Umwana w’imyaka 13 yagendeye mu ipine ry’indege mu rugendo rw’iminota 94

20250923 094808

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 ukomoka mu mujyi wa Kunduz muri Afghanistan yabashije kurokoka urugendo rw’iminota 94 ari mu cyuma cy’amapine y’indege, ubwo yinjiraga mu ndege ya KAM Air yari ivuye i Kabul ijya i Delhi mu Buhinde. Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Indira Gandhi (CISF), uwo mwana yifuzaga kujya muri Irani, ariko […]

Tshisekedi yashinje u Rwanda kwimura abasangwabutaka bo muri RDC

20250923 091809

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye gushyira u Rwanda mu majwi arushinja kuba ruri gutegura uduce two kwimuriramo abaturage be. Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yahereye abanyamakuru i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko mu duce twa RDC u […]

Walikale: Abawazalendo basahuye umudugudu wose baraweza ntibasiga n’umunyu

41667

Umudugudu wa Lukoma, uherereye hagati ya Kikamata 1 na Buhendje, muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale) muri Kivu y’Amajyaruguru, warasahuwe urezwa burundu ku Cyumweru, itariki ya 21 Nzeri, usahuwe n’inyeshyamba za Wazalendo, nk’uko bitangazwa na ACTUALITE.CD. Amakuru yatanzwe n’abaturage, avuga ko abasahuzi bitwaje imbunda, bahageze mu gitondo mu gihe abaturage biteguraga kujya mu gusenga. […]

Ousmane Dembele ni we watwaye Ballon d’Or

gettyimages 2236325063 20250922215751365

Umufaransa Ousmane Dembele ukinira Paris Saint-Germain y’iwabo, ni we waraye wegukanye igihembo cya Ballon d’Or gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi. Dembélé yegukanye iki gihembo ahigitse abarimo umunya-Espagne Lamine Yamal n’umunya-Portugal Vitinha bari bagihataniye. Uyu mukinnyi ufite inkomoko muri Mali mu mwaka w’imikino ushize yakinnye imikino 53, atsinda ibitego 35 anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego. […]

Denmark: Ikibuga cy’indege cyahagaritse akazi nyuma yo kwinjirirwa na drones

GettyImages 2236307416

Igipolisi cya Denmark cyatangaje ko ku wa Mbere ikibuga cy’indege cya Copenhagen cyahagaritse imirimo nyuma y’uko indege zitagira abaderevu nyinshi zagaragaye muri ako gace.   Kuri konti ya X yemewe y’Ikibuga cy’Indege cya Copenhagen handitswe ko cyahagaritse imirimo kubera “izo drones.”   Ikibuga cy’indege cyongeye gufungura nyuma y’amasaha make, ariko cyemera ko hakomeza kubaho “gutinda […]

Rubavu: Akurikiranweho gusambanya umwana bari mu cyumba cy’amasengesho

ingoro y urukiko rwisumbuye rwa rubavu abaregwa baburaniramo

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumubuye rwa Rubavu, bukurikiranye umugabo w’imyaka 36 y’amavuko w’umunyamasengesho ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 abikoreye mu cyumba cy’amasengesho. Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu. Ucyekwaho icyaha niwe uhagarariye icyumba cy’amasengesho […]

Teta Sandra amereye nabi umugabo we Weasel

WhatsApp Image 2025 03 10 at 12.52.48 c6cbaecc

Ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2025, ikinyamakuru Galaxy cyo muri Uganda cyashyize hanze amashusho n’amajwi agaragaza umuhanzi Weasel asaba ubufasha, avuga ko umugore we Sandra Teta akomeje kumufata nabi. Mu majwi yumvikanamo umuborogo, Weasel ashinja Teta ko atigeze amuvuza ukuguru kwe kwangiritse ubwo yamugongaga, kandi agasaba ko yakurwa iwe muri Neverland. Muri ayo […]

Vital Kamerhe yeguye

20250922 193220

Umunyapolitiki Vital Kamerhe wari Perezida w”Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye kuri izo nshingano. Kamerhe yeguriye imbere ya ba Perezida ba za Komisiyo zigize Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, nk’uko amakuru mu bantu be ba hafi abyemeza. Kamerhe wigeze kuba Perezida w’ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Minisitiri w’Ubukungu wa […]

Pologne yiyemeje kurasa indege z’Uburusiya

1 POLAND POLITICS DEFENCE NATO EU RUSSIA UKRAINE CONFLICT

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk yatangaje ko igihugu cye kitazigera cyihanganira indege cyangwa ibindi bikoresho by’igisirikare by’Uburusiya byinjira mu kirere cya Pologne nta burenganzira. “Ibi ndabivuga mu buryo bweruye: tuzafata umwanzuro wo kurasa ikintu cyose cy’indege kizinjira ku butaka bwa Pologne, nta biganiro cyangwa kuganira bizabaho. Nta mwanya wo kujya impaka kuri byo.” Tusk […]

Goma: Hateranye inama idasanzwe ku miyoborere mishya igomba kuranga RDC

G1cgX0DXoAAQ4Bc

Ubuyobozi bukuru bwa politiki bw’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC / M23) bwateraniye i Goma kuri uyu was Mbere mu nama idasanzwe yo kubaka ubushobozi bw’imiyoborere mishya ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Iyi nama yo mu rwego rwo hejuru yahuje abayobozi bose bakuru ba politiki b’ihuriro barimo Umuhuzabikorwa, Corneille Nangaa Yobeluo, abamwungirije, Bertrand Bisimwa na […]

Juba: Hatangiye urubanza rwa visi perezida ushinjwa kugambanira igihugu

24e9a69fec514835ba0f10d3f9a20cc0 18

Urubanza rw’ubugambanyi rwa Visi Perezida wa mbere wahagaritswe ku mwanya we muri Sudani y’Epfo, Riek Machar, rwatangiye kuri uyu wa Mbere mu murwa mukuru, Juba, mu gihe umwunganizi we avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Ifungwa rya Machar, afungiwe iwe mu rugo, kuva muri Werurwe ryateje ubwoba bwo kubura kw’intambara hagati y’abaturage […]

Tshisekedi yakwepye inama ya SADC nyuma yo kwambura abasirikare bari muri SAMIDRC

Screenshot 20250922

Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), uri kwishyuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo za miliyoni z’amadorali yemereye ingabo zawo zari zaroherejwe kurwana intambara kiriya gihugu kirwanamo n’umutwe wa M23. Mu Ukuboza 2023 ni bwo SADC wohereje muri RDC ingabo zayo, kugira ngo zifashe FARDC za kiriya gihugu zari zisumbirijwe na M23. Kinshasa […]

Abanyeshuri basenye ishuri ryanze kubereka umukino Arsenal na Man City

20250922 123850

Ishuri rya Litein Boys’ High School ryo mu karere ka Kericho, muri Kenya, ryafunzwe by’agateganyo nyuma y’imyigaragambyo y’abanyeshuri yabaye ku cyumweru nijoro. Iyo myigaragambyo yaje kugera aho abanyeshuri batwika ibyumba by’amacumbi n’amashuri, ibintu bifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amashilingi birangirika. Amakuru dukesha TUKO.co.ke avuga ko ibi byatangiriye ku kibazo cyoroheje: ubuyobozi bw’ishuri bwangiye abanyeshuri kureba […]

Amafoto: Perezida Ruto yagaragaye mu mihanda ya New York yerekeza ku cyicaro cya Loni

G1bUM8rXwAAw84O

Perezida William Ruto wa Kenya kuri iki Cyumweru yagaragaye mu mihanda ya New York agenda n’amaguru yerekeza ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye aho yitabiriye inama ya 7 ya Komite y’abakuru b’ibihugu na guverinoma icumi (C-10) ku ivugurura ry’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni. Perezida Ruto yavuze ko guheza Afurika mu Kanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye bitemewe kandi […]

CIES Football Observatory yavuze umukinnyi uri buhabwe Ballon d’Or

20250921 175724

Ikigo CIES Football Observatory gisanzwe gikora ubushakashatsi ku mupira w’amaguru, cyatangaje ko umunya-Espagne Lamine Yamal ari we wegukana igihembo cya Ballon d’Or kiri butangwe kuri uyu wa Mbere. Ibirori byo gutanga iki gihembo gitangwa n’ikinyamakuru France Football biri bubere ahitwa Théâtre du Châtelet, i Paris mu Bufaransa. Mu gihe habura amasaha make ngo iki gihembo […]

Netanyahu yijeje gufatira ingamba ibihugu bizemera Leta ya Palestine

000 34XD4CX scaled 1

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasobanuye ko igisubizo cya Israel ku cyemezo cyo kuri iki Cyumweru cyo kwemera Leta ya Palestine cy’ibihugu byinshi by’iburengerazuba kizemezwa nyuma yo kuva muri Amerika muri iki cyumweru twatangiye. Ni nyuma y’uko ku Cyumweru, Canada, u Bwongereza na Australia byatangaje ko byemeye Leta ya Palestine. Minisitiri w’Intebe Netanyahu yagize […]

Perezida Tshisekedi ari New York aho ashobora kuvugira ijambo ridasanzwe

Capture 8

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yageze i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri iki Cyumweru kugira aho yitabiriye Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye (UN). Umukuru w’igihugu cya Congo yaherekejwe n’umufasha we, Denise Nyakeru na ba minisitiri benshi batandukanye. Usibye inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma izatangira […]

Azerbaijan Grand Prix: Perezida Kagame yakurikiye isiganwa rya Formula 1 ribera i Baku

G1YS9uEWAAA8Mn6

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga muri Azerbaijan yitabira Grand Prix ya Azerbaijan mu muhanda wa Baku Formula 1, byongera gushimangira icyifuzo cy’u Rwanda cyo  kugarura ibirori bya mbere by’amasiganwa y’imodoka muri Afurika bihaheruka mu myaka isaga 30 ishize. Ku mugoroba wo ku Cyumweru, Perezidansi y’u Rwanda yanditse ku rubuga rwa […]

M23 yafashe Umujyi wa Nzibira

20250915 91729

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri, wigaruriye Umujyi wa Nzibira wo muri Teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. M23 yigaruriye uyu mujyi muto nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta y’i Kinshasa. Amakuru avuga ko mu masaha y’igitondo ari bwo inyeshyamba […]

Nywa amazi ashyushye birashira: Nduhungirehe ambwira umudepite w’Umubiligi 

GridArt 20250922 74843526

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye depite Lydia Mutyebele Ngoi kunywa amazi; nk’uburyo bwamufasha gukemura ikibazo afite ku Rwanda. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yageneye ubu butumwa uyu mugore, nyuma yo kugaragaza ko u Rwanda yashyize mu gatebo kamwe n’u Burusiya rutakabaye rwarahawe kwakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare. Mutyebele uzwiho cyane kwikoma u Rwanda […]

UK, Canada and Australia recognize Palestine – who’s next?

state of palestine recognized

In a historic diplomatic move, the United Kingdom, Canada, and Australia have officially recognized the State of Palestine. This recognition is part of growing global momentum to support a two-state solution and restore hope for peace in the Middle East. Canadian Prime Minister Mark Carney was the first among G7 leaders to announce the decision, […]

Walikale: AFC/M23 yongeye gucakirana na Wazalendo/FARDC ahitwa Katobi

Walikale sur la carte

Imirwano hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 na Wazalendo/FARDC biravugwa ko yasubukuwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 21 Nzeri, i Katobi, mu gace ka Banakindi, muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru atandukanye ava mu karere k’imirwano avuga ko urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwumvikanye mu nkengero […]

UK, Canada na Australia byemeye Leta ya Palestine

state of palestine recognized

Kuri iki Cyumweru, u Bwongereza, Canada na Australia byemeye ku mugaragaro Palestine nk’igihugu, ibyerekana impinduka zikomeye muri politiki y’ububanyi n’amahanga ndetse no kwitandukanya na politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibindi bihugu byinshi by’u Burayi birimo u Bufaransa, u Buholandi ndetse na Espagne nabyo birateganya kwemera Palestine nk’igihugu kigenga muri iki cyumweru gitaha. Mu […]

Bunia: Why 17 soldiers got heavy sentences

soldiers

A military court in Bunia, Democratic Republic of Congo (DRC) has sentenced 17 soldiers from the Armed Forces of the DRC (FARDC) to 20 years in prison each for the rape and abduction of young girls. The verdict was delivered after hearings supported by SOFEPADI (Solidarité Féminine pour la Paix et le Développement Intégral) and […]

Why Tadej Pogačar says Rwanda feels safer than Europe

zkMF9FRjZKbXdCq36NZMbS

Slovenian cycling star Tadej Pogačar has made headlines by declaring that he feels more secure in Rwanda than in many parts of Europe. His comments came during the build-up to the 2025 UCI Road World Championships, being held in Kigali from September 21 to 28, the first time this major event is hosted in Africa. […]

Tadej Pogačar yatangaje ko yumva atekanye mu Rwanda kuruta henshi mu Burayi

RWwNLqozqinapGCiREhVnc

Igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tadej Pogačar, yatangaje ko yumva atekanye mu Rwanda kurusha uko aba yumva atekanye mu bihugu byinshi byo mu Burayi. Tadej Pogačar na mugenzi we Urška Žigart bakinira ikipe ya Slovenia, bari mu Rwanda, aho bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ibera i Kigali mu Rwanda, kandi ibereye ku […]

Uganda: Komisiyo y’Amatora yanze imikono amagana ishyigikira kandidatire ya Bobi Wine

Bobi Wine 3 1

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yashinje komisiyo y’amatora (EC) “gutesha agaciro nkana” icyifuzo cye cyo kuba perezida mu 2026 nyuma yo kwanga imikono amagana yatanzwe kugira ngo ishyigikire kandidatire ye. Mu ibaruwa yo ku itariki ya 19 Nzeri 2025 kandi yashyizweho umukono na […]

RDC: Abasirikare 17 ba FARDC bakatiwe imyaka 20 y’igifungo bazira gusambanya abana

soldiers

Urukiko rwa gisirikare muri Bunia rwakatiye abasirikare barenga icumi igifungo cy’imyaka makumyabiri kubera gufata ku ngufu no gushimuta abana bato. Ibi bihano byatanzwe nyuma y’iburanisha ry’urukiko ryateguwe ku nkunga ya ONG SOFEPADI na UNICEF, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa. Iburanisha ryabereye mu cyumba cy’urukiko cyimuriwe ahakorewe icyaha imbere y’ibiro […]

Azerbaijan: Perezida Kagame yasuye ikigo gishinzwe serivisi za leta giteye imbere

G1S24l0XAAEaPHb

Kuri uyu wa Gatandatu, itarki 20 nzeri 2025, Perezida Kagame yakiriwe mu Ngoro ya Perezida ya Zugulba na Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan, aho bagiranye ibiganiro imbonankubone ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi, byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano atandukanye. Perezida Kagame yasuye ikigo cya Leta gishinzwe serivisi za Leta no guhanga udushya […]

Ibitaravuzwe ku ruzinduko rwa Tshisekedi i Pretoria yaba yarasabiwemo kuganira na Kabila

1758390379793

Inyuma y’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi i Pretoria, rwasobanuwe nk’urugamije kuganira ku mutekano n’ubufatanye, ngo haba hihishe inyuma ibindi bikorwa bya dipolomasi byo ku rwego rwo hejuru, aho amakuru agera kuri mediacongo.net avuga ko Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yaba yatangiye gukorera inyuma y’amarido ku kongera kwegeranya Félix […]

Polisi yijeje umutekano ntangere muri Shampiyona y’Isi y’Amagare itangira kuri iki Cyumweru

Cover

U Rwanda, kuri iki Cyumweru, itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri, ruzakira Shampiyona y’isi y’amagare (Union Cycliste Internationale-UCI) 2025, izabera mu Mujyi wa Kigali, ihuza ibihangange ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, avuga ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira […]

Umuzamu wa Rayon Sports yaguye mu muferege

20250920 230636

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports FC, Drissa Kouyaté yajyanywe kwa muganga n’ambulance nyuma yo kugwa mu muferege uherereye inyuma ya stade, ahazwi nko kwa Thoma, aho amakipe asohokera avuye mu kibuga. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederations Cup, aho Rayon Sports […]

Umunyamakuru w’Umubiligi arashinja u Rwanda kumukumira ku butaka bwarwo 

c7762950 b3ce 45b0 8cf3 115c576adf0f

Umunyamakuru Stijn Vercruysse ukorera Televiziyo ya VRT y’iwabo mu Bubiligi, arashinja u Rwanda kumwima uruhushya rwo kuruzamo, kugira ngo akurikirane Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare rwitegura kwakira. Uyu munyamakuru avuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru ari bwo yagombaga kuza mu Rwanda, nyuma yo kwemererwa kuza gukurikirana ririya rushanwa na Minisiteri ya Siporo biciye mu muhuza […]

Perezida Kagame yaganiriye mu muhezo na Ilham Aliyev wa Azerbaijan

20250920 144024

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri, yakiriwe anagirana ibiganiro na mugenzi we Ilham Aliyev wa Azerbaijan. Umukuru w’Igihugu ari i Baku muri Azerbaijan, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ari kugirira muri iki gihugu kuva ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri. Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yakirirwaga mu muhezo na […]

The Congolese People Need to be Saved from Tshisekedi and his thieves cartel

GTqVFz0XgAAVsov

The Democratic Republic of Congo (DRC) has been under siege by Felix Tshisekedi and his cartel of thieves, liars, manipulators, and human rights criminals. If the people rise up and speak the truth and expose the inhumane treatment they have received, Tshisekedi has them harassed by goon squads, and military or police are sent to […]

Bafana Bafana ishobora gukurwaho amanota mbere yo kwesurana n’Amavubi

Mokoena.jpg

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yatangiye gukurikirana ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, nyuma yo gukora amakosa mu mukino w’ijonjora ryo gushaka Itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 wayihuje na Lesotho. Muri uyu mukino Bafana Bafana yakinishije Teboho Mokoena usanzwe akinira Mamelodi Sundowns, nyamara mu mikino ibiri yari yabanje yari yarabonye amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina. Icyo gihe […]

Le peuple congolais doit être sauvé de Tshisekedi et son cartel de voleurs

GTqVFz0XgAAVsov

La République démocratique du Congo (RDC) est assiégée par Félix Tshisekedi et son cartel de voleurs, de menteurs, de manipulateurs et de criminels des droits humains. Si le peuple se soulève, dit la vérité et dénonce les traitements inhumains qu’il subit, Tshisekedi le harcèle par des escadrons de voyous, et envoie des militaires ou des […]

SANDF yatangiye gucyura abandi basirikare yari yarohereje muri RDC

ELLENKNEVASANDF

Igisirikare cya Afurika y’Epfo biravugwa ko cyatangiye gucyura abasirikare cyari cyarohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko abo cyari gifite mu mujyi wa Goma bari bamaze gutsindirwa mu mirwano yasize umutwe wa M23 ufashe uriya mujyi. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo havuzwe amakuru y’uko SANDF iri kohereza mu mujyi wa Lubumbashi abasirikare […]

Kigali: Padiri aravugwaho gusenya urugo rw’abandi

20250920 101244

Padiri Ngirumpatse Eugène, ukorera kuri Paruwasi ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera, ntiyorohewe nyuma y’uko umugabo utuye mu Karere ka Kicukiro amushinje kumusenyera urugo binyuze mukumusambanyiriza umugore. Uyu mugabo avuga ko afite ibimenyetso bifatika bigaragaza uburyo Padiri yakundanye n’umugore we mu ibanga, birimo ubutumwa bwo kuri WhatsApp bagiranye, aho bigaragara ko Padiri amubwira amagambo y’urukundo […]

Indege z’intambara z’u Burusiya zavogereye ikirere cya kimwe mu bihugu bya NATO

250919 russia mig jet mb 1516 b08796

Guverinoma ya Estonia yatangaje ko indege eshatu z’intambara z’u Burusiya zavogereye ikirere cya kiriya gihugu kiri mu bigize umuryango wa NATO, zikimaramo iminota ibarirwa muri 12. Itangazo iyi Guverinoma yasohoye rivuga ko “indege eshatu z’intambara z’u Burusiya zo mu bwoko bwa zinjiye mu kirere cya Estonia nta ruhushya, zikimaramo iminota 12, hejuru y’ikigobe cya Finland.” […]

FARDC yasabye abahoze ari abasirikare bayo bari muri M23 kuyihunga cyangwa bakayirasa

20250919 211445

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abahoze ari abasirikare bacyo bamaze kwiyunga ku mutwe wa AFC/M23 gukora ibishoboka byose bagahunga; cyangwa bakerekeza imbunda zabo kuri uriya mutwe. Ni ubusabe FARDC yatanze, nyuma y’iminsi mike M23 yerekanye abasirikare bashya barenga 7,000 yungutse nyuma yo gusoza imyitozo bari bamaze amezi atandatu bakorera mu kigo […]

Perezida Kagame na Gen. (Rtd) Kabarebe bari muri Azerbaijan

20250919 202246 1

Perezida Paul Kagame yageze i Baku mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi itatu. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri ni bwo Umukuru w’Igihugu waherekejwe n’abarimo Gen. (Rtd) James Kabarebe yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Heydar Aliyev, aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa […]

DRC pulls out of UCI Road World Championships in Rwanda amid regional tensions

Bright News Youtube Thumbnail 1

RDC withdraws its athletes from the 2025 UCI Road World Championships in Kigali, Rwanda, citing security concerns and regional tensions The Cycling Federation of the Democratic Republic of Congo (DRC) has announced that it will not send its athletes to the 2025 UCI Road World Championships, set to take place in Kigali, Rwanda, from September […]

PM Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije muri RICA umusanzu mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

IMG 20250919 WA0008

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) kuzaba  umusemburo w’impinduka nziza n’iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda. Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri, ubwo RICA yatangaga ku nshuro ya gatatu impamyabumenyi ku banyeshuri 83 bayirangijemo. Minisitiri w’Intebe yashimiye iyi Kaminuza ku bw’uruhare igira mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda […]

Icyo M23 iri gukora nyuma y’ibitero bya Sukhoi-25 na CH-4 za FARDC

20250915 081240

Umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kujya mu bihe byo kwirwanaho, nyuma yo kugabwaho ibitero by’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones za CH-4 z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ma saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri ni bwo Sukhoi-25 na CH-4 za FARDC zarashe […]

Gasabo: Ubushinjacyaha bukurikiranye uwishe mugenzi we bakoranaga amunize

csm Gasabo 122321pdf 545dd2d8f3 f130dad671

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugabo w’imyaka 47 y’amavuko ukekwaho kwica mugenzi we bakoranaga mu igaraje amunize. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 02 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma. Bivugwa ko uregwa yagiranye amakimbirane na mugenzi we akamufata akamuniga kugeza apfuye amuziza gucyeka ko ariwe wamutwaye […]

Rwanda welcomes the 2025 UCI Road World Championships – Photos

Bright News Youtube Thumbnail

The countdown is nearly over. In just few hours. Rwanda will make history as it hosts the 2025 UCI Road World Championships in Kigali, the first time the world’s premier cycling competition comes to Africa. The event is expected to draw more than 330 million viewers globally, while Kigali itself prepares to welcome thousands of […]

RDC yanze kohereza abakinnyi muri shampiyona y’Isi y’amagare mu Rwanda

arton44457

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryanze kohereza abakinnyi muri Shampiyona y’Isi y’amagare iteganyijwe kubera mu Rwanda. Ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri ni bwo iri rushanwa rigiye kubera bwa mbere ku mugabane wa Afurika rizatangira, mbere yo gusozwa ku wa 28 Nzeri 2025. Mu gihe habura iminsi itageze […]

NFPO yamaganye umwanzuro utegeka u Rwanda gufungura Ingabire Victoire

photo 2025 09 06 21 43 40 1

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), ryamaganye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usaba u Rwanda kurekura umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza nta mananiza. Ku wa 11 Nzeri ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya EU yemeje umwanzuro wo kwamagana urubanza ruregwano Victoire Ingabire kuva muri Kamena uyu mwaka ukurikiranweho ibyaha bitandukanye; n’ubwo we […]

Amerika yitambitse umwanzuro wa Loni usaba Israel guhagarika intambara muri Gaza

20un resolution hwgl threeByTwoLargeAt2X v2

Amatora yo kuri uyu wa Kane yabaye hasigaye iminsi mike ngo habe inama ngarukamwaka y’abayobozi b’Isi mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho Gaza izaba ingingo nyamukuru kandi biteganijwe ko ibihugu bikomeye by’inshuti za Amerika bizemera igihugu cyigenga cya Palesitine. Umwanzuro w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuwa Kane wasabaga ko intambara ibera muri Gaza ihagarikwa byihuse kandi […]

FARDC launches airstrikes in Masisi using sukhoi-25 jets and CH-4 drones

Dark Blue Modern News Update Zoom Virtual Background 4

The Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC) unleashed heavy airstrikes early Friday morning across Masisi Territory, deploying Sukhoi-25 fighter jets and CH-4 combat drones. According to the AFC/M23 revolutionary army spokesperson Lawrence KANYUKA, the bombardments began at 7:00 AM, targeting areas such as Bibwe, Nyenge, Chytso, and Hembe, all heavily populated rural […]

Perezida Ramaphosa yategetse ko umunyamakuru wazungurije ikibuno mu muhanda afungwa 

20250919 122414

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yategetse inzego z’umutekano gufata umunyamakuru w’icyamamare kuri radiyo, Penny Ntuli ndetse n’inshuti ye, nyuma y’amashusho yabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bari kubyina ku muhanda. Amashusho yagaragaje abo bombi babyina hafi y’imodoka zinyuraho ku muvuduko, ibintu byatumye bamwe babifata nk’imyidagaduro, abandi bakabigaya nk’imyitwarire ishobora guteza impanuka. Mu itangazo […]

Ibikoresho byiza by’ubwubatsi wagura muri QC Centor Ltd utabona ahandi

Screenshot 20250919

Ikigo Q Centor Ltd kiri mu bya mbere bicuruza ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho mu Rwanda, cyamaze kwegereza iby’umwimerere, byuje uburanga kandi byujuje ubuziranenge ababikeneye. Ni ibikoresho byiganjemo ibikorerwa mu bihugu byo hirya no hino ku Isi nk’u Buhinde, u Budage na Türkiye. Ibikoresho iki kigo kizwiho kudatenguha abakigana cyamaze kuzana birimo amakaro y’umwimerere azwiho kongerera uburanga […]

Nyina wa Massamba Intore yapfuye 

se 17 c4273

Umuhanzi w’umuco nyarwanda, Massamba Intore, ari mu kababaro nyuma y’urupfu rwa nyina witabye Imana ku wa 18 Nzeri 2025 mu bitaro bya Kanombe, aho yari arwariye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Massamba yatangaje ko ikiriyo cyo kwibuka ubuzima bw’uyu mubyeyi cyatangiye, yongeraho amagambo yuzuye agahinda ati:“Nguwo uwafashije Gitare kundema, Imana imwakire mu bayo, isangire Sentore […]

U Bufaransa bwahambirije abadipolomate babiri ba Mali

article france paris view from arc de triomphe

U Bufaransa bwatangaje ko bwahagaritse ubufatanye mu kurwanya iterabwoba na Mali kandi butegeka abadipolomate babiri ba Mali kuva ku butaka bwabwo. Buravuga ko ari mu rwego rwo gusubiza ifatwa ry’umukozi wa dipolomasi y’u Bufaransa wafatiwe i Bamako muri Kanama, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) byabitangaje kuri uyu wa Gatanu bibikesha dipolomasi y’u Bufaransa. Abadipolomate […]

U Rwanda rushobora kuba igihugu cya mbere muri Afurika gifite ibirindiro bya gisirikare mu kindi gihugu

rwandan soldiers scaled 800x533 1

Amakuru akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose rubishinzwe, aravuga ko u Rwanda rwaba ruteganya kugira bwa mbere ibirindirindo bya gisirikare mu kindi gihugu cya Afurika nyuma y’aho rukomeje kwigaragaza mu kubungabunga amahoro hirya no hino ndetse no gutabara ibindi bihugu ku masezerano hagati y’ibihugu. Aya makuru avuga ko amasezerano y’ubufatanye […]

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yageze mu rukiko atiteguye

20250919 101038

Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yaburanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Camarade ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo yageze ku rukiko ari mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Iburanisha ry’urubanza rwa Kalisa ryatangiye nta bantu benshi baryitabiriye uretse abari kumwe na we […]

Umva icyo umunyamatego avuga ku kibazo cya Chantal n’uwahoze ari Minisiteri wamubeshye kumurongora

1758266855483

Urubanza rudasanzwe ruri imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye tariki ya 16 Nzeri 2025, aho Muganga Chantal w’imyaka 44 arega Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, amushinja kumubeshya urukundo bikarangira amusigiye ibikomere byo mu mutima. Chantal avuga ko yamaze imyaka myinshi yizeye ko Nsabimana azamurongora, ariko byaje kurangira ashatse undi mugore, baza ni kubyarana. […]

Sukhoi-25 na CH-4 za FARDC zaramutse zirasa bikomeye i Masisi

sukhoi bwiza

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri, cyaramutse kirasa mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi gikoresheje indege na drones z’intambara. Amakuru ya biriya bitero byagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hakoreshejwe indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones za CH-4, yemejwe n’umuvugizi […]