Hari ibimenyetso simusiga ko Covid-19 mbi cyane iri mu Rwanda
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko Covid-19 yihinduranyije yahawe izina rya Delta yabonetse bwa mbere mu Buhinde, iri mu Rwanda. Minisitiri Ngamije yabitangarije kuri RBA kuri uyu wa 8 Nyakanga 2021, agira ati: “Uko bigaragara, ibipimo turi gufata biri kutwereka ibimenyetso simusiga ko Delta Variant ihari mu Rwanda, turabibona.” […]
Kigali: Umwarimu araregwa kwambura umunyeshuri umukufi wa 1,500,000 Frw
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuva tariki ya 1 Nyakanga 2021 ruri gukurikirana umwarimu wo mu mujyi wa Kigali uregwa kwaka umunyeshuri yigisha umukufi wa zahabu ufite agaciro ka 1,500,000 y’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko tubikomora kuri Kigali Today, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mwarimu utatangarijwe amazina n’ishuri yigishaho (riherereye […]
Abakekwaho gushaka kwica Gen Katumba bagejejwe mu rukiko baragizwe intere (Amafoto)

Abantu batanu bakekwaho kugerageza kwica Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen Katumba Edouard Wamala, bagaragarije urukiko ibisebe bavuga ko byaturutse ku iyicarubozo bakorewe na Polisi ya Uganda ubwo bari bafunzwe. Aba batanu ubwo bagezwaga imbere y’urukiko rwa Nakawa kuri uyu wa Kane, bose bagaragaye basuka amarira bavuga ko bakorewe iyicarubozo rikomeye. Beretse itangazamakuru imihirihiri y’inkoni […]
Guverineri Habitegeko yasabye ba Meya kuvugurura imikoranire n’itangazamakuru
Mu gihe bamwe mu banyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba bamaze iminsi binubira ko hari bamwe mu bayobozi b’uturere babafata nk’abanzi, uvuze ibitagenda mu Karere aka n’aka agasa n’urebana ay’ingwe na Meya ukayobora cyangwa undi muyobozi wavuzweho, hakaba na bamwe muri ba Meya kugira ngo azitabe umunyamakuru umuhamagaye biba ari nk’amahirwe, Guverineri w’iyi ntara Habitegeko François […]
Nyaruguru: Rwabuze gica hagati y’Akarere, ikigo cy’Abashinwa n’abaturage basaba ingurane

Abaturage bagize ingo zisaga 28 zituye mu nkengero z’uruganda rw’Abashinwa ruturitsa intambi rukanasya amabuye mu Mudugudu wa Ntanda, Akagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru bateye utwatsi imyanzuro bashyikirijwe n’Akarere na Sosiyete y’Abashinwa SINO-HYDRO yubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ku bijyanye n’ingurane bagomba guhabwa kubera imitungo yabo uruganda rwangiza: inzu zisenyuka, imyaka yangirika […]
Imwe muri koridoro za Down Town yafunzwe
Umujyi wa Kigali ku gicamunsi, wafunze koridoro (corridor) imwe y’ahazwi nka Downtown irimo imiryango 22 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Ni nyuma y’aho hagaragaraga ubucucike bukabije no kutubahiriza 50% isabwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus nk’uko RBA yabitangaje. Umujyi wa Kigali uvuga ko ubuyobozi bw’iyi nyubako y’ubucuruzi bukomeje kugaragaza […]
Abanyarwanda basaga 10 bajugunywe ku mupaka wa Kagitumba

Abanyarwanda 11 bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye muri Uganda, bajugunywe na Uganda ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Kane tariki 8 Nyakanga 2021. Muri aba harimo abagabo 10 n’umugore umwe, bakaba bagejejwe i Kagitumba saa saba z’amanywa. Aba Banyarwanda uko ari 11 baje bakurikira abandi 17 birukanwe n’igihugu […]
Mushi yishe nyina amunogoramo amaso
Meya wa Moshi, Said Mtanda, atangaza ko umukobwa wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye witwa Marietha Mushi utuye ahitwa Kibosho, mu karere ayoboye, yishe nyina nyuma akamukuramo amaso ku mpamvu bagiperereza. Mtanda avuga ko uyu mukobwa yabanje kuniga nyina akoresheje ishuka, nyuma akamukubita ikintu kiremereye mu mutwe, akamukuramo amaso. Mu kiganiro n’abanyamakuru Meya Mtanda […]
Ruhango: Urubyiruko ‘rujya mu Ijuru’ ntirwemera amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Mu Karere ka Ruhango hari abasore n’inkumi bataye imiryango yabo, bavuga ko bagana mu Ijuru, bakaba barateye umugongo gahunda zose za Leta zirimo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nko guhana intera no kwambara agapfukamunwa. Umunyamakuru wa RadioTV1 dukesha iyi nkuru ahagana saa moya z’umugoroba wo ku wa 6 Nyakanga 2021, yasanze itsinda ry’uru rubyiruko […]
Rurageretse hagati y’ababyeyi ba Vestine na Dorcas, na Irene Murindahabi
Umwuka ntabwo ari mwiza hagati y’ababyeyi ba Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, abakobwa b’abavandimwe bahanze indirimbo eshatu: Nahawe Ijambo, Papa na Adonai, hamwe na MIE (M. Irene Entertainment) iyobowe na Irene Murindahabi wakoranaga nabo. Iby’uyu mwuka umaze igihe ututumbye bigiye hanze nyuma y’aho Irene Murindahabi asohoye itangazo rivuga ko yahagaritse imikoranire n’aba bakobwa. Murindahabi muri […]
Sergio Ramos na we agiye kujya yamamaza u Rwanda
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ko yamaze gusinyisha umunya-Espagne Sergio Ramos wahoze ari Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid. Ramos winjiye muri iriya kipe y’i Paris ku buntu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko PSG yabyemeje ku mbuga nkoranyambaga zayo imuha ikaze. Iti: “Ikaze Sergio! PSG inejejwe no gutangaza ukuza kwa Sergio […]
Video: Umupolisi wo mu muhanda yakuwe telefoni ku gutwi n’abari kuri moto
Umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic police officer) mu Mujyi wa Nairobi, yapapuwe telefoni n’umwe mu bantu batatu bari batwaye moto, asigara amanjiriwe. Video iri ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umupolisi uri mu kazi ari kuvugira kuri telefoni ayishyize ku gutwi, abandi bantu batatu, bamunyuraho, bakayimutwara. Asigara yumiwe, ntacyo yakoze ngo bayimusubize kuko bari bamaze […]
Avuga ko yigeze gufungwa imyaka 8 azira kunga Perezida Kagame na Bizimungu
Umuturage wirwa Hakuzimana Abdul Rashid utuye mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge, avuga ko yigeze gufungwa imyaka 8 azira kunga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Pasteur Bizimungu yasimbuye ku butegetsi. Hakuzimana uvuga ko muri kamere ye arangwa no kwisanzura, yanditse iyi baruwa mu 2006 ubwo Bizimungu wari umaze […]
Gen Kambale Kabamba yatawe muri yombi na Polisi ya RDC
Polisi ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yataye muri yombi Gen Kambale Kabamba usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’inyeshyamba z’umutwe wa Maï-Maï urwanya ubutegetsi bwa RDC. Radio Okapi yatangaje ko Gen Kambale yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 7 Nyakanga, afatiwe muri Teritwari ya Beni ho mu […]
Huye: Abakobwa ‘basindishije’ umugabo bakamwiba amafaranga bafashwe
Abapolisi bakorera mu Murenge wa Huye w’Akarere ka Huye tariki ya 6 Nyakanga 2021 bataye muri yombi abakobwa babiri: Mutesi Grace w’imyaka 24 na Iradukunda Elyse w’imyaka 21 bakekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda 300,000 umugabo witwa Hategekimana Daniel w’imyaka 40 babanje kumusindisha. Amakuru ari ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda avuga ko aba bakobwa bakekwaho […]
Gen Muhoozi yavuze umutwe wari ushatse kwivugana Gen Katumba Wamala
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ibyihebe byo mu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ari byo byari bishatse kwivugana Gen Katumba Wamala. Gen Muhoozi yemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter ye. Ati: “Mu minsi ine ishize uwiyita Colonel Atochon, […]
Abakomando bane mu bishe Perezida wa Haïti barashwe, hafatwa bamwe
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Haïti, Leon Charles kuri uyu wa 7 Nyakanga 2021 yatangaje ko abakomando bane bari mu gatsiko kishe Umukuru w’Igihugu, Jovenel Moïse, nabo bishwe barashwe. Inkuru y’urupfu rwa Perezida Moïse yamenyekanye ku manywa y’ejo, ibiro bya Minisitiri w’Intebe bivuga ko yishwe n’agatsiko k’abagizi ba nabi bataramenyekana, barimo abavuga ururimi rwa Espagnol. […]
51% by’abagore bo mu Rwanda ntibashaka kongera kubyara-NISR
Ubushakashatsi bw’umwaka wa 2019 na 2020 bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bugaragaza ko 51% by’abagore batagishaka kongera kubyara bitewe n’uko ikiguzi cy’umwana kiri hejuru cyane. Abahanga mu birebana n’ubwiyongere bw’abantu n’iterambere ryabo, bemeza ko ibi biterwa n’izamuka ry’imyumvire igihugu gikeneye kubakiraho iterambere ry’abagituye, bitewe n’uko ubwiyongere bukabije bw’abaturage butakijyanye n’ubushobozi bw’igihugu. Impuguke mu birebana n’ubwiyongere bw’abaturage […]
Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo yijyanye kuri polisi ngo imufunge
Jacob Gedleyihlekisa Zuma wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo yishyikirije polisi ngo atangire igifungo yakatiwe kubera gusuzugura urukiko. Ku wa gatatu nijoro ni bwo yerekeje kuri gereza iri hafi y’urugo rwe mu ntara ya KwaZulu-Natal, nkuko ikigo yashinze cyabitangaje. Polisi yari yaburiye ko yiteguye guta muri yombi, Zuma, w’imyaka 79, mu gihe yari kuba atayishyikirije bitarenze […]