Yakase igitsina cy’umugabo we cyitamumaraga ipfa mu gitanda

kevina nabirye yahanishijwe gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n icyaha cyo kugeregeza kwica umugabo we amukase igitsina 3da75

Urukiko rw’ibanze rwa Kamuli muri Uganda rwakatiye Kevina Nabirye, umugore w’imyaka 34 igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica umugabo we, Mathias Bwamiki, amukase igitsina. Icyaha cyabaye ku wa 18 Gashyantare 2025, Saa Tanu z’ijoro ubwo Nabirye yakase igitsina cy’umugabo we bamaze imyaka 10 babana, amushinja kutanoza inshingano z’abashakanye. Mu rubanza rwabaye ku wa […]

APR FC yihanganishije Richmond Lamptey wapfushije mushiki we

GkyH80GWEAE1MoQ

Ikipe ya APR FC yifatanyije n’umukinnyi wayo Richmond Lamptey nyuma y’uko amakuru y’incamugongo y’uko mushiki we yitabye Imana amugezeho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, APR FC yabonye iyi nkuru mbi maze ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza akababaro kayo. APR FC yagize iti: “Ubuyobozi, abakinnyi ndetse n’abagize APR FC […]

Diamond yasabye Perezida Samia Suluhu kubaka Arena nk’iyo mu Rwanda

Diamond Platnumz and Tanzanian President Samia Suluhu

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gushyiraho inyubako yakira ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, imeze nk’iya BK Arena yo mu Rwanda. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibihembo bya Trace Awards byabereye ku kirwa cya Zanzibar, muri Tanzania. Si ubwa mbere Diamond agaragaza ko yishimira iyi nyubako yo mu Rwanda. […]

Uretse ubwiza, dore ibintu abasore bakunda ku bakobwa

file

Nubwo imiterere y’inyuma ishobora gukurura, hari ibindi bintu by’ingenzi abasore bakunda ku bakobwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abasore bashimishwa n’abakobwa bafite imico n’imyitwarire myiza. Abasore bakunda umukobwa useka kenshi kandi uzi gutera urwenya, kuko bibagaragariza ko yisanzuye. Bakunda kandi umukobwa ukunda abana, kuko bamufata nk’ushobora kuzaba umubyeyi mwiza. Ikindi gikurura abasore ni umukobwa udakoresha telefone cyane […]

Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC mu Gikombe cy’Amahoro

img 20250226 wa0125 678f1

Rayon Sports na Gorilla FC zanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025. Gorilla FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 4, ku gitego cyinjijwe na Ndikumana Landry nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Rayon Sports. Nyuma y’iminota mike, Nsanzimfura Keddy yatsindiye Gorilla […]

Yatuburiwe miliyoni 39 Frw n’umukobwa wakozwe na AI

iStock 1934523700

Umugabo wo muri Shanghai uzwi ku izina rya Mr. Liu yaguye mu mutego w’uburiganya buhanitse bukoresha ikoranabuhanga atakaza hafi 200,000 yuan (asaga 39,323,760 RWF), nyuma yo kwemezwa ko ari mu rukundo n’umukunzi utabaho waremwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI). Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025, abatekamutwe bakoreshaga […]

Yafatanwe cocaine ya miliyoni 14.7 Frw mu musatsi

Screenshot 20250226 071805 Chrome 1740551111

Polisi yo muri Colombiya yafashe umugabo w’imyaka 40 wageragezaga kwinjiza mu ndege ibiyobyabwenge yihishe munsi y’umusatsi w’umukorano. Uyu mugabo yafashwe ku kibuga cy’indege cya Cartagena ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, ubwo yari agiye kwerekeza i Amsterdam. Ibikoresho bisuzuma byagaragaje ko yari afite 220g za cocaine zapakiwe mu dupaki duto, twari dutwikiriwe n’umusatsi […]

Lionel Messi na Luis Suárez bahanwe

official messi why did you do that i 5225301 3fd40

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (MLS) ryafatiye ibihano Lionel Messi na Luis Suárez, bakinira Inter Miami nyuma yo kugaragaza imyitwarire idahwitse mu mukino bahuyemo na New York City FC tariki ya 23 Gashyantare 2025. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, ariko Messi na Suárez barenze ku mategeko agenga imyitwarire bakora […]

Leta yasabye iperereza ryimbitse ku rupfu rw’uwahoze akinira AS Kigali

IMG 20220627 WA0093

Guverinoma ya Nigeria yasabye ko hakorwa isuzuma ryimbitse ku cyateye urupfu rw’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Abubakar Lawal wapfiriye muri Uganda mu buryo budasobanutse. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri n’ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho mu Komisiyo y’Abanya-Nigeria baba mu mahanga (NiDCOM), Umuyobozi Mukuru wa NiDCOM, Hon. Abike Dabiri-Erewa yavuze ko uru rupfu ari “urw’agahinda kandi rukemangwa,” […]

U Rwanda rwasezerewe mu gushaka itike ya CAN 2026

20250225 204136 c2301

  Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2026, nyuma yo kunganya na Misiri ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Suez Canal Stadium kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025. Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, u Rwanda rwari rwatsinzwe 1-0, […]

#TourduRwanda2025: Brady Gilmore yegukanye agace ka kabiri

img 20250225 wa0268

Umukinnyi Brady Gilmore ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2025, kavaga i Kigali kagasorezwa i Musanze. Isiganwa ryo kuri uyu wa Kabiri ryahagurukiye imbere y’inyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali, aho abakinnyi 69 batangiye urugendo berekeza mu majyaruguru y’igihugu mu mujyi wa Musanze. Mu ntangiriro z’iri siganwa, […]

Biratangaje: Bamaze amasaha 58 basomana

95369049 14412921 image a 1 1740045237293

Umugabo n’umugore bo muri Thailand, Ekkachai Tiranarat na Laksana baciye agahigo ko gusomana igihe kirekire kurusha abandi ku isi aho bamaze amasaha 58 n’iminota 35 bafatanyije iminwa mu irushanwa ryabaye mu mwaka wa 2013 ndetse rinandikwa muri Guinness World Records. Nyuma y’imyaka igera kuri 11 batsinze iri rushanwa, Ekkachai yatangaje ko we na Laksana batandukanye, […]

Kicukiro: Polisi yafunze bane batuburiye umucuruzi Amadolari y’amiganano

amafaranga abo abagabo bane bafatanywe ni amadolari a290b

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yataye muri yombi abagabo bane bashinjwa gutuburira umucuruzi bamuhaye amafaranga y’amiganano ifite agaciro ka 14.800$ (asaga miliyoni 20 Frw). Ibi byabereye mu Murenge wa Gahanga, tariki ya 24 Gashyantare 2025. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yatangaje ko aba bagabo bahamagaye […]

CAF yamaganye Jamie Carragher

salah carra afcon

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yasubije ubutumwa bwa Jamie Carragher wahoze akinira Liverpool, nyuma y’aho atangaje ko Igikombe cya Afurika (AFCON) atari irushanwa rikomeye. Carragher yagarutse kuri AFCON ubwo yari muri studio za Sky Sports, nyuma y’umukino Liverpool yatsinzemo Manchester City ibitego 2-0. Mu kiganiro, yavuze ko kuba Mohamed Salah akomoka muri Misiri bishobora […]

Gen Muhoozi ashinja umugore wa Kizza Besigye gushaka gusenya urugo rwa Perezida Museveni

0ac20b1b372c3c5a

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, aherutse gutangaza amagambo akomeye kuri Winnie Byanyima, umugore wa Dr. Kizza Besigye. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Muhoozi yashinje Byanyima kugerageza gusenya urugo rwa se mu myaka yashize. Ibi byatangajwe nyuma y’uko Byanyima avuze ko umubano we na […]

Polisi yafunze babiri bateye amabuye imodoka y’abafana ba APR FC

b3c201ed91541315d995999b625aee

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gutera amabuye imodoka yari itwaye abafana ba APR FC, bikayiviramo kumena ikirahure. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ubwo abafana ba APR FC bavaga i Huye berekeza i Kigali nyuma yo kureba umukino w’ikipe yabo yatsinzwe […]

Umunyamideli Moses Turahirwa yatemaguriwe i Musanze

GkjfWtpWUAESASt

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli Moshions, yatewe n’abagizi ba nabi mu Karere ka Musanze, aho bamukubise ndetse bakanamutera ibyuma ubwo yari ari kumwe n’imbwa ye. Ubwo abi bagizi ba nabi bamugabagaho igitero, baje kumutemagura bikabije we n’imbwa ye yehise ihasiga ubuzima gusa we ku bw’amahirwe ntiyapfuye gusa azahajwe n’ibikomere bamusigiye. Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri […]

Ntitugomba guhana abanyarwanda mu gihe tutumvikanye n’abayobozi babo: John Legend

54342673505 baa1cf8eda b

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend yavuze ko adashyigikiye igitekerezo cyo guhana Abanyarwanda kubera ibibazo bya politiki nyuma y’uko bamwe bamusabye kutaririmbira muri Kigali kubera umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda na DR Congo. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Legend yagize ati: “Ntabwo nemera ko tugomba guhana abaturage b’u Rwanda igihe tutumvikanye n’abayobozi babo.” […]

Tour du Rwanda 2025: Henok Mulubrhan yegukanye agace ka mbere

WhatsApp Image 2025 02 24 at 15.52.48 e336890c

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Astana Qazaqstan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare. Mulubrhan, w’imyaka 25, ni we wari wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, akaba yongeye kugaragaza ubukana bwe mu isiganwa ry’uyu mwaka. Iri siganwa ryatangiye ku Cyumweru aho hakinwe agace ka Prologue […]

John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

gkisdkkxiaa lwd ec6d8

Nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, umuhanzi w’icyamamare John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya R&B, wari kumwe n’itsinda rimuherekeje, yasobanuriwe amateka y’u Rwanda, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ingaruka zayo ndetse n’urugendo rwo […]

Zelensky yiteguye kwegura

ukraines volodymyr zelensky

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko yiteguye kwegura ku buyobozi niba byatuma igihugu cye kibona amahoro ndetse avuga ko ashobora kubihinduranya no kwinjira muri NATO. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare yabajijwe niba yiteguye kurekura ubutegetsi mu gihe byatanga amahoro kuri Ukraine, maze asubiza ati: “Niba byazana amahoro kuri Ukraine, niba […]

Rutahizamu wa Rayon Sports ashobora kumara amezi 9 adakina

20250224 071413 1076191740374281

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Fall Ngagne ashobora kumara amezi icyenda adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune ikomeye ku mukino ikipe ye yanganyijemo na Amagaju FC igitego 1-1. Uyu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye i Nyamagabe ku wa Gatandatu, ku munsi wa 18 wa Shampiyona. Mu minota ya nyuma, Fall […]

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye intsinzwi ya APR FC

481348062 18484730674057040 4724960317699905056 n

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y’uko ikipe ye akunda, Mukura Victory Sports, yatsinze APR FC igitego 1-0 muri Shampiyona y’u Rwanda. Ni intsinzi ikomeye kuri Mukura VS, kuko yari iherutse no gutsinda Rayon Sports mu mukino wabaye mu kwezi gushize. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe […]

Green Party igiye kujyana Leta y’u Rwanda mu nkiko

IMG 20250222 WA0008

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda ryatangaje ko rigiye kurega Leta y’u Rwanda risaba ko hakurwaho ibigo bifungirwamo inzererezi, bizwi nka Transit Centers, kuko bibangamira uburenganzira bwa muntu. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Karere ka Rulindo ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, Dr Frank Habineza umuyobozi w’iri shyaka, […]

Abajura batsindiye miliyari 700 bakoresheje ikarita bibye none uwo bayibye ari kubasaba kuyagabana

a7920b50 f079 11ef a7d9 9f7991f418fc.jpg

Umugabo wo mu Bufaransa yatangaje ko yiteguye kugabana n’abajura miliyoni 500 z’ama-Euro (€500,000) akabakaba miliyoni 700 Frw, nyuma y’uko batsindiye jackpot bakoresheje ikarita ye y’amafaranga yibwe. Uyu mugabo wiyise Jean-David E, yabwiye radiyo RTL ko aho kugira ngo ayo mafaranga yafatirwe n’inzego z’ubutabera, yifuza kugirana amasezerano n’abo bajura yo kugabana ayo mafaranga. Ati: “Ntibari gutsinda […]

Perezida Museveni yasabwe kwigira kuri Paul Kagame

Screen Shot 2019 10 04 at 11.05.06 e1570180183106

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Priscilla Zawedde uzwi ku izina rya Azawi yasabye Perezida Yoweri Museveni kwigira kuri mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu buryo bwo kwegera urubyiruko no kwitabira ibikorwa bitandukanye. Azawi uzwi mu ndirimbo nka Slow Dancing, Majje yakoranye na Fik Fameica, Party Mood, Masavu, na Bamututte, yari i Kigali mu gitaramo cya […]

Uwishe Pop Smoke yakatiwe gufungwa imyaka 29

gettyimages 1200095733 2000 e318022bd3204ae7985e949553d8c679

Corey Walker, umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Pop Smoke yakatiwe igihano cy’imyaka 29 y’igifungo nyuma yo kwemera uruhare rwe mu bwicanyi bw’uyu muraperi. Walker, w’imyaka 24, yavuze ko agiye gusaba imbabazi umuryango wa Pop Smoke, avuga ko nubwo nta mbabazi zishobora gusimbura ubuzima bw’umuntu, arimo kwicuza ku byo yakoze. Uyu mwicanyi yagize icyo […]

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend

54342721200 7223446291 o 7391181740187616

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame,bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi John Legend cyabereye muri BK Arena i Kigali ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025. Iki gitaramo cyari cyateguwe ku bufatanye n’umuryango Global Citizen n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kikaba cyari kigamije guteza imbere umuziki no guha amahirwe urubyiruko rwo muri Afurika. Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye […]

Ntutabona ibi bintu 6 ku mugore wawe uzamenye ko atakubaha

DALL·E 2025 02 21 16.54.29 A loving couple in a warm home setting. The man is sitting on a couch reading a newspaper while the woman is serving him a meal with a gentle smile

Mu mubano w’umugore n’umugabo, icyubahiro ni ingenzi kuko gituma urukundo rukura kandi rugakomera. Hari uburyo butandukanye umugore ashobora kugaragariza umugabo we icyubahiro, bigatuma umubano wabo uba mwiza kurushaho. 1. Kumwumva iyo avuga, ntamuce mu ijambo Kumva neza ibyo umugabo avuga, utamuca mu ijambo ni ikimenyetso cy’uko umwubaha kandi umwitayeho. Bituma yumva ko afite agaciro, kandi […]

Liverpool yatomboye PSG muri 1/8 cya Champions League

1740138483767 824551740138503

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, tombola ya 1/8 cya UEFA Champions League yabereye i Nyon mu Busuwisi, itanga amakipe azahura muri iki cyiciro cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi. Muri iyi tombola, Liverpool yatomboye Paris Saint-Germain, umukino uzaba ukomeye cyane dore ko aya makipe yombi afite […]

Hamuritswe Robot ikora nk’umuntu

20250220 231759 1740090560

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bamuritse robot ifite imikorere isa n’iy’umuntu, kubera imitsi mpimbano iri munsi y’uruhu rwayo. Ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Pologne, Clone Robotics, cyasohoye amashusho mashya ya Protoclone, robot yacyo ifite umubiri usa neza n’uw’umuntu ariko itagira isura. Iyi mashini ifite uburebure bwa metero ebyiri (6 feet), ikaba ifashwe n’imigozi iyimanitse mu kirere mu kigo Clone […]

Sitade Amahoro ihanganye na Sitade ya Real Madrid

IMG 20250221 WA0003

Stade Amahoro, imwe mu nyubako nshya z’imikino zigezweho muri Afurika, yashyizwe ku rutonde rw’ibibuga 23 bihatanira igihembo cy’ibibuga byiza ku Isi bya 2024, nk’uko byatangajwe n’urubuga StadiumDB.com.   Iyi stade y’u Rwanda yafunguwe ku mugaragaro ku wa 1 Nyakanga 2024, mu birori byayobowe na Perezida Paul Kagame, afatanyije na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), […]

Reagan yashyize hanze amashusho y’indirimbo

IMG 20250221 WA0010

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo. usanzwe utuye mu gihugu cya Finland mu Majyaruguru y’u Burayi, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise My Lord izaba iri kuri Album nshya yitegura gushyira ku isoko, ikazibanda cyane ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muhanzi yari amaze iminsi ashyize imbere cyane […]

John Legend ari i Kigali

john3 2 066e4 1

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen. Uyu muhanzi yaje kwitabira igitaramo cya Move Afrika, kirabera muri BK Arena kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025. Muri iki gitaramo, John Legend azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Bwiza na DJ Toxxyk. […]

Béatha uzwi muri ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko

FB IMG 17400596368066508

Umuhanzi Musengamana Béatha, uzwi cyane mu ndirimbo “Azabatsinda Kagame”, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens, nyuma y’imyaka 12 babana mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu muhango wabaye ku wa 20 Gashyantare 2025, mu biro by’Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi. Musengamana yavuze ko yishimiye intambwe bateye nk’umuryango, naho Valens ashimangira ko bifashije umubano wabo […]

Muhire Eric yegukanye igihembo mu gukoresha AI mu buhinzi

WhatsApp Image 2025 02 20 at 13.00.27 2f01947c

Umuhanga mu ikoranabuhanga, Muhire Eric yatsindiye igihembo cy’ubuhanga mu gukoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence – AI) mu buhinzi, aho yahawe ishimwe nk’umwe mu bantu bazanye ibisubizo bishya bifasha abahinzi guhangana n’ibibazo bahura na byo. Iki gihembo cyatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) binyuze muri gahunda ya Mountain Future Award igamije gushimira imishinga y’ikoranabuhanga […]

Mukuru wa Bobi Wine yaburiwe irengero

photo output 5 edited scaled 1

Umuryango wa Nyanzi Ssentamu, umunyapolitiki uzwi nk’umuhuzabikorwa mukuru wa National Unity Platform (NUP) rya murumuna we Bobi Wine, uri mu rujijo nyuma y’iminsi itatu atwawe n’abantu bataramenyekana bikekwa ko ari inzego z’umutekano. Nyanzi yafashwe mu buryo butazwi, kandi kuva icyo gihe ntiharamenyekana aho aherereye aho bikomeje gutera impungenge umugore we, abana be ndetse n’abo mu […]

Bebe Cool yanze kuririmba mu gitaramo cya Alex Muhangi

20250220 105411

Umuhanzi w’icyamamare Bebe Cool yari ateganyijwe kuririmba mu gitaramo cya Comedy Store mu ijoro ryakeye, ariko ntiyigeze afata urubyiniro kubera ibibazo by’amafaranga atishyuwe. Umuyobozi wa Gagamel, wari kumwe n’umugore we yageze ahabereye igitaramo ariko ahitamo kugenda bidatinze. Amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi avuga ko yari yasabye ko abanza kubona amafaranga ye yose […]

Drake yatewe na Drone y’ubutasi

hq720

Umuraperi w’Umunyakanada, Drake yashenguwe n’akadege kagaragaye mu nzu ye y’akataraboneka i Sydney muri Australia, aho ari mu ruzinduko rw’igitaramo cye “Anita Max Win Tour.” Muri videwo imaze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ako gadege kagaragaye kinjira mu cyumba Drake arimo, gafata amashusho agaragaza mudasobwa ye iri ku meza, ifunguye urubuga rw’imikino y’amahirwe. Drake yinjiye mu cyumba […]

Imfungwa yatorokeye mu rukiko isimbutse igorofa

20250219 191944 1739989953

Muri Afurika y’Epfo, umugabo wari ukurikiranyweho ubujura no kwinjira mu nzu binyuranyije n’amategeko yabashije gutoroka ubwo yari agejejwe imbere y’urukiko. Uwo mugabo witwa Onoshana Thando Sadiki, yari yagejejwe mu rukiko rwa Johannesburg ruri i Jeppe kugira ngo yisobanure ku byaha aregwa. Nyamara, ubwo urubanza rwe rwari rugiye gukomeza yaje gutoroka asimbutse igorofa y’urukiko aho yahise […]

Ikiriyo cyo gushyingura Papa cyiri gutegurwa akiri muzima

95370479 14413577 image a 44 1739976729962

Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe buri mu kaga. Nk’uko ikinyamakuru Blick cyo mu Busuwisi kibitangaza, abashinzwe kumurinda ba Swiss Guard bari mu myitozo y’ikiriyo cye, kandi bategetswe kuguma mu rugo. Papa Francis w’imyaka 88, aherutse kujyanwa mu bitaro bya Gemelli i Roma nyuma yo kugira […]

Gatsata: Inkongi y’umuriro yangije igaraje

2

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025, inkongi y’umuriro yafashe igaraje riherereye ahazwi nko mu Cyerekezo, mu murenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo. Iyi nkongi yatwitse zimwe mu modoka zari muri iri garaje, aho zimwe zakongotse burundu, ndetse na resitora yari iri hafi yaho nayo yangiritse bikomeye, ku buryo […]

Rayon Sports yambuwe ikibuga cy’imyitozo

WhatsApp Image 2025 02 19 at 16.12.04 cc53fc8b

Ikigo gikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL cyamaze kwandikira Rayon Sports kiyimenyesha ko cyafunze ikibuga cyayo cy’imyitozo giherereye mu Nzove. Ibi byatewe n’ibyo SKOL itumvikanaho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, aho iyi kipe ishinjwa kwica amasezerano bari bafitanye. Amakuru avuga ko impamvu nyamukuru ari umufatanyabikorwa mushya mu mikino y’amahirwe, umaze iminsi akorana na Rayon Sports mu buryo butanyuze […]

Sibomana Patrick “Papy” yasinye mu Barabu

IMG 2047

Nyuma yo gutandukana na Al-Ittihad Misurata SC yo muri Libya, rutahizamu w’umunyarwanda, Sibomana Patrick uzwi nka Papy, yamaze gusinya muri Al-Wahda FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Uyu mukinnyi ukina asatira anyura ku ruhande, yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Al-Wahda FC binyuze ku mbuga nkoranyambaga za […]

Umukino w’Amavubi y’abagore wagizwe ubuntu

GkF6V25XUAAAkgF

Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Amavubi iracakirana na Misiri ku wa Gatanu w’iki cyumweru mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika aho kwinjira kuri sitade azaba ari ubuntu ku bafana bifuza kuwukurikira imbonankubone. Nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Cyenda aho […]

Umuyobozi w’idini ya Islam w’umutinganyi yishwe arashwe

swisherpost muhsin hendricks

Muhsin Hendricks umuyobozi w’idini ya Islam wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera kwiyemerera ko ari umutinganyi, yishwe arashwe muri Afurika y’Epfo. Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko yarasiwe mu modoka ye hafi y’umujyi wa Gqeberha n’abantu bitwaje intwaro. Hendricks yari ayoboye umusigiti wa Masjidul Ghurbaah mu mujyi wa Cape Town, aho yakiraga Abayisilamu bose, cyane cyane abahuye […]

Umugabo wa Rihanna yagizwe umwere

asap rocky court verdict rt lv 250218

Umuraperi A$AP Rocky, umugabo w’umuhanzikazi Rihanna, yagizwe umwere n’urukiko rwa Los Angeles kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, nyuma y’igihe aburana ku byaha yashinjwaga byo kurasa mugenzi we A$AP Relli. A$AP Rocky, amazina ye nyakuri akaba Rakim Mayers yari amaze ibyumweru bitatu imbere y’urukiko aho yireguraga ku cyaha cyo kurasa Terell Ephron, uzwi nka A$AP […]

Arsenal yahanwe

95302873 14406375 image a 53 1739811860868

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryaciye Arsenal amande angana na £65,000 kubera kudashobora kugenzura imyitwarire y’abakinnyi bayo, nyuma y’ikarita itukura yahawe Myles Lewis-Skelly mu mukino wa Premier League wabahuje na Wolverhampton Wanderers ku wa 25 Mutarama 2025. Lewis-Skelly yahawe ikarita itukura nyuma yo gukora ikosa kuri Matt Doherty mbere y’uko igice cya mbere kirangira, […]

Robertinho yemeza ko bagomba gutwara ibikombe bisigaye

Gj5MuYKXAAA Brt

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, atangaza ko ikipe ye igomba gutsinda buri mukino usigaye kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiyona (Rwanda Premier League) ndetse n’icya Amahoro (Peace Cup) Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota atatu irusha iyikurikiye, kandi iri mu mwanya mwiza wo kugera muri 1/4 […]

Jose Chameleone agiye kubagwa

IMG 0732

Umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone agiye kujyanwa mu gikorwa gikomeye cyo kubagwa urwagashya mu masaha 12 ari imbere, nyuma y’uko ubuzima bwe bwongeye kumera nabi. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BigEye ngo ubuzima bw’uyu muhanzi bwongeye kujya mu kaga aho abaganga bafashe icyemezo cyo kumubaga urwagashya kugira ngo barebe ko yagira ubuzima buzira umuze. Uyu muhanzi wari usanzwe […]

Yafunzwe azira kwigurisha ku giciro cyo hejuru kuri Saint-Valentin

merve taskin poses undated photo 972827281

Umunyamideli Merve Taskin w’imyaka 27 ukomoka muri Turukiy yafungiwe mu rugo nyuma yo gutangaza ko azamara ijoro rya Saint-Valentin n’umukunzi umwe uzishyura ibihumbi 9 by’amapawundi (asaga 14,000,000 Frw). Uyu mukobwa w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga zicuruza amashusho y’urukozasoni yari yatangaje ibi binyuze ku rubuga X (Twitter) aho afite abamukurikira barenga 124,000. Nyuma yo kubishyiraho, nkonti ye yahise […]

Pasiteri w’imyaka 56 wasambanyije umwana w’imyaka 4 arafunzwe

a1 1739822083

Muri Leta ya Anambra, muri Nigeria, umupasiteri witwa Emeka Mkama w’imyaka 56 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine inshuro nyinshi mu gace ka Obosi, Idemili North. Ibi byabaye ku wa 24 Ukuboza 2024, ariko amakuru yashyizwe ahabona ku wa 17 Gashyantare 2025 ubwo byagezwaga kuri Komiseri w’Ubuzima muri Leta ya Anambra, Dr Afam Obidike na Stanley […]

Abagore batambara amasutiye mu ruhame bagiye kujya bafungwa

FB IMG 1739733022797 1739733138

Muri Leta ya Anambra muri Nigeria, itsinda ry’abashinzwe umutekano ryatangaje ko rizatangira gufata abagore bose bazagaragara mu ruhame batambaye isutiye (bra) cyangwa umwenda w’imbere (amakariso). Iri tangazo ryatanzwe n’umugabo wari ufite indangururamajwi, aho yasobanuriye abaturage ko iri tegeko ryashyizweho n’umuyobozi wa leta, Guverineri Chukwuma Soludo. Yongeyeho ko n’abagore bazajya bagaragara bambaye imyenda y’imbere gusa nabo […]

Jude Bellingham yatutse umusifuzi F*** you

95276421 14403305 image m 18 1739745499533

Umukinnyi wa Real Madrid, Jude Bellingham ashobora guhagarikwa imikino 12 nyuma yo gutuka umusifuzi mu mukino wabahuje na Osasuna ku wa Gatandatu. Bellingham yahawe ikarita itukura na umusifuzi Jose Luis Munuera Montero mu minota 39 y’umukino wa La Liga waje kurangira kunganya 1-1 hagati ya Real Madrid na Osasuna, nyuma yo gukoresha amagambo akomeretsa umusifuzi. […]

Byiringiro Lague yanze Rayon Sports ku bw’amaramuko

Lague2 ok 1 860x860 1

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yatangaje ko yari umufana ukomeye wa Rayon Sports mu buto bwe, ariko aza kuyireka ubwo yajyaga muri APR FC mu 2017. Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live kuri Isibo TV tariki 16 Gashyantare 2025, yavuze ko APR FC yamuhaye byinshi birimo inzu n’undi mutungo, bituma ayikunda cyane. […]

Shakira ararembye

282399 shakira1

Umuhanzi Shakira yajyanywe igitaraganya mu bitaro nyuma yo kugira uburibwe bukabije mu gifu, bituma ahagarika igitaramo yari afite muri Peru. Uyu muhanzi, wari watangiye Las Mujeres Ya No Lloran World Tour, yatangaje ko ku wa Gatandatu nijoro yajyanywe mu bitaro igitaraganya kandi kugeza ubu akiri mu mavuriro. Yabwiye abafana be kuri Instagram na X ko […]

Igikomangoma Prince William yakwepye ibirori

OdGJP2UGBltXIemZ8398

Igikomangoma Prince William na Catherine, Igikomangomakazi ba Wales, ntibitabiriye ibihembo bya BAFTA 2025 byabaye ku wa 16 Gashyantare nyuma y’imyaka itanu babyitabira ubudasiba.  William, usanzwe ari Perezida wa BAFTA kuva mu 2010, yagaragaye gusa mu mashusho yagaragajwe mu muhango w’ibihembo. Amakuru yemeza ko we na Kate bari mu biruhuko ku kirwa cya Mustique mu Nyanja […]

Nyina wa Miss Chidimma arafunzwe

Snapinst.app 467384999 1242249920226943 5941037609895368443 n 1080 e1739257393651 850x625 1

Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo zataye muri yombi Anabela Rungo, nyina wa Chidimma Adetshina, Igisonga cya Mbere cya Miss Universe Nigeria 2024, azira gukoresha ibyangombwa by’ubwenegihugu binyuranyije n’amategeko. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeje ko Rungo, ukomoka muri Mozambique, yafashwe tariki 15 Gashyantare 2025 i Cape Town, aho yari yihishe. Iyo minisiteri ivuga ko ubwenegihugu bwe bwateshejwe […]

Juno yigaramye ibyo kurongora uwo bakorana

20250216 215639

Umuhanzi Juno Kizigenza yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba ari kwitegura ubukwe na mugenzi we, France Mpundu. Juno yavuze ko aya makuru atariyo, ashimangira ko nta kintu kihariye kiri hagati yabo uretse ubufatanye mu muziki. Yabwiye IGIHE ati: “Nta bukwe, reka reka. Nanone nabibonye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, […]