Blinken yatangaje ibiganiro bya nyuma ku guhagarika Intambara ya Israel na Hamas

Ku wa mbere, umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken, yabonanye na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu na Perezida Isaac Herzog i Yeruzalemu. Ni ubutumwa bwe bwa cyenda muri kariya karere kuva amakimbirane hagati ya Isiraheli n’umutwe w’abarwanyi ba Palesitine, Hamas, watangira mu Kwakira ku mwaka ushize. Blinken yasobanuye ko hari ibiganiro bigomba kubera i Cairo […]

Bujumbura yugarijwe bikomeye n’ubushita bw’inkende

Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi, ivuga ko umujyi wa Bujumbura wugarijwe bikomeye n’ubushita bukomoka ku nkende buzwi nka Mpox bumaze kwibasira umubare munini. Iyi Minisiteri, ivuga ko kugeza taliki 18 Kanama 2024, nibura abagera ku 153 bamaze kwandura icyo cyorezo.Ni mu gihe muri bo, 26 bari baravuwe barakira ariko harimwo 11 bashya. Minisitiri w’Ubuzima Lydwine Baradahana, […]

Kenya: Guverinoma iri gutekereza uko yashyiraho undi mushinga w’itegeko w’imisoro

Mu gihe hatarashira iminsi urubyiruko muri Kenya rwigaragambije rwamagana umushinga w’itegeko w’imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe ariko Guverinoma ikaza kuwuhagarika, kuri ubu ngo iri guteganya kugarura uyu mushinga. John Mbadi, minisitiri w’imali mushya, yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yahaye televiziyo yigenga, Citizen TV ikorera muri icyo gihugu. Uyu mushinga ngo urateganya gukusanya byibura amashilingi […]

Klay Thompson yavuze imyato Murekatete wafashije u Rwanda gutsinda Lebanon

Rurangiranwa Klay Thompson wahoze akinira ikipe ya Golden State Warriors mbere yo kwerekeza muri Dallas Mavericks zombi zikina muri NBA, yavuze imyato Umunyarwandakazi Bella Murekatete nyuma yo gufasha ikipe y’Igihugu gutsinda iya Lebanon. Mu ijoro ryacyeye ni bwo ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori yatsinze iya Lebanon amanota 80-62, mu mukino wayo wa mbere mu y’ijonjora […]

Libya: Umuyobozi w’ikoranabuhanga muri Banki Nkuru yashimuswe serivisi zose zirahagarikwa kugeza abonetse

Banki nkuru ya Libiya yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byayo byose nyuma yo gushimuta umwe mu bayobozi bayo mu murwa mukuru Tripoli.Ku cyumweru, banki yamaganye ishimutwa ry’umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga ‘IT’, Musab Msallem. Yavuze ko Bwana Msallem yashimuswe mu rugo rwe n’umuntu utaramenyekana mu gitondo cyo ku cyumweru. Banki nkuru yavuze ko ibikorwa byayo bitazakomeza kugeza igihe […]

Inama za Perezida Kagame ku barahiriye kwinjira muri Guverinoma

Perezida Kagame yagiriye inama abinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda bashya ko bakwiye kujya bisuzuma kugirango barusheho kunoza inshingano zabokwisuzuma. Yasabye buri umwe kujya afata umwanya ari wenyine akareba ibitagenda neza. Yabasabye kujya baha umwanya ibibavugwaho byaba ibyo ku mbuga nkoranyambaga bakabiha umwanya ariko ntibibateshe umwanya. Ati: “ Icyo bakuvugaho kitaricyo niba bakubeshyera gishyire iruhande ukomeze […]

Rubavu: Abahinzi b’ibitunguru bavuga ko byatangiye kubaborana

Abahinzi b’ibitunguru bo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ibitunguru bahinze byatangiye kuborera mu mirima nyuma y’uko babuze isoko ryabyo. Abavuga ibi bamwe, ni abo mu mirenge ya Mudende n’indi byegeranye, aho batabaza ubuyobozi ko bwabafasha kubabonera isoko kuko bimwe byatangiye kuborera mu mirima. Hari uwagize ati :”Dufite igihombo kirekire kuko aha […]

Ba Minisitiri batagarutse muri Guverinoma si uko birukanwe: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama yakiriye indahiro y’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta baheruka kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’iy’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB). Abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta icyenda ni bo barahiye, muri bo hakaba harimo batatu bashya bonyine. Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba hatari abagarutse muri […]

Ubuhinde: Imyigaragambyo y’abamagana ihohoterwa ry’umugangakazi wishwe abanje gusambaywa yakaze

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024 , abaganga babarirwa mu bihumbi b’Abahinde banze guhagarika imyigaragambyo bamagana ifatwa ku ngufu n’iyicwa ry’umuganga mugenzi wabo. Serivisi zose z’ibitaro zahagaze nyuma y’icyumweru kimwe batangiye kwigaragambya basaba ko ko hakorwa iperereza ryihuse ku rupfu rw’uyu mugenzi wabo kandi bakanasaba kurindirwa umutekano.Uyu muganga wishwe, yafashwe ku ngufu […]

Zimbabwe yaba yaburijemo umugambi wa Tshisekedi wo kwivugana Kabila

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Zimbabwe yaba iherutse kuburizamo umugambi w’ubutegetsi bwa RDC wo kwivugana Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe habereye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC). Perezida Tshisekedi ari mu […]

Haravugwa ubwiyongere bw’abashaka guhungabanya amatora y’Amerika

Ubushakashatsi bugaragaza uko Amerika isatira igihe cy’Amatora, ari nako abashaka guhungabanya amatora biyongera. Uku guhungabanya amatora kukaba gushingiye ku mpamvu nyinshi zirimo no gukwirakwiza ibihuha. Ni nyuma y’uko hasohotse raporo muri iki cyumweru zitanga impuruza ku bwiyongere bw’ibikorwa byo kugerageza guhungabanya amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni raporo ziravuga ko ikwirakwizwa ry’amakuru […]

Hamas yakuriye inzira ku murima abizeye agahenge

Nyuma y’uko Perezida w’Amerika Joe Biden avuze ko yumva afite icyizere cy’agahenge mu ntambara yo muri Gaza, Hamas yo ivuga ko igikomeje ibikorwa byo guhangana na Israel. Biden yavuze ko ngo agahenge karigusatirwa nyuma y’iminsi ibiri y’ibiganiro biyobowe n’Amerika byabereye muri Qatar, ku wa gatanu. Perezida Biden yagize ati: “Turi hafi cyane [y’agahenge] kurusha ikindi […]

Muri Sudan icyorezo cya Kolera kiravuza ubuhuha

Mu mpera z’icyumweru gishize ‘ku wa gatandatu’, Minisitiri w’ubuzima muri Sudani, Haitham Mohamed Ibrahim, yatangaje ku mugaragaro ko icyorezo cya kolera cyugarije iki gihugu. Yavuze ko byamenyekanye hakozwe isuzuma mu byuma bya gihanga. Ati: “Ikizamini cya laboratoire cyakozwe kigaragaza ko impiswi yugarije abenegihugu ari ikimenyetso cya kolera”. Ibi byatangajwe nyuma y’uko umuryango w’abibumbye wita ku […]

Uganda yashyikirije RDC abapolisi bayo bari barayihungiyemo

Abapolisi 97 bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Conogo baherutse gushya ubwoba bagahungira muri Uganda kubera amasasu ya M23, bashyikirijwe igihugu cyabo. Aba bapolisi bahungiye muri Uganda ku wa 4 Kanama, ubwo M23 yigaruriraga Umujyi muto wa Ishasha uherereye ku mupaka wa Congo na Uganda. Ubwo bahungaga bari bari kumwe n’abaturage 42. Ingabo za Uganda […]

Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yihanganishije abakunzi ba APR FC yahoze abereye Chairman nyuma yo gutsindwa na Azam FC. APR FC yatsinzwe n’iyi kipe yo muri Tanzania igitego 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League wabaye mu ijoro ryacyeye. Ni igitego cya Jhonier Blanco cyo ku munota wa […]

Imfungwa 11 zishwe zirashwe nyuma yo gutoroka gereza

Ejo hashize ku wa gatanu, nibwo abafungwa 11 bo muri gereza yo mu mujyi wa Saint-Marc uri ku nkombe za Haiti rwagati bishwe barashwe nyuma y’uko batorotse gereza. Mu kiganiro n’abanyamakuru i Port-au-Prince, umuvugizi wa polisi y’igihugu cya Haiti, Michel Ange Louis Jeune, yavuze ko abantu 11 bishwe na Polisi yo muri iki gihugu ubwo […]

Gen Muhoozi yasabye Amerika kwishyura bwangu Uganda $ miliyari 100

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yamenyesheje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko zigomba kwishyura igihugu cye $ miliyari 100 nk’indishyi y’ibyo kimaze gutakariza muri Somalia aho cyohereje Ingabo zo guhashya Al Shabaab. Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “$ miliyari 100 ni yo mafaranga make nsaba […]

Goma: Urusaku rw’amasasu rwatatanyije abari baje kwitabira igitaramo cya Fally Ipupa

Igitaramo cy’umuhanzi Fally Ipupa, cyari giteganijwe kuri uyu wa gatanu, tariki ya 16 Kanama mu mujyi wa Goma mu gace ka Ihusi (Amajyaruguru ya Kivu), nticyabaye nyuma y’uko aho cyari kubera humvikanye urufaya rw’amasasu. Abashyirwa mu majwi kuba baburijemo igitaramo, ni abiswe aba ‘Gomatraciens’. Impamvu ngo ni uko igiciro cy’itike cyari gihanitse kuri bamwe aho […]

Igitero cy’indege cya Israel cyahitanye abanya Liban 10 gikomeretsa abatari bacye

Minisiteri y’ubuzima ya Libani yavuze ko igitero cy’indege cya Isiraheli mu Majyepfo ya Libani cyahitanye byibuze abantu 10. Ni mu gihe Israel yo yari yavuze ko ingabo zayo zashenye ikigo kibika intwaro za Hezbollah. Muri abo 10 bahasize ubuzima, harimo umugore n’abana be bombi maze abandi barakomereka, babiri bakomeretse cyane, nk’uko minisiteri y’ubuzima muri Gaza […]

Lt. Col Para Para wahanganiye na M23 i Masisi yapfuye

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyabitse Lt Col Alain Para Para wahoze ari komanda wa Batayo yacyo ya 111 ubarizwamo ingabo zidasanzwe. FARDC mu itangazo yasohoye ku wa Kane yavuze ko yazize “uburwayi yari amaranye igihe gito”. Icyakora hari amakuru avuga ko yaba yaguye mu mirwano n’inyeshyamba za M23. Lt Col Para […]

Urwego rw’uburezi rwihariye 14 % by’ingengo y’imari

Mu ngengo y’imari ya 2024- 2025, biteganyijwe ko Urwego rw’uburezi ruziharira 14% yayo ni ukuvuga arenga Miliyari 500 z’amafaranga y’u Rwanda. Bisobanuye ko uru rwego arirwo ruzatwara amafaranga menshi mu ngengo y’imari. Minisiteri y’imari n’igenamigambi MINICOFINE ivuga ko uru rwego rwahawe iyi ngengo y’imari hagamijwe kongera ireme ry’uburezi buhabwa abanyeshuri mu Rwanda. Kubaka amashuri mashya […]

RDC: Minisitiri w’Ubutabera ntiyorohewe

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Constant Mutamba ntiyorohewe n’abacamanza bamushinja kwica akazi. Abamunenga ni abacamanza baturuka mu rugaga rw’abacamanza bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, SYNAMAC. Uru rugaga rusobanura ko rutemeranya n’amavugurura yashyizweho n’uyu minisitiri w’ubutabera, kuko ngo abangamira akazi bakora. Ni nyuma y’uko yaherukaga gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorere y’abacamanza, […]

Akari ku mutima wa Irangabiye warekuwe nyuma y’igihe afungiwe ‘kuba intasi y’u Rwanda’

Umunyamakurukazi Floriane Irangabiye wari umaze imyaka ibiri afunzwe, yamaze kurekurwa nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Ku wa 14 Kanama ni bwo Perezida Ndayishimiye yamuhaye imbabazi, mbere y’uko amakuru amenyekana bucyeye bwaho. Uyu munyamakurukazi wahoze aba i Kigali mu Rwanda, nyuma yo kurekurwa yavuze ko “kuba mfunguwe nyuma y’imyaka hafi ibiri […]

Trump yagize Linda McMahon uhagarariye komite izamufasha mu ihererekanyabubasha n’aramuka atowe

Donald Trump yagize Linda McMahon, ukuriye itsinda rizamufasha gutegura ihererekanyabutegetsi mu gihe yaba atsinze Amatora y’umukuru w”Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugore yahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ibigo by’ubucuruzi bito bito, kuva mu 2017 kugera mu 2019 ku butegetsi bwa Perezida Trump. Trump abaye uwa mbere ushyizeho hakiri kare cyane […]

Gen. Muhoozi yacanye umuriro kuri Museveni amuhora kwifotozanya n”igisambo ruharwa’

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje gushyira igitutu kuri se Yoweri Kaguta Museveni amushinja gukorana n’igisambo ruharwa kurusha ibindi muri Uganda. Mu butumwa Gen Muhoozi yanditse ku rubuga rwe rwa X, yabwiye Museveni ati: “Mzee, wataye muri yombi inshuti yanjye Michael Mawanda none wishimiye kwifotozanya n’igisambo ruharwa kurusha ibindi muri Uganda?” Uwo […]

Hashyizweho Guverinoma nshya itarimo abarimo Munyangaju

img-20240816-wa0039.jpg

Perezida Paul Kagame afatanyije na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatanu batangaje Guverinoma nshya y’u Rwanda igizwe na ba Minisitiri 21. Guverinoma nshya nk’uko bigaragarira mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, igaragaramo ba Minisitiri bari basanzwe muri Guverinoma iheruka usibye batatu barimo uwa Siporo, uw’Ubucuruzi n’Inganda n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Muri […]

MINISANTE yatangaje umubare w’abarwayi b’ubushita bw’inkende bamaze kugaragara mu Rwanda

20240816_174600.jpg

Abantu bane ni bo bamaze kugaragarwaho virusi y’Ubushita bw’Inkende mu Rwanda, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje kuri uyu wa Gatanu. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo bose baraherukaga kugirira ingendo hanze y’Igihugu. Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo yasohoye yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana abahuye n’abo barwayi bikomeje kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi avuzwe akire, bityo hirindwe ugukwirakwira kw’iyi […]

Iyicwa ry’umuganga nyuma yo gufatwa ku ngufu ryahungabanyije imijyi ya Delhi na Mumbai

Mu ijoro ryo ku wa gatatu, ibihumbi n’ibihumbi by’abagore bo muri leta ya Bengal y’Iburengerazuba mu Buhinde, bakoze urugendo mu mihanda bamagana ifatwa ku ngufu n’iyicwa ry’umuganga wakoreraga bitaro bya leta i Kolkata mu cyumweru gishize. Uyu muganga w’imyaka 31 mu bitaro bya Leta by’ahitwa RG Kar Medical College umugangakazi yasanzwe yapfuye umubiri we wambaye […]

Sudan: Loni irashinja RSF kwiba ibiryo na telefoni

Umuryango w’Abibumbye urashinja ingabo za RSF gusahura ibiribwa by’abaturage bo muri Sudan no kurasa ku bakozi bawo mu gace ka Shambat , mu majyaruguru y’umurwa mukuru i Khartoum Bahr. RSF yagenzuye agace ka Shambat, ndetse no mu tundi turere twa Khartoum Bahri, kuva intambara yatangira. Kuva icyo gihe yagiye ishinjwa ubusahuzi no kwica abaturage basanze […]

Icyo RDF ivuga ku kuba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bazajya bakora ikosi

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko atari itegeko kuba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bajya bajyanwa gukora imyitozo ya gisirikare, bijyanye no kuba ayo masomo asanzwe atangwa. RDF yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyagarukaga ku gikorwa cyo kwinjiza mu ngabo, Inkeragutabara zakwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa. Umuvugizi wa RDF, Brig […]

Rusizi: Muri Toni zirenga 7000 z’umuceri bejeje, bamaze kugurisha 2600 gusa

Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bamaze kugurisha toni 2600 gusa muri Toni zirenga 7000 bejeje muri iki gihembwe cy’ihinga B. Izi Toni 2600 z’umuceri, nizo zonyine zimaze kugurwa n’inganda ziwutonora kuri uyu mwero, bagasanga abanyenganda bagiranye amasezerano na bo baragiye biguruntege. Bavuga ko uyu muceri utarabonerwa isoko, ugiye kumara amezi atatu uri […]

Afurika y’Epfo yakuyeho ibirego byashinjaga Abanya Libya 95 kuhakorera imyitozo ya Gisirikare mu buryo butemewe

Kuri uyu wa kane, abashinjacyaha bo muri Afurika y’Epfo bakuyeho ibirego ku baturage 95 bo muri Libiya batawe muri yombi mu kwezi gushize bashinjwa gukora imyitozo ya gisirikare itemewe mu ntara ya Mpumalanga. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha cyavuze ko ibimenyetso bidahagije byo gukurikirana abo bagabo. Mu rukiko bashinjwaga kurenga ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka mu […]

Gen Muhoozi yijunditse bamwe mu bagize NRM, atabaza se Museveni

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye Perezida Yoweri Kaguta Museveni kumva amarira y’abanya-Uganda, akemera ko muri iki gihugu habamo impinduka. Uyu musirikare yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X atabariza Depite Michael Mawanda umaze igihe afunzwe azira ibyaha bya ruswa. Gen Muhoozi yavuze ko ikibabaje ari uko Mawanda ari we gusa […]

AS Kigali yateye Kiyovu Sports gapapu

Ikipe ya AS Kigali yateye Kiyovu Sports gapapu, iyitwara rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi byari byitezwe ko ayerekezamo. Uyu rutahizamu w’Umugande yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe. Okwi yerekeje mu Banyamujyi mu gihe amakuru avuga ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yari yemereye abakunzi ba Kiyovu Sports ko agomba kugarura […]

Ndayishimiye yahaye imbabazi umunyamakuru Irangabiye wafunzwe avuye mu Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahaye imbabazi umunyamakurukazi Floriane Irangabiye wafatiwe i Burundi nyuma y’igihe aba mu Rwanda. Uyu Murundikazi yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura mu mpera za Kanama 2022, ubwo yari avuye mu Rwanda aho yari amaze igihe kinini ahaba nk’impunzi. Icyo gihe yari agiye gusura umuryango we. Urukiko rwisumbuye rwa Mukaza tariki […]

The Ben yiyunze na Coach Gael nyuma y’igihe barebana ay’ingwe

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nyarwanda nka The Ben, yatangaje ko yamaze kwiyunga na Karomba Gael uzwi nka Coach Gael nyuma y’igihe bombi barebana ay’ingwe. The Ben yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ni ubutumwa bugira buti: “Ukongera guhura kw’abavandimwe. Reka twubake hanyuma twigarurire Isi.” Ubu butumwa bwari buherekeje […]

Abamisiyoneri bo muri Korea y’Epfo bashimutiwe muri Kenya

Abamisiyonari babiri bo muri Koreya y’Epfo bashimuswe aho batuye n’abagizi ba nabi batamenyekanye mu gace ka Odda, mu Ntara ya Marsabit, ahagana mu ma saa 21h 00 zo muri Kenya. Ibi byabaye mu ntangiro z’iki Cyumweru, aho abantu bitwaje imbunda bashimuse abamisiyoneri babiri bo muri Koreya y’Epfo mu Majyaruguru ya Kenya, hafi y’umupaka wa Etiyopiya. […]

U Rwanda na Congo bigiye guhurira mu bindi biganiro

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiye guhurira mu yindi nama igamije gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukemura ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo. Iyi nama iteganyijwe kubera i Luanda hagati y’itariki ya 20 n’iya 21 Kanama; nk’uko Perezidansi ya Angola yabitangaje kuri […]

Minisitiri Utumatwishima yateje Yago n’abo bamaze igihe bashyamirana RIB

Minisitiri w’Urubyiruko n’ibikorwa by’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah Jean Nepo, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana rukamenya niba ibikorwa Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago n’itsinda ry’abantu bamaze igihe bashyamirana bitagize ibyaha. Yago uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro nyarwanda amaze iminsi aterana amagambo n’abantu batandukanye ashinja gusebya izina rye. Uyu musore wamenyekanye mu itangazamakuru ndetse […]

Bigenda bite iyo unyweye ikawa ikakubana nyinshi mu mubiri?

Kunywa ikawa ni umuco wavuga ko uri gukwira ku isi by’umwihariko mu bihugu bya Asia bituwe cyane n’abarabu, ariko no ku yindi migabane usanga bayikunda. Cyo kimwe n’ibindi binyobwa cyangwa ibiribwa bikubiyemo ibinyabutabire bitandukanye, abantu bashishikarizwa kutabifata mu buryo bw’umurengera. Ni muri urwo rwego n’abanywa ikawa nabo bagirwa inama yo kutanywa nyinshi. Impamvu ni uko […]

Abagera ku 700,000 bo muri Afurika y’Uburengerazuba n’iyo hagati bibasiwe n’umwuzure

Mu ntangiro z’iki Cyumweru, umuvugizi w’umuryango w’abibumbye yatangaje ko imvura idasanzwe n’umwuzure ukabije byibasiye abantu barenga ibihumbi 700 bo muri Afurika y’Iburengerazuba no hagati, mu gihe cy’amezi abiri . Ni ukuvuga hagati ya Gicurasi na Nyakanga. Yatangaje ko imvura idasanzwe n’umwuzure ukabije muri Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Cote d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Liberiya, […]

Rutshuru: FARDC na M23 baraye bumvanye imitsi

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko hongeye kubura imirwano hagati y’ingabo za Leta ya FARDC na M23. Izi mpande zombi zaraye zihondaguranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Kanama 2024. Ni imirwano yabereye mu gace ka Kisharo gaherereye muri gurupema ya Binza, muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara […]

Kagame yababajwe na za Toni z’umuceri w’abahinzi b’i Rusizi waboreye mu bubiko

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yababajwe cyane no kumenya amakuru y’abahinzi bahinga mu kibaya cya Bugarama ho mu karere ka Rusizi bejeje amatoni y’umuceri, gusa ukaza kubaboreraho kubera kubura isoko. Ikibazo cy’aba bahinzi kimaze igihe kirekire kuko cyatangiye kumenyekana muri 2020. Inkuru BWIZA yanditse muri Kanama 2020 yavugaga ko mu bubiko bwa MAGERWA mu mirenge […]

Abafana ba APR FC bakoze impanuka bajya muri Tanzania

Abafana b’ikipe ya APR FC bibumbiye muri Fan Club ya APR FC Zone 1 bakoze impanuka mu ijoro ryakeye, ubwo bari mu nzira berekeza muri Tanzania gushyigikira ikipe yabo. Ni impanuka yabereye i Nyagasambu mu karere ka Rwamagana, ubwo bisi ya sosiye itwara abagenzi ya Matunda Express barimo yagonganaga n’ikamyo. Umwe mu bayobozi b’abafana ba […]

Ku munota wa nyuma ibiganiro bya Sudan by’amahoro byabaye impande zihanganye zanze kubyitabira

Impande zihanganye muri Sudan zanze kwinjira aho ibiganiro byaberaga nyuma y’uko uruhande rwa Leta ruvuze ko urwo bahanganye ‘RSF’ rubanza kubahiriza amasezerano ya Mbere. Ayo masezerano yari yabereye muri Arabiya Sawudite(Saudi Arabia), avuga ko izi ngabo zigomba kubanza kuva mu ngo z’abaturage. Intumwa za RSF, nizo zitabiriye ibi biganiro bwa Mbere, ariko bageze aho bibera […]

Igisubizo cya Perezida Kagame ku bamaze igihe bamusaba ‘kuvana RDF muri RDC’

Perezida Paul Kagame yabwiye abamaze igihe bamusaba kuvana Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubanza kumenya ikibazo cyaba cyaratumye zijyayo, hanyuma bakagikemura. Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abadepite baheruka kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira […]

Rutshuru: Abantu hafi 400,000 bari barahunze imirwano ya FARDC na M23 basubiye iwabo

Abantu babarirwa mu magana bavanywe mu byabo mu karere ka Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagarutse nyuma yo guhunga imirwano hagati y’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za M23. Nk’uko ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) bibitangaza, ngo hagati ya Werurwe na Nyakanga, abantu ibihumbi 383 bagarutse mu midugudu ya Kibirizi, Birambizo na Bambo. Ibi […]

Kazarwa Gertulde ni we watorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

Kazarwa Gertulde, ni we watorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko n’amajwi 73, aho yatsinze Nizeyimana Pie bari bahatanye watanzwe n’Ishyaka UDPR. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Kanama 2024. Yari yatanzwe n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (Parti Liberal – PL). Akaba ari manda ye ya kabiri mu Nteko nk’Umudepite. Iki gikorwa […]

RDC: CODEC yatumye umufuka w’ibiro 25 by’umuceri ugera ku madorari 107

Imirwano ya hato na hato yatumye umufuka wa kg 25 w’umuceri uva ku mafaranga 100 ugera ku mafaranga ibihumbi 300 ya congo ‘107 USD’, muri Bunia (Ituri). Amakuru atangazwa na Radio Okapi, avuga ko uku kwiyongera kw’ibiciro mu gihe kitageze ku mezi abiri mu duce twinshi twa Djugu, ingano z’umujyi wa Bunia, byatewe n’uko abarwanyi […]

Kenya: Abarenga 3000 bo muri Kaminuza bigaragambije

Abakozi barenga 3.000 bo muri kaminuza ‘ Moi University’ batangiye imyigaragambyo yamagana gutinda kw’imishahara imaze igihe idatangwa neza. Abakozi biganjemo abarimu baramukiye mu myigaragambyo bagaragaza ko niba ubuyobozi bwa kaminuza budashoboye gukemura ibibazo byabo vuba bakomeza kugeza igihe na Leta ibyinjiyemo. Abakozi bayobowe n’abayobozi b’ubumwe bwa za kaminuza (UASU) n’ubumwe bw’abakozi ba kaminuza ya Kenya […]

Ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda bigeze kuri 70%

Ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya urumogi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bizaba birangiye muri Nzeri 2024, rutangire ibikorwa byo kurutunganya. Uru ruganda rwubatswe na King Kong Organics (KKOG), ishami rya KKOG Global, rukaba rwarabaye sosiyete ya mbere yabonye uruhushya rw’imyaka itanu rwo gutunganya urumogi iruhawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB). KKOG yavuze ko yakoze […]

Amerika yahize gucubya umuriro mu Burasirazuba bwo hagati

Amerika ivuga ko igiye gucubya umuriro mu burasirazuba bwo hagati nyuma y’uko hari ubwoba ko Irani ishobora kwihimura kuri Isiraheli nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas Ismail Haniyeh muri Tehran. Ku wa kabiri, Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield yabwiye akanama gashinzwe umutekano ku isi i New York , ko Amerika ishaka gukumira no kwirinda igitero icyo ari cyo […]

U Rwanda rwahaye Misiri hegitari 10 z’ubutaka

Leta y’u Rwanda yahaye iya Misiri ubutaka bungana na hegitari 10 bwo gushyiramo icyanya gikora ku bijyanye n’ubwikorezi n’ibikoresho gikorera mu Rwanda. Amakuru avuga ko ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri buherereye mu karere ka Kirehe, hafi y’umupaka uruhuza na Tanzania. Iby’ubu butaka biri mu bikubiye mu masezerano Misiri yasinyanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, […]

Ishimwe rya Dr Ngirente kuri Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere cyo gukomeza kuba umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, amwizeza gukomeza gukorana umurava mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama ni bwo Perezida Kagame uheruka kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri […]

Afurika ikeneye Miliyoni zirenga 10 z’inkingo za Mpox mu gihe hari ibihumbi 200 gusa

Indwara y’ubushita bw’inkende(Mpox), ikomeje kuba ikibazo gikomeye, ku buryo umuvuduko iriho ukomeje gutera impungenge Afurika. Ibi bituma hakenerwa inkingo nibura zirenga ibihumbi 10 zo kuyirwanya. Bigaragazwa n’ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) aho , cyatangaje ko icyorezo cy’ubushita bw’inkende kigeze aho gifatwa nk’ikibazo gikomereye umugabane. Ni nyuma y’uko gikwirakwiriye muri Repubulika ya […]

Mirundi wahoze ari umuvugizi wa Perezida Museveni yapfuye

Mirundi Joseph Tamale wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mbere yo guhinduka umusesenguzi ukomeye wa Politiki ya Uganda ndetse n’akarere, yapfuye. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe w’imyaka 60 y’amavuko wanamenyekanye nk’umunyamakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama. Yaguye mu bitaro bya Kisubi aho yari amaze ibyumweru arwariye. Umuhungu we, […]

Perezida Kagame yongeye kugira Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama, yongeye kugirira Dr Edouard Ngirente icyizere cyo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda ni ryo ribyemeza. Dr Ngirente agizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda nyuma yo gutsinda […]

Dr Uzziel Ndagijimana wahoze ari Minisitiri wa MINECOFIN yahawe imirimo mishya

Dr Uzziel Ndagijimana wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo BK Group Plc gifite amashami arimo Banki ya Kigali. Iki kigo mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa Kabiri cyavuze ko Dr Ndagijimana agomba kukibera Umuyobozi Mukuru (CEO) guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama. Umwanzuro wo kumuha izi nshingano wafatiwe mu […]