APR FC izakira Pyramids FC kuri Stade Amahoro

1756312877601

APR FC izakira umukino wa mbere wa CAF Champions League na Pyramids FC yo mu Misiri kuri Stade Amahoro, tariki ya 1 Ukwakira 2025. Ibi bije nyuma y’impaka zabaye mu nama zahuje CAF n’inzego z’imikino mu Rwanda aho baje kwemeza ko Kigali Pelé Stadium itazongera kwakira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika. Umukino wo kwishyura […]

Museveni yinjiye ahari imbaga y’abantu ari muri mucaka

Screen Shot 2025 08 27 at 15.13.51

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yashimishije imbaga y’abayoboke b’ishyaka rye NRM mu gace ka Kololo ubwo yageze ahari hateguwe ibirori. Akigera aho yari yateguriwe, yanyuze kuri tapis y’icyubahiro (red carpet) maze atangira kwiruka no gukora imyitozo izwi nka push-ups, ibintu byatangaje benshi. Abashinzwe umutekano be bahise bamukurikira mu ngendo ye, na bo batangira kwiruka. […]

U Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba

GzW99sWXkAAgcb

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 277 Kanama 2025, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida Daniel Francisco Chapo wa Repubulika ya Mozambique, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro imbonankubone ku ngingo z’ingenzi z’ubufatanye bukomeje hagati yabyo. Perezida Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Perezida Chapo, […]

RDC: Isomwa ry’urubanza rw’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera ryimuwe

Isomwa ry’ubanza rwa Constant Muntamba, wahoze ari minisitiri w’ubutabera, ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ryimuriwe mu kwezi gutaha. Itariki itaha yo gutanga umwanzuro muri uru rubanza izamenyeshwa ababuranyi bireba nk’uko biteganywa n’amategeko, nk’uko byatangajwe n’urukiko rw’i Kinshasa rwaburanishije uru rubanza. Mu iburanisha riheruka, umushinjacyaha yasabiye Mutamba igihano cyo kumara imyaka 10 akora imirimo y’agahato […]

Perezida Daniel Chapo ategerejwe mu Rwanda 

20250827 122023

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri. Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Chapo yatangajwe na Perezidansi ya Mozambique. Muri uru ruzinduko atangira kuri uyu wa Gatatu, biteganyijwe ko yakirwa na Perezida Kagame, bakagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi. Ni bwo bwa mbere Chapo agiye gusura u Rwanda, […]

Miliyari zisaga 35 z’amashilingi yaburiwe irengero muri Uganda Airlines

hq720 3

Ubuyobozi bukuru bwa Uganda Airlines bwongeye gucanwaho umuriro nyuma y’ubugenzuzi budasanzwe bwerekanye ko miliyoni 9.2 z’Amadolari ( miliyari 35.2 Shs) z’amafaranga anyuranyije n’amategeko yishyujwe abagenzi nk’aya serivisi bahawe, abagenzuzi bavuga ko adashobora kuboneka kuri konti y’isosiyete kandi ashobora kuba yaranyerejwe. Raporo y’Ubugenzuzi Budasanzwe bw’Ubugenzuzi Bukuru ku micungire y’imisoro n’imicungire y’amavuta y’indege mu mwaka wa 2021/22 […]

Kera kabaye Perezida Trump yashimye Taylor Swift

hq720 2

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ku nkuru y’uko umuhanzikazi Taylor Swift yambitswe impeta n’umukinnyi wa NFL wegukanye igikombe cya Super Bowl, Travis Kelce. Aba bombi batangaje ibyo ku wa 26 Kanama 2025 ku rubuga rwa Instagram, bikurura ibyishimo n’impaka ku mbuga nkoranyambaga. Mu nama ikomeye Trump yari arimo hamwe n’abagize […]

Umugabo wubatse yahimbye urupfu rwe kugira ngo yibanire n’inshoreke ye

Screenshot 2025 08 27 at 2.23.27 2.jpg 1756283806

Mu ntara ya Wisconsin, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo w’imyaka 45 witwa Ryan Borgwardt yakatiwe igifungo cy’amezi atatu nyuma yo guhimba ko yaburiye mu mazi, kugira ngo asige umugore n’abana batatu akomeze ubucuti yari afitanye n’umugore bahuriye kuri murandasi. Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kubeshya inzego z’umutekano, rumuhanisha igifungo cy’iminsi 89, bingana neza n’igihe […]

Nyanza: Umusore na se basambanyije abana babasimburanaho

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwategetse ko Claver w’imyaka 66 n’umuhungu we Tuyishime w’imyaka 25 bafungwa by’agateganyo iminsi 30, bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa bafite imyaka 16 na 17. Ubushinjacyaha buvuga ko aba bana bakoraga mu kabari ka Claver, aho bacuruzaga amandazi. Bavuga ko nijoro Claver n’umuhungu we babasambanyaga babasimburanaho, […]

U Bufaransa bwasubije Madagascar uduhanga tw’abantu 3 barimo umwami bishwe mu myaka 128 ishize

Madagascar

U Bufaransa bwasubije muri Madagascar uduhanga dutatu tw’abantu twabitswe mu nzu ndangamurage ya Paris mu gihe cy’imyaka 128, nyuma yo gusahurwa mu gihe cy’abakoloni, harimo n’ako bikekwa ko ari ak’umwami wa Madagascar waciwe umutwe n’Ingabo z’Abafaransa. Agahanga, bikekwa ko ari ak’Umwami Toera, n’utundi tubiri tw’abantu bo mu bwoko bwa Sakalava, twashyikirijwe Madagascar ku mugaragaro mu […]

U Rwanda na DRC byumvikanye gucyura impunzi zishaka gutaha ku bushake

69686988 1004

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda byamaze kumvikana ku bijyanye no gucyura impunzi ku bushake bwazo, cyane cyane abahunze kubera imvururu n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Ibi byatangajwe na Grandi i Kinshasa, nyuma yo kugirana ibiganiro n’umukuru w’igihugu cya […]

RDC: Imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za Mobondo yaguyemo bane

CF077C79 38F3 4282 B946 296E7A999F5C

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Kanama, ku muhanda wa 17, hagati y’imidugudu ya Tubakita na Limete, muri Teritwari ya Kwamouth mu Ntara ya Maï-Ndombe, mu burengerazuba bwa Congo, biravugwa ko abarwanyi bane b’umutwe witwara gisirikare wa Mobondo biciwe mu mirwano yabahuje na FARDC. Nk’uko Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare aho, Capt. Antony Mualushayi abitangaza, […]

Bugesera: MINALOC yakoze ubugenzuzi bw’isuku, isukura n’imitangire ya serivisi

csm ISUKU 52ab2e8358

Kuri uyu wa Mbere ushize, itsinda rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ryasuye Akarere riganira n’Ubuyobozi ku gikorwa bajemo cy’ubugenzuzi bw’ibikorwa by’isuku n’isukura, Umuganda, imikorere y’Inteko z’Abaturage n’imitangire ya serivisi. Iri tsinda ryasuye Akarere ka Bugesera, ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard ari kumwe n’abayobozi b’amashami mu karere. Umukozi ushinzwe ubugenzuzi mu nzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi […]

Uvira: FARDC na Wazalendo barwaniye kugenzura umupaka wa RDC n’u Burundi, hapfa benshi

fardc pm 25

Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko ku wa Kabiri tariki ya 26 Kanama wiriwemo imirwano y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo basanzwe bazifasha ku rugamba. Kuva umutwe wa M23 wigarurira imijyi ya Goma na Bukavu hagati ya Mutarama na […]

Perezida Kagame yakiriye abadepite baturutse muri Amerika

GzSuc9DW4AgubnJ

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Kanama 2025, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Abadepite b’Abarepubulikani bo Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Abo badepite ni; Austin Scott, wo muri Georgia na Salud Carbajal wo muri California bombi bakorera muri komite ishinzwe ibijyanye n’igisirikare ndetse na Jimmy Panetta wo muri Komite y’Inteko ishinzwe […]

Meya wa Orléans yanze ko Zigiranyirazo Protais ahashyingurwa

download 240 93467 1

Umuyobozi w’Umujyi wa Orléans wo mu Bufaransa, Serge Grouard, yanze ko Umunyarwanda Protais Zigiranyirazo wigeze kuba Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ashyingurwa mu irimbi ryo muri uriya mujyi. Ku wa Kane tariki ya 28 Kanama ni bwo Zigiranyirazo yagombaga gushyingurwa mu irimbi rinini ry’i Orléans, nyuma ya Misa yo kumusabira igomba kubera muri Église […]

Umunsi Perezida Kagame afatirwaho imbunda akanafungirwa kwa Mitterrand

gettyimages 450738465 612x612 1

Perezida Paul Kagame yigeze gutangaza ko mu myaka irenga 30 ishize yigeze kumara umunsi umwe afungiwe i Paris mu Bufaransa, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu. Byabaye muri Mutarama mu 1992, nyuma y’umwaka urenga ingabo zari iza RPA zitangije urugamba rwo kubohora igihugu. Mbere yaho gato u Bufaransa bwari buyobowe […]

Nyamasheke: Hanenzwe abafatanyabikorwa ba baringa, abikorera bahabwa umukoro ukomeye

IMG 0616

Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa gukora ibintu byiza kandi bifasha akarere mu iterambere ry’abaturage no guteza imbere imibereho yabo, bityo aka karere kakaba igicumbi cy’iterambere ry’intara y’uburengerazuba, ibi ni ibyagarutsweho na Rukundo N. Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe gahunda z’iterambere ry’Uturere mu Ntara y’uburengerazuba ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha n’imurikabikorwa ryiswe Kivu Beach EXPO & […]

RDC: Abasirikare bashinjwa kugerageza guhirika Tshisekedi basabiwe imyaka 15 y’igifungo

bitmap 1200 nocrop 1 1 20250826122911539199 GzONJPuXIAAarqG

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Kanama, umushinjacyaha yasabiye ibihano bikomeye abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), baregwa kuba barateguye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Mu iburanisha ry’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ryabereye nu ruhame muri Gereza ya Ndolo, umushinjacyaha wa gisirikare yasabye imyaka 15 y’igifungo […]

Byagenze gute ngo Rugaju Reagan na bagenzi be barekurwe

1756209375782

Ku wa 26 Kanama 2025, Inteko y’abacamanza bane b’urukiko rwa gisirikare yasomye umwanzuro ku rubanza ruregwamo bamwe mu basirikare n’abasivili bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko rwatangiye rwisegura ku kuba rwatinze gusoma umwanzuro wari uteganyijwe saa yine za mu gitondo. Nyuma, Perezida w’inteko yasomye amazina y’abaregwa, abamenyesha […]

North-Kivu: Gen. Maj.Evariste Kakule wa FARDC aratakambira umuhisi n’umugenzi

Guverineri uyoboyebIntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bya gisirikari, Général-Major Evariste Kakule Somo, ari mu bihe bitamworoheye kandi bikomeye kubera amikoro make, ibintu avuga ko byatangiye kumugiraho ingaruka zirimo no gukoma mu nkokora ibijyanye n’nshingano ze. Uyu muyobozi, washyizwe ku buyobozi mu gihe intara ye yari isumbirijwe n’ibibazo by’intambara ndetse n’umutekano muke, amaze igihe ahabwa ibyo […]

Shema Fabrice ntashaka miliyoni 290 Frw muri FERWAFA

Shema Fabrice 2

Shema Ngoga Fabrice, umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, yavuze ko natorerwa kuyobora iri shyirahamwe, amafaranga yose CAF igenera buri muyobozi ku mwaka azajya ashyirwa mu ngengo y’imari yo guteza imbere umupira w’amaguru w’abato mu Rwanda. CAF isanzwe igenera buri muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira muri Afurika $50,000 ku mwaka (72,000,000 Frw). Shema yavuze ko mu gihe […]

RDC: Abawazalendo bitambitse umuhango wo gushyingura Col. Gisore n’umugore we

Patrick Gisore

Gushyingura Colonel Patrick Gisore n’umugore we, Yvonne Nyamahoro, baherutse gupfa bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yabereye i Kisangani ku itariki ya 16 Kanama, byavuyemo urugomo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 25 Kanama muri Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’uko Inyeshyamba za Wazalendo, zishyigikiwe n’abategetsi ba Congo, zihagaritse uwo […]

Indege yaguye mu kiyaga iri kuvoma amazi

chopper

Mu Bufaransa, indege nto ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Morane 29 yakoze impanuka mu kiyaga cya Rosporden giherereye mu burengerazuba bw’igihugu, ubwo yari mu gikorwa cyo kuvoma amazi yo kuzimya inkongi. Iyi mpanuka yabaye ku cyumweru nimugoroba, ubwo iyo ndege yari imaze gukora kuvoma inshuro zigera kuri 27 isuka amazi ku nkongi zari hafi […]

FDLR yishe mushiki wanjye, nanjye habuze gato ngo yo na Wazalendo banyicire i Sake: Twagirumukiza

IMG 20250826 WA0003

U Rwanda ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, rwakiriye Abanyarwanda 532 babaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’impunzi. Aba Banyarwanda bakiriwe nyuma y’inama yaherukaga guhuriza i Addis-Abeba muri Ethiopie Leta y’u Rwanda, iya RDC ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR) yigaga ku gucyura impunzi ku bushake. Impunzi 532 […]

ADEPR yavuze ku bantu barwaniye mu rusengero

Screenshot 20250825 230442 1

Itorero ADEPR ryahaye ibisobanuro ku byagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wagaragaye ari gushyamirana n’abandi mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, mu giterane cy’Ububyutse cyari kimaze iminsi cyihabera. Guhera ku wa mbere kugeza ku cyumweru tariki 24 Kanama 2025, ADEPR Nyarugenge yari ari giterane cyiswe icy’Ububyutse, cyitabiriwe n’abakristo benshi bahamya ko bahungukiyemo inyigisho […]

Umukobwa wa Gen. Salim Saleh yasubije abashinja Museveni kugira Uganda akarima k’umuryango

eo6ui

Esteri Mugurwa Akandwanaho, umukobwa w’umujyanama wa perezida, Gen. Salim Saleh, yasubije abavuga ko guverinoma ya sewabo, Perezida Yoweri Museveni ari “business y’umuryango,” avuga ko impaka kuri iki kibazo zirengagiza ko Uganda yubahiriza itegeko nshinga. Mugurwa yanditse mu mpera z’icyumweru, avuga ko abanenga b’abanyamahanga ndetse n’abenegihugu bakunze kugaruka ku muhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, Madamu […]

RDC: Abajenerali 35 n’abakoloneli 6 bahamagajwe n’ubugenzuzi bw’ingabo

20250110080623383228 Ekenge

Abasirikare bakuru 41 (abajenerali mirongo itatu na batanu n’abakoloneli batandatu) bahamagajwe mu minsi yashize n’ubugenzuzi bukuru bw’ingabo za DRC (FARDC) mu rwego rwo gukora iperereza ku gutsindwa kw’ingabo  imbere y’inyeshyamba za AFC-M23 mu burasirazuba bw’igihugu. Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Kanama 2025, Umuvugizi wa FARDC, General Major Sylvain Ekenge, yatangaje ko ubu ari […]

RDC iyo idusaba imfashanyo tuba twarayiyihaye: Perezida Kagame

20250825 221234

Perezida Paul Kagame yatangaje ko iyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isaba u Rwanda imfashanyo yo kugira ngo igire umutekano rwari kuyiyiha, nk’uko rwabikoze kuri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Yabitangarije i Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho ku wa Mbere yasoreje amasomo y’abarenga 6,000 barimo ingabo z’u Rwanda, abapolisi ndetse n’abacungagereza. Umukuru w’Igihugu mu […]

Kicukiro: Hakiriwe aba Dasso bashya hafi ijana

csm DASSO NEW1ED 364c3be1e3

Kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Kanama 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine yakiriye abakozi bashya b’Urwego rwa DASSO baherutse gusoza amasomo i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Aba bakozi bose hamwe ni 94 bakaba bakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere mbere y’uko boherezwa mu Mirenge aho bagiye gutangirira inshingano nshya bahawe. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere […]

Isasu urashe rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo urigeneye: P. Kagame abwira RDF

20250825 222027

Perezida Paul Kagame yasabye ingabo z’u Rwanda kuzirikana guhamya intego mu gihe ziri ku rugamba, mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwazo ndetse n’ubw’Abanyarwanda zishinzwe kurinda bwajya mu kaga. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama ubwo yasozaga amasomo y’ababarirwa mu 6,000 barimo abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza yaberaga i Gabiro. Mu […]

Jya kuri RIB hano urandegera nde: Sam Karenzi

1739193213315 1

Kuri uyu wa 25 Kanama 2025, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter (X), hakwirakwijwe ubutumwa bugaragaza Sam Karenzi, umunyamakuru akaba na nyiri radiyo SK FM, yibasirwa n’umufana bigaragara ko ari uwa Rayon Sports. Umwe mu bakoresha urubuga rwa X mu mazina ya @kalisa94 yashyizeho ifoto ya Karenzi ari mu nama, ayiherekeza amagambo amushinja kuba “virus […]

Umutoza wa APR FC yasabiwe kwirukanwa hakazanwa Adil

abafana ba APR4 860x534 1

Bamwe mu bafana ba APR FC barasaba ko ubuyobozi bwabo bwagarura umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, wayitoje hagati ya 2019 na 2022. Kuva muri Kamena uyu mwaka, ikipe y’Ingabo yasinyishije umutoza mushya w’Umunya-Tunisie, Abderrahim Taleb, amasezerano y’imyaka ibiri, asimbuye Umufaransa Darko Nović. Ariko kuva yagera muri APR FC, bamwe mu bakunzi b’iyi kipe ntibanyuzwe n’imyitwarire […]

RDB yahagaritse Kings Bet

PKzmEG8Y5X4Lat1Y1GHS

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse uruhushya rw’isosiyete Kings Bet Ltd, ikora imikino y’amahirwe mu cyiciro cya D Sportsbook. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 25 Kanama 2025, RDB ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku itegeko No. 58/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda, aho Kings Bet Ltd yashinjwaga kutubahiriza amabwiriza […]

Kagame yasoje amasomo y’abarenga 6,000 biganjemo abasirikare (Amafoto)

20250825 185249

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama yasoje amasomo y’abarenga 6,000 barimo ba Ofisiye n’abandi basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda, abapolisi ndetse n’abacungagereza. Aya masomo azwi nka ‘Military Course Career’ yari amaze igihe abera mu kigo cy’imyitozo cy’ingabo z’u Rwanda cy’i Gabiro mu karere […]

Icyo FARDC ivuga ku makuru ari kuvuga ko M23 yafashe Uvira

jad20250218 ass rdc bukavu m23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyahakanye amakuru yatangiye gukwirakwizwa avuga ko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zamaze kwigarurira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru y’uko M23 iri muri Uvira yatangiye kuvugwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Icyakora umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za FARDC bizwi nka Sokola 2, Lt […]

Abanyamakuru ba Reuters, AP na Al Jazeera biciwe mu gitero cya Israel muri Gaza

1756121314682 1

Abayobozi ba Palestine bavuze ko ibitero bibiri byibasiye Ibitaro bya Nasser byahitanye abantu benshi, barimo abanyamakuru bakorana n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Reuters, Associated Press na Al Jazeera. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byahamagariye abategetsi ba Gaza na Israel gutanga amakuru arambuye ku rupfu rw’umunyamakuru wakoranye n’iki kigo ndetse n’ikomeretswa ry’undi. Mu itangazo rye, Umuvugizi wa Reuters yagize […]

Burundi: CNDD-FDD iravuga ko 2025 ari intangiriro z’ishyirwa mu bikorwa rya Vision 2040-2060

GzMCUwiW0AA 3tJ

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Kanama 2025, Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, CNDD-FDD, yasohoje inshingano ze nk’umuturage ajya gutora mu biro by’itora ku Ishuri Ribanza rya Sampeke, ku musozi yavukiyemo, aho yaboneyeho gutanga ubutumwa bujyanye n’Icyerekezo cy’igihugu cya 2040-2060. Amaze gutora, muri aya matora y’abayobozi b’inzego […]

FARDC na FDLR bateye i Goma

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama ryagabye ibitero mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo. Ni ibitero izi ngabo zigizwe na FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo na Nyatura zagabye mu duce twa Kibati, Munigi, i Goma no mu nkengero zaho. […]

Ndayishimiye yaba agiye kugororera Mbayahaga ukunze gutuka abayobozi b’u Rwanda

GridArt 20250825 112805570

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye ateganya gukuraho Visi-Perezida w’iki gihugu, Prosper Bazombanza, akamusimbuza undi muntu. Bazombanza w’imyaka 65 y’amavuko, ni Visi-Perezida w’u Burundi kuva muri 2020 ubwo Ndayishimiye yageraga ku butegetsi, gusa hagati ya 2014 na 2015 ubwo u Burundi bwari buyobowe na Petero Nkurunziza na bwo yakoze ziriya […]

Kivu y’Amajyepfo: Haravugwa imirwano yahuje AFC/M23 na FARDC muri Teritwari ya Mwenga

000 34UE89R 1

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Kanama, imirwano yongeye kwaduka hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’ingabo za leta (FARDC) mu Mudugudu wa Nummara, muri Sheferi ya Kigogo (Teritwari ya Mwenga), muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko icyo gitero cyagabwe n’inyeshyamba zaturutse i […]

Undi munyamakuru yasezeye kuri SK Fm

IMG 1840

Umunyamakuru Aime Niyibizi yongeye gusubira kuri Fine FM nyuma y’igihe yari amaze atagaragara kuri SK FM ya Sam Karenzi. Uyu munyamakuru wari umenyerewe mu biganiro by’imikino nka Urukiko rw’Ikirenga na Extra Time ku SK FM, bivugwa ko atangiye guceceka bitewe n’amakimbirane y’imikorere hagati ye na nyir’iyi radiyo. Bivugwa ko yari yarahagaritswe mu kazi gusa akaba […]

Protais Zigiranyirazo agiye gushyingurwa mu Bufaransa bwanze kumwakira akiriho

gettyimages 93091537 1024x1024 1

Igihugu cy’u Bufaransa cyari cyaranze kwakira Protais Zigiranyirazo akiri muzimakuri ubu cyemeye kwakira umurambo we ndetse cyemerera umuryango we uhaba kuhamushyingura mu muhango uteganyijwe ku itariki ya 28 Kanama 2025.   Umuryango we watangaje ko imihango yo kumushyingura izaba ku itariki ya 28 Kanama 2025, ikazabanzirizwa na misa yo kumusabira izabera muri Kiliziya Gatorika yitiriwe […]

MINEDUC yakebuye amashuri akomeje kwishyuza ababyeyi amafaranga adafututse

csm publication 1 c50ba5ef58

Minisiteri y’Uburezi yibukije amashuri ya Leta n’afashwa na yo ko hari amabwiriza amaze igihe yarashyizweho agena umubare w’amafaranga ntarengwa abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye bagomba kwishyura; atandukanye n’adafututse amwe mu mashuri akomeje kwishyuza. Iyi Minisiteri yibukije iby’aya mabwiriza, mu gihe hari amashuri yo hirya no hino mu gihugu akomeje gusaba ababyeyi kwishyura […]

Umunyamakuru Kassim Yussuf yapfuye

IMG 20250825 WA0004

Umunyamakuru Kassim Yussuf wari umaze igihe kirekire akorera urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, akaba yazize uburwayi. Umunyamakuru Kayishema Thierry wa RBA, ari mu babitse Mzee Kassim Yussuf mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Ati: “Rest […]

Paris: Ambasaderi wa USA wasabye Macron kugabanya kunenga Israel mu mazi abira

2574475

U Bufaransa buravuga ko buza guhamagaza Ambasaderi wa Amerika i Paris, Charles Kushner, kubera ibyo buvuga ko ari ibirego bitemewe byo kunanirwa guhangana n’ikibazo cyo kurwanya Abayahudi cyongeye gufata intera muri iki gihugu.   Kushner, Umuyahudi akaba ndetse umuhungu we, Jared Kushner, yarashakanye n’umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Ivanka, […]

Nta mucanshuro uzongera gusohoka amahoro muri Congo nk’uko byagenze i Goma – AFC/M23

abacanshuro

Ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitandukanye nk’uko byagenze nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, nta mucanshuro uzongera gusohoka mu mutekano muri iki gihugu nyuma y’uko bakomeje gukoreshwa mu kugaba ibitero ahantu hatuwe cyane. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri […]

RDC: Abapolisi 2 barimo komanda wa sitasiyo biciwe mu mirwano yabahuje na Twirwaneho

images

Abapolisi babiri ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 23 Kanama, mu gace ka Maheta, muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo guhangana n’abarwanyi b’ihuriro rya Twirwaheno na Ngumino. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile avuga ko ibi byabereye mu ma saa mbiri za […]

U Burusiya burashinja Ukraine kugaba ibitero ahatunganyirizwa ingufu za nikeleyeri

5b4488f0 80a6 11f0 b9a9 b54039d482e3.jpg

U Burusiya bwashinje ibitero by’indege zitagira abaderevu zavuye muri Ukraine guteza inkongi y’umuriro ku rugomero rw’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri mu karere ka Kursk ko mu burengerazuba bw’igihugu, buvuga ko ingomero nyinshi z’ingufu z’u Burusiya zibasiwe nijoro. Nta bakomeretse kandi umuriro wazimye vuba, nk’uko ibiro bishinzwe amakuru by’uruganda byavuze kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa […]

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

GzEDWWNXoAAMnyR

Minisitiri w’Ingabo w’igihugu cya Mozambique, Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume ari kumwe n’Umuyobozi w’ingabo, Maj. Gen. André Rafael Mahunguane na CP Fabião Pedro Nhancololo, umuyobozi ushinzwe amategeko n’umutekano mu Gipolisi cy’iki gihugu, bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Kanama 2025. Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume n’intumwa ayoboye […]

USA: Umugabo ukomoka muri Gambia yakatiwe imyaka isaga 67 y’igifungo

4511401 1583976683

Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa Gatanu yatangaje ko umugabo wo muri Gambia wari mu mutwe w’ingabo wakoreraga uwahoze ari umunyagitugu Yahya Jammeh akaba yarahamijwe icyaha cyo kwica urubozo n’inteko y’abacamanza yo muri Amerika, yakatiwe igifungo cy’imyaka irenga 67 muri gereza. Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko inteko y’abacamanza muri Colorado yahamije icyaha Umunyagambiya, […]

Nyarugenge: Abaturage hafi 100% bo mu kagari kamwe bizigamiye muri Ejo Heza

csm Ntungamo DEA 19 08 2025 5ef854cceb

Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yasuraga Akagari ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere muri iki cyumweru, abaturage b’ako kagari bamubwiye ko hafi ya bose bizigamiye mu kigega Ejo Heza ni ukuvuga ku kigero hafi 100%. Muri aka Kagari kandi abamaze gutanga umusanzu wabo mu bwisungane mu kwivuza (MUSA) barenze 90%. Akagari Ka […]

Uganda yasezerewe muri CHAN

oumar ba of senegal celebrates goal with teammates during the 2024 african nations championship chan football quarter final match between uganda and senegal at the mandela national stadium

Ikipe y’igihugu ya Senegal, iheruka kwegukana CHAN, yatsinze Uganda igitego 1-0 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza wabereye kuri Stade Mandela i Kampala, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025. Igitego cyatsinzwe na Oumar Ba ku munota wa 62, nyuma yo gutera neza umupira yahawe na Libasse Guèye, cyahagije kugira ngo “Lions of Teranga” bagere […]

Menya ibitera kubabara mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina n’icyo wabikoraho

Niba ukunze kubabara mu gihe cyangwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri wawe uba uri kugerageza kukuburira ko hari ikitagenda neza; bityo ntugomba kubyirengagiza ahubwo ni ngombwa kwihutira kugana ivuriro ukamenya neza ikibitera. Akenshi kubabara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, biterwa n’impamvu zitandukanye. Muri zo, harimo uburwayi mu mubiri, ikibazo mu myanya ndagagitsina, ikibazo mu […]

Apostle McCoy wo muri Amerika yemeje ko u Rwanda ari ubwami bw’Imana

1755944119449Bu18

Umukozi w’Imana Apostle McCoy umaze kugera mu Rwanda inshuro ebyiri (2024 na 2025), aho aherutse kwitabira igiterane cya Thanks Giving Conference cyabereye kuri Revival Palace Community Church i Bugesera kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Kanama 2025, ari kumwe n’umugore we, yavuze ko u Rwanda ari ubwami bw’Imana. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Apostle […]

Colonel Nduwantare yiciwe muri Zambia

20250823 131505

Colonel de Police Dieudonné Nduwantare wari umaze igihe gito asezerewe muri Polisi y’u Burundi, yiciwe muri Zambia. Amakuru atangwa n’umuryango w’uyu mupolisi avuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru ari bwo yishwe n’abagizi ba nabi. Muri Zambia aho yiciwe yari yagiyeho gusura murumuna we. Umuryango we uvuga ko aticiwe kwa murumuna we, ko ahubwo hari […]

FARDC irigamba guhanura drone ya M23

bitmap 1200 nocrop 1 1 20200816133945223066 cd513c7c 40d7 447d 8aa2 29d93ecc4432

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Gatanu cyatangaje ko cyahanuye drone y’ihuriro rya AFC/M23 bamaze igihe bari mu ntambara. FARDC biciye mu muvugizi w’ibikorwa byayo bya gisirikare bizwi nka Sokola 2, Sous-Lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan, yatangaje ko iyo drone yahanuriwe mu gace ka Nzibira gaherereye muri Teritwari ya Walungu ho mu […]

Amb. Ngoga yabajije UNSC niba itagira ibimenyetso by’uko RDC ikorana na FDLR

20250823 070958

Intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yanenze akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri uriya muryango (UNSC) kamaze igihe karimakaje imvugo y’uko umutwe wa AFC/M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, nyamara kakaba kadashobora kuvuga ku kuba FDLR ishyigikiwe na RDC. Amb. Ngoga yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama, mu ijambo yagejeje kuri kariya kanama. […]

Jay-Z yabaye umuhanzi ukize cyane ku isi

IMG 6011 1755885685

Umuhanzi w’icyamamare muri rap, akaba  n’umushoramari, n’umuyobozi wa sosiyete y’imyidagaduro Sean “Jay-Z” Carter, yemejwe nk’umuhanzi ukize kurusha abandi ku isi, nk’uko ikinyamakuru Forbes kibitangaza, afite umutungo w’agaciro ka $2.5 miliyari (miliyari 3,125 z’amafaranga y’u Rwanda (RWF). Ubukire bwa Jay-Z ntibwaturutse gusa mu muziki, ahubwo bushingiye ku ishoramari rikomeye no kugira imigabane mu bikorwa bitandukanye by’ingenzi. […]