Euro: Espagne yageze muri 1/2 nyuma yo kugorwa n’umuzamu w’u Busuwisi

Ikipe y’Igihugu ya Espagne, La Furia Roja, yabaye iya mbere igeze muri 1/2 cy’irangiza cya Euro 2020, nyuma yo gusezerera u Busuwisi kuri penaliti 3-1. Amakipe yombi yari yarangije iminota isanzwe y’umukino ndetse na 30 y’inyongera anganya igitego 1-1. Espagne yafunguye amazamu ku munota wa 8 ku ishoti Jordi Alba yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umupira […]

Burundi: Iby’amasezerano ‘yo gusahura igihugu’ byasubiwemo

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu muhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021, yatangaje ko amasezerano yise ayo gusahura igihugu abayobozi basinyanye n’abanyamahanga agiye guseswa. Aya masezerano ni ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Perezida Ndayishimiye avuga ko aba banyamahanga bagiye basahura igihugu babifashijwemo n’Abarundi. Yagize ati: “Hari Abarundi bagiye bakorana […]

Hakizimana Muhadjiri yateye umugongo AS Kigali na Rayon Sports yamwifuzaga

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Hakizimana Muhadjiri, yamaze gutera umugongo AS Kigali yakiniraga na Rayon Sports yamwifuzaga yerekeza muri Police FC. Uyu musore w’i Rubavu yari amaze umwaka umwe akinira AS Kigali, nyuma yo kuyerekezamo mu mpeshyi y’umwaka ushize ateye umugongo Rayon Sports yamukozagaho imitwe y’intoki. AS Kigali yayifashije kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona, anayihesha […]

Perezida Kagame yirukanye Dr Anita Asiimwe ku buyobozi bukuru bwa NCD

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 2 Nyakanga 2021 ashingiye ku Itegekonshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo y’115, yirukanye ku nshingano Dr Aniita Asiimwe wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCD. Ntabwo iri tangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente […]

Amavubi U-23 yakiriye rutahizamu ukina mu Bwongereza (Amafoto)

img_20210702_171731.jpg

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, yakiriye rutahizamu Isima Musa ukina mu Bwongereza witabiriye imyitozo ku nshuro ya mbere. Isima ari mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza Habimana SothĂšne mu rwego rwo kwitegura CECAFA izabera muri Ethiopia guhera tariki 17/0/2021. Isima Musa ubarizwa mu gihugu cyu Bwongereza ariko kugeza ubu akaba nta kipe afite, ni umwe mu […]

Putin avuga ko barasa ubwato bwa UK kandi intambara y’Isi ntibe kuko bazi ko batayitsinda

Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin yishingoye ku bihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’Isi avuga ko ingabo z’u Burusiya zishobora kurohamisha ubwato bw’intambara bw’Abongereza kandi n’iyo ntambara ya gatatu bavuga yahita ikurikiraho ntibe kuko bizi ko n’iyo yaba bitayisohakanamo intsinzi. Ni nyuma y’aho u Burusiya bwari buherutse guha gaspo aya mato y’u Bwongereza buvuga ko nihagira […]

Abakuru b’ibihugu 4 bya Afurika bahuriye muri Zambia mu gusezera Kenneth Kaunda

e5sizkcwyai_od4.jpg

Abaperezida b’ibihugu bigera kuri bine byo muri Afurika kuri uyu wa gatanu, itariki ya 02 Nyakanga bahuriye i Lusaka muri Zambia aho bitabiriye imihango yo gusezera bwa nyuma umukambwe Kenneth Kauunda uherutse kwitaba Imana ku myaka 97 y’amavuko. Abo bakuru b’ibihugu barimo uwa Ghana, Kenya, Afurika y’Epfo na Zimbabwe. Nyakwigendera kenneth kaunda yibukirwaho kuba yarayoboye […]

Nishe umugabo wanjye_Umugore w’i Gatsibo nyuma yo kwishyikiriza Polisi

Umugore wo mu karere ka Gatsibo witwa Abayisenga wo mu karere ka Gatsibo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo kwica Kamizikunze Jean Pierre wari umugabo we. Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Rwabihumbi, Akagali ka Gituza Umurenge wa Kageyo ho mu karere ka Gatsibo. Byabaye mu ijoro ryakeye. Umuvugizi w’umusigire wa […]

Dore ibyamamare byinjiza atubutse kuri Instagram ku Isi

Kompanyi yitwa Hopper HQ yashyize hanze uko ibyamamare byinjiza atubutse kuri Instagram, bikaba biyobowe na Christiano Ronaldo, Umunya-Portugali ukinira Juventus yo mu Butaliyani. Dore uko bakurikirana: 1. Cristiano Ronaldo, akurikirwa n’abantu miliyoni 308 – $1.6m kuri positi imwe 2. Dwayne “The Rock” Johnson, akurikirwa n’abantu miliyoni 250- $ 1.52m 3. Ariana Grande, akurikirwa n’abantu miliyoni […]

RDC: Abantu 8 barimo abagore n’umwana bakekwaho gukora na ADF bishwe n’abaturage

Abantu umunani bakekwaho kuba bakorana n’abarwanyi ba ADF kuri uyu wa Kane, itariki 01 Nyakanga bishwe n’abaturage barakaye mu gace ka Mambila gaherereye mu majyepfo ya Komanda, agasantere k’ubucuruzi ko muri Sheferi ya Basili muri Teritwari ya Irumu mu ntara ya Ituri, ku wa kane Nyakanga 01, 2021. Abashinzwe umutekano aho hantu berekana ko abagore […]

Muhanga: Hari abaheruka mu irangamimerere mu 1998 kubera Abacengezi

Abaturage 123 bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga ntibari mu bitabyo by’irangamimerere kuva mu 1998 kuko Komini Buringa babarizwagamo yatwitswe n’Abacengezi mu ntambara bari barashoje ku Rwanda. Mu gushywa kwa Komini Buringa, ibitabo n’ibindi bikoresho bya Komini byarahiye birakongoka ku buryo, abari banditse mu bitabo by’irangamimerere bitari gukunda ko bongera kwibona aho […]

El Clasico y’abakanyujijeho igiye kuba

Ikipe ya FC Barcelona yo muri Esipanye kuri uyu wa 2 Nyakanga yatangaje umukino uzahuza abari abakinnyi bayo bakanyujijeho n’aba Real Madrid, tariki ya 20 Nyakanga 2021. Bigaragara mu itangazo iyi kipe yanyujije ku rubuga rwayo, iti: “El Clasico nshya yemejwe. Abakanyujijeho muri Barça vs Abakanyujijeho muri Real Madrid tariki ya 20 Nyakanga.” Iyi kipe […]

Imodoka 10 za mbere z’abaperezida zihenze muri Afurika

armored_mercedes_benz_s-class_2016_model_-_v8_powered.jpg

Abakuru b’ibihugu bo muri Afurika kimwe n’abandi ku Isi nabo bagenda mu modoka z’imitamenwa usanga ziba zihenze mu rwego rwo kwizera ko umutekano wabo urinzwe nk’abantu baba bafite inshingano zikomeye kandi bagendana amabanga akomeye y’igihugu, akaba ari muri urwo rwego twifuje kubagezaho imodoka 10 za mbere zihenze z’abakuru b’ibihugu muri Afurika bitewe n’ubushobozi bwazo bw’ubwirinzi. […]

Rulindo: Umusore afunzwe akekwaho gusambanya mushiki we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Nkunzimana ThĂ©ogĂšne, umusore w’imyaka 18 y’amavuko wo mu Kagari ka Marembo, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo, rumukekaho gusambanya mushiki we w’imyaka 7. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Marembo yabwiye itangazamakuru ati: “Ni byo koko Nkunzimana ThĂ©ogĂšne akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu mushiki we. Byabaye mu cyumweru gishize.” Gitifu […]

Kenya: Umugabo yararanye n’umurambo w’umugore we hanze ya Sitasiyo ya polisi

Umugabo witwa Charles Mwenda wo mu gace ka Meru muri Kenya yararanye n’umurambo w’umugore we kuri Sitasiyo ya polisi kuko yabujijwe kujya iwe ngo amasaha ya Gera mu Rugo yari yarenze. Mwenda wari kumwe n’isanduku irimo umurambo w’umugore we, yabujijwe gukomeza kuko amasaha ari mu mabwiriza yo kwirinda Coronavirus muri Kenya yari yageze ngo ingendo […]

FNDB iravuga ko hari imitwe yitwaje intwaro yitegura gutera u Burundi

Igisirikare cy’u Burundi (FNDB), cyatangaje ko hari imitwe yitwaje intwaro irwanya kiriya gihugu iri kwitegura kukigabaho ibitero. Ni ibikubiye mu ibaruwa Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi, General de Brigade, Venant Bibonimana, yandikiye bagenzi be bayoboye ibirindiro by’ingabo abasaba kuba maso, ngo kuko umwanzi ari hafi. Gen Bibonimana yavuze ko muri rusange umutekano […]

Perezida wa Afurika y’Epfo yashyizeho umusimbura by’agateganyo

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa kuri uyu wa 2 Nyakanga 2021 yashyizeho umusimbura ku nshingano y’Umukuru w’Igihugu mu buryo bw’agateganyo. Uwo yahaye iyi nshingano ni Angie Motshekga usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi bw’Ibanze nk’uko itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ribivuga. Rigira riti: “Perezida Cyril Ramaphosa yashyize Minisitiri w’Uburezi bw’Ibanze, Madamu Angie Motshekga ku nshingano ya […]

Uko uwibeshyweho ko yabitse Museveni yakubiswe akanashinguzwamo inzara hakoreshejwe ipensi

Umwe mu bazwi cyane kuri Twitter muri Uganda, Chris Nabugere yatawe muri yombi, ajyanwa n’abashinzwe umutekano bamuvanye iwe, bikekwa ko ari we wabitse Perezida Museveni, ubwo yarekurwaga, yavuze ko yakubiswe ndetse hakoreshejwe ipensi, bashaka kumunogora inzara z’intoki. Nabugere yavanwe iwabo mu modoka ifite pulake UBG 454G nk’uko mushiki we, Phoebe Rita Nabugere yabitangaje kuri Twitter […]

Nyamasheke: Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibogora buragaya ababikoragamo bijanditse muri Jenoside

abakozi_b_ibitaro_bya_kibogora_mu_rugendo_rwo_kwibuka_abatutsi_bazize_jenoside.jpg

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke buvuga ko bubabazwa cyane bukanagaya byimazeyo ababikoragamo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakayijandikamo, bakica bakanicisha bagenzi babo bakoranaga badasize abarwayi n’abarwaza babaganaga, bugasaba abakora muri serivisi z’ubuvuzi muri iki gihe kurangwa n’umutima w’impuhwe n’urukundo ku babagana n’abo bakorana bagaharanira ko ubugome nk’ubwo butazasubira ukundi. Mu kiganiro […]

Covid-19: Pasiteri yatangiye kubumba amatafari yo kugurisha, nyuma y’ifungwa ry’insengero

fb_img_16252096517297568.jpg

Nyuma y’aho Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni afatiye ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zirimo gunga insengero, Pasiteri witwa Tom Mpande yafashe icyemezo cyo gutangira akazi ko kubumba amatafari. Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko Pasiteri Mpande asanzwe ayobora itorero ryitiriwe Pasiteri Tom Mugerwa muri Uganda, akaba afite abana 13 yabyaye. Birumvikana ko […]

Bangui: U Burusiya bwohereje abandi barimu 600 bagiye gutoza abashinzwe umutekano

U Burusiya bwohereje abandi barimu ba gisirikare bagera kuri 600 baherutse gusesekara i Bangui bagiye gutoza Igisirikare cya Centrafrica biyongera ku bandi bari bahasanzwe bakaba babaye 1,135 nk’uko byemejwe kuri uyu wa Kane n’umudipolomate w’Umurusiya avugana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Mu gisubizo cyanditse, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya nayo yemeje aya makuru igira iti “ […]

Si impano, si ruswa_Perezida Tshisekedi kuri Jeep 500 zateje impaka

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Antoine Tshisekedi yavuze ko imodoka 500 z’ubwoko bwa Hyundai Jeep 4×4 zagenewe abadepite atari impano cyangwa ruswa nk’uko bamwe babigiyeho impaka. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiriye ku gitangazamakuru cy’igihugu, RTNC, cyabereye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021. Intandaro y’izi mpaka […]

Nyamasheke: Umugore ukekwaho kwica umugabo we afunganywe n’abakobwa be 3 bikekwa ko bafatanije kumwica

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke hafungiye umugore witwa Mukazayire Farida w’imyaka 58 y’amavuko n’abakobwa be 3 bakekwaho kwica Munyakarama Abdalah w’imyaka 59,akaba umugabo w’uyu Mukazayire na se w’aba bakobwa 3 bikekwa ko bamwiciye mu nzu nyuma y’amakimbirane y’igihe kirekire bari bafitanye. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kagarama […]

Abarwariye mu bitaro Covid-19 bikubye inshuro esheshatu, 10 yabahitanye- Minisante

Mu gushize kwa Gatandatu abarwaye Covid-19 barwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hagaragaye impinduka zikomeye z’ubwandu bwa COVID-19. Ibi kandi byatumye n’abakenera umwuka biyongera ku rwego rutari rwarigeze rubaho kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020. Minisiteri y’ubuzima mu isesengura ryayo ivuga ko ukwezi kwa Kamena […]

Ingabire M. ImmaculĂ©e ku bazwi nk’abashumba b’imitungo mu Rwanda

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’ u Rwanda, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie ImmaculĂ©e avuga ko bafite impungenge niba koko abamenyekanisha imitungo yabo baba bayerekana yose cyane ko mu Rwanda hazwi abitwa ”abashumba”. Avuga ko izi mpungenge zitavaho mu gihe hatari uburyo bw’igenzura rihamye, butuma n’ufite indi mitungo yanditse ku bandi igaragara. Yatangarije RBA […]

Perezida Kagame arifuza guhura na Ndayishimiye imbonankubone

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yamenyesheje mugenzi we w’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye ko yifuza ko bazahura imbonankubone mu rwego kwigira hamwe uko umubano w’ibihugu byombi warushaho gukomera. Bigaragara mu butumwa Umukuru w’Igihugu yandikiye Perezida Ndayishimiye tariki ya 28 Kamena 2021, ubwo yari amaze kumutumira ngo azitabire umuhango wo kwizihiza imyaka 59 u […]