Ikipe y’igihugu ya Uganda iheruka gusebera i Kigali yabuze amafaranga ayijyana muri Angola

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’umukino wa Basketball ‘The Silverbacks’, ntabwo izitabira imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera muri Angola kubera ikibazo cy’amafaranga. The Silverback ni imwe mu makipe yari kuzitabira iyi mikino iteganyijwe kubera i Luanda hagati y’itariki ya 26 na 28 Ugushyingo, gusa ikibazo cy’amikoro cyatumye iyi kipe ifata icyemezo cyo kutajyayo. […]

Kera kabaye Mashami Vincent agiye kwirukanwa mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, ashobora kwirukanwa muri iki cyumweru kubera umusaruro mubi Amavubi yagize mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022. Umwanzuro wo kwirukana uyu mutoza wafatiwe mu mwiherero wabereye mu karere ka Rubavu mu cyumweru gishize. Ni umwiherero warimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo […]

Abasifuzi bane bazayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports bamenyekanye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abasifuzi bane bazayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports. Saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo APR FC izaba yakira Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Abasifuzi bane bazayobora uyu […]

Dimitri Payet yahuye n’isanganya, umukino wa Lyon na Marseille urasubikwa (Amafoto)

img_20211122_055512.jpg

Umukino wa shampiyona y’u Bufaransa wahuzaga ikipe ya Olympique Lyonnais na Olympique de Marseille, wasubitswe nyuma y’uko Dimitri Payet yari amaze guterwa icupa ry’amazi mu mutwe. Hari ku munota wa gatanu w’umukino ubwo Payet usanzwe ari Kapiteni wa Marseille yari agiye gutera koruneri, bikarangira atewe icupa ry’amazi ryaturutse mu bafana. Nyuma y’uko uyu mukinnyi yari […]

Ole Gunnar Solskjaer yirukanwe na Manchester United

img_20211121_125210.jpg

Ikipe ya Manchester United yirukanye umunya-Norvège Ole Gunnar Solskjaer wari umutoza wayo mukuru, nyuma y’umusaruro mubi iyi kipe ikomeje kubona muri shampiyona y’Abongereza. Icyemezo cyo kwirukana Ole cyafatiwe mu nama y’igitaraganya yahuje ubuyobozi bwa Manchester United mu ijoro ryakeye. Byari nyuma gato y’uko iyi kipe yari imaze kwandagazwa na Watford ikayinyagira ibitego 4-1 mu mukino […]

Bidasubirwaho Sergio Aguëro agiye gusezera ku mupira w’amaguru imburagihe

Umunya-Argentine Sergio Kun Aguëro ukinira ikipe ya FC Barcelona, agiye guhagarika gukina umupira w’amaguru imburagihe kubera ikibazo cy’umutima. Mu kwezi gushize ni bwo Aguëro yagize ikibazo cy’umutima nyuma yo gusohoka mu kibuga ababara mu gituza, mu mukino FC Barcelona yanganyirijemo na Alaves igitego 1-1. Ni Aguëro wari umaze gukinira iyi kipe yo muri Espagne imikino […]

Rayon Sports yihanije Bugesera FC mbere yo kwesurana na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1, mbere yo gucakirana na mukeba wayo APR FC. Rayon Sports yaherukaga gutsikira kuri Rutsiro FC, yari yakiriye Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona. Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Blaise Nishimwe (ku […]

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 2,319 (Amafoto)

img_20211120_134634.jpg

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yungutse abapolisi bato bashya 2,319; nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibanze abategurira kujya muri Polisi. Aba bapolisi bo mu cyiciro cya 17/2020-2021, bari bamaze umwaka bahererwa imyitozo mu kigo cy’imyitozo cya Polisi kiri i Gishari. Aba bapolisi barimo abasore 1,869 n’inkumi 450. Umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze […]

RDF yungutse abasirikare bakuru 20 b’indorerezi za Loni

Abasirikare bakuru 20 bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yabateguriraga kuba indorerezi za gisirikare mu muryango w’Abibumbye. Ni amahugurwa yaberaga mu Kigo Rwanda Peace Academy mu Karere ka Musanze. Indorerezi za gisirikare muri Loni ziba zifite mu nshingano kugenzura ko amasezwerano yo guhagarika imirwano yubahirizwa kimwe n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ahakorerwa ubutumwa […]

Messi na Ramos bahoze bangana urunuka bahuriye bwa mbere mu myitozo ya PSG (Amafoto)

img_20211120_070045.jpg

Myugariro Sergio Ramos na rutahizamu Lionel Messi, bahuriye bwa mbere mu myitozo ya Paris Saint-Germain nyuma y’imyaka myinshi ari abakeba. Aba bagabo bombi bahoze bakinira amakipe ya Real Madrid na FC Barcelona ahora ahanganye muri Espagne, mbere yo gutandukana na yo bombi bakerekeza muri PSG yo mu Bufaransa mu mpeshyi y’uyu mwaka. Mbere y’uko aba […]

Ba Meya 11 ni bo bongeye gutorerwa kuyobora uturere bahoze bayobora (Amafoto)

Abayobozi b’uturere 11 two hirya no hino mu gihugu ni bo bongeye gutorerwa gukomeza kutuyobora, mu matora yabaye ejo ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021. Abayobozi 27 na ba visi meya babungirije 54 ni bo batorewe kwinjira muri Komite Nyobozi z’uturere muri manda izamara imyaka itanu. Muri ba meya batowe harimo abari basanzwemo […]

Minisitiri Gatabazi yihanangirije ba Meya bashya ku busambo, amatiku no kwiyandarika

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yasabye abagize komite nyobozi z’uturere ndetse n’inama njyanama batowe kuzarangwa n’ubufatanye hagamijwe icyateza imbere umuturage, ariko nanone bakirinda ingeso mbi kugira ngo bazabashe gukora neza imirimo bashinzwe. Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko hari hamaze kurangira amatora y’abagize komite nyobozi z’uturere 27 tw’igihugu ndetse n’inama […]

Goma: Abarwanyi batandatu ba M23 n’Abanyarwanda 42 batawe muri yombi

Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gifatanyije na Polisi ya kiriya gihugu, cyataye muri yombi abantu 175 babaga mu mujyi wa Goma mu buryo butemewe n’amategeko barimo abarwanyi batandatu bo mu mutwe wa M23 n’Abanyarwanda 42. Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’umukwabu inzego z’umutekano zakoreye mu gace ka Bujovu kari hafi y’umupaka wa Congo n’u […]

Harmonize yavuze uko ishyari rya Diamond no kwita se umurozi byabatandukanyije

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali ukunzwe mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yavuye imuzi ibyatumye atandukana na mugenzi we Diamond Platnumz, agaragaza amashyari y’uyu muhanzi na nyina nka kimwe mu byatumye urugendo rwabo rurangira. Harmonize yabigarutseho kuri uyu wa Kane aganira n’itangazamakuru, nyuma yo kugera muri Tanzania avuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yari […]

Perezida Joe Biden yakuyeho ibihano Amerika yari yarafatiye u Burundi

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakuyeho ibihano igihugu cye cyari kimaze inyaka itandatu cyarafatiye u Burundi. Muri 2015 ni bwo u Burundi bwari bwarafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera ibikorwa by’ubwicanyi, ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu, guhohotera abanyagihugu ntacyo bazira, imvururu zishingiye kuri Politiki, kubangamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi. […]

FERWAFA yakuriye inzira ku murima APR FC yari yayisabye gusubika umukino wayo na Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwateye utwatsi ubusabe bw’ikipe ya APR FC yari yarisabye ko umukino wa shampiyona ifitanye na Rayon Sports wasubikwa. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu igomba kwakira mukeba wayo Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino uteganyijwe kuba ku wa […]

Perezida Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Ubucuruzi nyuma y’amezi 5 na we asimbuye uwirukanwe

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Kane yirukanye ku mirimo Madamu Capitoline Niyonizigiye wari Minisitiri w’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n’ubukerarugendo. Madamu Niyonizigiye yari amaze amezi atanu yonyine muri ziriya nshingano. Ku wa 21 Gicurasi uyu mwaka ni bwo yarahiriye kwinjira muri Guverinoma y’u Burundi, asimbuye Immaculée Ndabaneze wari uherutse kwirukanwa mu mirimo ya Leta […]

Aba P-Square bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka 5 barebana ay’ingwe

Abavandimwe babiri, Peter Okoye na Paul Okoye bahoze bagize itsinda P-Square ryakunzwe mu muziki n’abatari bake, bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka. Muri 2016 ni bwo aba bavandimwe babiri b’impanga bakomoka muri Nigeria batandukanye, nyuma y’imyaka ibarirwa mu icumi basusurutsa abatari bake binyuze mu muziki wabo. Byavuzwe ko itandukana ryabo ryaturutse ku bwumvikane buke […]

Umukino wa Etincelles FC na APR FC n’uwa Marines na Mukura VS yasubitswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse imikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yagombaga guhuza amakipe ya Etincelles FC na APR FC ndetse n’uwa Marines FC na Mukura VS. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Marines FC yagombaga kwakira Mukura VS mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, hanyuma bukeye bwaho Etincelles FC na yo […]

Abasirikare 3 ba FARDC bivuganwe n’inyeshyamba za Mai Mai zari zimaze kunyaga Abanyamulenge

Abasirikare batatu bo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bishwe barashwe n’inyeshyamba za Mai Mai abandi babiri barakomereka ubwo bari bakurikiye inka zirenga 300 zanyagiwe mu mujyi wa Baraka uri mu ntara ya kivu y’epfo. Aba basirikare bishwe mu gitondo cy’ejo ku wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo. FARDC mu itangazo yasohoye, […]

Nyarugenge: Abagore batatu bafunzwe bazira gukwena no gukoza isoni abanyamahanga

Polisi y’igihugu ku wa Gatatu, yeretse itangazamakuru abagore batatu bacururiza mu karere ka Nyarugenge bafunzwe bakekwaho icyaha cyo gukoza isoni abanyamahanga bari bagiye guhahira aho bacururiza. Icyaha aba bagore bacururiza ahazwi nko muri Quartier Commercial rwagati mu mujyi wa Kigali bakurikiranyweho, bagikoze ku wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo saa tatu z’umugoroba. Barimo uwitwa Neema […]

Umunyamakuru Sam Karenzi yeguye muri Bugesera FC

Umunyamakuru Karenzi Samuel wari umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, yatangaje ko yeguye ku nshingano yari afite muri iyi kipe. Uyu munyamakuru wa Fine FM yemeje ubwegure bwe mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Bugesera FC. Yagize ati: “Mbandikiye kugira ngo mbamenyeshe ubwegure bwanjye nk’umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC aka kanya. Icyemezo cyafashwe ku mpamvu zanjye bwite, […]

Argentine yakuye itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kuri Brésil

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yabaye igihugu cya 12 gikatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kuzabera muri Qatar, nyuma yo kugwa miswi na Brésil 0-0. Argentine yari yakiriye Brésil yaherukaga gutsindira ku mukino wa nyuma wa Copa America, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabereye kuri Stade ya San Juan del Bicentenario mu mujyi […]

Nyagatare: RIB yafunze Gitifu ukurikiranweho gutanga ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Habineza Longin usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama ho mu karere ka Nyagatare ukurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo imodoka ya koperative KOHIIKA irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha. RIB kuri Twitter yayo yavuze ko Gitifu wa Karama afunganwe na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA […]

Niyonsenga Dieudonné yahamijwe icyaha kimaze imyaka 2 cyaravanwe mu mategeko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwongeye kujuririra urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Dieudonné usanzwe ari nyiri Televiziyo ya Ishema TV ikorera kuri YouTube. Mu cyumweru gishize ni bwo Niyonsenga uzwi nka Cyuma Hassan yakatiwe n’Urukiko Rukuru igihano cyo gufungwa imyaka irindwi ndetse akanatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, nyuma yo guhamywa ibyaha bine. Ibyaha […]

Uganda: Ibyihebe 7 byamaze kwicwa, 81 bitabwa muri yombi

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko kuva muri Kamena uyu mwaka inzego z’umutekano zo mu gihugu cye zishe ibyihebe birindwi, na ho 81 bitabwa muri yombi. Perezida Museveni yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye, nyuma y’uko abiyahuzi babiri biturikirijeho ibisasu hafi y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda ndetse no ku cyicaro cya Polisi […]

U Bwongereza bwanyagiye San Marino ibitego 10-0, bwiyongera ku bihugu bizakina Igikombe cy’Isi cya 2022

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, The Three Lions, yiyongereye mu makipe y’ibihugu azakina imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izabera muri Qatar nyuma yo kunyagira San Marino ibitego 10-0. Rutahizamu Harry Kane yatsinze wenyine ibitego bine muri uyu mukino, ahita aba umukinnyi wa gatatu watsinze ibitego byinshi mu mateka y’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza. Kane usanzwe ari na […]

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yahagaritswe mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ko Niyonzima Olivier bita ‘Seif’ yahagaritswe igihe kitazwi mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kubera imyitwatire mibi. FERWAFA yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo. Iti: “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose […]

Akanyamuneza kuri Dani Alves nyuma yo kongera guhura na bagenzi be bahoze bakinana (Amafoto)

img_20211116_063210.jpg

Myugariro Daniel Alves, yagaragaje akanyamuneza kadasanzwe ubwo yongeraga guhura na bagenzi be bahoze bakinana muri FC Barcelona. Mu cyumweru gishize ni bwo uyu myugariro w’iburyo ukomoka muri Brésil yagarutse muri FC Barcelona yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe ariko ashobora kongerwaho undi. Dani Alves w’imyaka 38, ni we mukinnyi watwaye ibikombe byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru ku […]

Gen Albert Murasira ari muri Zimbabwe (Amafoto)

img_20211116_010232.jpg

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ari i Harare mu gihugu cya Zimbabwe aho yatangiriye uruzinduko rw’akazi kuva ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri Twitter yayo yavuze ko Gen Murasira ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu ngabo za Zimbabwe, barimo Minisitiri […]

Ibihugu 9 muri 32 bizakina igikombe cy’Isi cya 2022 bimaze kumenyekana

Ikipe y’igihugu ya Espagne n’iya Sérbie ziri mu makipe yaraye akatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amajonjora yo ku mugabane w’u Burayi. Sérbie yari yasuye Portugal zanganyaga amanota mu mukino wa nyuma wo mu tsinda A Portugal yasabwaga kunganya igahita ikatisha itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022. […]

APR FC yahagamwe na Gorilla FC mu mukino wa gicuti

Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Gorilla FC ibitego 2-2, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru. Amakipe yombi yiteguraga isubukurwa rya shampiyona, aho ikipe ya APR FC izahura na Etincelles tariki 20 Ugushyingo kuri Stade Umuganda. APR FC yihariye cyane umupira ndetse abakinnyi bayo babona uburyo […]

Perezida Filipe Nyusi yashyizeho Minisitiri mushya w’Ingabo n’uw’umutekano

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashyizeho abaminisitiri bashya barimo uw’Ingabo n’uw’umutekano w’imbere mu gihugu basimbuye abo aheruka kwirukana. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Perezida Filipe Nyusi yirukanye ku mirimo uwari Minisitiri w’Ingabo, Jaime Neto, n’uwari uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Amade Miquidade. Itangazo ryirukana Minisitiri Neto ryasohotse ku wa 10 Ugushyingo 2021 rivuga ko “Perezida […]

AMISOM: Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe urwo gupfa

Abasirikare babiri ba Uganda bari mu ngabo z’Afurika yunze Ubumwe zishinzwe kurinda amahoro muri Somalia (AMISOM), bakatiwe urwo gupfa abandi batatu bakatirwa igifungo cy’imyaka 39 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abasivile. Ni ibihano bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda rufite icyicaro i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia nkuko minisitiri w’ubutabera wa Somalia, Abdulkadir […]

Kinshasa: Abashyigikiye Kabila mu myigaragambyo ikaze isaba ko Perezida Tshisekedi yagenda

Abashyigikiye impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi. Ni imyigaragambyo yabereye mu turere dutandukanye tw’Umurwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa. Abanyepolitiki batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Emmanuel Ramazani Shadary, Aubin […]

Ngororero: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiti bya Leta

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Ngororero, yataye muri yombi abagabo batatu bari bafite imbaho 1000 babaje mu biti bya Leta biteye ku muhanda wo mu Mudugudu wa Kirwa mu Murenge wa Bwira. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye urubuga rwa Polisi ko uwari wabaje ibyo […]

Mpayimana Philippe mu bahawe imirimo mishya n’inama y’abaminisitiri

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe wigeze kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2017, yahawe imirimo mishya agirwa impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Inshingano uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yahawe zemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo iyobowe na Perezida wa […]

Dani Alves yagarutse muri FC Barcelona izajya imuhemba Frw 1,000 ku cyumweru

Myugariro w’umunya-Brésil Dani Alves, yagarutse mu kipe ya FC Barcelona yahoze akinira nyuma y’uko iyi kipe ihawe uburenganzira n’umutoza Xavi Hérnandez. Dani Alves w’imyaka 38 y’amavuko, yakiniye FC Barcelona hagati ya 2008 na 2016, ayivamo yerekeza muri Juventus yo mu Butaliyani. Uyu myugariro w’iburyo ufatwa nk’uw’ibihe byose FC Barcelona yatunze mu mateka yayo, byari bimaze […]

Nyaruguru: Umusaza w’imyaka 60 akurikiranyweho gusambanya umwana, ngo yabitewe n’amadayimoni

Umusaza w’imyaka 60 y’amavuko witwa Gahongayire Theophile utuye mu mudugudu wa Kiramutse, akagari Ka Cyuna, umurenge wa Rusenge, akarere Ka Nyaruguru, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we, w’imyaka 15, ku buryo yari yarabigize akamenyero. Amakuru yuko umwana yahohotewe yatanzwe n’umugore wa Gahongayire nyuma yo gusanga umugabo we n’umwana bari mu nzu mu rugo rwe, […]

APR FC yahakanye ko yimye abakinnyi Amavubi

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu, yamaganye amakuru yavugaga ko yimanye abakinnyi bayo ngo bajye mu butumwa bw’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Mu gitondo cy’ejo ku wa Kane ni bwo APR FC yashinjwe kwima ikipe y’Igihugu abakinnyi, nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bayo bari bahamagawe mu kipe y’igihugu bagaragaye mu mukino wa gicuti yatsinzemo Gasogi […]

Haruna Niyonzima yashimiwe na FERWAFA (Amafoto)

img_20211112_062659.jpg

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yashimiwe n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku rutonde rwa FIFA Century Club. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA yasohoye urutonde yise FIFA Century Club, ruriho abakinnyi bakiniye amakipe y’ibihugu byabo imikino irenga 100 mu mateka y’umupira w’amaguru. Ni urutonde ruriho […]

Amavubi yanyagiriwe na Mali i Kigali, akomeza gushimangira umwanya wa nyuma mu tsinda

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanyagiriwe i Kigali na Les Aigles ya Mali ibitego 3-0, ikomeza kuba iya nyuma mu tsinda E zombi ziherereyemo. Amavubi yari yakiriye Mali mu mukino wa gatanu wo mu tsinda E, mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’ibihugu cya 2022 kizabera muri Qatar. Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo u Rwanda rwaramaze […]

Umukino wa Kenya ushobora kuba uwa nyuma kuri Haruna mu mwambaro w’Amavubi

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yatangaje ko nyuma y’umukino Amavubi ahuriramo na Kenya ku wa 14 Ugushyingo ari bwo azatangaza ahazaza he mu kipe y’Igihugu. Haruna kuri ubu afite umuhigo wo kuba ari we mukinnyi umaze gukinira Amavubi imikino myinshi mu mateka, dore ko kuva muri 2006 amaze gukina imikino 104 yambaye umwambaro wayo. […]

Amhara: Abagore barashinja TPLF kubasambanya ku ngufu

Abagore bo mu ntara ya Amhara mu gihugu cya Ethiopia, barashinja abarwanyi bo mu mutwe wa TPLF kubahohotera bikabije, harimo no kubasambanya ku ngufu. Icyegeranyo gishya cyashyizwe hanze n’ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, kivuga ko hari abagore bayihaye ubuhamya bw’uko abarwanyi ba TPLF babasambanya ku ngufu rimwe na rimwe babafatiyeho imbunda. Uyu […]

Haruna Niyonzima hamwe n’abarimo Messi na Cristiano ku rutonde rwa FIFA Century Club

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, ari ku rutonde rwa FIFA Century Club kumwe hamwe n’ibihangange bitandukanye ku Isi muri ruhago. Ni urutonde rushyirwaho abakinnyi bakinnye byibura imikino 100 kuzamura bakinira amakipe y’ibihugu byabo. Haruna w’imyaka 31 y’amavuko, ari kuri uru rutonde nyuma yo gukina imikino 104 yambaye umwambaro w’Amavubi, kuva muri 2006 ubwo yayikiniraga […]

Koffi Olomide ategerejwe i Kigali

Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye mu muziki wa Repubulika wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka Koffi Olomide, ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba mbere y’uko umwaka urangira. Amakuru avuga ko uyu muhanzi azataramira i Kigali muntangiriro z’Ukuboza 2021. Koffi ukunze kwiyita Grand Mopao, yaherukaga gutaramira i Kigali mu mpera za 2016 mu cyiswe […]

Myugariro ukina muri Espagne mu bakiriwe mu mwiherero w’Amavubi

Myugariro Rutabayiro Jean-Philippe ukinira ikipe ya Sociedad Deportiva Lenense yo muri Espagne, yakoreye imyitozo ya mbere mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikomeje kwitegura Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Rutabayiro w’imyaka 27 ni ubwa mbere yahamagawe mu kipe nkuru y’Amavubi. Cyakora cyo uyu musore yigeze gukinira Amavubi […]

Abaraye bateye i Rutshuru ngo baba baturutse mu Rwanda

Inzego z’ubuyobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziravuga ko abarwanyi bataramenyekana baraye bagabye igitero muri Groupement ya Jomba ho muri Teritwari ya Rutshuru baturutse mu gice cy’u Rwanda. Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere ni bwo muri kariya gace humvikanye imirwano ikaze hagati y’ingabo za FARDC n’abo barwanyi. Umuyobozi wa Groupement ya Jomba, […]

Rutshuru: Abitwaje intwaro bataramenyekana bigaruriye ibirindiro bya FARDC

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, bigaruriye ibirindiro by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri mu duce twa Canzu na Ronyinyi ho muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru ataremezwa na FARDC avuga ko mu ma saa yine yo mu ijoro ryakeye ari bwo abitwaje intwaro bateye muri turiya duce turi hafi y’umupaka […]

Perezida Kagame yikomye Uganda ku gutanya umuryango we n’uwa Fred Rwigema

Perezida Paul Kagame yongeye kwikoma igihugu cya Uganda, agaragaza ko Politiki yacyo yo ‘kwivanga mu mibereho y’Abanyarwanda’ no gushuka bamwe muri bo bakizezwa ibitangaza biri mu byashwanishije umuryango we n’uwa nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema. Perezida Kagame yabigarutseho ejo ku wa Gatandatu, mu bukwe bwa Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema. […]

Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi_Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye umuhungu wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema, Eric Gisa Rwigema, gutaha mu Rwanda akaba mu gihugu se yarwaniriye; bitihi se akajya arusura. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Teta Gisa, mushiki wa Eric Gisa. Aba bombi ni bo Maj Gen Fred Gisa Rwigema […]

Perezida Kagame yishimiye gutaha ubukwe bw’umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko yishimiye gutaha ubukwe bwa Teta Gisa Rwigema, umwana wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema. Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo ni bwo Teta yashyingiranwe n’umukunzi we Mervin Manzi, mu birori byabereye hano mu mujyi wa Kigali. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bashyitsi b’imena […]

U Rwanda rugiye kohereza muri UNMISS icyiciro cya 4 cy’abapolisi biganjemo abagore

U Rwanda rugiye kohereza muri Sudani y’Epfo itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu UNMISS. Iri tsinda rya kane riyobowe na SSP Marie Grace Uwimana, rizasimbura irindi tsinda ryari rimaze umwaka mu butumwa muri Sudani y’Epfo. Mbere y’uko aba bapolisi bahaguruka mu Rwanda, babanje guhabwa impanuro […]

Sierra Leone: Abakabakaba 100 ni bo baguye mu iturika ry’ikigega cya lisansi

Abantu bagera ku ijana ni bo bamaze kwitaba Imana, nyuma y’iturika ry’ikigega cya lisansi ryabereye muri kamwe mu duce two mu mujyi wa Freetown usanzwe ari umurwa mukuru wa Sierra Leone. Iri turika ryabaye ejo ku wa Gatanu. Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo cya Sierra Leone gishinzwe gucunga ibiza (NDMA), Mohamed Lamrane Bah, yari yabwiye […]

Janet Museveni yakiriye inkoni y’umwamikazi w’u Bwongereza mbere yo koherezwa mu Rwanda

Madamu Janet Museveni wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yakiriye inkoni y’umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda aho izazengurutswa. Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Uganda, yakiriye iriya nkoni mbere y’uko izengurutswa muri icyo gihugu. Ku itariki ya 13 Ukwakira ni bwo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa […]

Ange Kagame n’umugabo we mu basusurukijwe na Adekunle Gold wataramiye i Kigali

Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, bari mu baraye bitabiriye igitaramo umuhanzi Adekunle Gold yakoreye i Kigali. Uyu munya-Nigeria yaririmbye mu gitaramo cya ‘Movember Fest’ cyabereye kuri Canal Olympia ku i Rebero, dore ko ari we muririmbyi mukuru wari ukirimo. Indirimbo za Adenkule zirimo ‘Pretty Girl, Gold na It […]

Rubavu: Babiri baketsweho kwica ba bana bane bongeye gutabwa muri yombi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abagabi babiri bo mu karere ka Rubavu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abana bane bari bamaze imyaka itatu baraburiwe irengero nyuma imirambo yabo ikaboneka mu buvumo. Ku Cyumweru gishize ni bwo aba bana bo mu murenge wa Bugeshi bari barabuze muri 2018 babonetse mu buvumo barapfuye, bigizwemo […]