Sandra Teta yavuze impamvu akibana na Weasel uhora amutimbura

Umuhanzi Weasel, umwe mu bagize itsinda Radio & Weasel amaze imyaka irenga icumi abana n’umugore we Sandra Teta aho bombi bafitanye abana barenga batatu. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sandra Teta yagarutse ku mubano we na Weasel, avuga ko nubwo nk’abantu bagira amakosa, ibyiza bye biruta ibibi. Ibi yabigarutseho ubwo yasubizaga abibaza impamvu akihoma kuri Weasel uhora […]
Umugore yishe umugabo ahita amuca igitsina aragiteka arakirya

Polisi yo muri Brazil yataye muri yombi umugore w’imyaka 65 nyuma yo kwemera ko yishe umugabo w’imyaka 60, akamuca bimwe mu bice by’umubiri we, birimo umutima n’igitsina, ndetse akabirya. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Brazil, Celso Marques Ferreira w’imyaka 60, yasanzwe yapfuye mu kibuga kiri mu mujyi wa PeruĂbe, muri SĂŁo Paulo afite ibice bimwe […]
Ibyari byanditse ku gapapuro kahawe Muhire Kevin agahita agaca byamenyekanye

Mu mukino ukomeye wahuje APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru, akandiko kohererejwe kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, kavugishije benshi aho bibazaga ibyaba byanditseho kuko yagahawe maze na we akimara kugasoma agahita agaca. Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, gusa icyagarutsweho cyane ni ubutumwa bwo kuri […]
Abagore bizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore bahabwa igishoro

Tariki ya 8 Werurwe 2025, abagore bo mu Murenge wa Mageragere bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu birori byateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Nyarugenge na FXB Rwanda binyuze mu mushinga VillageFXB Mageragere ufasha abaturage kwivana mu bukene no kubafasha kugera ku iterambere rirambye Ibi birori byaranzwe no kwerekana intambwe abagore bamaze gutera mu kwigira no gutanga […]
Yanga SC yasabye ko Simba SC iterwa mpaga

Ikipe ya Yanga SC yatangaje ko idashyigikiye icyemezo cyo gusubika umukino wa Kariakoo Derby wari uteganyijwe ku itariki ya 8 Werurwe 2025 kuri Stade Benjamin Mkapa. Mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi Bukuru bwa Yanga ku wa 9 Werurwe 2025, iyi kipe yasabye ko igomba guhabwa intsinzi kuko ikipe ya Simba SC yanze gukina umukino. Yanga yagaragaje […]
Sinshobora kurwana n’umugabo wanjye – Sandra Teta

Umugore w’umuhanzi Weasel, Sandra Teta yatangaje ko atazigera ajya impaka n’umugabo we ku bijyanye n’umutungo kuko umutungo aba ari uwo guha ejo heza abana babo. Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku bwumvikane bushya bwagaragaye hagati ya Mary Nambwayo na Suuna Ben, bombi bari bamaze amezi menshi mu nkiko bahanganye ku kibazo cy’ugomba kwandikwaho ubutaka. Sandra Teta […]
Darko Novic utoza APR FC yatangariye ubuhanga bwa Muhire Kevin

Umutoza wa APR FC, Darko Novic yashimye cyane kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko ari umwe mu bakinnyi beza muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi yabivuze nyuma y’umukino wa derby warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 kuri Stade Amahoro, ku munsi wa 20 wa shampiyona. Novic yavuze ko umukino wa derby utapfa kugena uko urarangira ndetse […]
Shakib yasabye imbabazi Zari nyuma yo kumuca inyuma

Shakib Lutaaya yasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kumwe n’umugore utazwi, bikaviramo abantu kuvuga ko yaba yaciye inyuma Zari Hassan. Aya mashusho yagaragaye vuba aha, aho Shakib yari ari kuganira ndetse anakora ku mugore utatangajwe amazina. Abantu benshi bayafashe nk’ikimenyetso cy’ubusambanyi, bituma hibazwa ku mubano we na Zari. Mu […]
Umukobwa w’imyaka 15 yatwise biciye mu kurongorwa mu kanwa

Abaganga bo muri Lesotho bari gukora iperereza ku kibazo cy’umukobwa w’imyaka 15 waje kwa muganga avuga ko afite ububabare mu nda ariko bagasanga atwite inda y’amezi icyenda. Ibizamini byakorewe uwo mukobwa byagaragaje ko afite indwara idasanzwe yitwa distal vaginal atresia, aho umuntu avukana uburwayi butuma igice cy’umwenge w’igitsina cye kidakunda kwifungura. Iyi ndwara iboneka hacye […]
Yarashe mu kico umuyobozi w’itsinda rya whatsapp wamusohoye mu itsinda

Muri Pakistan, umugabo witwa Mushtaq Ahmed yishwe arashwe nyuma yo gukura umuntu mu itsinda rya WhatsApp nk’uko byatangajwe na polisi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025. Mushtaq Ahmed wari umuyobozi w’iryo tsinda rya WhatsApp ry’abaturage, yarasiwe mu mujyi wa Peshawar, umurwa mukuru wa Khyber Pakhtunkhwa intara ihana imbibi n’Afghanistan izwiho kugira amateka […]
25 bafunzwe bazira kurya no kunywa mu gisibo cya Ramadhan

Muri Leta ya Kano, mu Majyaruguru ya Nijeriya, Polisi y’iyubahirizwa ry’amategeko ya Sharia, izwi nka Hisbah, yafashe abantu 25 bazira kurya no kunywa mu ruhame mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan. Abafashwe bagizwe n’abaturage 20 bafashwe barimo kurya no kunywa ku mugaragaro, hamwe n’abandi 5 bafashwe bacuruza ibiryo mu masaha y’ifunguro rya nijoro, ibyo Polisi ya […]
Gitego Arthur yasinyiye ikipe nshya

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Gitego Arthur yamaze kubona ikipe nshya nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Clube Ferroviário de Beira yo muri Mozambique, ariko ashobora kongerwa bitewe n’imyitwarire ye. Gitego abaye Umunyarwanda wa kabiri ugiye gukinira iyi kipe nyuma ya Sibomana Patrick, wabanje kuyikinira mu bihe byashize. Uyu […]
Umuraperikazi yagabweho igitero n’abitwaje imbunda

Umuraperikazi Bhad Bhabie yagize ibihe bikomeye ku mugoroba wo ku wa Kane ubwo abagabo batatu bitwaje intwaro bageragezaga kwinjira mu rugo rwe ruherereye muri Los Angeles. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko umukunzi we, Le Vaughn, yari amaze akanya gato ahageze mbere y’uko abo bagizi ba nabi bagerageza kwinjira banyuze ku muryango wo ku […]
Polisi y’u Rwanda yafashe umunya-Liberia wahondaguye abasekirite bo muri kaminuza

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umunyeshuri ukomoka muri Liberia nyuma yo gushyamirana n’abashinzwe umutekano wa Kaminuza ya East African University Rwanda. Ibyo bibaye nyuma y’uko amashusho y’iyo mirwano yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo munyeshuri arwana n’abasekirite b’iyo kaminuza. David Ikechukwu, wari umunyeshuri mu mwaka wa mbere, bivugwa ko yari amaze iminsi yarirukanwe n’akanama […]
Inzoka yarumye igitsina cy’umugabo yanga kucyirekura

Umugabo wo muri Brazil yahuye n’akaga gakomeye ubwo inzoka yamurumaga ku gitsina ikanga kumurekura nk’uko bigaragara mashusho yo kuri murandasi akomeje gutangaza abantu benshi. Uyu mugabo, wari uryamye hasi ababara cyane, yagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu gihe mugenzi we yamufataga amashusho ari kure. Undi muntu witanze yagerageje gukiza uyu mugabo akoresheje inkoni, […]
Yiyitiriye kuba umusirikare akajya yizeza abantu akazi ko mu gisirikare

Umugabo witwa Nchambi Nsungwa Mapanda uzwi ku izina rya Emanuel Gangala w’imyaka 24 wo mu mugi wa Bariadi mu Ntara ya Simiyu, yagejejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiyitirira umusirikare wa Tanzania. Ubushinjacyaha, buhagarariwe na Betrice Mboya bwabwiye Urukiko Rukuru rwa Simiyu, ruyobowe n’Umucamanza Alex Mtenga, ko ku itariki ya 14 Gashyantare 2025, uyu […]
Batandatu bapfiriye mu iturika ry’ikamyo yari itwaye lisansi

Abantu batandatu bapfuye nyuma y’uko ikamyo itwaye lisansi iturikiye mu gace ka Karami Rami, muri Babban Rami Ward, mu Karere ka Mashegu ho mu gihugu cya Niger. Iyo mpanuka yabaye ubwo iyo kamyo yari itwaye lisansi iyijyanye muri Niger yarengaga umuhanda ikagwa, maze lisansi igatemba ari na bwo habaye iturika rikomeye. Abatangabuhamya bavuze ko impamvu […]
Minisitiri wa Siporo yaganiriye na El-Hadji Diouf

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wo muri SĂ©nĂ©gal, El-Hadji Diouf yagiranye ibiganiro na Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda, Nelly Mukazayire ku mahirwe ari mu ishoramari ry’imikino mu gihugu. Ibi biganiro byabaye ku wa Kane, tariki ya 6 Werurwe 2025 byagarutse ku buryo siporo nyarwanda ishobora gutezwa imbere binyuze mu bufatanye n’abashoramari mpuzamahanga. Minisitiri Mukazayire na Diouf […]
Itorero ryabatije DJ Brianne ryahagaritswe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International” zitemerewe gukorera mu Rwanda kuko zitanditswe nk’uko amategeko abisaba. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 6 Werurwe 2025, rigaragaza ko ibikorwa by’iyi miryango bigomba guhita bihagarara. Elayono Pentecostal Blessing Church yari iyobowe na Prophet Erneste Nyirindekwe, umuhanuzi uzwi mu Rwanda. […]
Mama wa Mr Eazi yapfuye

Umuhanzi wo muri Nigeria, Mr Eazi yatangaje ko mama we, Ifeoma Edith Ajibade yitabye Imana biyuze ubutumwa bwuzuye agahinda n’ishimwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Ku itariki ya 6 Werurwe 2025, Mr Eazi yashyizeho ifoto ye na mama we, ashimira cyane ku buryo yamufashije mu buzima bwe ndetse anamwifuriza iruhuko ridashira. Yanditse ati: “Murakoze, Mummy, kubw’imbaraga […]
Shakib yigaramye amashusho amugaragaza ari guca inyuma Zari

Shakib, umugabo wa Zari Hassan, yahakanye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza mu cyaha cyo gucana inyuma. Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, Shakib yatangaje ko iyo video ari iyakera kandi itagifite agaciro. Yavuze ko amashusho ari gukwirakwizwa n’abantu bafite imigambi mibi bagamije kwangiza isura ye n’umubano we na Zari. Yashimangiye ko by’umwihariko […]
FIFA yatangaje impinduka mu karuhuko ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko bwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi hazaba igitaramo mu karuhuko ku mukino wa nyuma nk’uko bimenyerewe mu irushanwa rya Super Bowl rya NFL. Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yatangarije iyi nkuru i Dallas, ashimangira ko iki gitaramo kizabera kuri stade ya New York New Jersey ku wa […]
KNC yashinje umusifuzi gusezerera Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko ikipe ye itasezerewe na APR FC mu mikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, ahubwo ko yakuwe mu irushanwa n’imisifurire. Ibi yabivuze nyuma y’uko Gasogi United inganyije na APR FC 0-0 mu mukino wo kwishyura, igasezererwa ku giteranyo cy’igitego 1-0 yatsinzwe mu mukino ubanza. KNC yavuze ko […]
RIB yashyikirije ubushinjacyaha Dosiye y’abakubise Turahirwa Moses

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye y’abantu bane bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze inzu y’imideli ya Moshions ndetse no kwica imbwa ye, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Ibi byabaye ku wa 24 Gashyantare 2025 mu Karere ka Musanze, aho Turahirwa avuga ko yatewe n’itsinda ry’abantu bamugiriye nabi. Amakuru avuga ko intandaro y’ubu bushyamirane yabaye […]
Ntudakorera umugore ibi bintu 6 ntazigera agukunda

Mu mibanire y’abashakanye cyangwa abakundana, hari imyitwarire yihariye ishobora gutuma urukundo ruramba kandi rukarushaho gukomera. Abagabo bamenye aya mabanga barangwa n’icyubahiro, bagahorana icyizere, kandi bagakomeza kwifuzwa n’abagore babo. Dore ibintu 6 abagabo bakora bikabafasha kugumana urukundo rw’abagore babo: 1. Kubera Umugore Umusingi n’Inkomezi Abagore basanzwe bafite amarangamutima akomeye kandi bakeneye kwitabwaho. Uburyo umugabo yitwara imbere […]
Bebe Cool yanze gukorana igisibo n’abasilamu bagenzi be

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Bebe Cool yatangaje ko atazashobora gufunga muri Ramadan kubera uburwayi bwa Gout bumuzahaza. Uyu muririmbyi w’umuyisilamu yakunze kwibazwaho impamvu atubahirizaga igisibo, ariko ntiyigeze asobanura impamvu ya nyayo kugeza ubu. Mu kiganiro yagiranye na NRG Radio, Bebe Cool yavuze ko inshuro yagerageje gufunga, byamugizeho ingaruka mbi cyane. Yagize ati: “Ubushize nageze ku minsi 19, […]
Kapiteni Kevin Muhire yagarutse mu myitozo mbere y’umukino na APR FC

Kapiteni wa Rayon Sports, Kevin Muhire yongeye gusubira mu myitozo nyuma yo gukira imvune yari yamukuye mu kibuga mu mukino batsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1 tariki ya 15 Gashyantare. Muhire umaze gutsinda igitego kimwe no gutanga imipira 11 yavuyemo ibitego muri shampiyona y’uyu mwaka, yagarutse mu myitozo ku wa Gatatu aho yifatanyije na bagenzi be […]
Kadudu wo muri Gen-Z Comedy yihakanwe na se wamubyaye

Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu ni umwe mu bakobwa bake bagaragara mu bitaramo bya Gen-Z Comedy bitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci, nubwo amaze kwamamara mu rwenya, yanyuze mu buzima bukomeye nyuma yo kwihakwa na se, we n’abavandimwe be bahise bajya kurererwa kwa sekuru na we utari ufite ubushobozi buhagije. Ubwo yari mu kiganiro kuri B&B Kigali, […]
Abadepite barwaniye mu cyumba cy’Inteko kugeza bateraye n’ibiturika

Inteko Ishinga Amategeko ya Seribiya yabereyemo imvururu kuri uyu wa Kabiri, aho bamwe mu badepite batavugarumwe n’ubutegetsi batitaye ku mutekano, batangira gutera ibyotsi biryana mu maso (tear gas) n’ibiturika imbere mu cyumba cy’Inama Nkuru. Ni imyigaragambyo ishingiye ku matora yo kwemeza ingengo y’imari y’amashuri makuru, kimwe mu byifuzo by’abanyeshuri bari bamaze amezi ane mu myigaragambyo […]
Abadepite basabwe kuvuganira insengero zafunzwe

Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (RIC) ryasabye Inteko Ishinga Amategeko gukorera ubuvugizi insengero, kiliziya n’imisigiti byari byarafunzwe ariko bikaba byaramaze kuzuza ibisabwa, kugira ngo byemererwe kongera gukora. Ubwo bahuraga n’abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, abayobozi b’amadini bagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kunoza imikorere yabo, harimo gukorera mu mucyo no […]
Niwita ku mugore birengeje urugero ntazakubaha

Mu mibanire hagati y’abagabo n’abagore, hari uburyo butandukanye bwo kuganira no gutuma umugore akwiyumvamo. Bamwe bavuga ko umugabo atagomba guha umugore agaciro ku murengera, kuko bishobora gutuma atamwitaho uko bikwiye. Benshi bemeza ko iyo witaye ku mugore birengeje urugero birangira icyubahiro yaguhaga cyiyoyotse, aha hari ingingo zagufasha kwirinda kugwa muri uwo mutego. 1. Irinde kumutaka […]
Rutahizamu watakiraga Rayon Sports yerekanwe muri Gor Mahia

Ikipe ikomeye yo muri Kenya, Gor Mahia yamaze gutangaza ku mugaragaro abakinnyi bashya yaguze mu mpeshyi ishize, aho umwe muri bo ari rutahizamu ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale wahoze akinira Rayon Sports yo mu Rwanda. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo, cyane cyane kuri X (yahoze ari Twitter) Gor Mahia yagaragaje abakinnyi bashya batandatu yazanye […]
Miss Burundi 2025: Abakobwa 60 batoranyijwe mu ijonjora ry’ibanze

Abakobwa 60 nibo batoranyijwe mu bakobwa barenga 100 bari biyandikishije mu ijonjora ry’ibanze rya Miss Burundi 2025, ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe no ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025. Iri jonjora ryabereye mu mujyi wa Bujumbura, aho abakobwa bari biyandikishije bashyizwe imbere y’akanama nkemurampaka, bareba niba bujuje ibisabwa kugira ngo bakomeze […]
Auddy Kelly na Aline Gahongayire bibukije abantu ko gushima Imana bifungura imiryango

Nyuma y’igihe ateguza abakunzi b’umuziki we, umuhanzi Auddy Kelly ubarizwa muri Suède yamaze gusohora indirimbo nshya yise “Hari Amahimwe”, yakoranye n’umuhanzikazi Aline Gahongayire mu rwego rwo gufasha abantu gushima Imana. Iyi ndirimbo ishingiye ku mashimwe, aho Auddy Kelly avuga ko ari uburyo bwo gushimira Imana yamuhaye imbaraga mu rugendo rwe rw’amasomo kugeza ubwo asoje icyiciro […]
Ibyamamare byagiye kwinegura byambaye imyenda yerekana ibice by’ibanga (Amafoto)

Ku mbuga zitandukanye z’imyidagaduro, ibirori byakurikiye Oscars 2025 byigaragaje nk’ibirori by’imyambarire idasanzwe, aho abasitari batandukanye bahisemo kwambara imyenda igaragaza ibice byinshi by’imibiri yabo. Muri ibyo birori byabereye ahantu hatandukanye harimo Vanity Fair Oscar Party, abahanzi n’abakinnyi ba filime nka Olivia Wilde, Julia Fox, Doja Cat, Kendall Jenner n’abandi, bari bambaye imyenda yiganjemo ibonerana cyane kandi […]
Indege y’igisirikare cya Philippines yaburiwe irengero mu mirwano n’inyeshyamba

Indege y’igisirikare cya Philippines yo mu bwoko bwa FA-50, yari ifite abarwanira mu kirere babiri, yaburiwe irengero mu ijoro ryo ku wa Mbere ubwo yari mu butumwa bwo gushyigikira ingabo zo ku butaka zirwanaga n’inyeshyamba mu majyepfo y’igihugu. Igisirikare cyatangaje ko iyo ndege yatakaje itumanaho mbere yo kugera aho yari igiye kugaba igitero. Izindi ndege […]
Amakipe ya APR VC mu bagabo n’abagore yegukanye Zone V

Amakipe ya APR VC mu bagabo n’abagore yegukanye ibikombe by’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (CAVB Zone V Club Championship 2025) ryabereye i Kampala muri Uganda. APR VC y’abagore yatsinze Kenya Pipeline amaseti 3-1, naho APR VC y’abagabo itsinda Police VC yo mu Rwanda ku maseti 3-1. Ni ubwa mbere mu mateka y’iyi kipe yegukanye iri rushanwa, […]
Ubwiru n’amayeri abagore bakoresha baryarya abagabo

Abagabo benshi ntibamenya uburyo bamwe mu bagore babakoresha nk’ibikoresho kugeza igihe bamenyeye ukuri byamaze kubagiraho ingaruka. Dore amwe mu mayeri akoreshwa cyane: 1. “Ndashaka umwanya wo kwitekerezaho” Iyo umugore atangiye kwitandukanya n’umugabo buhoro buhoro, agatangira gucogora avuga ko akeneye umwanya wo kwitekerezaho, akenshi biba bivuze ko hari undi ari kuganira na we. Niba umugore atangiye […]
Abakirisitu bo mu Itorero Angilikani banze gusenga

Ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, habaye impagarara mu Itorero Angilikani muri Diyosezi ya Ekiti, muri All Saints’ Church, Anointed Land i Ado-Ekiti muri Nigeria aho Abakirisitu banze kwinjira mu rusengero basaba ko umushumba wabo, Venerable Oke Olanrewaju, yakurwa ku nshingano. Abigaragambya bavuga ko umushumba wabo akora nabi mu micungire y’umutungo w’itorero, yitwara nabi, […]
Bertrand Iradukunda “Kanyarwanda” yasezeranye n’umuzungu

Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, Bertrand Iradukunda akaza kwamamara nka “Kanyarwanda” yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Lydie ndetse bari no mu myiteguro yo gukora ubukwe mu Rwanda. Amakuru yemezwa n’inshuti za hafi za Bertrand, avuga ko uyu muhango wabaye ku wa 28 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa QuĂ©bec muri Canada, aho asanzwe atuye. Bertrand Iradukunda […]
Perezida Museveni yemeje ko abacuranga imiziki bazajya bishyura ba nyirayo

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yemeje ishyirwaho ry’uburyo bushya bwo gucunga uburenganzira ku bihangano by’abahanzi (Copyright Management System) hagamijwe kubarinda no gutuma binjiza amafaranga abiturutseho. Iri koranabuhanga rizafasha kumenya ahantu indirimbo yakinwe n’umubare w’igihe yacuranzwe. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye i Rwakitura aho yari yahuje Perezida Museveni n’abahanzi bakomeye barimo Eddy Kenzo. Iri koranabuhanga […]
Uwatwaye Tour du Rwanda yahanwe

Umufaransa Fabien Doubey wegukanye Tour du Rwanda 2025 yaciwe amande n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) nyuma yo kugira uruhare mu guhagarika agace ka nyuma k’irushanwa. Ku Cyumweru, aka gace kari katangiriye kuri Kigali Convention Center ariko kaje guhagarikwa nyuma y’uko Fabien Doubey, wari uyoboye urutonde rusange, asabye abakinnyi guhagarara avuga ko umuhanda unyerera kubera imvura n’umuyaga mwinshi. […]
Hollywood yasekuwe n’umutingito ubwo hatangwaga ibihembo bya Oscars

Muri Hollywood, umutingito uri ku gipimo cya 3.9 wumvikanye mu gihe ibyamamare byari mu birori byo kwizihiza ibihembo bya Oscars byatanzwe mu ijoro ryakeye. Ishami ry’Abanyamerika rishinzwe ubugenzuzi (USGS) ryatangaje ko uwo mutingito wakubitiye muri North Hollywood hafi y’ahaberaga ibirori bya Oscars muri Dolby Theatre. Umutingito wumvikanye nyuma ya saa yine z’ijoro ku isaha ya Los […]
Anora yegukanye ibihembo byinshi muri Oscars 2025

Ku cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025 habaye umuhango wa 97 w’itangwa ry’ibihembo bya Oscars. Filime Anora ni yo yitwaye neza kurusha izindi, itsindira ibihembo bitanu birimo n’icy’iya filime nziza y’umwaka (Best Picture) ndetse n’icy’umuyobozi mwiza wa filime (Best Director). Sean Baker, wayoboye, akandika, agatunganya ndetse akanayobora umushinga wa Anora, yegukanye ibihembo bine wenyine, bituma […]
Mugisha MoĂŻse yahanwe muri Tour du Rwanda 2025

Umukinnyi w’Umunyarwanda Mugisha MoĂŻse yahanwe n’ubuyobozi bwa Tour du Rwanda 2025 nyuma yo kunyura ahatemewe mu gace ka Gatandatu (Nyanza – Kigali Canal Olympia). Nk’uko byatangajwe n’abategura irushanwa, Mugisha yaciwe amande y’ama-CHF 200 (angana n’ibihumbi 315 by’amafaranga y’u Rwanda) ndetse anakurwaho amasegonda 20 ku bihe yakoresheje muri iri siganwa. Uretse ibyo bihano, Mugisha MoĂŻse yanakuweho […]
Abagore ntibakunda abagabo b’abana beza

Hari imyumvire ivuga ko abagabo b’abana beza (nice guys) bakunze kugira ibibazo mu rukundo kuko hari imyitwarire ibatandukanya n’abagabo bifitiye icyizere cyangwa badatinya gufata ibyemezo bamwe bazwi nka bad boys. Abagore ntibishimira abagabo bagaragara nk’abana beza kubera izi mpamvu zikurikira tugiye kukurondorera muri iyi nkuru. 1. Ntibagaragaza intego zabo nyakuri Aba bagabo bakunda guhisha ibyo […]
Yasanzwe ari gusambanya inka ihaka

Abaturage bo mu mujyi wa Kalamega, mu Majyepfo ya Kenya, baguye mu kantu nyuma yo gufata umugabo asambanya inka ihaka mu masaha y’ijoro. Uyu mugabo bivugwa ko yitwikiriye ijoro, akinjira mu rugo rw’umuturanyi maze agahohotera inka ye. Umuturage witwa Agrrey Imbumi ni we wamufatiye mu cyuho, avuga ko yumvise urusaku rutangaje ruvuye mu kiraro, akibwira […]
Mwarimu yateye inda abanyeshuri 4 yigisha

Kaminuza ya Nigeria i Nsukka (UNN) yahagaritse by’agateganyo umwarimu wayo, Chigozie Odum nyuma y’iperereza ryagaragaje ko yateye inda abanyeshuri bane mu gihe cy’imyaka ine. Ibi birego byatangiye kumenyekana mu mwaka w’amashuri wa 2019/2020, aho bivugwa ko Odum yakoresheje ububasha bwe nk’umwarimu agasaba abanyeshuri imibonano mpuzabitsina. Nyuma y’ifatwa rye na polisi, ubuyobozi bwa kaminuza bwafashe icyemezo […]
Bebe Cool yaciye Alex Muhangi miliyoni 570 y’indishyi

Umuhanzi Bebe Cool yandikiye umunyarwenya Alex Muhangi amumenyesha ko azamurega mu nkiko kubera gukoresha ibihangano bye mu nyungu ze bwite atabiherewe uburenganzira. Abinyujije ku munyamategeko we, Me Timothy Sentongo wa RSK Associates, Bebe Cool yamushinje kwerekana no gukwirakwiza ibitaramo bye kuri YouTube no kuri televiziyo NTV Uganda hagati ya Ukwakira 2017 na Ugushyingo 2024 nta […]
Uwahawe imbabazi na Perezida yishwe arashwe

Umugabo witwa Matthew Huttle, wababaririwe na Donald Trump ku byaha bya January 6 byibasiye inyubako ya capitale, yarashwe n’umupolisi wa Jasper County muri Leta ya Indiana ku itariki ya 26 Mutarama 2025, nyuma yo kugirana amakimbirane n’uyu mupolisi mu muhanda. Nk’uko amashusho ya bodycam abigaragaza, Huttle yari atwaye imodoka ku muvuduko wa 70 mph mu […]
#TourDuRwanda2025: Duarte Marivoet yegukanye agace ka Gatanu

Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira ikipe ya UAE, ni we wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2025, aho yasoreje i Huye nyuma yo gusiganwa ibilometero 144 avuye i Rusizi. Uyu mukino watangiye abakinnyi bagenda mu kivunge, ariko nyuma bamwe bagerageje gutoroka igikundi. Mu bilometero bya nyuma, Marivoet yigaragaje cyane, aza gutsinda isiganwa […]
Rutahizamu Ka-Boy yabeshyuje ibimuvugwaho

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore (She-Amavubi) ndetse na Yanga Princess yo muri Tanzania, Mukandayisenga Jeanine uzwi nka Ka-Boy, yahakanye amakuru yavugwaga ko yakuwe mu mwiherero kubera ibicurane. Mu gihe Ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore, Ka-Boy yakuwe mu mwiherero bitunguranye. Icyo gihe, byatangajwe ko impamvu ari uko yari arwaye ibicurane. […]
RDC: Umwana w’imyaka ine wari uri kuzamuka mu muziki yapfuye

Umwana w’imyaka ine, Ashna Lweri wari utangiye kwigaragaza mu muziki ku rwego mpuzamahanga, yitabye Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025, urubuga rwa Trace Mziki muri Afurika y’Uburasirazuba rwagaragaje akababaro k’urupfu rwe, rutangaza ko Ashna Lweri yitabye Imana ku wa 27 Gashyantare 2025. Uru rubuga ntirwatangaje ikihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mwana wari […]
Imodoka ya mbere iguruka yasuzumwe

Kompanyi ya Alef Aeronautics yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamuritse imodoka ya mbere iguruka ku Isi. Mu Cyumweru gishize, iyi modoka yakoze isuzuma rya mbere, aho Prototype ya Model Zero yagaragaye iguruka hejuru y’imodoka yari iparitse muri California. Jim Dukhovny, umuyobozi wa Alef Aeronautics yavuze ko iri suzuma ari intambwe ikomeye mu ikoranabuhanga […]
Drake ashobora guhanirwa muri Australia

Umuraperi w’Umunyamerika Drake ari gukorwaho iperereza n’ikigo gishinzwe umutekano w’indege muri Australia (CASA) nyuma yo kugaragara mu mashusho arimo drone yari yegereye inzu ye muri Sydney. Aya mashusho yagaragaje Drake agerageza gutera iyi drone inkweto ya Yeezy. Abenshi mu babonye iki gikorwa baketse ko ari igikorwa cyo kwamamaza urubuga rwe rw’imikino y’amahirwe, Stake. Amategeko ya […]
Jose Mourinho yahaniwe muri Turikiya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turikiya ryahagaritse umutoza wa Fenerbahce, Jose Mourinho imikino ine ndetse rimuca amande arenga €42,000 kubera amagambo yavuze nyuma y’umukino wa shampiyona warangiye banganyije na Galatasaray 0-0 ku wa Mbere. Nyuma y’umukino, Mourinho yavuze ko “abari ku ntebe y’abasimbura ba Galatasaray basimbukaga nk’inkende,” amagambo yahise ashinjwa kuba ay’ivangura no kutubahiriza amahame y’umupira […]
APR FC yatsinze Gasogi United

Ku wa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025 APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ÂĽ cy’igikombe cy’Amahoro. Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan mu minota ya mbere y’umukino. Gasogi United yakiriye uyu mukino i Kigali kuri Pele Stadium, irwana no kwishyura ariko APR FC iyibera ibamba. APR […]
#TourduRwanda2025: Joris Delbove yegukanye agace ka kane

Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies ni we wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare. Aka gace kahagurutse i Rubavu kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 95,1. Intangiriro y’isiganwa yabaye aho abakinnyi bagenderaga hamwe, ariko bidatinze haboneka itsinda ry’abasiganwaga imbere barimo abanyarwanda Nsengiyumva Shemu, […]
Yakase igitsina cy’umugabo we cyitamumaraga ipfa mu gitanda

Urukiko rw’ibanze rwa Kamuli muri Uganda rwakatiye Kevina Nabirye, umugore w’imyaka 34 igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica umugabo we, Mathias Bwamiki, amukase igitsina. Icyaha cyabaye ku wa 18 Gashyantare 2025, Saa Tanu z’ijoro ubwo Nabirye yakase igitsina cy’umugabo we bamaze imyaka 10 babana, amushinja kutanoza inshingano z’abashakanye. Mu rubanza rwabaye ku wa […]
APR FC yihanganishije Richmond Lamptey wapfushije mushiki we

Ikipe ya APR FC yifatanyije n’umukinnyi wayo Richmond Lamptey nyuma y’uko amakuru y’incamugongo y’uko mushiki we yitabye Imana amugezeho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, APR FC yabonye iyi nkuru mbi maze ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza akababaro kayo. APR FC yagize iti: “Ubuyobozi, abakinnyi ndetse n’abagize APR FC […]