Mani Martin yishimiye guhagurutsa Eddy Kenzo akaza mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatandatu 16 Nzeri, umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo, aragirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho aje mu bikorwa by’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo “Afro Remix”, yakoranye na Mani Martin. Mu kiganiro Mani Martin yagiranye na Bwiza.com, yasobanuye birambuye imvo n’imvano y’icyatumye ahitamo gusubiranamo indirimbo ye “Afro” na Eddy Kenzo, anakomoza kucyo urugendo rwa Eddy […]
Umuririmbyi Timaya akiri muto yakoreshwaga ku gahato imibonano mpuzabitsina n’umugore umuruta
Umuririmbyi wo muri Nigeria, Timaya, yasangije abakunzi be amakuru y’ubuzima yanyuzemo akiri muto, avuga ko hari igihe cyageze akajya akoreshwa imibonano mpuzabitsina n’umugore umuruta babanaga. Timaya yagize ati:” Navukiye mu muryango ufungutse, ariko nkura ndi umwana wananiranye, ku buryo nigeze no kwirukanwa mu rugo, igihe kimwe mba Port Harcourt, nabanaga n’umugore ukuze kundusha, yankoreshaga ibyo […]
Kamonyi: Abaturage b’akagari ka Nkingo biyubakiye ibiro kazajya gakoreramo
Abaturage bo mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, barishimira ibyo bamaze kugeraho, harimo no kuba bariyubakiye ibiro kazajya gakoreramo ubu imirimo ikaba igeze ku musozo. Inyubako y’akagari ka Nkingo, ihererye mu mudugudu wa Mataba, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, yatangiye kubakwa kuva mu mwaka wa 2015, nk’uko […]
Umwana yavukanye umubiri umeze nk'ishashi yateje ikibazo mu muryango we (Amafoto)
Muri Amerika, umugore aherutse kwibaruka umwana w’umukobwa wateje urujijo ku ndwara yaba yaravukanye yatumye kugeza ubu bamaze kumwinuba kubera uburyo kumwitaho bigoye. Uyu mwana yavukanye umubiri utwikiriwe n’agahu kameze nk’ishashi, ariko uko bukeye n’uko bwije umubiri ukagenda ukomera umera nk’amagaragamba. Ababyeyi b’uru ruhinja rwitwa Maryam Bibi bavuga ko kuva bamubyara nta kandi kazi bakora uretse […]
Sano James wayoboye WASAC na Kamanzi wa EDCL bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga ruherereye mu karere ka Kicukiro rwategetse ko Sano James wahoze ayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amazi (WASAC), na Kamanzi Emmanuel wayoboraga ishami rishinzwe kongera amashanyarazi (EDCL) na Mbanzabigwi Niyibizi bareganwa, bafungwa by’agateganyo iminsi 30. Uyu mwanzuro wafashwe n’uru rukiko ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017. Urukiko rukaba rwafashe iki cyemezo […]
Nyamagabe: Ba Gitifu babiri b’imirenge beguye
Abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’imirenge ya Musebeya na Kaduha yo mu karere ka Nyamagabe beguye. Abo ni Kanyarubungo Jean de Dieu wayoboraga umurenge wa Musebeya na Kabanda Jean Claude wayoboraga uwa Kaduha wigeze kuyobora uwa Mushubi. Basezeye ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017. Umwe muri aba basezeye yatangarije Bwiza.com ko yasezeye ku mpamvu ze […]
Rwanda Shima Imana, si Kigali Shima Imana-Bishop Alexis Birindabagabo
Umuryango PEACE Plan utegura umunsi wahariwe gushima Imana mu Rwanda, “Rwanda Shima Imana” uratangaza ko ugiye kugaragaza impinduka zidasanzwe mu gukangurira Abanyarwanda kurushaho kwiyegereza Imana, aho uyu muhango wari umenyerewe kubera I Kigali ugomba kurenga ukegerezwa abaturage mu midugudu. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Nzeri 2017, Umuvugizi w’uyu muryango, Bishop Bilindabagabo Alexis yavuze […]
Rayon Sports: Umunya-Mali Ismaila Diarra amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri
Umukinnyi Ismaila Diarra wanyuze muri Rayon Sports akaza kwerekeza mu ikipe ya DCMP yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo amaze gusinyira Rayon Sports imyaka ibiri ayikinira. Uyu rutahizamu wigaragaje cyane ubwo yakiniraga Rayon Sports aje gufasha gukemura ikibazo cy’ubusatirizi kuko hari hakeneye kongerwamo imbaraga, ubushobozi yagaragaje rero ngo bukaba budashidikanywaho kuzafasha ikipe ye kwitwara […]
Iburasirazuba: Kazaire Judith amahirwe yo kugirwa guverineri yamufashije kwiga byinshi
Mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye i Rwamagana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki 14 Nzeri 2017, uwahoze ari guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye inzego z’ibanze gukomeza kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo ndetse avuga ko yagize amahirwe yo kuba guverineri kandi byamufashije kwiga byinshi birimo gukemura ibibazo by’abaturage no gucunga umutekano wabo. Kazaire Judith yavuze […]
Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa CDR wakuwe mu Buholandi yatangiye kuburanishwa
Jean Baptiste Mugimba, u Buholandi bwoherereje u Rwanda kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Kigali. Bwana Mugimba wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR akurikiranyweho uruhare mu bikorwa byo gutsemba Abatutsi byabereye mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali. Jean Baptiste Mugimba wari umukozi wa Banki Nkuru y’igihugu yajejwe mu […]
Naryamanye n’abagore 30 kugirango mbashe kwiyibagiza Wema Sepetu— Idris Sultan
Idris Sultan, watsindiye Big Brother Africa mu mwaka wa 2014, yahishuye uburyo yagiranye ibihe bidasanzwe by’urukundo na Miss Wema Sepetu , gusa ngo ibyo bihe ntibyatinze kuko baje gutandukana kumwikuramo bikamugora ku buryo byasabye ko aryamana n’abagore barenga 30 mu rwego rwo kumwiyibagiza. Aba bombi ngo bamaze amezi 6 bakundana, nyuma baza gutandukana, Idris avuga […]
Korea ya Ruguru yongeye gutera igisasu hejuru y'u Buyapani
Korea ya Ruguru yateye igisasu hejuru y’U buyapani, ituma habyuka ibindi bibazo hagati y’ibihugu byombi mu gihe hari hashize ibyumweru bibiri igerageje ikindi gisasu cyo mu bwoko bwa “nuclĂ©aire”. Iyo “missile” yageze ku burebure bw’ibirometero 770 mu kirere, igenda ibirometero 3700 imbere yuko igwa mu kiyaga cya Hokkaido, nkuko igisirikare ca Korea Yepfo cyabitangaje. Iki […]
Dore pozisiyo 6 abagabo benshi bakunze gukoresha batera akabariro
Buri mugabo wese ugeze igihe cyo kubaka urugo aba yifuza kumenya uburyo yakoresha agashimisha umugore we, gusa abenshi usanga batanazi uko bikorwa ugasanga bahora bakoresha uburyo bumwe mu gihe batera akabariro bikaba byanatuma abagore babo batabishimira cyane. Niyo mpamvu buri mugabo cyangwa umugore agira uburyo akunda, bateramo akabariro, uyu munsi bwiza.com yahisemo kubaganiriza ku buryo […]
U Bufaransa bwiyemeje gukomeza kugira ibanga inyandiko z'ibyakozwe na Mitterand mu Rwanda
Inama y’igihugu ishinzwe kurengera itegeko nshinga n’andi mategeko mu bufaransa yateye utwatsi ubusabe bw’umushakashatsi Franà §ois Graner wifuzaga kumenya uburenganzira Dominique Bertinotti afite bwo kwanga ko inyandiko z’ibyaranze ibikorwa bya perezida Franà §ois Mitterand zishyirwa ahagaragara hakamenyekana uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu wa 15 nzeri nibwo byari biteganyijwe ko iyi […]
Umuherwe Zari yerekanye imodoka nshya aherutse kugura
Zari Hassan, umugore w’umuhanzi w’ikirangirire muri Tanzania, yerekanye imodoka nshya aherutse kugura yo mu bwoko bwa Mercedes Benz. Uyu mugore usanzwe ukora umwuga w’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo, yahishuriye abamukurikirana kuri Instagram, ko yamaze kwibikaho imodoka y’agaciro ya posh, nkuko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagram ye bwiza.com ikesha iyi nkuru.. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi modoka yayigereranyije […]
Dr Kabirima ushinjwa uruhare muri jenoside arashinjurwa n’abarokotse
Dr Jean Damascene Kabirima, ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu ari gushinjurwa na bamwe mu barokotse jenoside bemeza ko abeshyerwa ahubwo icyo azira ari amakimbirane ashingiye ku masambu. Abatangabuhamya batanu barimo bane bo mu Karere ka Nyaruguru Dr Kabirima avukamo, ni bo baherutse kuri uyu wa gatatu ushize gutambuka imbere y’umucamanza bamushinjura ibyaha […]
Libya yatanze ibimenyetso muri FIFA isaba ko hasubirwamo umukino wayihuje na Tunisiya
Nyuma y’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’isi cya 2018, wabaye taliki ya 11 Ugushyingo 2016, ugahuza ikipe y’ibihugu bya Libya na Tunisia, hakagaragaramo kubogama gukomeye k’umusifuzi wawuyoboye, Libya yongeye gusaba FIFA ko uwo mukino wasubirwamo ndetse inatanga n’ibindi bimenyetso baheraho bemera ikifuzo cyayo. Mu bimenyetso Libya yatanze, hagaragajwemo ko kuba umusifuzi w’umunyakenya wayoboye uyu mukino […]
Wajyaga ubaza abashyira mu bikorwa ibitagenda, ubu ni wowe nyirabyo ugiye kubishyira mu bikorwa-Kaboneka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye Guveneri mushya w’iyi ntara gukomeza guteza imbere intara y’Amajyaruguru yiyemeje kugira ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’umusaruro, ahareye ku byerekezo igihugu cyihaye mu gukomeza mu nzira y’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda. Izi mpamuro yazimuhaye mu gikorwa cy’ihererekanyabubasha cyabereye muri iyi ntara, hagati ya Guverineri mushya Gatabazi Jean Marie Vianney n’uwo asimbuye […]
Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ?
Umushakashatsi, umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umusesenguzi wa Politiki, Dr Kayumba Christopher, ku wa 12 Nzeri yagaragaje ibyo Perezida Kagame agomba kwitaho muri iyi manda aherutse gutorerwa. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The East African, Dr Kayumba avuga ko kunenga ibikorwa ufite gihamya bidasobanura urwango cyangwa ibinyoma. Ese yaba yafunguriye umurongo abavuga ibitagenda ? […]
RDC: Umusirikare yishwe n’abaturage nyuma yo kurasa umwana amwikanzemo umuhigo
Abaturage bo mu giturage cya Nyandura, mu birometero nka 400 mu majyaruguru y’Umujyi wa Bunia muri Ituri, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, baherutse kwicisha umusirikare amabuye n’inkoni bamushinja kurasa umwana w’imyaka 12 akamwica. Umwe mu bayobozi ba polisi aha hantu utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo […]
Umwana ntiyonka cyangwa ngo avukane ingengabitekerezo ya jenoside-Ndayisaba
Umuryango ni izingiro ry’amahoro arambye mu bawugize, ni muri urwo rwego ugomba kuba igicumbi cy’amahoro, abawugize bakayimakaza, ariko cyane urubyiruko rukitabwaho rurindwa ingengabitekerezo mbi zirimo n’iya Jenoside ikunze kugaragara kuri rumwe. Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017, hategurwa […]
Selena Gomez yahawe impyiko n’incuti ye magara
Nyuma yo kuzahazwa n’indwara izwi ku izina rya Lupus, bikamuviramo kurwara impyiko, umuhanzi Selena Gomez arashimira byimazeyo incuti ye magara yamuhaye impyiko ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza. Uyu muhanzi w’imyaka 25 y’amavuko, yatangarije abakunzi be ko impamvu yari amaze iminsi atavuga mu ruhando rwa muzika, byatewe n’uburwayi butari bumworoheye yahuye nabwo mu minsi ishize, […]
Ngoma: Imvura ikabije yasize imiryango isaga 200 idafite aho kuba
Imvura ikabije yibasiye ibice bitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa Mbere ushize, yasize imiryango 221 yo mu Karere ka Ngoma ntaho kuba ifite nk’uko byatangajwe na minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR). Iyi minisiteri ikaba itangaza ko ibikorwa byo gufasha biri gukorwa. Kuva imvura yatangira mu kwezi gushize kwa Kanama, MIDIMAR ivuga ko byibuze imaze […]
Kenya: Umucamanza mukuru mu rukiko rw’ikirenga yasabiwe kwirukanwa ku kazi
Nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rusheshe ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko ya kiriya gihugu basabiye umucamanza mukuru wafashe iki cyemezo ko yakwirukanwa. Ni nyuma y’uko muri iki gihugu cya Kenya habaye amatora ku mwanya wa Perezida, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi butangaje ko butishimiye ibyavuye mu matora ndetse n’inzego […]
Abayobozi mu bigo bya leta hafi 30 bakekwaho ruswa bari gukorwaho iperereza – Umushinjacyaha Mukuru
Nyuma y’amezi 7 atangije urugamba rwo guhangana n’abitwa Ibifi Binini mu kurwanya icyaha cya ruswa, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Jean Bosco Mutangana, aratangaza ko ibiro bye kuri ubu biri gukora iperereza ku bayobozi mu bigo hafi 30 bya leta bakekwaho ruswa, kunyereza umutungo wa leta no kuwucunga nabi. Ibi bikaba bitangajwe nyuma y’itabwa muri yombi […]