Nord-Kivu: Umuryango Kisaka Yereyere akomokamo wababajwe n’uko yifatanyije na AFC-M23

Umuryango w’aba Yira watangaje ko wababajwe cyane n’ uko Daniel Kisaka Yereyere, wahoze ari Minisitiri w’Igihugu ushinzwe Uburobyi n’Ubworozi, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Imibereho myiza Ubumwe n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri ubu yamaze kwifatanya na AFC-M23. Ku wa gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, nibwo uyu mugabo yagaragaye mu mafoto ari […]
Rwamagana: Polisi yarashe mu cyico abagabo 2

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Rwamagana, yarashe abagabo babiri bakekwagaho kwica abazamu barindaga ububiko bw’inzoga buherereye mu murenge wa Muyumbu. Ku wa 30 Nyakanga ni bwo abo bazamu bishwe, ndetse nyuma yo kwicwa ababikoze banasize bibye amafaranga n’amakaziye 350 y’inzoga. Umucuruzi umwe bamutwaye amakaziye 150 n’amafaranga ibihumbi 600 Frw, undi bamutwara amakaziye 200 ndetse […]
Nyina wa Alex Muyoboke yapfuye

Umubyeyi wa Alex Muyoboke yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025, aguye mu bitaro bya CHUK, nk’uko byemejwe na Muyoboke ubwe. Nyina yari yabanje kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aza gutaha nyuma yo koroherwa. Nyuma y’igihe gito yongeye kwivuriza muri CHUK, asubira mu rugo yorohewe, ariko yongera kuremba […]
Mali: Abasirikare barimo abajenerali 2 bafunzwe bakekwaho gushaka “guhungabanya inzibacyuho”

Abategetsi ba Mali bakoze ibikorwa byo guta muri yombi benshi mu ngabo z’igihugu, aho bivugwa ko nibura abasirikare 45, barimo abajenerali babiri bakekwaho gushaka “guhungabanya inzibacyuho,” bamaze gutabwa muri yombi, kandi ifatwa rikaba rikomeje. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, itariki ya 10 Kanama, abandi basirikare babiri bafatiwe mu ngo zabo. Kimwe n’abandi bagenzi ba bo […]
Noël Mbatshi na we yinjiye muri AFC/M23

Noël Lutete Mbatshi uri mu bavuga rikijyana mu ntara ya Congo-Central, yamaze kwinjira mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Noël Lutete Mbatshi asanzwe ari umuhungu wa Simon Floribert Mbatshi wahoze ari Guverineri wa Congo-Central, umudepite ndetse n’umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu mpera […]
Abanyamakuru 5 ba Al Jazeera biciwe mu gitero cya Israel muri Gaza

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko umunyamakuru wa Al Jazeera, Anas Al-Sharif, yiciwe mu gitero cyagabwe mu Mujyi wa Gaza. Uyu munyamakuru biravugwa ko yiciwe hamwe na bagenzi be bane mu gitero cyagabwe na Israel ku banyamakuru babaga mu mahema mu Mujyi wa Gaza. Al Jazeera ivuga ko ku mugoroba wo ku Cyumweru, abantu barindwi baguye […]
Umucyo wa Bayern Münich ku bivugwa ko yasheshe amasezerano ya ‘Visit Rwanda’

Ikipe ya Bayern Münich yatangaje ko itigeze isesa amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda, bitandukanye n’ibyari byatangajwe n’ibitangazamakuru byiganjemo ibyo mu Budage. Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo iyi kipe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) batangaje icyiciro gishya cy’imikoranire kigomba kwibanda ku guteza imbere impano z’abakiri bato, nyuma yo kuvugurura […]
Umutwe w’abarwanyi ba Mobondo wasakiraniye na FARDC i Kinshasa

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 9 rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, haraye imirwano yasakiranije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’abarwanyi ba Mobondo mu mudugudu wa Mbankana, uherereye Komini ya urbano-rurale de Maluku, mu mujyi wa Kinshasa. Nk’uko bitangazwa na Kapiteni Antony Mualushayi, umuvugizi […]
Goma: Kabila akubutse mu ruzinduko kwa Sassou Nguesso

Joseph Kabila, wahoze ari perezida, yasubiye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iyobowe n’inyeshyamba za AFC-M23 nyuma y’uruzinduko muri Congo-Brazavillle. Amakuru yizewe agera kuri mediacongo.net avuga ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika yamaze amasaha 72 muri Congo-Brazzaville “ku butumire bwa Perezida Denis Sassou […]
Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’Isi kuzirikana ingaruka z’ibyemezo bafata

Mu gihe Isi yose ikomeje kwibuka ibitero by’ibisasu bya kirimbuzi byibasiye imijyi ya Nagasaki na Hiroshima mu Buyapani, Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Leo XIV, yasabye abayobozi b’Isi n’abafata ibyemezo kuzirikana ingaruka ibyemezo bafata bigira ku batuye Isi bose. Ni ubutumwa yatanze abinyujije muri X kuri iki Cyumweru, itariki 10 Kanama 2025 mu gihe hibukwa […]
Tanzania: Perezida Suluhu yatangiye inzira yo guhatanira manda ya 2

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangije ku mugaragaro icyifuzo cye cyo guhatanira manda ya kabiri, akusanya impapuro zishyigikira kandidatire ku mwanya wa kandida perezida mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi i Dodoma. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 09 Manama 2025, aherekejwe na mugenzi we bazafatanya kwiyamamaza, Ambasaderi Dr. Emmanuel Nchimbi, […]
DRC: Abagera kuri 2,000,000 bari barahunze imirwano bamaze gutahuka

Ishami rya Loni rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2025 kugeza uyu munsi, abantu hafi Miliyoni ebyiri bari barahunze imirwaano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze gutahuka kuri ubu bakaba barasubiye mu ngo zabo. Nkuko bigaragara muri Raporo yashyizwe ahagaragara na OCHA ku munsi w’ ejo ku […]
Kigali: Polisi yafatanye abagabo 2 ibiro 31 by’urumogi

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 09 Kanama 25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (ANU) mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo 2, Ndindirimana Emmanuel w’imyaka 38, na Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22, batwaye kuri moto ifite purake RC660Z ibiro 31 by’urumogi. Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza. […]
Ukraine yatangaje ko ititeguye kurekura niyo kaba agace gato k’ ubutaka bwayo

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye kitazigera kirekura niyo kaba agace gato k’ ubutaka bwacyo ngo kibe cyomekwe ku Burusiya. Ibi yabivuze nyuma yo kumva inkuru y’uko hateganyijwe inama izahuza Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vladimir Putin wa Rusiya. Ni inama iteganyijwe kubera muri Alaska […]
M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Nzibira yerekeza kuri Teritwari ya Shabunda

Abarwanyi ba M23 baraye bigaruriye agace k’ingenzi ka Nzibila n’ikibuga cy’indege cyaho cyakoreshwaga na FARDC, mu gihe bakomeje kwerekeza ku cyicaro cya Teritwari ya Shabunda nyuma y’imirwano yadutse kuva kuwa Kane, itariki ya 7 Kanama 2025 muri Teritwari ya Walungu, Intara ya Kivu y’amajyepfo. Iyi mirwano yatumye abaturage baho bahunga ku bwinshi, ndetse ikwirakwiza ubwoba […]
U Rwanda na RDC byahuriye mu nama ya mbere yo guhuza ibikorwa by’umutekano

Abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda kuwa Kane no kuwa Gatanu bakoze inama ya mbere y’ingamba zo guhuza ibikorwa by’umutekano nk’uko biteganywa mu Masezerano y’Amahoro ya Washington. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 9 Kanama 2025, impande zombi zari ziherekejwe […]
Tchad: Succès Masara wahoze ari Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Succès Masra wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tchad, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 anategekwa kwishyura Leta ya Senegal miliyari imwe y’ama CFA y’indishyi. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Kanama 2025, uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe akaba na perezida w’ishyaka rya Transformateurs yahamijwe icyaha cyo “gukwirakwiza ubutumwa bw’ivanguramoko no kwanga abanyamahanga” bifitanye isano n’amakimbirane ashingingiye […]
Uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya RDC yinjiye muri M23

Paluku Kisaka Yereyere wahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yinjiye mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu. Yereyere ukomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabaye muri Guverinoma ya RDC nka Minisitiri w’Imibereho Myiza y’Abaturage, Kwishyira Hamwe ndetse n’Ibikorwa by’Ubutabazi. Uyu mugabo usanzwe ari umurwanashyaka w’Ishyaka PPRD rya Joseph […]
Nimunyemerere mbabwire ko tudatomboye neza: Gen. Mubarakh Muganga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yatangaje ko nubwo APR FC itatomboye byoroshye mu irushanwa rya CAF Champions League, nta mpungenge ikwiriye kuba ku bakunzi b’iyi kipe. Yabivuze mu magambo agira ati: “Nimunyemerere mbabwire ko tudatomboye neza ariko nanone tudatomboye nabi. Bitandukanye n’ibyo muvuga, ndagira ngo mbabwire ko Pyramid ikipe yacu izayikuramo.” Ibi yabivuze […]
Confederation Cup: Rayon Sports yatomboye ikipe yo muri Tanzania

Ikipe ya Rayon Sports yatomboye Singida Big Stars yo muri Tanzania, mu mikino y’irushanwa rya Total CAF Confederation ry’uyu mwaka. Tombola y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania. Rayon Sports na Singida bazahurira mu mukino ubanza hagati y’itariki ya 19 n’iya 21 Kanama, uwo kwishyura ube nyuma y’icyumweru kimwe. […]
Biramahire Abeddy yikumburiye kawunga n’umugore

Rutahizamu w’Amavubi, Biramahire Abeddy kuri ubu ukinira ikipe ya ES Setif yo muri Algeria, yatangaje ko akumbuye cyane umugore we Vanessa n’umuhungu wabo, ndetse n’ibiryo bya gakondo by’u Rwanda birimo kawunga n’ibishyimbo. Nyuma yo kugera muri ES Setif, aho yagiye avuye muri Rayon Sports nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri ariko iyi kipe ikemera kumurekura, […]
Lamine Yamal na Lewandowski bahanwe

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yaciye amande y’amayero 5,000 kuri buri mukinnyi wa FC Barcelona, Lamine Yamal na Robert Lewandowski, nyuma y’amakosa bakoreye mu mukino wa Champions League wahuje Barcelona na Inter Milan mu gice cya 1/2 cy’irangiza. Nk’uko itangazo rya UEFA ribivuga, aba bakinnyi bananiwe gukurikiza amabwiriza y’umukozi ushinzwe igenzura ry’imiti yongerera ingufu […]
Bujumbura: Ibura ry’amashanyarazi ryateje imfu z’impinja

Impinja zitaramenyekana umubare zapfuye kubera ibura ry’amshshanyarazi mu bitaro Prince Regent Charles biherereye mu mujyi wa Bujumbura i Burundi. Ibi bije nyuma y’iminsi itatu ibice byinshi by’uyu mujyi biri mu icuraburindi, kubera ibura ry’amashanyarazi. Usibye impinja zapfiriye muri biriya bitaro, amakuru anavuga ko abantu bafite ababo mu buruhukiro bwa biriya bitaro na bo ku wa […]
Mr Eazi yarongoye

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Oluwatosin Ajibade uzwi cyane nka Mr Eazi, yarushinze n’umukinnyi wa filime akaba n’umukobwa w’umuherwe ukomeye, Temi Otedola mu muhango w’ubukwe bwabereye muri Iceland ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025. Ibirori byabereye muri Hallgrimskirkja Church, inzu y’amasengesho izwi cyane mu murwa mukuru wa Reykjavik, byitabirwa n’inshuti n’imiryango ya hafi, […]
Operasiyo Manhattan igice cya Kabiri

Imyaka 80 irashize hatewe igisasu kirimbuzi cya mbere ku isi mu ntambara ya kabiri y’isi. Mu nkuru yubushize mu gice cya mbere twababwiye uburyo igisasu kirimbuzi cyahinduye ibintu mu mateka y’isi mu mijyi ya Hiroshima na Nakasaki. Uyu munsi rero turagaruka ku mujyi wa Nakasaki nyuma yaho umwami w’Abami w’Ubuyapani yanze kumanika amaboko. Kuwa 6 […]
Ibyo wamenya kuri Palesitine nk’igihugu gishaka kwigenga

Kuva mu bwami bwa Ottoman kugeza kuri Manda y’Ubwongereza,intambara y’iminsi itadatu ,amasezerano atandukanye byagiye bikorwa, ariko kugeza nubu Palesitine iracyarwana nuko yabona ubwigenge. Amakimbirane amaze igihe kinini hagati ya Pelestine na Israel ni amwe mu yaranze akarere k’uburasirazuba bwo hagati ndetse akaba yarateje intambara zidashira muri ako karere kugeza na nubu.Kugira ngo dusobamukirwe aya makimbirane […]
Bayern Münich yasheshe amasezerano ya ‘Visit Rwanda’

Ikipe ya Bayern Münich yo mu Budage ku wa Gatanu yasheshe amasezerano yari ifitanye n’u Rwanda agamije kurumenyekanisha biciye muri gahunda ya Visit Rwanda, impande zombi zinjira mu mikoranire mishya. Iyi kipe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku wa Gatanu bombi bemeje ko binjiye mu cyiciro cya kabiri cy’imikoranire kizibanda ku gushaka abakinnyi ba ruhago bakiri […]
Museveni yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru ba Jenerali 7

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, ku wa Gatanu tariki ya 8 Kanama yayoboye umuhango wo kohereza mu za bukuru ba Jenerali barindwi bari bamaze igihe mu ngabo ze. Ni umuhango wabereye mu biro bya Perezida Museveni i Entebbe. Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Lt. Gen. Peter Elwelu wahoze […]
M23 yigaruriye uduce dushya muri Kivu y’Amajyepfo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kanama, wigaruriye uduce dushya two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo wirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Sosiyete sivile yo muri Teritwari ya Walungu yemeje ko M23 yigaruriye Groupement ya Mulamba, muri iriya Teritwari. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu […]
Abasirikare ba ‘Military Police’ ya RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo ikaze

Abasirikare bashinzwe imyitwarire myiza mu ngabo z’u Rwanda (Military Police) barimo ba Ofisiye 163 n’abandi bo mu bindi byiciro, kuri uyu wa Gatanu basoje imyitozo yo mu rwego rwo hejuru bari bamaze ibyumweru bitandatu bakorera mu kigo cya gisirikare cy’i Gako mu karere ka Bugesera. Ni imyitozo yakozwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar. […]
SANDF yavuze ku musirikare w’umugore washyize umbwambure hanze

Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zatangaje ko zigiye gufatira ingamba zikomeye abanduza isura y’igisirikare ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho yakwirakwijwe agaragaza umusirikare w’umugore wayo yiyambura umwambaro wa gisirikare, arimo no kubyina. Itangazo rya SANDF ryavuze ko imyitwarire nk’iyo “idahesha agaciro umwambaro” kandi irenga ku mategeko n’indangagaciro z’igisirikare. Umuvugizi w’igisirikare, Siphiwe Dlamini, yasobanuye ko umwambaro utari […]
Minisitiri wa Siporo yemeje ko siporo yunguka byikubye inshuro 124

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko ishoramari muri siporo rifite inyungu nyinshi, aho ushoyemo 1$ wunguka 124$. Ibi ngo bituma Leta y’u Rwanda iyifata nk’urwego rwo gushyirwamo imbaraga. Yabitangaje aganira na Daniel Bernard, ufite umushinga Ride For Unity ugamije guteza imbere imibereho binyuze mu gutwara igare. Yavuze ko u Rwanda rwashyizemo imbaraga mu kwiyubaka […]
Rayon Sports yazanye umukinnyi mushya

Rayon Sports FC yakemuye ikibazo cy’ubusatirizi nyuma yo gusinyisha Habimana Yves wakiniraga Rutsiro FC, imutanzeho miliyoni 8 Frw kugira ngo igure amasezerano y’umwaka umwe yari asigaranye. Iyi kipe y’Ubururu n’Umweru ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura amarushanwa arimo na CAF Confederation Cup. Uko gushakisha abakinnyi bashya byaje nyuma y’uko Biramahire Abeddy wari mu mishinga yayo […]
Norvege yashyikirije u Rwanda Francois Gasana ukurikiranweho ibyaha bya jenoside

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, itariki 8 Kanama, bwakiriye Umunyarwanda ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, Francois Gasana uzwi na none ku izina rya Franky DUSABE, woherejwe n’Ubwami bwa Norvege. Mu 2007 Francois Gasana yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka 19 n’urukiko rwa gacaca rwa Nyange kubera uruhare yagize mu cyaha cya Jenoside. Francois Gasana, […]
Abanyogosi, Imparata n’Abahebyi bazwiho gukora ubucukuzi butemewe bakomeje kubangamira ibidukikije

Udutsiko tw’abantu barimo abiyita Abanyogosi, Imparata n’Abahebyi bakunze kugaragara mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe; turatungwa agatoki ku kuba turi mu bantu bamaze igihe babangamira ibidukikije. Aya mazina y’abangiza ibidukikije, ngo ahanini bayiyita iyo bamaze kwishimira ibyavuye mu musaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri baba bacukuye. Ikibazo cya bariya bantu cyagaragarijwe mu bukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha […]
USA yasubitse imyitozo ya gisirikare yari guhuriramo na Afurika y’Epfo

Muri uku kwezi ntihazabaho imyitozo ihuriweho ya “Shared Accord 2025”, nk’uko Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane rya Afurika y’Epfo (DIRCO) ryamenyeshejwe na Ambasade ya Amerika i Pretoria, ko imyitozo ihuriweho y’ubutabazi hagati y’ibihugu byombi yari iteganyijwe uyu mwaka yahagaritswe. Iki cyemezo mu buryo burambuye kigaragara mu nyandiko yo ku itariki ya 1 Kanama 2025, ya Ambasade […]
Inyoni ya Falcon yakoze urugendo rwa kilometero 10,000

Falcon yagendaga ibirometero 230 buri munsi, ikoresheje umurongo ugororotse unyuze k’umugabane wa Afrika kugeza ubwo yageze mu butayu bw’amajyaruguru y’Afurika. Kuguruka hejuru y’inyanja nini ya Mediterane yakurikiranye urugendo ikoresheje ubuhanga karemano ikurikira uruzi rwa Nili muri Sudani na Egiputa ikomereza muri Finiland. Iyi Falcon yakoze ibirometero ibihumbi 10, ubwo yashyirwagaho akuma ka GPS kakurikiranye urugendo […]
Teta Sandra yafunguwe, asobanura icyamuteye kugonga Weasel

Umunyarwandakazi Sandra Teta wari watawe muri yombi na Polisi ya Uganda nyuma yo kugonga umugabo we Douglas Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda nka Weasel, yamaze kurekurwa. Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 7 Kanama ni bwo Teta yarekuwe; ahita ajya no gusura Weasel mu bitaro arwariyemo. Amafoto yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru ndetse n’imbuga […]
Biratangaje! Ubu bwoko butaburura abapfuye bakabasuhuza

Mu gace ka Toraja, gaherereye Sulawesi muri Indonesia, habarurwa abaturage barenga miliyoni bizera ko urupfu atari iherezo ry’ubuzima. Ku bo mu muryango, iyo umuntu apfuye, bumva ko roho ye iguma mu rugo igakomeza gukenera ibyo yakeneraga akiri muzima: ibiryo, imyambaro, n’ibindi. Mu gihe mu bindi bice by’isi umuntu apfa agahita ashyingurwa cyangwa atwikwa, Abatoraja bo […]
Umutoza wa APR FC ntatewe ubwoba na Rayon Sports

Umutoza mushya wa APR FC w’umunya-Maroc Abderrahim Talib, yavuze ko nta bwoba afite ku mukino wa FERWAFA Super Cup uzabahuza na Rayon Sports, nubwo hari abakeka ko ashobora gutsindwa bitewe n’imyitwarire y’ikipe ye mu mikino ya gicuti. Talib yavuze ko afite ubunararibonye mu mikino ikomeye, kuko yatoje Wydad Casablanca aho yakinnye ‘derby’ zigera kuri 25 […]
M23 yanyomoje amakuru avuga ko hari abasirikari b’u Burundi barekuye

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ntabasirikari b’ u Burundi bafatiwe ku rugambo boherejwe mu gihugu cyabo, ko ari ibuhuha; icyakora bemere ko babafite ariko ko igihe cyo kubarekura kitaragera kandi ko nikigera bizatangazwa nk’ uko n’ abandi bose barekuye byatangajwe. Ibi ni ibyatangajwe n’ umuyobozi w’ igisirikari cya M23 Bartrand Bisiimwa mu kiganiro ihuriro AFC-M23 ryagiranye […]
Muzito wakunze gusaba urukuta hagati ya RDC n’u Rwanda mu bo Tshisekedi yashyize muri Guverinoma ye nshya

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye ashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 53. Muri iyi Guverinoma nshya na yo iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Abaminisitiri benshi bagumanye imyanya bari basanganwe, abandi bahindurirwa imirimo; na ho bake mu bari basanzwe muri Guverinoma bayisohokamo. Itangazo umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama […]
Ihuriro AFC-M23 ryahakanye ko nta ntumwa zohereje i Doha

Ihuriro AFC-M23 ryahakanye ko ntantumwa zohereje i Doha muri Qatar Qatar mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byumwihariko mu Burasirazuba bw’ iki ihugu byari bteganijwe kuri uyu wa gatanu tariki 8 Kanama 2025 Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga guhera mu gitondo cyo ku munsi w’ejo kuwa kane tariki […]
Israel: Inama y’umutekano yahaye umugisha umugambi wo kwigarurira Gaza yose

Inama y’umutekano ya Guverinoma ya Israel yemeje gahunda ya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yo kwagura ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Gaza. Iki cyemezo cyerekana gukomeza kw’intambara ya Israel imaze amezi 22 muri Gaza nyuma y’ibitero bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira 2023. Mbere y’inama yagejeje mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, […]
Ba Defence Attachés 22 bakorera mu Rwanda baganirijwe ku mutekano

Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo n’icy’Ingabo z’u Rwanda (RDC) ku Kimihurura hakiriwe abashinzwe ibibazo bya gisirikare muri za ambasade (Defence Attachés) n’abafatanyabikorwa mu nama y’umutekano. Baganirijwe ku bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo no ku bikorwa bya RDF mu kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye […]
HRW yamaganye ubugwari bwa FARDC na MONUSCO mu kurinda abaturage

Igitero cyagabwe kuri kiliziya gatolika n’inyeshyamba za ADF mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 26 Nyakanga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyahitanye abantu basaga mirongo ine, barimo abagore n’abana. Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, wamaganye ubugwari bw’Ingabo za Congo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye […]
Prof. Munyaneza wayoboraga WASAC afunzwe akekwaho gusaba igitsina

Urwego rw’Igihugugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Prof. Omar Munyaneza Omar wahoze ari umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abandi bayobozi bakuru ba kiriya kigo, bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Munyaneza yayoboye WASAC kuva muri Nzeri 2023 kugeza mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ubwo yasimburwaga ku buyobozi bwa kiriya kigo […]
Wasili yishongoye kuri APR FC

Umunyamakuru akaba n’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, Uwizeyimana Sylvestre uzwi cyane ku izina rya “Wasili”, yongeye gutera urwenya kuri APR FC. Ibi byavuzwe nyuma y’uko Brig. Gen. Déo Rusanganwa, Chairman wa APR FC atangaje ko bateguye irushanwa bise “Inkera y’Abahizi”, mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAF Champions League n’umwaka w’imikino wa 2025/26. Mu kiganiro […]
Korea y’Epfo: Hasabwe impapuro zo guta muri yombi uwahoze ari First Lady

Abashinjacyaha bo muri Koreya y’Epfo basabye icyemezo cyo guta muri yombi Kim Keon Hee wahoze ari umudamu wa mbere, nyuma y’umunsi umwe ahaswe ibibazo akekwaho kuba yaragize uruhare mu byaha bya ruswa no kwivanga muri politiki. Umushinjacyaha udasanzwe Oh Jung-hee mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Twasabye icyemezo cyo guta muri yombi Kim saa 1:21 (0421 […]
U Bubiligi bwagiriye abaturage babwo inama yo kwirinda intara 6 za RDC

Guverinoma y’u Bubiligi yasabye abaturage b’iki gihugu kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa mu ntara esheshatu zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera umutekano muke ukomeje kuraharangwa. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo yasohoye, yasabye Ababiligi kwirinda gukorera ingendo mu ntara zirimo Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Ituri, Tanganyika, Maniema na Tshopo. Iyi Minisiteri kandi yagaragaje […]
Congo izakira inteko rusange ya CAF

Umujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), niwo wemejwe nk’uzakira Inteko rusange ya 47 isanzwe y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), izaba ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025. Icyemezo cyo kuzakirira iyo nama cyatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono i Nairobi na Me Belinda Luntadila Nzunzi, uyoboye Komite ishinzwe […]
Uganda: Sandra Teta yatawe muri yombi

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwandakazi Sandra Teta, imukekaho gukomeretsa ku bushake umugabo we akanaba n’umuhanzi Douglas Mayanja ‘Weasel’. Sandra Teta afungiye mu gace ka Kabalagala. Uyu mugore yatawe muri yombi mu gihe hari amakuru avuga ko yagonze Weasel ku bushake akamuvuna amaguru yombi, nyuma yo gushwanira mu gace ka Munyonyo. Umuvugizi […]
Burundi: Abagore ba ba Jenerali biganje mu Nteko Ishinga Amategeko nshya

Abagore b’abasirikare n’abapolisi bo ku rwego rwa ba Jenerali na ba Colonel mu Burundi, biganje mu nteko ishinga amategeko nshya ya kiriya gihugu. Inteko icyuye igihe yari igizwe n’amashyaka arimo CNDD-FDD, CNL na UPRONA. Itegeko risanzwe riyigenga rivuga ko biro yayo igomba kugirwa n’abantu batatu bo mu mashyaka atandukanye, hashingiwe ku itegekoshinga ry’igihugu. Kuri ubu […]
Perezida Trump agiye guhura na Putin mu minsi iri imbere

Umukozi muri Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin), Yuri Ushakov, yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bemeye guhura mu “minsi iri imbere”. Ibi bitangajwe nyuma y’uko Trump avuze ko hari “amahirwe” ko ashobora guhura na bagenzi be bo mu Burusiya na Ukraine bari hamwe “imbonankubone” kugira […]
Abaminisitiri 4 ba RDC bari mu ruzinduko rw’iminsi 10 muri Amerika y’Epfo

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) imaze gutera indi ntambwe muri politiki y’ububanyi n’amahanga, aho yatangije ingendo za dipolomasi zitigeze zibaho muri Amerika y’Epfo zirimo ba minisitiri bane, kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 13 Kanama 2025. Uru ruzinduko rwo muri Amerika y’Epfo rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bibiri ndetse n’ibihugu byinshi, no […]
Affaire y’amafaranga ya RDF: Mucyo Antha yiyongereye mu bafunzwe

Biganiro Mucyo Antha wahoze ari umunyamakuru yiyongereye mu bantu bafunzwe bakurikiranweho amafaranga ya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yanyereje. Amakuru avuga ko biganiro yafatiwe i Kampala muri Uganda aho yari yaragiye kureba imikino y’Igikombe cya Afurika guhuza abakinnyi bakina muri za shampiyona z’imbere mu bihugu byabo (CHAN), mbere yo kuzanwa ku mupaka wa Kagitumba aho yashyikiririjwe […]
CAF yahannye Kenya

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafatiye ibihano Kenya kubera ibibazo byagaragaye mu mukino wa CHAN 2024 wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Moi i Kasarani, ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, ubwo ikipe y’igihugu ya Kenya, Harambee Stars, yakinaga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. CAF yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) kwishyura […]
Ingabo za Sudani zahanuye indege y’igihugu gikomeye yari itwaye abacanshuro b’abanya-Colombia

Igisirikare cya Sudani kurwanira mu kirere ku wa Gatatu cyahanuye indege yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yari itwaye abacanshuro b’abanya-Colombia, hicwa ababarirwa muri 40. Ni amakuru yatangajwe ku ikubitiro na Televiziyo y’igisirikare. Umwe mu basirikare ba Sudani utifuje gutangazwa amazina yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko iyo ndege yarashwe igashwanyagurizwa ku kibuga cy’indege […]
Matarajio ya Maridhiano ya Kidiplomasia kati ya Rwanda na Burundi Yatumbukia Nyongo Baada ya Uteuzi Tata

Tumaini la kurejesha uhusiano mwema kati ya Rwanda na Burundi limepungua tena baada ya Rais Evariste Ndayishimiye wa Burundi kumteua Waziri mpya wa Mambo ya Nje, Dkt. Edouard Bizimana, ambaye wengi wanamtaja kuwa mtu wa mgawanyiko na chuki za kikabila — hali ambayo inazidi kuonekana kwa baadhi ya viongozi wa Ukanda wa Maziwa Makuu. Tarehe […]
Le Rêve de Réconciliation Rwanda-Burundi Ébranlé par une Nomination Contestée

L’espoir de raviver les relations diplomatiques entre le Rwanda et le Burundi s’amenuise après la nomination par le président Evariste Ndayishimiye d’un nouveau ministre des Affaires étrangères, le Dr Edouard Bizimana, que beaucoup décrivent comme un homme clivant et imprégné d’idéologies ethniques, un profil de plus en plus visible chez certains dirigeants de la région […]