Ingabo z’u Burundi zahakanye guta ibirindiro bya Kitshanga na Mweso

Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, muri teritwari ya Masisi muri Repubulika ya demukarasi ya Congo zirahakana guta ibirindiro byazo muri Kitshanga na Mweso. Tariki ya 8 Ugushyingo 2023, Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu gitondo cy’uwo munsi ingabo z’u Burundi zavuye muri Kitshanga, […]

Mukuralinda aremeza ko Prince Kid atitabye ubutabera, hakwitabazwa Interpol

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, aravuga ko Ishimwe DieudonnĂ© wamenyekanye nka Prince Kid atitabye ubutabera ngo bumufunge, hakwitabazwa inzego mpuzamahanga zirimo Polisi mpuzamahanga izwi nka ‘Interpol’. Ishimwe yitabye urubanza rwe mu rukiko rukuru tariki ya 15 Nzeri 2023, araburana, ku ya 13 Ukwakira rumukatira igifungo cy’imyaka itanu rumaze kumuhamya icyaha cyo gukoresha […]

Twahirwa yigambye ko yarashe umugore mu gitsina: Ubuhamya

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023, urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwakomeje kuburanisha Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre bakurikiranweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara. Mu masaha y’ikigoroba, humviswe ubuhamya bw’umutangabuhamya w’imyaka 67 y’amavuko waturutse mu Rwanda. Ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe zamurashe isasu ku itako. Uyu mutangabuhamya yasobanuye […]

Ibitaro bya Nyarugenge byasabye imbabazi ku bwa serivisi mbi nyuma y’aho umurinzi wabyo arwanye

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyarugenge bwasabye imbabazi ku bwa serivisi mbi bimaze igihe bivugwaho nyuma y’aho umurinzi wabyo agaragaye arwana n’umugabo byavuzwe ko yari agemuriye umugore we wari wabyaye. Aya makuru yatangajwe na RadioTV10 yavugaga ko uyu mugabo yagiye muri ibi bitaro amasaha yarenze nyuma y’aho umugore we abyaye abazwe, akamara amasaha menshi ntacyo ashyira mu […]

Dr Mbonimana yibukije Perezida Kagame ko atazasubira ku nzoga

Dr Mbonimana Gamariel wabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yibukije Perezida Paul Kagame ko agikomeye ku cyemezo yafashe cyo kureka inzoga, nyuma y’aho ubusinzi butumye yegura kuri uyu mwanya. Uyu munyapolitiki yabigaragarije mu ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida Kagame, amumenyesha ko yasohoye igitabo yise ‘Imbaraga z’Ubushishozi’ kirimo impanuro yageneye urubyiruko z’uburyo rwakwirinda ibiyobyabwenge. Yagize […]

Brussels: Abaganga basobanuye raporo y’ubuzima bwa Basabose

Abaganga batatu basuzumye uko ubuzima bwo mu mutwe bw’Umunyarwanda Basabose Pierre buhagaze kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023 basobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi raporo y’uko ubuzima bwo mu mutwe bw’uyu mufungwa buhagaze. Basabose yagombaga gutangira kuburana hamwe na Twahirwa SĂ©raphin tariki ya 9 Ukwakira 2023, gusa we ntiyabonetse, aho umunyamategeko we, Me […]

Manirakiza Theogene yateye utwatsi ‘imbabazi’ z’uwo ahamya ko ashaka kumwikiza

Manirakiza amaze ukwezi kurenga afunzwe

Manirakiza Theogene wa Ukwezi Media Group yateye utwatsi imbabazi umushoramari witwa Nzizera Aimable avuga ko yamuhaye, nyuma y’aho uyu munyamakuru afunzwe by’agateganyo akurikiranweho icyaha cyo gukangisha kumusebya. Uyu munyamakuru watawe muri yombi tariki ya 11 Ukwakira 2023 mbere y’uko ajyanwa mu igororero rya Nyarugenge ku ya 26 Ukwakira, yanditse ibaruwa akoresheje ikaramu, asobanura ko hari […]

U Bwongereza mu wundi mugambi, urukiko rutabwemereye kohereza abimukira mu Rwanda

Guverinoma y’u Bwongereza iri kunoza undi mugambi ishobora gushyira mu bikorwa mu gihe urukiko rw’ikirenga tariki ya 15 Ugushyingo 2023 rutayemerera kohereza abimukira mu Rwanda. Ikinyamakuru The Telegraph kiravuga ko ba Minisitiri muri iyi guverinoma bari gutekereza ku buryo abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bakurwa mu itegeko ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu gihe iri […]

‘Umubazi wa Tumba’ agiye kuburanishwa mu gihe abamwunganira bashidikanya ku buhamya

Urukiko rwa rubanda rwa Paris kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023 ruratangira kuburanisha Umunyarwanda Dr Munyemana SosthĂšne wamenyekanye nk’ ‘Umubazi wa Tumba’, aho akurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Byateganyijwe ko kuri uyu wa 13 Ugushyingo harabaho igikorwa cyo gutoranya inteko y’abacamanza bazaburanisha Dr Munyemana, hanyuma urubanza nyirizina […]

Haravugwa uruhare rwa Wazalendo mu rupfu rwa Major w’u Burundi

Maj. Gashirahamwe azashyingurwa ku wa Kane

Major Ernest Gashirahamwe, umusirikare w’u Burundi woherejwe guhangana n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri teritwari ya Masisi, Repubulika ya demukarasi ya Congo aherutse kwicirwa mu gace ka Kitshanga. Inkuru y’urupfu rw’uyu ofisiye yamenyekanye tariki ya 5 Ugushyingo 2023, ukaba ari na wo M23 yamwiciyeho. Icyo gihe hishwe n’abandi basirikare benshi b’Abarundi, hafatwa abandi barimo […]

Byiringiro na Mukunzi Yannick bazamuye Sandvikens IF

Ibyishimo ni byinshi kuri Yannick na bagenzi be

Abanyarwanda Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bazamuye Sandvikens IF muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru muri Sweden, Superettan. Iyi kipe ipfundikiye shampiyona y’icyiciro cya gatatu, Ettan, yari igizwe n’imikino 30, igize amanota 65, ikaba ikurikiwe na United Nordic yagize amanota 62. Kuri uyu munsi wa nyuma wa shampiyona, Sandvikens IF yatsinze Umea ibitego 3-2, […]

Nyiragongo: FARDC yarasanye na Wazalendo

Abasirikare ba Repubulika ya demukarasi ya Congo barasanye n’umutwe w’urubyiruko rwa Wazalendo muri gurupoma ya Nyiragongo, mu ntera iri mu bilometero 15 ugana mu mujyi wa Goma. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko uko kurasana kwabereye mu gace ka Mugererwa mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023, gusa ngo icyateye aya makimbirane […]

Arusha: Abashingamategeko ba RDC n’u Rwanda bateranye amagambo

Abashingamategeko ba Repubulika ya demukarasi ya Congo bari mu nteko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EALA, bateranye amagambo na mugenzi wabo uhagarariye u Rwanda i Arusha muri Tanzania tariki ya 8 Ugushyingo 2023. Ubwo Umukuru w’iyi nteko, Ntakirutimana Joseph, yari agiye gusoza iyi nama yigaga ku ngingo zitandukanye, Umunyekongo Kalala Evariste yabwiye bagenzi be ko u […]

FARDC iravuga ko yafashe intwaro n’impuzankano nyinshi za RDF

Izi ni intwaro n'impuzankano FARDC ivuga ko yafashe

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo kizwi nka FARDC kiravuga ko cyafashe intwaro n’impuzankano nyinshi z’icy’u Rwanda, RDF, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023. Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col. Ndjike Kaiko yabitangaje ubwo yerekanaga imbunda enye (Machine Gun, RPG na Mortiers ebyiri) n’impuzankano avuga ko ari iza RDF, asobanura […]

Umupfumu Salongo yashyingiriwe muri Kiliziya

Umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo mu mwuga w’ubuvuzi gakondo cyangwa se ubupfumu yashyingiriwe muri Kiliziya Gatolika ‘Saint Pierre’ iherereye mu murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023. Ni ubukwe bwabayemo udushya twinshi turimo kuba bwari burindiwe umutekano n’abasore benshi bazwi nka ‘bouncers’, kugaragaramo imodoka nyinshi zihenze zirimo Hummer yari […]

U Butaliyani bugiye kwigana gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda

Guverinoma y’u Butaliyani irateganya kwigana gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda ijyanye n’ubufatanye mu kwimuka (migration) n’iterambere. Nk’uko The Telegraph yabitangaje, uyu mugambi watangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, na mugenzi we wo muri Albania, Edi Rama muri iki cyumweru. Biteganyijwe ko inzego z’u Butaliyani zishinzwe umutekano ku Nyanja ya Mediterane zizajya zifata abimukira […]

Abofisiye bayoboraga ingabo za Uganda zagabweho igitero gikomeye muri Somalia bahanwe

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwafatiye ibihano Major Steven Oluka na Major Zadock Abor bari bayoboye ingabo za Uganda mu birindiro byo muri Somalia zagabiwemo igitero gikomeye muri Gicurasi 2023. Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ATMIS, zagabweho n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab igitero gitunguranye mu birindiro byazo bya Buulo […]

U Burundi bwatangaje intambara, tuzirwanaho: Major Willy Ngoma

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko u Burundi bwabashojeho intambara mu buryo buziguye, bityo ko biteguye kwirwanaho. Ibi yabitangarije TĂ©lĂ© Renaissance nyuma y’aho igisirikare cy’u Burundi gisohoye itangazo kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 riteguza abasirikare b’iki gihugu bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba […]

Kivu zombi biyemeje gutangira imyigaragambyo ihoraho nyuma y’aho Leta ya RDC inaniwe M23

Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iyo muri Kivu y’Amajyepfo zatangaje ko guhera kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 ziratangira imyigaragambyo ihoreho nyuma y’aho nyiratarengwa zari zahaye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ngo bube bwamaze gutsinda umutwe witwaje intwaro wa M23 ntacyo itanze. Iyi miryango mu itangazo rihuriweho yashyize hanze kuri […]

Tity Brown wari umaze imyaka 2 afunzwe yagizwe umwere

Icyemezo cy'urukiko kigira Ishimwe umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown wari umaze iyaka ibiri afunzwe. Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 mbere y’igihe kuko byari byateganyijwe ko usomwa saa saba. Utesha agaciro ikirego cy’Ubushinjacyaha bwashinjaga Ishimwe gusambanya umwana w’umukobwa. Uru rukiko kandi rwategetse ko Ishimwe ahita afungurwa uyu mwanzuro […]

Birababaje kuba umuntu amara imyaka 20 ari umuyede, umunyonzi: Umuyobozi muri RIB

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Herbert, yatangaje ko bibabaje kuba umuntu amara imyaka 20 cyangwa irenga ari umuyede ufasha abafundi, cyangwa ari umunyonzi w’igare. Ibi yabibwiye urubyiruko mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’urubyiruko cyari gikubiyemo impanuro z’uko rwakwitwara ku isoko ry’umurimo, amahirwe ahari n’ukuntu rwayabyaza umusaruro. Rutaro yagize ati: “Ngiye kubaha urugero rumwe […]

Abanyamakuru ntibemerewe kwinjirana ibifata amajwi n’amashusho mu rubanza rwa Gasana

Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwabujije abantu bose kwinjirana ibikoresho bifata amajwi n’amashusho mu rubanza rwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Guverineri w’intara y’Iburasirazuba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Mbere y’uko uru rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rutangira kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023, umwanditsi mukuru w’uru rukiko, Komeza Anastase yamanitse itangazo rigira riti: “Nta muntu […]

Urukiko rw’Ikirenga rugiye gutanga umwanzuro kuri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga rwa London mu Bwongereza rwatangaje ko rugiye gutangaza umwanzuro kuri gahunda y’iki gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda. Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, uru rukiko ruzatangaza uyu mwanzuro nyuma ya saa sita (ku masaha yo mu Rwanda) tariki ya 15 Ugushyingo 2023. Ni umwanzuro wa nyuma ushobora gutesha agaciro uw’urukiko rw’ubujurire wakumiraga […]

Brussels: Umutangabuhamya yabajijwe kuri Fred Rwigema, kwihangana biramunanira

Umutangabuhamya uri mu baregera indishyi baturutse mu Rwanda yananiwe kwihangana, asuka amarira ubwo Perezidante w’urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwamubazaga kuri Major General Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu. Ni mu gihe uyu mutangabuhamya w’imyaka 51 y’amavuko yatangaga ubuhamya kuri Twahirwa SĂ©raphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara ashinjwa gukora mbere ya […]

Mukwege abona Tshisekedi adakwiye gukomeza kuyobora RDC mu gihe amatora ataba

Umukandida wigenga uteganya guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Dr Denis Mukwege, abona hari undi ukwiye kuyobora iki gihugu utari Felix Tshisekedi, mu gihe amatora ateganyijwe mu Kuboza 2023 ataba. Komisiyo yigenga ishinzwe amatora ikomeje imyiteguro ariko hakaba impungenge z’uko mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hakomeza kuba intambara, amatora yasubikwa […]

Brussels: Basabose wari umaze ukwezi atitabira urubanza rwe yaziye ku mbago

Basabose Pierre wari umaze ukwezi atitabira urubanza rwe na Twahirwa SĂ©raphin ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, yitabiriye kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 agendera ku mbago imwe. Uru rubanza ruburanishwamo ibyaha bya jenoside n’iby’intambara rwagombaga gutangira tariki ya 9 Ukwakira 2023 gusa ntabwo Basabose yarwitabiriye. Me Jean Flamme umwunganira yasobanuye […]

Malema yatangaje ko yagiye muri Kenya gutesha agaciro ibyo Umwami Charles aherutse kuhakorera

Charles III na Camilla, ubwo bari mu ruzinduko muri Kenya

Umunyapolitiki Julius Malema uzwiho guhirimbanira uburenganzira bw’abirabura muri Afurika y’Epfo, akaba n’umuyobozi w’ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) riharanira ubwigenge mu bukungu, yatangaje ko yagiye muri Kenya gutesha agaciro ibyo Umwami w’u Bwongereza, Charles III, aherutse kuhakorera ubwo yahagiriraga uruzinduko. Uyu mwami yageze muri Kenya mu cyumweru gishize, ari kumwe n’Uwmwamikazi Camilla. Bahuye n’abashoramari bo muri […]

Kilolirwe ibyukiye mu muriro w’amakompora nyuma yo gufatwa na M23

Agace ka Kilolirwe gaherereye muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kabyukiye mu muriro w’amasasu nyuma y’amasaha make kose gafashwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kilolirwe iri mu bilometero bibarirwa muri 30 ugana mu mujyi wa Sake yafashwe na M23 kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023 nyuma y’imirwano yahebereye, ihanganyemo n’uruhande rw’ingabo za […]

Umutangabuhamya yasabye Me Lurquin wunganira Twahirwa kugabanya ubugome

Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin yasabye umunyamategeko w’uyu mufungwa, Me Vincent Lurquin, kugabanya ubugome mu gihe abaza ibibazo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko yatangiye ubu busabe mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023, yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho kuko […]

Denis Mukwege arahamya ko umubano mwiza wa RDC n’u Rwanda uzahora ukenewe

Dr Denis Mukwege ushaka kuyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo arahamya ko umubano mwiza w’iki gihugu n’u Rwanda ukenewe, mu nyungu z’impande zombi. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, cyibandaga kuri kandidatire aherutse kugeza muri komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI, nk’umukandida wigenga. Amatora yo muri RDC ari gutegurwa, ari na ko umubano […]

Colonel Uwamahoro yabwiye urukiko ko ingabo ze zitari zifite ubushobozi bwo gukora ‘coup d’Ă©tat’

Colonel DĂ©sirĂ© Uwamahoro wayoboye ishami rya Polisi rishinzwe gukumira imyigaragambyo, BAE (Brigade Anti-Emeute), yabwiye urukiko ko ingabo yayoboraga zitari zifite ubushobozi bwo gukura Perezida Evariste Ndayishimiye ku butegetsi kuko zari nke. Yabivuze ku wa 6 Ugushyingo 2023 ubwo yashinjwaga kwifatanya na GĂ©nĂ©ral Alain Guillaume Bunyoni mu mugambi wo gushaka gukura Ndayishimiye ku butegetsi, aho Ubushinjacyaha […]

Urubanza rwa Twahirwa na Basabose rukomeje kugarukamo Melchior Ndadaye

Mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre rubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi kuva tariki ya 9 Ukwakira 2023 hakomeje kugarukamo amateka y’urupfu rwa Melchior Ndadaye, “Umuhutu wa mbere wayoboye u Burundi” mu mwaka w‘1993. Urukiko ruri kwifashisha abahanga mu mateka y’akarere k’ibiyaga bigari nk’abatangabuhamya, abatangabuhamya bo ku ruhande ruregera indishyi […]

Uwunganira Basabose yifashishije ubuhamya, agerageza kumvisha urukiko ko habaye ‘double gĂ©nocide’

Umunyamategeko Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre mu rubanza aregwamo ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara, yagerageje kumvisha urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri (double gĂ©nocide), ashingiye ku buhamya bwatanzwe. Uyu munyamategeko yazanye iyi mvugo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023 ashingiye ku buhamya bw’umutangabuhamya ufite imyaka 53 y’amavuko, […]

GĂ©nĂ©ral Bunyoni yise Ndirakobuca ‘ihene’

Ndirakobuca wasimbuye Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi bwabwiye urukiko rw’ikirenga ko GĂ©nĂ©ral Alain-Guillaume Bunyoni yise ihene Lieutenant GĂ©nĂ©ral Gervais Ndirakobuca alias ‘Ndakugarika’, wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Nzeri 2022. Mu rubanza rwatangiye mu mizi kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023, Ubushinjacyaha bwagize buti: “Uwabaye Minisitiri w’Intebe yambuye ubumuntu Gervais Ndirakobuca wamusimbuye, amwita ihene.” Aya ni amakuru […]

ApĂŽtre Gitwaza yijunditse ibinyamakuru byatangaje amakimbirane ye n’abandi bashumba

Umushumba w’itorero Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration Center, ApĂŽtre Dr Paul Gitwaza, yijunditse ibinyamakuru byatangaje ko bagenzi be bamwigumuyeho, bakajya kumurega mu rukiko. Hashize igihe havugwa umwuka mubi muri iri torero, aho hari itsinda ry’abashumba batandatu bavuga ko bafatanyije na Dr Gitwaza kurishinga, banditse ibaruwa imusezerera ku bushumba bukuru kuko ngo ntiyubahiriza amategeko yaryo, kandi […]

FARDC-Wazalendo bari kugaba ibitero byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru

Ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’abo bifatanya barimo imitwe ya Wazalendo, bagabye ibitero bikomeye muri bice bigenzurwa na M23 teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Igitero cya mbere cyabanje mu gace ka Bambo gaherereye muri Rutshuru mu gitondo cy’uyu wa 7 Ugushyingo 2023, aho FARDC n’abarwanyi […]

Perezida Ndayishimiye yiyemeje kubakisha ingoro ze mu ntara zose

Iyi ni yo ngoro yafunguwe muri Kirundo

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yiyemeje kubakisha ingoro-shami z’Umukuru w’Igihugu mu ntara zose, kugira ngo zizamurinde kujya yakirirwa muri za hoteli mu gihe azigiriramo uruzinduko. Iyi yabivuze ku wa 5 Ugushyingo 2023 ubwo yatahaga ingoro yavuguruwe mu ntara ya Kirundo. Ni na yo yayoboreyemo inama y’abaminisitiri yigaga ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’igihugu kuri uyu […]

Brussels: Umubiligi wafashije Habyarimana gutegura Itegekonshinga yatanze ubuhamya

Umwarimu muri kaminuza akaba n’inzobere mu mateka y’akarere k’ibiyaga bigari, Prof. Filip Reyntgens, yatanze ubuhamya ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi. Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 ni bwo Prof. Reyntgens yahawe umwanya. Yasobanuye […]

Umugaba Mukuru wa FARDC yaraye i Goma kubera intambara

Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC), GĂ©nĂ©ral Christian Tshiwewe Songesa, yaraye mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kubera intambara iri kubera muri teritwari ya Nyiragongo na Masisi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023, GĂ©n. Tshiwewe wazanye n’itsinda ry’abofisiye ba FARDC yakiriwe na Guverineri w’agateganyo wa […]

Kinshasa: Abakandida b’abanyembaraga barashaka kuzihuza, bagahigika Tshisekedi

Abakandida batanu b’abanyembaraga baherutse gutangazwa by’agateganyo ko bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo barashaka kuzihuza kugira ngo bazahigike FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo ushaka manda ya kabiri. Ikinyamakuru Jeune Afrique kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 cyatangaje ko abateganya guhuza imbaraga ari MoĂ ÂŻse Katumbi uyobora ishyaka Ensemble, Martin Fayulu uyobora ECIDĂ©, Denis Mukwege […]

Brussels: Umutangabuhamya yavuze ko Twahirwa yafataga nka musaza we yamwimye amakuru y’abe bishwe

Urubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre baburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwakomeje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 nyuma y’icyumweru abacamanza bamaze mu kiruhuko. Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiranye n’ubuhamya bw’umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abaregera indishyi, akaba umwe mu biciwe abo mu muryango tariki ya 7 Mata […]

Ku bufatanye bwa FARDC-MONUSCO, Major Willy Ngoma yaseye atanzitse

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze amagambo akomeye ku bufatanye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ziteganya kugirana n’igisirikare cy’iki gihugu kizwi nka FARDC. Komanda w’ingabo za MONUSCO, Lieutenant General OtĂ ÂĄvio Rodrigues De Miranda Filho, tariki ya 3 Ugushyingo 2023 yatangarije abanyamakuru bari i […]

U Rwanda rwasabwe gushaka uburyo rutabura imiti ya VIH/SIDA mu gihe inkunga yahagarara

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) mu Rwanda, Hind Hassan, yasabye iki gihugu gushaka uburyo rutazabura imiti y’agakoko gatera iyi ndwara mu gihe inkunga yazaba yahagaze. Hassan yasobanuriye The New Times ko impamvu u Rwanda rukwiye gutekereza kuri ubu buryo ari uko inkunga zitazahoraho. Ati: “Ni ubuvuzi bw’igihe kirekire kandi ntabwo twiteze ko […]

Imirwano irasubiriye muri Kibumba nyuma y’agahenge k’iminsi mike

Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, abafatanyabikorwa bazo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yasubiriye muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero bike ugana mu mujyi wa Goma. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 yatangaje ko ingabo za RDC, abacancuro, FDLR n’imitwe ya Wazalendo ari rwo […]

Abanyenganda barakariye umukozi wababwiye ko mu binyobwa benga harimo ibitera indwara

Abanyenganda zenga ibinyobwa barakajwe n’umukozi wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe politiki y’imisoro, Ntegano Abel, wababwiye ko impamvu bacibwa imisoro ari uko hari bimwe mu byo bakora bitera indwara. Mu nama yahuje inzego zifite aho zihurira n’imisoro n’aba banyenganda kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023, batakambye bavuga ko ikigero cya 30% cy’umusoro bacibwa kuri ibi binyobwa […]

M23 yatangaje ko yafashe mpiri abasirikare b’u Burundi

Ubuyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa M23 bwatangaje ko wafashe mpiri abasirikare benshi barwaniraga uruhare rwa Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo barimo abasirikare b’u Burundi. Aya makuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2023, aho yagize ati: “Nyuma y’igitero cyabo mu gitondo muri Bwiza na Kitshanga, ingabo z’abagizi […]

Afurika y’Epfo: Ntwari Fiacre yongeye gutabara ikipe ye, rugeze mu mahina

Umuzamu w’Umunyarwanda Ntwari Fiacre yongeye gutabara ikipe ye, TS Galaxy FC mu irushanwa rya Telkom Carling Knockout Cup rihuza amakipe yitwaye neza muri Afurika y’Epfo. Kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023, TS Galaxy yari ifite mu izamu ryayo Ntwari yakinnye na Sekhukhune United muri kimwe cya kane cy’iri rushanwa, iminota 90 amakipe yombi adashoboye gutsindana. […]

Dr Mbonimana yasubije abavuga ko acinya inkoro kuri Perezida Kagame ko ari we akesha ‘PhD’

Dr Mbonimana Gamariel wabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yasubije abavuga ko acinya inkoro kuri Perezida Paul Kagame ko n’iyo yabikora ntacyo byaba bimutwaye kuko ari we akesha impamyabumenyi y’ikirenga, PhD cyangwa ‘Doctorat’. Mbonimana kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2023 yagize ati: “Abo bose bavuga ko ndi gucinya inkoro. Nibasome uko nigize kubasubiza […]

Umushoramari Tuyishimire yateguje ko agiye gusezerera abakozi bose

Ntegano Abel yavuze ko hashobora kuba hari izindi mpamvu zateje izi nganda ibihombo

Tuyishimire Placide ufite inganda ebyiri zitunganya urwagwa mu karere ka Musanze yateguje ko agiye gusezerera abakozi bose, asigarane abashinzwe isuku. Ahamya ko bizaterwa n’uko umusoro yakwa wazamutse cyane. Mu nama yahuje abafite inganda zenga ibinyobwa hamwe n’inzego zirimo Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, Tuyishimire yavuze ko we na bagenzi be batewe ikibazo no kuba umusoro w’ibinyobwa […]

Imirwano ya FARDC,Wazalendo na M23 yubuye muri Masisi

Imirwano y’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, abafatanyabikorwa bacyo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 irubuye muri Kitshanga na Bwiza muri teritwari ya Masisi yubuye mu gitondo cy’uyu wa 5 Ugushyingo 2023. Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryazindutse rigaba igitero gikomeye ku birindiro byabo. Bisimwa yagize ati: […]

Dadis Camara wari watorokeshejwe n’abakomando yafashwe

Captain Moussa Dadis Camara wabaye Perezida wa Guinea Conakry kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023 yasubijwe muri gereza nyuma y’amasaha make atorokeshejwe n’abakomando. Inkuru yo gutoroka kwa Dadis yatangajwe mu gitondo, aho muri gereza irinzwe cyane ya Conakry yumvikanyemo urusaku rw’amasasu menshi yarashwe n’abakomando bari muri iyi operasiyo n’abacungagereza bageragezaga kuburizamo umugambi. Umunyamategeko we, Jocameh […]

Komanda w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwa EAC yazisabye kwitegura

Komanda w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Colonel Michael Walaka Hyeroba, yazisabye kwitegura guhangana n’uwazishotora. Uyu musirikare yatangarije aya magambo mu nama yahuriyemo n’abofisiye bo mu ngabo za Uganda ziri muri ubu butumwa, yigaga ku kibazo cy’uburyo ibice zigenzura bikomeje kuvogerwa n’imitwe yitwaje […]

MONUSCO na FARDC byiteguye urugamba rwa Goma na Sake

Komanda w'ingabo za MONUSCO, Lt Gen. Miranda, yavuze ko M23 itazafata Goma na Sake

Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo buzwi nka ‘MONUSCO’, Lieutenant General OtĂ ÂĄvio Rodrigues De Miranda Filho, yatangaje ko azafasha ingabo z’iki gihugu mu rugamba rwo gukumira umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe wagerageza gufata umujyi wa Goma na Sake. Mu kiganiro cyahuje Lt Gen. Miranda, Umuvugizi […]

Austria irashaka kwigana gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda

Guverinoma ya Austria irashaka kwigana gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ndetse yanamaze kunoza uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa. Nk’uko The Guardian yabitangaje, Umunyamabanga wa Austria ushinzwe umutekano w’imbere, Gerhard Karner na mugenzi we w’u Bwongereza, Suella Braverman, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023 bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’abimukira n’umutekano. Aya […]

Igisirikare cya Mali cyahaye urw’amenyo ingabo za UN

Colonel Major Souleymane, Umuvugizi wa FAMA

Igisirikare cya Mali, FAMA, kirabona ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUSMA, zaragize ubugwari ubwo zavaga bitunguranye mu birindiro zari zifite bya Kidal biherereye mu majyaruguru y’igihugu. Tariki ya 31 ni bwo izi ngabo zavuye muri ibi birindiro. MINUSMA yasobanuye byatewe n’uko umutekano wazo wari ugeramiwe. Iti: “Uburyo bwo kuva muri ibi birindiro byose […]

Perezida Kagame yatangaje ikurwaho rya ‘Visa’ ku Banyafurika bose

Perezida Kagame ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye inama y'ubukerarugendo

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gukuriraho Abanyafurika bose icyangombwa cyemerera umuntu kwinjira no kuba by’agateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka ‘Visa’ mu rwego rwo kubafasha kurusura no kurukoreramo ubucuruzi mu buryo buborohereye. Umukuru w’Igihugu yatangarije iki cyemezo mu nama mpuzamahanga y’ubukerarugendo yabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023. […]

Abadepite 2 basabye ko amafaranga ya interineti yishyurwa muri za bisi ahita ahagarikwa

Depite Begumisa Safari ThĂ©oneste na Bitunguramye DiogĂšne basabye ko Leta yahita ihagarika amafaranga ya interineti nziramugozi (WiFi) amaze igihe yishyurwa muri za bisi kandi abagenzi batayikoresha nk’uko babisezeranyijwe. Ni icyifuzo bagaragarije Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite ku wa 1 Ugushyingo 2023 ubwo yagezwagaho ubusesenguzi bwa komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru […]

Shikama wagereranyije amagambo ya Mukuralinda n’aya Mugesera yakatiwe, acibwa n’amafaranga

Shikama Jean de Dieu wagereranyije amagambo Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze kuri Bannyahe n’ayo LĂ©on Mugesera yigeze kuvuga, yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, acibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe. Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023 nyuma yo guhamya Shikama icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi no […]

Umupasitori afungiwe ko yaturishije, byaba ari akarengane: Antoine Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire wabaye Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani aravuga ko byaba ari akarengane mu gihe hari umupasiteri wafungwa azira ko yaturishije abayoboke be. Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Nkunda Gospel, Pasiteri Rutayisire yabwiwe inkuru ya ApĂŽtre Harelimana Joseph wamenyekanye nka Yongwe ufunzwe by’agateganyo akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe […]

Adil aranenga abanyamahanga bakinira APR FC

Mohamed Adil Erradi watoje APR FC aranenga abakinnyi b’abanyamahanga bakinira iyi kipe, havuyemo umuzamu Pavel Ndzila ukomoka muri Repubulika ya Congo. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio, Adil udafite akazi muri iyi minsi yatangaje ko abanyamahanga APR FC ifite ubu barutwa n’Abanyarwanda yakinishaga. Ati: “Usibye umuzamu, abakinnyi b’abanyamahanga ba APR FC ntibarusha abakinnyi b’Abanyarwanda nari […]