Ntuzambure imyenda umugabo wawe, impano umubyeyi yahaye umukobwa we washyingiwe

Nyina yamupfunyikiye impano iri mu gikarito kinini , gisumbya ubunini izindi mpano zose yahawe ku munsi w’ubukwe bwe, mbere yo kumuha imbuto umubyeyi agenera umwana. Nubwo, cyari igikarito kinini, harimo agapapuro gato, kanditseho ngo “Ntuzambure imyenda umugabo wawe” Ubwo yahamburaga impano yari yahawe n’abantu benshi mu bukwe bwe, yafashe igikarito kinini atangira kugifungura vuba vuba […]

Ubwigenge bw’intara ya Catalogne bwateje ibibazo

Leta ya Madrid yatse uburenganzira bwo kwiyobora intara ya Catalogne, ubu umunyamabanga wa minisitiri w’intebe ni we bayishinze, nubwo iyi ntara yari yatangaje ko yatoreye kwigenga burundu. Ukwigenga burundu kw’iyi ntara kwatowe n’abadepite bayigize . Umukuru wa polisi ya Catalogne yirukanwe mu kazi, ndetse n’inteko ishinga amategeko iraseswa, hahamagazwa amatora yo mu kwezi k’Ukuboza. Abashinjacyaha […]

Hatanzwe ibirego nyuma y’iperereza kuri Trump no ku Burusiya ku matora y’Amerika

Ibinyamakuru bya Leta zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko hatanzwe ibirego ku ruhare rw’ u Burusiya mu matora yo muri Amerika, ariko ntibyatangaje abarezwe n’icyo baregwa. Abaregwa abo aribo bose, bashobora gutabwa muri yompi kuva ku wa mbere w’icyumweru gitaha, nk’uko bitangazwa na televiziyo CNN. Ibigo by’iperereza bya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro […]

Transparency International irasanga uburenganzira bw’abagororwa butubahirizwa uko bisabwa

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane,Transparency International Rwanda(TI-Rw) usaba Leta korohereza abagororwa kubona uburyo bw’itumanaho mu buryo bwa rusange aho bafungiye. Uyu muryango mu bushakashatsi wakoze, wasanze mu magereza, abagororwa batunze za Telefoni mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Madame Ingabire Marie Imaculee, umuyobozi wa Transperency Rwanda avuga ko yasanze hari abagororwa batabona ababunganira, kandi ko abagororwa bajyanwaga nabi […]

Umugabo yanduje SIDA abagore 30 abishaka

Umugabo wo mu Butaliyani yagiranye imibonano idakingiye n’abagore 53 , nyamara yaramenye ko yanduye virusi itera Sida yaje gutera abagore 30. Uyu mugabo yagiye kwisuzumisha kwa muganga mu mwaka wa 2006. Ubu abagore bagera ku 30, baryamanye na we yarabanduje bituma bamurega. Nta wundi ni Vatentino Talluto w’ imyaka 33, mu bo yanduje harimo uwo […]

Perezida Kagame yatashye ikibuga kigezweho cya Cricket mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame afunguye ku mugaragaro ikibuga cyubatswe mu murenge wa Gahanga akarere ka Kicukiro, gikinirwaho umukino wa Cricket. Ni igikorwa yitabiriye nyuma yo gusoza umuganda ngarukakwezi yitabiriye ari kumwe n’abashyitsi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi. Iki kibuga cyubatswe kuri hegitari 2.5 cyatwaye akayabo ka miliyoni y’amapawundi, igikorwa cyagizwemo uruhare na […]

Perezida Kagame yitabiriye umuganda, uko wagenze hirya no hino

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’abatuye Akarere ka Kicukiro mu muganda ngarukakwezi usoza uk’Ukwakira 2017. Ni cyabereye mu Murenge wa Gahanga ahubakwaga amashuri,cyanitabiriwe n’abaturage n’abayobozi batandukanye. Iki gikorwa kandi cyakurikiwe n’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze aho zituzuye. Perezida Kagame yabwiye abaturage bari aho ko mu bashyitsi bitabiriye uwo muganda harimo n’abanyamahanga. Ati ” Turi kumwe […]

Bujumbura: Abaturage barasaba ko Imbonerakure zamburwa imbunda zitunze

Abaturage bo muri Komini Mutimbuzi ho mu Ntara ya Bujumbura bahangayikishijwe n’imbunda zitunzwe n’insoresore zo mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, zizwi nk’Imbonerakure, aho bivugwa ko byinshi mu byaha biri gukorwa muri iyi komini ari zo zibirinyuma. Abaturage bakaba bavuga ko ubuyobozi n’igipolisi ntacyo bukora kuri ibi bintu. Abaturage bo muri Zone Maramvya bavuga ko […]

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima, HRW, umuyobozi wayo ‘n’abiharaje gusebya u Rwanda’

Ndashaka kubwira uyu mugabo wa Human Right Watch uhora ansebya, asebya u Rwanda, ndi mu mwanya mwiza wo guharanira uburenganzira bwa muntu kurusha uko ubikora. Human Right Watch tuzi uburenganzira bwa muntu kubarusha. Twashyize ubuzima bwacu mu kaga duharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda. Mwacyuye ingabo zanyu mu gihe abantu bicwaga. Twe twarimo turwana. Ese uburenganzira bwa muntu […]

Uburengerazuba: Mu miyoboro y’amazi meza 326 iri mu ntara, 191 niyo ikora

Mu nama y’umunsi umwe kuri gahunda y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura(WASAC) hagaragajwe gahunda ndende ikigo gifite mu kugeza amazi meza ku baturage. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wungirije wa WASAC, Muhumuza Giselle, mu myaka irindwi iri imbere buri munyarwanda azaba afite amazi meza. Ibi rero ngo bisaba ingamba zikomeye n’ubufatanye hagati […]

Umunyamiderikazi w’imyaka 14 yapfiriye mu kazi mu Bushinwa ari kumurika imyambaro

Umunyamiderikazi w’imyaka 14 ukomoka mu Burusiya yapfiriye mu kazi ko kumurika imideri yari arimo mu Bushinwa azize umunaniro ukabije. Uyu mwana w’umukobwa witwa Vlada Dzyuba yituye hasi ajya muri coma nyuma y’aho yari amaze amasaha 12 yerekana imideri mu gikorwa cyaberaga mu mujyi wa Shanghai. Ku bw’amahirwe macye, ntiyabashije kongera gukanguka ndetse aza kwitaba Imana […]

Inzoga z'ibitoki zitujuje ubuziranenge zahagurukiwe

Abayobozi batandukanye mu Rwanda bongeye kugaragaza ko ikibazo cy’inzoga zikomoka ku bitoki ariko zivangwamo ibindi bintu bifite ingaruka ku buzima bw’umuntu ari ikibazo kibangamiye abatari bake bavuga ko gikururwa n’inganda zenga izo nzoga. Izo ababishinzwe baravuga ko zifite n’ingaruka ku buzima bw’abanywa ibyo binyobwa nk’uko bisobanurwa na Bwana Raymond Murenzi umuyobozi w’ikigo gitsura ubuziranenge mu […]

Kiyovu Sports yigaranzuye APR FC nyuma y’imyaka 12

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa (1-0 ) mu mukino wo ku munsi wa kane wa shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2017 wabereye kuri sitade ya Mumena. Ikipe ya Kiyovu Sports yashyize igitutu kuri […]

Sudani y’Epfo yamanuye ibiciro by’impushya zo kuhakorera nyuma yo kuva ku 100$ akagera ku 10,000$

Igihugu cya Sudani y’Epfo cyafashe umwanzuro wo kongera kugabanya ikiguzi cy’uruhushya rwo kugikoreramo ku banyamahanga bahakorera, kiruvana ku madolari 10,000 ya Amerika agera ku 4000$ nyuma y’aho ikiguzi cyari cyazamuwe kugera ku 10,000$ muri Werurwe kivuye ku madolari 100$. Minisiteri y’imari y’iki gihugu ikaba ivuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kunengwa n’imiryango myinshi y’abaterankunga […]

Uganda: Rene Rutagungira wari warabuze yagaragaye imbere y’urukiko ashinjwa gushimuta Lt. Joel Mutabazi

Umunyarwanda, Rene Rutagungira, wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba yari yarabuze kuva kuwa 08 Kanama nyuma yo gushimutirwa mu kabari n’abavugwaga ko ari abakozi b’inzego z’iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI). Kuri uyu wa Gatanu yagaragaye mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye aho yaje arinzwe bikomeye ndetse yambaye amapingu ari kumwe na bamwe mu bapolisi […]