Ubucuruzi bugomba gufunga saa mbiri, amasaha ya Gera mu rugo aragabanyuka-Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

Nkâuko itangazo ryâiryemezo byâinama yâabaminisitiri yo kuri uyu wa 12 Kamena 2021, yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, abacuruzi bategetswe gufunga bitarenze saa mbili mu gihe kugera mu rugo ari saa tatu z’ijoro. Inama iheruka yari yategetse ko kugera mu rugo ari saa yine z’ijoro gusa ubu byahindutse. Abanyarwanda basaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yose yo […]
Dr Gashumba na Prof. Shyaka mu myanya mishya
Abanyepolitiki babiri; Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima na Prof. Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegtsi bw’igihugu, bahawe imyanya mishya yo ku rwego rwa ambasaderi. Nk’uko itangazo ry’iryemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa 12 Kamena 2021, yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, aba bayobozi bahawe imyanya ikurikira: Dr Diane Gashumba, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu […]
Christian Eriksen yakuye benshi imitima nyuma yo kwitura hasi ari mu kibuga
Umunya-Denmark Christian Eriksen yakuye abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru imitima, nyuma yo kwitura hasi ari mu kibuga ubwo ikipe y’igihugu cye yakinaga na Finland. Hari mu mukino w’Igikombe cy’u Burayi wo mu tsinda B wabereye i Copenhagen. Ubwo uyu mukino wari ukiri mu gice cya mbere cy’umukino, Christian Eriksen yituye hasi nta muntu umukozeho, mbere […]
Uruganda rwa Sulfo rwafunzwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko uruganda rwa Sulfo Rwanda Industries rwafunzwe mu gihe cy’iminsi 7 nyuma y’aho bigaragariye ko higanje ubwandu bukabije bwa COVID-19. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho mu bipimo byafashwe mu bakozi 600 byagaragaje ko 10% banduye. Kuri uri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 202 banduye icyorezo cya COVID-19 […]
Rwatubyaye Abdul yarongoye mu ibanga
Myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdul, yamaze gushinga urugo n’umukunzi we n’ubwo iby’ubukwe bwabo bitigeze bimenyekana. Inkuru y’irongora rya Rwatubyaye yemejwe n’umukunzi we witwa Hamida, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, avuga ko bamaze gusezerana imbere y’Imana mu gihe bagitegereje guhamya isezerano ry’abo n’imbere y’amategeko. Hamida kuri Story ye yagize ati: “Mbaza ikibazo. Warongowe byemewe […]
OIF: Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida KaĂŻs SaĂŻed wa Tunisia

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 11 Kamena 2021, Perezida KaĂŻs SaĂŻed yakiriye i Carthage Umunyamabanga Mukuru wâUmuryango wâIbihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, wasuye Tunisia, mu rwego rwo gukurikirana imyiteguro yâinama ya 18 ya Francophonie. Inama yabo yibanze ku myiteguro ya nyuma yâinama izabera ku kirwa cya Djerba mu Gushyingo 2021. Perezida wa Tunisia […]
Niyonzima Olivier ‘Seif’ ashobora kwirukanwa na APR FC
Ikipe ya APR FC ishobora kwirukana Niyonzima Olivier’ Seif’ uyikinira hagati mu kibuga, nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi. Umunyamakuru Bruno Taifa yatangaje ko Seif ashobora gufatirwa ibihano biremereye birimo no kwirukanwa, nyuma yo gusohoka mu mwiherero iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu irimo akajya mu kabari, mbere yo kugaruka saa munani z’ijoro yasinze. APR FC ntabwo iremeza […]
USA: Umuntu utaramenyekana yarashe abantu bagera kuri 13 muri Austin
Nibura abantu 13 bakomeretse, babiri muri bo bikomeye, nyuma yo kurasirwa mu mujyi wa Austin, muri Texas kuri uyu wa Gatandatu, aho amasasu yarashwe mbere ya saa 1:25 za mu gitondo (06:25 GMT) ku muhanda wa gatandatu, agace kagendwa cyane kuzuyemo utubari na resitora. Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi muri Austin, Joseph Chacon, yatangaje ko umuhanda […]
Menya Abasirikare b’u Rwanda bafite ipeti rya General (Full)

Iteka rya Perezida NÂș 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho sitati yihariye yâIngabo zâu Rwanda, rishyira ipeti rya General (Full) mu kiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali (General Officers), rikaruta ayandi yose aba mu ngabo z’u Rwanda. Iri peti riruta ayandi mu ngabo z’u Rwanda, riri hejuru y’irya Lieutenant General, Major General na Brigadier General. […]
Nyarugusu: Impunzi z’Abarundi zarwanye na polisi 16 barakomereka
Abantu 16 bakomerekeye mu bushyamirane hagati y’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Nyarugusu muri Tanzaniya na polisi yo muri icyo gihugu. Ubwo bushyamirane bwaturutse ku kutumvikana ku cyemezo ubutegetsi bwo muri icyo gihugu bwafashe cyo kwemeza Umunyekongo wari waje ku mwanya wa kabiri mu matora y’ubuyobozi bw’impunzi muri iyo nkambi. VOA dukesha iyi nkuru ivuga ko […]
Impamvu USA ihatira UAE kwitandukanya na Huawei niba ishaka indege za F-35
Ikinyamakuru Bloomberg kiravuga ko Guverinoma ya Joe Biden irimo guhatira Leta Zunze Ubumwe zâAbarabu (UAE) gusimbuza ikoranabuhanga rya Huawei Technologies Co ku muyoboro wâitumanaho ryazo, bitaba ibyo bikazagira ingaruka ku masezerano ya miliyari 23 zâamadolari yo kugura indege zâindwanyi zo mu bwoko bwa F-35 Lockheed Martin Corp na za drones UAE ishaka. Amerika yasabye UAE […]
Umufana yaciye ibintu nyuma yo guhanura ibyabereye mu mukino w’u Butalitani na Turkiya

Umukunzi w’Umupira w’amaguru witwa Van Juice ku rubuga rwa Twitter, yabaye icyamamare nyuma yo guhanura ibyabereye mu mukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani n’iya Turkiya. Mu ijoro ryakeye u Butaliyani bwari bwahuye na Turkiya, mu mukino ufungura irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020) warangiye butsinze ibitego 3-0. Mbere y’amasaha make ngo uyu mukino ube, abategura […]
Ikigo gishya cy’indwara zâumutima kizafasha nâabatabashaga kwigondera ubuvuzi bwazo
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo gishya cyita ku ndwara zâumutima kizubakwa ku buso bwa hegitari enye kuri enye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Abayobozi bavuga ko imirimo yo kubaka iki kigo, kizubakwa nâIkigo cyâubushakashatsi ku ndwara zâumutima kitwa âHeart Care Research Foundation Rwanda (HCRF-R)âizatangira mbere yâimpera zâuyu mwaka nkâuko byatangajwe […]
Min. Uwizeye yavuze ku isanganya ryabaye ku mukozi we bigasaba RIB kuhagoboka
Minisitiri muri Perezidansi y’ u Rwanda, Uwizeye Judith avuga ko umukozi we aherutse kwibeshya ubwo yishyuraga ibyo yari aguze akoresheje Momo Pay ariko akibeshya, amafaranga akajya ku yindi nimero. Uyu yifashishije Twitter yavuze uko byagenze, gusa ngo RIB yarahagobotse. Ati ” Mu minsi 2 ishize, umukozi wanjye yishyuye ibintu maze yibeshya kuri code ya MoPay […]
AU yokeje u Burundi igitutu ibusaba kwishyura ibirarane buyirimo
Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), bwandikiye Leta y’u Burundi buyisaba kwishyura ibirarane by’imisanzu ibereyemo uriya muryango. U Burundi bubereyemo AU imyenda y’angana na $ 2,418,180 nk’uko uriya muryango wabitangaje mu ibaruwa Komisiyo yawo iheruka kwandikira Ambasade y’u Burundi. Ni amafaranga arimo angana na $1,015,004,00; ibirarane ku kigega cy’amahoro bingana na $ 356,153,00; imisanzu […]
Zambia: Urukiko rwemereye Perezida Edgar Lungu kwiyamamariza indi manda
Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Zambia rwemereye Perezida uriho ubu, Edgar Lungu kwiyamamariza indi manda, bityo akaba azabasha kwitabira amatora ya perezida yo ku wa 12 Kanama. Urukiko rwanze icyifuzo cyâimiryango âLegal Resources Foundationâ, icya âChapter One Foundationâ, nâicyâumuhanga mu by’amateka, Sishuwa Sishuwa bifuzaga ko Lungu atakwemererwa indi manda, kubera […]
Abadipolomate ba Lesotho birukanwe muri Afurika y’Epfo bazira inzoga

Africa y’Epfo yahaye benshi mu badipolomate ba Lesotho amasaha 72 yo kuba basubiye iwabo bitewe no kugurisha inzoga bagura zidasorehejwe, bagahindukira bakajya kuzigurisha bisanzwe. Abategetsi ba Afrika y’Epfo batanze urutonde rw’abo ba ‘diplomates’ n’abo mu miryango yabo bavuga ko ” bakoresheje nabi ugufatwa neza bahabwa n’ubutumwa baba barimo”. Lesotho yitandukanije n’ibikorwa by’aba bari bayihagarariye, yemeza […]
Perezida Kagame yavuze ko mu bahunze igihugu nta n’umwe ubayeho neza
Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yagaragaje ko mu batereranye u Rwanda bakaruhunga nta n’umwe muri bo kuri ubu ubayeho neza, asaba Abanyarwanda gukomeza gukora cyane mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu cyabo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu, ubwo yaganiraga nâabavuga rikijyana barenga 300 baturutse mu Turere twa Rubavu na Musanze, […]
VIDEO : Nikibazo Politike!! Abagabo 2 bananiwe kumvikana babitwinjizamodufite abapfumu RIB na Police byavaho-Robert Mugabe
U Butaliyani bwatangiye Euro 2020 bwihaniza Turkiya
Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yatangiye neza Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020), nyuma yo gutsinda Turkiya ibitego 3-0 mu mukino ufungura irushanwa. Turkiya yari yagerageje kwizirika ku Bataliyani mu minota 45 y’igice cya mbere, gusa iza kugira ibyago ku munota wa 53 ubwo Merih Demiral yitsindaga igitego. Hari ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Domenico […]
Rusesabagina ameze neza- Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu iratangaza ko Paul Rusesabagina ameze neza ko kandi uburenganzira bwe bwose uko bwakabaye bwubahirizwa, bitandukanye n’ibyo umuryango we wari uherutse kuvuga ko yawubwiye ko ubuzima bwe buri mu kaga. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo bamwe mu bana ba Paul Rusesabagina bumvikanye banagaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, bavuga ko […]