Somalia: Abarenga 14 basize ubuzima mu gitero cyagabwe kuri hoteli
Abantu barenga 14 bapfuye abandi barakomereka bikomeye bazize igisasu cyaturikiye mu modoka iruhande rwa hoteli ya Woheyi mu mujyi wa Mogadishu . Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu, Abdiazis Ali Ibrahim yagize ati’’ Habayeho guturika kw’igisasu , kugeza ubu abapfuye ni 14 abandi bakomeretse’’. Yongeyeho ko abaguyemo bashobora kwiyongera. Ababibonye biba batangaje ko babonye imodoka […]
Diamond Platnumz yihanangirijwe kubera kurwanya ibyemezo bya Leta
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, Leta ya Tanzaniya yamwihanangirije kubera gushaka kurwanya ibyemezo byayo. Mu minsi ishize nibwo Minisiteri y’ itumanaho ,umuco, ubugeni na siporo yahagaritse indirimbo 15 z’abahanzi bo muri Tanzaniya gukinwa ku mateleviziyo no ku maradiyo y’imbere mu gihugu kubera ko zica umuco .Harimo 2 za Diamond arizo Waka Waka na Hallelujah […]
Ikipe ya Man.Utd yemeje ko Zlatan Ibrahimovic azayivamo asoje shampiyona 2017/2018
Nyuma y’ubwumvikane ku mpande zombi( Man U na Zlatan), bemeje ko azasezera nyuma y’imikino 2017/2018. Iyi kipe yabitangarije ku rubuga rwa Twitter ku wa 22 Werurwe 2018. Nyuma y’uko iyi kipe yabitangaje, Zlatan yanyujije ubutumwa bwe kuri Instagram ashimira ikipe n’abakunzi bayo mu bihe byose yayikiniraga. ” Ibihe byiza bigira iherezo. Mbere na mbere mboneyeho […]
Tanzaniya: Polisi yaburiye abarwanya Perezida Magufuli ko izabamugaza
Polisi ya Tanzaniya yataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa kwangisha abaturage ubutegetsi bwa Perezida Magufuli babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize nibwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye abaturage babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kwigaragambya kuri 26 Mata 2018 barwanya icyo bise ubutegetsi bw’igitugu bwa Magufuli. Umuyobozi wa polisi muri Dodoma Gilles Muroto yabwiye abanyamakuru ko aba […]
Celine Dion yasubitse ubitaramo yari afite kubera ko agiye kubagwa ugutwi
Umuhanzi w’icyamamare,Celine Dion yamaze gusubika ibitaramo yari afite muri Las Vegas kubera ko agiye kubagwa ugutwi. Celine Dion uzuzuza imyaka 50 y’amavuko mu mpera z’uku kwezi yatangaje ko amaze igihe afite ikibazo mu gutwi gituma atumva neza. Yongeyeho ko ikibazo ugutwi kwe gufite gikomeye cyane ku buryo aho bigeze gukeneye kubagwa kurusha kukuvura bisanzwe. Yasubitse […]
John Bolton yagizwe umujyanama mu by’umutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ku wa 22 Werurwe, Donald Trump yashyizeho umujyanama we mu rwego rw’umutekano, John Bolton asimbuye Lt. Gen. Herbert Raymond McMaster, ariko azatangira gukora ku wa 9 Mata 2018 . Herbert na we yari yagiyeho asimbuye Michael Flynn wamaze ibyumweru bitatu kuri uwo mwanya. Ingoma ya Donald Trump yaranzwe no guhindagura abayobozi bakuru batandukanye kandi bakorana […]
Abongereza barasaba u Burusiya kuzabungabunga umutekano w’abafana bazaherekeza ikipe y’igihugu cyabo
Nyuma y’ibibazo by’amakimbirane ibihugu byombi bimazemo iminsi, umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza mu bubanyi n’amahanga, Boris Johnson, ku wa 21 Werurwe 2018, yasabye Leta y’u Burusiya kurinda umutekano w’abafana b’Abongereza bazajya kureba imikino y’igikombe cy’isi izaba muri Kamena 2018. Iyi nkuru dukesha AFP, Boris Johnson yavuze ko n’ubwo umubare w’abafana bari basanzwe baherekeza ikipe bagabanyutse […]
Yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza gutoroka nyuma yo gukatirwa azira gusambanya umwana
Uwitwa Twizere Marcel wo mu Karere ka Nyamagabe washinjijwe icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure ndetse kikamuhama agakatirwa ariko akaza gutoroka ubutabera yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza kujya muri Uganda. Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwari bwatsinze urubanza bwari bukurikiranyeho Twizere Marcel icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 . Uregwa yahamwe n’icyo […]
U Bufaransa: Umuntu witwaje intwaro yishe abantu afata abandi bugwate mbere yo kuraswa​
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko umuntu witwaje imbunda wavugaga ko ashyigikiye Islamic State agafatira bugwate abantu benshi mu isoko yaje kuraswa n’igipolisi nyuma yo kwica abantu batatu mu majyepfo y’iki gihugu. Uyu mugabo bivugwa ko akomoka muri Maroc uri mu kigero cy’imyaka 30, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yashimuse imodoka […]
Ibigwi bya Col. Kadhafi wishwe urw’imbwa yari intwari ya Afurika- VIDEO
Amazina ye ni Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi, yavukiye mu gace ka Qasr Abu Hadi, muri District ya Sirte muri Libya, agace yaniciwemo. Uyu mugabo ufite amateka adasanzwe ku mugabane wa Afurika, yishwe ku wa 20 Ukwakira 2011, urupfu rw’agashinyaguro, ku buryo n’abo yagiriye neza batabimwituye mu minsi ye ya nyuma. Gaddafi wabaye umusirikare wa […]
U Buhinde: Umwana yavukanye umutwe wa kabiri ufashe ku nda ye- AMAFOTO
Umugore w’imyaka 22 y’amavuko, ukomoka mu Buhinde, yabyaye umwana ufite imitwe ibiri, uwa kabiri ufashe ku nda ye. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru New York Daily News, uyu mwana yavukiye mu bitaro biciriritse, nyuma yo gusanga adasanzwe yoherezwa kwitabwaho mu bitaro bikuru ‘hôpital de JK Lone’ biri mu mujyi wa Jaipur mu Buhinde. Uyu mwana yavutse neza […]
U Rwanda rugiye kwakira indi nama ikomeye izasozwa n’igitaramo
Nyuma y’inama mpuzamahanga ya Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera i Kigali, u Rwanda ruritegura kwakira indi nama mpuzamahanga ikomeye yateguwe na Mo Ibrahim Foundation izaba yiga ku miyoborere mu kiswe Ibrahim Governance Weekend izaba hagati y’itariki 27 n’itariki 29 Mata 2018. Icyumweru cya Ibrahim cyahariwe imiyoborere (Ibrahim Governance Weekend) kikaba gihuza amahuriro akomeye y’imiryango n’abantu […]
Perezida Cyril Ramamphosa yakanguriye abaturage be kujya bakora umuganda nko mu Rwanda
“ Basangirangendo, igihe kirageze kuri twe nk’ Abanyafurika y’Epfo ngo tugire ubuzima bwiza, ariko tunasukure aho dutuye, kuko iyo ufite ubuzima bwiza, ukanasukura aho utuye, bifungura intekerezo zawe n’umutwe wawe .” Ubu ni ubutumwa perezida Cyril Ramamphosa yahaye abaturage ba Afurika y’Epfo nyuma yo gukubuka mu Rwanda aho yasabye kwigira ku isuku iranga Abanyarwanda. Perezida […]
Umugore wasambanye na Perezida Trump akomeje kumwandagaza amena amabanga
Umunyamideli Karen McDougal avuga ko yagiranye ubucuti na Donald Trump imyaka myinshi mbere y’uko atorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko agahamya ko basambanye, Trump agashaka kumuhonga amafaranga akanga. Aganira na CNN, Karen yatangaje ko yagiranye ubucuti budasanzwe na Trump mu gihe cy’amezi 10, hagati ya 2006 na 2007. By’umwihariko ko Trump yamuhaye […]
Ikigo cya Mastecard cyatangije gahunda yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo mu Rwanda
Ikigo cya Mastercard kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, ku nshuro ya mbere cyatangirije mu Rwanda gahunda nshya yiswe ‘Young Africa works’ igamije gufasha urubyiruko rusaga miliyoni 30 kwihangira imirimo bitarenze mu 2030 by’umwihariko abari n’abategarugori bakiri bato ku mugabane wa Afurika. Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Mastercard ku isi, Reeta Roy yatangaje […]
U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano
Muri iki cyumweru gishize mu mujyi wa Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa hafatiwe Umunyarwanda kuri ubu ugiye gukurikiranwaho n’inkiko icyaha cyo gutuka abashinzwe umutekano mu ruhame kandi yanasinze. Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko hatatangajwe amazina ye mu nkuru dukesha urubuga breizh-info, ngo yagaragaye mu ruhame yasinze mu gace kazwi nka place du Bouffay, mu mujyi […]
Amafoto: Umunyamabanga wa leta muri Minaloc yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu Bugesera
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu, Cyriaque Harelimana, kuri uyu wa Kane, itariki 22 Werurwe yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu Karere ka Bugesera aho yahereye ku Gakiriro kari mu Murenge wa Nyamata akomereza no mu bindi bice bitandukanye. Kuri aka Gakiriro ko mu Murenge wa Nyamata, Umunyamabanga wa Leta, […]
Ngoma: Abayobozi baranengwa guca amande abaturage batitabira Inteko rusange y’abaturage
Abaturage bo mu Karere ka Ngoma mu murenge wa Kazo bemeza ko abatitabira Inteko Rusange y’abaturage iba buri wa kabiri, bacibwa amande, ibyo bakabifata nko kubarenganya. Bamwe biyumvisha ko abitabira Inteko rusange ahanini ari ababa bashaka kugeza ku buyobozi ibibazo bafite cyangwa abashaka inkunga bagenerwa na Leta. Umuturage utuye mu murenge wa Kazo, agira ati […]
Uganda: Umupolisi yivuganye bagenzi be 2 n’uwari umukunzi we arangije yikanira urumukwiye
Umupolisi ufite ipeti rya constable witwa Alfred Omara Otto aherutse kurasa yica bagenzi be babiri b’abapolisi n’umukunzi we w’umukobwa, ndetse akomeretsa abaturage babiri ahitwa Kapujan mu Karere ka Katakwi mu burasirazuba bw’igihugu cya Uganda. Abapolisi barashwe kuri uyu wa Kabiri ushize bikabaviramo gupfa akaba ari; Corporal Lillian nandutu, wari ukuriye station ya polisi iri ahitwa […]
Sarkozy arabona ubuzima bwe mu ‘muriro utazima’ kubera amafaranga ashinjwa guhabwa na Col. Kadhafi
Inkuru iri kuvugwa cyane kuva ku wa kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018, ni itabwa muri yombi rya Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu mwaka wa 2007 kugera mu 2012. Ubu akaba avuga ko ubuzima bwe abureba nk’uburi mu muriro utazima kubera amafaranga ashinjwa kuba yarahawe na Col. Muammar Kadhafi wayoboye Libya. Nicolas […]
Perezida Macron yasabwe guhishura inyandiko z’ibanga ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda
Amashyirahamwe atatu mu Bufaransa ari yo CPCR, Ibuka-France na Association survie, arasaba perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron guhishura inyandiko z’igihugu ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 nk’uko byakunze gusabwa abayobozi b’u Bufaransa ariko kugeza ubu bikaba ntacyo biratanga. Aya mashyirahamwe aharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, […]
Abasirikare bane b’u Burundi birukanwe muri Centrafrika aho bari mu butumwa bw'amahoro
Abasirikare bane b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrika birukanwe bazira kutuzuza inshingano bari bashinzwe. Mu ibarurwa Umunyamabanga wa Loni yandikiye uhagarariye u Burundi muri uyu muryango, Albert Shingiro yamutangarije ko abo basirikare birukanwe batigeze bashobora kuzuza inshingano bari bashinzwe, bakaba bagiye gusimburwa n’abandi bo mu bindi bihugu. Albert Shingiro mu ibaruwa […]