Igishyika ni cyose ku batunze injangwe i Nairobi
Abatuye i Nairobi batunze injangwe , bafite imitima ihagaze nyuma y’uko ngo bashobora kujya bazitangira amahoro. Ni nyuma y’uko ubutegetsi bwo muri uyu mujyi bwategetse abatunze aya matungo ko buri wese urifite asabwe kuryandikisha hakiyongeraho kugura uruhushya rumara umwaka rugura amashiringi 200 akoreshwa muri Kenya. Si ibyo gusa , kuko buri wese utunze ipusi, asabwe […]
Rutshuru: M23 yigaruriye uduce dushya
Umutwe wa M23 ku wa Gatanu wigaruriye uduce twa Nyabanira na Ngwenda two muri Groupement ya Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo za leta ya RDC. M23 yigaruriye utu duce nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’ingabo za leta kuva mu masaha y’igitondo. Usibye utu duce, kuva ku wa Gatanu kandi M23 […]
PM.Ngirente yagaragaje imbogamizi zikoma mu nkokora Iterambere rya Afurika
Mu mboni za Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard asanga ko kugirango Afurika Iterambere, hakenewe gushyirwaho ingamba zikomeye zituma iminshinga yawo ishyirwa mu bikorwa. Yongeyeho kandi ko byagakozwe mu gihe cyagenwe. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Kanama 2024, i Abuja muri Nigeria, aho yitabiriye Inama ya Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ihuza […]
Serivisi y’ubuvuzi bw’impyiko izatangwa no ku banyamahanga bazivuriza mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima, itangaza ko kuva mu Rwanda hazanwa Serivisi zo guhabwa impyiko mu buryo buzwi nka Transplant, abari bakeneye iyo serivisi barayihawe kandi bikorwa neza. Iyi minisiteri ivuga ko abantu bagera kuri 32 bahawe iyi serivisi mu mwaka ushize wa 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Sabin uyiyobora. Ubwo yatangizwaga mu Rwanda muri Gicurasi umwaka ushize, […]
Icyo Guverineri Lendongolia avuga ku makuru y’uko M23 yamaze kwinjira mu ntara ya Tshopo
Guverineri w’Intara ya Tshopo, Lendongolia Lebabonga Paulin, yabeshyuje amakuru yakwirakwizwaga avuga ko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zamaze kwinjira muri iriya ntara. Intara ya Tshopo iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Maniema, ikaba mu burengerazuba bw’Intara ya Ituri. Muri iki cyumweru ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko inyeshyamba za […]
Minembwe: Umusirikare wa FARDC yatswe imbunda n’abaturage asubira mu birindiro imbokoboko
Umusirikare wa FARDC , yatswe imbunda n’abaturage bo mu gace ka Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asubira mu birindiro n’umutwe gusa. Amakuru avuga ko uyu musirikare yaje asagarira aba baturage, haba imirwano, abaturage ngo babonye ko hashobora kubaho kubarasa bahitamo kumwaka imbunda. Ibi byabereye ahitwa ku Kuziba hafi y’ikibuga cy’indege cyo muri ibyo […]
MINALOC yabaruye ahazwi nko mu butayu harenga 100 hasengerwa mu buryo butemewe
Mu minsi yari ishize, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC ikora ibarura ry’insengero zitujuje ibisabwa , yanakoze ubugenzuzi ku hantu hasengerwa mu buryo butemewe n’amategekohazwi nko mu butayu, isanga hari ahagera ku 108 hasengerwa mu buryo butemewe. Iyi Minisiteri ivuga ko hari aho yasanze abantu basengera hashobora no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Hamwe muri aho , […]
METEO Rwanda yateguje imvura muri uku kwezi kwa Kanama
Iteganyagihe rya METEO Rwanda rigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2024, hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’impeshyi naho mu bindi bice, imvura nke iteganyijwe hamwe na hamwe. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 30 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere […]
Togo: Perezida Gnassingbe ntiyorohewe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Togo, barashinja Perezida Gnassimbe ko ashaka kwiyongeza indi Manda kugirango abone uko agundira ubutegetsi. Ni nyuma y’uko yagumishije Victoire Sidemeho Tomegah-Dogbe, ku mwanya wa Minisitiri w’intebe kandi guverinema izashyirwaho muri iyi minsi iri imbere bijyanye n’itegeko nshinga rishya. Ni mu gihe igice gishya cyemejwe mu kwezi kwa Gatatu, cyateje amakimbirane muri […]
Lourenço yaganiriye kuri Telefoni na ba Perezida Kagame na Tshisekedi
Perezida Manuel João Conçalves Lourenço wa Angola, ku wa Kane tariki ya 1 Kanama yaganiriye kuri Telefoni na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Perezidansi ya Angola yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo yerekeyeye “guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC” iheruka gufatirwa i Luanda muri Angola, ahaheruka guhurira abakuru ba […]
Abasabye Fagitire za EBM bagiye guhaha batangiye gusaranganywa arenga miliyoni 300FRW
Miliyoni 310 Frw zakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ni yo yatangiye gusaranganywa abakoresheje neza EBM ndetse ku ikubitiro hatanzwe miliyoni 91 Frw. Ni ibihembo byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku bakiliya basabye inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga za EBM. Abandi bahembwe kandi n’abatanze amakuru ku bacuruzi batatanze fagitire za EBM kandi ibicuruzwa byagurishijwe. Ni igikorwa cyakozwe […]
Itorero ‘Umuriro wa Pentekote’ ryari ryariyomoye kuri ADEPR ryahagaritswe mu Rwanda
Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, kubera ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo. RGB yemeje ko yahagaritse ibikorwa by’iri torero biciye mu ibaruwa Dr Uster Kayitesi uyiyobora yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille wariyoboraga. Ni icyemezo uru rwego ruvuga ko rwafashe nyuma y’igenzura ryimbitse […]
Musanze: Hari abacukura zahabu mu mirima y’abaturage batabyumvikanyeho na ba nyirayo
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, baravuga ko babangamiwe n’imirima yabo yibasiwe n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu buryo butemeranyijweho. Abenshi babangamiwe, ni abo mu mirenge ya Muhoza na Gacaca mu Karere ka Musanze aho batabaza ubuyobozi ngo bubakize aba bacukuzi. Aba ba nyiri imirima bavuga ko birimo kubateza igihombo gikomeye. Abigabije ubucukuzi bw’aya mabuye, […]
Kurya ibitunguru bibisi byongera imigendekere myiza mu gutera akabariro
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina, by’akarusho ku bagabo kikongera imbaraga. Urubuga rwa plaisirs sante n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi […]
M23 yitandukanyije n’imyanzuro u Rwanda na RDC bafatiye i Luanda
Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23, kuri uyu wa Kane ryatangaje ko ritarebwa n’imyanzuro abakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC baheruka gufatira mu nama yabereye i Luanda, bijyanye n’uko ritigeze riyitabira. Ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga ni bwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bahuriye i Luanda, mu nama ya […]
Donald Trump yikomye umunyamakuru wamuhase ibibazo atabanje kumubaza uko amerewe
wqwDonald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yikomye umunyamakuru watangiye kumuhata ibibazo atabanje kumubaza uko amerewe. Yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, aho umunyamakuru umwe yateruye amubaza niba afite icyizere ko abirabura bazamutora kandi yaragiye abibasira. Ni mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 kuri Televiziyo ya ABC […]
Nyuma yo kwica umuyobozi wa Hamas, IDF yemeje ko yanivuganye umukuru w’igisirikare cyayo
Igisirikare cya Israel (IDF) kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024 cyemeje ko cyivuganye Mohammed Deif wari ukuriye igisirikare cy’umutwe wa Hamas. Deif yiciwe mu bitero indege z’intambara za Israel zagabye mu gace ka Khan Yunis ku wa 13 Nyakanga uyu mwaka. IDF yemeje urupfu rwe nyuma y’igihe ikusanya amakuru y’ubutasi. Mohammed Deif […]
Burundi: Urwego rw’iperereza rurashinjwa gushimutira umugenzi ku kibuga cy’indege
Mu Burundi hari umuryango utabariza umwe muri bo bavuga ko washimuswe ubwo yageraga i Bujumbura avuye mu gihugu cya Kenya. Bavuga ko hashize ibyumweru bibiri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye hashimutiwe mwenewabo, kugeza n’ubu bataramenya icyo yazize. Uyu mugabo ngo yari agarutse mu Burundi avuye muri Kenya. Umuryango we urasaba ko bamenyeshwa aho […]
Musanze: Mudugudu na Mutekano bibye Frw miliyoni 60 y’abaturage batorokera muri Uganda
Abanyamuryango babarirwa muri 500 bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Twivane mu bukene’ rikorera mu murenge wa Busogo w’akarere ka Musanze, bararira ayo kwarika nyuma yo gukusanya abarirwa muri Frw miliyoni 60 yari kubafasha gutanga mituelle de Santé bikarangira aburiwe irengero. Abaturage bafite iki kibazo ni abo mu kagari ka Kavumu, muri Busogo. Abaganiriye na RBA bashyira […]
Tshisekedi bihwihwiswa ko arembejwe n’umutima arwariye i Bruxelles
Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari i Bruxelles mu Bubiligi, aho yagiye kwivuriza. Ni amakuru ibiro bya Tshisekedi byemeje mu itangazo byasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga. Ni Tshisekedi wari utegerejwe mu mujyi wa Kisangani ho mu ntara ya Tshopo, aho […]
Kenya: Umuntu wa Mbere yagaragaweho ubushita bukomoka ku nkende
Igihugu cya Kenya cyatangaje ko umuntu wa Mbere yanduye icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende. Amakuru avuga ko uyu muntu wakoraga urugendo ava muri Uganda ajya mu Rwanda anyuze muri Kenya. Inzego z’ubuvuzi muri Kenya zivuga ko ingendo nyinshi z’abaturage hagati ya Kenya n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ziteje ibyago bikomeye ku ikwirakwira ry’iyi ndwara mu […]
Umuco wo gukaraba intoki ari uko hadutse ibyorezo wakemanzwe
Ubushakashatsi bugaragaza ko cyo kimwe no kurwanya ibindi byorezo byadurira mu gukoranaho, ubusanzwe gukaraba intoki ni kimwe mu bwirinzi bwo kugikumira. Abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere isuku n’isukura, bagaragaje ko umuco wo gukaraba intoki n’isuku muri rusange wajya witabwaho mu bihe byose, aho kubishyiramo imbaraga ari uko hadutse indwara z’ibyorezo. […]
Hashobora kuboneka ikindi gitotsi muri guverinoma ya Perezida Ruto
Hashobora kuboneka ikindi gitotsi kuri guverinoma ya Perezida William Ruto nyuma y’uko akuyeho umushinga w’itegeko ry’imari muri uyu mwaka, biturutse ku myigaragambyo yatwaye ubuzima bw’abantu. Ni nyuma y’uko kandi urukiko rw’Ubujurire rwa Kenya kuri uyu wa gatatu, rwatangaje ko itegeko ry’igihugu rya 2023 rijyanye n’imari, rinyuranyije n’itegeko nshinga. Imishinga y’itegeko irebana n’imari ishyikirizwa inteko ishinga […]
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanyomoje MONUSCO
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) bwatangaje ko iki gihugu n’u Rwanda byasinyanye amasezerano yerekeye guhagarika imirwano. MONUSCO yabitangaje nyuma y’inama ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC ku wa Kabiri w’iki cyumweru bahuriyemo i Luanda, ku buhuza bwa Angola. Ni inama yari igamije […]
Abarinda kwa Kabila barasanye n’ingabo z’ishyaka rya Tshisekedi
Urubyiruko rwo mu ishyaka UDPS rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu rwagabye igitero ku rugo rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu rurasana n’abasirikare baharinda. Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu ni bwo urwo rubyiruko rwateye urugo rwa Kabila ruherereye muri Komine Gombe […]
Ubuhinde: Umubare w’abishwe n’inkangu urakabakaba 160 naho abandi 187 baburirwa irengero
Umubare w’abantu bapfuye bazize inkangu nini yibasiye leta ya Kerala yo mu majyepfo y’Ubuhinde, ubu umaze kurenga 158 ni mu gihe abagera kuri 187 baburiwe irengero. Ibikorwa byo gutabara, byahagaritswe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, byongeye gusubukurwa kuri uyu wa Gatatu mu gitondo. Ibendera ry’Ubuhinde ryazamuwe kugeza muri 1/2 ku nyubako za leta mu […]
Goma: Urubyiruko rwaramukiye mu myigaragambyo yo kwirukana Tshisekedi
Urubyiruko rwo mu mujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu rwaramukiye mu myigaragambyo, rusaba Perezida Félix Antoine Tshisekedi kwegura. Amakuru avuga ko uru rubyiruko rwahisemo kwigaragambya, nyuma yo kurakazwa n’urupfu rw’umusore waraye wiciwe ahitwa mu Kasika i Goma. Urupfu rw’uwo musore rwaje rukurikira ubwicanyi bumaze igihe kirekire bukorerwa muri […]
Haiti: Minisitiri w’Intebe yakangaranyijwe n’amasasu yarashwe aho yavugiraga imbwirwaruhame
Minisitiri w’Intebe wa Haiti (PM) Garry Conille , yakangaranyijwe n’amasasu yumvikanye ubwo yavaga mu bitaro bikuru bya kaminuza ya Leta ya Haiti. Bwana Conille waje ku butegetsi muri Mata ari Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho, yari yinjiye muri ibyo bitaro aza kumva amasasu hafi ye gusa ku bw’amahirwe nta ryamugezeho. Uyu ConilLe yari kumwe n’abakozi ba CNN […]
Israel yivuganye umuyobozi mukuru wa Hamas
Umutwe wa Hamas wo muri Palestine watangaje ko Ismail Haniyeh wari umuyobozi mukuru wawo yishwe na Israel. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu wavuze ko Haniyeh yiciwe mu bitero Israel yagabye aho yari atuye muri Iran. Hamas ivuga ko Haniyeh yapfuye nyuma y’amasaha make yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa kiriya […]
Hasohowe raporo igaragaza amagana y’abasangwabutaka biciwe muri Amerika bahohotewe
Raporo y’abashakashatsi yagaragaje ko muri Leta Zunze Ubume z’Amerika, habaye ubwicanyi bwakorewe abasangwabutaka. Iperereza ryakozwe n’ubutegetsi bw’igihugu ryasanze abana 973 b’Abasangwabutaka b’Amerika barapfuye bahohotewe baguye mu mashuli ya leta mu gihe cy’imyaka 150. Abayobozi bakora mu ishami ry’ubutegetsi bw’igihugu bashyize ahabona ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ejo ku wa Kabiri babwiye leta gusaba imbabazi mu izina […]
U Rwanda na RDC byemeranyije agahenge
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yo n’u Rwanda bemeranyije agahenge, uhereye ku itariki ya 4 y’ukwezi gutaha kwa Kanama. Ni nyuma y’ibiganiro byo ku rwego rwa dipolomasi ibihugu byombi byahuriyemo ejo ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga. Ibi biganiro byabereye i Luanda muri Angola u Rwanda rwari rubihagarariwemo n’intumwa zari ziyobowe na […]
Abasenateri bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibirarane by’imisoro bitishyurwa
Abasenateri bishimiye ko nta rwego rwa leta rukibona raporo y’agahomamunwa Kandi ko n’izibona raporo ya nta makemwa ziyongereye. Gusa bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibirarane by’imisoro bitishyurwa. Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena Nkusi Juvenal asanga imikoranire myiza hagati y’usora n’usoresha ari wo muti kuri iki kibazo cy’ibirarane by’imisoro bitishyurwa. Naho ku misoro yo […]
Igisubizo cya Perezida Kagame ku bavuga ko ‘NBA yagiranye amasezerano n’umunyagitugu’
Perezida Paul Kagame yasubije abanenga amasezerano y’ubufatanye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) rimaze igihe rifitanye n’u Rwanda, avuga ko ntacyo bazageraho. Umukuru w’Igihugu yagarukaga ku nkuru iheruka gusohorwa na ESPN cyo muri Amerika giheruka gusohora inkuru ivuga ko “NBA yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umunyagitugu wo muri Afurika”. Ni amasezerano ESPN ivuga ko Leta y’u […]
Abanyeshuri batimutse cyangwa ngo batsinde neza batangiye gusubira mu masomo
Mu rwego rwo gutyaza ubwenge abanyeshuri batandukanye bo mu mashuri abanza, batangiye gusubira mu masomo muri gahunda yashyizweho yiswe Nzahurabumenyi. Ni gahunda yashyizweho n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB. Ni Gahunda yashyizweho mu gufasha abana biga mu mashuri abanza batashoboye gutsinda neza no kwimuka. Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga […]
Luanda: Abakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC bahuriye ku meza y’ibiganiro
Abakuru ba dipolomasi ku ruhande rw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga bahuriye mu biganiro byari bigamije gusesengura ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo. Ni ibiganiro byabereye i Luanda mu murwa mukuru wa Angola. Ibiro Ntaramakuru by’abanya-Angola byatangaje ko u Rwanda rwari ruhagarariwe na […]
Mali: Komanda wari ukomeye w’u Burusuya yishwe n’inyeshyamba
Amakuru akomeje kuvugwa muri Afurika y’Iburengerazuba (Mali), aravuga ko umukomanda ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yiciwe mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba zigendera ku mahame akaze ya Kiyisilamu. Iki gitero cyagabwe ubwo habaga umuyaga wa serwakira uvanze n’umucanga. Uyu mukomanda wabarizwaga mu mutwe wa Wagner, yishwe ubwo we na bagenzi be bahuriraga ku murongo w’urugamba rwo […]
Cameron: Urubyiruko ruzwi nka Gen- Z rwateguje ubutegetsi ko bashobora kwigaragambya
Urubyiruko rwo mu gihugu cya Kameroni ruvuga ko rufite impungenge ko amatora ateganyijwe umwaka utaha azibwa. Benshi muri bo bavuga ko bakomeje kwiyandikisha kugirango bazatore mu buryo bubanogeye ariko bagahamya ko amatora n’atagenda neza batazabyihanganira bakazigaragambya. Bavuze ibi nyuma y’uko hari mugenzi wabo watawe muri yombi nyuma yo kugaragara anenga ubutegetsi. Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi […]
Perezida Ndayishimiye yokejwe igitutu ngo asese guverinoma yose
Ku Cyumweru, ishyaka rya Sahwanya Frodebu, ritavuga rumwe na CNDD-FDD ryatanze ibyifuzo rivuga ko byafasha Perezida Evariste Ndayishimiye kugira ubutegetsi butagira ikizinga. Iri shyaka ngo risanga kwirukana abagize Guverinoma iriho no gushyiraho uburyo bwemerera gutahuka abantu bose bari mu buhungiro kuva mu 2015 aribyo byatuma u Burundi butekana. Ubuyobozi bw’iri shyaka rya Sahwanya Frodebu bwabigarutseho […]
Abarimo Gen Makenga, Col Willy Ngoma na Nangaa basabiwe igihano cy’urupfu
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwa RDC ku wa Mbere bwasabiye igihano cy’urupfu abarimo Gen. Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cya M23, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, Lt Col Willy Ngoma n’abandi benshi bo mu ihuriro AFC/M23. Abaregwa bose hamwe uko ari 26 bashinjwa ibyaha birimo iby’intambara, kujya mu mutwe utemewe ndetse n’ubugambanyi. Ni ibyaha Kinshasa ibarega gukorera mu […]
RDC yashinje RDF guhungabanya ‘Systèmes’ zayo ziyobora indege
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje Igisirikare cy’u Rwanda guhungabanya ‘système’ yayo iyobora indege, isaba Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby’indege muri Afurika (OACI) kurufatira ibihano. Ibi birego bishya bigaragarira mu itangazo Kinshasa yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024. Yavuze ko “Ukwinjirirwa guteje akaga kwagaragaye muri systèmes za GPS […]
Abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko Malaria ishobora gukaza umurego muri Afurika y’Uburasirazuba
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko indwara ya Malaria ishobora kuziyongera ikarushaho kuzambya abatari bacye nyuma y’uko imiti yayo imwe yamaze kuba nk’ibicupuri. Raporo yasohowe mu kinyamakuru cy’abahanga mu buvuzi, yerekana ko ubuzima bw’abantu amamiliyoni bushobora kwisanga mu kaga mu gihe nta cyaba gikozwe. Iyo raporo ivuga ko umuti wa Artimezinini wari usanzwe ukoreshwa mu kuvura […]
Israel: Guverinoma yemereye Netanyahu kwihorera kuri Hezbollah byeruye
Abaminisitiri bagize Guverinoma ya Israel, bahaye uburenganzira Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu na Minisitiri ushinzwe umutekano kwihorera ku mutwe wa Hezbollah wo muri Liban. Ni nyuma y’inama yateranye ikemeza ko koko Israel igomba kwihorere kuri uyu mutwe ishinja kugaba igitero cya Roketi mu gace ka Druze mu misozi ya Golan yigaruriwe na Israel ariko wo ukabihakana. […]
Abibasirwa cyane n’indwara y’ubushita bukomoka ku nkende ni abana bari munsi y’imyaka itanu-OMS
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ritangaza ko abenshi mu bandura indwara y’ubushita buturuka ku nkende ari abana bari munsi y’imyaka itanu, aho bagera kuri 39%, mu gihe abagera kuri 1/3 ni ukuvuga 62% by’abo ihitana ari abana. Iyi ndwara ikaba ikomeje gukwirakwira mu bihugu byo mu Karere. Ibi byatumye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, […]
U Rwanda na RDC ku meza y’ibiganiro i Luanda
Ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiye guhurira mu nama igamije gusuzuma ibibazo bya Politiki biri mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC. Iyi nama izaba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga, ibere i Luanda muri Angola. Ni inama igiye kuba nyuma y’iyabereye muri Zanzibar mu ntangiriro […]
RDC: Ubutegetsi bwarekuye imfungwa 421 nyuma y’uko ubwiyongere muri gereza imwe wikubye inshuro 10
Mu mpera z’icyumweru gishize , Minisitiri w’ubutabera wa Kongo, Constant Mutamba, yarekuye imfungwa 421 zari zifungiwe muri gereza ya Makala iherereye i Kinshasa. Gereza ya Makala, ubusanzwe yagenewe kwakira imfungwa 1.500, kuri ubu ariko irimo imfungwa zirenga 15.000, iyi mibare ikaba itera impungenge izi mfungwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Kubera igitutu cy’imwe mu miryango mpuzamahanga, […]
Colonel Kazarama yiyongereye mu bo RDC ishobora gukatira urwo gupfa
Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23, yiyongereye mu bantu Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irega ibyaha birimo iby’intambara n’ubugambanyi. Ni urubanza Kinshasa iregamo abayobozi n’abasirikare bo mu ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23. Abaregwa barangajwe imbere na Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa ririya huriro, Bertrand Bisimwa umwungirije, Lawrence Kanyuka […]
Minisitiri w’Ubuhinzi muri Sudani yahakanye inzara ivugwa mu gihugu
Mu gihe muri Sudani bugarijwe n’amapfa ndetse abenshi bakaba bari guhunga, Minisitiri w’ubuhinzi we siko abibona kuko ngo abaturage bashonje ari bacye ugereranyije n’abatuye mu gihugu. Ni mu gihe Abanya-Sudani ibihumbi 755 bahuye n’ikibazo cy’inzara bitewe n’imirwano imaze iminsi hagati y’imitwe ya gisirikare nk’uko Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ibitangaza. Minisitiri w’Ubuhinzi muri iki Gihugu, Abubakr al-Bushra […]
Kinshasa: Abashoferi ba Tagisi bahagaritse akazi barigaragambya batizwa umurindi n’abaturage
Kubona imodoka itwara abagenzi zizwi nka Tagisi vuwatiri(Taxi Voiture) biragoye mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa, kuko abashoferi babyukiye mu myigaragambyo bamagana imikorere mibi y’inzego za Polisi. Perezida w’Ishyirahamwe ry’abatwara ibinyabiziga muri Kongo (ACCO), Jean Mutombo yatangaje ko abashoferi bahisemo guhagarika akazi kugira ngo bigaragambye bamagana ihindagurika ry’ibiciro bya hato […]
Col. Kazarama ari kumwe na Lt Col Willy Ngoma nyuma yo gusubira muri M23
Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa M23, bwa mbere yagaragaye ari mu ruhame nyuma yo gusubira muri uyu mutwe. Amafoto yagiye hanze yerekana uyu musirikare ari kumwe n’abarimo Lt Col Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi w’Igisirikare cya M23 ndetse n’umunyamakuru Magloire Paluku uheruka kwihuza n’uyu mutwe. Ni amafoto yafatiwe mu Rutshuru ho […]
Trump yateguje intambara ya gatatu y’isi mu gihe Harris Kamala yaba abaye Perezida wa Amerika
Donald Trump yongeye kwibutsa abanyamerika n’abatuye isi, ko mu gihe Harris Kamala yaba atorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, intambara ya gatatu y’isi yahita iba. Ni mu gihe we avuga ko aramutse atowe, intambara hirya no hino ku isi zagabanuka, by’umwihariko izo mu burasirazuba. Ibi Trump yabigarutseho mu mpera z’iki Cyumweru gishize […]
Abategura imikino ya Olempike bibeshye ku ndirimbo yubahiriza igihugu cya Sudani y’Epfo
Abateguye imikino Olempike ibera mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa basohoye itangazo basaba imbabazi, nyuma y’uko abacuranze indirimbo yubahiriza igihugu cya Sudan y’Epfo bayibeshyeho. Bavuga ko byatewe no “kwibeshya kwa muntu nta kindi cyari kigamijwe”. Abategura imikino ya Olempike bacuranze indirimbo y’igihugu itari iya Sudani y’Epfo, mbere yuko icyo gihugu gikina umukino wa mbere w’intoki wa […]
Raporo ya Banki y’isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite Politiki yo guteza imbere Afurika
U Rwanda rukomeje kwesa imihigo muri gahunda y’ubudasa bushingiye mu Iterambere no mu zindi nzego. Ibi bigaragazwa na Raporo yiswe ‘CPIA’ ya Banki y’Isi, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere, mu bihugu bifite ingamba na politiki byiza bigamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika. Raporo nshya yiswe CPIA Africa, yongeye gushyira u Rwanda ku […]
Uburusiya bwahanuye drone ebyiri za Ukraine yakoresheje itwika ibigega bya Peterori
Inkuru yasakaye kuri iki Cyumweru mu by’intambara , aravuga ko Ukraine yarashe ibigega byinshi bya Peteroli by’u Burusiya ikoresheje indege zitagira abapilote. Ni mu gihe u Burusiya nabwo bavuga ko bwahanuye ebyiri muri zo. Izi ndege za Ukraine zarashe ibigega bya peteroli mu karere ka Kursk mu Burusiya nk’uko byemejwe n’umutegetsi wo mu Burusiya kuri […]
RDC yongeye gutakambira Amerika na EU ngo bahane u Rwanda
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatakambiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ibasaba gufatira ibihano u Rwanda. Ni nyuma y’ibihano izi mpande zombi ziheruka gufatira abantu batandukanye zishinja guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Abafatiwe ibihano ku wa Gatanu barimo n’abayobozi b’umutwe wa M23 Kinshasa imaze igihe ivuga ko ufashwa na […]
Hamas irashinja Israel kugaba igitero cyahitanye Abasivili 40 abandi 100 bagakomereka
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Palestine, ivuga ko igisirikare cya Isiraheli cyibasiye ishuri riri hafi y’umujyi wa Deir al-Balah, uherereye rwagati muri Gaza gihitana byibuze Abanyapalestine 30 abandi 100 barakomereka. Igisirikare cya Israel ‘IDF’ cyatangaje ko Hamas yifashishije ikigo cy’amashuri ngo igikoreshe nk’ibirindiro kugirango bibafashe gutegura ibitero kuri Israel ariko ngo iza kubimenya kare […]
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kigamije kwigisha amahoro ku isi
Mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo cyo kwigisha amahoro no kurwanya Jenoside ku isi, aho kizajya gifasha kwigisha amahoro ndetse n’abagiranye amakimbirane bakaba bahahurira bakayacoca bakiyunga. Iki kigo kikaba kigiye kubakwa n’Umuryango w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust aho abatuye isi bazajya baza kwigira amahoro muri iki kigo.Ni iki kigo kizubakwa mu karere ka […]
RDF iri kugera amajanja ibyihebe byihishe mu ishyamba rya Katupa
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ziritegura kugaba ibitero byahungiye mu ishyamba rya Katupa riherereye mu karere ka Macomia. Vuba aha ni bwo RDF izatangira kugaba ibitero kuri ibi byihebe bya Ansar Al-Sunna nk’uko ikinyamakuru Zitamar News kibivuga. RDF iheruka kohereza ingabo mu karere ka Macomia, zikaba ziri mu birindiro byahozemo ingabo za Afurika y’Epfo […]
Kagame yaganiriye na Starmer uheruka gusesa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yahuye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer. Abayobozi bombi bahuriye i Paris mu Bufaransa aho bari bitabiriye umuhango wo gutangiza imikino Olympique iri kuhabera. Perezidansi y’u Rwanda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko Kagame na Starmer baganiriye ku ngingo zirimo […]
DRC:Arashinjwa guha amafaranga Wazalendo ngo abaturage bagabweho ibitero
Justin Bitakwira usanzwe ari umudepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, arashinjwa gukwirakwiza amafaranga mu rubyiruko rw’aba Wazalendo ngo bagabe ibitero mu baturage. Byamenyekanye ubwo Bitakwira yasuraga Intara ya Uvira maze mu kiganiro yagiranye n’abaturage humvikanamo imvugo zihembera urwango. Bivugwa ko yahaje muri misiyo ye kugiti cye, yo gukangurira insoresore […]
Rayon Sports yimwe Stade Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports yimwe Stade Amahoro yari yasabye, bituma ibirori by’umunsi w’Igikundiro byagombaga kuyiberamo byimurwa. Ku wa 3 Kanama 2024 ni bwo Murera yagombaga gukora ibirori bya “Rayon Sports Day”. Muri ibi birori iyi kipe yagombaga kwifashisha Stade Amahoro mu kwerekana abakinnyi n’abatoza izifashisha mu mwaka utaha w’umukino, ndetse ikanahakinira umukino wa gicuti izahuriramo […]