Onesme yafashije APR kwegukana igikombe isezereye Vita Club

Ni mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda ku bufatanye n’umujyi wa Kigali, aho APR Fc yatwaye igikombe isezereye Vita Club yo muri Congo ibifashijwemo na Onesme Twizerimana. Nyuma yo gukina iminota 90 isanwe y’umukino ntibigire icyo bitanga hakongerwaho indi minota 30 , nibwo rutahizamuzamu Twizerimana Onesme yaboneje umupira mu […]

Ubuzima bw’abana bo muri Venezuela buteye impungenge

Amafoto agaragaza ubuzima bubi abana bo mu gace ka Half muri Venezuela babayemo yateye benshi impuhwe kubera uburyo bamwe mu bana bagaragaza guta ibiro bikabije kugeza aho umwana w’imyaka 5 apima ibiro munsi ya 5 nkuko byagaragaye k’uwitwa Maria del Carmen Chourio. Ibura ry’ibyo kurya muri iki gihugu giherereye ku mugabane w’Amerika y’epfo ryagize uruhare […]

Umuryango wareze abana bavutse bafatanye urishimira intambwe umuze kugeraho-AMAFOTO

Umuryango wemeye kurera abana bavutse bafatanye nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo, urishimira intambwe umaze kugezaho abo bana ugashimira n’abawubaye hafi. Uyu muryango nyuma yo kwemera kurera abana batatu babiri bakaba baravutse bafatanye ariko nyuma bakaza kubatandukanya ku buryo buri umwe yasigaranye ukuguru kumwe , bagaragaje ibyishimo by’uko abo bana bamaze kwigira ejuru kandi ntakibazo bafite. […]

Igisirikare cy’Ubwongereza cyanenzwe ko kitabasha kwitabara umwanzi ateye

Umwe mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru mu Bwongereza yaburiye Leta avuga ko igisirikare cyabo kititeguye ku buryo cyarinda igihugu habayeho igitero gikomeye. General Sir Richard Barrons wahoze mu bakomando b’igisirikare cy’Ubwongereza wasezerewe muri Mata uyu mwaka avuga ko gihagaze nabi muri iki gihe. Ibi yabitangaje mu rwandiko yanditse mbere y’uko ajya mu kiruhuko […]

Hari abafata umwanzuro wo guca caguwa nko gukora amahano

Nyuma y’aho leta yongereye umusoro ku myambaro n’inkweto byinjizwaga mu gihugu byarakoreshejwe bizwi nka caguwa cyangwa sekeni, abaturage ntibahwema kugaragaza akababaro batewe n’ubushomeri no kubura iyi myambaro byatewe n’uyu mwanzuro; aho bamwe babigereranya no gukora amahano. Uyu mwanzuro ntiwagize ingaruka ku baturage gusa bataka ko iyi myambaro yari ingenzi kuri rubanda rugufi, kuko na leta […]

Uganda: Imbunda ebyiri zatahuwe mu rusengero

Polisi mu gihugu cya Uganda yemeje amakuru avuga ko batahuye imbunda ebyiri mu rusengero ruyoborwa na Pastor Samuel Kakande, bamwe mu bayobozi barwo bakaba yatawe muri yombi. Izi mbunda zo mu bwoko bwa AK47 zabonwe mu rusengero ruherereye mu gace ka Kubbiri Mulango, umuvugizi wa polisi muri aka gace, Emilian Kayima akaba ari we wemeje […]

Abanyacyangugu bangwaga urunuka na Habyarimana bahojejwe amarira na Perezida Kagame

Mu gihe abaturage batuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu bavuga ko perezida Habyarimana Juvenal yabahozaga inyuma y’igihugu cyabo kandi bakirimo, ubu bishimira uburyo Perezida Kagame abitayeho anabageza ku iterambere. Abatuye mu karere ka Nyamasheke, kamwe mu turere duherereye mu cyahoze ari Cyangugu, bavuga ko imvugo Perezida Habyarimana yakoreshaga “Banyarwanda, banyarwandakazi namwe Banyacyangugu nshuti z’u […]

Umwana yemerewe gupfa mu Bubirigi amaze kubyisabira

Umwana wo mu gihugu cy’ u Bubirigi utatangajwe amazina n’umwirondoro we bivugwa ko yafashijwe gupfa, bukaba ari ubwa mbere kuva hatowe itegeko ryemerera gusaba kwicwa, abana barwaye uburwayi budakira. Ibitangazamakuru byo mu Bubirigi bivuga ko imyaka y’uwo mwana n’igitsina cye bitazwi gusa bikemeza ko yari ararwaye indwara idakira nkuko BBc dukesha iyi nkuru ibitangaza. Ububirigi […]

Gen Major Alex Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Mu kiganiro ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba bwagiranye n’abaturage, bwabakanguriye kwirinda kujya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, bakaba baragarutse cyane ku karere ka Ngororero kabonye umutekano bigoranye ko batazakundira uwo ari we wese washaka kuwuhungabanya. Muri icyo kiganiro cyabaye ku wa 15 Nzeli 2016, Gen Major Alex Kagame, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburengerazuba, mu ijambo yagejeje kuri […]

Ese Abami b’Imishumi n’Abibitekerezo bari batandukaniye he? Sobanukirwa

Mu gihe cy’ingoma ya Cyami u Rwanda rwayobowe n’ibyiciro by’abami bitatu ariko twebwe turibanda ku byiciro bibiri aribyo Abami b’Imishumi n’Abami b’Ibitekerezo tunarebere hamwe aho bari batandukaniye. Ubusanzwe Abami b’Umushumi bakomoka kuri Gihanga Ngomijana mwene Kazi w’ikimanuka ndetse hakaza n’abami b’ibitekerezo bakomoka kuri Ruganzu Bwimba wari umwami w’umushumi. Mu Nganji Kalinga, Alex Kagame umuhanga mu […]

Ushobora kwanga kumenera amaraso u Burundi imbwa zikazayanywera ubusa- Mè Rufyikiri

Aya ni amwe mu magambo yatangajwe na Rufyikiri Isidore, umuyobozi w’ishyaka MORENA, ubwo yakanguriraga Abarundi bose guhaguruka bagatinyuka bakibohora ingoma ya Nkurunziza n’agatsiko ke. Ati: “Barundi barundikazi mugire amahoro, tumaze umwaka urenga tugoswe kandi twibasiriwe n’agatsiko…, abana baricwa, abagore n’abagabo, abasirikare n’abasivile bazira urwango n’ububisha bwigishijwe n’iri shyaka (CNDD FDD). Akomeza avuga ko aba bicwa […]

Uwahoze ari minisitiri w’intebe wa Burukina Faso akurikiranyweho ubwicanyi

Luc Adolph Tiao wabaye minisitiri w’intebe wa nyuma ku ngoma ya Blaise Compaore wahoze ayobora Burkina Faso yafunzwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’abaturage mu myigaragambyo yamagana leta mu 2014. Armand Ouedraogo ukuriye ubushinjacyaha mu rukiko rukuru rwa Burkina Faso yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa ko Tiao yafashwe agafungwa kubera uruhare akekwaho mu iyicwa […]

Gutura mu nzu ntoya byatumye umugore azinukwa akabariro ngo adahabwa inkwenene kubera kuryoherwa

Umugore aratabaza ngo bamugire inama y’icyo yakora nyuma y’uko yanze gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we kubera ubuto bw’inzu batuyemo ituma abavandimwe bumva ko yaryohewe igihe bari muri icyo gikorwa. Uyu mugore utifuje ko izina rye ritangazwa yavuze ko yasabye umugabo we ko bakwimukira mu nzu nini aranga, kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kumwangira gutera akabariro […]

Karongi: Abantu batatu bahitanywe n’inkuba

Imvura yaguye muri Karongi ku mugoroba wo ku itariki 16 Nzeli 2016, yahitanye abantu batatu bakubiswe n’inkuba mu murenge wa Bwishyura uherereye mu karere ka Karongi. Iyi mvura idasanzwe yaguye hafi igihugu cyose yahitanye inka ndetse inasenya amazu atatu muri aka karere. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocelle yatangarije Kigalitoday […]

Ibitangazamakuru bikomeje guhanwa umusubizo ku ngoma ya Magufuli

Leta ya Tanzaniya yatangaje ibihano byahawe amaradiyo abiri yari yafunzwe mu kwezi gushize azira gutangaza inkuru zitishimiwe n’ubutegetsi. Radio 5FM ikorera Arusha na Magic FM ikorera Dar es Salaam zari zafunzwe mu mpera za Kanama 2016 zishinjwa gutangaza ibidafitiye umumaro rubanda, Kuwa gatanu Magic FM ikaba yarakomorewe kongera gukora ariko igasaba imbabazi perezida Magufuli n’abaturage. […]

Sauti Sol yahishuye impamvu ishingiraho ko Kagame ariwe muperezida wa mbere Afurika ifite

Itsinda rya Sauti Sol ribarizwa mu gihugu cya Kenya, nyuma yo kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Nzeri 2016, ryahishuye ko Perezida Kagame ari we muperezida wa mbere muri Afurika bitewe n’ibikorwa byivugira yagejeje ku Banyarwanda. Aba baririmbyi bibumbiye muri iri tsinda babitangaje mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu, nyuma […]

Ruhango: Gutanga serivise hifashishijwe ‘Irembo’ wabaye umuhigo mu mirenge yose

Abakozi b’imirenge igize Akarere ka Ruhango bafite inshingano zirebana n’ubutaka, imiturire, ibikorwa remezo na notariya mu by’ubutaka, hamwe n’abashinzwe irangamimerere bahigiye gutanga serivise zitangwa na Leta hakoreshejwe “Irembo” nk’igikoresho gikoranye ubuhanga cyifashishwa mu rwego rwo gusaba, no kwishyura serivise zitangwa muri Leta. Hari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro, ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, gukoresha […]

Nyanza: Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri ryahagurukiwe

Mu rwego rwo guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, Polisi y’u Rwanda ,ku italiki ya 15 Nzeli, yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu banyeshuri bagera kuri 861 bo mu turere twa Nyanza na Rwamagana, ibahamagarira kuba mu bayobozi b’uru rugamba. Ubu butumwa bwatanzwe n’abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mukurwanya ibyaha muri […]

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba inka 10 mu karere ka Nyagatare

Abagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kayonza iherereye muri aka karere nyuma yo kubafatana inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri. Rugema Fred, Rutikanga James na Mutaganda Celestin ni bo bakekwaho kuziba mu rwuri ruherereye mu murenge wa Karangazi, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gahini, […]