Umunyamakuru Ishimwe Ricard na we yafunzwe

Umunyamakuru Ishimwe Ricard ‘Umutasi’ ukorera Radiyo ya SK FM, yiyongereye ku bantu bafunzwe bazira amafaranga batanzweho ubwo bajyaga kureba umukino wa APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri. Ishimwe Ricard yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga. Umuyobozi wa SK FM, Sam Karenzi yatangaje ko ejo ku wa Kane […]

AFC/M23 igiye gushyiraho inzego zayo z’ubutabera

Umutwe wa AFC/M23 ugiye gushyira mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura inzego nshya z’ubutabera zibangikanye n’iza Leta y’i Kinshasa. Muri iki cyumweru abayobozi ba ririya huriro barimo Corneille Nangaa, Gen. Sultani Makenga, Bertrand Bisimwa na Gen. Bernard Byamungu bahuriye mu nama yari igamije gusuzuma ibyo raporo ya Komisiyo yashyizweho […]

Twirwaneho yafashe mpiri abasirikare benshi b’u Burundi

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uri mu yigize Ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko wafashe mpiri abasirikare benshi barimo abo mu ngabo za kiriya gihugu n’u Burundi. Twirwaneho mu itangazo yasohoye ku wa 30 Nyakanga, yavuze ko bariya basirikare yabafatiye mu mirwano mu bihe […]

Burundi : Abadepite basabwe kwiga icyongereza 

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gelase Daniel Ndabirabe, yasabiye  abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kwiga Icyongereza, kugira ngo bazajye babasha gusobanukirwa ibyavugiwe mu nama mpuzamahanga bazajya bitabira. Ndabirabe yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga, nyuma y’uko yari amaze kongera gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko mu myaka itanu iri imbere n’amajwi […]

FARDC yategetse ingabo zayo kudatera M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahaye ingabo zacyo n’abazifasha ku rugamba amabwiriza yo kutagaba ibitero ku mutwe wa AFC/M23. Ni amabwiriza ubuyobozi bw’akarere ka gatatu ka gisirikare k’ingabo za RDC katanze ku wa 25 Nyakanga 2025, akaba ajyanye n’ibiganiro bya Doha Kinshasa na AFC/M23 bamaze igihe bagirana. Umuyobozi wa kariya karere ka gisirikare, […]

RURA yihanangirije MTN inayifatira ibihano

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwihanangirije Sosiyete y’Itumanaho ya MTN runayifatira ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, kubera ibibazo bimaze iminsi bigaragara muri serivisi zayo. Abakoresha umurongo wa MTN bamaze iminsi bagaragaza ko babangamiwe n’ibibazo bamaze iminsi bahura na byo, birimo ibijyanye na serivisi zo guhamagara, ubutumwa bugufi na Mobile Money. Iyi Sosiyete mu butumwa yanyujije […]

UNJHRO irashinja M23 kwica abahinzi 169 ibita FDLR

Umuryango w’Abibumbye biciye mu biro byawo bishinzwe uburenganzira bwa muntu (UNJHRO), washinje umutwe wa M23 kuba muri uku kwezi kwa Nyakanga warishe abaturage b’abahinzi 169 bo muri Teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Raporo ya biriya biro ivuga ko ibikorwa M23 yiciyemo bariya baturage byatangiye ku wa 9 Nyakanga 2025. Ivuga kandi ko […]

Abarimo umunyamakuru Rugaju Reagan baba bafunzwe

Abantu batatu barimo umunyamakuru Ndayishimiye Rugaju Reagan ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), biravugwa ko bafunzwe bakekwaho kunyereza amafaranga ya APR FC. Amakuru aravuga ko Rugaju Reagan yatawe muri yombi hamwe na Kalisa Georgine wahoze ashinzwe umutungo muri APR FC cyo kimwe na Mugisha Frank ‘Jangwani’ usanzwe ari umuvugizi w’abafana ba APR FC. Uko ari batatu […]

M23 yavuye imuzi impamvu zerekana ko Kinshasa iri gutegura intambara karahabutaka

Umutwe wa AFC/M23 wamaganye wivuye inyuma Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uvuga ko ikomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, nyamara impande zombi zaremeranyije gutanga agahenge. M23 yamaganye ubu bushotoranyi biciye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka. AFC/M23 irashinja Leta ya RDC no gukomeza gushoza intambara, mu gihe ku wa 19 Nyakanga impande zombi zasinyiye i […]

Jenerali w’igicupuri wa UPDF yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi umugabo wiyitaga Jenerali mu ngabo z’iki gihugu akarya abashoramari b’abanyamahanga za miliyari z’amashiringi. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wiyitaga ‘Jenerali Issa’ yemejwe n’Umuvugizi w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Lt. Col. Chris Magezi. Magezi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yise uriya mugabo “umutekamutwe ruharwa” ugomba gushyikirizwa ubushinjacyaha […]

Tanzania yafatiye ingamba zikakaye abarimo Abanyarwanda

Leta ya Tanzania yashyizeho amabwiriza abuza abanyamahanga bose gukorera ubucuruzi buciriritse ku butaka bwa kiriya gihugu. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’iki gihugu, Selemani Saidi Jafo, ni we washyizeho ariya mabwiriza. Muri aya mabwiriza yo ku wa 25 Nyakanga 2025, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ya Tanzania yakumiriye abantu bose batari abenegihugu kugira uruhare byibura mu nzego 15 z’ubukungu. […]

Perezida Patrice Talon ntakozwa ibyo kwiyamamariza manda ya 3

Perezida Patrice Talon wa Bénin, yeruye ko nta gahunda afite yo kwiyamamariza gukomeza kuyobora iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika muri manda ya gatatu. Talon ku wa 28 Nyakanga ubwo yarimo aganira n’urubyiruko rwo mu gihugu cye, yeruye ko nta muntu n’umwe uzamuzirikira mu mufariso wo muri Perezidansi ya Bénin. Ibinyamakuru bitandukanye byamusubiyemo agira […]

Chidiebere byananiye muri APR FC yabonye yongeye kubona ikipe

Ikipe ya Enugu Rangers yo muri Nigeria, yasinyishije Chidiebere Nwobodo Johnson umaze amezi make atandukanye na APR FC. Chidiebere yasinyiye iriya kipe y’iwabo kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere. Enugu Rangers ni yo yemeje amakuru y’uko uriya mukinnyi ibyangombwa bye byerekana ko afite imyaka 21 y’amavuko yayisinyiye, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku […]

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Jenerali 9 ba RDF

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye Jenerali icyenda n’abandi basirikare batandukanye barenga 1,000. Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko RDF yabitangaje, barimo Maj. Gen Andrew Kagame wari usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda na Maj. Gen Wilson Gumisiriza wari usanzwe ayobora Diviziyo […]

Gicumbi: Abanyeshuri benshi ba UTAB bakomeretse kubera umutingito 

Abanyeshuri 14 biga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) iherereye mu karere ka Gicumbi, bakomeretse nyuma y’igikuba cyatewe n’umutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu. Saa 15:38 zo ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga ni bwo uriya mutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu bihugu nk’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Perezida wa Rayon Sports yanenze imikinire y’ikipe ye

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yagaragaje ko atanyuzwe n’imikinire iyi kipe iri kugaragaza muri iyi minsi. Perezida Thadée yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye na Radio & TV10. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi ibiri Rayon Sports inyagiye AS Muhanga ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wabaye mu mpera […]

AFC yigaruriye utundi duce muri Masisi

Umutwe wa AFC/M23 ukomeje kurwanira n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Masisi, ku wa Mbere wigaruriye uduce dushya two muri iriya Teritwari iri mu zigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni uduce turimo aka Ngululu na Ndete twombi two muri Groupement ya Nyamaboko ya mbere. Utu duce twombi uriya mutwe watwigaruriye […]

AFC/M23 na Kinshasa bafashwe na nyirantarengwa bihaye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga ni bwo igihe ntarengwa umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihaye ngo babe bamaze gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyirije i Doha muri Qatar kirangira. Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga ni bwo impande zombi zashyize umukono ku nyandiko y’amahame y’ibanze aganisha […]

Abasirikare barimo Maj. Gen. Gumisiriza basezerewe muri RDF

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga cyazezeye ku nshuro ya 13 ku basirikare bacyo bageze mu gihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abarangije amasezerano y’akazi; mu rwego rwo kubashimira ku bw’akazi gakomeye bakoreye igihugu. Abasezerewe nk’uko RDF yabitangaje barimo ba Ofisiye bo ku rwego rwa ba Jenerali, ba Ofisiye […]

FNLC ya Col. Kaina yarakajwe cyane n’igitero ADF yiciyemo abarenga 50 

Umutwe wa FNLC uyobowe na Colonel Innocent Kiana wahoze mu basirikare bakuru b’umutwe wa M23, wamaganye wivuye inyuma ubwicanyi imitwe ya ADF na CODECO ikomeje gukorera abanye-Congo bo mu ntara ya Ituri. Uyu mutwe wagaragaje ubu burakari nyuma y’igitero ADF iheruka kwiciramo abantu babarirwa muri 50 bo mujyi wa Bunia, muri Teritwari ya Irumu. Ni […]

M23 yahishuye umubare w’abasirikare ba Leta imaze kurekura

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko umaze kurekura abasirikare barenga 12,000 bari mu barwanaga ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imibare itangwa na Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, Ngarambe Manzi Willy, yerekana ko mu bo AFC/M23 yarekuye nk’imfungwa zo ku ruhande rwa Leta yari ifite harimo abacanshuro babarirwa mu 3,000 b’abanya-Roumania babaga […]

FDNB yigaramye guha FDLR imyitozo n’intwaro 

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyahakanye cyivuye inyuma amakuru agishinja guha abarwanyi b’umutwe wa FDLR imyitozo ya gisirikare n’intwaro; mbere yo kubohereza kwica Abanyamulenge bo mu misozi miremire ya Uvira na Fizi. Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni wo uheruka gutangaza ariya makuru. […]

Masisi: M23 yakubise umwanzi, yigarurira agace k’ingenzi

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wigaruriye agace ka Showa ko muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo kukirukanamo umwanzi wawo bari bahanganye. M23 yafashe Showa nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bari bahanganye ryiganjemo inyeshyamba zo mu mutwe wa APCLS wa Janvier Karairi. Ejo ku wa Gatanu impande zombi zari zarwaniye […]

Icyicaro Gikuru cya EAGF kigiye kuva muri Uganda kize mu Rwanda

Amashyaka afite amahame mu kurengera ibidukikije yo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAGF), yemeje ko Icyicaro Gikuru cyayo cyabaga muri Uganda cyihavanwa kikimurirwa mu Rwanda. EAGF yabyemereje mu nama yayo izwi nka Eastern African Greens Congress iri kubera i Kigali. Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’amashyaka ya Green Parties yo mu bihugu by’u […]

Tshisekedi umaze iminsi yikanga coup d’état yafatiye ingamba ba Jenerali ba FARDC

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyamenyenyesheje abasirikare bakuru bose n’abapolisi ko nta wemerewe gusohoka mu gihugu cyangwa kuva aho ari, kugeza igihe bazamenyesherezwa. Bikubiye mu butumwa FARDC yatanze biciye mu mugaba mukuru w’Ingabo zayo, Lt.Gen. Banza Jules Mwilambwe. Itangazo Lt. Gen. Banza yashyize hanze yifashishije urubuga rwa Telegrame, rimenyesha abayobozi bakuru muri […]

Aho AFC/M23 ihagaze ku kuba RDC yagabanywamo za Leta

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ufite icyifuzo cy’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagabanywamo za Leta, kuko ari bwo buryo bwonyine bushobora kuvana iki gihugu ku rwego kiriho. Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho w’uyu mutwe, Benjamin Mbonimpa, mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, i Goma. Ni ikiganiro cyibanze ku nyandiko y’amahame […]

Umukinnyi mushya wa APR FC yagize ibyago

Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda umaze igihe gito yerekeje muri APR FC, yagize ibyago byo gupfusha nyina umubyara. APR FC yemeje aya makuru mu butumwa bumwihanganisha yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yagize iti: “Ubuyobozi bwa APR, abakinnyi ndetse n’abakozi, bifatanije na Ronald Ssekiganda mu gahinda ko kubura umubyeyi we (nyina). Aruhukire mu […]

U Burundi bwabonye Nyampinga mushya (Amafoto) 

Kaneza Kellia Lagroire, ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi wa 2025, nyuma yo guhigika abakobwa bagenzi be 15 bari barihataniye. Kaneza yambikiwe iri kamba mu birori byabereye i Bujumbura ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2025. Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha […]

FDLR yoherejwe kwica Abanyamulenge nyuma yo gutozwa no guhabwa intwaro n’u Burundi: Twirwaneho

Umutwe wa Twirwaneho ushinzwe kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, watanze impuruza y’uko abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR batangiye koherezwa mu bice by’imisozi miremire yo muri Teritwari za Uvira na Fizi, nyuma y’igihe bahererwa imyitozo mu Burundi. Twirwaneho yatanze iyi mpuruza biciye mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga. Uyu mutwe […]

Igisubizo cya AFC/M23 ku bibaza niba Kabila yaramaze kuyinjiramo

Umutwe wa AFC/M23 wahakanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari umwe mu bawugize. Uyu mutwe wemeje ko Kabila usigaye aba mu mujyi wa Goma ugenzura atari umunyamuryango wawo, mu kiganiro wagiranye n’itangazamakuru ejo ku wa Gatanu. Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, ubwo yabazwaga niba Kabila ari […]

Ndayishimiye yagiranye inama na Capitaine Ibrahim Traoré

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga yatangaje ko yagiranye inama na Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré. Ndayishimiye abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko inama yagiranye na Traore iri mu rwego rw’ubutumwa yahawe bwo kuba intumwa idasanzwe ya Perezida wa Angola akanaba uw’Umuryango wa Afurika […]

AFC/M23 yavuze ikintu gikomeye gishobora gutuma idasubira kuganira na RDC

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko udateze gusubira mu biganiro umaze igihe ugiranira na Leta ya RDC i Doha muri Qatar, mu gihe cyose itararekura abantu bayo babarirwa muri 700 ifunze. Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, ubwo kuri uyu wa Gatanu yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Serena Hotel i Goma. Ni ikiganiro cyabaye nyuma […]

Impamvu ba Minisitiri Marizamunda na Uwimana Consolée batarahiranye n’abandi 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, yakiriye indahiro y’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bagize Guverinoma nshya, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura. Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin ni we wabimburiye abandi mu kurahira; akurikirwa n’Abaminisitiri, Abanyamahanga ba Leta ndetse n’abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Abaminisitiri 19 muri […]

Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Dr. Ngirente

Perezida Paul Kagame yashimiye yivuye inyuma Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Dr. Edouard Ngirente, ku bw’akazi keza yari amaze igihe akora. Umukuru w’Igihugu yamushimiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, nyuma y’uko yari amaze kwakira indahiro z’abagize Guverinoma nshya iheruka gushyirwaho iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva. Abaminisitiri 19, Abanyamabanga ba Leta 10 […]

Zabyaye amahari hagati ya Amerika n’u Bufaransa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye utwatsi icyemezo cya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa cyo kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga. Perezida Macron abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yaraye atangaje ko igihugu cye kigomba kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga mbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Ni icyemezo yavuze ko kigomba gufasha akarere k’Uburasirazuba bwo […]

Gen. Muhoozi ntiyishimiye kuba u Rwanda na RDC byarasinyaniye amasezerano i Washington

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko adashaka ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bijya gushakira igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke wo muri RDC i Washington cyangwa i Doha bisize akarere biherereyemo. Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko […]

RDC igiye gutangira kuburanisha Kabila ushobora gukatirwa urwo gupfa

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga ruratangira kuburanisha Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu. Kabila aregwa na Leta ya Kinshasa ibyaha bikomeye birimo “ubugambanyi, ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko muntu ndetse no kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi.” Ni ibyaha uyu munyapolitiki […]

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo amaraso mashya

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga, yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi Bayobozi Bakuru. Guverinoma yashyizweho igizwe n’Abaminisitiri 21, barimo babiri bashya. Aba barimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye kuri izi nshingano Dr Mugenzi Patrice wari uzirimo kuva mu Kwakira 2024. Barimo kandi Dr. Bernadette […]

U Rwanda na RDC bahuriye mu nama yo mu rwego rwo hejuru

U Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), kuri uyu wa Kane bahuriye mu nama yo mu rwego rwo hejuru yigaga ku gucyura impunzi. Ni inama yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopie. Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda i Addis-Abeba, Maj. Gen (Rtd) Charles Karamba, […]

Muhizi wari umaze imyaka 3 afunzwe azira kubeshya Perezida Kagame yagizwe umwere

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruherereye mu karere ka Nyanza, rwagize umwere Muhizi Anatole wari waratawe muri yombi azira ibyafashwe nko kubeshya Perezida Paul Kagame. Muhizi yamenyekanye muri Kanama 2022 ubwo yaregeraga Perezida Paul Kagame Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ayishinja gufatira inzu ye. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu ubwo yari yasuye abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, […]

Gasabo: Hafashwe 7 bakekwaho kwiba mu ngo z’abaturage

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane yafashe abasore barindwi bakurikiranweho ubujura bwo kwiba abaturage mu ngo bakabatwara bimwe mu bikoresho byo mu nzu. Abafashwe bafatiwe mu murenge ya Ndera na Rutunga. Amakuru atangwa n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko muri barindwi bafashwe harimo batatu […]

Simba SC irifuza gutanga za miliyoni kuri Kapiteni wa APR FC 

Amakuru aturuka muri Tanzania aravuga ko ikipe ya Simba Sports Club yo muri iki gihugu ikomeje kwifuza myugariro Niyomugabo Jean Claude wa APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi.’ Simba irifuza ko Claude usanzwe ari Kapiteni wa APR FC yajya gusimbura myugariro w’ibumoso, Mohammed Hussein baherutse gutandukana. Umunyamakuru Hans Rafael wa Crown Media, ari mu bemeje […]

Isezerano rya Dr. Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe kuri Perezida Kagame

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame wamuhaye ziriya nshingano, yizeza ko azamukorera akanakorera igihugu mu bwitange no kwicisha bugufi. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Dr. Nsengiyumva wari usanzwe ari Visi-Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yagizwe […]

Perezida Kagame yakuye Dr. Édouard Ngirente ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, yakuye Dr. Édouard Ngirente ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe amusimbuza Dr. Nsengiyumva Justin. Dr. Ngirente yari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2017, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Anastase Murekezi. Dr. Nsengiyumva Justin ni we wamusimbuye nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwayo […]

U Rwanda na Algérie byinjiye mu bufatanye bwa gisirikare

U Rwanda na Algérie kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare. Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda uri kugirira uruzinduko rw’akazi muri Algérie. Ku ruhande rwa kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika rwo amasezerano yashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo, Gén. […]

Ethiopia yanyomoje Trump 

Umwe mu bayobozi ba Ethiopia yanyomoje Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutangaza ko igihugu cye cyateye inkunga umushinga wo kubaka urugomero kiriya gihugu cyubatse ku ruzi rwa Nili. Mu cyumweru gishize Trump yatangaje ko ruriya rugomero “ahanini rwubatswe n’amafaranga ya Amerika.” Urugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam (Gerd), ni […]

M23 yaramukiye mu mirwano ikaze na FDLR

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, waramukiye mu mirwano ikomeye yawusakiranyije n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR-FOCA. Amakuru avuga ko M23 yaramutse igaba ibitero ku birindiro by’uriya mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu bice bya Kazaroho na Kakono, mu burengerazuba bwa Chefferie ya Bwisha hafi ya Parike ya Virunga; muri Teritwari ya […]

Kigali: Utubari dusaga 200 twafatiwe ibihano

Utubari 206 two mu mujyi wa Kigali twaciwe amande utundi turafungwa, nyuma yo gusanga tutubahiriza amabwiriza areba inzego zitanga serivisi zo kwakira abantu ndetse no kwidagadura. Turiya tubari twafatiwe ibihano amande nyuma y’igenzura ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali. Ni igenzura ryakozwe hagati y’itariki ya 19 n’iya 20 Nyakanga, rikorerwa mu […]

M23 yigaruriye uduce dushya nyuma yo kuva ku meza y’ibiganiro i Doha

Amakuru aturuka i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko umutwe wa M23 wigaruriye uduce dushya two muri Teritwari, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Uduce ingabo za M23 zigaruriye kuri uyu wa Kabiri turimo Luke na Gatobotobo two muri Groupement ya Nyamaboko ya mbere, Teritwari ya Masisi. Ni nyuma yo kutwirukanamo imitwe […]

AFC/M23 na Leta ya Congo bagiye guhana imfungwa zirimo iz’intambara

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iteganya guhererekanya imfungwa na AFC/M23, nk’imwe mu ngamba zirema icyizere hagati y’impande zombi. Iyi ni imwe mu ngingo zikubiye mu nyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro impande zombi ziheruka gushyiriraho umukono i Doha muri Qatar. Iyi ngingo kandi iri mu bintu umunani AFC/M23 yasabye Leta […]

Green Party yihaye intego yo kwinjira muri Guverinoma

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryihaye intego y’uko nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2029 rizakora ibishoboka byose rikinjira mu nzego zose, zirimo na Guverinoma. Ryabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo mu karere ka Musanze haberaga inama y’Inteko Rusange ya ririya shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Ni inama kandi yasize Green Party […]

Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda Rubavu na Rusizi

Leta Zunze Ubumwe Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo kwirinda gukorera ingendo mu turere tw’u Rwanda duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ko hari ibyago by’uko imirwano ishobora kwaduka hafi yatwo. Amerika mu itangazo riburira abaturage bayo (Travel Advisory) yasohoye ku wa 16 Nyakanga, yagaragaje ko yashyize Rubavu na Rusizi ku rwego […]

RDB yafunze Château Le Marara 

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo ibikorwa bya hoteli Château Le Marara, nyuma yo kuyishinja kutubahiriza amategeko agenga ubukerugendo mu Rwanda. RDB yemeje ko yafunze by’agateganyo iyi hoteli iherereye mu karere ka Karongi, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nyakanga 2025. Uru rwego rwavuze ko rwahagaritse ibikorwa bya Château […]

Imfura ya Gen. Muhoozi yateye ikirenge mu cye

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko imfura ye Ruhamya Kainerugaba yateye ikirenge mu cye na we yinjira mu ngabo za Uganda. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko Ruhamya nyuma yo kwinjira muri UPDF yahawe ipeti rya Private rito kurusha andi. Ati: “Nejejwe cyane no gutangaza ko nyuma y’imyaka […]

Ngaboyisonga Patrick mu basifuzi 5 batsinzwe ‘Test’ ya FIFA

Ngaboyisonga Patrick uri mu basifuzi basifura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere yatsinzwe ‘Test’ (isuzuma) yari yateguwe n’Impuzamashyirahamwe ya ruhago ku Isi (FIFA). Ni Test y’imbaraga yabereye muri Stade Amahoro i Remera, iyoborwa na ‘instructeur’ wa FIFA ukomoka muri Malawi. Iri suzuma ryakozwe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/2026 mu Rwanda […]

Leta ya Tshisekedi imaze kwica kabiri ibyo twumvikaniye i Doha: AFC/M23

Nyuma y’amasaha 48 Leta ya RDC na AFC/M23 basinye ku nyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro ndetse no guhagarika intambara, M23 irashinja Leta kuba yatangiye kwica ibyemeranyirijwe i Doha. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye na Kivu Morning Post yavuze ko kuva ariya masezerano yasinywa Kinshasa imaze kwica ibintu bibiri bikomeye biri […]

Umudipolomate wa RDC yafatanwe ibiro birenga 200 bya Cocaine

Inzego zishinzwe gucunga imipaka muri Bulgaria ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga, zatangaje ko zafashe abantu batatu barimo umudipolomate wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagerageza kwinjiza muri kiriya gihugu ibiro birenga 200 by’ikiyobyabwenge cya Cocaine. Aba bashwe tariki 18 Nyakanga 2025, ku mupaka uhuza Bulgaria na Turkiya nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe gasutamo ndetse ubushinjacyaha […]

U Rwanda mu bihugu bya Afurika bitunze drones kabuhariwe z’intambara

Raporo ya Observatoire des Conflits Futurs, yashyize u Rwanda mu bihugu birenga 20 bya Afurika bitunze drones (indege nto zitagira abapilote) kabuhariwe z’intambara. Observatoire des Conflits Futurs ni gahunda y’Abafaransa igamije guha ingabo z’ibihugu bitandukanye ubusesenguzi bwigenga kandi burimo ubuzobere ku bijyanye n’imihindagurikire y’amakimbirane kugeza byibura mu mwaka wa 2040. Ikorwa n’urugaga rugizwe n’Umuryango witwa […]

Icyo u Rwanda ruvuga ku ntambwe AFC/M23 na RDC byateye

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry’inyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro ihuriro AFC/M23 ryasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga ni bwo inyandiko y’ariya mahame yasinyiwe i Doha , nyuma y’ibiganiro impande zombi zari zimaze amezi atatu zigirana muri uriya murwa mukuru wa Qatar. […]

Capitaine Traoré yakuyeho Komisiyo y’Amatora mu gihugu cye

Perezida wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, yasheshe Komisiyo y’Amatora mu gihugu cye avuga ko kuba yari iriho byari “gupfusha ubusa amafaranga y’igihugu”. Televiziyo ya Leta ya Burkina Faso (RTB), yatangaje ko Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Burkina Faso ari yo izajya itegura amatora mu bihe biri imbere. Traoré ayobora Burkina Faso kuva muri 2022 ubwo […]