Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo

Perezida Kagame yavuye mu modoka, ajya gusuhuza abari muri Nyabugogo

Perezida Paul Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge ku gicamunsi cy’uyu wa 28 Kanama 2022, ubwo yavaga mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba. Uru ruzinduko, Perezida Kagame yarusoreje ku ruganda rw’icyayi rwa Rugabano ruherereye mu karere ka Karongi, aho yagejeje ubutumwa ku bayobozi n’abakozi barwo, anakira ibibazo n’ibyifuzo. Umukuru […]

Qatar: Amb. Marara yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

qigd.jpg

Kuri iki Cyumweru, itariki 28 Kanama 2022, Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Qatar, Dr Ahmed bin Hassan Al Hammadi, nyuma y’igihe gito atangiye inshingano ze. Aba bombi nk’uko bigaragara kuri twitter ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar, mu biganiro bagiranye hongeye kurebwa ibijyanye n’imibanire […]

Sudani y’Epfo igiye kohereza abakomando 750 muri RDC

Leta ya Sudani y’Epfo yamaze gufata icyemezo cyo kohereza mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ingabo 750 zo mu mutwe w’abakomando muri gahunda y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Nk’uko Eye Radio yo muri Sudani y’Epfo ibivuga, byemejwe na Minisitiri w’itumanaho w’iki gihugu, Michael Makuei Lueth mu […]

Pakistan: Imvura ikabije imaze guhitana abantu basaga 1000

Guverinoma ya Pakistn iravuga ko abantu barenga miliyoni 33 bakozweho n’imvura ikabije bihe kandi amazu agera kuri miliyoni yasenyutse cyangwa yangiritse cyane, mu gihe abantu basaga 1000 bahasize ubuzima. Umwuzure watewe n’imvura nyinshi wahitanye abantu barenga 1.000 muri Pakistan kandi abantu ibihumbi basigaye badafite aho kuba. Abayobozi bategereje umwuzure mushya kuri iki Cyumweru uterwa no […]

Perezida Kagame yasabye ko abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano bahindurirwa imibereho

Uyu mudugudu wubakiwe abari batuye mu manegeka

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi guhindurira imibereho abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano uherereye mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi. Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 28 Kanama 2022 ubwo yari yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano, uruzinduko rwakurikiye urwo yagiriye mu karere ka Nyamasheke ejo hashize. Yagize ati: “Nabonye abantu bari muri uwo […]

Amasosiyete y’indege y’ibihugu bitatu muri EAC aravugwamo ibihombo

Amasosiyete atatu y’indege yo mu karere ka EAC, Kenya Airways, Uganda Airlines na Air Tanzania, arimo kugurukira gihombo kandi ashobora kuguma mu bibazo mu myaka iri imbere nk’uko byemezwa n’impuguke. Urugero, sosiyete ya Uganda Airlines, yagarutsweho mu makuru y’ibyumweru bibiri bishize kubera ko komite ishinzwe ubugenzuzi y’inteko ishinga amategeko yagenzuraga imikorere yayo, ishobora kuguma mu […]

RDC yagejeje ikibazo cyayo n’u Rwanda mu nama iri kubera muri Tunisia

Dr Uwera ni we uhagarariye u Rwanda muri iyi nama

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Sama Lukonde yagejeje ikibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku bitabiriya inama mpuzamahanga y’u Buyapani yita ku itarambere rya Afurika, TICAD8, iri kubera muri Tunisia guhera kuri uyu wa 28 Kanama 2022. Byemejwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, wagize ati: “Tunis, avuga ku mahoro […]

Perezida Kagame yasabye ko uwashaka guhungabanya igihugu cy’abaturanyi yimwa umwanya

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko abashaka guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye n’iki gihugu bakwimwa umwanya. Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yagiranye n’abavuga rikumvikana barenga 400 bo mu ntara y’Uburengerazuba, yabereye mu karere ka Rusizi tariki ya 26 Kanama 2022. Yagize ati: “Umutekano uhora ari ikibazo tugomba kwitaho kuko udahari nabwo nta kizakorwa. Umutekano muke […]

Inyandiko za leta z’ibanga zakuwe kwa Trump zasanzwe zivanze n’ibinyamakuru n’inyandiko ze bwite – FBI

Amasanduku cumi n’ane muri 15 aheruka gukurwa mu rugo rw’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, muri Florida, ngo yari arimo inyandiko ziganjemo iz’ibanga rikomeye (top secret) zivanze n’ibinyamakuru ndetse n’inyandiko bwite, nk’uko byemezwa na FBI. Bivugwa ko nta mwanya wihariye mu rugo rwa Donald Trump ruherereye Mar-a-Lago wari ugenewe izo […]

Centrafrica: Abagera kuri 300 bigaragambije bamagana Perezida Touadéra

Abaturage bo muri Repubulika ya Centrafrica bagera kuri 300 kuri uyu wa 27 Kanama 2022 bakoreye imyigaragambyo mu murwa mukuru, Bangui, bamagana umugambi wa Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wo guhinduza Itegekonshinga. Inkuru ya radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) igaragaza bamwe muri bigaragambya bari bafite ibyapa bigira biti: “Toudera, ntukore ku Itegekonshinga” na “Igitugu oya”. Iyi myigaragambyo yateguwe […]

U Buyapani bwiyemeje guha Afurika inkunga ya miliyari 30 z’Amadolari

fbmo83xxkaawfmj.jpg

U Buyapani bwiyemeje gutanga inkunga ingana na miliyari 30 z’amadolari, agenewe ibihugu bya Afurika. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 27 Kanama 2022, mu rwego rw’Inama Mpuzamahanga ya Tokyo ku Iterambere rya Afurika (TICAD), ibera muri Tunisia kugeza kuri iki Cyumweru. Iyi nama ya TICAD yari umwanya mwiza kuri Guverinoma y’u Buyapani kugira […]

Nyaruguru: Igishyitsi cy’inturusu cyishe umwana w’imyaka 12

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 witwa Narame Emeritha, wari utuye mu mudugudu wa Mashya, akagari ka Giheta, umurenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru, yahitanywe n’igishyitsi cy’inturusu cyamwikubise mu mutwe arapfa. Ibi byabaye kuwa 25 Kanama 2022 nk’uko Myasiro Anatole, umuturanyi wa Nyakwigendera abivuga. Uyu mwana ngo yari yagiye gutora inkwi mu ishyamba, barimbuyemo ibishyitsi ngo […]

Nyiramandwa wagabiwe na Perezida Kagame, na we yahaye abaturanyi aho gutura

Umukecuru w’imyaka 110 utuye mu karere ka Nyamagabe, Nyiramandwa Rachel avuga ko nyuma yo kugabirwa inka na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na we yahaye abaturanyi babiri ibibanza byo kubakamo inzu zo guturamo. Nyiramandwa wasuwe na Perezida Kagame mu rugo rwe ruherereye mu murenge wa Gasaka, tariki ya 26 Kanama ubwo yari mu […]

Abasirikare batatu b’Abaholandi barasiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

220827-hampton-inn-mjf-1452-f558e3.jpg

Abasirikare batatu b’Abaholandi barasiwe mu kurasa kwabereye hanze ya hotel bacumbitsemo yo mu Mujyi wa Indianapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Irasa ryabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu mu karere k’imyidagaduro ka Indianapolis. Polisi ya Indianapolis yavuze ko abapolisi basanze abagabo batatu bafite ibikomere by’amasasu bajyanwa mu bitaro by’akarere nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Gasabo: Nyir’imbwa yakomerekeje umukarani w’ibarura amaze iminsi afunzwe

Iyi mbwa ni yo yakomerekeje umukarani w'ibarura

Kanani Jean Robert, nyir’imbwa yakomerekeje umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, afungiwe kuri sitasiyo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Nduba mu karere ka Gasabo guhera tariki ya 23 Kanama 2022. Uwo munsi ni bwo ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru hasakaye amakuru avuga ko umukarani w’ibarura wari mu kazi, tariki ya 22 Kanama yarumiwe n’imbwa mu […]