Umurenge Kagame Cup: Bugesera yaterewe mpaga ku kibuga cyayo

73703f4a 5022 41bb 9cd5 5b0f3a506f4e

Kuwa Gatandatu Tariki ya 1 no kucyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025,Mu Ntara y’Iburasirazuba habaye imikino ya 1/4 mu Irushanwa ryo kwimakaza imiyoborere myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu , Umurenge Kagame Cup. Imikino yabaye ku rwego rw’Intara n’Iburasirazuba yabereyemo ibyatunguranye ,aho ikipe y’Umurenge wa Kamabuye yari ihagarariye Akarere ka Bugesera yabuze abakinnyi yinjirana mu kibuga iterwa […]

U Bufaransa, Ukraine na UK bari gukora kuri gahunda y’amahoro bazamurikira Amerika

TELEMMGLPICT000414608767 17409377753820 trans NvBQzQNjv4BqxAHgvSpW8b5g6 J 2 NZhgFr

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer yavuze ko u Bwongereza, u Bufaransa na Ukraine byemeye gukora kuri “proposal” yo guhagarika imirwano bazamurikira Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Starmer yavuze ko yemera ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ashaka amahoro arambye muri Ukraine kandi akomeza avuga ko hakenewe kwizezwa umutekano na Amerika […]

Uganda: Ebola imaze guhitana babiri barimo umuforomo

1673450228422

Nyuma y’uko ku wa Kabiri ushize, Uganda yemeje ko imaze kwandika abantu icumi banduye virusi ya Ebola yo mu bwoko bwo muri Sudani, babiri barimo umuforomo wo mu Bitaro by’igihugu bya Mulago, bamaze gupfa. Uwa kabiri uhuzwa n’itsinda rya mbere, umwana w’umuhungu w’imyaka ine n’igice, Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 1 Werurwe, hamenyekanye […]

Paris: Ubutabera bwatangiye gukurikirana Alphonse K. ushinjwa uruhare muri jenoside

54f118d9e49a592661ae2e5e37f5151a5b330a0a354b62952ca0712bd7e5a520 scaled

Uwahoze ari umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi ry’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, kuwa Gatanu, itariki ya 28 Gashyantare, i Paris yashinjwe ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’umugambi wo gukora ibyo byaha. Umugabo w’imyaka 74, Alphonse K., umaze imyaka 25 aba mu Bufaransa, ubu yashyizwe mu maboko y’ubucamanza. Arakekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside […]

Abarwanyi barenga 40 ba al Shabaab biciwe mu gikorwa cy’Ingabo za Somaliya

trump attack 1738481987 1

Abarwanyi barenga 40 bo mu mutwe witwaje intwaro wa kisilamu wa al Shabaab biciwe mu gikorwa cya gisirikare cy’Ingabo z’igihugu cya Somaliya muri iyi weekend. Ni igikorwa Ingabo z’igihugu cya Somaliya zakoranye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku Cyumweru mu gace ka Biya Cadde muri leta ya Hirshabelle, nk’uko Televiziyo y’igihugu ya Somaliya yabitangaje mu nyandiko yanyujije kuri […]

Ibura ry’amafaranga ryatumye ab’i Goma baza kuyashaka mu Rwanda

IMG 7249

Ubu hashize ukwezi kurenga umutwe witwaje intwaro M23 wigaruriye Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) kandi, ukwezi kurenga kurashize ibigo by’imari bitarongera gufungura imiryango. Mu guhangana n’ikibazo cyo kubura amafaranga, abaturage barimo gushakisha no bakabona ibisubizo bindi, cyane cyane nko kwambuka umupaka bakajya kuyashaka mu […]

Israel yahagaritse kwinjiza imfashanyo muri Gaza

download 2

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu byatangaje ko Israel ihagarika kwinjiza inkunga y’ibanze mu karere ka Gaza guhera kuri iki Cyumweru. Iki cyemezo ni igisubizo cy’ibyo ibiro bya Netanyahu byise “Kwanga kwa Hamas” kwemera gahunda yo gusubukura ibiganiro by’amahoro yatanzwe n’Intumwa ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff. Icyiciro cya […]

FARDC yise General Gakwerere wa FDLR umukozi w’u Rwanda

Gk CO07XQAACcJ9

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu itariki 01 Werurwe 2025, umutwe wa M23 ushyikirije u Rwanda abarwanyi ba FDLR wafatiye ku rugamba barimo General Ezechiel Gakwerere ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, no kubona ukuri ku byakunze kuvugwa na Leta ya Kigali ku bufatanye bwa FARDC na FDLR gukomeje kujya ahagaragara, Igisirikare cya Congo kihanukiriye cyemeza ko […]

Tshisekedi yahaye imbabazi abanyapolitiki 2 bari bafunzwe

seth kikuni prisonnier 24 jpg 711 473 1

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 1 Werurwe 2025 ninjoro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Seth Kikuni, perezida w’Ishyaka Piste pour l’émergence du Congo, ni umwe mu bantu 3 bahawe imbabazi na Perezida Tshisekedi. Uyu wari wafunzwe kuva muri Kanama 2024 agakatirwa igifungo cy’umwaka 1, ari mu bantu ba mbere bahawe uburenganzira bwo kwishyira ukizana mu […]

China: Abasirikare bakuru basaga 10 bamaze guhagarikwa kubera ruswa

https cms image bucket production ap northeast 1 a7d2.s3.ap northeast 1.amazonaws.com images 0 8 4 5 46705480 3 eng GB Cropped 16976862852023 09 30T051708Z 985728 RC2PI3A53UNF RTRMADP 3 CHINA ANNIVERSARY

Abayobozi batari bake mu nzego z’Igisirikare cyangwa izifite aho zihuriye nacyo mu Bushinwa, bamaze kugenda mu nkubiri yo kurwanya ruswa ikomeje muri uru rwego. Kuri ubu biravugwa ko abasirikare bakuru bagera kuri 12 batazaboneka mu ikoraniro rihuza abategetsi bakuru mu nzego za politike n’iza gisirikare riteganijwe mu cyumweru gitaha. Mbere y’iri koraniro riteganijwe kuva ku […]

Gasabo: Batatu bafatanwe magendu y’inkweto za caguwa n’amasashe arenga ibihumbi 500

WhatsApp Image 2025 02 28 at 4.45.49 PM

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Gasabo, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare, abantu batatu bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu amasashe n’ibicuruzwa bya magendu. Abafashwe ni abagabo babiri n’umugore umwe bose b’imyaka 40 y’amavuko, bafatanywe imifuka ipakiyemo amapaki y’amasashe 2800 yose hamwe arimo angana n’ibihumbi […]

Zimbabwe: Inama y’abaminisitiri ya EAC na SADC yasubitswe

IMG 20250221 WA0022 640x375 1

Amakuru aturuka mu badipolomate batandukanye agera kuri RFI aravuga ko inama y’abaminisitiri ba EAC na SADC yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Gashyantare 2025, itakibaye. Intumwa z’u Rwanda zivuga ko zitabonye ubutumire bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Zimbabwe, igihugu cyari kwakira iyi nama. Izindi ntumwa zari zitegerejwe i Harare nazo ntizigeze zijyayo. I Kinshasa, […]

Lubero: Abana hafi 200 bamaze kwinjizwa mu mitwe y’inyeshyamba ku ngufu

M23 troops in Rutshuru army base.jpg

Amakuru aturuka muri Libero aravuga ko abana bagera ku ijana binjijwe mu gisirikare n’inyeshyamba kuva mu mpera za 2024 nkuko imiryango itegamiye kuri leta ivuga ishimangira ko n’abanyeshuri bavanwe mu byabo n’imirwano na bo binjizwa mu nyeshyamba ku gahato. Mu karere, byibuze abanyeshuri 190 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye 190 yafunze imiryango kuva mu mpera […]

Afurika y’Epfo: Guhagarika inkunga ya Amerika bishobora guhitana abantu barenga 500.000

download 1

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail Bekker, yatangarije abanyamakuru ko kugabanya inkunga ya Amerika mu kurwanya agakoko gatera SIDA muri Afurika y’Epfo bishobora guhitana abantu barenga 500.000 mu myaka 10 gusa iri imbere. Nyuma yuko amatsinda yo muri Afurika y’Epfo amenyeshejwe ko azabura inkunga […]

Kabarebe yahuye n’Intumwa Idasanzwe y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Biyaga Bigari

54608

Ku munsi w’ejo kuwa Kane, Umunyamabanga wa Leta, Gen. (Rtd) James Kabarebe yahuye n’Intumwa Idasanzwe y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam, uri mu ruzinduko rw’akazi i Kigali. Inama yatanze umusaruro kandi ibamo kungurana ibitekerezo aho u Rwanda rwazamuye  ingingo zikurikira nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara: • Ibibera mu […]

Muhanga: Arashinjwa gusambanya umwana we bakanabyarana kabiri

ingoro y ubutabera y urukiko rwisumbuye rwa muhanga 1 1

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 52 ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa bakaza no kubyarana abana babiri umuhungu n’umukobwa. Uregwa utuye mu kagari ka Gihara, umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi mu bihe bitandukanye yagiye asambanya umwana we w’umukobwa kuva afite imyaka 14 kugeza ubu afite 22. Ubwo yamusambanyaga yamubwiraga ko […]

Kwanga kuganira na M23 ubwabyo biragaragaza ko hari ikibazo – ECC

Eric senga

“Ni ibisanzwe rwose (kuri Perezida Tshisekedi kuvuga ko atazigera aganira na M23). Ibi biremeza ko turi mu bihe by’amakimbirane n’ibibazo ”, uyu ni Umuvugizi w’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC), avugana na Top Congo FM ku byerekeye itangazo riheruka ry’umukuru w’igihugu wongeye kubishimangira, imbere y’abagize umuryango we wa politiki, ko atavugana na M23, yakunze kwita […]

Cape Town: Inama ya G20 yananiwe kumvikana ku itangazo riyisoza

1x 1

Inama ya ba ministri b’imari n’abakuru ba banki mu bihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi bananiwe kumvikana ku itangazo risoza inama. Incamake y’iri tangazo yanditswe na Afurika y’Epfo yakiriye iyi nama, yashimangiye kurwanya ikumirwa ry’ibicuruzwa bituruka mu bindi bihugu. Iyi ncamake ivuga ko ibi bihugu bishyigikiye ubucuruzi burangwa no kubahiriza amategeko, butavangura, bwemerewe bose, […]

Gasabo: Bakurikiranweho kwica umwana babyaranye bakamuta mu bwiherero

csm Gasabo 122321pdf 545dd2d8f3 f130dad671 3

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wabyaye umwana akamuniga yarangiza akamuta mu musarane, icyo gikorwa cy’ubunyamaswa akaba yaragifashijwemo n’umusore w’imyaka 33 wamuteye inda.  Amakuru yamenyekanye ku itariki ya 16 Gashyantare 2025 mu Murenge wa Ndera, Akagali ka Kibenga, Umudugudu wa Rugazi.  Abaturage bemeza ko uwo mukobwa yabyaye tariki ya […]

Bukavu: Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23

Screenshot 2025 02 27 142808

Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 kuri Place de l’Indépendance. Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bari bavuye aho. Nibura abasivili 5 bakomeretse benshi bajyanywe mu bitaro bya Bukavu. Umutwe wa M23 wari watangaje ko bitarenze iminsi ibiri iri imbere uzaba washyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille […]

Ni inde wategetse iyicwa rya General Michel Rukunda alias Makanika?

1739019245 removebg preview

Mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku rupfu rutunguranye rwa General Michel Rukunda, uzwi ku izina rya Makanika, wishwe mu buryo bubi na FARDC, amakuru atangazwa n’urubuga campaignforpeacedrc.com agararagaza ko ibimenyetso bihari bihurira ku itsinda ryitwa Akagara rya General Pacifique Masunzu, uyobora Zone ya 3 inashinjwe ibikorwa muri Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko aya makuru abitangaza, iri tsinda […]

Uvira: FDNB yiteguye kubuza M23 kwegera imipaka y’u Burundi

000 33AK98P

Mu burasirazuba bwa DRC, Ingabo z’u Burundi zikomeje koherezwa, nubwo hari ibihuha bivuga ko zavuyeyo. Zoherejwe gushyigikira FARDC kugirango bahagarike AFC / M23, nkuko bitangazwa n’abatangabuhamya benshi. Abatangabuhamya bavuga ko Ingabo z’u Burundi ziri ku Muhanda w’igihugu No 5, cyane cyane kuri axe ya Luvungi-Uvira, ku birometero 10 gusa uvuye ku birindiro bya AFC / […]

Tshisekedi yategetse Guverineri Pelusi kuyoborera Kivu y’Amajyepfo muri Uvira

Nyuma yo guhunga Umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, na Mbere y’uko Inyeshyamba za AFC/M23 ziwugeramo, guverineri w’iyi ntara, Jean-Jacques Purusi, yakiriwe, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 26 Gashyantare 2025, i Kinshasa, na Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi Tshilombo. Nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo nkuko tubikesha Perezidansi ya Repubulika ya […]

Muhanga: Uwashinjwaga kwicisha umugore we ikibando yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

ingoro y ubutabera y urukiko rwisumbuye rwa muhanga 1 1

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza ruregwamo umugabo wishe umugore we akoresheje ikibando rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25. Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga. Icyaha uregwa akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 07/12/2024 ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we nyuma yo gutaha ageze mu […]

Perezida Trump yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere

250226 elon musk cabinet ew 146p 610a30

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Gashyantare 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere y’iyi manda ye. Mu byo yibanzeho harimo kugabanya cyane abakozi ba guverinoma yo ku rwego rw’igihugu. Gukoresha inama nyuma y’ukwezi bitewe n’uko Sena igenda yemerera buhoro buhoro Perezida Trump abo ayisaba gukorana nawe […]

Nyagatare: Urubyiruko rwaganirijwe ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

f5fbf258 b20d 4dbc b545 9624eeb50c3d

Urubyiruko rwiganjemo abangavu n’ababyeyi bateraniye mu Karere ka Nyagatare mu kiganiro bagiranye n’inzego zitandukanye aho bagejejweho ibiganiro byibanda kugukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abangavu. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Gashyantare 2025 giteguwe n’umuryango Empower Rwanda , aho baganirije urubyiriko ku kwirinda inda zitateguwe mu nsanganyamatsiko igira iti” […]

Muhanga: Akurikiranyweho kwica umugore we

ingoro y ubutabera y urukiko rwisumbuye rwa muhanga 1

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 56 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 50 babanaga batarasezeranye amukubise isuka mu mutwe.  Nkuko bitangazwa n’Ubushinjacya Bukuru dukesha iyi nkuru, icyaha cyakozwe ku itariki 19 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi. Uregwa, ubwo yarari mu nzira […]

Amashyaka 11 ya politiki akorera mu Rwanda yamaganye ibihano byafatiwe u Rwanda

Amashyaka 11 ya politiki akorera mu Rwanda yamaganye byimazeyo ibihano byafatiwe u Rwanda n’abayobozi barwo kubera ibirego byo kugira uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, itariki ya 25 Gashyantare 2025, Ihuriro ry’igihugu ngishwanama ry’imitwe ya politiki (NFPO) ryavuze ko ayo mashyaka “yamaganye icyifuzo cy’akarengane […]

Sudani: Maj. Gen. Bahr Ahmed yapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abarenga 46

2 1740551110

Indege ya gisirikare ya Sudani yaguye mu gace gatuwe ko mu nkengero z’umurwa mukuru, Khartoum, ihitana abasirikare benshi bakuru ndetse n’abasivili. Nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare agera ku Biro Ntaramakuru Reuters abitangaza, ngo iyi ndege yakoze impanuka kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gashyantare 2025, ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Wadi Seidna […]

Imirwano hagati y’abaturage ba Kenya na Ethiopia yaguyemo bamwe abandi barabura

Kwegu fishing in the Omo River January 2012 1200x800 1

Kenya yohereje ingabo nyinshi n’abapolisi ku mipaka yayo na Ethiopia nyuma y’igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro, mu cyo abayobozi basobanura nk’ubushyamirane bwambukiranya imipaka. Kipchumba Murkomen, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, yatangaje ko guverinoma irimo gufatanya n’abayobozi ba Ethiopia gushakisha abaturage babuze nk’uko inkuru yashyizwe ahagaragara na AFP ivuga. Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko abaturage […]

IGP Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Nigeria

WhatsApp Image 2025 02 25 at 8.45.49 PM

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Nigeria, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare, yitabiriye inama n’umwiherero bihuza ba Ofisiye bakuru ba Polisi muri icyo gihugu. Umuhango wa gufungura ku mugaragaro iyi nama n’umwiherero bibaye ku nshuro ya gatanu  byayobowe na Visi-Perezida wa Repubulika […]

Polisi yafashe abagabo babiri bakurikiranweho kwangiza ibikorwaremezo

Electric

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare, hafashwe abagabo babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo rusange mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Aba bagabo bombi bafite imyaka 43 y’amavuko bafatanywe  ibikoresho by’amashanyarazi birimo; insinga, mubazi, […]

Kirundo: Hashyizweho amasaha yo gutaha kubera kwikanga intambara

IMG 20250225 WA0055 1900x1069 c 1

Kuva mu ntangiriro za Gashyantare, Intara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, ihana imbibi n’u Rwanda, hashyizweho isaha yo gutahiraho ibuza abamotari n’abaturage kugenda nyuma y’amasaha yagenwe. Ni icyemezo cyafashwe kubera impamvu z’umutekano, ariko kikaba kitavuzweho rumwe. Kuva mu ntangiriro za Gashyantare, abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara ya Kirundo bashyize mu bikorwa ingamba zigamije gushimangira […]

Umushinjacyaha Mukuru wa ICC yageze i Kinshasa mu rwego rw’iperereza

Screenshot 2025 02 25 120418

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, yageze i Kinshasa, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Gashyantare 2025, mu rwego rw’iperereza ry’ibanze ku byaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha bya jenoside byakorewe mu burasirazuba bwa DRC. Yasezeranije ibihano abakoze ibyaha byose bidasobanutse byakorewe mu burasirazuba bwa DRC, mu kiganiro yatanze i Kinshasa. […]

Butembo: Hatangiye kumvwa urubanza rw’abasirikare bahunze urugamba

fardc ayant fui le m23 proces a lubero 1 png 711 473 1

Abasirikare bagera kuri ijana b’Abanyekongo bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Butembo-Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iburanisha ryatangiriye i Musienene, muri Teritwari ya Lubero, rireba abasirikare baregwa ibyaha byinshi birimo ubwicanyi, kwambura abantu, gufata ku ngufu, ubujura, gusahura, gukwirakwiza amasasu y’intambara, guhunga umwanzi, gutakaza intwaro n’ubutasi. Umunsi wa mbere w’iburanisha wahariwe kumenya abaregwa. Muri […]

Amerika yagiye iruhande rw’u Burusiya kabiri mu matora ya Loni

maujghkk un general

Amerika yagiye ku ruhande rw’u Burusiya inshuro ebyiri mu matora mu Muryango w’Abibumbye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu ishize u Burusiya buteye  Ukraine, ngo bigaragaza ko ubuyobozi bwa Trump bwahinduye imyumvire ku ntambara. Ubwa mbere Amerika yarwanyije icyemezo cyateguwe n’u Burayi cyamagana ibikorwa bya Moscou no gushyigikira ubusugire bw’igihugu cya Ukraine, itora kimwe […]

EU yirinze kwihutira gufatira ibihano u Rwanda

1200x675 cmsv2 e3870995 8611 5476 9e96 ca5e1625c690 9076146

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ntibemeye guhita bafatira ibihano u Rwanda kubera uruhare rushinjwa mu makimbirane yiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ariko bugiye kongera gusuzuma iby’amasezerano bagiranye n’u Rwanda ku bijyanye n’amabuye y’agaciro. Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Kaja Kallas, yatangaje ko uyu muryango uzongera gusuzuma amasezerano […]

Gasabo: Umuganga n’umugore we bashinjwaga ubwicanyi bakatiwe gufungwa burundu

csm Gasabo 122321pdf 545dd2d8f3 f130dad671 1 1

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza rw’umuganga n’umugore we w’umuforomokazi ndetse n’abandi bantu batanu bakurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa wakoraga mu rugo rw’uwo muganga. Urukiko rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha gifite ishingiro. Rwemeje ko abaregwa badahamwa n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo. Rwemeje Kandi ko abaregwa bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi buturutse […]

RCS yungutse abakozi bashya basaga 500

GkitWGyWAAE0RAq

Kuri uyu wa Mbere,itariki 24 Gashyantare 2025, Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwakiriye abakozi bashya bato basoje amasomo 546; abagore 200 abagabo 346 bamaze amezi icyenda biga mu ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana. Umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, Guverineri w’Intara […]

New Zealand: Minisitiri yeguye ku kazi nyuma yo gukorakora umukozi

862c4520 f26d 11ef 8a85 6544edb95992.jpg

Minisitiri w’ubucuruzi muri New Zealand, Andrew Bayly yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyira ikiganza ku kuboko k’umwe mu bakozi be mu cyumweru gishize, mu byavuzwe ko ari imyitwarire mibi ikabije. Kuri uyu wa Mbere, Bayly yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye, avuga ko atari impaka ahubwo ko ari “ibiganiro bifatika”. Hagati aho azakomeza kuba umudepite […]

RSF n’abafatanyabikorwa biyemeje gushinga guverinoma ibangikanye n’iya Sudani

O65T557RWVP4ZEFOMCVL5FRBYQ

Ku wa Gatandatu, umutwe wa Rapid Support Forces wagiranye amasezerano n’indi mitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro bishyize hamwe kugira ngo hashyirweho “guverinoma y’amahoro n’ubumwe”, nk’uko abasinye, al-Hadi Idris na Ibrahim al-Mirghani babitangarije Reuters. Mu bashyize umukono kuri aya masezerano harimo Abdelaziz al-Hilu, umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba ugenzura uturere twinshi n’ingabo muri Leta ya Kordofan y’Amajyepfo, kandi […]

RDC: Umusirikare yishwe na mugenzi we mu kigo cy’imyitozo ya gikomando

37979030

Ku Cyumweru, itariki ya 23 Gashyantare, abasirikare babiri bo mu Ngabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) basanzwe bapfuye mu kigo cy’imyitozo ya Commando muri Camp Lwama, giherereye mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Maniema. Minisitiri w’umutekano mu Ntara, Lawamo Selemani Taylor, yasuye aho hantu yemeza ko ibyabaye byabaye igihe umusirikare wari […]

Karongi: Babiri bashinjwaga kwica umuntu bakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Icyicaro cy Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi Ubushinjacyaha Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwasomeye mu ruhame urubanza ruregwamo abasore babiri bakurikiranwagaho icyaha cyo kwica umuntu rubakatira igifungo cy’imyaka 25 kuri buri wese. Icyaha bari bakurikiranyweho bagikoze ku itariki ya 28 Ukuboza 2024 mu mudugudu wa Gituntu, akagali ka Nyarunyinya, umurenge wa Murambi, mu karere ka Karongi. Kuri uwo munsi, abaregwa uko ari babiri bateze […]

Burundi: Icyoba ni cyose mu gihe intambara yo muri Congo ikomeje gusatira imipaka

000 par7693624 0

Mu gihe intambara yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje, ingaruka zayo ziri kugaragara mu Burundi, cyane cyane mu Ntara za Cankuzo, Muyinga na Ruyigi, ahagaragaye ibikorwa byo gusaka mu nkambi z’impunzi, urujya n’uruza rw’abasirikare rudasanzwe no kwiyongera kw’imvugo zibiba amacakubiri ashingiye ku moko, abahatuye bakaba bafite impungenge z’umutekano wabo. Muri utu turere, […]

Bukavu: Abapolisi n’abasirikare ba Congo hafi 3000 binjiye muri AFC/M23

Screenshot 2025 02 23 123921

Ku wa Gatandatu, itariki 22 Gashyantare 2025, imbaga y’abapolisi ba Congo bimukiye mu mutwe w’inyeshyamba wa M23 bakomye amashyi bacinya akadiho mu Mujyi wa Bukavu wigaruriwe, bitegura gusubira mu myitozo iyobowe n’inyeshyamba zikomeje kugaragaza ko zidafite gahunda yo gusubira inyuma. Inyeshyamba za M23 zakomeje kwegera imbere mu cyumweru gishize mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi […]

RDC: Umupadiri yifuje ko intambara yo muri Lubumbashi yaba nk’iyo mu 1997

gettyimages 137396716 612x612 1

Padiri Timothy Mutonji w’i Lubumbashi ari mu masengesho ahoraho kugirango amahoro agaruke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho yizera ko ituze rizakomeza, nubwo M23-AFC yakwigarurira Umujyi wa Lubumbashi, nk’uko byagenze mu 1997 igihe AFDL yinjiranaga na Laurent Kabila. Uyu mupadiri mu kiganiro na Deutsche Welle yagize ati: “Igihe Kabila yigaruriraga Lubumbashi, nta bantu bapfuye. […]

Papa Francisco umaze icyumweru mu bitaro akomeje kuremba

000 36YF3XW

Vatikani yatangaje ko Papa Francisco yari amerewe nabi kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 22 Gashyantare nyuma y’ikibazo amaranye igihe kirekire mu buhumekero cya asima gisaba kongererwa umwuka wa ogisijeni. Vatikani yavuze ko ku myaka 88, Francisco umaze icyumweru kirenga mu bitaro bya Gemelli by’i Roma, aho ari kwivuriza indwara z’ibihaha,yanatewe amaraso nyuma y’uko ibizamini […]

Twirwaneho yavuye mu byo kwirinda yinjira mu rugamba rwo kubohoza RDC

maxresdefault 2 1

Umutwe wa “Twirwaneho” ugizwe n’Abanyamulenge ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wemeje ko ugiye kuva mu by’ubwirinzi ukinjira mu rugamba rwo kubohoza igihugu. Ni nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko Twirwaneho yifatanyije n’inyeshyamba za M23 n’ihuriro AFC mu kurwanya ubutegetsi bwa Congo. General de Brigade Charles Sematama, wagizwe ubuyobozi […]

Muhanga: Umugore n’umuhungu we w’imyaka 15 bakurikiranweho kwica umuntu

ingoro y ubutabera y urukiko rwisumbuye rwa muhanga

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugore w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 47 afatanije n’umwana we w’umuhungu we w’imyaka 15 bakoresheje umwase. Icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 08 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Nyarunyinya, Umurenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga ubwo uregwa yatahanaga n’umugabo we […]

Haratangira Tour du Rwanda iba ku nshuro ya 17

TOUR 79

Guhera kuri iki Cyumweru, itariki ya 23 Gashyantare 2025, mu Rwanda haratangira isiganwa Mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro ya 17 rizabera mu turere dutandukanye tw’igihugu. Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyabera imbogamizi iri siganwa rizazenguruka u Rwanda, mu turere 23, ahareshya n’ibilometero 804. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner […]

Gasabo: Umukecuru w’imyaka 60 akurikiranweho kwica umugabo we

csm Gasabo 122321pdf 545dd2d8f3 ed8a20f516

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umukecuru w’imyaka 60 wishe umugabo we abifashijwemo n’umuhungu we n’abandi bagabo babiri bagishakishwa bapfa amakimbirane yo mu murwango ashingiye ku mitungo. Icyaha cyabereye mu murenge wa Rusororo, akagari ka Ruhanga, umudugudu wa Rugende ku itariki ya 13 Gashyantare 2025, ubwo uyu mukecuru w’imyaka 60 n’umuhungu we w’imyaka […]

Sudani yahamagaje ambasaderi wayo i Nairobi nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

rss efe8e2101a5b591f262f07de97acfcb88b9e8ad11a1w

Abategetsi ba Sudani bafite icyicaro muri Port-Sudan kuva intambara y’abenegihugu yatangira, bahamagaje ambasaderi wabo muri Kenya nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ejo, ku wa Kane, itariki 20 Gashyantare, ivugana n’Ibiro Ntaramakuru SUNA. Iki cyemezo gikurikira inama bivugwa ko yabereye i Nairobi muri iki cyumweru yari igamijwe gushyiraho guverinoma ibangikanye n’iya Sudani. Umushinga watangijwe na […]

Minembwe: Hagabwe ibitero bikaze nyuma y’iyicwa rya Gen. Makanika

the genocide of the banyamulenge 2 700x400 1

Nyuma y’iminsi ibiri umuyobozi wawo yishwe na drone y’igisirikare cya FARDC, umutwe wa Twirwanaho uravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Gashyantare 2025, abaturage ba Minembwe bagabweho ibitero by’ubugome mu midugudu ya Gihanama na Evomi. Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, rivuga ko ibi bitero byakoreshejwemo intwaro ziremereye […]

FARDC irashinjwa gukangaranya no gusahura abaturage ba Lubero

Screenshot 2025 02 21 110346

Kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Congo cyahamagariye abatorotse igisirikare kongera gusubira mu mitwe yabo, mu gihe abasirikari b’abanyarugomo barasaguraga ndetse bagasahura uduce tumwe na tumwe two mu burasirazuba bw’Umujyi wa Lubero nyuma yo guhunga imirwano yari hafi aho hamwe n’inyeshyamba za M23. Ibi nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza birerekana imidugararo ikomeje kwiyongera mu Ngabo […]

Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, na Uganda bateraniye i Kigali mu nama yo guhuriza hamwe ubwirinzi

3

Kuri uyu wa Kane, itariki 20 Gashyantare 2025, ibihugu bigize Umuryango w’ibikorwa byo guhuza Umuhora w’Amajyaruguru (NCIP) Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, na Uganda byateraniye i Kigali mu nama y’abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubwirinzi (Defence Cluster meeting). Iyi nama igamije gusuzuma ibyagezweho no gusuzuma ingamba zikomeje mu bijyanye n’ingamba zihuriweho z’ubwirinzi hagati y’ibihugu by’abafatanyabikorwa. Muri […]

Gen. Kizimu yasabye abatuye Kinshasa kwirinda kubona Abanyarwanda ahantu hose

hq720 5

Mu gihe urwikekwe ryiyongereye mu minsi yashize i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishisha abaturage bavuga ururimi rw’igiswahiri kubera amakimbirane yo mu burasirazuba, Umuyobozi w’akarere ka 14 ka gisirikare akaba n’umuyobozi w’itsinda rishinzwe umujyi / intara arahamagarira abaturage ba Kinshasa kwirinda gushyira abantu mu kebo kamwe. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo […]

Gasabo: Umusore w’imyaka 26 akurikiranweho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 akamutera inda

csm Gasabo 122321pdf 545dd2d8f3 e3ef8c9fe2

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umusore w’imyaka 26 wasambanyije umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko amutera inda. Icyaha cyabaye ku itariki ya 19/09/2023 mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, akagari ka Gitaraga, Umudugudu wa Gitaraga. Uregwa yemera icyaha, akavuga ko yakundanaga n’uwo mwana w’umukobwa, ndetse aza kumusaba ko yamusura bararyamana amutera […]

Uvira: Imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo imaze kugwamo abantu 17

000 Par7109794 0

Abatuye mu Mujyi wa Uvira babyukiye mu bwoba kuri uyu wa Kane kubera amasasu akomeje kumvikana nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano hagati y’abasirikare ba Congo, FARDC, n’inyeshyamba za Wazalendo, basanzwe bafatanya, imaze guhitana abantu barenga 17. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, muri uyu mujyi hagaragaye imirongo myinshi y’abasirikare. Bari baturutse mu kibaya cya Ruzizi […]