kamaninge, mu […]
Kontineri 5 zipakiye drones zaba ziherutse gufatwa na AFC/M23 mu gico cyatezwe FARDC na FDNB

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo, ataremezwa n’urwego rwose rubifitiye ububasha, aravuga ko hari kontineri zigera kuri 5 zari zirimo drones z’ubutegetsi bwa Kinshasa ziherutse gufatwa na AFC/M23 mu gico cyategewe muri Kivu y’Amajyepfo. Biravugwa ko ari drones zari ziturutse i Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi, kandi buri kontineri yari irimo drones eshanu, imwe ifite […]
Minisitiri Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania

Mu ruzinduko rwe i Dar es Salaam yatangiye kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na mugenzi we wa Tanzania, Ambasaderi Mahmoud Thabit Kombo. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ibinyujjije kuri X yavuze ko, ibiganiro hagati y’aba bayobozi ba dipolomasi y’u Rwanda na Tanzania byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Amerika yahagaritse ibitero kuri Iran mu ijoro rya kabiri ryikurikiranya

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, yatangaje ko Perezida Donald Trump yahagaritse ibitero kuri Iran mu ijoro rya kabiri ryikurikiranya kugira ngo ahe dipolomasi andi mahirwe. Ubwo yavuganaga na Televiziyo Fox News yo muri Amerika ku Cyumweru, Ambasaderi Mike Waltz yavuze ko perezida arimo “guha ibiganiro umwanya runaka,”. Umuvugizi w’Ingabo za […]
Ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rwari rutegereje byageze ku Cyambu cya Tanga

Ibikomoka kuri peteroli bya Leta y’u Rwanda yagize uruhare mu gutumiza binyuze muri gahunda yayo yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze muri Tanzania byageze ku Cyambu cya Tanga. Ubwo bwato, butwaye toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli, ni bwo bwa mbere buhageze hakurikijwe amasezerano hagati ya Rwanda National Energy Company (RNEC) na Gulf Bulk Petroleum Tanzania […]
Uganda yatanze Olara Otunnu ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Uganda yagennye Olara Otunnu wahoze ari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, kandi uku kugenwa kwe kwakwirakwijwe ku mugaragaro mu bihugu byose 193 bigize Umuryango w’Abibumbye. Mu ibaruwa ihuriweho yo ku itariki ya 25 Nyakanga, Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, Annalena Baerbock, na Perezida w’Inama y’Umutekano, Zenon Ngay Mukongo, bamenyesheje […]
Abasaga 300,000 bahungishijwe inkongi z’umuriro zibasiye u Bufaransa na Espagne

Abazimya umuriro barimo guhangana no gukumira inkongi z’umuriro mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bufaransa mu gihe umuyaga mwinshi urimo gusunikira ibibatsi by’umuriro mu mujyi wa Bordeaux, aho umwe mu bayobozi yavuze ko “bari kure yo kuzimya umuriro.” Abantu barenga 300.000 mu Bufaransa na Espagne bahunze inkongi z’umuriro zimaze iminsi mu gihe umuyaga n’ubushyuhe bwinshi bibangamira ingamba […]
FDLR ubwayo nta mbaraga ifite ingengabitekerezo ni yo iteye inkeke cyane – Bob Kabamba

Inyandiko igaragaza gahunda yo kwambura intwaro no gusezerera mu gisirikare abarwanyi ba FDLR, Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyikirijwe abafatanyabikorwa ba yo isa nk’intambwe ya dipolomasi kurusha uko yaba igisubizo ku kibazo cy’u Rwanda mu burasirazuba bwa DRC aho umuhanga mu bya politiki yagaragaje ko ingengabitekerezo ya FDLR iteye inkeke kurusha umutwe ubwawo. […]
Senegal: Perezida Faye yashinze ishyaka rye rishya

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yatangije ishyaka rye rishya rya politiki i Dakar kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 25 Nyakanga, bishimangira ko yatandukanye burundu n’uwahoze ari umujyanama we akaba n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko. Ousmane Sonko ayobora ishyaka rya Pastef rigendera ku matwara ya Pan-Africanism, aba bagabo bombi babarizwagamo kandi ryanatumye Bassirou […]
Icyiciro cya nyuma cya Tour de France kiraba kigufi kubera inkongi y’umuriro

Icyiciro cya nyuma cya Tour de France kuri iki Cyumweru kiraba ari kigufi ugereranije n’ibyari biteganyijwe kuko inzego z’umutekano zoherejwe gufasha kurwanya inkongi z’umuriro hafi ya Bordeaux, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gutegura na polisi ku wa Gatandatu. “Mu rwego rwo kwifatanya n’uturere n’abaturage byagizweho ingaruka, hafashwe icyemezo cyo guhindura inzira yo ku cyiciro cya nyuma kuva […]
Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi wa UPDF

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF). Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse no ku mahoro, umutekano n’ituze mu karere. Gen. Muhoozi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 […]
U Burundi burateganya gukoresha asaga miliyari 6000 Fbu y’ingengo y’imari ya 2026-2027

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Nestor Ntahontuye, yatangaje ko ingengo y’imari iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026–2027 irenga miliyari 6,000 (miliyari 2 zAmadolari ya Amerika) z’amafaranga y’u Burundi. Yatangaje ibi ku wa 23 Nyakanga 2026 i Bujumbura, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri agamije gutangiza ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa […]
Bugesera: Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro Imbuto Hub

Kuri uyu wa Gatanu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yafunguye ku mugaragaro Imbuto Hub, ikigo cy’imyidagaduro n’ubumenyingiro butandukaye bigenewe urubyiruko giherereye mu Karere ka Bugesera, ikaba yarubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryanho Imbuto Foundation. Muri iki kigo cya Imbuto Hub, hakorerwa ibikorwa bitandukanye, bifasha urubyiruko, birimo iby’imyitozo ngororamubiri nka Karate, umupira w’amaguru, […]
Goma: Urupfu rwa Prof. Bitwe rwashenguye abamuzi n’abo yigishije

Prof. Richard Bitwe Mihanda, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga mu by’Ubuvuzi (ISTM) i Goma akaba yari n’umwarimu mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Goma, yitabye Imana nk’uko byatangajwe n’ibyo bigo byombi ku wa Gatatu. Mu butumwa bwo kwihanganisha, Kaminuza ya Goma yagaragaje agahinda kayo kubw’uru rupfu rw’uyu mwarimu. “Kaminuza ya Goma ibabajwe cyane no gutangaza […]
Kenya: Umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye yishe mugenzi we amutemaguye

Polisi muri Kenya yataye muri yombi umunyeshuri wo mu mwaka wa 9 ushinjwa kwica mugenzi we nyuma y’amakimbirane ashingiye ku bikoresho byo kwigiraho mu ishuri ryisumbuye riherereye Uriri, mu Karere ka Migori. Ukekwaho icyaha w’imyaka 17, umunyeshuri wo mu Ishuri Ryisumbuye rya Akonjo, bivugwa ko yagabye igitero ku munyeshuri mugenzi we, na we w’imyaka 17, […]
Musanze: Basoje amahugurwa y’ibyumweru bine ku Micungire y’Urwego rw’Ingabo

Abakozi 26 baturutse muri Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ingabo z’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi n’Umutekano, kuwa Kane, basoje amahugurwa y’ibyumweru bine ku Micungire y’Urwego rw’Ingabo yabereye mu Ishuri ryigisha ba Ofisiye Bakuru, mu Karere ka Musanze. Aya mahugurwa yari agamije kongerera abayahuguwemo ubumenyi […]
UK yahakanye ibyo guhagarika ibikorwa byose by’imyitozo ya gisirikare muri Kenya

U Bwongereza bwahakanye amakuru yumvikanisha ko bwahagaritse ibikorwa byose by’imyitozo ya gisirikare muri Kenya, buvuga ko ayo makuru atari ukuri. Uko gusobanura gukurikiye amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Kenya avuga ko u Bwongereza bwahagaritse ikigo cyabwo cya gisirikare cy’imyitozo (cyitwa BATUK, mu mpine y’Icyongereza), nyuma y’uko Leta ya Kenya idatanze uruhushya rwa ngombwa rucyenerwa […]
Imyanzuro y’Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR – Inkotanyi yo kuwa 17 Nyakanga 2026

Imyanzuro-yInama-ya-Biro-Politiki-yUmuryango-FPR-Inkotanyi
Amafoto: Hasojwe imyitozo irimo iyo kurinda abayobozi ku bufatanye na Qatar

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yasoje ku mugaragaro amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya yo muri Qatar. Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bitandatu […]
Kenya: Gachagua yavuze ikizakorwa niyangirwa kwiyamamaza mu 2027

Uwahoze ari Visi Perezida, Rigathi Gachagua, yatangaje ko afite umupangu wa kabiri azakoresha mu gihe yaba abujijwe kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida yo mu 2027. Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri iki gihugu ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Gachagua yavuze ko nubwo afite icyizere ku byerekeye urubanza rwe mu nkiko, yamaze […]
RDC: Umunyapolitiki Sesanga arifuza ko AFC/M23 na Kabila batabura ku meza y’ibiganiro

Ubwo yaganiraga kuri uyu wa Kabiri ushize mu kiganiro cyatambukaga live kuri X cyateguwe n’Umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala, Delly Sesanga, umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yagaragaje ibyo asaba kugira ngo ibiganiro by’igihugu biteganyijwe bizagende neza, ashimangira ko hakenewe kwagura urwego rw’abitabira ibyo biganiro kurusha uko Leta ibiteganya ubu. Ku bwe, nta gisubizo kirambye cyava […]
RDC: Igitero cya ADF kiciwemo nibura abasivili 16

Abantu batari munsi ya cumi na batandatu bishwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 22 Nyakanga 2026, mu gitero gishya gishinjwa abarwanyi ba ADF mu midugudu ya Mandeite na Ndiapanda, muri Teritwari ya Mambasa,nko muri kilometero 165 mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Bunia. Abaturage benshi bahunze ako gace, kandi ibikorwa by’ubuzima busanzwe n’ubukungu byahagaze nk’uko bitangazwa […]
USA: Hatangajwe igihe Perezida Maduro azaburanishirizwa

Ku wa Gatatu, umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho itariki y’iburanisha rya Nicolas Maduro, wahoze ari Perezida wa Venezuela, n’umugore we, Cilia Flores, mu mujyi wa New York, aho bazaburanishirizwa ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge. Aba bombi bamaze igihe bafunzwe kuva mu ntangiriro za Mutarama, ubwo ingabo za Amerika zinjiraga muri Venezuela […]
Ba ofisiye ba RDF bitabiriye amahugurwa ku mategeko agenga intambara

Kuwa Gatatu, aba ofisiye b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) baturutse mu mitwe itandukanye bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe yabereye muri Lemigo Hotel i Kigali ku Mategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara (IHL), yateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare (ICRC). Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro na Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, ari kumwe n’Umuyobozi wa […]
Uganda: Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo Maj. Gen. Birungi

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Uganda, kuwa Kabiri rwanze gufungura by’agateganyo Maj. Gen. James Birungi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) nyuma yo kunanirwa gutanga ingwate, byongera igihe cye muri Gereza ya Gisirikare ya Makindye mu rubanza rwagaragaje imyitwarire mibi ivugwa mu nzego z’ubutasi za gisirikare za Uganda. Birungi, wayoboraga Ishami rishinzwe Ubutasi […]
USA: Pentagon yateje impaka kuri miliyari 37,5$ zimaze kugenda ku ntambara ikaba isaba andi

Minisitiri w’Intambara wa Leta unze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth yahaswe ibibazo bikomeye kuri yu wa Kabiri ushize mu nteko ishinga amategeko ubwo yasoanuraga impamvu intambara ya Iran ikomeje gutwara akayabo k’amafaranga y’umusoreshwa. Ubwo yafataga ijambo imbere ya Komisiyo ya Sena ishinzwe Ikoreshwa ry’Umutungo kuwa Kabiri, Hegseth yavuze ko kugeza ubu intambara imaze gutwara miliyari […]
Uwahoze ari intasi ya CIA ashobora kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahisemo Nicholas Checker, umudiplomate akaba n’uwahoze ari umukozi w’urwego rushinzwe ubutasi (CIA), nk’uwo yifuza ko aba ambasaderi wa yo mu Rwanda; ubu hakaba hategerejwe ko Sena ya Amerika yemeza uyu mwanzuro. Uyu mwanzuro wo kumushyiraho woherejwe muri Sena ku wa 21 Nyakanga na Perezida Donald Trump. Aramutse yemejwe, […]
U Bufaransa bwaciye imbuga nkoranyambaga ku bana bari munsi ya 15

Abadepite mu Bufaransa batoye umushinga w’itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga, bituma u Bufaransa buba igihugu cya mbere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyemeje itegeko ribuza abana bose gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku Isi ku ngaruka mbi z’ikoreshwa ry’iri koranabuhanga ku bana. Kuri uyu wa Kabiri, itariki […]
Bangui: Perezida Touadera yambitse Ingabo za RDF Umudari w’ishimwe

Kuri uyu wa Kabiri, abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15 basoje umwaka bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, bambitswe Umudari w’Ishimwe na Nyakubahwa Faustin Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika. Uyu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui. Uyu mudari watanzwe mu rwego rwo gushimira Ingabo z’u Rwanda, […]
Tchanzu: Abarwanyi bashya 9,318 ba AFC/M23 basoje imyitozo ya gikomando

Ku wa Mbere, itariki ya 20 Nyakanga 2026, i Tchanzu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Igisirikare cya M23 kizwi nka “ARC” cyakoze umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare kabuhariwe (commandos) bashya 9,318, ibi bikaba ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bwacyo bwo gukora ibikorwa bya gisirikare. Nyuma y’amezi menshi y’imyitozo ikomeye, aba basirikare bashya barangije amasomo […]
Mauritania: Abimukira 144 barapfuye cyangwa baburirwa irengero

Impunzi n’abimukira bagera nibura 144 byatangajwe ko bapfuye cyangwa baburiwe irengero nyuma y’impanuka nyinshi zo mu mazi ku nkombe za Mauritania, zimwe mu za vuba mu ngendo ziteje akaga zo kwambuka Inyanja ya Atlantika ziva muri Afurika y’Iburengerazuba zigana ku birwa by’u Burayi muri Atlantika.Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryavuze ko ibikorwa bitatu […]
Cameroun: Kuba perezida amaze iminsi 44 atari mu gihugu byatangiye guteza urunturuntu

Hashize iminsi 44 Perezida Paul Biya avuye muri Cameroun ubwo hari ku Cyumweru, itariki ya 7 Kamena 2026, mu rugendo abaturage ba Cameroun bari babwiwe ko ari “urugendo rugufi bwite i Burayi” ari kumwe n’umugore we. Kuva icyo gihe, uyu muperezida w’imyaka 93 ntarasubira mu gihugu cye. Impuha ku bijyanye n’uko yaba ameze neza cyangwa […]
Beni: Abasirikare 80 ba FARDC batangiye imyitozo yo kurwanira mu ishyamba bahabwa na MONUSCO

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 20 Nyakanga, abasirikare mirongo inani bo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), batangiye imyitozo y’iminsi 45 i Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, yibanda ku ntambara yo mu ishyamba no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu. Iyi myitozo iri gutangwa n’abarimu ba gisirikare bo muri Brazil babarizwa muri MONUSCO, […]
Notice of Restoration of a Company in Register of Companies
Senegal ishyigikiye icyifuzo cya Macky Sall cyo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Byamaze kwemezwa, Senegal ishyigikiye icyifuzo cya Macky Sall cyo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. Perezida Diomaye Faye yategetse guverinoma n’abadipolomate bose ba Senegal gushishikariza ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye gushyigikira uyu mukandida. Amakuru aravuga ko usibye abadipolomate, Perezida Faye yanasabye “imiryango itegamiye kuri leta” gushyigikira uyu ubu ugaragazwa nk’umukandida wa Senegal. Ibi byatangajwe kuri uyu wa […]
Gasabo: Umugore w’imyaka 45 akurikiranweho kwica umugabo we

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugore w’imyaka 45 y’amavuko ukekwaho kwica umugabo we amunigishije igitambaro. Icyaha akekwaho cyakozwe ku itariki ya 30 Mata 2026 ahagana saa tatu z’ijoro mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagari ka Nyabagendwa, Umudugudu wa Mukoma ubwo umugabo we bamusangaga ku buriri iwe mu rugo yapfuye aziritse igitambaro […]
Tshisekedi yasubitse uruzinduko yari afite i New York kuwa Gatatu

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ntakigiye i New York nk’uko byari biteganyijwe ko azagerayo ku wa 22 Nyakanga 2026. Byari biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi yagombaga kujyayo kuyobora ikiganirompaka mu nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni zijyanye n’imicungire y’umutungo kamere nk’ishingiro ry’amahoro, umutekano n’iterambere. Iki gikorwa cyari cyitezweho kuzaba ingenzi mu gihe cya […]
RDC: Hakomeje imyiteguro y’imyigaragambyo karundura yo gusaba Tshisekedi kwegura

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje umugambi wabo wo kwigabiza imihanda ku itariki ya 22 Nyakanga, mu rwego rwo kurengera Itegeko Nshinga no gusaba ko Félix Tshisekedi kuva ku butegetsi, mu gihe aherutse kwemera ibiganiro bidaheza n’abatavuga rumwe na we mu mpera z’icyumweru gishize. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Tshisekedi […]
Bamako: Abaturage ba Mali bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora32

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, itariki 19 Nyakanga, i Bamako, umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Mali wizihije isabukuru y’imyaka 32 yo Kwibohora32 imbere y’abahagarariye Guverinoma ya Mali, abahagarariye ibihugu byabo, imiryango mpuzamahanga, n’inshuti z’u Rwanda. Uhagarariye Guverinoma ya Repubulika ya Mali, Traoré Assiata Gaye, Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, yashimiye […]
Canada yafashe icyemezo cyo gukumira abantu baheruka muri Congo

Guverinoma ya Canada yatangaje, ku Cyumweru, itariki 19 Nyakanga, ko izabuza kwinjira umunyamahanga wese wagiye muri Congo mu minsi 21 ishize nk’igice cy’ingamba nshya z’agateganyo zo kurwanya ikwirakwira rya Ebola. Iri tegeko rinyuranyije n’inama z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rigira inama yo kwirinda inzitizi z’ingendo cyangwa ubucuruzi na Congo, aho abayobozi barimo guhangana no […]
Undi musirikare wa Amerika yiciwe mu gitero cya Iran muri Irak

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko umwe mu basirikare bacyo yishwe nyuma y’igitero cya Iran mu majyaruguru ya Irak kuwa Gatandatu, umunsi umwe nyuma y’igitero cyagabwe ku birindiro byo muri Jordan gihitana abasirikare babiri ba Amerika undi arabura. Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Amerika (Centcom) bwavuze ko uwo muntu yapfuye ubwo “haturitswaga igisasu kitaturitse” cyaturutse ku ndege […]
Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Espagne yatsinze umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda ikipe ya Argentine yarangije ifite abakinnyi 10 gusa. Ni ku nshuro ya kabiri Espagne yegukanye Igikombe cy’isi mu mateka yayo. Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Nyakanga, iyi kipe y’i Burayi yatwaye igikombe cy’isi yakinnye neza cyane, nyuma igitego cya Ferran […]
Bimwe mu bice bya RD Congo utasibanganya isano bifitanye n’u Rwanda

Umwe mu Banyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ariko akaba ashyigikiye cyane urugamba rwa AFC/M23, ukurikije ubutumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga ukoresha izina rya Sugira Mireille kuri X, yahaye umukoro abita Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda Abanyarwanda, ndetse abaha amahitamo cyangwa igisubizo cyoroshye cy’ikibazo bafite. Mu butumwa burimo ubwenge no kureba kure cyane, Sugira Mireille yagaragaje uburyo Abanyekongo bavuga […]
Burundi: Abakomando bashya berekanye ubuhanga bavanye mu myitozo

Nyuma y’amezi atatu y’imyitozo ikomeye, abasirikare bo mu nzego zitandukanye z’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), kuwa Gatandatu, itariki 18 Nyakanga, basoje ku mugaragaro imyitozo ya gikomando mu nkambi ya gikomando ya 211 iherereye i Gitega. Umuhango, wayobowe na Major General Elie Ndizigiye, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka, waranzwe no gutanga ibirango n’ubutumwa bwo gushyira ubuhanga […]
Amafoto: Abanyakigali bitabiriye ku bwinshi siporo ya Car Free Day

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo Rusange, iba kabiri mu kwezi, izwi nka Car Free Day. Abayitabiriye bibukijwe ko igamije guteza imbere imibereho myiza n’ubuzima bwiza. Bakoze ibikorwa birimo kwiruka n’amaguru, kunyonga igare ndetse n’imyitozo ngororamubiri, yabereye mu bice birimo Gisozi, Kicukiro, Nyamirambo na Kimihurura. […]
Mali: Nibura abantu 50 biciwe mu gico cyatezwe ingabo za leta n’abacanshuro b’Abarusiya

Uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za leta n’iz’abacanshuro b’Abarusiya zaguye mu gico cy’inyeshyamba kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 18 Nyakanga, mu majyaruguru ya Mali. Iki gitero cy’abarwanyi baharanira kwigenga bo mu mutwe wa Front de libération de l’Azawad (FLA) hamwe n’abarwanyi b’intagondwa bafite aho bahuriye na Al-Qaeda, cyabaye kimwe mu byahitanye abantu benshi cyane ku ngabo […]
AFC/M23 yamaze kwizeza abaturage ko idateze gusubira inyuma

Umunyamabanga Uhoraho w’Ihuriro rya AFC/M23 akomeje kwizeza abaturage bo mu bice bagenzura ko badateganya gusubira inyuma na gato ko ibyo ari ibinyoma asaba abavandimwe bakiri muri za wazalendo kureka guta igihe mu ishyamba. Umunyabanga Uhoraho, Benjamin Mbonimpa, by’umwihariko yabwiraga abaturage ba Kinyandonyi mu minsi ishize ubwo yari yabasuye mu rwego rwo kuganira na bo, abasaba […]
U Rwanda rwihanganishije Djibuti yapfushije minisitiri w’ingabo

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yihanganishije cyane Minisiteri y’Ingabo ya Djibouti, umuryango wa Nyakubahwa Hassan Omar Mohamed Bourhan, ndetse n’abaturage ba Djibouti, nyuma y’urupfu rwa Hassan Omar Mohamed Bourhan, wari Minisitiri w’Ingabo wa Djibouti. Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda mu butumwa yanyujije kuri X kuwa Gatandatu, yavuze ko “Hassan Omar Mohamed Bourhan azahora yibukirwa ku mirimo ye […]
U Burusiya bwaraye bwibasiye Kyiv mu bitero bikaze bya misile

U Burusiya bwagabye ibitero bikomeye bya misile ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu gikorwa cyabaye mu ijoro rimwe, nk’uko byatangajwe n’ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Nibura umuntu umwe yapfuye abandi 13 barakomereka, nk’uko bivugwa n’inzego z’ubutabazi za leta. Ni iki kizwi kuri ibi bitero? Ibi bitero byatangiye […]
Abasirikare 2 ba Amerika biciwe mu gitero cya Iran muro Jordan

Abasirikare babiri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishwe naho undi aburirwa irengero nyuma y’ibitero bya misile zo mu bwoko bwa ‘ballistic’ n’indege nto z’intambara zitagira abapilote Iran yagabye muri Jordan ku wa Gatanu. Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika (CENTCOM) bwatangaje ko abasirikare bane ba Amerika bajyanwe mu bitaro byo muri Jordan kugira ngo bavurwe […]