HRW yatanze impuruza ku bugizi bwa nabi FARDC na Wazalendo bakomeje gukorera Abanyamulenge n’Abatutsi

Umuryango Human Rights Watch watanze impuruza ku bugizi bwa nabi Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bamaze igihe bakorera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ndetse n’Abatutsi. Ni impuruza uyu muryango watanze muri raporo wasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025. Muri iyi raporo HRW yasobanuye […]
USA: Abayobozi n’abanyapolitiki bamaze kwicwa cyangwa kururokoka mu mateka

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haherutse kwicwa Charlie Kirk, umwe mu bafatanyabikorwa ba politiki ba hafi ba Perezida Donald Trump. Iyi mpirimbanyi yo gutsimbarara ku matwara ya kera yishwe kuwa Gatatu yiciwe aho yari muri Kaminuza ya Utah arimo gusobanura ibyo aharanira ubwo yaraswaga mu ijosi bikavugwa ko yapfuye nyuma gato. Iyicwa rya Kirk […]
Icyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ivuga ku busabe bwa EU bwo kurekura Ingabire Victoire

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yateranye isesengura umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) usaba ko Ingabire Victoire arekurwa bidatinze. Mu bitekerezo byatanzwe n’abagize Inteko, bavuze ko uwo mwanzuro wa EU ari ugusuzugura igihugu cyigenga nk’u Rwanda no kwivanga mu mikorere y’ubucamanza […]
Abarwanya Israheli bahagaritse isiganwa i Madrid

Ku Cyumweru, isiganwa ry’amagare rya Vuelta a España ryasojwe ritarangiye bitewe n’imyigaragambyo ikomeye yabereye i Madrid. Abigaragambya, bari bafite amabendera ya Palestina, binjiye mu muhanda w’abarushanwaga basaba ko ikipe ya Israel-Premier Tech ikurwa mu irushanwa kubera intambara yo muri Gaza. Polisi ya Esipanye yashyize abasaga 1,000 mu mihanda, ari na yo mpamvu yabaye igikorwa gikomeye […]
The Ben yeretse ibyamamare umwana we – Amafoto

Mu muco nyarwanda, kugabirana inka bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’ubuvandimwe hagati y’abantu. Ni muri urwo rwego, umutoza w’imyidagaduro Coach Gael yongeye kugaragaza ko we na The Ben basubiranye ubucuti, amugabira inka. Ibi byabereye mu rugo rwa The Ben ruherereye i Rebero, mu ijoro ryo ku wa 13 Nzeri 2025. Ni ibirori byari bigamije kumwereka inshuti […]
Gen. Katumba yavuze uko Maj. Gen Sabiiti Muzeyi wakoze impanuka ikomeye amerewe

Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen. Katumba Edward Wamala, yatangaje ko Maj. Gen Sabiiti Muzeyi wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda ari kugenda amererwa neza nyuma yo gukora impanuka ikomeye. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Maj. Gen. Sabiiti wari mu modoka imwe n’umugore we yakoze impanuka, ubwo […]
Gen. Maj. Chiko wananiwe M23 ubu ahanganye n’inyeshyamba za Mobondo

Komanda w’Akarere ka mbere ka Gisirikare ka FARDC, Gen. Major Chiko Tshintambwe, ari i Kikwit, umurwa mukuru w’Intara ya Kwilu, kuva ku Cyumweru, itariki ya 14 Nzeri 2025, mu butumwa bwo kugenzura no kuganira n’abasirikare bagira uruhare mu guhiga inyeshyamba za Mobondo. Nk’uko byatangajwe na Capt. Antony Mwalushay, Umuvugizi w’ibikorwa bya Ngemba, ngo uruzinduko rw’uyu […]
M23 yungutse abasirikare kabuhariwe barenga 7,000

Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri wungutse abasirikare bo mu mutwe udasanzwe 7,437; nyuma yo gusoza imyitozo bari bamaze amezi atandatu bahabwa. Ni imyitozo aba basirikare biganjemo abahoze mu ngabo za Leta ya RDC (FARDC) bihuje na M23 ubwo yafataga imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka bahererwaga mu kigo […]
Vatican: Abagera ku 80,000 bitabiriye concert irimo ba Pharell William, John Legend na Jennifer Hudson

Ibihumbi n’ibihumbi byateraniye mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri, mu gitaramo cyiswe Grace for the World concert, cyayobowe na Andrea Bocelli na Pharrell Williams. Igitaramo cyakurikiwe n’imyiyereko ya drones idasanzwe. Abantu barenga 80.000 n bo bitabiriye iki gitaramo cy’imbonekarimwe cya Grace for the World cyabereye i Vatikani […]
U Buyapani bwaciye agahigo ko kugira abantu hafi 100,000 bafite imyaka 100

Umubare w’abantu mu Buyapani bafite imyaka 100 cyangwa irenga wazamutse ugera ku rwego rwo hejuru hafi 100.000, nk’uko guverinoma yabitangaje. Minisiteri y’ubuzima yatangaje ku wa Gatanu ko yakoze amateka mashya mu mwaka wa 55 wikurikiranya, aho umubare w’abafite imyaka ijana mu Buyapani wari ugeze ku 99.763 muri uku kwezi kwa Nzeri. Muri abo bose, abagore […]
Uburanga n’ikimero by’umwuzukuru wa Museveni bikomeje kuvugisha benshi – Amafoto

Uburanga bw’umwuzukuru wa Perezida Museveni, Nsasirwe Karugire Keinembabazi akaba umukobwa wa Natasha Museveni, bukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto y’imyiteguro y’ubukwe bwe akomeje gucicikana hirya no hino. Umuryango wa Perezida Yoweri Museveni urimo kwitegura gushyingira umwuzukuru we, Nsasiirwe Keinembabazi Karugire, uzwi cyane ku izina rya Tasha cyangwa Sasii, witeguye kubaka urugo rwe. Tasha […]
Trump yasabye NATO kureka peteroli y’u Burusiya niba ishaka ko abufatira ibihano bikaze

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yiteguye gufatira u Burusiya ibihano bikaze, ariko mu gihe ibihugu bya NATO byakuzuza bimwe mu byo abisaba birimo guhagarika kugura peteroli y’u Burusiya. Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, yavuze ko “yiteguye gufatira u Burusiya ibihano bikomeye” mu gihe ibihugu bya […]
Iturika rihambaye mu kabari k’i Madrid ryahitanye umuntu abandi barakomereka

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, iturika rihambaye mu kabari ko mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid, ryahitanye umuntu umwe rikomeretsa byibuze 25. Abakozi bashinzwe ubutabazi babonye umurambo w’umugabo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubwo bashakishaga bari kumwe n’abashinzwe kuzimya umuriro n’abapolisi baho, nkuko byatangajwe na serivisi zishinzwe ubutabazi bwihutirwa i […]
Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda baritegura koherezwa muri Mozambique mu gihe ibyihebe byongeye kukameza

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri 2025, mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, Maj Gen V. Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF zirwanira ku butaka, ari kumwe na CP Vincent B. Sano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Ibikorwa, baganirije abashinzwe umutekano b’u Rwanda (Ingabo na Polisi) biteguye koherezwa mu Ntara ya […]
Uganda: Maj. Gen. Sabiiti hagati y’urupfu n’umupfumu nyuma y’impanuka ikomeye

Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imishinga, ishami ry’imari ry’Igisirikare cya Uganda (UPDF), kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri, yajyanywe mu ndege i Kampala nyuma yo kugira impanuka ikomeye yo mu muhanda mu Karere ka Lwengo ku muhanda wa Mbarara – Kampala. Iyi mpanuka ngo yabaye mu gihe uwahoze ari […]
Walikale: Habaye imirwano ikaze mu gitero cya wazalendo ku birindiro bya M23

Umunsi wo kuwa Gatandatu, itariki ya 13 Nzeri, waranzwe n’imirwano ikaze muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru. Nyuma y’imirwano yabereye i Kasopo, hafi ya Kashebere, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo mu gitondo, wazalendo yagabye igitero gishya ku birindiro by’inyeshyamba ku musozi wa Bueni, ku mupaka uhuza gurupoma […]
Abapolisi barenga 1200 basoje amahugurwa y’ibanze yihariye mu byo gucunga umutekano

Abapolisi 1,238 basoje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri, amahugurwa y’ibanze yihariye ahabwa abapolisi (Basic Police Special Forces Course), mu Kigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo Kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera. Ni amahugurwa y’icyiciro cya 3, yari amaze amezi atatu (3), aho abayitabiriye barimo ab’igitsinagore 220, […]
Uwahoze ahagarariye Amerika muri Afurika yannyeze FARDC na Tshisekedi

Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe umugabane wa Afurika, yannyeze Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kugirira ingendo mu mahanga, mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu cye bakomeje kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro. Tibor Nagy yabitangaje, nyuma y’umunsi umwe Tshisekedi asoje uruzinduko rw’akazi […]
Kigali: Polisi yerekanye 3 bagaragaye batemagura umuturage

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025, yerekanye abagabo batatu yataye muri yombi nyuma yo kugaragara mu mashusho yafatiye mu Rwampara ho mu karere ka Nyarugenge bakorera umuturage ubugome. Abafashwe ni Gatari Edmond uzwi nka ‘Black’ w’imyaka 38 wabwiye Polisi ko acuruza butiki; Hakizimana Jacques uzwi nka ‘Claude’ w’imyaka 33 akaba […]
U Rwanda mu bihugu byashyigikiye ko Israel na Palestine ziba Leta 2

U Rwanda ruri mu bihugu byashyigikiye imbanzirizamasezerano y’umwanzuro usaba ko ikibazo cya Palestine gikemuka mu mahoro, ndetse no kuba habaho Leta ebyiri hagati ya Israel na Palestine. Ni umwanzuro watowe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025. Uyu mwanzuro w’amapaji arindwi, urakurikira Inama Mpuzamahanga yakiririwe ku Cyicaro Gikuru cya Loni […]
Kazungu Claver yaba agiye kujya kuba i Burayi?

Kazungu Claver, umunyamakuru w’imikino kuri SK FM, aherutse kuvugwaho ko yaba ari hafi yo gusezera kuri radiyo akerekeza muri Polonye. Amakuru yabanje gutangazwa n’umunyamakuru ukorera YouTube witwa Umukada, wavuze ko Kazungu ashobora kuba agiye kwimukira i Burayi. Ariko mu kiganiro “Urukiko rw’Ikirenga” gica kuri SK FM, Kazungu yahakanye ibyo bivugwa, ashimangira ko ari ibihuha nta […]
Ukuntu umurashi wishe Charlie Kirk yafashwe atanzwe na se

Umusore witwa Tyler Robinson, w’imyaka 22 yatawe muri yombi muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akekwaho kwica umunyapolitiki wari ukunzwe cyane mu biganiro bya politiki, Charlie Kirk. Amakuru atangazwa n’abayobozi avuga ko uyu musore yafashwe nyuma y’uko se amubonye mu mafoto yagaragajwe n’inzego z’umutekano nk’ukekwaho kurasa Kirk muri kaminuza ya Utah […]
Abantu bose bagaragaye mu mashusho bakorera umuturage ubugome bafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bose bagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy’ubugome umuturage wo mu kagari ka Rwampara ho mu murenge wa Nyarugenge bose bafashwe, nyuma yo guta muri yombi babiri bari basigaye. Polisi yemeje aya makuru mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Yagize iti: “Mwiriwe, turabamenyesha ko abantu babiri bari […]
Tshisekedi yemeye kurekura imfungwa 700 za M23 zifungiye muri gereza z’i Kinshasa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishima amasezerano yo guhererekanya imfungwa yasinywe hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23. Amerika yabitangaje biciye mu mujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos. Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Turashima isinya rya gahunda yo guhererekanya imfungwa […]
Urwibutso rwa Perezida Kagame kuri Lt. Gen Kabandana washyinguwe

Lt. Gen. Innocent Kabandana wahoze ari Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado muri Mozambique, yasezeweho bwa nyuma. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Lt. Gen. Jean Jacques Laurent Mupenzi, uw’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame, Umunyamabanga Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere […]
Gen Mwaku wari wungirijwe na Gasita yapfiriye muri Uvira

Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko Général de Brigade Daniel Mwaku wayoboraga akarere ka 33 ka gisirikare k’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yapfuye. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri ni bwo uyu Ofisiye wayoboraga kariya karere ka gisirikare gakubiyemo intara za Kivu y’Amajyepfo […]
Kigali: Umunyerondo yakubiswe izakabwana n’abakekwaho ubujura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa moya, umunyerondo wo mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye muri Kicukiro, yakubiswe n’itsinda ry’abasore bikekwa ko ari abajura. Ibi byabereye hafi ya Sonatubes. Byatangiye ubwo imodoka y’irondo yari ifite umusore bivugwa ko yari yafashwe afite ibyuma byibwe (bisanzwe bigurishwa ku kilo). Uwo musore yari ari […]
Perezida Kagame yerekeje i Doha kubonana na Emir wa Qatar

Perezida Kagame yageze i Doha aho mu bwami bwa Qatar, aho biteganyijwe ko abonana n’umuyobozi wa yo, Amir Tamim Bin Hamad bakagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi. Akigera i Doha kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga cy’indege na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga […]
DRC, isanzwe ishyigikira FDLR, yaremye indi nyamaswa yitwa Wazalendo – Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyo abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, bivugisha byose, bidahagije kugirango bahishe amarorerwa ari gukorerwa mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, akorwa n’inyeshyamba za wazalendo biremeye. Yasaga nk’usubiza Patrick Muyaya wari umaze kwandika abinyujije kuri […]
Afurika y’Epfo: Imishahara y’abasirikare bavuye mu butumwa bwa SAMIDRC yaba yaranyerejwe

Itangazo ry’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) ryemeza ko hakemuwe ikibazo cy’amafaranga yagombaga kwishyurwa abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) ni ukubeshya nk’uko byatangajwe n’umwe mu badepite bagize Inama y’Igihugu y’Intara (NCOP). Ibi byatangajwe na Nicholas Gotsell wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi (DA). Uyu abarizwa muri […]
Umusore umwe mubatemaguye umukobwa i Nyarugenge yafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umwe mu basore bagaragara mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga batema umuturage i Nyarugenge yamaze gufatwa, mu gihe gushakisha abandi babiri bahunze bigikomeje. Itangazo rya Polisi ryasohotse ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, rivuga ko abo basore batatu bagaragaye bakubita ndetse banakomeretsa umuturage mu kagari ka Rwampara, […]
Viza ya Burkina Faso yagizwe ubuntu ku banyafurika

Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yakuyeho amafaranga yishyurwaga n’abaturage b’ibihugu bya Afurika bashaka gusura icyo gihugu, mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa. Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré, uyoboye igihugu kuva yafata ubutegetsi mu 2022. Yagize ati: “Uhereye ubu, umuturage uwo […]
Polisi y’u Rwanda iri guhigisha uruhindu abajura batemeye umuntu mu muhanda

Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge baravuga ko bamerewe nabi n’abajura babatega ku mihanda minini (kaburimbo) bakabambura ibyabo, ndetse rimwe na rimwe bakabasiga babakomerekeje bakoresheje imihoro n’ibyuma. Ibi byagaragaye nyuma y’amashusho yafashwe maze agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abajura batatu bari mu gikorwa cyo kwambura abaturage bo mu Kagari ka Rwampara, mu Murenge wa Nyarugenge. […]
Uvira: Intumwa za guverinoma zahageze nyuma yo kwanga ko Gen. Gasita ahakorera

Intumwa za guverinoma zageze kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nzeri, mu Mujyi wa Uvira, umurwa mukuru w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imyigaragambyo ikaze yamaganaga ishyirwaho rya Gen. Olivier Gasita Mukunda nk’umuyobozi wungirije w’akarere ka 33 ka gisirikare, ushinzwe ibikorwa n’ubutasi. Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’umutekano, Jacquemain […]
Juba: Perezida Kiir yirukanye Visi Perezida Machar nyuma yo gushinjwa ubugambanyi

Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, yashinjwe ubwicanyi, ubuhemu n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera uruhare akekwaho kuba yaragize mu bitero by’umutwe witwara gisirikare ushingiye ku bwoko byibasiye ingabo z’igihugu muri Werurwe nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubutabera kuri uyu wa Kane ushize, itariki 11 Nzeri 2025. Nyuma y’amasaha make Minisitiri abitangaje, Perezida Salva Kiir […]
Kinshasa: Benshi batawe muri yombi nyuma yo gutinza kugwa kw’indege ya perezida

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 11 Nzeri, i Kinshasa, abakozi benshi bo mu kigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere (RVA) batawe muri yombi. Barashinjwa gutinza kugwa indege ya Perezida Tshisekedi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili. Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RVA, Tryphon Kin-Kiey Mulumba, yemeye ibyabaye, avuga ko habuze umuriro w’amashanyarazi bihungabanya imikorere […]
Imihanda izakoreshwa mu irushanwa ry’Isi ryo gusiganwa ku magare muri Nyarugenge

Imyiteguro yo kwakira Irushanwa ry’Isi ry’Umukino w’Amagare ‘2025 UCI Road World Championships’, rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 irarimbanije. Mu Karere ka Nyarugenge Imihanda izakoreshwa ni iyi ikurikira: Uhereye mu Kanogo-Rond Point-Yamaha-Nyabugogo-Giticyinyoni-Ruliba-Noruvege-Stade Nyamirambo-Kimisagara-Kwa Mutwe-ONATRACOM-Gitega-ahahoze Gereza-Downtown-Peyaje-SOPETRAD Akarere ka Nyarugenge kibifurije abagatuye kuzaryoherwa n’iri rushanwa ry’amagare ribereye ijisho rizaba ribera […]
U Rwanda rwamaganye ibitero bya Israel kuri Qatar

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yamaganye ibitero Israel iheruka kugaba i Doha muri Qatar. Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri ni bwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyarashe ku bayobozi ba Hamas bari i Doha muri Qatar. Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, […]
La Haye: Felicien Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda vuba

Felicien Kabuga waregwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu imbere y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akomeje gufungirwa i La Haye nubwo hari abatangiye gutekereza kumwohereza mu Rwanda. Muri Kanama 2023, urukiko rwasanze adashoboye kuburana kubera uburwayi maze rutegeka ko arekurwa. Ku myaka irenga […]
M23 yaciye amarenga y’uko igiye gutabara abaturage bari kwicwa n’ingabo zirimo iz’u Burundi

Umutwe wa M23 watangaje ko wumvise imiborogo y’abanye-Congo bamaze iminsi bicwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyaciye amarenga y’uko waba ugiye kubatabara. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yongeye gutabaza Umuryango Mpuzamahanga kuri buriya bwicanyi bukomeje gukorerwa “abasivile b’inzirakarengane”. Ni […]
Museveni yasabye Amerika n’u Burusiya kugura kizimyamwoto Uganda yakoze

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yamuritse imodoka zizimya inkongi igihugu cye cyakoze, asaba ibihugu by’ibihangange kuzigura. Izi modoka zizwi nka ‘Muliro Eater’, Museveni yazimurikiye ba Ambasaderi b’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Nanejejwe no kwereka […]
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi arateganya kuza mu Rwanda nyuma yo gucana umubano

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi nka La Libre Belgique biravuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prevot, ateganya kugirira uruzinduko i Kigali mu Rwanda mu Gushyingo, aho ashobora kwitabira inama y’abaminisitiri ba Francophonie bikaba n’umwanya mwiza wo kureba ko umubano hagati y’ibihugu byombi wahagaze kuva muri Werurwe wasubira mu buryo. Kuva ku itariki ya 17 werurwe, u […]
Ghana yiyongereye ku bihugu byemeye kwakira abimukira birukanwe muri Amerika

Ghana yabaye ikindi gihugu cyemeye kwakira abantu birukanwe muri Amerika mu rwego rw’umugambi wa Perezida Donald Trump wo guhashya abimukira binjiye mu buryo butemewe. Perezida John Mahama yavuze ko abenegihugu bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba bazakirwa nyuma y’amasezerano Ghana yagiranye na Amerika. Yavuze ko 14 ndetse muri abo bimukira bamaze kuhagera. Yagaragaje […]
Umuntu n’ihene 30 baguye mu mpanuka yabereye kuri ‘Dawe uri mu ijuru’

Umuntu umwe n’ihene zibarirwa muri 30 basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka yabereye ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru, mu karere ka Karongi. Iyo modoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye ihene zibarirwa muri 200, yakoreye impanuka mu mudugudu wa Rufumberi, akagari ka Ngoma mu Murenge wa Gishyita. Yari ijyanye ziriya hene mu isoko […]
Kivu y’Amajyepfo: Abawazalendo bahagaritse amashuri bahatira abarimu gufata intwaro

Ibikorwa byo kwigisha byarahagaritswe kuva ku wa Kabiri, itariki 9 Nzeri mu mashuri menshi yo muri Teritwari ya Kabare no muri Kamisimbi, muri Teritwari ya Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo. Itsinda ry’abantu bitwaje imbunda, biyita abarwanyi ba Wazalendo, binjiye mu mashuri birukana abanyeshuri n’abarimu ndetse bakababurira ko niba badashaka gupfa bazongera kwiga no kwigisha intambara yarahagaze. […]
Israel yasabye Qatar kwirukana, kugeza mu butabera abayobozi ba Hamas bitaba ibyo ikazabyikorera

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasubije amahanga akomeje kunenga igitero Israel iherutse kugaba ku bayobozi ba Hamas muri Qatar, maze agereranya icyo gikorwa n’ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001, nubwo bigaragara ko yananiwe kwica n’umwe mu bo yari igamije […]
Abahanzi Ariel Wayz na Babo barafunzwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje ko abahanzi nyarwanda Ariel Wayz na Babo Ekeight bari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gukekwa mu byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge. ACP Rutikanga yabwiye The New Times ko koko aba bahanzi bafunzwe. Amakuru avuga ko bafashwe nyuma y’aho bo n’inshuti zabo bakekwaga kurenga ku mabwiriza agenga […]
U Bubiligi bwitambitse imurika ry’igitabo cy’uwahoze ari umujyanana wa Habyarimana

Leta y’u Bubiligi yitambitse umuhango wo kumurika igitabo Prof. Filip Reyntjens wahoze ari umujyanana wa Perezida Juvenal Habyarimana yanditse ku Rwanda. Iki gitabo Reyntjens yahaye umutwe wa ‘Modern Rwanda. A Political History’, cyagombaga kumurikirwa mu kigo cya Institut Egmont gisanzwe gihabwa amafaranga na Minisiteri y’Ububanyi y’u Bubiligi. Uriya mugabo usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ya […]
Elon Musk yakubiswe inshuro n’umugabo wakoreye tiriyoni 145 Frw mu munsi

Umushoramari w’Umunyamerika, Larry Ellison, washinze kompanyi ya Oracle, yasimbuye Elon Musk ku mwanya wa mbere w’umuntu ukize kurusha abandi ku isi, nyuma yo kunguka amafaranga atarigeze aboneka ku munsi umwe mu mateka y’isoko ry’imigabane. Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, imigabane ya Oracle yiyongereyeho hejuru ya 40%, igera kuri $340 ku mugabane (asaga […]
Asamoah Gyan yashinjije Victor Osimhen kubeshyera Niyomugabo Claude

Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Ghana, Asamoah Gyan yatangaje ko rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen yaba yarivunikishije mu mukino wahuje Nigeria n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Osimhen yavunitse mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo Nigeria yatsindaga u Rwanda igitego 1-0 i Uyo, nyuma yo kugongana na Niyomugabo Claude. […]
Kicukiro: Gare ya Nyanza igiye kwimurwa by’agateganyo

Gare ya Nyanza yo mu Karere ka Kicukiro izimurirwa by’agateganyo muri Canal Olympia kw’i Rebero kuko aho iherereye ubu hazaba ari inzira izanyuramo amagare mu isiganwa mpuzamahanga rya UCI riteganyijwe muri uku kwezi, nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda. Ahaparika bus ni ku muhanda munini uva i Kigali ugana mu Bugesera, igice cyawo kizakoreshwa n’abanyonzi […]
RDC: Kabila arasomerwa kuri uyu wa Gatanu mu rubanza rwaburanishijwe adahari

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Nzeri, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ruzatanga umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo Joseph Kabila wahoze ari perezida nk’uko byatangajwe n’umwanditsi w’uru rukiko. Mu iburanisha ryo ku itariki ya 22 Kanama, umushinjacyaha yari yasabiye Kabila igihano cy’urupfu kandi asaba abacamanza gutegeka ifatirwa ry’umutungo w’uwahoze […]
USA: Abari abayobozi muri FBI bajyanye ubuyobozi bwa Trump mu rukiko

Batatu bahoze ari abayobozi bakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha cya Amerika bavuze ko birukanwe nta mpamvu mu rwego rwo “guhana” abagize uruhare mu iperereza ryakozwe mbere ku byaha byashinjwaga Donald Trump. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Nzeri 2025, Brian Driscoll wahoze ari umuyobozi w’agateganyo wa FBI, hamwe n’abandi babiri bahoze ari abayobozi bakuru muri […]
Umuhuza wayoboye WASAC yoherejwe i Mageragere

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025, rwategetse ko Umuhumuza Gisèle wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo afungirwa muri gereza by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Ni mu rubanza umuhuza na Murekezi Dominique baregwamo ibyaha bifitanye isano na ruswa no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko. Urukiko rwemeje ko hashingiwe ku […]
Rubavu: Hakiriwe impunzi z’Abanyarwanda hafi 300 zivuye muri Congo

Igikorwa gishya cyo gucyura impunzi zishaka gutaha ku bushake ku wa kabiri, itariki ya 9 Nzeri 2025, cyabereye ku mupaka wa Grande Barriere i Goma, aho ishami rya Loni rishinzwe impunzi (HCR), ku bufatanye na AFC/M23 bahagarikiye itaha ry’impunzi z’Abanyarwanda zikabakaba 300. Ku bufatanye bwa HCR n’ihuriro AFC / M23 hamwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, bahagarikiye […]
Bwa mbere M23 yatumiwe muri Loni

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri witabiriye inama ya 60 y’Akamana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu. Ni bwo bwa mbere uyu mutwe usanzwe warafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye wari witabiriye igikorwa cyawo. Muri iriya nama yabereye i Genève mu Busuwisi, intumwa za AFC/M23 […]
Urubyiruko rwo muri Nepal rwahiritse ubutegetsi

Minisitiri w’Intebe wa Nepal, K.P Sharma Oli, yeguye ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko rwo muri iki gihugu. Ni imyigaragambyo yakuruwe n’icyemezo cya Guverinoma y’iki gihugu cyo guhagarika imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, YouTube na X. Ni icyemezo cyahuriranye no kuba abaturage bo muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Aziya bamaze igihe binubira ruswa ikirangwamo; […]
Kigali: Yiyamye umugabo n’umugore basakuza bari gutera akabariro, bamumena umutwe

Umusore witwa Uwamahoro David ari mu gahinda nyuma yo gukubitwa bikomeye n’uwitwa Uwineza Janvier, umuturanyi we wo mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 8 Kamena 2025 nk’uko byemezwa na nyiri gukubitwa Uwamahoro David. […]
Wazalendo zahaye Abatutsi bari muri Uvira nyirantarengwa yo kuba bamaze kuhava

Amakuru aturuka muri Uvira aravuga ko abayobozi b’imitwe ya Wazalendo igenzura uyu mujyi bamaze guha Abatutsi bose bari muri uyu mujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo iminsi 10 yo kuba bamaze kuwuvamo. Ni ubutumwa abayoboye Wazalendo bakomeje gutanga bifashishije imbuga nkoranyambaga, nyuma y’icyumweru kirenga mu mujyi wa Uvira hari imyigaragambyo yo kwirukana Gen. Olivier […]
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarenze ‘umurongo utukura’ nyuma yo kurushinja gukora Jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yasabye akanama k’uriya muryango gashinzwe uburenganzira bwa muntu gutesha agaciro ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gukorera Jenoside ku butaka bwayo, kuko bidafite aho bihuriye n’ubusobanuro bwa Jenoside mu mategeko mpuzamahanga. Amb. Urujeni Bakuramutsa yabisabye ku […]