Nyaruguru: Umukobwa utinjiza amafaranga agorwa no kubona umugabo

Imyumvire y’abakobwa n’abagore bo mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru yarahindutse. Ubu bakuye amaboko mu mifuka bashaka imirimo yinjiza amafaranga igateza imbere ingo zabo. Umukobwa waho udakora ubushabitsi bwinjiza amafaranga afatwa nk’uwasigaye inyuma bikamugora kubona umugabo. Ni ubuhamya bwatangiwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, wabereye mu murenge wa […]
Kigali: Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’uwaregaga KINA MUSIC na Nel Ngabo

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyabugeni Kwizera Elysee waregaga inzu y’umuziki ya KINA MUSIC Ltd iyoborwa na Ishimwe Clement n’umuhanzi ireberera inyungu, Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo. Ni umwanzuro wasomwe n’umucamanza mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi, Noheli Emmanuel tariki ya 23 Nzeri 2022 wari kumwe n’umwanditsi w’urukiko, Nyinawankusi Francine. Uru rukiko kandi rwategetse […]
Rwanda gained the first four medical specialists trained locally
Rwanda has four specialists in ophthalmology focusing on surgery, who are the first to receive training inside the country since their predecessors have been receiving the training abroad. The graduates Concluded their studies on October the 13th at RIIO (Rwanda International Institute of Ophthalmology) in a ceremony that coincided with the University’s ten years anniversary. […]
Mozambique: RDF yavumbuye intwaro nyinshi zari zarahishwe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zatahuye intwaro nyinshi n’amasasu byari byarahishwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba ukorerayo witwa Ansar Al sunna. Ibiro bya RDF byatangaje ko izi ntwaro zirenga 100 zirimo imbunda ntoya, amasasu mato na za roketi. Ngo bi byihebe byazihishe mu mwaka ushize ubwo byirukankanwaga mu […]
Kenya: Ruto yasobanuye impamvu yasenye ishami ryihariye rya polisi ashinja ubwicanyi
Perezida wa Kenya, William Ruto, yasobanuye impamvu yashenye ishami ryihariye ry’ubuyobozi bushinzwe ubugenzacyaha (DCI) muri polisi y’igihugu . Kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Ukwakira, Ruto yabivugiye mu birori byo gushimira Imana mu Ntara ya Kericho, aho yasobanuye ko uyu mutwe wahinduwe umutwe witwaje intwaro wakoreshwaga mu kwica Abanyakenya. Yavuze ko iri tsinda ryagize uruhare […]
Museveni yaciriye umuhungu we umurongo ntarengwa
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko yaciriye umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba umurongo ntarengwa ku ikoreshwa ry’urubuga rwa Twitter. Ni nyuma y’ubutumwa Kainerugaba wabaye Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka aherutse gutangariza kuri uru rubuga avuga ko we n’ingabo ze bafata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, muu gihe kitageze ku byumweru bibiri. Ubu butumwa […]
Ituri: Koloneli Kayumba na Mukalenga ba FARDC bakatiwe igihano cy’urupfu
Abakoloneli babiri mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo “FARDC”, ari bo; Mukalenga Shendeko na Kayumba Sumaili, bakatiwe igihano cy’urupfu hanyuma birukanwa mu gisirikare hamwe n’abandi basirikare 3, umwe muri bo akaba ari guhunga nyuma yokubahamya kugira uruhare mu iyicwa ry’Abashinwa babiri . Ku wa Gatanu, itariki ya 14 Ukwakira 2022, Urukiko rwa Gisirikare […]
Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
Dushimimana Jean Paul w’imyaka 34, wigishaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, wari ukurikiranyweho kurarana icyumweru cyose umunyeshuri we w’umukobwa w’imyaka 16, yagizwe umwere n’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe nyuma y’aho ibizamini bya muganga bigaragaje ko batigeze bakorana imibonano mpuzabitsina. Ku wa 11 Kanama 2022 ni bwo hasakaye inkuru […]
Abantu 11 barimo abasirikare 3 ba Burkina Faso biciwe mu gitero cy’inyeshyamba
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera ku Biro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) aravuga ko “ Ku wa Gatandatu, nibura abasirikare batatu n’abafasha b’ingabo b’abasivili umunani bishwe mu gitero cyagabwe n’abakekwaho kuba abajihadiste mu majyaruguru ya Burkina Faso nk’uko tubikesha VOAAfrique . “Igico cyakozwe na GAT (imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro) cyibasiye irondo rivanze ry’abasirikare n’abakorerabushake b’abasivili”, mu […]
Nyaruguru: Les enfants dépourvus du sens de la vue, motivés

Le handicap ne signifie pas l’incapacitĂ©. Les enfants aveugles ou malvoyants, s’ils sont suivis et bien Ă©duquĂ©s dès leur jeune âge, Ils deviennent compĂ©titifs sur le marchĂ© du travail et participent ainsi au dĂ©veloppement du pays en gĂ©nĂ©ral et de leurs familles respectives en particulier. C’est ce message motivant que l’ambassadeur de la RĂ©publique de […]
ACP Murangira wari uyoboye ibikorwa bya polisi muri UNMISS yasezeweho nyuma yo gusoza ubutumwa
Assistant Commissioner of Police (ACP) John Baptist Claude Murangira yasezeweho ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira, nyuma yo gusoza inshingano zo kuyobora ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’epfo (UNMISS) mu gihe cy’imyaka ibiri . Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS […]
Hagati y’u Burundi n’u Rwanda hasigaye ikibazo gito, na cyo tuzagikemura: Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko hagati y’igihugu cye n’u Rwanda hasigaye ikibazo gito kitarakemuka, kandi ko yizeye ko na cyo kizakemuka. Perezida Ndayishimiye yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa televiziyo NTV yo muri Uganda muri iki cyumweru ubwo yari mu ruzinduko muri iki gihugu. […]
Xi Jinping yatangaje kurushaho kubaka igisirikare cy’u Bushinwa mu gihe atumbereye manda ya gatatu
Ishyaka rya gikomunisiti ry’u Bushinwa ryatangije Kongere yaryo iba kabiri mu myaka icumi, aho Perezida Xi Jinping yasabye iterambere ryihuta mu gisirikare, arengera inzira ya “zero-COVID” ya Beijing, kandi yongera gushimangira gukoresha ingufu, ni biba ngombwa, mu kwisubiza Taiwan. Iyi nama izamara icyumweru, yatangiye kuri iki Cyumweru, itariki 16 Ukwakira 2022, nicyo gikorwa gikomeye cya […]
Bobi Wine aremeza ko Museveni ameze nka Putin

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, aremeza imitegekere ya Perezida Yoweri Museveni imeze nk’iya mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin. Ni ibyo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) cyari cyerekeye ahanini ku ruzinduko aherutse kugirira mu bice bitandukanye bya Ukraine byagabweho ibitero n’ingabo z’u Burusiya. […]
Umuyobozi wa Africa CDC yahuriye n’uruva gusenya ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt
Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara (CDC), Ahmed Ogwell Ouma, ku wa gatandatu, tariki ya 15 Ukwakira, yavuze ko byabaye ngombwa ko asubira iwabo nyuma yo gufatwa nabi n’abayobozi b’ikibuga cy’indege cy’i Frankfurt mu Budage . Umuyobozi wa Africa CDC yagombaga kwitabira inama ya World Health Summit iteganijwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 […]
M23 yerekanye ko Leta ya RDC yateye utwatsi ubusabe bw’amahanga
Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwateye utwatsi ubusabe bw’amahanga bwo kujya mu biganiro by’amahoro. Bigaragara mu itangazo ryo ku wa 14 Ukwakira 2022 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, rivuga ku magambo aherutse gutangazwa n’intumwa ya Perezida wa RDC, Prof. […]
Abantu bitwaje intwaro bishe abantu 11 biteguraga guhabwa imyitozo ya gisirikare mu Burusiya
Minisiteri y’ingabo yavuze ko abantu bitwaje imbunda barashe abantu 11 ku kibuga cy’imyitozo ya gisirikare cy’u Burusiya ku wa Gatandatu , mu gitero giheruka cyibasiye ingabo za Perezida Vladimir Putin kuva yatera Ukraine . Ibiro Ntaramakuru RIA byavuze ko minisiteri ivuga ko abandi bantu 15 bakomerekeye mu iraswa, mu karere k’u Burusiya gaherereye mu majyepfo […]
FARDC iravuga ko yishe inyeshyamba 4 z’umutwe mushya witwa “Chini ya Tuna”
Christophe Munyanderu, umuhuzabikorwa w’umuryango utegamiye kuri Leta uharanira kubahiriza uburenganzira bwa muntu (CRDH), avuga ko imirwano yahuje, kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 15 Ukwakira 2022, FARDC n’abantu bitwaje intwaro bagize umutwe mushya witwa “Chini ya Tuna” ahitwa Makayanga, hafi ya Komanda, Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri. Nk’uko iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu […]
Perezida Ndayishimiye yariye karungu ubwo yasuraga inyubako yatinze kuzura
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yarakaye cyane ubwo yasuraga ahari kubakwa icyumba cy’inama mpuzamahanga mu gace ka Rohero mu ntara ya Bujumbura, agasanga ibikorwa biri kugenda gake cyane. Uyu Mukuru w’Igihugu yasuye mu buryo butunguranye ibi bikorwa biri mu nshingano y’ikigo cy’ubwubatsi OBUHA, asanga bikiri hasi kandi byakabaye bigeze kure. Yahageze, aritegereza maze abaza umufundi […]
Gen Muhoozi yifatanyije na Perezida Kagame muri Car Free Day
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba n’umujyanama we mukuru ku bikorwa byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yifatanyije na Perezida Paul Kagame muri Siporo Rusange izwi nka Car Free Day. Gen Muhoozi ari i Kigali kuva ejo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022. Yaje aherekejwe n’abarimo umunyamakuru akanaba inshuti ye magara, Andrew […]
Gen Mubarakh Muganga yakuyeho urujijo ku ihagarikwa rya Adil na Djabel
Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko iyi kipe itigeze yirukana Mohammed Adil Erradi usanzwe ari umutoza wayo mukuru; ko ahubwo icyakozwe ari ukumuha umwanya wo kwitekerezaho mbere yo kugaruka mu kazi. Gen Mubarakh yabigarutseho mu nama yaraye ihuje abagize Komite nyobozi ya APR FC. Yagize ati: “Ndagira ngo nkureho […]
U Bwongereza bwasabye imbabazi umwimukira utwite bwari bwamenyesheje ko buzamwoherezwa mu Rwanda
Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe umutekano w’imbere (Home Office) byasabye imbabazi umwimukira w’imyaka 28 utwite inda yakomotse ku gusambanywa ku ngufu, nyuma yo kumumenyesha ko ari ku rutonde rw’abazoherezwa mu Rwanda. Tariki ya 13 Ukwakira 2022, ikinyamakuru The Guardian na ITV News byahishuye ko byabonye ibaruwa ibi biro byoherereje uyu mugore utwite inda y’ibyumweru 37, imumenyesha […]