Le ministre de l’IntĂ©rieur met en garde la communautĂ© frontalière contre le passage illĂ©gal en RD Congo
Le ministre de l’IntĂ©rieur, Alfred Gasana, a exhortĂ© mardi 20 dĂ©cembre les habitants du district de Rubavu dans le secteur de Bugeshi Ă Ă©viter tout passage illĂ©gal en RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo (RDC), affirmant que le pays ne serait pas en mesure de les “sauver” . S’adressant aux citoyens qui se sont rassemblĂ©s Ă Bugeshi, […]
Umucamanza yihanangirije uruhande ruregwa muri dosiye y’abanyamigabane ba SDU
Umucamanza wo mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi yamenyesheje Sibomana Jovithe ukuriye inama y’ubutegetsi ya kampani ya SDU (Special Drivers United) itanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, yarezwe na bamwe mu banyamigabane ba yo, ko ubutaha nibongera gutuma urubanza rusubikwa bazafatirwa ibihano nk’abashaka gutinza urubanza nkana nyuma y’aho urubanza rwongeye gusubikwa kubera kongera kubura k’umunyamategeko wunganira Sibomana […]
RRA yatangiye gufunga ubucuruzi budakoresha neza inyemezabwishyu za EBM

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Ukuboza, cyatangiye igikorwa cyo gufunga ibikorwa by’abacuruzi badakoresha neza inyemezabwishyu z’ikorabuhanga (EBM) hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kubihanangiriza inshuro zigera muri esheshatu ariko ntibikosore . Iki gikorwa cyari cyatumiwemo n’itangazamakuru, cyatangiriye mu isoko ryo muri MIC, aho ku ikubitiro hafunzwe […]
Afghanistan: Leta y’Abatalibani yafashe icyemezo cyo gukumira abakobwa muri za kaminuza
Minisiteri y’amashuri makuru muri leta iyobowe n’Abatalibani muri Afghanistan yavuze ko abanyeshuri b’abakobwa batazemererwa kwinjira muri kaminuza z’igihugu kugeza igihe hazasohoka amabwiriza mashya . Ibaruwa yemejwe n’umuvugizi wa minisiteri y’amashuri makuru kuri uyu wa Kabiri, yategetse kaminuza za Leta n’abikorera bo muri Afghnistan guhagarika byihuse abanyeshuri b’abakobwa, nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri. Ibaruwa yahawe kaminuza zose […]
Kenya: Abasilamukazi basabwe kujya bambara hijab bitaba ibyo bagashaka igihugu bajya kubamo
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ingabo muri Kenya, Aden Duale, yihanangirije abagore b’abayisilamu bo muri Kenya batambara hijab cyangwa igitambaro gipfuka mu mutwe ababwira ko nibaa batabishoboye bashaka ikindi gihugu babamo. Kuri uyu wa Mbere ushize, Duale yabivugiye muri komite y’umusigiti wa Jamia mu muhango wo gushyikiriza cheque Croix-Rouge ya Kenya mu rwego rwo gufasha […]
Ntakarutimana du Burundi Ă©lu prĂ©sident de l’EALA
Joseph Ntakarutimana, un lĂ©gislateur burundais et secrĂ©taire gĂ©nĂ©ral adjoint du parti au pouvoir du pays, a Ă©tĂ© Ă©lu mardi nouveau prĂ©sident de l’AssemblĂ©e lĂ©gislative de l’Afrique de l’Est (EALA) . Il s’est engagĂ© Ă favoriser l’unitĂ© et l’harmonie au sein de la CommunautĂ© de l’Afrique de l’Est (EAC). Le parti au pouvoir au Burundi est […]
Minembwe: FARDC irigamba kwivugana Col Muzungu wa Twirwaneho
Uwiyise Colonel witwa Muzungu Rusongo wo mu mutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho-Makanika yishwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) i Minembwe mu gace ka Fizi (Kivu y’Amajyepfo), kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Ukuboza 2022 . Lieutenant JĂ©rĂ©mie Meya, umuvugizi wa brigade ya 12 ya FARDC ishinzwe gutabara byihuse ifite icyicaro i Minembwe […]
Polisi iri gushakisha umushoferi wa Fuso wakoze impanuka agahita acika
Polisi y’u Rwanda (RNP) iravuga ko irimo gushakisha umushoferi w’ikamyo yahitanye umudamu umwe igakomeretsa abandi benshi, mu mpanuka yo mu muhanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukuboza, i Zindiro, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo . Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Ukuboza, mu kiganiro n’ikinyamakuru The New Times, […]
Kirehe: Intumwa za Leta y’u Burundi ziri mu Rwanda zasuye impunzi z’Abarundi ziba mu Nkambi ya Mahama
Intumwa za Leta y’u Burundi ziri mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere aho zaje gukangurira impunzi z’Abarundi gutaha, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwazo zerekeje mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe . Izi ntumwa ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Burundi, Lt. Gen. de Police AndrĂ© Ndayambaje kuri […]
Umukecuru w’imyaka hafi 100 yahamijwe uruhare mu bwicanyi Abanazi bakoreye abasaga 10,000
Uwahoze ari umunyamabanga wakoreraga umuyobozi w’ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’Abanazi yahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu barenga 10.505 . Irmgard Furchner, ufite imyaka 97, yajyanywe gukorera i Stutthof akiri inkumi kuva mu 1943 kugeza 1945. Furchner, umwe mu bagore bake bakurikiranyweho ibyaha by’Abanazi mu myaka mirongo, yahawe igihano gisubitse cy’igifungo cy’imyaka ibiri. Nubwo […]
Uganda: Umukozi wo ku kibuga cy’indege yarumwe n’inzoka imusanze aho bayoborera indege
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru gishize, inzoka yavuye mu nkegero z’ikibug cy’indege mpuzamhanga cyaaa Entebbe muri Uganda yinjira mu nyubako y’ubugenzuzi iruma umukozi wari urimo kuyobora indege witwa Jonathan Kayizzi . Vianney Luggya, Umuvugizi w’ikigo gishinzwe indege za gisivili (UCAA), ari nacyo gishinzwe gucunga iki kibuga cy’indege, we yavuze ko ibyabaye “bikekwa ko ari […]
Umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wiyongereyeho 10% mu gihembwe cya 3 – NISR
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR)cyatangaje ko mu Rwanda umusaruro rusange w’imbere mu gihugu (GDP) wiyongereyeho 10% mu gihembwe cya gatatu cya 2022 bitewe n’uko ibikorwa by’inganda byagarutse . GDP yiyongereyeho 10% mu gihembwe cya 3 cya 2022 mu gihe yazamutse ku rugero rwa 7.5% mu gihembwe cya kabiri ndetse na 7.9% mu gihembwe cya mbere. […]
Perezida Ramaphosa yongeye gutorerwa kuyobora ANC
Ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Mbere ryongeye gutora Perezida Cyril Ramaphosa nk’umuyobozi waryo mu myaka itanu iri imbere, nk’uko iryo shyaka ryatangaje . Ramaphosa yagize amajwi 2,476 kuri 1.897 y’uwahoze ari minisitiri w’ubuzima Zweli Mkhize, nk’uko ibisubizo byatangajwe n’umuyobozi wa komisiyo y’amatora y’ishyaka, Kgalema Motlanthe. Kongera gutorwa kwa Ramaphosa […]
Le plan britannique d’expulsion des demandeurs d’asile vers le Rwanda est lĂ©gal, juge le tribunal
Le projet du gouvernement britannique d’envoyer des demandeurs d’asile dans un aller simple au Rwanda est lĂ©gal, ont dĂ©clarĂ© lundi deux juges de la Haute Cour, dans une victoire pour les partisans de cette politique controversĂ©e . Mais les juges ont Ă©galement dĂ©clarĂ© que le gouvernement n’avait pas tenu compte de la situation des personnes […]
London: Urukiko rwemeje ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro yemewe n’amategeko
Abasabaga ihagarikwa rya gahunda ya guverinoma y’u Bwongereza itavugwaho rumwe yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda batsinzwe nyuma y’uko abacamanza bo mu Rukiko Rukuru bemeje ko iyi politiki yemewe n’amategeko . Urugamba rukaze rwo kurwanya iyi gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko rwatangiye kuva aho uwari minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, […]
Trump arashinjwa guhisha umwenda yari yarahawe n’ikigo gifitanye isano na Koreya ya Ruguru
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashinjwa guhisha amakuru y’ingenzi ajyanye n’ubukungu bwe nyuma yo kugaragara ko yari afite umwenda wa miliyoni hafi 20 z’Amadolari atamenyesheje igihe yiyamamarizaga bwa mbere kuba perezida muri 2016 ! Umwenda uhishe wa Trump Ubu nibwo hamenyekana ko uyu munyemari w’imyaka 76 wahoze ari perezida […]
Huye: Umukozi wo mu rugo arashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu w’aho yakoraga
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko w’aho yakoraga akazi ko mu rugo . Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyaha cyabaye mu gihe cya saa kumi z’umugoroba wo ku wa 11 Ukuboza 2022, mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, […]
Umuraperi Drake yariwe miliyari frw nubwo ikipe ya Argentine yari yategeye yatwaye igikombe

Umuraperi Drake yariwe amafaranga menshi nyuma yo gutegera ko ikipe ya Argentine iza gutsinda u Bufaransa mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi nubwo iyi kipe yaje gutwara igikombe . Kuri iki Cyumweru, uyu muraperi w’Umunyakanada ukoreramuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yateze miliyoni imwe y’amadorali (asaga miliyari y’Amanyarwanda)kuri Argentine ku mukino wa nyuma w’Igikombe […]
London: Urukiko ruremeza niba gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda yemewe n’amategeko
Kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukuboza 2022, Urukiko Rukuru rwa London ruraza gufata umwanzuro niba gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ikurikije amategeko . U Bwongereza burateganya kohereza ibihumbi by’abimukira bageze muri iki gihugu banyuze mu nyanja mu Rwanda, ruherereye nko ku birometero 6.400 uvuye ku nkombe zabwo. Minisitiri […]
Des responsables burundais au Rwanda pour la campagne de rapatriement des réfugiés
Une dĂ©lĂ©gation du Burundi est arrivĂ©e au Rwanda ce lundi 19 dĂ©cembre pour une campagne de rapatriement des rĂ©fugiĂ©s de deux jours . La dĂ©lĂ©gation burundaise est composĂ©e du secrĂ©taire permanent au ministère de l’intĂ©rieur chargĂ© de la sĂ©curitĂ© publique, du directeur gĂ©nĂ©ral du rapatriement et de la rĂ©intĂ©gration des rĂ©fugiĂ©s, des gouverneurs des provinces […]
Ladislas Ntaganzwa wahamijwe uruhare muri jenoside aratangira kuburana mu bujurire
Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rw’Ubujurire ruratangira kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Ladislas Ntaganzwa wahoze ari Bourgmestre (Umuyobozi) wa Komini ya Nyakizu (ubu ni mu karere ka Nyaruguru) wahamwe n’icyaha cyo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi . Yaburanishijwe ku rwego rwa mbere n’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga i Nyanza maze akatirwa gufungwa burundu mu 2020, afata […]
Bunia: Abasirikare bakuru ba FARDC bakatiwe burundu bazira kugurisha intwaro inyeshyamba
Amadosiye abiri y’ubucamanza yasuzumwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku rwego rw’ubujurire mu mujyi wa Bunia, ku wa gatanu ushize, aho imwe muri izi dosiye yaregwagamo abasirikare bakuru ba FARDC gucuruza intwaro ku mutwe w’inyeshyamba wa CODECO . Dosiye ya mbere ijyanye n’urubanza rwo “kugurisha amasasu y’intambara” ku barwanyi ba CODECO naho iya kabiri ijyanye n’ubwicanyi […]
Abanyaliberiya bagiye mu myigaragambyo kubera kubura Perezida Weah mu gihugu
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, abantu barenga igihumbi bitabiriye imyigaragambyo yabereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Liberia, bigaragambyaga kubera ibibazo by’ubukungu ndetse no kuba Perezida George Weah amaze igihe kinini atari muri iki gihugu . Imyigaragambyo minini yagiye iba rimwe na rimwe mu myaka itanu Weah amaze ku butegetsi, ariko uburakari ku micungire y’ubukungu ya […]
Bangui: U Bufaransa bwashinjwe gushaka kwica umuyobozi w’ikigo ndangamuco cy’Abarusiya
Umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya (Wagner Group) yashinje u Bufaransa gushaka kwica umuyobozi w’ikigo ndangamuco cy’u Burusiya (Russian House) muri Repubulika ya Centrafrica wajyanywe mu bitaro ku wa Gatanu nyuma yo gufungura ibahasha itezemo igisasu. Umuvugizi wa Ambasade y’u Burusiya muri Centrafrica yavuze ko Dmitry Syty ukuriye “Russian House”, yakomeretse bikabije ubwo iyi bahasha yaturutse ku […]
Mali: Umuntu witwaje imbunda yishe arashe abapolisi 2 ba MINUSMA barimo umugore
Umuntu witwaje imbunda utaramenyekana yarashe kandi yica abapolisi babiri bo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga Amahoro muri Mali ubwo bari ku irondo hafi y’umujyi wa Timbuktu nk’uko umuyobozi w’ubutumwa El-Ghassim Wane yabitangaje . Kuri uyu wa Gatanu, abinyujije kuri twitter, Wane yagize ati: “Namaganye iki gikorwa kibi kandi nifurije gukira vuba abandi bane babungabunga […]
Afurika y’Epfo: Jacob Zuma yareze Perezida Ramphosa mu bushinjacyaha bwigenga
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yashinje Perezida Cyril Ramaphosa uriho ubu mu bushinjacyaha bwigenga, igikorwa Ramaphosa yamaganye avuga ko ari “ugukoresha nabi inzira zemewe n’amategeko” . Ibi bibaye mu gihe Kongere y’ishyaka ANC itangira inama y’amatora kuri uyu wa Gatanu kugira ngo hemezwe niba Ramaphosa azaharigararira mu matora ya perezida ataha yo […]
Koreya ya Ruguru iravuga ko yagerageje neza intwaro nshya ifite ingufu zidasanzwe
Kuri uyu wa Gatanu, Koreya ya Ruguru yatangaje ko “yagerageje neza” “intwaro nshya” ifite ingufu nyinshi kandi ko ari yo ya mbere y’ubu bwoko iki gihugu gikoze . Ibi bije nyuma y’ukwezi kurenga Koreya ya Ruguru irashe misile n’ibisasu byinshi mu rwego rwo gusubiza imyitozo ya gisirikare ihuriweho hagati ya Amerika na Koreya y’Epfo mu […]
La banque centrale rejette la dĂ©cision d’interdire les chèques de tiers
Le gouverneur de la Banque nationale du Rwanda, John Rwangombwa, a rejetĂ© les allĂ©gations selon lesquelles il existe une interdiction des chèques de tiers après qu’un Ă©chantillon reprĂ©sentatif de personnes ait affirmĂ© que leurs banques refusaient de les encaisser . “Ce n’est pas vrai. Cependant, les banques avaient Ă©crit une lettre demandant l’interdiction, que nous […]
Zambia igiye kugurisha indege ya perezida yaguzwe miliyoni 194.9 $ na guverinoma yabanje
Umuyobozi muri Leta ya Zambia yavuze ko bagiye kugurisha indege ya perezida yaguzwe mu buryo butavugwaho rumwe miliyoni 194.9 z’amadolari na guverinoma yabanjirije iyi kubera amafaranga menshi yo kuyibungabunga . Minisitiri w’ingabo, Ambrose Lufuma, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati: “Kubungabunga no gukoresha indege byatwaye ikigega cya Leta amafaranga arenga miliyoni 6.3 z’amadolari mu myaka itatu […]
U Bufaransa bwakuye muri Centrafrica ingabo zabwo za nyuma zari zihasigaye
Minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa yatangaje ko u Bufaransa bwakuye ingabo zabwo za nyuma muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) . Minisiteri yavuze ko abasirikari 130 b’Abafaransa bari basigaye muri Centrafrica, mu rwego rw’ubutumwa bw’ibikoresho, MISLOG, bavuye mu gihugu, kandi ko ubwo butumwa butagifite “ishingiro ry’ibikorwa.” Itangazo ryasohowe riragira riti: “Inkambi ya M’Poko yashyikirijwe mu buryo bukwiye […]
M23 yaba yatangiye gukura abarwanyi ba yo muri Rutshuru ibajyana i Bunagana na Tshanzu
Umutwe wa M23 waba watangiye, nk’uko bamwe mu baturage babitangaza, gusubiza inyuma bamwe mu barwanyi bayo badakewe cyane cyangwa abarwaye bari mu Bitaro bya Rutshuru bayanwa za Bunagana na Tshanzu ariko aya makuru ntaremezwa na FARDC . Iyi nkuru dukeha Mediacongo.net iravuga ko abakomeretse cyane bazoherezwa mu Rwanda no muri Uganda kugira ngo babiteho neza […]
USA: Hasohowe inyandiko ibihumbi n’ibihumbi zivuga ku iyicwa rya Perezida JF Kennedy
White House yategetse ko harekurwa inyandiko ibihumbi n’ibihumbi ku iyicwa ry’uwahoze ari Perezida wa Leta unze Ubumwe za Amerika, John F Kennedy, ku nshuro ya mbere . Mu gushyira kuri internet amadosiye agera ku 13.173, White House yavuze ko inyandiko zirenga 97% ziri muri iki cyegeranyo ubu ziri ku mugaragaro. Nta mpinduka nini ziteganijwe mu […]
ICC yashimangiye igihano Dominic Ongwen wahoze ari umwe mu bayobozi ba LRA yari yajuririye
Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ukuboza, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashimangiye igihano cy’igifungo cyari cyahawe Dominic Ongwen umwe mu bayobozi b’inyeshymba za LRA z’Abagande kubera gufata ku ngufu, kwica no gushimuta abana . Dominic Ongwen yahamijwe ibyaha 61 mu myaka ibiri ishize birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, gushyingira ku gahato no kwinjiza abana mu nyeshyamba […]
Beni: FARDC iravuga ko yivuganye abarwanyi ba ADF barimo komanda wabo
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziratangaza ko zishe inyeshyamba eshatu za ADF zirimo komanda wazo mu Murenge wa Ruwenzori muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru . Byari mu gikorwa cyakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ukuboza 2022, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo muri ako […]
Nibishaka wahoze ari umuyobozi wungirije wa RGB yakatiwe imyaka 5 ariko akazafungwa igice
Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB), Emmanuel Nibishaka, yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 kandi acibwa ihazabu ingana na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano . Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Ukuboza yavuze ko Nibishaka azakora kimwe cya kabiri […]
Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2021-2022 . Umunyamabana wa leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Gaspard Twagirayezu, yavuze ko mu bumenyi rusange muri uyu mwaka hakoze abakandida 46125, na (1481 bigenga) mu mashuri ya tekiniki 19916 na (1424 bigenga) mu nderabarezi (TTC) 2891na […]
Musanze: Uwari ukurikiranweho kwica mukuru we yakatiwe imyaka 25 y’igifungo
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuwa Kabiri ushize, italiki 13 Ukuboza 2022, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo wishe mukuru we amuziza umutungo bumukatira igifungo cy’imyaka 25 . Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 04 Nzeri 2022 mu ma saa mbiri z’ijoro, agikorera mu Mudugudu wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Busogo ho […]
Umuyobozi wa OMS yavuze ko Ingabo za Eritrea zishe se wabo
Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ingabo za Eritrea “zishe” se wabo mu ntara ya Tigray muri Ethiopia . Minisitiri w’itangazamakuru muri Eritrea, Yemane Gebremeskel, ntiyigeze asubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro kuri ibyo birego. Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, wahoze ari minisitiri […]
Kagame critique les États-Unis à propos de la détention de Rusesabagina
Le prĂ©sident rwandais Paul Kagame a critiquĂ© mercredi les États-Unis pour les inquiĂ©tudes qu’ils ont soulevĂ©es dans le cas de Paul Rusesabagina, un rĂ©sident permanent amĂ©ricain emprisonnĂ© au Rwanda qui a Ă©tĂ© dĂ©peint comme un hĂ©ros dans le film “Hotel Rwanda” . Rusesabagina, 67 ans, a Ă©tĂ© condamnĂ© l’annĂ©e dernière Ă 25 ans de prison […]
U Burusiya bwatangaje ko nta gahenge buteganya guha Ukraine kuri Noheri
U Burusiya bwavuze ko nta gahenge buteganya guha Ukraine mu gihe cyo kwizihiza Noheri nyuma y’amezi 10 y’intambara muri iki gihugu, bwanga umuhamagaro wa Kyiv wo kuzaba bwamaze gusubiza inyuma ingabo zabwo kuri Noheri mu rwego rwo guhagarika amakimbirane akomeye mu Burayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye . Kugeza ubu u Burusiya na […]
Igihu kinshi cyatumye indege zitinzwa kugwa cyangwa kuva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali
Sosiyete y’igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, kuri uyu wa 14 Ukuboza yatangaje itinda ry’indege ziza cyangwa ziva i Kigali kubera igihu kinshi ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali . “Kubera kutagaragara neza bitewe n’igihu kinshi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, turateganya ko indege zikererwa kugera cyangwa kuva i Kigali. Turasaba imbabazi ku kibazo […]
Ngoma: Abagabo 2 n’umugore bakurikiranweho gukubita umumotari bakamwiba moto
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Ukuboza 2022, bwaregeye urukiko dosiye bukurikiranyemo abagabo babiri n’ umugore umwe bafashwe bakubita ndetse baniba umumotari moto ye . Ubwo bari bamaze iminsi bapanga uburyo bazamburamo moto umumotari bakayitwara, abaregwa bose bashatse undi wabafasha w’umugore bamugurira telephone na sim card azajya avuganiraho nabo. […]
Kenya: Komanda wa polisi ari mu mazi abira azira kwandika ibaruwa iburira ibitero bya Al Shabaab
Umukuru w’Igipolisi cya Kenya, IGP Japhet Koome, yafatiye ingamba Komanda wa Polisi ahitwa Makadara kubera ibaruwa ivuga ko umutwe w’iterabwoba al Shabaab urimo gutegura ibitero mu duce tumwe na tumwe twa Nairobi . IGP Koome avuga ko uyu mupolisi atari yemerewe gukwirakwiza iyi baruwa ivuga ko hashobora kuba ibitero. “Twisunze uburyo bw’itumanaho muri serivisi y’igipolisi […]
Le Rwanda se classe au cinquième rang pour l’ouverture des visas en Afrique
Le Rwanda a Ă©tĂ© classĂ© cinquième pour l’ouverture des visas en Afrique et premier dans la rĂ©gion de l’Afrique de l’Est parmi les pays ouverts aux visiteurs d’autres pays africains . C’est selon les auteurs du dernier rapport Africa Visa Openness 2022. Le Rwanda s’est classĂ© cinquième dans le classement de cette annĂ©e et parmi […]
Facebook irasabwa indishyi ya miliyari 2$ ishinjwa guhembera urwango mu ntambara yo muri Ethiopia
Algorithm ya Facebook yafashije mu gukwirakwiza virusi y’urwango n’urugomo mu gihe cy’intambara y’abenegihugu muri Ethiopia, nk’uko ikirego yarezwemo muri Kenya kivuga . Abrham Meareg, umuhungu w’umwarimu wa kaminuza wo muri Ethiopia warashwe nyuma yo kwibasirwa ku rubuga rwa Facebook, ari mu batanze ikirego kirega Meta. Barashaka indishyi ya miliyari 2 z’amadolari ku bantu bahohotewe bazira […]
Kicukiro: Urukiko rwarekuye by’agateganyo abakozi ba RBC baregwa amanyanga mu itangwa ry’amasoko
Kuri uyu wa Kabiri ushize, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwarekuye by’agateganyo abayobozi benshi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) batawe muri yombi bashinjwa amanyanga mu itangwa ry’amasoko batanga isoko rya miliyari nyinshi ku bakozi bagenzi babo . Urukiko ariko rwagumije muri gereza Fidele Rwema, umushoramari akaba n’umukozi wa RBC kubera uburiganya mu kubona isoko rifite agaciro ka […]
EU irateganya gukomeza gukorana n’u Rwanda ku bibazo byugarije umutekano mpuzamahanga

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, BelĂ©n Calvo Uyarra, yashimye ibikorwa bya gisirikare by’igihugu mu majyaruguru ya Mozambique ashimngira ko ari igisubizo “cyiza” ku bibazo by’umutekano muri Afurika kandi barimo kuvugana n’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo byugarije umutekano mpuzamahanga . Uyarra wabaye Ambasaderi wa EU mu Rwanda kuva muri Nzeri, yabitangaje kuri uyu […]
Umusirikare mukuru w’u Bwongereza yahishuye ko ingabo zabo zakoze ibikorwa bidasanzwe muri Ukraine
Lt. Gen. Robert Magowan yanditse mu kinyamakuru cy’ingabo z’Abongereza ko Ingabo z’iki gihugu muri Mata zakoze ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe bikomeye muri Ukraine. Mbere y’uko Magowan ahishura ibi, u Burusiya bwari bwarakunze kuvuga ko ingabo zo mu bihugu bigize NATO zigira uruhare mu ntambara yo muri Ukraine ariko ibinyamakuru n’abasesenguzi bo mu burengerazuba bakabihakana . […]
IRMCT iravuga ko ubu umuntu ishyize imbere mu gushakisha mu bakekwaho jenoside ari Kayishema

Serge Brammertz, Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, yavuze ko mu gushakisha abantu bane basigaye bakekwaho uruhare muri jenoside bahunze ubutabera, ushyizwe imbere ari Fulgence Kayishema, ukurikiranyweho ubwicanyi bw’impunzi zirenga 2000 . Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza, ubwo yagezaga ku Kanama k’Umutekano ka Loni iterambere […]
Le FMI approuve un financement climatique de 319 millions de dollars pour le Rwanda
Le Fonds monĂ©taire international (FMI) a approuvĂ© un prĂŞt de 319 millions de dollars (environ 342 milliards de Frw) pour financer des projets de lutte contre le changement climatique au Rwanda . Le financement est garanti dans le cadre de la FacilitĂ© pour la rĂ©silience et la durabilitĂ© (RSF), une initiative qui vise Ă aider […]
Rurageretse hagati ya Harmonize n’uwari umukunzi we bapfa imodoka yari yaramuguriye
Fridah Kajala wahoze ari umukunzi wa Harmonize yanze kumusubiza Range Rover yahawe nk’impano n’uyu muririmbyi havuka intambara y’amagambo hagati yabo . Harmonize yerekanye Range Rovers ebyiri yari yarahaye Kajala mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari arimo kumureshya ngo basubirane. Icyo gihe, Harmonize yavuze ko yahisemo ubwo bwoko bw’imodoka kuko yari imodoka y’inzozi ya Kajala. Yongeyeho […]
Uganda: Umuryango w’Abanyamerika ufunzwe ushinjwa gukorera iyicarubozo umwana urera
Umugabo n’umugore b’Abanyamerika batuye mu gace ka Naguru muri Kampala, mu gihugu cya Uganda, boherejwe muri gereza ya Luzira nyuma yo gushinjwa imbere y’urukiko bakekwaho kwica urubozo umwana w’imyaka 10, ubana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA . Mackenzie Leing Mathias Spencer na Nicholas Spencer barashinjwa kuba barahaye umwana ibihano bikaze, bakamwambura uburenganzira bwo kwiga bakanamufungira […]
Amerika igiye kureshyesha Afurika miliyari 55$ mu rwego rwo gukumira Abashinwa n’Abarusiya
Kuri uyu wa Mbere ushize, White House yavuze mbere y’inama ihuza Amerika na Afurika ko iteganya gutanga miliyari 55 z’amadolari mu rwego rwo gufasha Afurika mu bukungu, ubuzima mu myaka itatu iri imbere . Umunsi umwe mbere y’uko Perezida Joe Biden yakira kuri uyu wa Kabiri abakuru b’ibihugu 50 bo muri Afurika mu gihe Washington […]
Papa Francis yandikiye abakuru b’ibihugu abasaba guha imbabazi imfungwa muri iki gihe
Mu gihe Noheri yegereje, Papa Francis yandikiye abakuru b’ibihugu ibaruwa ibasaba kubabarira imfungwa “babona ko zikwiriye kugirirwa akamaro n’icyemezo nk’iki kugirango iki gihe cyaranzwe n’akarengane n’amakimbirane, gifungurire amarembo ubuntu buva kuri Nyagasani “. Ubusabe nk’ubu bwigeze gutangwa mu 2000 na Papa Yohani Paulo II, no mu 2002. Papa Francis kandi yari yarasabiye imbabazi nk’izi imfungwa […]
Ingabo z’u Buhinde n’iz’u Bushinwa zongeye gukozanyaho
U Buhinde buravuga ko ingabo zabwo zakozanyijeho n’ingabo z’u Bushinwa mu gace katavugwaho rumwe ko ku mupaka, akaba ari yo mirwano ya mbere nk’iyi ibaye mu gihe cy’umwaka urenga. Ibihugu byari bimaze minsi bigerageza gukemura amakimbirane kuva aho imirwano ikomeye hagati yabyo ihitanye nibura abasirikare 24 muri 2020. Ariko kuri uyu wa Mbere, itariki 12 […]
Huye: Beatrice Munyenyezi yongeye kwikoma umucamanza amushinja kubogama
Beatrice Munyenyezi ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakrewe Abatutsi, yongeye kwiyama umucamanza ukuriye inteko iburanisha amushinja gufata ibyemezo bibogamye nyuma y’aho umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye afashe icyemezo ko abatangabuhamya bamushinja bagomba gutangira ubuhamya mu muhezo . Abo ni na bo bamushinjirije mu ruhame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abo batangabuhamya urukiko […]
Polisi ya Kenya yafashe umusirikare wa UPDF n’umushoferi wa Uganda Revenue Authority
Igipolisi cya Kenya cyataye muri yombi umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF) n’umushoferi wa Uganda Revenue Authority bafatiwe ahitwa Bondo, mu ntara ya Siaya . Aba bombi bafungiye muri kasho ya polisi ya Usenge nyuma yo gufatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza 2022 ahagana saa moya n’igice. Polisi yavuze ko […]
Hatowe abadepite 9 bagiye guhagararira u Rwanda muri EALA

Inteko rusange y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere, itriki 12 Ukuboza 2022 yatoye bdepite icyenda bagomba guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA . Iki cyemezo gikurikira ubusabe bwatanzwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, ku rutonde rwa nyuma rw’abakandida 24 bahataniraga guhagararira u Rwanda muri EALA. Amakuru […]
Umurambo w’umunyeshuri wo muri Zambia wiciwe muri Ukraine arwanira u Burusiya wacyuwe
Umurambo w’umunyeshuri wo muri Zambiya wapfuye ubwo yarwanaga muri Ukraine nyuma yo kwinjirizwa mu gisirikare muri gereza y’u Burusiya wacyuwe iwabo kuri iki Cyumweru . Abanyamakuru ba AFP babonye isanduku y’ibirahuri iriho umwenda yerekana igice kimwe ubwo umurambo wagezwaga ku kibuga cy’indege cya Lusaka, aho bene wabo bari bateraniye bamutegereje. Ku isanduku hari code yanditse […]
Igitero cya bombe cy’Abatalibani ku mujyi wo muri Pakistan cyahitanye 6 abandi barakomereka
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) byatangaje ko ingabo z’abatalibani zishe abantu batandatu mu gitero cyagabwe ku mujyi wa Chaman ku Cyumweru, nk’uko ingabo za Pakistan zibitangaza. Chaman, ni umujyi uri ku mupaka wa Afghanistan na Pakistan, ahakomeje guteza guhangana hagati y’ibihugu byombi . Ingabo za Pakistan zavuze ko ingabo za Afghanistan (abahoze ari abarwanyi b’Abatalibani) bahitanye […]