ITANGAZO RYIHUTIRWA RITURUTSE MURI MINISITERI Y’UBUZIMA

Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko guhera tariki ya 28 Ugushyingo abinjira mu Rwanda bazajya bajya mu kato k’amasaha 24 muri hoteli mu rwego rwo gukumira Covid-19 nshya yihindurije yabonetse muri Afurika y’Amajyepfo.
Sudani: Abdalla Hamdok yaba yariyemereye ko guverinoma ye ihirikwa n’abasirikare
General Mohamed Hamdan Dagalo, umwe mu basirikare bakuru ba Sudani wungirije ukuriye akanama kayoboye igihugu, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok yari azi ibijyanye no kwigarurira ubutegetsi kwa gisirikare mu kwezi gushize mbere y’uko kuba kandi ngo yari yabyemeye byuzuye. Hamdok yakuwe ku butegetsi n’igisirikare ku itariki ya 25 Ukwakira ariko yongeye gusubizwaho mu minsi […]
Byinshi ku hantu hitwa Gipfuna, gipfuna inka abahatuye bavuga ko ariho inka ziburukiye zikaza mu Rwanda
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kinkware, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bavuga ko bavutse basanga ahaturuka umugezi wa Gipfuna, bahita muri Gipfuna, gipfuna inka kuko ngo kera hiburutse inka nyinshi ariko abaturage barasakuza, zihita zisubira ikuzimu. BWIZA TV na BWIZA.COM byafashe urugendo bijya muri ako gace, ni […]
Kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo bifatwa nk’icyaha cya ruswa – Umuvunyi Mukuru
Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko icyaha cya ruswa mbere cyaragutse hajyamo gutanga indonke no kuyakira, kunyereza umutungo wa leta, kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo, gutanga ibya leta ku busa…, ibi bikaba byaratumye icyaha cya ruswa gishobora gukurikiranwa mu buryo bugari, aho ibyaha ubundi byafatwaga nk’ibyerekeranye na ruswa byabaye ibyaha bya ruswa. Umuvunyi Mukuru avuga ko ibyaha bya […]
Abiy Ahmed yashyize ahabona amashusho ye ayoboye urugamba

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yashyize hanze amashusho amugaragaza ayoboye ingabo za Leta ku rugamba zihanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro yihuje irimo TPLF uharanira ubwigenge bwa Tigray na OLA wa Oromo. Muri iyi videwo y’umunota 1 n’amasegonda 21 iri kuri Twitter ye, Minisitiri Abiy wavuye mu gisirikare afite ipeti rya Lieutenant Colonel agaragara amanuka imisozi, […]
Afurika y’Epfo irashinja u Bwongereza ubwihute mu kuyisubiza ku rutonde rutukura
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yashinze iy’u Bwongereza kwihutira kuyisubiza ku rutonde rutukura hamwe n’ibindi bihugu bitanu byo ku mugabane wa Afurika, bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gishya cyihinduranyije cyahawe izina rya B.1.1.529. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Afurika y’Epfo bishinzwe ububanyi n’amahanga, DIRCO, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021, rivuga ko iki gihugu cyubaha uburenganzira bw’ibindi bihugu […]
Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
Dr Richard Sezibera wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yiyunze n’abandi bamaze igihe banenga serivisi za MTN Rwandacell, by’umwihariko kuri interineti igenda gake cyangwa ntikore no mu guhamagarana. Bigaragarira mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021, aho yagize ati: “U Rwanda twifuza na MTN Rwanda ntaho bihuriye pe! Serivisi mbi […]
Museveni aracyanyobora nk’uko yabikoraga mu myaka 47 ishize_Gen Muhoozi Kainerugaba
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanyomoje amakuru avuga ko yaba atacyumvikana na se ashimangira ko akimuyoboye nk’uko byahoze mu myaka 47 ishize. Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Gen Muhoozi wari ukuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda se (SFC) akanaba umujyanama we wihariye, […]
Pasiteri mu Badivantisiti yabwiye abagabo ko umuntu mwiza wo gufata ku ngufu ari abagore babo
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira umukono ku busabe bw’uko pasiteri mu Badivantisiti b’umunsi wa karindwi, Burnett Robinson, yakwegura nyuma yo kubwira abagabo ko abantu beza bo gufata ku ngufu ari abagore babo. Pasiteri Burnett Robinson aya amagambo yari yayavugiye mu materaniro yo mu minsi ishize. Muri videwo y’umunota umwe w’amasegonda 21 iri ku […]
U Bufaransa bwanze kuganira n’u Bwongereza kubera ibaruwa ya Boris kuri Macron
Guverinoma y’u Bufaransa, GĂ©rald Darmanin yasubitse ikiganiro yari kugirana n’iy’u Bwongereza bitewe n’ibaruwa Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson yashyize ku karubanda. Iki kiganiro cyari kuba hagati ya Minisitiri w’umutekano w’imbere w’u Bufaransa n’umunyamabanga w’u Bwongereza, Priti Patel. Mbere y’uko iki kiganiro kiba, tariki ya 24 Ugushyingo 2021 hari abimukira baturutse mu Bufaransa, bambuka amazi magari bajya […]
Habonetse ubundi bwoko bwa Covid-19 muri Afurika y’Epfo burusha ubukana Delta
Abahanga mu bya Siyansi bo muri Afurika y’Epfo babonye indi virusi ya Covid-19 yihinduranyije bise B.1.1.529, bavuga ko burusha ubukana indi yihinduranyije ikitwa Delta, nayo yari ikaze mu buryo bwo gukwirakwira. Iyi virusi B.1.1.529 yabonywe na n’itsinda ry’abahanga bayobowe na Prof Tulio de Oliveira, wa laboratwari yo muri Afurika y’Epfo yitwa KRISP iri mu Ntara […]
Obama’s aunt passes on at 80
Mama Hawa Obama, the sister of late Barack Obama Snr (former US President Barack Obama’s father) has passed on. She died aged 80, her son Razick Amuna said while confirming her death. According to him, she died shortly before 1am Thursday. She was buried at her home in Kokal village, Oyugis, on Thursday afternoon in […]
Koffi Olomide mu gace kugarijwe n’umutekano muke
Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye mu muziki wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko arasura Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, imaze igihe kirekire yugarijwe n’umutekano muke. Uyu muhanzi wari wambaye imyambaro ijya gusa n’iy’igisirikare yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021, i Goma, nyuma yo kugirana ibindi […]
U Bwongereza bwasubije ibihugu bya Afurika 6 ku rutonde rutukura
Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturuka mu bihugu 6 byo ku mugabane wa Afurika, bitewe n’ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19 bwabonetse muri Afurika y’Epfo bivugwa ko bukwirakwira mu buryo bwihuse. Ibi bihugu ni Afurika y’Epfo, Botswana, Namibia, Lesotho, Eswatini na Zimbabwe; byose bihana imbibi. Iki cyemezo Guverinoma y’u Bwongereza yagifashe nyuma y’aho […]
Masoro: Uruganda rw’amarangi rwa Iyaga Plus rwafashwe n’inkongi y’umuriro
Uruganda rw’amarangi rukorera mu cyanya cy’inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo mu ijoro ryakeye rwafashwe n’inkongi y’umuriro ibintu bitari bicye birangirika. Ibi byabereye mu ruganda rukora amarangi y’ubwoko butandukanye ruzwi nka Iyaga Plus ahagana saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ugushyingo 2021. Umwe mu bakozi b’uru ruganda avugana na […]
Abakemanga amanota bahawe mu bizamini bya Leta bageze ku gihumbi

Kugeza ubu mu Rwanda abanyeshuri bagera ku 1,000 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye, banze amanota bahawe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA). Abo banyeshuri bavuga ko atari yo bagasaba kurenganurwa bakerekwa uburyo bakosowe. Umwe muri bo ati ” Twaje kurekarama nabonye amanota ntari nkwiriye, amasomo yose nabonye za S […]
RDF yungutse abasirikare bashya barwanira ku butaka bakabakaba 1,000 (Amafoto)

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya barwanira ku butaka bagera ku 1,000 barimo na ba Ofisiye bato, nyuma yo gusoza imyitozo ikaze bari bamazemo amezi atandatu. Ni imyitozo yaberaga mu Kigo cya Gisirikare kiri i Nasho mu Karere ka Kirehe. Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwatangaje ko aba basirikare basoje imyitozo mu bijyanye […]