Ibihumbi by’abaturage ba Congo bimaze guhungira muri Uganda kubera ubwicanyi bushingiye ku moko
Ubwicanyi bukomeje kuba mu burasirazuba bwa Congo buri gutuma ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bata ingo zabo ndetse abagera ku bihumbi 50 bakaba bamaze kwambuka umupaka binjira muri Uganda. Umuryango w’Abibumbye ukaba utangaza ko Ikiyaga cya Albert kimaze gusigarana ubuzima bw’abantu batari bacye barimo kugerageza kucyambuka bahunga mu rugendo rw’amasaha atanu mu bwato. Izi mpunzi nk’uko iyi […]
Mark Zuckerberg, washinze Facebook arasaba imbabazi kubera ubujura bwayikoreweho
Umuherwe Mark Zuckerberg washinze Facebook akaba n’umuyobozi wayo mukuru, yasabye imbabazi nyuma yaho bamwe mu bayikoresha bibiwe amabanga yabo kandi bizeraga umutekano wayo. Hashize iminsi humvikanye amakuru y’abantu barenga miliyoni 50 biganjemo Abanyamerika bakoresha Facebook, bataka ko bibwe amakuru yabo, Mark Zuckerberg akaba yabisabiye imbabazi. Aya makuru yageze kuri Cambridge Analytica, ikigo gitanga ubujyanama mu […]
Kamonyi: Abarimu bamaze amezi abiri badahembwa barataka inzara
Abarimu bakora mu burezi mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bugarijwe n’ubukene bitewe n’uko bamaze amezi abiri badahembwa. Kurya bigoranye mu miryango, kutoroherwa n’abacuruzi babakopa ibibatunga n’ibindi nkenerwa mu miryango, kujya ku kazi bigoranye kubera kubura amatiki ku bataha kure yaho bakorera,… ni bimwe mu bibazo bavuga ko bibugarije muri iyi minsi. Mu kiganiro bagiranye […]
Umusore yanteye inda none yatinye kugaruka iwacu ngo dukore imibonano, numva mushaka cyane, ese ubwo nzabasha kubyara neza- NKORE IKI?
Mfite imyaka 23 nkaba ndi umukobwa ariko utwite inda natewe n’umusore dukundana, ni umunyeshuli, na njye nkaba ndi aho iwacu ariko nta kazi mfite. Ubu mfite inda y’amezi atanu, musaba kuza iwacu kunsura yaranze, kandi amakuru maze kumvana abagore benshi ni uko umugore utwite aba akeneye umugabo we ngo baryamane, mu rwego rwo gutegurira umwana […]
Abadepite batoye itegeko ryerekeye amabwiriza agenga iby’indege za gisivili
Nyuma yo gusesengura ndetse no gutora buri ngingo igize umushinga w’itegeko ryerekeye amabwiriza agenga iby’indege za gisivili, Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Werurwe abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda batoye itegeko ryose. Ni nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yakoze ku umushinga w’itegeko ryerekeye amabwiriza agenga iby’indege za gisivili, Inteko Ishinga Amategeko […]
Abarundi barapfa mu gihe Nkurunziza yishimisha nk’umwana warezwe bajeyi-Le Monde
Ikinyamakuru gikomeye ku rwego mpuzamahanga, Le Monde cyo mu Bufaransa, gitangaza ko Perezida Nkurunziza yirirwa yishimisha mu gihe abaturage ayoboye bapfa umusubirizo. Umutwe w’inkuru, iki kinyamakuru cyagize giti “Abarundi barapfa mu gihe Nkurunziza yishimisha nk’umwana warezwe bajeyi [un enfant gà¢té]. Kita Perezida Nkurunziza umunyagifugu, ko ubu afite umugambi wo kuyobora u Burundi gushyika mu mwaka […]
Ubutumwa Min. Dr.Biruta Vincent yageneye Abanyarwanda ku munsi w'amazi
Itariki ya 22 Werurwe, ni umunsi ngarukamwaka isi yizihizaho ‘umunsi wahariwe amazi”. Uyu munsi mu Rwanda wabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe amazi “water week 2018” cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’umutungo kamere, Dr. Biruta Vincent, ku wa 17 Werurwe 2018. Kuri uyu munsi, Min.Dr. Biruta arifuriza abanyarwanda kugira umunsi mwiza anabasaba kubungabunga ibidukikije. Ati “ Umunsi Mpuzamahanga […]
Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa
Nyuma y’aho Alphonsine Mukarugwiza, umufasha w’umucuruzi w’Umunyarwanda, Vital Hitimana uherutse kurasirwa muri Mozambique, agaragarije impungenge z’uko umugabo we ashobora kwicirwa mu bitaro aho arwariye ibikomere, kuri ubu biravugwa ko Igipolisi cya Mozambique cyakajije umutekano wabo. Vital Hitimana akaba ari Umunyarwanda ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Maputo, umurwa mukuru wa Mozambique, warashwe amasasu agera ku munani […]
Abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye kongera guhurira mu mwiherero w’iminsi itatu
Abagize Inama Njyanama z’Uturere twose n’Umujyi wa Kigali, ba Guverineri b’Intara, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, Uturere n’Abayobozi bashinzwe imirimo rusange mu turere, ku nshuro ya gatatu bagiye kongera guhurira mu Mwiherero wabo uzatangira ku itariki 29 ukazasoza ku itariki 31 Werurwe 2018. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yanyujije ku rubuga rway rwa twitter, […]
Sena ihangayikishijwe n'ikibazo cy’abana barokotse Jenoside baburiwe inkomoko
Sena yasabye Goverinoma gukomeza gushakisha inkomoko y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baburiwe inkomoko, no gukuraho ku buryo bwihuse imbogamizi zose zituma badafatwa nk’abagenerwabikorwa ba FARG kugira ngo abakeneye inkunga bazigezweho. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa 19 Werurwe 2018 ubwo yagezwagaho raporo ya […]
Umuryango umwe kuri 7 mu Karere ka Ruhango utunze inka ukesha Gahunda ya Girinka
Imiryango isaga ibihumbi 10 mu miryango irengaho gato ibihumbi 70 ibarurwa mu Karere ka Ruhango, itunze inka yakuye muri Gahunda ya Girinka yatangijwe na perezida wa repubulika, Paul Kagame mu 2006, bisobanuye ko buri muryango umwe mu miryango irindwi yagezweho n’iyi gahunda nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akarere. Ibi bikaba byaragaragajwe mu kwezi gushize ubwo hasozwaga ku […]
Perezida wa Niger arashima Perezida Kagame ku bw’igikorwa cyo gushyiraho isoko rusange
Perezida w’igihugu cya Niger, Issoufou Mahamadou umaze iminsi mu Rwanda mu nama ya 10 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku bw’imbaraga yakoresheje kugirango hakorwe igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano yo gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu bya Afurika. Perezida Issoufou Mahamadou abicishije ku rukuta rwe rwa […]
RDC: Col Abbas Kayonga wari ukurikiranweho ibyaha bitandukanye yakatiwe igihano cy’urupfu
Urukiko rwa gisirikare rwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo rwakatiye igihano cy’urupfu Col Abbas Kayonga, wahoze ari umuhuzabikorwa w’intara w’ishami rishinzwe kurwanya forode y’amabuye y’agaciro. Abandi bantu 25 bari bamwegereye nabo bagiye bahabwa ibihano bitandukanye, bose bakaba bahise boherezwa I Kinshasa ngo bajye kurangiriza ibihano byabo muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo. Abaturage bamwe nk’uko iyi […]
Bwa mbere mu mateka, umugore wa Dr Jose Chameleone yishyize ku Karubanda yambaye ubusa
Daniella Atim Mayanja, umugore wa Dr Jose Chameleone wo muri Uganda, ni umwe mu bagore b’ibyamamare muri Uganda wari usanzwe uzwiho kwiyubaha ndetse no kudakunda kuvugwa mu itangazamakuru. Mu gihe ubu ari mu gihugu cy’u Bwongereza aho yiteguriye kubyara umwana we wa gatanu, Daniella Atim Mayanja yashyize hanze amafoto ye atwite, yambaye ubusa ariko yisize […]
Icyo Leta ya Uganda ivuga ku isubikwa ry’urugendo rwa Perezida Museveni mu Rwanda
Leta ya Uganda itangaza ko kuba Perezida Museveni yarasubitse urugendo yari afite mu Rwanda, atari uko habayeho imikoranire mibi hagati y’u Rwanda n’abari baje kumwakira i Kigali, ahubwo ko ari izindi gahunda zijyanye n’akazi yari afite mu gihugu. Ikipe yari yaturutse muri Uganda ije mu Rwanda kwakira Perezida Museveni, itangaza ko yakoranye neza na Leta […]
LONU mu gufasha u Rwanda gukwiza ingufu z’amashanyarazi kuri buri wese
Intumwa yihariye y’Umunyambanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ushinzwe gahunda y’ingufu zirambye kuri bose cyangwa Sustainable Energy for All, Rachel Kyte ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Werurwe 2018, yatangaje ko mu Rwanda iyi gahunda ashinzwe igamije yiyemeje gufasha u Rwanda kwesa umuhigo w’icyerekezo rwiyemeje cyo kugeza […]
Kirehe: Abasenyewe n’imvura barasaba gutabarwa kubera ubuzima bubi babayemo
Abasenyewe n’ibiza mu karere ka Kirehe, barasaba gutabarwa bakabona aho bikinga kubera imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize ikabasenyera, abandi bagasaba gufashwa kubera imyaka yabo yangiritse. Bamwe muri aba baturage ni abo mu murenge wa Nasho bavuga ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018, yabasize iheruheru, ubu bakaba […]