Jay-Z yabaye umuhanzi ukize cyane ku isi

Umuhanzi w’icyamamare muri rap, akaba n’umushoramari, n’umuyobozi wa sosiyete y’imyidagaduro Sean “Jay-Z” Carter, yemejwe nk’umuhanzi ukize kurusha abandi ku isi, nk’uko ikinyamakuru Forbes kibitangaza, afite umutungo w’agaciro ka $2.5 miliyari (miliyari 3,125 z’amafaranga y’u Rwanda (RWF). Ubukire bwa Jay-Z ntibwaturutse gusa mu muziki, ahubwo bushingiye ku ishoramari rikomeye no kugira imigabane mu bikorwa bitandukanye by’ingenzi. […]
Yatwitse Café yanze kumushyirira mayonnaise ku mugati

Polisi yo muri Espagne yataye muri yombi umugabo ukekwaho gutwika café iherereye mu mujyi wa Los Palacios y Villafranca mu ntara ya Sevilla, nyuma y’uko abakozi b’iyo café banze kumushyirira mayonnaise mu mugati. Amashusho yafashwe na camera z’umutekano yerekanye uwo mugabo usanzwe ari uwo mu ntara ya Cordoba, asuka lisansi ku meza maze aratwika. Ibyo […]
Tanzania yasezerewe muri CHAN

Ikipe y’Igihugu ya Tanzania isoje urugendo rwayo muri CHAN 2024 nyuma yo gutsindwa na Maroc igitego 1-0 mu mukino wa ¼ cy’irushanwa wabereye kuri Stade Benjamin Mkapa i Dar es Salaam. Mu gice cya mbere Tanzania yagerageje guhangana, aho rutahizamu Clement Mzize yabonye uburyo bubiri bwiza ariko ntiyabubyaza umusaruro. Mu minota ya mbere y’igice cya […]
Joseph Kabila yasabiwe igihano cy’urupfu

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu gukatirwa igihano cy’urupfu kubera ibyaha aregwa. Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, aregwa ibyaha birimo kugambanira igihugu ndetse n’ibyaha by’intambara. Ni ibyaha yarezwe nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka yatangazaga ko agiye kuva mu buhungiro […]
U Rwanda rwateye utwatsi raporo ishinja RDF na M23 kwica abasivile 140 i Binza

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu yateye utwatsi raporo y’umuryango Human Rights Watch (HRW) ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) gufatanya n’umutwe wa M23 kwica abaturage barenga 100 b’i Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru. HRW muri raporo yasohoye ku wa Gatatu, yashinje “M23 igenzurwa n’u Rwanda” kwica abasivile nibura 140 biganjemo Abahutu mu kwezi […]
Impamvu AFC/M23 yohereje i Doha intumwa 2 zonyine

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko intumwa ebyiri zonyine ari zo uheruka kohereza i Doha, aho uri kuganirira na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 19 Kanama ni bwo uyu mutwe na Kinshasa basubukuye ibiganiro bamaze igihe bagirana, nyuma yo gusinyana amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara yashyizweho umukono ku wa 19 Nyakanga […]
Gitifu w’Akagari ka Shyembe yapfiriye mu mpanuka ya moto

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko Udahemuka Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyembe mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye, yapfuye azize impanuka ya moto yari atwaye. Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yemeje iby’uru rupfu rwa nyakwigendera ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa tatu z’ijoro ku wa 21 Kanama 2025. […]
RIB yafunze umukozi wa Wasac

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda rwataye muri yombi Manirakiza Straton, umukozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ushinzwe ibikorwa byisanwa by’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, akurikiranweho icyaha cya ruswa. Amakuru yatangajwe na RIB aravuga ko uyu mukozi yafunzwe nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa […]
Kim Jong-un yasutse amarira kubera abasirikare be biciwe muri Ukraine

Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru, yagaragaye asuka amarira kubera abasirikare b’igihugu cye biciwe muri Ukraine aho bagiye gufasha ku rugamba ingabo z’u Burusiya. Perezida Kim ubwo yavugiraga ijambo mu muhango wo kwibuka bariya basirikare yashimagije ku bw’ubutwari bagaragaje, yagaragaye abaririra. Amafoto yashyizwe hanze n’itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru, yerekana Perezida Kim […]
Katumbi yamaganye ibyo ‘kuvugana na Kigali’ ngo yinjire muri AFC/M23

Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yandikiye Komite ishinzwe ibihano mu kanama ka Loni gashinzwe Umuryango w’Abibumbye yamagana ibirego uwo muryango wamushinje byo kuvugana n’u Rwanda ngo yinjire mu mutwe wa AFC/M23. Mu mezi make ashize impuguke za Loni kuri RDC zasohoraga raporo yazo, zavuze ko Katumbi, Joseph […]
M23 na FDLR mu mirwano ikaze muri Parike ya Virunga

Umutwe wa M23 n’imitwe ya FDLR na Wazalendo ikorana n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze iminsi ibiri barwanira mu gace ka Kahumiro gaherereye muri Parike ya Virunga. Amakuru avuga ko imirwano ikaze ikomeje gusakiranya ziriya mpande zombi yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama. Bivugwa ko M23 iyobowe na Gen. Sultani Makenga […]
Nyarugenge: Umukobwa w’imyaka 21 arashinjwa gukura iryinyo no guca ururimi umugabo w’imyaka 40

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umukobwa w’imyaka 21 wakubise umugabo w’imyaka 40 akamukura iryinyo ndetse akamuca n’ururimi. Icyaha akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 11 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Ryamanyoni, Akagari ka Ruriba, Umurenge wa Kigali, ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane n’uwo mugabo bakarwana akamukura iryinyo ndetse akamuca n’ururimi. Mu ibazwa rye uregwa yemera […]
USA: Umuraperi Lil Nas yakubise umupolisi

Umuhanzi w’Umunyamerika, Lil Nas X usanzwe witwa Montero Lamar Hill, yatawe muri yombi i Los Angeles muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugaragara mu muhanda mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo (4:00am), yambaye gusa umwambaro w’imbere n’inkweto za cowboy. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza aririmba, avuga amagambo adasobanutse ndetse […]
Uvira: Abantu 12 barimo abasirikare n’umujenerali bakurikiranweho ubwicanyi

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uvira muri iki cyumweru rwatangije urubanza rw’abantu 12 barimo abasirikare icyenda, umupolisi umwe, n’abawazalendo babiri, barimo uwiyise jenerali, ku byaha bitandukanye byakozwe hagati ya Luvungi na Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Reagan Mbuyi Kalonji, Umuvugizi w’ibikorwa bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, ngo uru rubanza rurimo […]
Pyongyang: Kim Jong un yakiriye anashimira ingabo zivuye ku rugamba muri Ukraine

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru bigenzurwa na Leta byavuze ko Umuyobozi w’iki gihugu, Kim Jong un yahaye izina ry’intwari abayobozi b’ingabo n’abasirikare bagarutse mu gihugu nyuma yo gufatanya n’Ingabo z’u Burusiya ku rugamba mu karere k’umupaka ka Kursk. Kuri uyu wa Gatanu, ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un […]
Gen. Bertin Gahungu yatawe muri yombi

Général de Brigade de Police Gahungu Bertin uri mu bapolisi bakomeye mu Burundi, yatawe muri yombi ejo ku wa Kane tariki ya 21 Kanama 2025. Gahungu wigeze kuyobora iperereza ry’imbere mu Burundi (DDI), amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko yaraye muri gereza y’urwego rw’iperereza iherereye hafi ya cathédrale Regina Mundi i Bujumbura. Kugeza ubu […]
Leta ya RDC irishyuza Joseph Kabila indishyi za miliyari hafi 22$

Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Kanama, mu Rukiko rwa Gisirikare, Abavoka bahagarariye leta ya Congo n’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, basabye ko uregwa, uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, yishyura indishyi zingana na miliyari 21.7 z’amadolari ya Amerika. Kuri bo, ngo uwahoze ari umukuru w’igihugu yashyigikiye Ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi ba AFC/M23 mu bikorwa byabo […]
Kicukiro: Basabwe kunoza serivisi igihe Shampiyona y’Isi y’amagare izaba ibera mu Rwanda

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, ubwo yaganiraga n’abacuruzi bafite ibigo binini bikorera mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kubategura kwakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare [UCI Road World Championships 2025]. Iyi Shamiyona iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki 21-28 Nzeri 2025 ariko abasiganwa bakaba bazakoresha imihanda yo mu Mujyi wa […]
Rigathi Gacaguwa yagarutse muri Kenya nyuma y’iminsi 42 ari muri Amerika

Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya kuri ubu utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yagarutse mu gihugu cye nyuma y’uruzinduko yari amazemo iminsi 42 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byari ibyishimo n’umunezero mwinshi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, ubwo abakunzi ba Rigathi […]
Nijeriya yirukanye ku butaka bwayo abanyamahanga 102 biganjemo abashinwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ruswa n’ubujura bukorerwa kuri murandasi, kizwi ku izina rya EFCC muri cya Nijeriya, cyatangaje ko cyamaze kwirukana abanyamahanga 102 nyuma yo kubahamya ibyaha by’uburiganya no kwinjira mu bikorwa by’ubwambuzi bukorewe kuri murandasi. Muri abo birukanywe, harimo Abashinwa 50 ndetse n’Umunyatuniziya umwe, mu gihe abandi banyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye na bo […]
AFC/M23 yamaganye Raporo ya Human Right Watch iyishinja kwica abasivili

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ryamaganye raoro y’umuryango wa Human Right Watch yasohoye, iyishinja kwica abasivili barenga 140 mu bice byegereye pariki y’igihugu ya Virunga. Ejo ku wa gatatu tariki ya 20/08/2025, umuryango wa Human Right Watch ni bwo wasohoye icyegeranyo kivuga […]
Abacamanza b’Abafaransa batesheje agaciro urubanza ruregwamo umugore wa Habyarimana

Abacamanza b’Abafaransa kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kanama, batesheje agaciro ikirego kuri Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda bakoragaho iperereza ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kanziga w’imyaka 82 y’amavuko, aba mu Bufaransa kuva mu 1998; gusa Leta y’u Rwanda yakunze gusaba u Bufaransa […]
Gasabo: Umugabo yishe umwana we arimo kugerageza gukubita nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu ushize bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Gasabo dosiye y’umugabo ukurikiranweho gukubita umugore we igiti (inkoni) kigafata umwana yari ahetse bikamuviramo urupfu. Ibyo byabaye ku itariki ya 02 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Kagese, Akagali ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane n’umugore we […]
RDC: Urubanza rwa Joseph Kabila rurakomeje

Urubanza rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwakomeje kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Kanama 2025, imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa DRC. Uyu munsi iburanisha rizatangira icyiciro cyo kuburana. Nk’uko byatangajwe na Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lt. Gen. Mutombo Katalay Tiende Joseph, ngo bahawe […]
Uganda yaciye muri Stade ‘Jersey’ zanditseho amagambo y’ibishegu

Komite ishinzwe gutegura igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zo mu bihugu byabo (CHAN), yateguje abanya-Uganda ko nta mufana uzongera kwemererwa kwinjira muri Stade yambaye umwambaro uriho amagambo arimo kwibasira. Ni icyemezo cyafashwe mu gihe mu mikino itatu Uganda iheruka gukina, abafana batandukanye bagaragaye bambaye imyambaro iriho ubutumwa busekeje, amagambo y’urukozasoni […]
Kindu: Hashyinguwe abasirikare n’abapolisi biciwe mu mirwano n’inyeshyamba za Wazalendo

Umujyi wa Kindu (Maniema) wasezeye bwa nyuma abantu bane bo mu nzego z’umutekano, barimo abasirikare n’abapolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bishwe mu mirwano yabaye ku wa Kane, itariki ya 14 Kanama, yabahuje n’inyeshyamba za Wazalendo. Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 20 Kanama, Guverineri w’Intara, Mussa Kabwankumbi Moïse, ni we wayoboye umuhango […]
Minembwe yagizwe Teritwari, ihabwa Colonel ngo ayiyobore

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo imitwe ya M23 na MRDP Twirwaneho, ryamaze kugena ko igice cy’ahazwi nko mu Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kigomba guhinduka Teritwari. Minembwe mu busanzwe yabarizwaga muri Segiteri ya Lulenge, muri Teritwari ya Fizi iri mu zigize intara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyemezo cyo kuyigira Teritwari cyafashwe mu rwego rwo kwegera […]
Hamenyekanye igihe shampiyona y’u Rwanda izatangira

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izatangira ku wa 12 Nzeri 2025, ikazasozwa ku wa 24 Gicurasi 2026. Ibi byemejwe mu itangazo ryasohowe n’ishyirahamwe riyobora iyi Shampiyona, aho bavuze ko gahunda nshya yateguwe hagamijwe guhuza amarushanwa yo mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga. Abakunzi b’umupira […]
Isomwa ry’urubanza ruregwamo abasirikare n’abasivili ryimuriwe

Urukiko rwa Gisirikare rwongeye kwimura isomwa ry’urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivili n’abasirikare, harimo n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS). Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo gufatanya gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butemewe, ndetse no gukoresha inyandiko zidafite agaciro, ibintu bivugwa ko byanyuze muri Minisiteri y’Ingabo. Isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki […]
Israel yatangiye ibitero byo ku butaka byo kwigarurira Gaza

Abayobozi bo muri uyu mujyi bavuga ko Abanyapalestine batangiye guhunga ibice by’Umujyi wa Gaza nyuma y’uko Ingabo za Israel zitangiye ibyiciro bya mbere by’igitero cyo ku butaka imaze iminsi itegura. BBC ivuga ko Ingabo za Israel zashinze ibirindiro mu nkengero z’umujyi, utuwe n’Abanyapalestine barenga miliyoni, nyuma y’iminsi myinshi haterwa ibisasu. Guteza imbere ahantu Israel yigaruriye […]
Uburusiya bwaburiye ibihugu by’Uburayi

Uburusiya bwaburiye ibihugu by’Uburengerazuba ku ngingo yo gukumira iki gihugu mu biganiro by’amahoro ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine, buvuga ko ibyo ari “inzira igana ahantu hatariho.” Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yavuze ko nta cyagerwaho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano wa Ukraine hatarimo igihugu cy’Uburusiya. Yagize ati: “Ntitwakwemera inama zishaka gukemura ikibazo […]
Ukraine: Umukinnyi yahanwe azira kuvugira ikirusiya mu kibuga

Ku wa 18 Kanama 2025, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’abagore wahuje ikipe ya Kolos yo i Kiev na SeaSters yo mu gace ka Black Sea, umukinnyi Irina Maiborodina yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kuvugira ikirusiya mu kibuga. Umusifuzi wari uyoboye umukino, Anastasia Romanyuk, yafashe icyo cyemezo ku munota wa 43, ibintu byahise […]
Bugesera: Igishanga cya Rurambi gihingwamo umuceri kigiye kurushaho gutunganywa

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi binyuze mu mushinga wo gutunganya ibishanga, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 19 Kanama 2025, itsinda ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) hamwe n’abafatanyabikorwa baryo basuye Akarere ka Bugesera, bagirana ibiganiro n’abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere. Ibiganiro byibanze ku ngamba zo guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko […]
A.U. iritegura gufasha gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe urimo kwitegura gushyigikira kurangiza no gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu, itariki ya 20 Kanama, na Perezida wa Komisiyo ya A.U., Mamoud Ali Youssouf, ubwo yabonanaga na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa i Yokohama mu […]
Amerika yatumije inama y’igitaraganya ku bwicanyi M23 yashinjwe gukorera abaturage

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zatumije inama y’ikitaraganya y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kugira ngo haganirwe ku bwicanyi bukomeje gukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burimo n’ubwashinjwe umutwe wa M23. Amerika yemeje ko yamaze gutumiza iriya nama biciye mu biro bishinzwe ibibazo bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo. […]
Mu Karere ka Rusizi abantu 8 bafungiwe ku Kagari bazira kutagira ubwiherero

Mu murenge wa Gikundamvura, w’ Akarere ka Rusizi, haravugwa inkuru y’umuyobozi w’akagari ka Kizura wafashe abaturage umunani barimo abagabo batatu n’abagore batanu akabafumgira mu biro by’akagari kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 20/08/2024. Icyo aba baturage bazira nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka kagari ndetse n’abaturage ngo ni uko abo batagira ubwiherero buboneye, amakuru […]
Amerika yaba igiye gukuraho ibihano yafatiye abayobozi ba M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biravugwa ko ziri guteganya gukuraho ibihano zafatiye abayobozi b’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko nta gihindutse Washington izakuraho biriya bihano mu minsi iri imbere. Amerika imaze igihe yarafatiye ibihano abayobozi ba AFC/M23 ibashinja kugira uruhare mu guteza umutekano muke […]
Gasabo: Arashinjwa kugerageza kwica umugore we amuroze

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Kanama, bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Gasabo dosiye iregwamo umugabo wagerageje kuroga umugore we umushyiriye umuti wica imbeba mu biryo. Ibyo byabaye ku itariki ya 04 Kanama 2025 ahagana saa sita z’amanywa mu murenge wa Gatsata, akagari ka Nyamabuye, umudugudu wa Juru ubwo […]
RIB igiye gushinga ikipe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwateguje ko rugiye gutangiza ikipe ya ruhago nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’uru rwego Dr. Murangira B. Thierry. Yabitangarije itangazamakuru mu minsi yashize ubwo yari yitabiriye igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ mu rwego rw’ubukangurambaga barimo bwo gukangurira abantu kwima amatwi ababashuka bakabacucura utwabo. Ubwo yari abajijwe ku makuru yari amaze iminsi avugwa […]
Israel Katz yahaye umugisha gahunda ya IDF yo kwigarurira Umujyi wa Gaza

Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, yemeje gahunda y’ingabo za kiriya gihugu (IDF) yo kwigarurira umujyi wa Gaza wo muri Palestine. Gahunda yo kwigarurira Gaza Minisitiri Katz yaherukaga kuyigezwaho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt. Gen Eyal Zamil n’abandi bayobozi bakuru ba IDF. Kuri ubu byitezwe ko mu minsi iri imbere ari bwo Israel izatangira […]
Ingazo z’u Burundi ziraye mu baturage zibacucura utwabo mu Minembwe

Abasirikare b’u Burundi basanzwe bakorera mu nshe z’i Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, barashe abaturage bari bavuye mu isoko babasahura ibyo bari bafite ndetse baninjira no mu ngo z’abaturage basahura ibyo mu nzu byose barabyikorera barabijyana. Ibi byabaye ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 19/08/2025 ahagana […]
Balene y’ubururu, ifi itangaje

Ni Ifi nini bitangaje yo mu muryango abahanga mu binyabuzima bita (Balænoptera musculus),na none yitwa Rorqual y’ubururu, ni ubwoko bwa cetacean mu muryango wa balænopteridae.Igikankara cya balene y’ubururu kiri Long Marine Laboratory kuri Kaminuza ya Californie, à Santa Cruz. Bimwe mu biranga Balene y’ubururu bitangaje. Iyi ifi ipima uburebure bwa metero 25 kugeza kuri 27 […]
Poutine yiteguye guhagarika intambara na Ukraine igihe intara ya Dombas yose yakwegurirwa Uburusiya

Bivugwa ko Donald Trump ashyigikiye icyifuzo cy’Uburusiya cyo kwigarurira byimazeyo Donbass agace gakikije uturere twa Donetsk na Luhansk mu burasirazuba bwa Ukraine ndetse Poutine agahagarika ibitero mu turere twa Kherson na Zaporizhia aho Moscou igenzura igice cyatwo gusa. Nk’uko ibitangazamakuru byinshi nka AFP na AP bibitangaza, Donald Trump ashyigikiye icyifuzo cy’Uburusiya cyo kwigarurira Donbass mu […]
Umuganda usoza Kanama uzakorerwa mu ngo

Mu rwego rwo kwimakaza isuku mu ngo no mu bigo bitangirwamo serivisi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko umuganda rusange w’ukwezi kwa Kanama uzaba ku wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025. Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’iyi minisiteri, uyu muganda uzibanda ku bikorwa byo gusukura no kurwanya imyanda mu ngo, aho abaturage batuye ndetse n’ahakorerwa serivisi […]
Inkundura yo gufunga abayobozi bakuru ba Polisi mu Burundi iravuza ubuhuha

Nyuma y’uko Leta y’u Burundi ifunze Colonel Moïse Arakaza, uzwi cyane ku izina rya Nyeganyega azira gucuruza ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko kuri ubu yongeye gutabwa muri yombi we n’abandi barimo umu-jenerali. Tariki ya 13/08/2025, ni bwo Col. Arakaza yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano zikorera muri komine ya Rumonge mu ntara […]
Nyuma y’u Rwanda na Uganda igiye kwakira abimukira bavuye muri Amerika

Uganda yemeye kwakira abimukira baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’iminsi mike u Rwanda narwo rwemeye kwakira abagera kuri 250, mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi i Washington. Nk’uko byatangajwe na televiziyo CBS ndetse na BBC, Amerika yashyizeho gahunda nshya yo kwimura abimukira baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika n’Asiya bari basabye ubuhungiro […]
Hagiye kumurikwa robot ishobora gusama ikanabyara

Ubushinwa bwatangaje ko bugiye kumurika robot ya mbere ku isi ishobora gusama no kwibaruka hifashishijwe inda y’ikoranabuhanga (artificial womb). Iyo robot iri gukorwa n’ikigo Kaiwa Technology cyo mu mujyi wa Guangzhou, izatangizwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2026. Dr. Zhang Qifeng, uyoboye uwo mushinga, yabivugiye mu nama y’ubumenyi yaberaga i Beijing, avuga ko “ubumenyi bujyanye […]
Abanyamahanga 64 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda kubera urugomo

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu mezi 12 ashize hari abanyamahanga 64 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda basubizwa mu bihugu byabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, abandi 240 bashyikirizwa ubutabera. Polisi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Yasubizaga abanyamakuru Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ na Mutabaruka […]
Sudani: Umujenerali uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano za Sudani ku wa Kabiri zataye muri yombi umujenerali mukuru uherutse guhatirwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’imyaka irenga ibiri ashinjwa kuyobora umugambi wo guhirika ubutegetsi. Maj. Gen. Abdel Baqi Bakrawi wahoze ari umuyobozi wungirije w’ingabo zikoresha ibifaru, yatawe muri yombi mu gitondo cya kare. Ifatwa rye ryaje nyuma y’iminsi ibiri gusa Umuyobozi […]
Kisoro: Umusirikare wa UPDF yiyahuye nyuma yo kureba umukino wa Manchester United na Arsenal

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF), yiyahuye nyuma yo kureba umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’Abongereza Manchester United yatsinzwemo na Arsenal ku Cyumweru gishize. Private Samuel Kwesiga w’imyaka 32 y’amavuko, yakoreraga muri batayo ya 35 y’ingabo za Uganda ibarizwa ahitwa Nyanamo mu karere ka Kisoro. Amakuru avuga ko yirashe mu cyico nyuma yo […]
Colombia: Urukiko rwarekuye uwari perezida uherutse gukatirwa imyaka 12 y’igifungo

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Kanama, Urukiko Rukuru rwa Colombia rwategetse ko uwahoze ari Perezida, Alvaro Uribe, afungwa by’agateganyo mu gihe ajuririra igihano yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera ubwoba abatangabuhamya no gutanga ruswa mu rubanza rujyanye n’intambara y’abenegihugu imaze igihe. Ku itariki ya 1 Kanama, Uribe w’imyaka 73 yakatiwe igifungo cy’imyaka 12, […]
Ba Jenerali 25 bakekwaho gutuma FARDC ikubitwa na M23 bari gukorwaho iperereza

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu kwezi gushize buri gukora iperereza ku basirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali bo mu ngabo za kiriya gihugu, bakekwaho kugira uruhare mu gutuma ingabo za RDC zitsindirwa mu ntambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu. Abari gukorwaho iperereza ni abari bayoboye igisirikare, kuva […]
Tshisekedi yabwiye u Bubiligi ko batanyuzwe n’umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Qatar

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yeruye itangaza ko itanyuzwe n’ibikubiye mu mushinga wa mbere w’amasezerano y’amahoro wateguriwe i Doha nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, wakiriwe na Félix Tshisekedi i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 19 Kanama 2025. Umukuru w’igihugu cya Repubukika ya Demokarasi ya Congo, […]
Nyarugenge: Aba DASSO basabwe gufasha kurwanya imyubakire y’akajagari

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, ari kumwe n’abayobozi b’Inzego z’Umutekano bahuye n’abagize Urwego rwunganira Akarere gucunga umutekano (DASSO) maze baganira ku kunoza akazi kabo, imikorere n’Imikoranire, imyitwarire myiza, ubunyangamugayo na discipline. Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yashimye akazi urwego rwa DASSO rukora abasaba gukomeza gushyira […]
APR FC yatsindiwe mu irushanwa yateguye

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino w’Irushanwa “Inkera y’Abahizi” ryateguwe na APR FC. AS Kigali ni yo yatangiye neza umukino, ikoresha neza imipira yo hagati mu kibuga, mu […]
Kinshasa: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yakiriwe mu ruzinduko rutunguranye

Mu ruzinduko bivugwa ko ari urwa politiki n’ubutabazi mu bihugu bine byo muri Afurika yo Hagati n’Uburasirazuba, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévôt, yakiriwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Kanama 2025, i Kinshasa, na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi mu ruzinduko rusa nk’urutunguranye. […]
Qatar yatangaje ko Ibiganiro bigikomeje hagati ya DRC na AFC-M23

Qatar yongeye gutangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’umutwe wa M23 bakiri mu nzira y’ibiganiro bigamije amahoro mu burasirazuba DRC, nubwo igihe cyari cyashyizweho cyo kurangiza ibiganiro cyarenze. Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Majed al-Ansari, ubwo yavugaga ku murongo w’ibiganiro hagati ya Kinshasa na M23. […]
Guverineri Gen.Maj. Évariste Somo Kakule, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Lubero-Centre.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025,Guverineri ishinzwe igisirikari ku ruhande rwa leta ya DRC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, General-major Évariste Somo Kakule, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Lubero-Centre aganira n’ ubuyobozi bwaho. Ni uruzinduko rugamije gusuzuma uko umutekano uhagaze muri ako gace no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije iterambere ry’abaturage muri […]
Azam FC yatsinze Police FC mu “Inkera y’Abahizi”

Ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino w’amarushanwa ya “Inkera y’Abahizi” ryateguwe na APR FC, aho Azam FC yatsinze Police FC kuri penaliti 4–3. Umukino watangiye amakipe yombi agerageza kwipima ariko nta mpinduka zigaragara. Ku munota wa 20, Police FC yafunguye amazamu binyuze kuri Kwitonda Alain ‘Bacca’ waboneye […]
FARDC iravuga ko M23 yongeye kuyigabaho uruhuri rw’ibitero

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kirashinja umutwe wa M23 kugaba uruhuri rw’ibitero ku birindiro by’ingabo zacyo biri mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo. Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko ku wa 11 Kanama M23 yarashe ibirindiro by’ingabo za Leta zirwanira mu mazi bya Musenda biherereye […]