Umwijima ‘Hepatite’ wica abantu ibihumbi 3,500 ku munsi
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mata 2024 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ‘OMS’ ryatangaje ko abantu barenga 3,500 bapfa buri munsi bazize Umwijima, risaba ko hajyaho ingamba zihuse zo kurwanya iyi ndwara ifatwa nk’iya Kabari mu kwica abantu benshi ku isi. Indwara y’Umwijima ifatwa nk’iya Kabiri mu kwica abantu benshi cyane ku […]
Islamic State yateguje ibitero byo kwica abantu bose bazitabira imikino ya Champions League

Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu ( Islamic State) watangaje ko uragaba ibitero by’iterabwoba kuri sitade enye zirakira imikino ya Champions League kuri uyu wa Kabiri no ku wa Gatatu. Ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024, binyuze mu kinyamakuru The Al Azaim Foundation gitangaza amakuru y’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu, cyavuze ko […]
Mama sinzi aho ashyinguye: Super Manager
Gakumba Patrick wamenyekanye nka Super Manager mu myidagaduro no mu kugurisha abakinnyi, ashengurwa no kuba ataramenye aho Mama we yapfiriye n’aho yashyinguwe kuko bari bari mu buhunzi hanze y’u Rwanda. Aganira na shene imwe ya Youtube mu Rwanda, Super Manager yagarutse mu buzima bushaririye yabayeho mu buhunzi hamwe n’umuryango we ubwo bari barahunze igihugu kubera […]
Ali Kiba wo muri Tanzania yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhanzi mpuzamahanga Ali Saleh Kiba wamenyekanye nka Ali Kiba muri Tanzania, yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ali Kiba yatangaje ubutumwa bwe yifashishije urubuga rwa Instagram, agaragaza ko ari kumwe n’u Rwanda n’Isi muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni […]
Irondaruhu ryatumye umuryango w’Abanyamerika wimukira mu Rwanda
Professor Senait Fisseha ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ethiopia yagarutse ku kintu cyatumye ava aho yari atuye muri Amerika akaza gutura mu Rwanda we n’umuryango we. Aganira n’ikinyamakuru Telegraph, Professor Senait Fisseha yavuze aho igitekerezo cyo kuza gutura mu Rwanda cyavuye, ndetse anagaruku ku byo yasanze mu Rwanda rwiyibatse mu buryo […]
Menya igisobanuro cy’igiti cyari muri BK Arena mu mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, rwitabiriye umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri BK Arena. Ni umugoroba wagombaga kubanzirizwa n’urugendo rwo Kwibuka, (Walk […]
Rayon Sports ibimburiye andi makipe kwibuka abakinnyi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rayon Sports FC yateguye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi n’abari bagize komite bayo bazize jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa giteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 9 Mata 2024 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruherereye mu karere ka Kicukiro. Umuryango wa […]
Nyampinga wa Mbere w’u Rwanda yishwe urwagashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Miss Jeanne Nubuhoro bivugwa ko ari we Nyampinga wa Mbere u Rwanda rwagize, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amateka agaragaza ko Jeanne Nubuhoro yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1991 mu muhango wabereye muri hoteli yitwaga Meridien [ubu yahindutse Umubano Hotel]. Jeanne Nubuhoro ni umukobwa Jean Munyankindi na Mediatrice Nyiramadadari mwene Murekezi wa Ndayishimiye […]
Imwe mu miturirwa yo ku isi yatamirijwe amabara agize ibendera ry’u Rwanda #KWIBUKA30

Ibihugu bitandukanye byacanye imiturirwa yabyo mu mabara y’icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu yerekana ibendera ry’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, Abanyarwanda batangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu rwego rwo kwifatanya […]
MIFOTRA yatanze ikiruhuko gitunguranye

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yamenyesheje abakozi b’inzego za Leta n’izabikorera, ko tariki ya 8 Mata 2024 ari umunsi w’ikiruhuko bitandukanye nk’uko byari bisanzwe. Ubundi byari bimenyerewe ko iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera z’icyumweru (weekend), umunsi ubanziriza icyumweru uba ikiruhuko, gusa ibyo si ko bigenda ku itariki ya 7 Mata umunsi wo […]
Umugore wa Bebe Cool yavuzwe mu rukundo n’umugabo wa Zari

Umugabo wa Zari The Boss Lady arihakana ibyo kuba yakundana n’umugore wa Bebe Cool, Zuena Kirema nyuma y’ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo. Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 4 Mata 2024, ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda hazengurutse ifoto y’umugore wa Bebe Cool ari kumwe na Shakib uherutse gushakana na Zari Hassan. […]
DJ Sonia yagarutse ku mashusho y’urukozasoni yamwitiriwe

Umuvanzi w’imiziki Kayitesi Sonia wamenyekanye nka DJ Sonia yagize icyo avuga ku mashusho y’inkumi yambaye ubusa amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bikavugwa ko yaba ari we. Hashize ukwezi kurenga ku mbugankoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa X hazenguruka amashusho y’inkumi yambaye ubusa aho byavuzwe ko ari DJ Sonia uba uri muri ayo mashusho. Bidahagije […]
Rwarutabura yemeza ko Rayon Sports yabetinze umukino wa Etincelles
Umufana w’imena wa Rayon Sports, Rwarutabura wababajwe n’ukuntu ikipe ye yanyagiwe na Etincelles, yemeza ko yazize gutega ku mukino ibizwi nka ‘Betting’ mu ndimi z’amahanga. Ku munsi w’ejo hashize nibwo muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Rwanda hari hakomeje imikino y’umunsi wa 26, aho Rayon Sports yakiriye Etincelles yari inyotewe intsinzi kuko iri ahabi. Uyu […]
Musanze: Umukinnyi yishwe n’imodoka ari mu myitozo
Manizabayo à‰tienne wakiniraga Ikipe y’Abato ya Benediction Club, yapfuye agonzwe n’imodoka ubwo yari ari mu myitozo. Uyu musore yagonzwe ubwo we na bagenzi be bo mu makipe atandukanye, arimo n’aya bakuru, bari mu myitozo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva mu Byangabo ubwo bamanukaga berekeza mu […]
Bruce Melodie yahanuriwe kujyanwa muri illuminati na Coach Gael
Umuhanzi nyarwanda Itahuwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yatangaje ko yahanuriwe kujyanwa muri Illuminati na Coach Gael ureberera inyungu ze muri iyi minsi. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram ‘Live’ aho yagarutse ku bahanuzi bamuhanuriye mu mwaka wa 2023 ujya gutangira. Ubwo yari ari mu kiganiro, Bruce Melodie yabwiye abakunzi be ko […]
Shakira mu rukundo n’umusore arusha imyaka 16

Umuhanzi ukomoka muri Colombia uzwi mu njyana ya Pop, Shakira ari mu rukundo n’umusore mushya w’Umwongereza, Lucien Laviscount. Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kujya hanze nyuma y’uko Shakira yifashishije uyu musore mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye yise Punteria. Nyuma y’uko amashusho y’iyo ndirimbo agiye hanze, Shakira na Lucien bagaragaye basohokanye mu ijoro muri resitora y’Abataliyani izwi […]
Myugariro wa Kaizer Chiefs yapfuye arashwe
Myugariro wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Luke Fleurs yishwe arashwe n’amabandi nk’uko byatangajwe n’ikipe ye. Iraswa ry’uyu mukinnyi ryabereye kuri sitasiyo ya lisansi mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, mu mujyi wa Johannesburg mu nkengero za Floride. Uyu musore w’imyaka 24 yarasiwe kuri sitasiyo ya lisansi ubwo hazaga […]
Polisi yatabaye umusifuzi wasagariwe n’abakinnyi b’ikipe y’abagore

Umusifuzi mukuru wayoboye umukino w’igikombe cy’Amahoro mu bagore wahuje Fatima na Gatsibo yatatswe n’abakinnyi ba Fatima. Ku munsi w’ejo hashize nibwo hari hakomeje imikino yo kwishyura mu gikombe cya Amahoro aho Gatsibo yari yakiriye Fatima yayitsinze mu mukino ubanza, ibitego 3-0. Mu minota ya mbere ikipe ya Gatsibo yabonye igitego iza no gutsinda ikindi ku […]
Tuyisenge Jacques yazinutswe gukina mu Rwanda
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Jacques Tuyisenge, yatangaje ko atifuza kongera gukina mu Rwanda ukundi. Uyu rutahizamu kuri ubu udafite ikipe akinira, avuga ari gutekereza ku hazaza he mu mupira w’amaguru cyane ko n’ubwo adafite ikipe akinira kuri ubu ariko, atigeze asezera mu mupira w’amaguru. Aganira na RBA, Jacques Tuyisenge yavuze ko muri iki gihe adafite […]
Congo: Abafana bigaragambije mu mihanda ya Lubumbashi
Abafana ba TP Mazembe yo muri Congo biraye mu mihanda i Lubumbashi barigaragambya nyuma y’uko bandikanye ibaruwa Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi bamusaba guha ikipe yabo amafaranga igihugu cyemerera ikipe yitabiriye imikino nyafurika. Ubusanzwe ikipe yasohokeye Congo igira amafaranga ihabwa na Leta aho iyifashisha mu mikino yaserukiyemo igihugu, gusa TP Mazembe yo ntikiyahabwa. Mu rwego rwo […]
Umunyamerika yishwe n’inzovu muri Zambia

Umukerarugendo w’umugore w’imyaka 80 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe n’inzovu ubwo yari yasuye Kafue National Park muri Zambia. Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwa umukecuru w’imyaka 80 utatangajwe amazina yishwe n’inzovu muri Zambia. Ubwo uyu mukecuru n’abandi bari kumwe mu bukerarugendo muri Kafue National Park bahuye n’inzovu yakuze maze ikaza igasekura imodoka […]
Kurya Chocolat birwanya umubyibuho ukabije no kwibagirwa vuba-Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kurya chocolat yo mu bwoko bwa ‘Theobromine’ bifasha mu kugabanya umubyibuho ndetse bikanarwanya indwara y’ubwonko yo kwibagirwa vuba. Nk’uko biri mu bushakashatsi bwa kaminuza yo mu Bushunwa yitwa Zhengzhou University mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Functional Foods, Theobromine yasanzwe muri chocolat ifite intungamubiri zigiye zitandukanye zishobora gufasha umuntu. Muri Theobromine basanzemo […]
Umupolisi wo mu muhanda yagonzwe n’imodoka yari ahagaritse

Umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda wari uri mu kazi ke yahagaritse imodoka kugira ngo asuzume ko yujuje ibyangombwa maze uwari uyitwaye ahita amugonga amuta aho. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, mu Burundi habereye amahanoa aho umuyobozi w’ikinyabiziga yagonze umupolisi wo mu muhanda wari umuhagaritse. Ibi byabereye mu […]
Mu Rwanda hazatangirwa ibihembo by’abitwaye neza muri Fomula 1 n’ahandi
Bwa mbere ku mugabane wa Africa byumwihariko mu gihugu cy’u Rwanda hazabera ibirori bikomeye cyane bitegurwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imodoka zo gusiganwa ‘FIA’ rifite icyicaro gikuru i Paris mu Bufaransa. Buri mwaka iri FIA itegura ibihembo byo guhemba abakinnyi baba baritwaye neza mu marushanwa yo gusiganwa ku modoka agiye atandukanye ku isi. Iyo amarushanwa yose y’umwaka […]
RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwa Dr Adel Zrane
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku cyishe umutoza wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’ikipe ya APR FC, Dr Adel Zrane. Ku wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, nibwo hasakaye inkuru y’icamugongo ivuga ko uyu mutoza wakomokaga muri Tunisia yitabye Imana aguye iwe mu rugo gusa icyo yazize kikaba kitaramenyekanye. Nyuma y’urupfu rw’amayobera rw’uyu mutoza, […]
APR FC na AS Kigali ntibigikinnye ku wa Gatanu

Umukino wagombaga guhuza AS Kigali na APR FC kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024 wasubitswe, kubera urupfu rw’uwari umutoza wa APR FC, Dr Adel Zrane. Ku munsi w’ejo hashize nibwo hamenyekanye amakuru y’inshamugongo ko umutozo wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Dr Adel Zrane yapfuye. Nyuma y’ayo makuru, APR FC yasabye ko […]
Nyina wa Gen. David Muhoozi yapfuye
Nyina wa Gen. David Rubakuba Muhoozi, Edinance Kyomugyemo Rubakuba yapfuye ku wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024. Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki ya 1 Mata 2024. Ku wa Kabiri nibwo habaye umuhango wo kwibuka ubuzima bw’uyu mubyeyi, ukaba warabereye mu rugo aho yari atuye i Buziga mu mujyi […]
Umusaza w’imyaka 63 yarongoye umwana wa 12

Umuyobozi w’idini ya gakondo muri Ghana yateje uburakari bwinshi mu baturage nyuma yo kurongora umwana w’imyaka 12 mu bukwe bwabaye ku wa Gatandatu ubanziriza Pasika. Nuumo Borketey Laweh Tsuru XXXIII usanzwe akuriye idini gakondo, yashyingiranywe na Naa Okromo w’imyaka 12 mu muhango gakondo wabaye ku wa Gatandatu. Abaturage bumvishe iyi nkuru bazibiranyijwe n’uburakari kubera ayo […]
Umutoza wa APR FC yapfuye
Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya-Tunisia, Dr Adel Zrane, yaguye mu nzu abura umwuka. Amakuru atari meza asohotse mu kanya ni uko Dr Adel Zrane wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC yaguye mu nzu akabura umwuka. Ubwo bajyaga gufata uyu mutoza aho yari atuye ngo bajye mu myitozo, basanze yaguye mu nzu atari […]
Abakinnyi ba Sunrise FC barara hasi muri sitade

Abakinnyi b’ikipe ya Sunrise FC barara hasi muri stade mu gihe baba bahurijwe hamwe kugira ngo bitegure imikino imwe n’imwe ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda. Mu gihe abakinnyi b’andi makipe barara muri za hotili mu gihe bari mu mwiherero kuri Sunrise FC ho siko bimeze ahubwo bo birarira hasi muri Sitade. Igihe ikipe […]
Simba SC yitwaje ingunguru z’ibiryo mu Misiri
Ikipe ya Simba SC yafashe icyemezo cyatunguye abaturage cyo kujyana ibintu byose bikenerwa kugeza no ku mutetsi ubwo baraba bagiye mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Al Ahly muri CAF Champions League. Simba SC irahaguruka i Dar es Salaam kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024 yerekeza i Cairo mu Misiri aho […]
Niyonzima Olivier Seif yatakambye
Niyonzima Olivier Seif uherutse guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugeza umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye adakina, yatakambye asaba imbabazi. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, Seif yicaye hamwe yandika ibaruwa isaba imbabazi ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamuhagaritse. Mu ibaruwa ifunguye, uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko ukina hagati mu kibuga yugarira yanditse avuga […]
Perezida Kagame agiye gukemura ikibazo cy’abana bo mu bakene batsikamirwa n’abo mu bakire mu kibuga
Umwana w’imyaka 14 uzwi nka Manishimwe Gilbert wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’uko asesengura umupira w’amaguru, yasabye Perezida Paul Kagame ubufasha ku bana bapfukiranwa ku mpano zabo bitewe n’ubukene bw’iwabo. Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata 2024 nibwo Umukuru w’Igihugu yagiranye ikiganiro na Radio 10 na Royal FM. Ubwo hari hagezweho umwanya wo […]
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye akazi muri Canada

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Dany Usengimana yasinyiye ikipe nshya yitwa AS Laval. Uyu rutahizamu yasinyiye iyi kipe ikina mu Cyiciro cya Mbere muri shampiyona y’Intara ya Québec n’ubundi yo muri Canada. Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Danny Usengimana yatangaje ko yabonye ikipe nshya. Yagize ati: “Ntuzigere ucika intege mu buzima, urakoze Mana ku bw’amahirwe meza wampaye […]
Twaba turi abasazi gufata inkunga tukayiha Arsenal cyangwa Bayern ntacyo uvanamo: Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yemeza ko abantu bose banenze gahunda y’u Rwanda izwi nka ‘Vist Rwanda’ yo kwamamaza muri Arsenal, Paris Saint Germain na Bayern Munich, ari injiji ndetse anashimangira ko ubwo bufatanye buri gutanga umusaruro ku rwego rushimishije. Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mata 2024, nibwo Perezida Kagame yari ari […]
Umwana wa Mukeshabatware Dismas yapfuye

Umukobwa wa Mukeshabatware Dismas, Ilibagiza Yvonne yapfuye ku wa 30 Werurwe 2024 aziz kanseri. Ilibagiza Yvonne yapfuye mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko yari amaze iminsi arwaye kanseri akaba ari nayo yamuhitanye. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuvandimwe we, Nyirimigambi Philbert. Ilibagiza yitabye Imana aguye mu bitaro bya Butaro aho yari amaze igihe yivuriza Kanseri. Biteganyijwe ko […]
Perezida Kagame yarebye umukino wa Arsenal na Manchester City

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ku mukino waraye uhuje Arsenal na Manchester City muri Premier League, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. Ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024 nibwo Manchester City yari yakiriye Arsenal kuri Etihad Stadium mu mukino wari utegerejwe n’abenshi ku isi yose. Kuri uyu wa Mbere tariki […]
Umukiriya yaguze ibiryo muri resitora asangamo igitsina
Umukiriya yaguye mu kantu ubwo yaryaga ibiryo muri resitora i Kampala yarangiza mu isosi agasangamo igitsina bivugwa ko ari icy’umwana w’umuhungu. Ku wa Kane mutagatifu w’icyumweru dusoje, uyu mukiriya utatangajwe amazina yaje kujya gufata ifunguro muri resitora ikorera i Kampala gusa ibyo yahaboneye ni agahumamunwa. Ubwo uyu mukiriya yageraga muri resitora ashonje, yatumijeho ibyo kurya […]
Amavubi yiteguye gukinisha Abanyamahanga
Ishyirahawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ rihamya ko biteguye kwakira abakinnyi b’Abanyamahanga mu ‘Amavubi’ mu gihe baba bafite icyo bafasha. Muri Gushyingo 2022 nibwo u Rwanda rwahaye ubwenegihugu Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire, aho yahise yemererwa gukinira ‘Amavubi’ wakinnye imikino 3 ya gicuti atsindamo n’igitego kimwe. Nubwo uyu mukinnyi yahawe ubwenegihugu, ntabwo […]
Anita Pendo yegukanye igihembo muri Ghana

Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda, Anita Pendo yegukanye igihembo cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’ mu bihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023′ (LIMA) bitangirwa muri Ghana. Anita Pendo amaze iminsi mu mujyi wa Accra muri Ghana aho yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023′ yari ahatanyemo. Uyu […]
DJ Brianne agiye kubagwa ku gifu

Gateka Esther Brianne wamenyekanye nka DJ Brianne akaba ari mu bagezweho muri iyi minsi mu bijyanye no kuvanga imiziki, agiye kubagwa mu nda. Kuru uyu wa tariki ya 1 Mata 2024 nibwo Dj Brianne uzwei mu kuvanga imiziki ari bubagwe mu nda nyuma y’uburwayi amaranyemo iminsi. DJ Brianne amaze iminsi ataka uburwayi mu nda aho […]
Davis D yakodesheje umupfumu umurindira umutekano akoresheje ihembe

Mu gitaramo cya Platini P yise ‘Baba Xperience’ Umuhanzi Icyishaka Davis wamenyekanye nka Davis D mu muziki nyarwanda no mu karere, yagaragaye ari kumwe n’umupfumu ufite ihembe. Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo Platini yakoraga igitaramo mbaturamugabo aho cyitabiriwe n’abanyarwanda batari bake. Iki gitaramo kandi cyaje kugaragaramo umuhanzi Davis D wari urinzwe n’umupfumu wari ufite ihembe […]
Cardinal Antoine Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano

Arkiyepiskopi wa Kigali, Cardinal Antoine Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano yo Bibiliya nshya nk’intwaro azakomeza kwifashisha mu rugendo rwe rw’umuziki. Nyuma y’uko Mbonyi atanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza Pasika ‘Ewengalie Celebrations’ cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Cardinal Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano ya Bibiliya. Muri iki gitaramo, Cardinal Kambanda yashimye […]
Abana ba Jay Polly baherewe Miliyoni 16Frw mu gitaramo

Mu ijoro ryakeye mu gitaramo cya Platini P, abakobwa ba Jay Polly bahawe asaga Miliyoni 16Frw yo kubafasha kugira ubuzima buzira umuze. Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024 mu ihema rya Camp Kigali habereye igitaramo ‘Baba Xperience’ cya Platini, aho cyari cyahuruje imbaga y’abantu. Abakobwa ba Jay Polly uko ari babiri bari baherekejwe n’umubyeyi […]
Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz yaguye ku rubyiniro

Umuhanzi Nizzo Kaboss wo mu itsinda ryamamaye nka Urban Boyz yaguye ku rubyiniro ubwo yari ari gutaramira abitabiriye igitaramo cya Platini P. Kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 nibwo habaye igitaramo cya Platini P yise ‘Baba Xperience’ aho cyabareye muri Camp Kigali. Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo n’itsinda Urban Boyz rigizwe na Nizzo na […]
Ange Kagame na Ian Kagame bakurikiye umukino wa APR BBC – Amafoto

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya APR BBC mukino wa Basketball, yatsinze REG mu mukino w’ishiraniro witabiriwe n’abana ba Perezida Paul Kagame. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024 nibwo hari hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball. Muri Gymnasium ya Lycée de Kigali hari habereyemo umukino w’ishiraniro wahuje APR BBC […]
Rayon Sports WFC yahawe igikombe yegukanye ku nshuro ya mbere

Rayon Sports WFC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagore yegukanye ku nshuro ya mbere. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024 ni bwo hakinwaga imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore aho igikombe cyashyikirijwe Rayon Sports. Iki gikombe Rayon Sports yashyikirijwe yari yarakegukanye mu mpera z’icyumweru gishize itsinze Muhazi […]
Polisi yitabajwe mugusohora umufana winjiye mu kibuga Rayon Sports iri gukina na Mukura VS

Umufana yaciye mu rihumye abari bashinzwe umutekano kuri sitade Huye yinjira mu kibuga hagati ubwo hari hari kuba umukino wa Rayon Sports na Mukura VS. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024 nibwo hari hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, aho Mukura VS yari yakiriye Rayon Sports i Huye. Uyu […]
Imodoka bivugwa ko ari iy’umuyobozi wa Police FC yakoze impanuka yinjira muri sitade

Imodoka bivugwa ko ari iyi umuyobozi wa Police FC yakoze impanuka y’amayobera muri Kigali Pele Stadium aho yamanutse ikava aho yari iparitse ikinjira muri stade. Iyi mpanuka yabaye mbere gato y’umukino wa Police FC na Gorilla FC w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24. Uyu mukino wagombaga kuba saa 12h30’ […]
Imodoka itwara ibinyobwa bya Brarudi yakoze impanuka icikamo Kabiri

Imodoka itwara ibinyobwa bya Brarudi mu Burundi yakoze impanuka ibigemuye aho bisanzwe bicururizwa. Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 29 Werurwe 2024 nibwo imodoka yari itwaye ibinyobwa bya Brarudi yakoze impanuka. Iyi modoka yakoreye impanuka mu muhanda RN18, mu gace ka Makamba, komine Rusaka, ho mu ntara ya Mwaro, ahagana saa sita z’amanywa. Abaturage babonye […]
Umuyobozi wa BIOCOOR Rwanda ntiyemeranya na Leta y’u Burundi yashatse kwica ingona imaze kurya abantu 300
Inzobere mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima akaba n’Umuyobozi mukuru wa BIOCOOR Rwanda, Dr Ange Imanishimwe ntiyemeranya na Leta y’u Burundi ishaka kwica ingona yitwa ‘Gustave’ iba mu kiyaga cya Tanganyika. Muri 2002 nibwo ingona ‘Gustave’ bivugwa ko imaze kurya abantu 300, yaciye imitego rutura yari yatezwe kugira ngo ifatwe ari nzima. Bivugwa ko iyi ngona ifite […]
APR yatsinze REG mu bagabo n’abagore

Ikipe ya APR BBC mu bagabo n’abagore mu mukino wa Basketball, yatsinze aya REG mu mikino y’ishiraniro. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024 nibwo hari hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball. Iyi mikino yari yakomeje aho mu bagore APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 77-75 ni mu gihe mu […]
Umukinnyi wa AS Kigali yibye matela ayigurisha 40,000 Frw
Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri AS Kigali, Rugirayabo Hassan, yibye matela y’umusore babanaga. Gasore Enock ashinja uyu myugariro kuyiba maze akajya kuyigurisha hafi y’isoko ry’i Nyamirambo ahacururizwa ibikoresho bishaje. Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Werurwe 2024, nibwo uyu mukinnyi utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yahengereye mugenzi we babana adahari […]
Eddy Kenzo yageze mu Rwanda ashihura umunyamakuru
Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda, Eddy Kenzo yageze mu Rwanda abajijwe ku mubano we na Minisitiri Phiona Nyamutooro aryumaho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024, nibwo umuhanzi Eddy Kenzo yageze ku butaka bw’u Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya Platini P. Akigera mu Rwanda, uyu muhanzi yakiriwe na […]
Anita Pendo yakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana

Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda, Anita Pendo yageze muri Ghana yakirwa na Ambasaderi w’ u Rwanda, Rosemary Mbabazi. Pendo uri mu bahataniye ibihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023 bitangirwa muri Ghana, yahawe ikaze n’Ambasaderi w’ u Rwanda. Anita Pendo uri kubarizwa mu mujyi wa Accra, avuga ko yishimiye kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda […]
Urwibutso rwa Pamella Uwicyeza kuri Nyirakuru w’umugabo we wapfuye

Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella yavuze kuri nyirakuru w’umugabo we witabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi. Mu butumwa Pamella Uwicyeza yashyize hanze yagize ati: ”Uruhukire mu mahoro Nyogokuru.” Yagarutse ku byo azahora amwibukiraho ati: ”Iteka wagiraga amashyengo ukanatetesha, tuzahora tugukunda mukundwa.” Ibi yabivuze mbere gato yuko The Ben agaragaza ko ababajwe cyane […]
Utekereje ku ikipe ya hano ngo irusha izindi, wasanga uri umuswa nk’azo: Uwayezu Jean Fidèle kuri APR FC yiratana ibikombe
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasubije Perezida wa APR FC, Col Richard Karasira uherutse gutangaza ko badafata Rayon Sports nk’umukeba ko ahubwo bamufata nk’uwo bari buhure mu kibiga. Mu minsi yashize nibwo Perezida wa APR FC, Col Richard Karasira yamaganiye kure abavuga ko APR FC y’ibikombe 20 ari umukeba wa Rayon Sports y’ibikombe […]
Antonio Rà¼diger yashinjijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba wa ISIS wazengereje Uburusiya
Myugariro wa Real Madrid, Antonio Rà¼diger yavuze kubyaha ashinjwa n’umunyamakuru Julian Reichelt byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa ISIS ugendera ku matwara akaze ya Islam. Mu ntangiriro z’uko kwezi nibwo Antonio Rà¼diger, yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto ari mu musigiti yagiye mu masengesho atangira igisibo. Iyo foto, Rà¼diger aba yazamuye ikiganze cye yatunze agatoki mu […]
Guverinoma ya Uganda yahaye abahanzi Miliyari 8
Binyuze mu ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda riyobowe na Eddy Kenzo, Guverinoma y’iki guhugu yahaye abahanzi amafaranga yo kubafasha mu iterambere ryabo. Aganira na televiziyo zo muri Uganda, Eddy Kenzo yemeje ko nk’umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’abahanzi yamaze kubo amafaranga Leta yari yarabemereye. Avuuga ko ayo mafaranga yahawe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu azagabanywa abahanzi bagiye batandukanye bo muri […]
CAF igiye kubakira u Rwanda sitade mpuzamahanga
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF), igiye gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa byo kubaka sitade nshya izaba iri muri esheshatu zizaba zunganira sitade Amahoro iri kugana ku musozo wo kuzura. Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ya Siporo, iri kurebe uko yakubaka izindi sitade nshya zigera kuri Esheshatu zizaza zunganira Sitade Amahoro. Mu kubuka izo […]