APR WVC yifatanyije n’Abanyarwanda bo muri Nigeria mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe ya APR WVC yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye i Abuja muri Nigeria ku wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Nigeria, inshuti z’u Rwanda, abayobozi b’amadini, intumwa z’Umuryango w’Abibumbye n’abadipolomate batandukanye. Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo, yavuze […]
#Kwibuka31: Abanyamahanga bakina mu Rwanda batanze ubutumwa bw’ihumure

Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31, bamwe mu banyamahanga bakina cyangwa batoza mu Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda, batanga ubutumwa bw’ihumure n’amahoro. Frank Spittler, Umudage wahoze atoza Amavubi, yavuze ko amateka mabi u Budage bwanyuzemo yatumye asobanukirwa n’agaciro ko kwibuka. Ati: “Ni ingenzi kubwira abato ibyabaye kugira ngo bitazasubira.” Issah Yakubu […]
RIB yaburiye abashaka gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi bitwaje gutebya

Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’inzego z’umutekano bibukije ko guhakana, gupfobya cyangwa guhohotera abarokotse Jenoside ari icyaha gikomeye. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nta muntu ugomba kwitwaza gutebya kugira ngo ashyigikire cyangwa asebye Jenoside. […]
Essy Williams yigaramye ibyo gukundana na Nel Ngabo

Umusizi akaba n’umuhanzi w’imideli, Essy Williams, yahakanye amakuru avuga ko yaba ari mu rukundo na Nel Ngabo. Yatangaje ko ari inshuti ye isanzwe, ariko ko afite undi musore bari mu rukundo bamaranye umwaka. Essy yasobanuye ko amafoto yasakaye ari kumwe na Nel Ngabo yafashwe ubwo bari bagiye gutembera i Rebero, kandi ko kuyifotozanya n’inshuti ari […]
Umukinnyi wa Filime Squid Game yasabiwe gufungwa umwaka umwe

Ubushinjacyaha bwo muri Koreya y’Epfo bwasabye ko O Yeong-su, umukinnyi wa filime w’imyaka 80 wamamaye muri Squid Game, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe, mu rubanza rw’ubujurire ashinjwamo ihohotera rishingiye ku gitsina. Yabisabiwe ku wa 4 Mata 2025, mu ishami rya Seongnam ry’Urukiko Rukuru rwa Suwon, aho ubushinjacyaha bwavuze ko igihano yari yahawe mbere cyari gito. Uyu […]
P Diddy akurikiranyweho ibyaha bishya

Umuraperi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs yongeye gukurikiranwaho ibyaha bibiri bishya birimo gucuruza abantu no kwishora mu busambanyi, habura ukwezi ngo agezwe imbere y’urukiko i New York. Ibyo byaha bishya byatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu mu rukiko rwo muri Manhattan, bikaba bijyanye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bivugwa ko yabikoze hagati ya 2021 na 2024 […]
Yakatiwe gufungwa imyaka hafi itatu azira gutuka ishusho ya Yesu

Urukiko rwo muri Medan, mu gihugu cya Indonesia, rwakatiye Ratu Thalisa, umukoresha w’urubuga rwa TikTok, gufungwa imyaka 2 n’amezi 10, azira amagambo yafatwa nk’ayo gusebya idini ya Gikristu. Thalisa, wahoze ari umugabo ariko akaba yarahinduye igitsina, yavuze amagambo asebya ishusho ya Yesu Kirisitu ubwo yavugaga ko Yesu “yakabaye ameze nk’umugabo wiyubashye kandi yogoshe”. Ibi yabivuze […]
Umuraperi Eminem yabaye sogokuru

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Eminem yishimiye kwinjira mu buzima bushya bwo kuba sekuru, nyuma y’uko umukobwa we w’imfura, Hailie Jade McClintock, yibarutse umwana we wa mbere. Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku itariki ya 14 Werurwe 2025, ariko inkuru yemejwe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, binyuze kuri Instagram ya Hailie. Hailie […]
Uko watera umuntu indobo mu kinyabupfura

Hari igihe umuntu agusaba ko mukundana, nyamara wowe ukabona bidashoboka. Nubwo ushobora kuba utamukunda cyangwa utiteguye, si byiza kumubabaza. Inararibonye mu myitwarire zigaragaza ko ari ngombwa kumubwiza ukuri ariko mu buryo bwubaha. Ubanza gushimira uwo muntu ku bw’urukundo akugiriye, hanyuma ukamusobanurira impamvu bidashoboka, nko kuba ufite undi cyangwa utiteguye gukundana. Ni byiza kubimubwira ahantu hatuje, […]
UEFA yaciye amande Kylian Mbappé, Antonio Rudiger na Dani Ceballos

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi, UEFA yaciye amande abakinnyi batatu ba Real Madrid aribo: Kylian Mbappé, Antonio Rudiger na Dani Ceballos nyuma y’imyitwarire idakwiye bagaragaje mu mukino wa 1/8 cya UEFA Champions League batsinzemo Atletico Madrid. Rudiger yaciwe amande y’ibihumbi 40 by’amayero nyuma yo gushyira ikiganza ku ijosi ry’umukinnyi, naho Mbappé yaciwe ibihumbi 30 by’amayero […]
Mukura VS Yareze Manishimwe Djabel muri RIB

Ikipe ya Mukura Victory Sports yareze Manishimwe Djabel muri RIB nyuma yo gutanga sheki ebyiri zitazigamiye mu kwishyura amafaranga bari bumvikanye. Mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Djabel yari umukinnyi wa APR FC ariko atizwa muri Mukura VS. Iyi kipe yamuhaye miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, bumvikana ko naramuka abonye ikipe nshya azasubiza Mukura miliyoni 8. […]
Umuhanzi Fik Gaza arafunzwe azira ubujura bw’intwaro

Umuhanzi mu njyana ya Dancehall muri Uganda, Shafiq Dangote wamenyekanye nka Fik Gaza mu muziki yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ashinjwa ubujura bukoreshejwe intwaro no gukomeretsa. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kampala, Patrick Onyango, igikorwa cyo kumufata cyabaye ku wa Kane tariki ya 3 Mata 2025 nyuma y’uko hagaragaye ubujura bwinshi mu gace […]
Congo ishobora kwisanga ihanwe

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ishobora guhabwa ibihano bikomeye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nyuma y’ifungwa rya Olive Kiloha Karangwayire, Umuyobozi wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri icyo gihugu (LINAFF), wafunzwe ku wa 28 Werurwe 2025. Olive Kiloha afungiye ahantu hafungirwa abantu baregwa ibyaha bifitanye isano n’ikoranabuhanga, ibintu byateye impungenge abakunzi b’umupira w’amaguru […]
Perezida wa Koreya y’Epfo yirukanwe ku butegetsi

Urukiko Rukuru rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga muri Koreya y’Epfo rwemeje kuri uyu wa Gatanu ko Perezida Yoon Suk-yeol yegujwe ku butegetsi nyuma y’amezi ane ashyize igihugu mu bibazo bya politiki kubera itegeko rya gisirikare yatangaje. Ibihumbi by’abaturage bari mu myigaragambyo i Seoul bishimiye icyemezo cy’urukiko, cyatangajwe nyuma y’uko Perezida Yoon yari yategetse ko igisirikare cyinjira […]
Uburyo bwiza bwo gusaba imbabazi umukunzi wawe nyuma yo kurakaranya

Mu rukundo, si buri gihe haba ibyishimo n’ibiganiro byiza; rimwe na rimwe habaho kutumvikana no kurakaranya. Ariko se ni gute wasaba imbabazi umukunzi wawe nyuma yo gukora ikosa? Icya mbere ni ukwemera ko wakoze ikosa no guha agaciro amarangamutima ye. Ukeneye kumwereka ko uzi neza ko wamubabaje kandi koko ubabajwe n’ibyo wakoze. Urugero, ushobora kumubwira […]
Perezida wa Rayon Sports yibukije Sadate ko atajya atanga umusanzu mu ikipe

Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugendo rwayo muri shampiyona y’u Rwanda, Perezida wayo Twagirayezu Thadee yasubije ibitekerezo bikomeje gutangwa na Munyakazi Sadate, wahoze ayobora iyi kipe. Mu kiganiro yagiranye na radiyo SK FM, Twagirayezu Thadee yagarutse ku ngingo zitandukanye, harimo n’amafaranga angana na miliyari 5 Munyakazi Sadate yagaragaje ko yiteguye gushora muri Rayon Sports. Yagize […]
APR WVC yatangiye neza irushanwa nyafurika

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR WVC, yatangiye neza irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, itsinda Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia amaseti 3-1 (18-25, 26-24, 25-23, 25-22). Uyu mukino wabereye i Abuja muri Nigeria kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025. APR WVC yatangiye umukino igorwa, itsindwa […]
U Rwanda rwamanutseho imyanya itandatu ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yagabanutseho imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 124 rusubira inyuma rugera ku mwanya wa 130. Uku gusubira inyuma k’U Rwanda kuri uru rutonde bisobanuye ko hari amakipe yitwaye […]
Umwarimukazi wasambanyaga umwana w’umuhungu w’imyaka 15

Umwarimu wo mu mashuri yisumbuye muri Illinois, Christina Formella w’imyaka 30 yatawe muri yombo na polisi ashinjwa gusambanya umuna w’umunyeshuri w’imyaka 15 yigishaga. Amashusho yafashwe n’ibyuma bya polisi bigaragaza uyu mwarimu ari kurira cyane, yicaye mu modoka ya polisi i Downers Grove ku itariki ya 16 Werurwe. Mu mashusho yasohowe n’umuyoboro wa YouTube witwa Ape […]
Joshua Baraka ntakozwa ibyo guhita abyarana n’umunyamakuru wamutwaye umutima

Umuhanzi Joshua Baraka amaze imyaka igera kuri itatu akundana n’umunyamakurukazi Etania, ariko avuga ko batari bitegura kuba bagira abana. Baraka yasobanuye ko kugeza ubu bagishishikajwe no kumenyana no gukundana kurushaho, aho gutekereza ku kuba ababyeyi. Avuga ko kugira abana atari byo bigena umuntu, ahubwo ari inshingano umuntu agomba kwemera igihe yumvise ayiteguye. Mu kiganiro yagiranye […]
Ancelotti utoza Real Madrid yasabiwe gufungwa imyaka 4

Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yitabye urukiko mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid, mu rubanza akurikiranwamo ku byaha byo kunyereza imisoro. Ancelotti w’imyaka 65 yagaragaye ku rukiko rw’intara ya Madrid kuri uyu wa Gatatu, aho ashinjwa gutanga amakuru atari yo ku misoro y’inkomoko ku mushahara we, ubwo yari umutoza wa Real Madrid bwa mbere […]
Umugore yasabye Pasiteri amafaranga avuga ko ari Imana yayamutumye

Umugore wo muri Tanzaniya yatunguye benshi ubwo yasabaga Pasiteri we amafaranga agera kuri 29,000 KSh (300,000 Frw), avuga ko Imana ari yo yamuyoboye kubikora. Uyu mugore, wari wambaye umwambaro isanzwe n’igitenge cyera ku mutwe, yavuze ko yari yabanje kugira igitekerezo cyo gusaba amafaranga make, ariko nyuma Umwuka Wera akamubwira ko akwiye gusaba menshi. Pasiteri yamuteye […]
Munyakazi Sadate na Hadji Kanyabugabo basohowe muri group ya WhatsApp yo gufasha Rayon Sports

Nyuma y’imikino ya shampiyona, inkundura y’amagambo hagati ya Munyakazi Sadate na Kanyabugabo Mohamed Hadji yatumye aba bombi basohorwa muri group ya WhatsApp ihuza abafana ba Rayon Sports bashyigikira iyi kipe mu buryo bwihariye. Iki kibazo cyatangiriye ku butumwa Munyakazi Sadate yanditse ku rubuga rwa X nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura VS. Mu butumwa […]
Bruce Melodie yahigiye kwegukana Grammy Award

Muri iyi minsi, umuhanzi Bruce Melodie akomeje gushimangira intumbero ye yo kwandika izina rye mu mateka y’umuziki nyarwanda, aho avuga ko azaba umuhanzi wa mbere mu Rwanda uzegukana igihembo gikomeye cya Grammy Award. Mu butumwa yatanze, uyu muhanzi wubatse izina mu njyana ya Afrobeat na R&B yagaragaje ko nubwo kugeza ubu nta muhanzi wo mu […]
Ikibazo cya Bebe Cool na Alex Muhangi cyageze mu rukiko

Muri Werurwe 2025, umuhanzi Bebe Cool yatanze ikirego mu rukiko arega Alex Muhangi kuba yararenze ku burenganzira bwe ku bihangano. Urukiko rwisumbuye rwategetse ko aba bombi bakemura ikibazo cyabo binyuze mu bwumvikane. Alex Muhangi yifuje ko bakorana ibiganiro byo kumvikana na Bebe Cool, ariko ibi ntibyigeze bigerwaho. Umucamanza wa Grade One, Nicholas Aisu yategetse ibi […]
Nyinawumuntu Grace yerekeje muri Ottawa Gloucester Hornets

Nyinawumuntu Grace, umutoza ukomeye mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda yerekeje muri Canada mu ikipe ya Ottawa Gloucester Hornets, aho azakomeza gufasha abana bafite impano muri ruhago. Uyu mutoza yari amaze imyaka itatu ayobora tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain riherereye i Huye. Mbere yaho, yabaye umukinnyi wa AS Kigali WFC ndetse anayibera umutoza, aho […]
Marina yavuze impamvu yasibishije indirimbo yakoranye na Yampano

Umuhanzikazi Marina Deborah yasobanuye impamvu yatumye asaba gukuraho indirimbo yakoranye na Yampano kuri YouTube, avuga ko byatewe no kutubahirizwa kw’amasezerano yari yashyizweho mbere y’uko isohoka. Mu itangazo yashyize hanze, Marina yagaragaje ko ari umuntu ukunda gukorana n’abandi bahanzi, ariko ko ashyira imbere ubunyamwuga no kubahiriza amasezerano. Yavuze ko iyi ndirimbo yasohotse mu buryo butandukanye n’ibyari […]
Wayne Rooney yafashwe anyara ku rukuta rw’umuhanda i Londres (Amafoto)

Wayne Rooney, umwongereza w’icyamamare mu mupira w’amaguru, yafashwe anyara ku rukuta rw’umuhanda mu mujyi wa Londres, ari kumwe n’inshuti ze mu ijoro ryo ku cyumweru. Uyu mugabo wigeze gukinira Manchester United, yahagaze inyuma y’igikuta cyiri ku muhanda ahanyura abanyamaguru ni uko maze atangira kucyinyaraho. Ibi yabikoze nyuma yo gusohokera mu kabari kitwa The Nest rooftop […]
Umuhanzikazi unywa amasohoro y’inzoka kugira ngo agire ijwi ryiza

Umuhanzikazi Jessica Simpson akaba n’umukinnyi wa filime, yatangaje uburyo bworoshye ariko budasanzwe bwo kwita ku ijwi rye, burimo kunywa amasohoro y’inzoka. Simpson yashyize hanze iyi nkuru itangaje ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, avuga ko atari azi neza uwo muvuno wo kunywa amasohoro y’inzoka kugeza ubwo yawurangirwaga n’inshuti ye. Akibibona yaratunguwe gusa nta kibazo na […]
Abakinnnyi bagabwemo igitero n’abagizi ba nabi babashinja kugurisha imikino

Abakinnyi b’ikipe ya Lobi Stars FC yo mu mujyi wa Makurdi, muri Leta ya Benue muri Nigeria, bagabweho igitero n’abagizi ba nabi ubwo bari mu myitozo ku kibuga cya Government Model Secondary School Pitch. Nk’uko byatangajwe, abo bagizi ba nabi bakubise abakinnyi ndetse n’abakozi b’iyo kipe, babashinja kuba baragurishije imikino, cyane cyane umukino Lobi Stars […]
Minisitiri Nduhungirehe yashimye album nshya ya Ariel Wayz

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe n’indirimbo zigize album nshya y’umuhanzikazi Ariel Wayz ndetse agaragaza izo yakunze kurushaho. Ni nyuma y’uko uyu muhanzi ashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Hear To Stay’, iri gukundwa na benshi. Minisitiri Nduhungirehe, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yayumvise yose uko yakabaye, maze yemeza […]
Ruhango: Umugabo yishe inzoka arayotsa arayirya

Mu karere ka Ruhango, humvikanye inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Ntawumenyumunsi François, wishe inzoka maze aho kuyijugunya arayotsa arayirya. Ibi byatangaje benshi mu baturage baho, bamwe babifata nk’ibisanzwe, mu gihe abandi babibonye nk’ibidahuje n’umuco nyarwanda. Nk’uko bitangazwa n’abatangabuhamya baganiriye na BTN TV, uyu mugabo yishe iyo nzoka ubwo yari mu mirimo ye ya buri munsi. Aho […]
Miss Uwihirwe Yasipi Casmir yasabwe aranakobwa

Nyuma y’imyaka irenga itatu bakundana, umusore utuye muri Canada yasabye akanakwa Miss Uwihirwe Yasipi Casmir, wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Kigali Marriott ku wa 29 Werurwe 2025, mu gihe ubukwe bwabo buteganyijwe mu minsi iri imbere. Miss Uwihirwe w’imyaka 24 yamenyekanye cyane muri […]
Umugabo w’i Nyanza yatahanye ‘grenade’ aziko ari iteke

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Nyagisozi, umugabo witwa Habinshuti Euraste w’imyaka 61 yatoraguye igisasu cya grenade yibwira ko ari iteke maze aza kuyitahana. Ibi byabaye ku wa 28 Werurwe 2025, ubwo uyu mugabo yari mu murima ahinga, maze abonye grenade, yibwira ko ari iteke, ayishyira mu gikapu kugira ngo ayitahane. Mu nzira ataha, yahuye […]
Umuhanzi ukizamuka yapfiriye muri kasho ya polisi

Umuhanzi ukizamuka, Paul Obukowho, w’imyaka 24 yapfiriye muri kasho ya polisi mu Ntara ya Delta, muri Nijeriya nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’abapolisi ba Rapid Response Squad (RRS) bo muri iyo ntara. Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bapolisi wabivuze mu ibanga, Nyakwigendera Paul yajyanywe muri kasho nyuma yo kujya kureba inshuti ye, Prosper Odili wari watawe muri […]
Pasiteri Bugingo yasabye Bobi Wine kwakira Yesu agakizwa

Pasiteri Aloysius Bugingo uyobora House of Prayer Ministries yongeye kuvuga ku munyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aho yamugiriye inama yo kwegera Imana no gukizwa. Mu kiganiro yagiranye na Suzan Makula, umukunzi we kuri YouTube, Pasiteri Bugingo yavuze ko mu gihe yahura na Bobi Wine yamusaba kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we. Yagize ati: “Ndifuza […]
Rayon Sports yatsinidiwe muri sitade Amahoro icagase

Mukura Victory Sports yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Samson Ayilara Oladosu mu mukino w’umunsi wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu. Nubwo Rayon Sports itsinzwe, iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 46, ikarusha APR FC ya kabiri amanota ane. Biteganyijwe APR FC iri ku mwanya wa kabiri izakina na Vision […]
Sean Kingston na nyina bashobora gufungwa imyaka 20

Umuririmbyi Sean Kingston n’umubyeyi we Janice Turner barashinjwa ibyaha by’ubuhemu n’uburiganya, bishobora gutuma bafungwa imyaka igera kuri 20. Sean Kingston yatawe muri yombi muri Gicurasi 2024 muri Leta ya California, nyuma y’uko yari yarashinjwe n’isosiyete y’ikoranabuhanga kumwambura amafaranga menshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Polisi yatangaje ko uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha 10, birimo ubujura, uburiganya, kwiyoberanya […]
RIB yafunze umusore ukekwaho kwica mugenzi we bapfuye 300 Frw

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bwashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) umusore w’imyaka 27 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 19 bapfuye amafaranga 300 Frw. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisoro, Akagari ka Nyamirambo. Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’umurenge avuga ko aba basore bari kunywera inzoga hamwe, maze umwe abura 200 Frw yo kwishyura, agurizwa […]
Perezida Kagame yasabye RIB gukoresha AI mu kurwanya ibyaha

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhashya ibyaha cyane cyane ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Perezida yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025 ubwo yakiraga indahiro ya Col. Kayigamba Kabanda Pacifique, Umunyamabanga Mukuru mushya wa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Perezida Kagame yavuze ko abanyabyaha bagenda […]
Dani Alves yagizwe umwere

Uwahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona, Dani Alves yagize umwere nyuma y’uko atsinze ubujurire bwe kuri uyu wa Gatanu, ubwo urukiko rwo muri Espagne rwateshaga agaciro icyemezo cyari cyamuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu. Mu Gashyantare 2024, Alves yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu nyuma yo guhamwa no gufata ku ngufu umugore mu kabari […]
Bangkok: Inyubako y’amagorofa 30 yagwiriye abantu 43 [Amafoto]
![Bangkok: Inyubako y’amagorofa 30 yagwiriye abantu 43 [Amafoto] 70 K7SX6V6DDRGNJHLTXQR63TK2V4](https://bwizacom.b-cdn.net/wp-content/uploads/2025/03/K7SX6V6DDRGNJHLTXQR63TK2V4.webp)
Ku wa Gatanu, inyubako y’amagorofa 30 yari ikiri kubakwa mu gace ka Chatuchak i Bangkok yahirimye nyuma y’umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.7, aho yagwiriye abakozi 43. Abantu barindwi babashije kurokoka, mu gihe ubutabazi bwahise butangira ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuvuzi bw’Ibyago by’Ibiza hamwe n’Ikigo cya Narenthorn gishinzwe ubutabazi bwihuse. Igisirikare cyahise gitabarira […]
Umukobwa w’imyaka 17 yishwe azira kwanga kurongorwa n’umusaza w’imyaka 55

Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 17 witwa Gaala Aden Abdi, wabaga mu nkambi y’impunzi ya Dadaab, yishwe urupfu rubi, umurambo we uratwikwa nyuma yo kwanga gushyingirwa ku ngufu n’umugabo umuruta cyane, ufite imyaka 55. Amakuru avuga ko Gaala yari amaze iminsi akorerwa iyicarubozo mbere y’uko yicwa. Mbere yo kwitaba Imana, yashoboye guhamagara nyina kuri telefoni, amusobanurira […]
Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bafashe icyemezo cyo kudakomeza imyitozo kubera kutishyurwa imishahara y’amezi atatu n’ubuyobozi bw’ikipe. Mu gihe Kiyovu Sports iri kwitegura umukino ukomeye izahuramo na Police FC ku munsi wa 22 wa shampiyona, ikibazo cy’amikoro gikomeje kuyisubiza inyuma aho abakinnyi bahisemo kutitabira imyitozo yabaye kuri uyu wa Gatanu. Nk’uko byemejwe n’amakuru yaturutse kuri Kigali […]
Isoko ryo mu mpeshyi muri Premier League rizarema kabiri

Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) yatangaje ko muri iyi mpeshyi isoko ry’abakinnyi rizarema kabiri bitewe n’imimerere idasanzwe ifitanye isano n’Igikombe cy’Isi cy’amakipe (FIFA Club World Cup). Isoko rya mbere rizarema igihe risanzwe rifungurirwaho aho rizatangira ku Cyumweru, tariki ya 1 Kamena kugeza ku wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena. Nyuma y’icyo gihe, rizongera gufungwa by’agateganyo […]
Umunyarwenya uherutse mu Rwanda yahawe akazi mu biro Perezida Ruto

Umunyarwenya w’Umunya-Kenya Vincent Mwasia Mutua, uzwi cyane ku izina rya Chipukeezy yagizwe Umuyobozi Wungirije ushinzwe Protokole n’Ibikorwa mu Biro bya Perezida wa Kenya. Iri tangazo ryatanzwe ku wa Gatatu rikaba ryakomeje kuganirwaho cyane, aho abantu benshi bamushimiye kuba yinjiye muri izi nshingano nshya. Chipukeezy, uzwi cyane mu gutera urwenya ku rubyiniro yashimiye Perezida William Ruto […]
U Rwanda rwanyuzwe n’icyemezo cya Polisi ya Paris yahagaritse igitaramo cya Maître Gims

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Umuyobozi wa Polisi y’Umujyi wa Paris, Laurent Nuñez-Belda wafashe icyemezo cyo guhagarika igitaramo cy’umuhanzi Maître Gims cyari giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025 mu rwego rwo gupfobya Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko icyo gitaramo cyagaragaye nk’icyabangamira ituze rya rubanda ndetse kigakoreshwa mu […]
Umugabo yashyinguye umupangayi we ari muzima

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umwarimu wigishaga yoga yishwe urw’agashinyaguro ndetse ashyingurwa ari muzima nyuma yo gushinjwa kujya aryamana n’umugore w’undi mugabo. Uwo mugabo, uzwi ku izina rya Jagdeep yaburiwe irengero mu Ukuboza 2024 ariko umurambo we wabonetse ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025 nyuma y’iperereza ryamaze amezi menshi. Nk’uko polisi yabitangaje, Hardeep, umugabo ukomoka […]
Davido yemeza ko umunsi w’ubukwe bwe wari umuze nk’ikiruhuko rusange mu gihugu

Umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Afrobeats, Davido yavuze ku bukwe bwe na Chioma Adeleke, abwita ibirori bikomeye byabaye nk’ikiruhuko rusange muri Nigeria. Mu kiganiro aherutse kugirana na Bootleg Kev Podcast, Davido yasobanuye uko umunsi w’ubukwe bwe wagenze neza ku buryo abantu benshi baturutse imihanda yose baje kuwizihiza. Ati: “Ubu ni isezerano rikomeye, twakoze ubukwe kandi […]
Big Eye Starboss yanenze icyemezo cya Perezida Museveni

Umuhanzi Big Eye Starboss yatangaje ko adashyigikiye sisitemu nshya yo gucunga uburenganzira bw’abahanzi (Copyright Management System – CMS), iherutse kwemezwa na Perezida Yoweri Museveni. Big Eye yavuze ko iyi sisitemu, iyobowe na Eddy Kenzo n’ishyirahamwe rye, ishobora kuzakoreshwa mu kwikubira inyungu z’abahanzi aho kubafasha kubona uburenganzira bwabo. Kenzo n’itsinda rye bamaze igihe bamagana itegeko ryo […]
Umugore wambaye ubusa yateje akavuyo ku kibuga cy’indege

Ku wa 14 Werurwe 2025, ku kibuga cy’indege cya Dallas Fort Worth, umugore witwa Samantha Palma yagize imyitwarire idasanzwe, akuramo imyenda yose maze agatangira guterana ibipfunsi no gukomeretsa abantu. Nk’uko byatangajwe na TMZ, Palma yajombye keleyo abantu babiri, anaruma umuyobozi w’akabari. Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Palma atema televiziyo yerekana amatangazo, amena amazi mu […]
Anita Pendo arwariye mu bitaro bya Horebu Medical Clinic

Umunyamakuru Anita Pendo uzwi mu itangazamakuru no mu bitaramo bikomeye mu Rwanda ari kwivuriza mu bitaro bya Horebu Medical Clinic aho yageze ku wa 24 Werurwe 2025 kubera uburwayi. Anita Pendo yemeje ko amaze iminsi arwariye mu bitaro ariko akaba afite icyizere cyo gukira mu kiganiro yagiranye na IGIHE. Yagize ati: “Nibyo maze kwa muganga […]
U Rwanda rwafashe mu mugongo Koreya y’Epfo

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’abaguye mu nkongi y’umuriro yibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Koreya y’Epfo, aho abantu 24 bamaze kugwa muri iyi mpanuka naho 26 bagakomereka, barimo 12 barembye. Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bw’iki Gihugu muri ibi bihe bikomeye. Iyi nkongi yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru […]
Umugabo yakubise intosho umugore we wanze ko bifotozanya

Polisi yo muri Leta ya Hawaii yafashe umuganga witwa Gerhardt Konig w’imyaka 46 akurikiranyweho kugerageza kwica umugore we, Arielle Konig nyuma yo kumutera intosho mu mutwe no kugerageza kumuta ku kayira ngo ahapfire. Nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano, ibi byabereye ku musozi wa Nuuanu Pali Lookout aho uyu mugabo yaba yararakaye kubera ko umugore we […]
Spice Diana ntakozwa ibyo kubyara

Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko ataragera igihe cyo kubyara abana aho yashimangiye ko akiri gushishikazwa n’umuziki we. Ibi yabitangaje nyuma y’uko inkuru z’abahanzikazi batwite zikomeje kuganirwaho cyane by’umwihariko nyuma y’uko Sheebah Karungi abyaye kandi yari yaratangaje ko atazigera abyara. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Spice Diana yavuze ko azabyara igihe kigeze, ariko kuri ubu ntaritegura. Yagize […]
Michel Platini na Sepp Blatter ntibigeze barya ruswa ukundi

Urukiko Rudasanzwe rw’Ubujurire rw’Ubusuwisi rwagize abere Sepp Blatter wahoze ari Perezida wa FIFA na Michel Platini wahoze ari Perezida wa UEFA ku byaha bya ruswa bari bakurikiranyweho. Iyi dosiye yari ishingiye ku mafaranga angana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’Abasuwisi (hafi miliyoni 2.21$) Sepp Blatter yahaye Michel Platini mu 2011. Ubushinjacyaha bwashinjaga bombi uburiganya, ariko bo bavugaga ko ayo […]
King Saha yigaramye ibyo gusebya ishyaka NRM rya Perezida Museveni

Umuhanzi w’Umunya-Uganda King Saha yigaramye ibyo gusebya ishyaka NRM rya Perezida Museveni nyuma y’uko agaragaye mu mvururu mu gitaramo yakoreye mu karere ka Ibanda, mu Burengerazuba bwa Uganda, mu mpera z’icyumweru gishize bikavugwa ko byatewe n’indirimbo isebya ishyaka rya perezida yari yaririmbye. Iki gitaramo cyatangiye neza, ariko nyuma haje kuvuka akaduruvayo kagaragaye mu mashusho yacicikanye […]
Amavubi yanganyije na Lesotho

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yanganyije na Lesotho igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 57 aho Kwizera Jojea yatsinze igitego nyuma y’umupira muremure wari utanzwe na Muhire Kevin. Gusa ku munota wa 82, […]
Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yateye inkunga igitaramo cy’umuhanzi The Ben kizabera i Kampala ku wa 17 Gicurasi 2025 muri Kampala Serena Hotel. Iki gitaramo ni kimwe mu bikubiye mu rugendo rwe ‘Plenty Love World Tour’, rugamije kumenyekanisha Album nshya ya The Ben yitwa ‘Plenty Love’, iriho indirimbo 12. Perezida Museveni azaba umushyitsi mukuru […]
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 19 yapfuye azize impanuka y’imodoka

Yvann Martins, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga ikipe ya UD Oliveirense yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, yitabye Imana afite imyaka 19 azize impanuka y’imodoka. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Portugal avuga ko iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo imodoka yari atwaye yahirimaga mu muhanda wa Tunnel do Covelo i Porto. Nubwo ubutabazi […]