Kirehe: Habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

​ Ku itariki 20 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yakanguriye abantu bagera ku 150 batuye mu kagari ka Kiremera, ho mu murenge wa Kigarama, kwirinda no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi byaha. Ubu butumwa babuherewe mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, akaba ashinzwe imikoranire ya […]

Idrissa Sultan mu mazi abira nyuma yo kugaragara ari kumwe na Lulu washinjwaga kwica Kanumba

Uyu musore nyuma y’iminsi ibiri gusa atangarije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ko umukunzi we Wema Sepetu yakuyemo inda y’impanga,yaje kugaragara mu birori ari kumwe n’umwe mu bakinnyi ba cinema muri Tanzania “Lulu” unavugwaho ko yaba ari we wishe Steven Kanumba, ubu bikaba byateje amahari hagati ye na Wema Sepetu. Nk’uko igitangazamakuru Bigeye kibivuga ngo […]

Umuhanzi Pedro Someone hari ibyo abona bikwiye mu guhitamo abahanzi bo guhatana muri PGGSS

Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma super star (PGGSS) riri hafi gutangira ku nshuro yaryo ya 6, umuhanzi Pedro Someone we avuga ko hari byinshi bikwiriye gukowra kugirango iri rushanwa ritegurwe neza, abahanzi nyarwanda bose baryibonemo ari nako rinateza imbere muzika nyarwanda. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Umuhanzi Pedro Someone avuga ko n’ubwo iri […]

RDC : Ban Ki-moon arasaba akarere k’ibiyaga bigari kurangwa n’imiyoborere myiza

Umunyamabanga Mukuru wa ONU Ban Ki Moon umaze kugera i Kinshasa mu kanya gashize arasaba abari mu nama ya ICGL guharanira kugira imiyoborere myiza kuko ariyo nkingi y’iterambere rirambye. Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’ubucuruzi yatangijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016 i Kinshasa. Iyi nama ikaba iribwibande ku […]

Afurika y’Epfo igiye gukura ingabo zayo muri Darfur

Igihugu cya Afurika y’Epfo kigiye gukura ingabo zacyo zabungabungaga umutekano muri Sudani y’Epfo nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida Jacob Zuma kuri uyu wa Gatatu. Ibiro bya perezida wa Afurika y’Epfo kandi byatangaje ko abayobozi baherutse gutorwa umushahara wabo uzazamukaho 4.4% nubwo ubukungu bw’iki gihugu buri mu bihe bibi. Ingabo za Afurika y’Epfo zagiye mu butumwa […]

Kirehe: Umubyeyi yabyaye impanga zifatanye

Mu Bitaro bya Kirehe, umubyeyi w’imyaka 41, yabyaye umwana ufite imitwe ibiri ifatanye, kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016 nyuma yo kugera muri ibi bitaro aturutse ku kigo Nderabuzima cya Nyamugari. Anasthase Iyamuremye wabyaje uyu mubyeyi yatangaje ko uyu mwana w’umukobwa yavutse afite imitwe ibiri n’amajosi abiri, bityo ko batakwemeza ko ari abana b’impanga kuko […]

Nepal: Indege nto yari itwaye abantu 21 yaburiwe irengero yasanzwe yaguye mu misozi

Indege byari byatangajwe kuri uyu wa gatatu ko yaburiwe irengero itwaye abagenzi 21 n’abapilote bayo 2 yasanzwe yakoreye impanuka mu misozi yo mu Karere ka Myagdi ho muri Nepal yahiye iruhande rwayo hari imirambo nk’uko byatangajwe na minisitiri ushinzwe iby’indege, Aananda Prasad Pokharel avugana na AFP. Amakuru yari yabanje gutangazwa yavugaga ko umuyobozi w’ikibuga cy’indege […]

Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe iperereza batangije amahugurwa ku kurengera umwana

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe iperereza (National Crime Ageny) bateguye inama y’iminsi ibiri ku gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, ikaba izibanda ku buryo mpuzamahanga bwo kurwanya iri hohoterwa. Umuhango wo gutangiza iyi nama wayobowe na Minisitiri w’Uburinganire no guteza imbere umuryango , Madamu Oda Gasinzigwa, wari kumwe na ba Minisitiri w’Umutekano mu […]

Abasirikare bakomeye bananiwe guhirika Perezida Nkurunziza none ngo bigiye gukorwa n’uwihaye ipeti

Nyuma y’iminsi mike umutwe mushya urwanya Leta y’u Burundi Red Tabara utangaje ko uwitwa Melchiade Biremba ufite ipeti rya jenerali majoro ari we muyobozi mukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare byawo (Chef d’Etat major), kuri ubu yatangaje ko yambariye urugamba rwo kuvana perezida Nkurunziza ku butegetsi akoresheje umuheto. Mu kiganiro JeuneAfrique dukesha iyi nkuru yagiranye na […]

Jeanne d’Arc Girubuntu yegukanye umudari wa Argent muri African Continental Championships muri Maroc

Umunyarwandakazi ukina umukino wo gusiganwa ku magare, Jeanne d’Arc Girubuntu, yaje ku mwanya wa kabiri asiganwa ku giti cye mu marushanwa ya African Continental Championships yabereye mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Benslimane kuri uyu wa Kabiri. Uyu munyarwandakazi usiganwa ku magare w’imyaka 20 y’amavuko yabashije kwegukana umudari wa Argent nyuma yo gukurikira Umunyanamibiakazi, […]

Abantu 22 barapfuye 35 barakomereka bazira El Nino mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe kiravuga ko kuva mu mezi atatu asoza umwaka ushize wa 2015, mu Rwanda haguye imvura idasanzwe inangiriza byinshi, kubera imiyaga ya El Nino nk’uko byari byategujwe, gusa ngo hari uduce tutabonye imvura ihagije ubu tukaba twugarijwe n’amapfa. Mu ntangiro z’ukwezi k’Ukwakira umwaka wa 2015, ni bwo ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, cyaburiye abaturage […]

Blaise Compaore wari Perezida wa Burkina Faso yahawe ubwenegiyuhu bwa Cote d'Ivoire

Blaise Compaore uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Burkina Faso akanashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi yahawe ubwenegihugu bwa Cote d’Ivoire yari yarahungiyemo, ibyo bikaba bishobora gutuma akwepa ubutabera bw’icyo gihugu yabereye Perezida imyaka hafi 27. Nk’uko RFI ibitangaza, Blaise CompaorĂ© yahawe ubwenegihugu mu Iteka nomero 2014-701 rya Perezida Alassane Ouattara wa CĂ´te d’Ivoire, ryo kuwa 18 […]

Umukinnyi yahaye ikarita itukura umusifuzi

Abafana b’ikipe ya Trabzonspor yo muri Turikiya berekanye ko bashyigikiye Salih Dursun wirukanywe mu kibuga kubera kwereka umusifuzi ikarita itukura. Salih Dursun yahaye ikarita itukura umusifuzi Deniz Bitnel, bityo aba umukinnyi wa kane wa Trabzonspor wirukanywe mu kibuga mu mukino iyo kipe yatsinzwe na Galatasaray 2-1. Nyamara ariko, ibyo abafana bamushyigikiye mu gihe umusifuzi Bitnel […]

Eddy Kenzo yasabye Leta ya Uganda kurekura Kizza Besigye

Mu gihe mu gihugu cya Uganda bavuye mu bihe by’amatora mu minsi mike itambutse bigasiga umwuka utari mwiza kuri Perezida Museveni watsinze amatora na bakandida bari bahanganye, ibyo byatumye umuhanzi Eddy Kenzo abwira Leta ya Uganda ko yarekura Kizza Besigye ubu uri muri gereza. Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, uyu musore yashyizeho ifoto ya […]

Uburyo 4 wakifashisha mu Gukuna no kuryoshya imibonano mpuzabitsina

Uko amajyambere agenda yihuta ni nako hari byinshi byirengagizwa kandi ugasanga bigize ingaruka mbi mu kubaka ingo hagendewe ku muco gakondo, bityo abakobwa bakoraga imihango runaka ikabafasha kubaka ingo ndetse no gufata neza umugabo, muri iyo twavuga nk’uwo Gukuna. Mbere ya byose tumenye Gukuna ni iki? Gukuna ni umuhango wa gikobwa ukorwa mu muco nyarwanda […]

CNARED irasabira u Burundi gufatitwa embargo ku ntwaro no kwirukana ingabo zabwo ziri mu butumwa bwa Loni

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bari mu buhungiro bibumbiye mu cyiswe CNARED ntibavuga rumwe na guverinoma y’u Burundi nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon atangarije kuri uyu wa Kabiri ko perezida Nkurunziza yemeye kuganira n’abatavuga rumwe nawe. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja perezida Nkurunziza ko yemereye Ban Ki-moon ko yemeye kuganira n’abamurwanya, ariko ngo […]

Bomboribombori muri ADEPR, imishahara ihabwa abitwa abakozi b’Imana ishobora guteza umwiryane

Mu gihe n’ubundi hari hamaze iminsi havugwa ibibazo bya hato na hato mu itorero ry’abapantekote mu Rwanda (ADEPR), ibibazo bishingiye ku kutumvikana hagati ya bamwe mu bayobozi baryo bikagera n’aho bandikira umukuru w’igihugu bamusaba kubafasha gukemura ibibazo, kuri ubu bamwe mu bashumba binubiye ishyirwaho ry’imishahara benshi basesenguramo ko ishobora kuzabyara umwiryane ko kugwa kwa bamwe. […]

Miliyoni 10 z’abaturage zibasiwe n’ibiza birimo amapfa n’imyuzure mu ihembe rya Afurika — Loni

Imibare y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) igaragaza abaturage basaga miliyoni 10 bibasiwe n’Ibiza birimo amapfa n’imyuzure kubera imihindagurikire y’ikirere yaranze ibihugu bihererye mu ihembe rya Afurika mu mwaka ushize, ndetse ngo abagituye mu manegeka bararye bari menge. Imvura idasanzwe ni yo yaranze ibihugu bituriye Koma y’Isi (Equateur), icyakora ngo nta ngaruka zidatsanzwe yahagize […]

Ruhango: Haribazwa impamvu imodoka yagenewe gutwara abarwayi imara imyaka 2 iparitse mu igaraje idakora akazi kayo

Mu Karere ka Ruhango hari ikibazo cy’imodoka itwara abarwayi (Imbangukiragutabara)imaze imyaka ibiri mu igaraje ry’amamodoka riherereye i Kabgayi ihahishe ntacyo ikora hakibazwa impamvu idakora akazi ishinzwe kandi kugeza ubu ababishinzwe bakaba bananiwe gutanga ibisobanuro. Ikinyamakuru cya hano mu Rwanda dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu bayobozi b’akarere barimo Meya ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere iki […]

Bane bafatanywe ibihumbi 28 by'amafaranga y'u Rwanda y’amiganano

​Mpakaniye Jafari, Mwizerwa Franà§ois, Mugabo Jean Claude, na Mutsinzi Jean de Dieu, bafatiwe mu karere ka Kayonza bafite ibihumbi 28 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Mpakaniye,ufite imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu kagari ka Kayonza, ho mu murenge wa Mukarange afite […]