Dr Habineza yabwiye ab’i Nyabihu na Rubavu ko azatumbagiza imishahara ya RDF na RNP
Umunsi wa 11 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Dr Frank Habineza yari mu turere twa Nyabihu na Rubavu mu ntara y’uburengerazuba, aho yatangiye isezerano rw’uko natorwa azatumbagiza imishahara y’abasirikare, abapolisi n’izindi nzego z’umutekano. Muri utu turere twombi, Habineza yishimiye uburyo yakiriwe, haba ku mbaga y’abaturage […]
Touadéra yitabaje u Rwanda ngo rumufashe kwigobotora Wagner
Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrique, yiyambaje abarimo Perezida Paul ngo bamufashe kwigobotora umutwe wa Wagner usa n’uwatangiye kumurusha imbaraga. Uyu mutwe w’abacanshuro b’Abarusiya umaze imyaka irenga itatu ufatanya n’Ingabo z’u Rwanda gucungira umutekano TouadĂ©ra, gusa uko bukeye n’uko bwije urasa n’ugenda umurusha imbaraga ndetse n’ububasha mu gihugu cye. Amakuru avuga ko Perezida wa […]
Haiti: Abana basaga ibihumbi 300 bahungishijwe amabandi- UNICEF
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNCEF rivuga ko agatsiko k’amabandi muri Hayiti katumye abana barenga 300.000 bahungishwa. Muri Gashyantare nyuma y’ibitero byinshi byibasiye ibikorwa remezo bya guverinoma, byateje akaduruvayo bituma benshi bakurwa mu byabo abandi baricwa. Ibi byaje gutuma kandi Minisitiri w’intebe Ariel Henry yegura muri Mata bitewe n’igitutu yashyizweho na n’aya mabandi. Mu […]
Iby’umutekano ibyo hafi 90% byararangiye biri iruhande – Kagame

« Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Nyakanga, yongeye gushimangira ko umutekano w’u Rwanda wizewe ndetse anakomoza ku bantu bakomeje kuvuga ko abaturage bajya mu bikorwa byo kwiyamamaza baba bajyanwe ku ngufu. Ubwo yafataga ijambo, umukuru w’igihugu akaba n’umukandida wa FPR yatangiye agaruka […]
Kagugu hiciwe undi muturage nyuma y’umukozi wa RIB
Mu Karere ka Gasabo,umurenge wa Kinyinya, akagari ka Kagugu ahazwi nko mu kinyamerika, haravugwa inkuru y’umurambo w’umusore witwa Umuhire Valantin uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko wahasanzwe bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi. Amakuru avuga ko ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024. Abaturage bo muri kano […]
RDC yiyambaje ikindi gihugu ngo kiyitize ingabo zo kuyifasha M23
Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yaba yitabaje Tchad ngo imuhe ingabo zo kumufasha guhangana n’umutwe wa M23, nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika abivuga. Amakuru avuga ko Tshisekedi yasabye Tchad kumuha ingabo, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi yagiriye i Ndjamena mu mpera z’ukwezi […]
Ibyago u Rwanda rwagize ni uko rwagize abayobozi b’abapumbafu- Kagame
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi, byakomereje mu Karere ka Kirehe, aho ibihumbi n’ibihumbi bahateraniye kuri uyu wa Kabiri taliki 2 Nyakanga 2024 mu gushyigikira Chairman w’uyu muryango Kagame Paul. Mu byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe na Musabwasoni Sandra, harimo ko mu myaka yashize , ubuyobozi bubi bwariho bwajya buheza abaturiye muri aka karere ka […]
Rayon Sports yasinyishije umuzamu w’umunyamahanga

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije umuzamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’Umurundi, Ndikuriyo Patient. Kuri uyu wa Kabiri taliki 2 Nyakanga 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Ndikuriyo Patient wari usanzwe ari umuzamu w’Ikipe y’Amagaju FC. Rayon Sports yasinyishije imyaka ibiri uyu muzamu nyuma yo kugura amasezerano y’umwaka umwe yari afite mu Amagaju FC. […]
Louise Mushikiwabo yambitswe umudari uruta iyindi muri Roumania

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, yahawe umudari wa Ordre de l’Étoile de Roumanie wo ku rwego rwa Grand-Croix, yagenewe na Perezida wa Roumania, Klaus Lohannis. Uyu mudari Umunyamabanga Mukuru wa OIF yawushyikirijwe na Mnisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Roumania, Luminita Odobescu. Ibi bigamije kugaragaza ubushake bwa Roumania […]
Umwaka utaha serivisi zo mu mavuriro zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga
Mu mwaka utaha wa 2025, serivisi z’ubuzima zizaba zitagitangwa mu buryo bw’impapuro ahubwo hazaba hakoreshwa ikoranabuhanga. Regis Rugemanshuro umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) agaragaza ko kugeza mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha byibuze muri serivise zitandukanye z’ubuvuzi hazaba hatagikoreshwa impapuro ahubwo byose ngo bikorerwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ati “turashaka gushyira mu ikoranabuhanga […]
Amamiliyoni yahawe u Rwanda muri gahunda y’abimukira ntazasubizwa nihagarikwa
Amafaranga arenga miliyoni 320 yakoreshejwe na guverinoma muri gahunda itavugwaho rumwe yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ngo birashoboka ko yatakara mu gihe ishyaka ry’Aba-conservateurs riri ku butegetsi ryaba ritsinzwe amatora rusange yo kuwa Kane . Amafaranga yakoreshejwe mu mafaranga y’iterambere ry’ubukungu mu Rwanda, hamwe n’amafaranga yashyizweho muri iyi gahunda, ntashobora gusubizwa mu gihe iyi […]
Kugira ubudahangarwa bishobora gukiza Trump umutwaro yari yikoreye
Nyuma gato Urukiko rw’Ikirenga rutanze icyemezo ku kirego cya Trump ashinjwamo ibyaha 34, rwasuzumye rusanga afite ubudahangarwa buhabwa umuntu wese wabaye perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, gusa iki cyemezo kikaba kireba ibifite aho byaba bihuriye n’inshingano. Donald Trump yifashishije imbuga nkoranyambaga yishimiye iki cyemezo agaragaza ko ari intsinzi agira ati: “Intsinzi nini ku […]
Uganda: Abarimu bazindukiye mu myigaragambyo basaba guhembwa
Mu gihugu cya Uganda hari bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza aherereye mu karere ka Soroti, mu ntangiriro z’icyumweru bazindukiye ku biro by’akarere barigaragambya basaba ko bishyurwa imishahara yabo, cyangwa se ubuyobozi bugafunga ibiro. Aba barimu bavugaga ko bitumvikana uburyo bakora amezi menshi badahembwa, bityo bagasaba guhabwa igisubizo cya vuba kuko bitabaye ibyo badashobora […]
FARDC Vs M23: Ndayishimiye yikomanze ku gatuza
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga, yikomanze ku gatuza avuga ko ingabo z’u Burundi zakubise ahababaza ‘umwanzi wa Congo’; ku buryo asigaye akubita agatoki ku kandi ahigira kuzihorera ku Burundi. Ndayishimiye yabitangaje ku wa Mbere ubwo yari mu birori byo kwizihiza imyaka 62 ishize u Burundi buhawe ubwigenge n’abakoloni […]
Kinshasa: Umwe mu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi yavuze impamvu bateye Kamerhe
Urubanza mu mizi rwerekeye ” gushaka guhirika ubutegetsi ” ku wa 19 Gicurasi i Kinshasa rwatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga imbere y’urukiko rwa gisirikare muri Gereza ya Ndolo, Komini ya Barumbu, i Kinshasa. Mu bantu 51 baregwa, Yusufu Ezangi ukurikiranweho kugira uruhare muri iki gikorwa, ni we wa mbere watanze ubuhamya bwe […]
Gianni Infantino wa FIFA yashimiye Perezida Kagame
Gianni Infantino usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yashimiye Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, kubera sitade y’icyitegererezo yahaye abanyarwanda. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Gianni yageneye ubutumwa Perezida Paul Kagame nyuma yo gutaha sitade Amahoro nshya ivuguruye. Gianni infantino yagize ati: ”Ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame kubera iyi […]
Inyubako ndende ku isi ya Burj Khalifa y’i Dubai yacanwe mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda

Inyubako ndende ku isi ya Burj Khalifa iherereye i Dubai yacanwe mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’ubwigenge. Buri tariki ya 1 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi rwibohoye ingoyi ya gikorono yari yarabaye akarande ku bihugu bya Afurika. Tariki 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge nyuma y’imyaka […]
Ubuhamya butangaje bw’Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi waterwaga ipfunwe n’uwe wari muri FDLR

Ubuhamya butangaje bwa Nyirateganeza Yosepha, Umugore wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe akagari ka Kinyanzovu akaba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi waterwaga ipfunwe no kuba umugabo we yarahoze muri FDLR yavuze imyato imiyorere myiza ya Paul Kagame, uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda akaba umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi. Ubu buhamya yabugarutseho kuri iki cyumweru, […]
Ubusuwisi: Imvura yatumye benshi baburirwa irengero
Abantu benshi baburiwe irengero mu Busuwisi muri kanton ya Ticino, nyuma y’imvura idasanzwe yibasiye igice kinini cy’igihugu cya Alpine kuva ku wa gatandatu. Polisi ya kanton mu itangazo rigenewe abanyamakuru, yanditse ko inkubi y’umuyaga ikomeye “yateje inkangu mu karere ka Fontana (mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa kanton) kandi abantu benshi baburiwe irengero.” Ikomeza ivuga ko ibikorwa […]
Perezida wa CAF ahamya ko Stade Amahoro iri mu nziza muri Afurika no ku Isi
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe Motsepe yatangajwe n’ubwiza bwa sitade Amahoro ivuguruwe aho yavuze ko Stade Amahoro iri muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Dr Patrice Motsepe ari mu Rwanda aho yaje mu birori byo gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro nshya ivuguruye. Ibirori byo kuyitaha byabaye ku wa […]
Ibisasu by’abiyahuzi byahitanye abantu 18 muri Nijeriya
Ku wa gatandatu, abantu 18 barapfuye abandi 19 barakomereka bikabije mu bitero byagabwe n’abiyahuzi byibasiye abantu bari batashye ubukwe.Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’igihugu ya Nijeriya, ivuga ko kimwe mu bisasu bitatu byaturikiye mu mujyi wa Gwoza,ikomeza ivuga ko umugore wari ufite umwana mu mugongo yiturikirijeho igisasu hagati mu birori by’ubukwe. Nk’uko Umuvugizi wa polisi […]
Mu Rwanda hagiye gutangira kwigishwa ibya AI na Robotics mu byiciro byose
Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB) bwatangaje ko bitarenze muri Nzeri uyu mwaka, hazaba hashyizwe amasomo y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhimbano (AI) na robotics mu nteganyanyigisho y’uburezi mu byiciro byose. Abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Kayonza Modern bakaba kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, bageze i Kigali, nyuma yo kwegukana umwanya wa 2 mu marushanwa mpuzamahanga […]
Umukinnyi uheruka guhesha Rayon Sports Igikombe cy’Amahoro aravugwa muri Muhazi United F.C
Umukinnyi Ngendahimana Eric , warangiye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, amakuru Bwiza.com ikesha inshuti ze avuga ko ashobora kwerekeza muri Muhazi United f.c ibarizwa mu karere ka Rwamagana mu gihe bigaragara ko ikipe ya Rayon sports nta gahunda yo kumwongerera amasezerano ifite. Amakuru yizewe avuga Muhazi united, yifuza guha amasezerano uwo mugabo wigeze gukinira […]
Amerika yasabye umukuru wa Hamas guhagarika intambara
Antony Blinken , Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yasabye umukuru wa Hamas guhagarika intambara. Yanavuze ko kandi bari gukora gukora ibishoboka byose ngo hatazavuka intambara yeruye hagati ya Isirayeli n’abarwanyi ba Hezbollah bafite ibirindiro mu majyepfo ya Libani. Mu mboni za Blinken asanga hari ibimenyetso byeruye, bigaragaza ko intambara ishoboka, ariko nanone […]