Umwana wa Zari na Diamond arembeye mu bitaro

Prince Nillan Dangote, umuhungu w’Umunya-Uganda, Zari Hassan n’Umuhanzi, Diamond Platnumz, arwariye muri bimwe mu Bitaro byo muri Afurika y’Epfo bitaramenyekana. Nillan w’imyaka itatu y’amavuko, akurikira Tiffah Dangote, imfura ya Zari na Diamond Platinumz batakibana nk’umugabo n’umugore. Uburwayi bwe bwemejwe na nyina umubyara, binyuze mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat. Zari yavuze ko umuhungu […]
Igitero cy’inzige gishobora kugera mu Rwanda mu minsi mike
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiraburira Abanyarwanda ko bishoboka ko igitero cy’inzige gishobora kugera mu gihugu mu minsi iri hagati ya 10 na 14. Iki kigo kivuga ko igitero cya ziriya nzige kizaterwa n’uko ikirere gihagaze ndetse n’icyerekezo cy’umuyaga mu minsi iri imbere. Meteo iteganya ko inzige niziza mu Rwanda zizasohorera mu Ntara y’Iburasirazuba. Matthieu […]
Kalev Mutondo wayoboraga ubutasi bwa RDC mu gihe cya Kabila yatawe muri yombi
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Kalev Mutondo wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare, ANR, yatawe muri yombi. Le Grand Congo dukesha iyi nkuru ivuga ko Mutondo yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Njiri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare. Bivugwa ko yari mu rugendo avuye Addis Ababa […]
Haruna na Kagere mu bakinnyi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu karere

Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima na Meddy Kagere, bari mu bakinnyi 25 bakomoka mu karere k’Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Aba basore bombi bakina muri shampiyona ya Tanzania, gusa mu makipe abiri atajya imbizi. Haruna akina muri Young Africans, mu gihe Kagere akina muri mukeba Simba Sports Club. […]
Byinshi ku iraswa ry’umuturage ryabereye mu Rwampala
Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yarashe umusore utaramenyekana amazina bivugwa ko yacuruzaga urumogi ahita apfuye. Ibi byabereye mu mudugudu wa Rwampara, mu kagari ka Rwampara ho mu murenge wa Nyarugenge mu masaha y’ijoro. Abatuye hafi y’aho uwo musore yarasiwe, bavuga ko yakomokaga ahitwa mu […]
Kenya: Biravugwa ko bamwe mu baherekeje Perezida Kagame bangiwe kwicara mu myanya y’icyubahiro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yerekeje mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare mu muhango wo gusezera ku wahoze ayobora Kenya, Daniel Arap Moi uherutse gupfa. Biravugwa ko bamwe mu bari bamuherekeje bangiwe kujya kwicara mu imyanya y’icyubahiro n’abashinzwe umutekano. Perezida Kagame yagiye kwifatanya n’ibihumbi by’abaturage ba Kenya […]
Amafoto: Bisi ya kompanyi yo mu Rwanda yahiriye muri Uganda irakongoka

Imodoka nini ya sosiyete Nyarwanda itwara abagenzi ya Trinity Express, yahiye irakongoka nyuma yo gufatirwa n’inkongi y’umuriro mu gihugu cya Uganda. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Mpigi, ku muhanda munini uva i Masaka werekeza i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda nk’uko The New Vision ibitangaza. Nta muntu n’umwe wigeze atakariza ubuzima muri iyi mpanuka, mu […]
Dr Léon Mugesera avuga ko ijambo ashinjwa kuvugira ku Kabaya atari iryo we yavuze
Dr Léon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ko ijambo ashinjwa kuvugira ku Kabaya mu Ngororero riteshwa agaciro kuko ari ryo rimufunze burundu mu gihe atemera ko ari umwimerere y’iryo we yavuze icyo gihe. Ni ijambo uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza yavuze mu 1992, mbere y’imyaka […]
Kicukiro : Umusekirite wa ISCO yirashe arapfa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Umusekirite wa kompanyi icunga umutekano ya ISCO wakoreraga ku ishami rya Banki ya Kigali rya Kicukiro, witwa Ntatinya Audace yirashe, arapfa. Uyu uvuka mu Karere ka Gicumbi ufite inkomoko mu karere ka Gicumbi yirashe mu ma saa tatu n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 […]
Gasogi United: Ikipe ititiza ibihangange muri ruhago y’u Rwanda
Ikipe ya Gasogi United nk’imwe mu makipe akiri mato cyane mu ruhando rwa ruhago nyarwanda, ikomeje kuba ubukombe nyamara nta gihe kinini iramara ishinzwe. Nta mwaka uruzura iyi kipe y’umushabitsi Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC igeze muri shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda. Nta n’imyaka ibiri ishize iyi kipe ihawe izina rya”Gasogi United”, […]
Yategetswe gukwa inka nyuma yo gufatwa ayirongora
Umugabo witwa Muludin Mbazira utuye mu mudugudu wa Bulyampidi, mu gace ka Imanyiro ho mu karere ka Mayuge mu Burasirazuba bwa Uganda, yafatiwe mu cyuho arongora inka y’abandi ategekwa kuyikwa kugira ngo ayigire umugore. Ibi byabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2020, ubwo Mbazira w’imyaka 40 y’amavuko yataga umugore we […]
Perezida Kagame yitabiriye ifungura ry’inama y’abakuru b’ibihugu bya AU (Amafoto)

Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uherereye i Addis Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia, yitabiriye ifungura ry’inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Ni ku nshuro ya 33 iyi nama iri kuba, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gucecekesha imbunda: Guharurira inzira iterambere ry’Afurika.” Ihurije […]
Min. Gashumba yatumijwe ku bw’ibibazo biri mu mavuriro ya Leta
Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yatumijeho Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, kugira ngo atange ibisobanuro ku kibazo cy’abakozi bake kivugwa mu mavuriro ya leta ndetse n’itangwa ry’akazi ridahwitse ryagaragaye muri uru rwego. Minisitiri Gashumba yiyongereye ku bandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma baheruka kugaragara imbere y’iyi komisiyo kugira ngo batange ibisobanuro ku […]
Amabandi yabwiye Mesut Ozil ko azamwica ndetse agafata nyina ku ngufu
Abagabo babiri; Salaman Ekinci na Ferhat Ercun bombi bafite imyaka 27 y’amavuko bateye ubwoba abarinzi ba Mesut Ozil bababwira ko bazica uyu musore ukomoka mu Budage ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse bagafata nyina ku ngufu. Ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare bahakanye icyaha […]
Diamond Platnumz yahaye umukoro abafana be kugira ngo ashyire hanze indirimbo
Umunya-Tanzania Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki nka Diamond Platnumz, yasabye abakunzi be gutanga ibitekerezo 30,000 kuri poste yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram kugira ngo abone gushyira hanze indirimbo nshya. Ni ubutumwa bwagiraga buti” ibitekerezo 30,000 niba witeguye Simba[Diamond] muri 2020.” Ubu butumwa bwasabaga abakunzi ba Diamond bo hirya no hino ku isi gutanganga […]
Bugesera: Ba gitifu b’utugari begujwe bakanga kuva mu biro bimwe za kashe
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari turindwi two mu karere ka Bugesera baherutse kweguzwa ariko bakanga kuva mu biro, bimwe za kashi n’abakozi bashinzwe imibereo myiza n’iterambere (SEDO) mu rwego rwo kubima uburenganzira mu biro. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko abayobozi 14 b’utugari two muri Bugesera begujwe ku ngufu, bikozwe n’umuyobozi w’aka Karere, Mutabazi […]
Uko ruswa ituma abo muri ruhago bataha barira, abandi bagaseka
Umupira w’amaguru usigaye usa n’uwabaye ifunguro ku benshi mu bafana bawihebeye, gusa hari byinshi bidakunze kuvugwaho rumwe muri iyi siporo ifatwa nk’iya mbere ikunzwe ku isi kurusha izindi abantu batabona, ariko bikabagiraho ingaruka. Intego ya mbere ruhago turabizi ko ari uguha abakunzi bayo ibyishimo, n’ubwo hari abarebye kure bagahitamo guhindura uyu mukino ubucuruzi, intego ari […]
Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite

[[Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Evode Uwizeyimana, aravugwaho guhutaza no gutura hasi umukobwa w’umusekirite wamusabaga guca mu cyuma gisaka (scaner ) mbere yo kwinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza iri mu Mujyi wa Kigali rwagati. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mutarama […]
Banki yo mu Rwanda yareze Umunya-Kenya mu nkiko imwishyuza akayabo
Banki yitwa I&M Bank Rwanda yamaze kugeza ikirego mu rukiko rukuru rwa Nairobi muri Kenya isaba gufashwa kwishyuza Umunya-Kenya witwa Atulkumar Maganlal Shah ivuga ko yayambuye agera kuri 1,000,000,000Rwf. Umucamanza mukuru w’uru rukiko, David Majanja, yavuze ko iyi Banki yagaragaje ibya ngombwa nkenerwa byose biyemerera gutanga ikirego mu rukiko rwo muri Kenya. Majanja avuga ko […]
Rwanda-Uganda: Indi nama y’abakuru b’ibihugu bine izabera ku mupaka wa Gatuna
Inama yari ihuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Angola yanzuye ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda barekurwa, u Rwanda na rwo rukarekura Abanya-Uganda rufite ndetse indi izabera ku mupaka wa Katuna/Gatuna tariki ya 21 Gashyantare 2020. Iyi nama yabaga ku ncuro ya gatatu, yabaga ku butumire bwa Perezida Joao Lorenço […]
Tanzania: Abantu 20 bapfiriye mu masengesho barwanira amavuta y’umugisha
Abantu babarirwa muri 20 bapfiriye mu masengesho barwanira amavuta yiswe ay’umugisha, abandi bagera mu 10 barakomereka. Ibi byabereye mu giterane cyabaye kuri iki cyumweru mu mujyi wa Moshi uri hafi y’umusozi muremure wa Kilimanjaro. Ababarirwa mu Magana bari bateraniye muri aya masengesho yari yabereye muri Stade, hanyuma baza gusyonyorana batanguranwa kujya kudaha kuri biriya ibyiswe […]
Perezida Kagame yunamiye intwari z’igihugu
Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2020 ubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihizaga umunsi mukuru w’intwari ku ncuro ya 26, perezida wa Repubulika yifatanyije nabo yunamira ndetse anashyira indabo ku gicumbi cy’intwari z’igihugu giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali. Perezida Kagame yari aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, Barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, […]
Umunyarwanda yajugunwe ku Mupaka wa Cyanika yagizwe intere
Umugabo w’Umunyarwanda witwa Ndayambaje Phenias uzwi ku ka zina ka Yamba wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, yakubiswe agirwa intere n’inzego z’umutekano za Uganda mbere yo kujugunywa ku mupaka wa Cyanika. Yamba w’imyaka 32 y’amavuko, ni mwene Ntabareshya na Nyirakibibiro, yakubiswe ubwo yazaga mu Rwanda aturutse muri Uganda, yagera hafi n’umupaka agakubitwa […]
Hadutse impaka mu rubanza rwa Maj. Mudathiru na bagenzi be
Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rwongeye gusubika urubanza rw’abantu 25 bahoze mu ihuriro y’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, barangajwe imbere Maj. (Rtd) Habib Mudathiru wahoze mu ngabo z’u Rwanda. Aba barwanyi uko ari 26 bakurikiranweho ibyaha bitanu; birimo gucura umugambi w’iterabwoba, kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, gucura umugambi […]
Israel yarashe ibisasu ku mutwe wa Hamas muri Gaza
Indege z’intambara za Israel zarashe ibisasu mu ntara ya Gaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama, nyuma y’amasaha make iki gihugu kirashweho ibisasu bitatu byari biturutse muri Palestine. Igisirikare cya Israel cyatangaje ko bibiri muri biriya bisasu byakumiriwe n’ubwirinzi bwo mu kirere, mu gihe icya gatatu cyaguye ahantu mu bisambu bitarimo […]
Kagame arashima uruhare rwa Tshisekedi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix A Tshisekedi, yakoze akazi gakomeye mu kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cye no mu karere muri rusange, nyamara nta gihe kinini amaze ku buyobozi. Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku wa gatatu w’iki cyumweru ubwo yakiraga Abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo […]
Uganda irabaza umuturage wayo ivuga ko yaburiye mu Rwanda
Leta ya Uganda binyuze muri Minisiteri yayo y’ububanyi n’amahanga, yandikiye u Rwanda irusaba kuyirangira aho umuturage wayo bivugwa ko yaburiye mu Rwanda aherereye, mu gihe ikeka ko ashobora kuba afungiye muri imwe mu magereza yo mu mujyi wa Kigali. Uwo Uganda ibaza u Rwanda yitwa Ivan Peter Egessa, akaba ari inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga yakoreraga […]
LaForge Fils Bazeye na Abega basabye ko urubanza rwabo rusubikwa
Kuri uyu wa kane urukiko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Nkaka Ignace uzwi nka ‘La Forge Fils Bazeye’ na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka ‘Abega’; ku bw’ubusabe bwabo. Nkaka Ignace wahoze ari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe ubutasi muri […]
Nyarugenge: Mudugudu arashinja gitifu w’umurenge kumugambanira
Uwahoze ayobora Umudugudu wa Ruhango uherereye mu Kagari ka Ruriba mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Kanyarutoke Dieudonne arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Niyibizi Jean Claude kumugambanira bikamuviramo gufungwa no gutakaza umwanya we. Kanyarutoki avuga ko mu ijoro ku wa 08 Ukuboza 2019 ubwo yari iwe mu rugo aryamye, yumvise umuntu wamukomangiraga amusaba gusohoka, […]
Dr Murigande yagarutse ku mvugo ‘Ukuri kw’Imana kuba muri Bibiliya’ yigeze gukoresha ikibazwaho
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, Dr Charles Murigande, yagarutse ku mvugo ‘ukuri kw’Imana kuba muri Bibiliya’ yigeze gukoresha ubwo yabazwaga niba hari ingabo z’u Rwanda ziri muri Ituri, igatungura benshi bayifashe nk’igisubizo kirimo ubuhanga. Dr Murigande yabigarutseho mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’umunyamakuru wa Radio/TV10 mu kiganiro bagiranye. Dr Murigande yavuze ko […]
U Bufaransa: Polisi n’abashinzwe kuzimya inkongi barwanye
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri abapolisi ba Polisi y’u Bufaransa n’abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro, bagaragaye bakubitana ibipfunsi biba ngombwa ko hitabazwa ibyuka biryana mu maso kugira ngo bahagarike ubwo bushyamirane. Impande zombi zashwaniye bikomeye mu burasirazuba bw’umujyi wa Paris, mu muhanda wa Avenue de la Republique uri hagati ya Republique na Nation Squares. Amashusho […]
Uko impanuka yahitanye Kobe Bryant na bagenzi be umunani yagenze

Iperereza ryakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika, the National Transportation Safety Board (NTSB) gisanzwe gikora iperereza ku mpanuka, bwagaragaje ko indege yari itwaye Kobe Bryant na bagenzi be umunani yakoze impanuka nyuma y’uko umupilote wayo yageragezaga kwigira hejuru, ahunga ibicu. Iki kigo ni na cyo gikomeje gukora iperereza ku cyaba kihishe inyuma y’iriya mpanuka. Iperereza rya NTSB ryerekana […]
Tanzania: Umupfumu wasambanyije umwana w’imyaka 8 yakatiwe
Urukiko rwo mu karere ka Kigoma muri Tanzania, rwakatiye umupfumu wo muri kariya gace kumara ubuzima bwe bwose mu buroko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka umunani. Uyu mupfumu yitwa Venance Edward. Icyaha cyo gusambanya uriya mwana yahamijwe yagikoze ku wa 23 Gicurasi 2019, ubwo uriya mwana yavurirwaga iwe mu rugo. […]
Lion Imanzi yasohoye indirimbo irimo ubutumwa bushimira ababyeyi
Umuhanzi Lion Imanzi uririmba indirimbo zo mu njyana ya Regae akanaba umushyushyarugamba mu birori bitandukanye, yasohoye indirimbo yise ‘Ku babyeyi banjye’ ikubiyemo ubutumwa bushimira ababyeyi be. Mu busanzwe amazina nyakuri y’uyu mugabo wibitseho impano zitandukanye ni Habamenshi René Maurice uzwi nka ‘Lion Imanzi’. Uyu mugabo uzwi mu ruhando rw’imyidagaduro ashimira se na nyina umubyara ku […]
Urupfu rwa Kobe Bryant rwashenguye imitima ya benshi mu byamamare
Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Kobe Bryant wamenyekanye cyane muri shampiyona ya Basketball muri leta zunze ubumwe za Amerika (NBA) rusiga abakunzi ba siporo b’ingeri zose mu isi bashengutse imitima. Uyu mugabo wari umaze kugeza ku myaka 43 y’amavuko, yazize impanuka ya kajugujugu yamuhitanye ari kumwe n’abandi umunani, barimo Gianna, […]
Jules Sentore yifashishije umukobwa wari muri Miss Rwanda 2019 mu mashusho y’indirimbo ye nshya ‘Agafoto’

Umuhanzi Jules Sentore umenyerewe mu muziki nyarwanda, yifashishije Umukundwa Clemence mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Agafoto’, yabaye iya mbere uyu muririmbyi asohoye muri uyu mwaka wa 2020. Patrick Rugira Maombi , umujyanama akaba n’ureba inyungu z’umuhanzi Jules Sentore, mu kiganiro yahaye bwiza.com yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe hagamijwe gukomeza guha abakunzi b’umuziki umwimerere wawo, […]
Uganda: Umuyobozi Mukuru wa Polisi ntavuga rumwe na Minisitiri w’umutekano kwiyirukanwa ry’abapolisi
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda IGP Martin Okoth Ochola na Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Gen. Jenje Odong, ntibavuga rumwe ku bijyanye no kwirukana abapolisi batandatu bakuru baherutse kurangiza amasezerano yabo mu gipolisi. Mu minsi ishize ni bwo umuyobozi wa Polisi ya Uganda yahamagaje bariya bapolisi bose uko ari batandatu, abategeka ko bitarenze ku […]
La Tropicale Amissa Bongo: Abanyarwanda bagowe cyane n’agace ka gatanu
Abakinnyi ba Team Rwanda bari mu gihugu cya Gabon bagowe n’agace ka gatanu ka La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu cya Gabon rimaze iminsi itanu rikinwa. Kuri uyu wa gatanu abasiganwa birukanse intera ireshya na kilometero 82, bava ahitwa Lambarene bari bashoreje agace ko ku munsi w’ejo berekeza ahitwa […]
“Ni bwo buzima bw’amabandi” Umugore warashwe

Umugore wo mu gace ka Chattanooga muri leta ya Tennesse ho muri Amerika, yagaragaye asekera imbere ya Camera anakora ibimenyetso by’abarara, nyuma gato agaragara yarashwe mu gihe incuti ye yatambutsaga imbonankubone ibyabaga byose ibinyujije kuri Facebook. Amashusho yasohotse agaragaza inkuru y’uriya mugore, yerekana umugore umwe afata amashusho mugenzi we wari wambaye umupira ujya gusa umutuku, […]
Inkomoko y’iyi foto y’umwana wahogoye ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyambaga nk’urwa Facebook hiriwe hakwirakwira ifoto y’umwana w’umuhungu wishwe n’amarira, iteza urujijo ku buryo hari abifuje kumenya inkomoko yabo bikabananira. Ni ifoto abantu bahererekanyaga mu buryo butandukanye mu matsinda y’abakoresha Facebook, bamwe ugasanga bayihinduyemo umuryango w’umugabo n’umugore n’abana basa nk’intobo bahogoye, mu gihe abakunzi ba ruhago batatinyaga gufata umutwe w’uriya mwana bakawuhinduramo ikipe […]
La Tropicale Amissa Bongo: Areruya Joseph yabaye uwa kabiri mu gace ka kane
Umunya-Rwanda Areruya Joseph uri mu bakinnyi bahagarariye ikipe y’u Rwanda iri muri Gabo, yegukanye umwanya wa kabiri mu agace ka kane k’isiganwa ry’amagare zizenguruka igihugu cya Gabon, La Tropicale Amissa Bongo. Abasiganwa bavaga mu gace ka Lambarene berekeza mu ka Mouila, ku ntera ya kilometer 190. Aka ni ko gace karekare muri iri siganwa dore […]
Kim Kardashian yashyize hanze amafoto ashotorana

Kim Kardashian yashyize hanze amafoto akurura abagabo agaragaza imiterere y’amabuno ye Umunyamdideri Kim Kardashian yashyize hanze amafoto agaragaza imiterere y’ikibuno cye ashimangira uburyo uyu mugore w’umuraperi Kanye West, ari umwe mu bafite uburanga isi ifite. Aya mafoto ya Kardashian yagiye hanze ubwo we na murumuna we witwa Khloe Kardashian barimo bafata amashusho ya filime y’uruhererekane […]
U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane muri Afurika mu kurwanya ruswa
Raporo yasohowe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International , yashyize u Rwanda ku mwanya wa kane muri Afurika n’uwa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya ruswa. Ni imyanya yombi u Rwanda rwari runariho muri raporo iheruka. U Rwanda ruri ku mwanya wa kane muri Afurika inyuma y’ibihugu nk’ibirwa bya Seychelles, Botswana n’ibirwa […]
Abanyarwanda bakomeje kugorwa na La Tropicale Amissa Bongo igeze
Umunya-Eritra Biniam Grmaye, niwe wegukanye agace ka gatatu k’isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo rizenguruka igihugu cya Gabon ku magare, aka gace gashimangira ko Abanyarwanda bakomeje kugorwa n’iri siganwa begukanye uri 2018. Uyu munsi abasiganwa bavaga ahitwa Mitzic berekeza ahitwa Ndjole, ku ntera ya Kilometero 187 ari nayo ndende muri iri siganwa ry’uyu mwaka. Aka […]
Micho wigeze gutoza Amavubi yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Zambia
Umunya-Serbia Milutin Sredojevic Micho wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahawe inshingano zo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Zambia, Chipolopolo Stars. Uyu mugabo wanatoje Imisambi ya Uganda, yasimbuye Umubiligi Sven Vandenbroeck watandukanye n’ikipe y’igihugu ya Zambia muri Gashyantare 2019. Hari hashize igihe kigera ku mwaka wose iyi kipe nta mutoza mukuru ifite. Akazi […]
Dr. Besigye urwanya Museveni yaciye agahigo ko kuba uwa mbere ku isi watawe muri yombi kenshi
Umunya-Uganda Col. Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka NRM rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ku isi watawe muri yombi incuro nyinshi. Ni nyuma yo kwinjira mu gitabo ‘Guiness des Records’ kijyamo abantu bakoze uduhigo twihariye kurusha abandi ku isi. Muri 2016 ni bwo Dr. Kizza Besigye yinjiye […]
Sudani: Imwe mu ntare eshanu zugarijwe n’inzara yapfuye-amafoto

Imwe mu ntare eshanu zabaga muri kimwe mu bigo byororerwamo inyamaswa byo muri Sudani zugarijwe n’ikibazo cy’inzara n’uburwayi, yapfuye ku munsi w’ejo mu gihe igikorwa cyo kurokora izindi enye zisigaye kigikomeje. Urupfu rw’iyi ntare y’ingore rwemejwe na Brigadier Essamelddine Hajjar wavuze ko yapfuye mu gihe harimo hakorwa ibishoboka byose ngo ubuzima bwayo burokorwe. Yagize ati” […]
Amavubi yisanze mu tsinda rimwe na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi

Tombora igaragaza uko amakipe agomba guhura mu matsinda y’ijonora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Qatar muri 2022, isize ikipe y’igihugu Amavubi ysanze mu tsinda rimwe n’imisambi ya Uganda. Ni tombora irangiye mu kanya yaberaga mu gihugu cya Misiri. Uretse Uganda Cranes yo muri aka karere yisanze hamwe n’Amavubi y’u Rwanda, iri […]
Ibihumbi by’impanga zahuriye muri sitade zigamije guca agahigo-amafoto

Ibihumbi by’impanga zo muri Sri Lanka ku munsi w’ejo bari buzuye imwe muri stade zo mu murwa mukuru Colombus , intego ari uguca agahigo katuma binjira mu gitabo cy’abanyaduhigo cya Guiness World of Records. Izi mpanga zari zicaye buri wese yegeranye n’umuvandimwe we zari nyinshi, ku buryo abayobozi bo muri iki gihugu bananiwe kumenya umubare […]
Umunya-Eritrea ni we wegukanye agace ka kabiri ka La Tropicale Amissa Bongo
Umunya- Eritrea Natnael Tesfazion ukinira ikipe y’igihugu cye, yegukanye agace ka kabiri k’isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Gabon rya La Tropicale Amissa Bongo. Ni agace kavaga ahitwa Bitam kerekeza ahitwa Oyem, ku ntera ya kilometero 120. Aka ni ko gace kagufiya muri iri siganwa rifata nk’irya mbere ku mugabane wa Afurika. Umunyarwanda waje hafi muri […]
Umunyabigwi mu muziki w’Amerika yapfiriye ku rubyiniro
David Charles Olney, umunyabigwi mu muziki wa leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana ubwo yari ku rubyiniro ataramira abakunzi be. Uyu mukambwe w’imyaka 71 y’amavuko yazize indwara y’umutima nk’uko amakuru abivuga. Amakuru y’urupfu rw’uyu mukambwe wari n’umwanditsi w’indirimbo, yemejwe na Amy Rigby bafatanyaga kuririmba muri kiriya gitaramo cyaberaga muri Leta ya Florida. Uyu mugore […]
La Tropicale Amissa Bongo: Areruya Joseph na bagenzi be ntibahiriwe n’agace ka mbere

Areruya Joseph na bagenzi be bafatanyije guhagararira u Rwanda mu isiganwa ry’amagare rya La Tropicale Amissa Bongo rizenguruka igihugu cya Gabon, ntabwo bahiriwe n’agace ka mbere k’iri siganwa. Kuri uyu wa mbere abasiganwa bari bahagurutse ahitwa Bitam berekeza mu gace ka Ebolowa twombi duherereye mu gihugu cya Cameroon, ku ntera ingana na Kilometero 149. Abakinnyi […]
Abagabo 22 ba mbere bakize ku isi barusha Abanyafurikakazi bose ubutunzi
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta ukorera hirya no hino ku isi wa 0xfam, bwagaraje ko ubutunzi bw’abagabo 22 bakize kurusha abandi ku isi buruta ubwa miliyoni 326 z’Abagore batuye ku mugabane wa Afurika. Ni ibyatangajwe muri raporo uyu muryango washyize ahagaragara, igaragaza buryo ki hari ubusumbane bukabije hagati y’ubukungu bw’abagabo n’abagore, yasohotse mbere gato […]
Perezida Kagame yitabiriye inama y’Ubwongereza na Afurika i Londres

“Perezida” wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari i Londres mu Bwongereza, aho yitabiriye inama y’Ubwongereza na Afurika itangira kuri uyu wa mbere. Ni inama iza kuyoborwa na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson. Iyi nama iranitabirwa n’abandi bayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika. Itangazo ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu rivuga ko uretse kuba Perezida Kagame yitabira […]
Liverpool itsinze Manchester United yuzuza imikino 39 ya Premier league idatsindwa
Umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Abongereza wahuza Liverpool na Manchester United yari yayisuye, warangiye Liverpool itsinze ibitego 2-0 ikomeza kuyobora iyi shampiyona ya mbere ikunzwe ku isi. Wari umukino ufunguye warimo n’imbaraga ku mpande zombi. Liverpool yakiniraga imbere y’abafana bayo yihariye igice kinini cy’uyu mukino inarema uburyo bwinshi kurusha mukeba, gusa abasore ba Manchester […]
Haaland wirengagijwe na Man United yatsinze Hat-trick mu minota 20 ya mbere yakiniye Dortmund
Umunya-Norvege, Erling Braut Haaland uheruka gutera umugongo Manchester United akerekeza muri Borussia Dortmund yo mu Budage, yaraye atsinze ibitego bitatu mu minota 20 y’umukino wa mbere yakiniye Dortmund. Mu kwezi gushize ni bwo uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yerekeje muri iyi kipe yo mu Budage, nyuma yo kumugura angana na miliyoni 17 n’ibihumbi 100 by’amapawundi. […]
Aba-Taliban n’Abanyamerika bagiye gusinyana amasezerano y’amahoro
Inyeshyamba z’Aba-Taliban muri Afghanistan na leta zunze ubumwe z’Amerika, bemeranyije gusinya amasezerano yo kurangiza burundu intambara imaze igihe hagati y’impande zombi, akazasinywa bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2020. Ni amakuru yahawe umugisha Suhail Shaheen uvugira aba-Taliban, mu itangazo yahaye ikinyamakuru cyo muri Pakistan cyitwa Dawn, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje. Ni itangazo rigira riti: […]
RPL: Rayon Sports inyagiye Espoir FC, APR FC itsikirira i Rubavu
Imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda yabaye kuri uyu wa gatandatu, isize ikipe ya Rayon Sports inyagiye Espoir FC ibitego 3-0, mu gihe mukeba wayo APR FC inganyirije na Etincelles FC igitego 1-1. Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, iyihatsindira ibitego 3-0. Ni […]
Umuhanzi Mr. Flavour na D’banj barataramira abanya-Kigali ku buntu
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ubwo haza kuba hasozwa inama ya Creative Africa Exchange (CAX) yiga ku buhanzi n’umuco, igihangage mu muziki wa Nigeria Mr. Flavour na mwene wabo Oladapo Daniel Oyebanjo uzwi nka D’banj, barataramira Abanya-Kigali mu gitaramo kwinjira biza kuba ari ubuntu. Ni igitaramo kiza no kugaragaramo abahanzi b’Abanyarwanda nka Diva […]
Ubuhinde: Umugabo yishwe n’isake imuteye icyuma

Umugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde yishwe n’imwe mu sake zari mu murwano, nyuma yo kumukomeretsa mu nda bikomeye yifashishije icyuma bari bayiziritseho ngo itsinde uriya murwano. Uyu wishwe n’isake ni umufana wari wizihiwe n’umurwano w’amasake yari yaterekeweho imitungo na ba nyirayo. Ni umurwano waberaga ahitwa Pragadavaram mu Burengerazuba bw’agace ka Godavari gaherereye muri leta ya […]