Mugunga Yves yahagaritswe muri Kiyovu igihe kitazwi

Rutahizamu wa Kiyovu Sports Mugunga Yves, yahahagaritswe muri iyi kipe nyuma y’uko yishyuje ibirarane by’amezi atari yagahembwe.Yves kandi yari yandikiye Kiyovu asaba gusesa amasezerano bafitanye kubera kutamuhemba amezi atatu no kumuha sheki itazigamiye. Kiyovu yahagaritse Yves nyuma yo kumusaba ibisobanuro by’impamvu yasibye imyitozo kandi nta ruhushya abifitiye.Mu gusubiza yavuze ko yari arwaye kandi ko nta […]

DR.Congo:MONUSCO yongerewe indi manda y’umwaka

Ku wa kabiri, tariki ya 19 Ukuboza, akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, kemeje umwanzuro wo kongera manda ya gahunda y’umuryango w’abibumbye ushinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo).Manda nshya yongerewe izarangira ku ya 20 Ukuboza 2024. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo guverinoma ya DR Congo […]

Ubwatsi bugezweho bwamaze gushyirwa mu kibuga cya Sitade Amahoro

Mu gihe imirimo yo kuvugurura sitade amahoro igeze kure, gahunda yo kuyiryoshya nayo iracyakomeje kuko kugeza ubu mu kibuga cy’iyi sitade hamaze gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano ariko bugezweho. Ni amafoto yagiye agaragara hirya no hino yerekana uburyo iki kibuga gikomeje kurimbishwa no gutanga icyizere ko nyirantarengwa abashinzwe iyo mirimo bihaye yo kuba iyi sitade yuzuye igerweho. […]

Ba mukerarugendo batatu b’Abafaransa bafashwe bakwirakwiza ama Euros y’amahimbano

Ku wa mbere, ba mukerarugendo batatu b’Abafaransa batawe muri yombi i Marrakech, umurwa mukuru w’ubukerarugendo wa Maroc, bafite inoti z’amayero y’amiganano.Polisi ivuga ko yahise itangira kubakoraho iperereza Amakuru akomeza avuga ko aba ba mukerarugendo bafite hagati y’imyaka 29 na 30, batigeze bamenyekanisha umwirondoro wabo, bakoresheje inoti nyinshi z’amafaranga mahimbano mu kwishyura inyemezabuguzi za serivisi” muri […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Lt Gen Mubarakh Muganga

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga amugira General. RDF yemeje aya makuru biciye mu itangazo Minisiteri y’Ingabo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023. Itangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akanaba Umugaba w’Ikirenga […]

Uko impapuro zaziritse Danny Vumbi akamara umwaka adasohora indirimbo

Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yavuze uburyo gusesa amasezerano yari yasinyanye n’inzu ya KIKAC byatumye amara umwaka adasohora indirimbo bitewe n’uko ibyari bikubiye mu mpapuro yasinyeho (Contract) byabaye ngombwa ko biseswa . Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo yamurikaga album ye ya kane yise 365.Ni album iriho indirimbo 10 […]

Nta mugenzi uzongera kurara muri gare mu gihe cy’iminsi mikuru

Byari bimaze kuba nk’intero n’inyikirizo ku bagenzi babura imodoka muri za gare mu gihe cy’iminsi mikuru aho baba bava mu ntara bajya mu mijyi cyangwa bava mu mijyi bajya mu byaro gusura imiryango yabo bityo bigatuma hari abarara aho bategera. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda n’abatwara abagenzi biyemeje gukora ibishoboka byose ntihazagire abaturage […]

RDC:Abaturage bamwe batangiye gutaha badatoye abandi baguma mu gihirahiro

Mu gihe byari biteganyijwe ko saa 06h 00 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibiro by’amatora byagombaga kuba byafunguye kuri ubu si ko byagenze kuko byageze saa hafi saa 9h00 bataratangira gutora abaturage bamwe bahita bigendera n’aho mu bindi bice bimwe babura ibikoresho bibafasha gutora. Tumwe mu duce tugifite impungenge ko abadutuyemo batari butore umukuru […]

Dr. Munyemana yakatiwe gufungwa imyaka 24

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rwakatiye Dr Munyemana Sosthène imyaka 24 y’igifungo, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Dr Munyemana w’imyaka 68 y’amavuko, yahoze ari inzobere mu kuvura imyanya myibarukiro y’abagore. Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 24, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse no kugira uruhare […]

Icyizere cy’ubuzima bwa Celine Dion gisigaye mu masengesho

Umuririmbyikazi Celine Dion ubuzima bwe bugeze habi nyuma yo kugarizwa n’uburwayi bwamwibasiye kuva mu mpera z’umwaka washize. Umuryango we uvuga ko indwara arwaye itagira umuti n’urukingo ahubwo ngo icyizere cyo kubaho gisigaye mu masengesho gusa. Mukuru we witwa Claudette Dion avuga ko bababajwe no kuba Celine atakibona imbaraga zo kujya gutaramira abantu be ku rubyiniro […]

AFC yahaye Tshisekedi igihe ntarengwa cyo kuba yavuye ku butegetsi

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ryahaye Perezida Félix Antoine Tshisekedi itariki ya 21 Ukuboza nka nyirantarengwa yo kuba yamaze kuva ku butegetsi. Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’amatora muri Repubulika (CENI) ari na we kugeza ubu uyoboye AFC. Muri iri tangazo ririya huriro ryibukije Tshisekedi ko “ubutegetsi bwe bwamaze kugera […]

Abasirikare bato ba RDF barenga 10,000 bazamuwe mu ntera

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yazamuye mu ntera abasirikare bato 10,025 abaha amapeti atandukanye. Itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko abazamuwe mu ntera barimo 137 bahawe ipeti rya Warrant Officer I bavuye ku rya Warrant Officer II. Abasirikare 142 bahawe ipeti rya Warrant Officer II bavuye ku rya Sergeant Major, 2165 bahabwa […]

Bwa mbere RDF yungutse ba Colonel b’abagore

Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri yakoze impindukaza mu ngabo z’u Rwanda abereye Umugaba w’Ikirenga, zisiga u Rwanda rwungutse bwa mbere abasirikare bafite ipeti rya Colonel b’abagore. Abasirikare 83 barimo abagore barindwi ni bo Perezida Kagame yahaye ipeti rya Colonel abavanye ku rya Lieutenant Colonel. Aba barimo Col Betty Dukuze na Kayirangwa Belina bombi bakorera […]

EALA Games: Depite Habineza ari mu bahesheje u Rwanda imidali, u Burundi buba ubwa nyuma

Imikino ya EALA Games yahurizaga mu Rwanda Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasojwe isiga u Rwanda ruje ku mwanya wa kane mu makipe yitwaye neza. Iyi mikino yakinwaga ku ncuro yayo ya 13, yaberaga mu Rwanda kuva ku itariki ya 8 Ukuboza. Yari igamije ubusabane ndetse no kungurana ibitekerezo hagati […]

Menya ba Général de Brigade 4 bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yaraye azamuye mu ntera abasirikare barenga 700 barimo ba Brigadier General (Général de Brigade) bane yahaye ipeti rya Major General (Général-Major). Aba barimo Brig Gen Vincent Gatama, Brig Gen John Baptist (Jean Baptiste) Ngiruwonsanga, Brig Gen Denis Rutaha na Brig Gen Ephraim Rurangwa. Maj Gen Gatama […]

Ese koko kurya inyama z’ingurube bishobora gutera indwara y’igicuri?

Inyama y’ingurube izwi nk’akabenzi, hari abajya bibaza niba koko umuntu ukunda kuyirya ashobora kurwara indwara y’igicuri. Kurya akabenzi ntabwo ubwabyo bitera indwara, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko bishobora kuba ikibazo mu gihe umuntu ayirya idasukuye kuko bishobora kumutera indwara y’igicuri.Ubusanzwe ingurube zandura inzoka za Teniya binyuze mu kurya umwanda wo mu musarani, naho umuntu akaba ashobora […]

Wa mukobwa uherutse gufotorwa amabere ari hanze yatangiye kwisama yasandaye

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga nibwo hasakaye amafoto y’umukobwa wafotorowe mu gitaramo cya Danny Nanone amabere ari hanze. Uyu mukobwa witwa Uwase Phiona uzwi ku izina rya Monalisa, yaje kuvuga ibyamubayeho ko atari abigambiriye ahubwo ngo yashidutse abona amafoto ye yashyizwe hanze ubwambure bw’amabere ye buri hanze. Monalisa avuga ko nta ruhare yabigizemo kandi […]

Chairman wa APR FC mu basirikare bazamuwe mu ntera

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, ari muri ba Lieutenant Colonel 83 bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame, bahabwa ipeti rya Colonel. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare barenga 700. Abazamuwe barimo ba Brig Gen bane bagizwe ba Maj […]

The Ben agiye kuzana Meddy mu Rwanda

Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy agiye kuza i Kigali aho ategerejwe mu bukwe bwa The Ben buzaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 23 Ukuboza 2023.Ni Meddy utegerejwe n’abatari bacye n’ubwo bitazwi neza ko azaririmba muri ubu bukwe butegerejwe n’ingeri zitandukanye. Ni nyuma y’uko atabonetse mu muhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatandatu […]

Putin yagiye gutanga Kandidatire abanza kugira ibyo asabwa

Kuri uyu wa mbere taliki 18 Ukuboza 2023 , nibwo mu Burusiya hatanzwe Kandidatire maze Perezida Vladimir Putin afata iyambere mu kwitabira icyo gikorwa.Yagiye gutanga kandidatire ye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yatangaje ko yiteguye guhatana. Ubwo Putin yari agiye gutanga kandidatire ye, yagaragaye afite agasakoshi batwaramo inyandiko […]

Papa Francis yemereye abapadiri guha umugisha abatinganyi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko, yemereye abapadiri kuzajya baha umugisha ababana bahuje ibitsina. Papa Francis yabyemeje biciye mu nyandiko Vatican yasohoye ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023. Iyi nyandiko yasohowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kiliziya Gatolika, Kardinali Và­ctor Manuel Fernà¡ndez, ivuga ko icyemezo cyafashwe na Papa cyerekana ko Kiliziya ikwiye kuba ikimenyetso cy’uko […]

Kenya: Minisitiri yacanweho umuriro azira kuvuga ko u Rwanda rufite ‘ubutegetsi bw’igitugu’

Minisitiri w’Imihanda, Ubwikorezi ndetse n’Umurimo muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yokejwe igitutu nyuma yo gutangaza ko u Rwanda rufite ubutegetsi bw’igitugu, ku buryo icyo Perezida avuze cyose gihinduka itegeko. Murkomen wari umaze iminsi ku gitutu kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, yise ubutegetsi bw’u Rwanda ubw’igitugu ku wa Mbere tariki ya 18 […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Brig Gen 4 na ba Colonel 17

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazikozemo impinduka zasize hari abasirikare bakuru azamuye mu ntera. Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bwa RDF rivuga ko mu bazamuwe mu ntera harimo ba Brigadier General bane bagizwe ba Major General. Abasirikare 17 bari bafite ipeti rya Colonel bo bazamuwe mu ntera bagirwa ba Brigadier General, […]

Kinshasa: Tshisekedi yeruye ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye kumwemerera gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe ihuriro riyobowe na Corneille Nangaa ryaba hari undi mudugudu wa RDC ryigaruriye. Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza, ubwo yari ahitwa Sainte Thérèse i Kinshasa aho yari yakomereje ibikorwa bye byo […]

Abageze mu zabukuru ntibumva impamvu bashyirwa muri Ejo Heza kandi bari mu marembera

Bamwe mu basaza n’abakecuru bo hirya no hino mu gihugu ntibumva neza gahunda ya Ejo Heza nyuma y’uko bahabwa inkunga y’ingoboka bagategekwa gutanga amafaranga y’ubwizigame kandi ngo bamwe muri bo bari mu marembera. Aba bageze mu zabukuru bavuga ko bahabwa imirimo y’igihe kirekire ku bafite imbaranga, bagahembwa udufaranga tw’intica ntikize nyuma bagakatwa amafaranga yo gushyira […]

Kuba Tshisekedi yaragereranyije Perezida Kagame na Hitler ni agasuzuguro n’agashinyaguro: Depite Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yamaganye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bwo kugereranya Perezida Paul Kagame n’umunyagitugu Adolf Hitler. Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza ubwo Tshisekedi yari i Bukavu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo aho yari yitabiriye […]

UCL- 1/8:Dore uko amakipe yatomboranye

UEFA Champipns League, igeze muri 1/8, uko amakipe yatomboranye byamenyekanye, aho ikipe ya Arsenal izahura na FC Porto yo muri Portugal. Amakipe 16 yabashije kurenga amatsinda akagera mu mikino ya 1/8 yamenye ayo bazahura, aho umwe mu mukino ikomeye ari uzahuza Napoli na Fc Barcelone, ndetse n’uwa Inter de Milan na Atletico de Madrid. Uku […]

Shaddy Boo ntashaka abavuga ko abyina avamo

Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddy Boo, yikomye abavuga ko atakiri mu bagore n’abakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe kuko ngo arimo kugenda asaza ugerereranyije n’abandi barimo kuzamuka. Ibi yabigarutseho nyuma y’inkuru iherutse gutambuka , ivuga ko uyu mubyeyi w’abana babiri arimo kubyina avamo.Abinyujije kuri Twitter Shaddy Boo (X) yanditse ko kugeza ubu […]

I Cabo Delgado ntibashaka ko RDF itaha

Muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado umutekano umaze kuba nta macyemwa nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigiye kuhabungabunga umutekano wari warazahajwe n’ibyehebe byibasiye aka gace. Nyuma yo kugarura umutekano , Abaturage bari barakuwe mu byabo n’intambara baragarutse batangira kusubira mu buzima busanzwe batangira gutekana, ku buryo magingo aya bavuga ko rwose izi ngabo ziramutse […]

Ntwali Fiacre yabuze igikombe ku munota wa nyuma

Ikipe ya TS Galaxy ikinamo Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwali Fiacre, yatakaje igikombe cya Knockout nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Stellenbosch FC. Ntwali na bagenzi bari barageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa wakinwe ku wa Gatandatu, nyuma yo gusezerera amakipe arimo ikigugu Mamelodi Sundowns. Stellenbosch FC yabatwaye igikombe ibatsinze kuri penaliti […]

Muri iyi minsi umubyinnyi Titi Brown afite ubwoba n’igihunga

Umubyinnyi wabigize umwuga Titi Brown nyuma y’uko afunguwe ariko ubushinjacyaha bukaza kujurira, kuri ubu atangaza ko kumva aya makuru y’ijuririrwa byamuteye igihunga n’ihungabana ariko akaba akomeje kwizera ubutabera bw’u Rwanda. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Jalas, yavuze ko ubusanzwe gufungwa kwe byamuteye ihungabana kuburyo ngo n’ubu akimara kumva ko habayeho kujuririra icyemezo cy’urukiko rwa Nyarugenge byamuteye ubwoba. […]

Umuti w’amakimbirane ya RDC na M23 mu mboni za Depite Frank Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza ibikubiye mu masezerano yagiranye n’inyeshyamba za M23 nk’umuti wakemura amakimbirane y’impande zombi. Dr Habineza yabigarutseho ku Cyumweru, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye nyuma ya Kongere y’abagore bo mu ishyaka DGPR […]

Ruto yashwishurije RDC ku byo guta muri yombi abarimo abakuru ba M23

Perezida William Ruto yatangaje ko aherutse gukurira inzira ku murima Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ayimenyesha ko igihugu cye kidashobora guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo kibahora ibyemezo baheruka gutangariza ku butaka bwacyo. Kuva ku wa Gatanu tariki ya 15 umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi ukomeje gututumba hagati ya Kinshasa na Nairobi, nyuma y’uko […]

RDC yahamagaje Ambasaderi wayo muri Kenya na EAC nyuma y’ukwihuza kwa Nangaa na M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje ba Ambasaderi bayo i Nairobi n’i Dar es Salaam, nyuma y’amasaha make Corneille Nangaa wahoze akuriye Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yihuje n’imitwe irimo M23. Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza ni bwo Nangaa wari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa ukuriye Ishami rya Politiki muri M23 bashinze ihuriro bise […]

Icyo Murekatete wahoze ari Meya wa Rutsiro avuga ku mubano wihariye wavuzwe hagati ye na Gatabazi

Murekatete Triphose wahoze ari Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yahakanye amakuru avuga ko yaba yarigeze kugirana umubano wihariye na Gatabazi Jean Marie Vianney, ndetse ko uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaba ari we wari waramuhesheje uriya mwanya. Murekatete yabaye Meya wa Rutsiro kugeza muri Kamena uyu mwaka, ubwo yirukanwaga kuri izo nshingano agasimburwa by’agateganyo na […]

Abasirikare b’Abarundi barashinjwa gusambanya abagore b’abanye-Congo ku ngufu

Abasirikare b’Abarundi bari baroherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barashinjwa ibyaha birimo gusambanya abagore b’abanye-Congo, gushimuta ndetse no kujujubya abasivile. Byatangajwe n’umuryango Burundi Human Rights Initiative (BHRI) uharanira uburenganzira bwa muntu, muri raporo wasohoye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023. Iyi raporo ivuga ko abasirikare b’u Burundi […]

Israel yishe abaturage bayo nyuma yo kubibeshyamo Hamas

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyarashe abaturage batatu ba kiriya gihugu, nyuma yo kwibeshya kikabitiranya n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas. IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko aba bantu bari barafashwe bugwate na Hamas yabiciye mu gace ka Shejaiya. Iti: “Mu gihe cy’imirwano yo muri Shejaiya, IDF yibeshye ingwate z’abanya-Israel mo umwanzi, birangira […]

Mme Jeannette Kagame yagaragaje uko kunywa inzoga nyinshi byabaye icyorezo

Madamu Jeannette Kagame asanga uburyo abantu basigaye banywamo inzoga haba abato cyangwa abakuru biteye inkeke ku buryo hatagize igikorwa hari byinshi byakwangirika. Ni ubutumwa yahaye abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, mu bukangurambaga ‘Tunywe Less’ bushishikariza urubyiruko kunywa inzoga mu rugero, bwabereye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 […]

DR.Congo yatabaje Umuryango w’Abibumbye

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yasabye Umuryango w’Abibumbye (Loni) ubufasha mu gutwara ibikoresho bikenerwa mu matora rusange ateganyijwe mu cyumweru gitaha. Mu ibaruwa ambasaderi wa DRC yandikiye akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, yasabye ubufasha bwo kwimura ibikoresho by’amatora mu ntara zitandukanye zitarimo ibikoresho bihagije. Congo irasaba ubufasha , nyuma y’uko igihugu cya Angola cyanze […]

RDC yijunditse Kenya

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Kenya iyihora kuba yaremeye ko ihuriro Alliance Fleuve Congo rishingirwa ku butaka ryayo. Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza ni bwo iri huriro rya Politiki ariko rinafite igisirikare ryashingiwe i Nairobi muri Kenya. Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo afatanyije n’imitwe irimo M23 ndetse […]

Minisitiri Dr Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Rajoelina

capturelkjui.jpg

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yageze i Antananarivo mu Murwa Mukuru wa Madagascar aho agiye kwitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Andry Nirina Rajoelina uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.Ni umuhango uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023. Ni umuhango Minisitiri yitabiriye muri iki gihugu nyuma y’uko Nirina Rajoelina aherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.Dr Ngirente […]

Umujyi wa Kigali wabonye Meya mushya

Dusengiyumva Samuel wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Ni inshingano yasimbuye Rubingisa Pudence waraye agizwe na Perezida Paul Kagame Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Dusengiyumva winjiye mu bajyanama b’Umujyi wa Kigali mu ijoro ryakeye, yatorewe kuba Meya w’Umujyi wa Kigali ahigitse Baguma Rose bari bahatanye mu matora. Ni amatora […]

Ukuri ku mpamvu yatumye umunyarwenya Nyaxo afungirwa i Burundi

Mu minsi ishize nibwo humvikanye amakuru y’ifungwa ry’umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo wafungiwe i Burundi ariko habaho urujijo ku cyatumye afungwa. Bimwe mu byakomeje kuvugwa, ni uko ngo yitambitse umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste ubwo yanyuraga mu nzira barimo bafatiraga amashusho ya komedi zabo. Gusa amakuru y’imvaho, atangazwa na Ht Top tv, avuga […]

RDC:Bitakwira yahamagariye MaiMai gusenya agace ka Minembwe kiganjemo Abanyamulenge

Justin Bitakwira Bihona wigezeho kuba Ministre w’amajyambere muri RDC akomeje kuvugwaho amacakubiri mu Banyekongo aho ahamagarira inyeshyamba za Maimai gusenya agace ka Minembwe gasanzwe gatuweho n’abiganjemo Abanyamulenge. Ibi yabigarutseho ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza aherekejwe na Maimai,aho yabakanguriye gutera umujyi wa Minembwe mu rwego rwo kuwusenya kuko ngo bashyigikiwe na guverinoma.Avuze ibi mu gihe […]

Corneille Nangaa yahuje amaboko na M23 ngo barwanye Tshisekedi

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yihuje n’imitwe irimo uwa M23 bashinga ihuriro bise Alliance Fleuve Congo (AFC). Igikorwa cyo gushinga iri huriro rya Politiki ariko rizaba rinafite igisirikare cyabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023. Cyitabiriwe n’abarimo Nangaa umaze […]

Politiki y’ubuhanzi n’umuco yongeye guhabwa undi murongo

Ubuhanzi n’umuco byongeye gutekerezwaho nka politiki yo guteza imbere imibereho y’abahanzi no kuzamura ireme ryabo. Ibi byagaragajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 14 Ukuboza 2023, riravuga ko hakozwe impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco. Ni inshingano zongerewe kuri Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH zari zisanzwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda MINUBUMWE […]

Amiss Cédric yaciye amarenga yo kugaruka muri Rayon Sports

Umurundi Amiss Cédric wabiciye bigacika muri Rayon Sports, yaciye amarenga yo kuyigarukamo vuba aha. Cédric yatangaje ko yaba agiye kugarukamo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Yifashishije uru rubuga, yanditse ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ko “vuba aha ndagaruka mu kipe yanjye nyayo.” Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’imitima ibiri irimo uw’ubururu n’umweru Rayon Sports isanzwe […]

Kampala: Somalia yitabiriye inama ya EAC bwa mbere nk’umunyamuryango wuzuye

Igihugu cya Somalia ku ikubitiro nicyo cyabimburiye ibindi bihugu bigize EAC kwitabira inama iri buhuze abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.Ikaba yitabiriye iyi nama mu gihe ari cyo gihugu giherutse kwakirwa muri uyu muryango. Perezida wa Somaliya, H.E Hassan Sheikh Mohamud yageze muri Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aho yagiye kwitabira inama y’Umuryango […]

Guhendeza cyangwa kwibasira Kagame si byo bizatuma RDC yubahwa: Katumbi

Umunyapolitiki Moise Katumbi yanenze Perezida Félix Antoine Tshisekedi wirirwa wibasira mugenzi we w’u Rwanda, agaragaza ko amarira ye no kwibasirana atari byo bizatuma RDC yubahwa n’ibihugu baturanye. Katumbi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangira, Perezida Félix Tshisekedi yakunze kwitwaza u […]

Urubanza ruregwamo Kayumba na bagenzi be rwimuwe

Urubanza rw’abantu 18 barimo na Kayumba Innocent wigeze kuyobora gereza ya Mageragere rwimuriwe mu kwezi kwa mbere nyuma y’uko bamwe mu baregwa batigeze bagaragara mu rukiko. Aba baregwa kwica no gukorera iyicarubozo zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Rubavu, mu burengerazuba bw’u Rwanda. Abagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu barimo Innocent Kayumba wayoboraga […]

Umuriro watse hagati ya Yago na Dj Brianne harimo kuvugwamo n’urumogi

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago na Gateka Brianne uzwi nka Dj Brianne bararebana ay’ingwe nyuma y’uko umwe ashinja undi gushaka kumuzimya mu buryo bwo kumwangisha rubanda. Mu kiganiro cyatambutse ku rubuga rwa Twitter (space),cyayobowe n’uzwi nka Godfather, aba bombi bumvikanye umwe ashinja undi ko arimo gushaka kumusebya. Mu minsi ishize ubwo Yago nabwo yumvikanaga […]

Amerika yashimiye Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yashimiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kugira uruhare mu gutuma Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 bemera gutanga agahenge. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Amerika yatangaje agahenge k’amasaha 72 hagati ya FARDC na M23. Ni nyuma y’amezi arenga abiri impande zombi […]

‘Muri Nzeri twiciye ibyihebe 200 bya ADF muri Congo ‘ Perezida Museveni

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, atangaza ko muri Nzeri igisirikare cyishe ibyihebe bya ADF ibisanze muri Congo. AFP ivuga ko ngo ku wa gatatu, perezida wa Uganda yatangaje ko nibura ibyihebe 200 b’inyeshyamba za ADF zifatanije n’umutwe wa Leta ya Kisilamu baguye mu bitero by’indege byayobowe na Uganda mu kwezi kwa Nzeri muri Repubulika […]

Myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda

Myugariro Jurrià«n David Norman Timber w’imyaka 22 yageze mu Rwanda mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023 muri gahunda yo gusura u Rwanda (Visit Rwanda) isanzwe yamamazwa n’iyi kipe.Uyu musore yazanye n’itsinda ririmo abasanzwe bakora mu ikipe ye. Aje mu Rwanda kurusura no gukomeza guhamya ubufatanye buri hagati ya Arsenal […]

Adolphe Muzito ngo n’atorwa azahindisha u Rwanda umushyitsi rucishe macye

Adolphe Muzito, umwe mu bakandida bahatanira kuyobora Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye abaturage bo muri iki gihugu ko nibamugirira icyizere bakamutora azatuma u Rwanda rutitira rukabona Congo nk’igihangange. Ibi Adolphe Muzito yabivuze kuri uyu wa Gatatu ubwo yarimo yiyamamariza mu mujyi wa Goma mu rwego rwo gushaka amajwi yo kuba yakwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu […]

Nitutaba maso Kagame ashobora kudutwarira igihugu: Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi udahwema ugira mugenzi we Paul Kagame intero n’inyikirizo mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yahuruje abanye-Congo ko nibataba menge iguhugu cyabo gishobora kuzigarurirwa n’u Rwanda. Kuva Tshisekedi atangiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, izina Kagame n’u Rwanda ntibahwemye kuba iturufu akoresha mu kureshya abanye-Congo yifuza ko bamuha manda ya kabiri. Ni Tshisekedi udahwema […]

Abanyeshuri ba UR bariye mudasobwa baheruka guhabwa mu mazi abira

Kaminuza y’u Rwanda yategetse abanyeshuri “bapfushije ubusa” mudasobwa baheruka guhabwa kuhabwa ngo zibafashe mu myigire yabo vuba na bwangu. Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yasubukuye gahunda yo guha mudasobwa abanyeshuri babarirwa muri 30,000; biciye muri gahunda yitwa Minuza. Iyi Kaminuza yasubukuye iyi gahunda nyuma y’igihe yarasubitswe, kuko ubuziranenge bwa mudasobwa zari […]

EALA Games: Uganda yagereye EALA mu kebo kajya kungana ako yagereyemo u Rwanda

Ikipe y’abagize inteko ishinga amategeko ya Uganda yaraye inyagiye iy’abagize iy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ibitego 10-0, mu mikino ya EALA ikomeje kubera i Kigali. Hari mu mukino w’umunsi wa gatandatu w’iyi mikino waraye ubereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Ibitego Depite Twaha Kagabo (yatsinze bibiri), Paul Nsubuga, Peter Ogwang (na we yatsinze bibiri), […]

Muri Nyamasheke umukwabu wo kwica imbwa urakomeje,62 zimaze kwicwa

Gahunda yo kwica imbwa mu Karere ka Nyamasheke irakomeje nyuma y’uko ngo zirara mu ngo z’abaturage no mu nzuri zitandukanye zikica amatungo arimo ihene, n’intama. Izi mbwa ziri gukorwamo umukwabo ni izizwi nk’inyagasozi kuko ziba zidakingiye bityo hakaba Hari n’impungenge ko zarya abantu by’umwihariko abana bato bajya ku ishuri. Muri uku kwezi k’Ukuboza rero amakuru […]

Niger:Ingabo z’Abafaransa zari zarasigaye zigiye gusubira iwabo

Abasirikare bose b’Abafaransa bari barasigaye muri Nijer mu rwego rwo kurwanya jihadisme bazaba bavuye muri iki gihugu bitarenze ku ya 22 Ukuboza.Batangaza ko ubutegetsi bwa gisirikare bwageze ku butegetsi bukoze coup d’etat i Niamey ko icyiciro cya nyuma cyo kugenda kw’izi ngabo zasigaye cyigomba kuhava. Mu itangazo ryagiye hanze ryagize riti: “Ku ya 22 Ukuboza, […]