Gicumbi : Itsinda ry’abasore ryahawe akato gatuma batibona nk’Abanyarwanda

Abacuruzi bo mu Murenge Manyagiro mu kagari ka Remera bafatiye ibihano abasore bigeze gufungirwa ubujura nyuma bakaza kugirwa abere, byo kutazongera kwikorera imizigo ku gasanteri ka Remera, aho bajyaga bavana amafaranga ababeshaho. Icyo kibazo cyatangiye ubwo iduka ry’umwe mu bacuruzi bo mu gasanteri ka Cyinyanda mu kagari ka Remera ryapfumurwaga n’abantu bataramenyekana bakamwiba amasaka apima […]

Uganda: Imfungwa iri mu bitaro nyuma yo kumira inoti z’ibihumbi 50 by’Amashilingi

Sengigwa Sendodie ufungiye muri gereza ya Lugore iherereye mu gace ka Palaro muri Uganda ari mu bitaro nyuma yo kumira inoti z’Amashilingi agera ku bihumbi 50. Yamize aya mafaranga mu gihe habaga umukwabu wo gusaka mu magereza, agatinya ibihano yari guhura na byo iyo baramuka bayamufatanye agahitamo kuyamira bunguri ariko bikanga bika aiby’ubusa kuko yageze […]

Parfine yifashe ku gahanga atuka Safi bahoze bakundana

Umutesi Parfine umubyeyi w’abana babiri wahoze ari umukunzi wa Safi Madiba wo muri Urban Boys, mu kinyabupfura bamwe bita gike, yatutse anandagaza Safi atirengagije n’abasore b’Abanyarwanda batereta abakobwa bo mu mahanga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi bije nyuma yaho batandukaniye Safi agahitamo kubana na Niyonizera Judithe bigatungura benshi harimo n’uyu mugore Parfine bakoresha amagambo mabi anenga urugo […]

Burera: Abanyarwanda batewe ipfunwe no guhora baburagizwa bagiye kuvoma muri Uganda

Abaturage batuye mu tugari twa Bukwashori, Rwasa na Nyirataba two mu murenge wa Kivuye mu karere ka Burera, barasaba ko bahabwa amazi meza, kuko ngo byabafasha kubarinda ibibazo byo gusuzugurwa bahura nabyo iyo bagiye kuvoma muri Uganda. Aba baturage bavuga ko hashize imyaka ibiri batabona amazi meza, ku ruhande rw’u Rwanda, ku buryo bajya kuvoma […]

Byinshi wamenya kuri kudeta ‘Coups d’Etat’ zibasiye ibihugu bya Afurika mu myaka 20 ishize

Ku mugabane wa Afurika, ni hamwe mu hantu hakunze kuvugwa ihirikwa ry’ubutegetsi ku bwinshi, ibi mu ndimi z’amahanga bita “Coup d’ Ă© tat”. Hamwe na hamwe iri hirikwa ry’ubutegetsi ryabaga riciye mu ngufu za gisirikare, ahandi ugasanga ahanini byabaga biturutse ku myivumbagatanyo y’abasivili, bahagurukaga ,bakamagana ubutegetsi bakanabukuraho. Muri iyi nkuru Bwiza.com yabateguriye, murasangamo ihirikwa ry’ubutegetsi […]

FIFA yahannye ibihugu 8 by’Afurika kubera amakosa byakoze

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ryahaye ibihano ibihugu bigera ku munani byao ku mugabane w’Afurika kubera ibyaha binyuranye byakozwe mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi giteganyijwe muri 2018. Ni muri urwo rwego, ikipe y’igihugu ya Gabon ari imwe mu makipe yahanwe, ikaba izira kuba yarakinishije umukinnyi utemewe n’amategeko, Merlin Tandjigora, wagombye kuba yarahagaritswe […]

Nyamasheke: Umusaza wari uzwiho gufata inzoka ari nzima yamurumye ahita apfa

Umusaza w’imyaka 67 y’amavuko witwaga Sekanyambo Isaacar wari usanzwe azwiho kugombora abarumwe n’inzoka, yamurumye ahita apfa. Yari asanzwe atuye mu mudugudu wa Kabaga, akagari ka Kigoya, umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, yarumwe n’inzoka mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira 2017, ubwo yari agiye kuyikura mu nzu y’umuturanyi we. Umunyamabanga […]

Ibihugu bifite abasirikare muri Somalia byasabye ko bakurwayo

Mu gihe Somaliya ihanze amaso ingabo z’abanyamahanga mu kuyifasha gucunga umutekano w’abanyagihugu n’ibya bo, umuryango w’Afuriya yunze ubumwe iratangaza ko mu minsi ya vuba iba yamaze kugabanyayo ingabo. Ni muri urwo rwego abasirikare bagera ku 1500 ba AMISOM bagomba gukurwa muri kiriya gihugu mu gihe kitarenze amezi 12 nk’uko uyu muryango ubiteganya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Gusa […]

U Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afurika n’uwa 41 ku isi mu gutanga serivisi zinoze

Icyegeranyo cy’ ihuriro ry’ isi mu by’ubukungu giheruka cya 2017-2018 gishyira u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afrika y’ Iburasirazuba mu mitangire ya servisi inoze, rukaba urwa 2 ku mugabane wa Afrika na ho ku isi rukaza ku mwanya wa 41 ruvuye kuwa 107 mu cyegeranyo giheruka cya 2014-2015. Iki cyegeranyo gisohotse mu gihe […]

Perezida Trump asanga uwarashe abantu I Las Vegas ari umurwayi wo mu mutwe

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yavuze ko umugabo, Stephen Paddock wishe arashe abantu 59 akanakomeretsa abandi 527 i Las Vegas muri Amerika ari umurwayi. Ibi yabitangaje mu gihe yahumurizaga ababuriye ababo muri buriya bwicanyi byabereye mu nyubako yaberagamo ibirori by’iserukiramuco rya muzika, akanavuga ko mu gihe kiri imbere bazareba uko amategeko agenga […]

Rwamagana: Ushinzwe umutekano mu mudugudu arashinjwa gutoteza no guca abaturage mu kabari

Ku wa kabiri tariki 3 Nzeli 2017, mu nteko rusange y’abaturage yabereye ku murenge wa Kigabiro, Habimana Emmanuel yasabye kurenganurwa avuga ko akomeje gutotezwa n’ushinzwe umutekano witwa Muhirwa Aimable, amushinja kumukubita, kumutoteza, kumuca mu kabari ndetse akaba ashaka no kumwirukana mu mudugudu. Muhirwa Aimable mu kwisobanura, avuga ko yasabye ba nyiri utubari guha akato abo […]

Somaliya: Imodoka yari itwaye abasirikare b’u Burundi yatezwe igisasu n’abarwanyi ba Al-Shabaab

Abarwanyi ba Al-Shabaab bateze igisasu cyo mu bwoko bwa bombe, imodoka yari itwaye abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somaliya. Nk’uko aya makuru yemezwa n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza, avuga ko ari byo koko abo barwanyi bateze iyo modoka, gusa agahamya ko n’ubwo imodoka barimo cyayitwitse, ko nta musirikare […]

Kugeza muri 2024, u Rwanda ruzahanga imirimo isaga Miliyoni 1.5

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri 2024 izaba imaze guhanga imirimo igera kuri miliyoni n’igice ibi bikaba bizakorwa mu myaka 7 iri imbere ndetse harebwa mu byerekezo bitandukanye by’ubukungu. Ibi ni bimwe mu biherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente mu Nteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize, aho biteganyijwe ko imirimo isaga ibihumbi 214 izajya […]

Ikibazo cy’ubwiherero gikomeje kuba ingamburuzabahizi, haragaragara n’inyubako za Leta zitabugira

Ikibazo cy’imiryango itagira ubwiherero cyatangiye kumvikana mu 2016, aho MINALOC yari yavuze ko uwo mwaka urangira gikemutse, ariko bivugwa nta ngamba. Muri Mata 2017, nabwo cyari kikivugwa, maze abadepite bakibaza Minisitiri w’Intebe atanga amezi atatu gusa, none ubu haragaragara n’inyubako za Leta zitabugira naho usanga zibufite ariko bwarashaje, kubujyamo ari ukubanza kwipfuka amazuru. Biragoye kumva […]

Loni ntishyigikiye igabanywa ry'abasirikare ba Monusco muri Congo

Umunyamabanga mukuru wa Loni , Antonio Guterres atangaza ko adashyigikiye abifuza kugabanya abasirikare b’uyu muryango bari muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu butumwa bw’amahoro. Inama ya Loni ishinzwe umutekano ibitegetswe na Leta zunze ubumwe z’Amerika igamije kugabanya abasirikare 2000 ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro muri Congo (MONUSCO) bari mu basirikare benshi ba loni […]