Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa Siporo yahawe imirimo mishya

Aurore Mimosa Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa Siporo, yahawe imirimo mishya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Luxembourg. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yamuhaye iyo mirimo. Munyangaju yabaye Minisitiri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019, kugeza muri Kanama uyu mwaka ubwo yasimburwaga kuri uwo mwanya […]

U Rwanda ntirwigeze rwemerera i Luanda ‘gucyura ingabo 4,000 zarwo ziri muri Congo’: Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gutangaza ko u Rwanda rwemereye i Luanda gucyura ingabo zarwo zirenga 4,000 ivuga ko ziri ku butaka bwayo; avuga ko iyo ngingo itigeze inaganirwaho. Nduhungirehe yasubizaga ku byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa. Uyu mukuru wa Guverinoma ya […]

Israel yamaganye Umuyobozi wa Loni wanze kuvuga ku rupfu rw’umukuru wa Hamas

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Israel Katz, yamaganye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, AntĂłnio Guterres, kubera ko atanditse ku rupfu rwa Yahya Sinwar, wari Umuyobozi wa Hamas . Katz yashinje Guterres “kuyobora gahunda ikabije yo kurwanya Israel no kurwanya Abayahudi” abihuza na Guterres avuga n’ikibigaragaza yanze gutangaza ko Hamas ari umutwe w’iterabwoba nyuma y’ibitero yagabye muri […]

Kenya: Urukiko rwahagaritse ishyirwaho rya Visi Perezida mushya

Urukiko Rukuru muri Kenya rwahagaritse ishyirwaho rya Visi Perezida mushya nyuma y’amasaha make Rigathi Gachagua yirukanywe na Sena. Umucamanza Chacha Mwita yavuze ko nta muntu uzashyirwaho wo gusimbura Gachagua kugeza ku itariki ya 24 Ukwakira. Yemeje ko icyifuzo cyatanzwe n’umwunganira, Paul Muite, cyihutirwa kandi dosiye ihita yohererezwa Umucamanza Mukuru Martha Koome.

Icyo Loni ivuga ku birego bishinja RDF gufata ku ngufu abagore muri Centrafrique

Umuryango w’Abibumbye biciye mu butumwa bwawo bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), wahakanye ibirego bishinja ingabo z’u Rwanda gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bo muri kiriya gihugu, ushimangira ko uduce byavuzwe ko bakoreyemo biriya byaha zitadukoreramo. Ku wa 16 Ukwakira ni bwo umunyamakurukazi Barbara Debout yanditse inkuru ikubiyemo ibirego bishinja ingabo z’u Rwanda […]

Kicukiro:Akekwaho kwica umwana we amuziza inyama

Mu Karere ka Kicukiro,Umurenge wa Kigarama,Akagari ka Bwerankori mu mudugudu wa Nyenyeri haravugwa inkuru y’umugabo bikekwa ko yishe umwana yibyariye w’imyaka 8 y’amavuko,amuziza inyama. Ibi bikaba byarabaye ku mugoroba wo ku wa Kane,tariki ya 17 Ukwakira 2024. Bamwe mu baturage biganjemo abaturanyi ba Bariyanga Jean Pierre ukekwaho kwica umwana we witwa Gisubizo Patrick, batangaje ko […]

U Buholandi buri gutekereza kohereza abimukira mu gihugu gituranye n’u Rwanda

Leta y’u Buholandi iri gutekereza uko yakohereza muri Uganda abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro, nk’uko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yabitangaje ku wa Kane. Minisitiri w’Intebe Dick School mu kiganiro yahereye abanyamakuru i Bruxelles mu Bubiligi, yavuze ko ari gahunda ikomeye cyane, ati: “Ariko hari byinshi bikwiye gukorwa”. Igitekerezo cyo kohereza muri Uganda abimukira n’abasaba ubuhungiro bo […]

Nyagatare: Umucamanza, umushinjacyaha n’abagenzacyaha mu bakurikiranweho ruswa

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwatangiye kuburanisha urubanza rurengwamo abakozi 5 bakora mu nzego z’ubutabera bakurikiranyweho icyaha cya Ruswa. Muri aba bakozi harimo Umushinjacyaha umwe, Abagenzacyaha babiri, Umucamanza umwe n’ Umuhesha w’Inkiko umwe. Harimo kandi n’abaturage batandukanye bakurikiranywe nk’abafatanyacyaha. Abaregwa bakurikiranyweho kuba mu bihe binyuranye baragiye baka ruswa […]

Ruhango:Oda Gasinzigwa yabasabye kuba intangarugero mu rugamba rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda

gaflyjzxqaemcxt.jpg

Mu karere ka Ruhango ku wa 17 Ukwakira 2024, abagize ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere baganiriye ku ngingo zigamije gukomeza kubaka no gushaka umuti w’ibibazo bitandukanye ku nsanganyamatsiko: Indangagaciro na Kirazira: Isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Abatuye mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Ruhango, bagaragaza ko aho batuye babanye neza, ndetse hakaba nta bikorwa by’ivangura biharangwa. Gushyira […]

RDC: Minisitiri Wagner yemeje ko ibiganiro bya Luanda bizatwara igihe

gahztdkxsaajjr5.jpg

Mu gihe impaka zikomeje kwiyongera ku byerekeye amasezerano hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo yijeje ko nta kibazo kirimo asaba abantu kwihangana kuko ari inzira izatwara igihe. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Rose Kayikwamba yashakaga gusobanura uko byifashe, nyuma yo kubonana n’Umukuru w’Igihugu, […]

Rulindo: Diregiteri uvuga ko akomeye muri FPR,ahanganye n’umwungirije

Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Shyorongi akagari ka Kijabagwe, ku ishuri rya GS Musenyi umuyobozi w’Ishuri wungirije ushinzwe amasomo ari mu mazi abira nyuma yo gutanga amakuru y’ubujura bukorerwa mu kigo n’amanyanga yabaye mu masoko,none uyu munsi akaba abizira. Ni ibibazo byagaragajwe mu bihe bitandukanye n’uwitwa Nkurunziza Patrick,akaba ari n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iri […]

Kenya: Kithure Kindiki wagizwe Visi Perezida mushya ni muntu ki?

Kithure Kindiki wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, yemeje kuwa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, ko agomba kwegura. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Moses Wetang’ula, yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Ukwakira 2024. Yagize ati: “Nakiriye ubutumwa bwa perezida […]

Tchad: Perezida yacishije umweyo mu buyobozi bw’ingabo mu buryo budasanzwe

Mahamat Idriss Deby yacishije umweyo mu buyobozi bukuru bw’ingabo n’abashinzwe n’umutekano, aho ku mugoroba wo ku wa Gatatu, itariki ya 16 Ukwakira, Guverinoma ya Tchad yavuguruye ubuyobozi bukuru bw’ingabo, abapolisi ndetse n’abajandarume nta bisobanuro. Izi mpinduka ngo zo ku rwego rutigeze rubaho kugeza ubu mu buyobozi bwo hejuru bw’ingabo n’abashinzwe umutekano zije mu gihe igihugu […]

Ethiopia: Amakimbirane hagati y’ingabo za leta na Fano ashobora kuvamo indi ntambara yagutse

Imirwano ikaze mu karere ka Amhara muri Ethiopia hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’inyeshyamba zo muri Amhara iratera impungenge ko ishobora kuvamo intambara yagutse. Muri Nzeri, imirwano yabereye mu mijyi ya Debark na Dabat mu majyaruguru ya Gondar byahitanye nibura abantu icyenda abandi 30 barakomereka. Muri uko kwezi, umutwe w’ingabo zo mu bwoko bw’Abanya-Amhara uzwi […]

RD Congo: Ingabo za FARDC na UPDF bishe abayobozi babiri ba ADF

Igisirikare cya RDC (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) batangaje ko ku wa Kane, tariki 17 Ukwakira 2024, ko bishe abayobozi babiri b’umutwe w’inyeshyamba za ADF mu bikorwa byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize bikabera mu gace ka Bapere, akarere ka Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya gisirikare mu karere ka Sokola 1 […]

Gicumbi: Dosiye y’abagabo bane bakekwaho kwica umukobwa yageze mu Rukiko

Ku wa 15 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Byumba ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, dosiye y’abagabo bane bakurikiranyweho kwica umukobwa bakamujugunya mu murima. Icyaha bakurikiranyweho bagikoreye mu Mudugudu wa Kababito, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Giti, ku itariki ya 20 Nzeri 2024. Uwo munsi, abo basore basabye nyakwigendera ko […]

Messi yahawe igihembo cy’umukinnyi wa ruhago w’ibihe byose

Umunya-Argentine Lionel Messi, yahawe igihembo cy’uko ari we mukinnyi w’ibihe byose (GOAT) umupira w’amaguru wagize kuva wabaho. Ni igihembo Messi wahoze akinira amakipe ya FC Barcelona na Paris Saint-Germain mbere yo kwerekeza muri Inter Miami yahawe n’ikinyamakuru Marca. Marca ni ikinyamakuru cyo muri Espagne cyandika inkuru z’imikino akenshi ziba zibogamiye kuri Real Madrid yanyuzemo abandi […]

Polisi yafashe batatu bacyekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga byafatiwe mu iduka

1_22_1.jpg

Polisi y’u Rwanda yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye byari byibwe mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali, hafatwa abantu batatu barimo n’umucuruzi bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura. Ibyafashwe birimo ibyari byibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira, mu nzu y’uwitwa Mio Yamada, ufite ubwenegihugu bw’u Buyapani, akaba atuye mu mudugudu wa Mutara, […]

Sinwar yari afite mu biganza bye amaraso y’abantu ibihumbi – Biden

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishimiye urupfu rwa Yahya Sinwar nyuma yo kumenya iby’urupfu rwa Yahya Sinwar ari mu ndege yerekeza mu Budage . Mu itangazo yahise asohora yagize ati: “Uyu ni umunsi utagira uko usa kuri Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’Isi yose.” “Nk’umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Hamas, Sinwar […]

Kenya: Abasenateri nabo batoye ko Visi Perezida Gachagua yeguzwa

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, Sena ya Kenya yatoye kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua ku mirimo ye kubera ibirego bitanu kuri 11 bamushinjaga, mu ntambwe itarigeze ibaho ishobora gusunikira n’ubundi igihugu mu bibazo bya politiki. Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite yari yatoye mu cyumweru gishize kwirukana Gachagua, wafashije Perezida William Ruto gutsinda […]