Nta munyarwanda n’umwe uhejwe mu Burundi: Ndayishimiye asubiza Umunyarwandakazi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko nta munyarwanda n’umwe uhejwe mu gihugu cye, mu gihe amaze amezi menshi yarafunze imipaka igihuza n’u Rwanda. Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru gisoza ingendo yise ‘Inkebuzo’ amazemo iminsi, akaba yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umwe mu rubyiruko w’umunyarwandakazi. Yavuze ko “urubyiruko rwo mu Rwanda na rwo rumaze iminsi […]
Kuki ukwiye kurya amavuta y’inka ?
Hari abavuga ko batinya indwara zituruka ku mavuta zirimo umubyibuho ukabije, na wo ugira uruhare mu gutuma uwufite agira ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima, diyabete, n’izindi. Ariko umutu yakwibaza niba amavuta yose ari mabi ku buzima. Ubusanzwe amavuta amenyerewe gukoreshwa muri sosiyete nyarwanda ni akomoka ku bimera (nk’ubunyobwa, ibihwagari, amamesa, elayo, n’ibindi) hakaba n’amavuta […]
U Rwanda na Eswatini byinjiye mu mikoranire ya gisirikare
U Rwanda na Eswatini kuri uyu wa Kabiri byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano; ubufatanye mu bya gipolisi no guhana ubumenyi mu bijyanye na serivisi z’igorora ndetse n’ivanwaho rya visa ku badipolomate. Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wayobowe na Perezida Paul Kagame ndetse n’umwami Mswati III wa Eswatini. Umwami Mswati ari mu […]
Umugore n’abana be bane bapfiriye mu mpanuka ikomeye
Abagize umuryango w’abantu batanu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Mbaruk hafi y’umuhanda wa Nakuru-Nairobi.Aba uko ari batanu bari barimo umugore n’abana be bose babahungu. Iyi mpanuka yabaye saa moya za mugitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, ubwo imodoka ya Mercedes yari itwawe n’umushoferi uzwi nka Christopher Ambani , […]
Ishyaka FRODEBU riravuga ko amabendera yaryo akomeje kurigiswa ubutegetsi burebera
Abo mu ishyaka ‘Sahwanya Frodebu’ barimo gutabaza umuhisi n’umugenzi nyuma yo kwibwa amabendera y’ishyaka ubugira kane mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu Ntara zitandukanye z’Uburundi haravugwa amakuru y’uko amabendera y’ishyaka rya Sahwanya Frodebu akomeje kuzimira mu bihe bitandukanye. Abo muri iri shyaka bavuga ko mu gihe kitarenze icyumweru, hibwe amabendera ane y’iri shyaka mu turere […]
Mayweather na Elon Musk bategerejwe mu Rwanda
Rurangiranwa mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather ndetse n’umuherwe Elon Musk uri mu ba mbere ku Isi, bitezwe mu Rwanda bazasura muri Nzeri ndetse no mu Ukwakira. Ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Andrew Mwenda, mu kiganiro na Sanny Ntayombya. Mwenda usanzwe yegereye ubutegetsi bwa Uganda ndetse n’ubw’u Rwanda yavuze ko “Floyd Mayweather azaza hano mu kwezi gutaha, […]
Putin yaciye amarenga ko agiye kwihorera kuri Ukraine Amerika igaragaza ko ari iterabwoba
Leta zunze ubumwe za Amerika isanga amagambo Putin akomeza kuvuga yo kwikiza Ukraine ko ari nko kwikirigita agaseka. Amerika yatangaje ibi , nyuma y’uko Putin akoranyije inama ya Gisirikare yo kwigiramo uko yagaba ibitero muri Ukraine. Muri iyi nama Putin yabwiye igisirikare, ko bagomba guhashya umwanzi bakamukura ku butaka bw’uburusiya ku kiguzi byasaba cyose. Amerika […]
Ethiopia na Somalia mu nzira z’ibiganiro
Ibihugu bya Somalia na Ethiopia, birimo kugerageza kwicara ku meza y’ibiganiro ngo bicoce amakimbirane bifitanye bibifashijwemo na Turukiya. Umwuka mubi w’ibi bihugu watangiye igihe Etiyopiya n’intara ya Somaliland byagiranaga amasezerano yo gukorana hagati yabyo mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka. Ayo masezerano avuga ko Ethiopia yakodesheje ubutaka bwa Somaliland kugirango ishobore gushyirayo ikambi y’igisirikare cyayo […]
Tshisekedi yishimiye agahenge, yiyemeza kutazigera abura mu biganiro bya Luanda
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishimiye ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika imirwano hagati y’ingabo za RDC na M23, yiyemeza ko igihugu cye kutazigera kibura mu biganiro bya Luanda. Ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama Tshisekedi yakiriye i Kinshasa mugenzi we João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Politiki […]
Ba Gen. Muhoozi na Mubarakh baganiriye ku bufatanye bwa UPDF na RDF
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba n’itsinda yari ayoboye, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru wazo, Gen Mubarakh Muganga. Igisirikare cy’u Rwanda ku rubuga rwacyo rwa X cyatangaje ko intumwa za UPDF n’ubuyobozi bwa RDF bahuriye mu nama yigaga ku “guteza imbere ubufatanye busanzwe buriho hagati y’ibisirikare byombi”. […]
Sudan: Abagera kuri 28 bishwe mu gihe intambara ikomeje guca ibintu i Al Fasher
Guverineri w’agateganyo wa Darfur y’Amajyaruguru yashinje ingabo za (RSF) ko kuri uyu wa Gatandatu, zishe abasivili 28 abandi hafi 45 barakomereka mu gitero cyagabwe mu mujyi wa El Fasher. Ni nyuma y’imirwano yabereye El Fasher ikaze hagati y’ingabo za Sudani,n’umutwe witwaje intwaro wa RSF inakomeza ku munsi ukurikiyeho, aho abakomando biraye muri uyu mujyi bakica […]
Misiri yizeje u Rwanda inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu z’amadorari ya Amerika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty, yemeje ko iki gihugu kiyemeje guha u Rwanda inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3 z’Amadolari ya Amerika, bizakoreshwa muri ibi bitaro. Ibi Minisitiri Badr, yabitangaje nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Misiri basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuvuzi, ubwikorezi n’izindi. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya […]
Abasirikare ba Ukraine bageze mu birometero 30 binjira imbere mu Burusiya
Uburusiya butangaza ko abasirikare b’u Burusiya bamaze kwinjira imbere mu gihugu cy’ u Burusiya ku buryo bamaze kugera muri km 30 uvuye ku mipaka y’ibihugu ari nako banagaba ibitero. Iki gitero ngo kiri mu bikomeye cyane bibayeho kuva Uburusiya bwatangira igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu 2022. Umwe mu bategetsi bakomeye muri Ukraine, […]
Guverinoma y’u Rwanda yasheshwe
Kuva ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama, u Rwanda nta Guverinoma rufite bijyanye n’uko iyari ihari yamaze guseswa. Ku Cyumweru ni bwo Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu, mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera. Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko “iyo Perezida wa Repubulika amaze kurahira, […]
Igitutu cyatumye Leta ya Congo yongera kurekura izindi mfungwa zirenga 500
Ku wa gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024, Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Constant Mutamba, yatangaje ko imfungwa zigera ku 527 zarekuwe muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa. Minisitiri Ndima, yatangaje ko kurekura izi mfungwa ari igitekerezo Leta yagize mu rwego rwo kwimakaza ubutabera, nyamara bikaba bivugwa ko byaba ari […]
Indwara y’Ubushita bw’inkende imaze kuba icyorezo ku rwego rwa Afurika-OMS
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko indwara y’ubushita bukomoka ku nkende imaze kugera ku rwego rw’Afurika. Mu Cyumweru gishize, ni bwo byagarutsweho n’umuyobozi w’iri shami aho yasabaga abakora inkingo gutanga ubusabe bwo kuba batangira ubushakashatsi. Gukora izi nkingo , ni wo muti wizewe wo guhashya burundu ikwirakwizwa ry’iki Cyorezo. OMS ivuga ko […]
Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yakiriye anaganira na ba Perezida batandukanye
Perezida Paul Kagame nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, yakiriye anagirana ibiganiro n’abanyacyubahiro batandukanye. Mu bo Umukuru w’Igihugu yahuye na bo nk’uko ibiro bye byabitangaje harimo Perezida William Samoei Ruto wa Kenya baganiriye “ku bufatanye bw’akarere no guteza imbere imibanire y’u Rwanda na Kenya”. Perezida William Ruto mu butumwa yanditse […]
Tanzania: Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’Aba Gen-Z
Polisi yo muri Tanzania, yatangaje ko yaburijemo imyigaragambyo y’urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rubarizwa muri iri shyaka, aho rwari rwahuje gahunda yo guhurira mu Mujyi wa Mbeya mu Majyepfo y’iki gihugu kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024 ngo bigaragambye, ariko Polisi iba yabimenye kare […]
MIFOTRA yatangaje umunsi w’ikiruhuko rusange
Itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ryasohotse kuri iki Cyumweru rivuga ko kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024 hatanzwe ikiruhuko. Ibinyujije ku rubuga rwa X iyi Minisiteri Yagize iti: “Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta n’abikorera ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 […]
MONUSCO yarimbaguye inkambi ya CODECO yubatse hafi n’ishuri yari yarashimuse
Ingabo z’Umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘MONUSCO’ zarimbuye inkambi y’umutwe witwara gisirikare ‘CODECO, yubatswe mu gikari cy’ishuri ryisumbuye rya Bali mu murenge wa Walendu Pitsi mu ifasi ya Djugu, (Ituri). Ni amakuru yatangajwe aturuka mu nzego z’ibanze kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 9 Kanama 2024, kuri Radio Okapi ko ibirindiro […]
Gen Muhoozi, Perezida Salva Kiir bageze i Kigali
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame uteganyijwe kuri iki cyumweru. Mu mwanya washize ni bwo Gen Muhoozi yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali. Yakiriwe na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Gen Muhoozi yageze i Kigali nyuma ya […]
Ibihugu 10 bya mbere bifite Igisirikare kijegajega kurusha ibindi ku Isi mu 2024
Mu ntangiriro z’uyu mwaka urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2024. Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 60 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka, amato ndetse […]
Burundi: Umupolisi yarashe inka zirindwi, eshatu muri zo zihita zipfa
Muri iki Cyumweru, nibwo mu mujyi wa Gitega mu Burundi, umupolisi witwa Irankunda Majorique yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica inka. Abaturage bamubonye akora ayo marorerwa, bavuga ko yari yasinze. Yanakomerekeje kandi izindi nka zigera kuri enye. Uyu mupolisi ngo yarashe izi nka ubwo zari zibyagiye ku kibuga cya Basketball cya Mubuga. inka eshatu zapfiriye aho […]
Perezida Vucic yemeje ko u Burusiya bwamubiriye ko ari gutegurirwa coup d’état
Perezida Aleksandar Vucic wa Serbie yatangaje ko u Burusiya buherutse kumuburira ko i Belgrade mu murwa mukuru w’igihugu cye hari gutegurwa imvururu zigomba gutangizwa n’abahagarariye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi. Ni imyigaragambyo Perezida wa Serbia avuga ko iri mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi. Yabwiye abanyamakuru ati: “Uyu munsi twahawe amakuru nyayo n’u Burusiya. Amakuru […]
Gisagara: Abagabo bavuga ko basigaye bahukana umusubirizo
Mu Murenge wa Gishubi ho mu Karere ka Gisagara haravugwa abagabo bavuga ko bahozwa ku nkeke n’abagore bashakanye bigatuma bahukana. Bavuga ko kuba batakibana n’abo bashakanye bituma ubuzima bubakomerera usanga bahukana bakajya gushaka aho bakodesha. Umwe yagize ati: “ Umugore yaranyirukanye none njyewe nahisemo kujya kwicumbikira. Yansubije inyuma kuburyo imbaraga mfite zigenda zicika mu buryo […]
Brazil: Abagera kuri 61 baburiye ubuzima mu mpanuka y’indege
Abagenzi 61 baburiye ubuzima mu ndege yakoreye impanuka muri leta ya São Paulo yo muri Brazil ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 09 Kanama 2024. Iyi ndege ya Voepass ‘ATR 72-500’ yavaga i Cascavel muri leta y’Amajyepfo ya Paraná yerekeza ku kibuga cy’indege cya Guarulhos mu mujyi wa São Paulo ubwo yamanukaga mu […]
EU yamaganye igihano cy’urupfu RDC yakatiye abayobozi ba AFC/M23
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), wamaganye igihano cy’urupfu ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buheruka guha abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23. Muri iki cyumweru ni bwo ubutabera bwa gisirikare bwa RDC bwakatiye urwo gupfa abantu 26 barimo abayobozi bakuru ba AFC, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo iby’intambara ndetse n’ubugambanyi. Abahawe […]
Ukraine yigaruriye agace ka Kursk ko mu Burusiya
U Burusiya ku wa Gatanu bwatangaje ko burimo kohereza izindi ngabo n’amasasu mu karere ko ku mupaka, aho Ukraine yagabye igitero gikomeye cyo kwihimura cyo ku butaka. Kuva ku wa Kabiri, ingabo za Ukraine zirazenguruka mu karere ka Kursk mu burengerazuba bw’u Burusiya. Igitero cya Ukraine muri aka gace gufatwa nk’igikomeye igabye ku butaka bw’u […]
Sudani mu nzira y’ibiganiro na RSF ku buhuza bwa Amerika
Nyuma y’uko imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya Leta ya Sudan na RSF, hari ikizere ko hashobora kuba ameza y’ibiganiro. Ni nyuma y’uko Guverinoma ya Sudani yohereje intumwa muri Arabiya Sawudite kuganira n’abahuza ba Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mishyikirano y’amahoro muri Sudani. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwezi gushize yoherereje ubutumwa ku barwana muri […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Lt Gen Huang Xucong
Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama yakiriye anagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong. Uyu musirikare n’itsinda ry’intumwa ayoboye bari mu Rwanda, aho bari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko Lt Gen Huang Xucong na Perezida […]
Hari abagabo bazi ko igikoma cyahariwe abana n’abagore gusa
Abenshi mu babyiruka cyangwa se n’abari mu kigero kisumbuyeho, bakuze bakunda kumva ba Se cyangwa n’abandi bagabo bavuga ko batanywa igikoma kuko ari icy’abana n’abagore nyamara ntibamenye ko hari intungamubiri barimo birengagiza. Muri rusange, ababyeyi bonsa bashishikarizwa kunywa igikoma kuko hari intungamubiri abana bonsa bungukiramo ariko bitavuze ko no ku bagabo hari izo basangamo z’ingirakamaro. […]
Ba Perezida 22 batarimo Tshisekedi na Ndayishimiye bazitabira irahira rya P. Kagame
Abakuru b’ibihugu barenga 20 biganjemo aba hano ku mugabane wa Afurika, bategerejwe i Kigali aho bagomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame. Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama ni bwo Perezida Paul Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere, mu birori bizabera kuri Stade Amahoro i Remera. Ni nyuma yo […]
Icyifuzo cya Ramaphosa ku mubano w’u Rwanda na RDC nyuma yo kwemeranya agahenge
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko yifuza ko agahenge kerekeye impande zihanganye mu burasirazuba bwa RDC iki gihugu cyemeranyije n’u Rwanda kaba aka burundu, hanyuma ibihugu byombi bigafatanya mu gushimangira umubano wabyo. Ramaphosa yabitangarije i Luanda muri Angola, aho ku wa Kane yagiriye uruzinduko rw’akazi yari yatumiwemo na mugenzi we, João Lourenço. Ni […]
Abasirikare 272 b’Abarundi bafunzwe bazira kwanga kurwana na M23 bagiye kujurira
Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi aravuga ko abasirikare bagera kuri 172 bafunzwe bazira ko banze kurwana na M23 bagiye kujurira. SOS media Burundi itangaza ko abegereye imfungwa bamenye amakuru ko aba basirikare bagiye kujuririra mu rukiko rwa Gisirikare. Abasirikare 274 bagejejwe imbere y’urukiko, babiri muri bo ni bo bagizwe abere hanyuma abahamwe n’ibyaha bajyanwa […]
Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nyarugusu banze gutaha ngo baticwa nka bagenzi babo
Zimwe mu mpunzi z’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nyarugusu muri Tanzania, banze gutaha ngo batazicwa cyangwa bagahungabanywa mu bundi buryo nka bagenzi babo bagiye batahuka. Babivuze mu ntangiro z’icyumweru dusoje aho zagaragaje ko zihangayikishijwe no gutahuka kubera umutekano muke uri mu Burundi cyane cyane bigizwemo uruhare n’imbonerakure. Mu nama n’intumwa z’abategetsi b’Uburundi basuye iyi nkambi […]
RDC mu bikangisho byo kujyana Perezida Kagame muri ICC
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Minisitiri wayo w’Ubutabera, yatangaje ko iteganya kujya kurega Perezida Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC). Minisitiri Constant Mutamba umaze iminsi yibasira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabitangaje ku wa Kane, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bikora i Kinshasa. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’urubanza ubutabera bwa gisirikare bwa RDC […]
Biden atewe impungenge na Donald Trump mu gihe yaba atsinzwe amatora
Nyuma y’uko mu Ugushyingo uyu mwaka 2024 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateganyijwe amatora ya Perezida, Biden usanzwe ari umukuru w’iki gihugu yatangiye kugira impungenge. Izi mpungenge w’Amerika Joe Biden Yagize, ngo ni uz’uko atizeye ko hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu gihe Donald Trump yaba atsinzwe amatora. Ubwo Biden yari mu kiganiro, yabwiye […]
Ubucukuzi bw’amabuye ya Beryllium bwabaye buhagaritswe
Amabuye ya Beryllium yahagaritswe mu Rwanda nyuma y’uko hagaragaye akajagari mu bucukuzi bwayo. Ni umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Mine, Petroli na Gazi, RMB, aho bwatangaje ko bwabaye buhagararitse ubucukuzi n’iyoherezwa mu mahanga ry’aya mabuye y’agaciro. Muri Afurika by’umwihariko niho aya mabuye uyasanga cyane, bitewe n’uko hirya no hino ku isi agenda acyendera kandi akamaro […]
Icyo Nangaa avuga ku gihano cy’urupfu RDC yamukatiye we na bagenzi be bo muri AFC/M23
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23, yateye utwatsi igihano cy’urupfu RDC yamukatiye we na bagenzi be, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwayo buri kugana ku iherezo. Ku wa Kane tariki ya 8 Kanama ni bwo urukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa rwakatiye Nangaa na bagenzi be urwo gupfa, nyuma yo kubahamya […]
2017-2024: Imyaka irindwi Kagame yadadiyemo umutekano w’u Rwanda

Ku itariki ya 18 Kanama 2017, Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu, mu gihe cy’imyaka irindwi yiyemeza “guharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu”. Kuri ubu iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Umukuru w’Igihugu arahirire kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 99.18%. Imyaka irindwi ishize […]
Abarenga 20 barimo Gen Makenga na Corneille Nangaa bakatiwe urwo gupfa
Ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama rwakatiye urwo gupfa abantu barenga 20 biganjemo abayobozi bakuru b’umutwe wa M23. Mu bakatiwe urwo gupfa harimo abasirikare bakuru mu mutwe wa M23 nka Gen Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cyawo, Gen de Brigade Byamungu Bernard umwungirije, Lt Col […]
Igitero cya Ukraine yagabye ku Burusiya cyatumye hashyirwaho ibihe bidasanzwe
Mu ntara ya Kursk mu Burusiya, haherutse kubera igitero cya Ukraine cyahitanye abasaga batanu gikomeretsa 31. Ibi rero byatumye hashyirwaho amategeko y’ibihe bidasanzwe mu gihugu. Umuyobozi w’iyi ntara, Alexei Smirnov, avuga ko iki cyemezo kizafasha abenegihugu gutekana. Zimwe muri izo ngamba abategetsi bafashe n’uko ngo abaturage bagomba kwirinda ingendo kandi n’amateraniro rusange agahagarara. Abategetsi b’Uburusiya […]
Capitaine Ibrahim Traoré yasimbutse coup d’état ubugira 16
Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, ku wa Kabiri w’iki cyumweru yatangaje ko inzego z’umutekano z’igihugu cye ziheruka kuburizamo umugambi wa coup d’état, zinata muri yombi abashakaga kumuhirika ku butegetsi. Traoré yabigarutseho ubwo yari mu muhango wa gisirikare wo kuzamura amabendera (flag-raising ceremony) wabereye ku ngoro ye. Uyu musirikare yemeje amakuru avuga ko […]
M23 yigaruriye agace gakomeye ku burobyi
Umutwe wa M23 ku wa Gatatu tariki ya 7 Kanama wigaruriye Nyakakoma, agace gakungahaye ku burobyi ko muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aka gace gaherereye ku kiyaga cya Eduard M23 yakigaruriye nyuma y’imirwano yazisakiranyije n’ingabo za Leta mu masaha y’igitondo. Ifatwa rya Nyakakoma rije ryiyongera ku tundi duce M23 yigaruriye kuva […]
RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 07 Kanama 2024, igiciro cya lisansi ari 1629 Frw kivuye kuri 1663 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba 1652 Frw ho ntabwo ibiciro byahindutse. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka […]
Amabandi yitwaje intwaro yajagajaze umujyi wa Goma atwara amamiliyoni y’amafaranga
Amabandi yitwaje intwaro atamenyekanye yasahuye amazu arenga 15 kuva ku wa Mbere taliki 5 kugeza ku wa kabiri muri komini ya Karisimbi, mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko sosiyete sivile yo mu mijyi ya Goma ibitangaza, ibyo bitero byabaye kuva mu gicuku kugeza saa cyenda za mu gitondo. Amakuru avuga ko uturere twibasiwe […]
Col. Nahishakiye arashinjwa gukora ubucuruzi bwa magendu yifashishije urubyiruko
Bamwe mu baturage n’abapolisi bakorera mu gace ka Rugombo mu Ntara ya Cibitoke , barashinja komiseri wa Polisi waho uruhare mu bucuruzi butemewe(Magendu) akorera hagati ya DR.Congo n’Uburundi binyuze mu ruzi rwa Rusizi. Bagenzi be bandi b’abapolisi bemeza ko akora ubu bucuruzi kugira ngo yiharire isoko n’ibindi bicuruzwa bitandukanye mu gihugu cy’u Burundi. Abatuye muri […]
Intasi z’u Rwanda na RDC mu nama igamije gusenya FDLR
Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama byitezwe ko zihurira i Luanda muri Angola, mu yindi nama igamije kwigira hamwe gahunda y’uko umutwe wa FDLR wasenywa. Ni inama iri bwitabirwe n’impuguke mu bijyanye n’ubutasi ndetse no mu zindi nzego. Iyi nama ije nyuma y’iheruka guhuriza […]
Tshisekedi yashinje Joseph Kabila kuba ari we uri inyuma ya AFC/M23
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje Joseph Kabila Kabange yasimbuye ku butegetsi kuba ari we uri inyuma y’ishingwa ry’ihuriro AFC ribarizwamo imitwe irimo uwa M23. Tshisekedi yabivugiye mu kiganiro yaraye agiranye na Radiyo ya Top Congo FM, akaba yagikoreye i Bruxelles mu Bubiligi aho amaze iminsi arwariye. Mu Ukuboza umwaka […]
U Rwanda ni rwo rwasabye ko imirwano ihagarara: Tshisekedi wifuza kuganira na P. Kagame
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko u Rwanda ari rwo rwasabye ko imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC ihagarara aho kuba igihugu cye. Yabitangaje mu ijoro ryakeye ubwo yagiranaga ikiganiro na Radiyo Top Congo FM y’i Kinshasa. Ku wa 30 Nyakanga ni bwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u […]
Ingamba zo kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende zakajijwe
Nyuma y’uko indwara y’ubushita yadutse mu Rwanda, abo yagaragayeho bagatangira kwitabwaho, kuri ubu ingamba zo kwirinda iyi ndwara ziri kurushaho gukazwa. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko bari mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage gukaza ingamba, nk’uko amavuriro yatangiye kubishyira mu bikorwa. Amavuriro atandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho uburyo bwo gushishikariza […]
Harris Kamala yahisemo uzamubera Vis Perezida batangira kwiyamamazanya
Kamala Harris, Umukandida w’ishyaka ry’Abademocrate ku mwanya wa perezida w’Amerika, yahisemo guverineri wa leta ta Minnesota, Tim James Walz, kuzamubera Visi Perezida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe. Ni nyuma y’itangazo ryemeza ku mugaragaro Tim James Walz nka kandida visi-perezida ryagiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Mu nyandiko yari […]
RDF yungutse Brigade y’ingabo zirwanira ku butaka
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama yayoboye umuhango usoza amasomo ya Brigade y’abasirikare bari bamaze igihe bahabwa imyitozo igenewe ingabo zirwanira ku butaka. Ni imyitozo bari bamaze amezi atandatu bahererwa mu kigo cy’imyitozo cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Mu mezi […]
Kinshasa: Abayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi bahondaguranye
Amatsinda abiri y’abayoboke b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri barwaniye ku nteko ishinga amategeko biba ngombwa ko batatanywa na Polisi. Aba bayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi barwanye ubwo bari bagiye gushyigikira kandidatire ya Idriss Mangala UDPS iheruka gutanga nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Sena. Ibinyamakuru by’i […]
Minisitiri Gasore,yagarutse kuri gahunda yo kwishyura ikiguzi kingana n’urugendo rwakozwe
Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024, nibwo Urwego Ngenzuramikorere ‘RURA’ rwatangaje ko kugirango abagenzi by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali badakomeza kuremererwa n’ ibiciro bidahwanye n’ikiguzi cy’urugendo bakoze, hari gutegurwa uburyo umugenzi yazajya yishyura igiciro cy’urugendo rungana n’intera yakoze. Muri Werurwe 2024 n’ubundi , uru rwego rwatangaje ko rwatengushywe n’ikoranabuhanga ryagombaga kwifashisha mu gukemura ikibazo […]
Bujumbura: Igiciro cy’amakara cyazamutse ku kigero kitigeze kibaho
Mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, haravugwa amakuru yizamuka ry’ibiciro by’amakara ku rwego rutigeze rubaho. Abaturiye uyu mujyi baganiriye na Radiyo yitwa Bonesha Fm, bavuze ko amakara arimo kwigondera umugabo agasiba undi. Bavuga ko hari abafashe umwanzuro wo kureka kuyagura bagashaka ubundi buryo. Kuzamurwa kw’ibi biciro, ahanini ngo bishingiye ku kuba igihugu kiri […]
Gisagara: Bababazwa n’uko ubwiherero bubakiwe bufungurwa iyo hagiye kunyura umuyobozi gusa
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kibirizi akarere ka Gisagara, bavuga ko babangamiwe no kuba barubakiwe ubwiherero rusange ariko bukaba buhora bufunze keretse gusa ngo iyo hari ibirori cyangwa se hari umuyobozi uribuhanyure. Abaturiye aho ubwo bwiherero bwubatse by’umwihariko abahinga mu gishanga cya Duwane, bavuga ko hari igihe bakubwa bakabura uko bikiranura n’umubiri. Bavuga […]
Umwuka mubi w’u Rwanda na Uganda mu byatumye M23 yubura intwaro: Raporo
Raporo y’ibigo bibiri bikora ubushakashatsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza kuba muri 2021 umutwe wa M23 warongeye kubura intwaro ahanini byaraturutse ku mwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda. Ni raporo yakozwe n’ibigo Ebuteli na Groupe d’étude sur le Congo (GEC), ikaba yarasohotse ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024. Mu […]
Amerika ishaka kwitambika umugambi wa Iran kuri Israel
Amerika ikomeje kugaragaza ko idashaka Intambara hagati ya Israel na Iran binyuze ku kumvikanisha impande zombi. Ni nyuma y’umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’ibi bihugu. Byagaragajwe na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken aho avuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo iyo ntambara ntibe. Blinken avuga ko aherutse kuvugana na bagenzi be bo mu […]
Hari abakora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi MINUBUMWE itabizi
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasabye kurushaho kugenzura abakora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Impamvu n’uko ngo hari abitwikira ubwo bushakashatsi bagasiga isura mbi u Rwanda binyuze mu guhakana no gupfobya Jenoside nk’uko byagaragaye muri raporo yatanzwe n’abasenateri. Mu busesenguzi bwakorewe iyi raporo, bamwe mu basenateri bagaragaje ko hari ubwo ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, […]