Muhanga: Polisi yarashe mu cyico ‘uwayirwanyije’ nyuma yo kwica umugore we amukase ijosi

Inzego z’umutekano mu karere ka Muhanga zarashe mu cyico umugabo witwa Niyitamba Gilbert washinjwaga kwica umugore we amukase ijosi akamwica, nyuma yo kugerageza kuzirwanya yifashishije umupanga. Niyitamba Gilbert w’imyaka 34 y’amavuko yari atuye mu mu dugudu wa Kabuga, akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Kabacuzi. Yashinjwaga kuba ku wa 30 Nzeri yarishe umugore we Mukamwiza […]

Gor Mahia FC iravuga ko ntaho ihuriye na Freemason umuyobozi wayo abarizwamo

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Gor Mahia FC, Sam Ochola, yatangaje ko iyi kipe ntaho ihuriye n’umuryango utavugwaho rumwe wa Freemason, umuyobozi wayo, Ambrose Rachier, aherutse kwemera ko ari umunyamuryango wawo . Mu itangazo rye kuri uyu wa Mbere, Ochola yavuze ko Rachier ari mu rugendo rwe bwite rutarimo iyi kipe ndetse n’abanyamuryango bayo. Ochola ati: […]

Umusirikare wa FARDC yatwitswe n’abanyerondo ari muzima kugeza apfuye

Umusirikare wa FARDC yishwe n’abasore barara irondo mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, itariki ya 2 Ukwakira, ahagana saa tatu i Kamanyola, muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo . Amakuru aturuka muri sosiyete sivile yerekana ko ari umwe mu basirikare batatu ba FARDC, bafashwe nyuma y’igikorwa cy’ubujura cyakozwe n’abantu batazwi mu nzu iri mu […]

Centrafrique yiyamye Ambasaderi wa RDC uheruka kuvuga ibihuha ku ngabo za RDF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Centrafrique, Sylivie BaĂŻpo Temon, yakebuye Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Bangui nyuma y’ibihuha aheruka gutangaza ku ngabo z’u Rwanda. Mu kwezi gushize ni bwo Ambasaderi wa RDC muri Centrafrique, Esdras Kambale Bahekwa, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibice ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zikoreramo. Mu ibaruwa […]

Umuhungu wa Museveni yavuze ko yafata Nairobi mu gihe gito, anenga Uhuru wavuye ku butegetsi

Uyu musirikare abona Uhuru Kenyatta yaragombaga kuyobora Kenya manda eshatu

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda usanzwe ari n’Umuvugizi w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko yafata Nairobi mu gihe kitageze mu byumweru bibiri, anenga Uhuru Kenyatta kuba atariyamamarije manda ya gatatu ku butegetsi bwa Kenya. Lt Gen. Kainerugaba kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022 yashyize kuri Twitter amafoto […]

Umwe mu bashinze umutwe wa Al Shabab yiciwe mu gitero cy’indege

Abayobozi ba Somalia kuri uyu wa Mbere batangaje ko umwe mu bashinze umutwe wa Al Shabab yiciwe mu gitero cy’indege . Iki gitero cyahitanye Abdullahi Nadir cyagabwe ku itariki ya 1 Ukwakira n’Igisirikare cya Somalia ku bufatanye n’ingabo mpuzamahanga z’abafatanyabikorwa. Abdullhi Ndir, bakunze kwita Abdullahi Yare, yiciwe hafi y’Umujyi wa Haramka nk’uko byatangajwe na minisiteri […]

Lt. Col Damiba yahunze Burkina Faso nyuma yo gukorerwa Coup d’État

Lt. Col Paul-Henri Sandaogo Damiba wahoze ari Perezida wa Burkina Faso, yamaze kuva muri iki gihugu ahungira muri Togo nyuma yo guhirikwa ku butegetsi. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Lt Col Damiba yahiritswe ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare bayobowe na Capitaine Ibrahim TraorĂ© wahise afata ubutegetsi. Damiba yari Perezida wa Burkina Faso kuva muri […]

Inyeshyamba 7000 za ADF zimaze kwicwa kuva mu Kuboza 2021 – Lt. Gen. Muhoozi

Ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’Ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bizwi nka Operation Shujaa, ngo bimaze guhitana inyeshyamba 7000 za ADF mu burasirazuba bwa Congo kuva mu Kuboza 2021 . “Mu mezi 10 ashize, ingabo za UPDF na FARDC zivuganye abetarabwoba ba ADF batari munsi y’ibihumbi birindwi,” uyu ni umugaba […]

Rusizi: Impanuka ya Ambulance yahitanye 4 barimo abaganga

Abantu bane barimo abaganga batatu bapfiriye mu mpanuka y’imbangukiragutabara (Ambulance) yabereye mu murenge wa Nyakabuye w’akarere ka Rusizi. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Ukwakira, ubwo iriya mbangukiragutabara isanzwe ari iy’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yari ivuye ku bitaro bya Mibirizi aho yari yajyanye abarwayi. Imbangukiragutabara yakoreye impanuka mu […]

Hollande wayoboye u Bufaransa abona ingabo za EAC zikwiye kumara igihe gito muri RDC kandi zikagaba ibitero

François Hollande wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2012 kugeza mu 2017, abona ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) ziteganya gutangira ubutumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zikwiye kuhamara igihe gito kandi zikarasa ku mitwe yitwaje intwaro. Uyu munyapolitiki yabitangaje ubwo yagiriraga uruzinduko ku bitaro bya Dr […]

Louise Mushikiwabo yamaganye ihirika ry’ubutegetsi ryongeye kuba muri Burkina Faso

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yamaganye byimazeyo ifatwa ry’ubutegetsi ku ngufu muri Burkina Faso, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi rya kabiri mu mwaka umwe muri iki gihugu, nk’uko byatangajwe na AIP . Mushikiwabo yagize ati: “Ihirikwa ry’ubutegetsi risubirwamo, hitwajwe umutekano ndetse na demokarasi, ntirishobora kwemerwa. Ibi bihe bibangamira imbaraga zose zigamije iterambere n’imibereho myiza […]

Haravugwa ukurebana ay’ingwe hagati y’umutoza wa Kiyovu Sports na bamwe mu bakinnyi

Amakuru aturuka mu kipe ya Kiyovu Sports aravuga ko umwuka utifashe neza hagati y’Umubiligi Alain-AndrĂ© Landeut utoza iyi kipe na bamwe mu bakinnyi bayo. Iby’aya makuru byagiye hanze nyuma y’umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona iyi kipe yo ku Mumena iheruka gutsindirwamo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Sunrise ibitego 2-1. Ni umukino Kiyovu […]

Perezida Samia Suluhu yahinduye Minisitiri w’ingabo

Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahinduye Minisitiri w’ingabo, Dr Stergomena Lawrence Tax, amusimbuza Innocent Lugha Bashungwa. Tax yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’umuryago w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC), asimbura Liberata Mulamula wari usanzwe kuri uyu mwanya kuva muri Werurwe 2021. Uyu mugore yakoze imirimo itandukanye muri guverinoma ya Tanzania irimo kuba […]

U Bushinwa bwasabye M23 n’indi mitwe ikorera muri RDC kurambika intwaro

Intumwa ihoraho yungirije y’u Bushinwa mu Muryango w’Abibumbye (UN), DAI Bing, yasabye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko uwa M23, ko yazirambika byihuse. Ambasaderi DAI ubwo yagezaga ijambo imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano i New York, yasobanuye ko abantu benshi bazize ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, […]

Bugesera: Ikoranabuhanga rya GPS ryatumye moto yari yibwe iboneka byihuse

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Bugesera yafatiye moto yibwe yo mu bwoko bwa TVS RF 436 H mu rugo rw’uwitwa Frederick Rusanganwa ufite imyaka 38 y’amavuko, mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Kamabuye, mu Murenge wa Shyara . Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, […]

RDC: FARDC yabashije gusubiza inyuma Mai-Mai nyuma y’iminota 40 y’imirwano i Butembo

Abarwanyi ba Mai-Mai mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 2 Ukwakira 2022 bagabye igitero gishya ku birindiro by’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) biherereye mu majyaruguru y’umujyi w’ubucuruzi wa Butembo mu majyaruguru ya Kivu ariko zisubizwa inyuma . Aya makuru abanyamakuru bakesha umuyobozi w’umujyi wa Polisi y’igihugu (PNC) mu Mujyi wa […]

Kagame a rencontré le président de la Formule 1 Stefano Domenicali

feeutibxoamvuiv.jpg

Le prĂ©sident Kagame a rencontrĂ© Stefano Domenicali, PDG de Formula One Group sur Marina Bay Street Circuit, Ă  Singapour et a assistĂ© Ă  un dĂ®ner organisĂ© par le Premier ministre Lee Hsien Loong avant de regarder le Grand Prix de Singapour 2022 . Le prĂ©sident est en visite de 3 jours Ă  Singapour alors que […]

Rubavu: Umugore yakuyemo inda, afatirwa mu cyuho ajugunya umwana mu musarane

Umugore witwa Murerwa Diane, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho ajugunya mu bwiherero uruhinja; ubwo yari amaze gukuramo inda. Byabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari Bugoyi, Umudugudu wa Bugoyi. Byabaye ku Cyumweru tariki ya 02 Ukwakira ahagana saa cyenda z’amannywa. Murerwa w’imyaka 26 y’amavuko, asanzwe akomoka mu karere ka Nyabihu; […]

Ndimbati yarafunguwe, Bamporiki arakatirwa n’imipaka y’u Burundi n’u Rwanda irafungurwa: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 26 Nzeri 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku butabera, umutekano na politiki. Harimo ko: Ndimbati yagizwe umwere, ahita afungurwa Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 29 Nzeri rwagize umwere umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati washinjwaga icyaha cyo gusambanya umwana no kumuha ibisindisha. Ndimbati wari ufunzwe kuva tariki ya […]