Muhanga: Umuturage wari watemye DASSO yarashwe arapfa
Ahagana saa moya (7:00) z’igitondo zo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, nibwo umusore witwa Mbyariyehe Olivier wari uri mu maboko ya polisi yarashwe n’umupolisi arapfa ubwo yageragezaga gutoroka. Aya makuru yemezwa n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa ko Mbyariyehe yarashwe ubwo yashakaga gutoroka. Yagize ati: “ Umunsi yafashweho, Mbyariyehe yasanzwe […]
Ese kwinjira (Penetration) bigoranye nibyo bigaragaza ko umukobwa ari isugi
Gupima ubusugi bw’umukobwa ntabwo bigombera kuryamana nawe cyangwa gukoresha ikindigipimo, ahubwo hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umukobwa ari isugi cyangwa ko atakiri isugi, gusa Hymen ni kimwe mu bishobora kukwereka ko ari yo nubwo nayo utayishingiraho cyane. Hymen ni agahu kaba gapfutse umwenge w’igitsina cy’umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina. Abantu benshi bakunda kwibeshya ko iyo […]
Inkuru yari yasakaye ko umuhanzi Jackie Chandiru yitabye Imana
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, nibwo inkuru zacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko umuhanzi ukomoka muri Uganda, Jackie Chandiru yitabye Imana, aya makuru yanyomojwe n’umujyanama we (manager). Julie, manager wa Jackie yatangaje ko umukiriya we ameze neza ibyatangajwe ari ibihuha byambaye ubusa. Yagize ati: “ Ntabwo ari ukuri, ni […]
Ikinyarwanda, Ntibavuga Bavuga: ku nka n’amata
Ikinyarwanda ni ururimi rwihagije ku nkoranyamagambo ndetse kikagira n’umwihariko w’inshoberamahanga cyane cyane ku bintu umuco wahaga agaciro. Nubwo akenshi dusanga hari amagambo y’amatirano aturuka mu zindi ndimi, aho wumva akenshi mu mbwirwaruhame umuntu utazi icyongereza n’igifaransa nawe yifashisha impuguke muri izo ndimi z’uruzungu kugirango abashe kumva ibivuzwe Muri iyi nkuru twifuje ko twaganira ku Kinyarwanda […]
Nyagatare: Umusore atunzwe n’ igicugutu nyuma y’igihe kirekire yarazengerejwe n’ubukene
Iradukunda Nikodemu,ni umusore ufite imyaka 20,atuye mu karere ka Nyagatare,umurenge wa karama,akagari ka gikagati,mu mudugudu wa Bigega atunzwe n’akazi kubucuruzi afashwamo n’icyigare bita igisuguma (igicugutu) yatangiye mu 2012. Ngo kuba yiga mu ishyuri ryisumbuye rya G.s .Gikagati mu mwaka wa kabiri, abikesha igisuguma,kuko kimufasha mu gukora ubucuruzi bwe ,bwo kumworohereza ubwikorezi ndetse no kwiga. Ubwo […]
Perezida Raul Castro aravuga ko hari ibindi bigenza Amerika mu gihugu cye
Perezida Raul Castro wa Cuba yaburiye abaturage b’igihugu cye kuri uyu wa Gatandatu ababwira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje kurandura impinduramatwara za gisosiyalisiti za Cuba nubwo ngo ibihugu byombi bigeregeza kubyutsa umubano na perezida Obama akaba aheruka kubasura, yongeraho ko ishyaka rimwe rukumbi rya gikomunisiti ari ryo ryarinda izi mpinduramatwara bagezeho. Perezida Castro […]
Sudani y’Epfo yasinye amasezerano ayinjiza muri EAC
Igihugu cya Sudani y’Epfo cyabaye umunyamuryango wa EAC ku mugaragaro nyuma yo kubonana kwa perezida Salva Kiir na Chairman wa EAC, perezida John Pombe Magufuli bagashyira umukono ku masezerano yo kwinjiza iki gihugu mu muryango. Abakuru b’ibihugu byombi babanje kubonana kuwa Gatanu i Dar es Salaam baraganira mbere y’uko bucya kuwa Gatandatu tariki 16 Mata […]
Ku myaka 55 y’amavuko, yarashwe ashinjwa amarozi
Ni umugabo witwaga Fidèle Nibizi w’imyaka 55 y’amavuko, wari utuye muri komine Buganda, intara ya Cibitoke ho mu Burundi, uyu mugabo akaba yarishwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata, nyuma y’igihe kirekire avugwaho amarozi. Mu gihe inzego z’ubuyobozi zivuga ko zatangiye iperereza ku rupfu rwe, bitangazwa ko yarashwe n’abantu bataramenyekana, bamurasa mu ijoro saa […]
Nyuma yo kuzahazwa n’uburwayi, Eddy Kenzo ashobora guhagarika umuziki
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda, aravuga ko icyamamare Eddy Kenzo agiye guhagarika umuziki akita ku buzima bwe bwite bwugarijwe n’indwara itaramenyekana. Ibi bije nyuma y’uko uyu muhanzi yagiye agaragara kwa muganga kenshi, ariko ntihamenyekane indwara iba yamwibasiye. Ibitaro bimwe uyu musore yagezemo, ngo haba haravumbuwe amakuru ko yaba yararwaye Thiphoid,akaba ari yo mpamvu akunze […]
Leon Mugesera ntiyemera igihano yahawe
Leon Mugesera, yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu aherutse guhabwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mugesera yahawe igihano n’urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2016 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko, yazanywe mu Rwanda mu 2012 […]
Kenya:Al Shabaab mu myiteguro yo kwinjiza abarwanyi bashya
Ibiro by’ubutasi muri Kenya (NIS) byamaze gutangaza ko Al Shabab iri mu myiteguro yo kwinjiza abandi barwanyi ku butaka bwa Kenya. Ibyo biro by’ubutasi bivuga ko uretse kuba uyu mutwe w’ibyihebe wari warigabije inkengero z’ Amajyaruguru ya Kenya, ngo ubu noneho yamaze kunoza umugambi wo kwigarurira n’agace ka Rift Valley ndetse na Nyanza. Ni muri […]
Jenoside ni umusaruro mubi w’imiyoborere mibisha yaranze u Rwanda – Minisitiri w’Intebe
“Nagirango mbibutse ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro mubi wavuye ku miyoborere mibisha yaranze ubutegetsi bw’u Rwanda, kuva ku ngoma y’Abakoloni kugeza ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri” . Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa 15 Mata, 2016 mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryabereye ku biro bye ku Kimihurura, rigahuza […]
Abasore babiri bo mu muryango umwe bishe ba se babaziza amarozi
Abasore babiri bo mu muryango umwe bishe ba se babicishije imihoro mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu ahitwa Buba, muri chefferie ya Walendu Pisti ho mu Ntara ya Djugu yahoze ari Ituri. Abayobozi bo muri aka gace batanze aya makuru bakaba bavuga ko aba basore bishe ba se babashinjaga kuba abarozi. Nk’uko bitangazwa […]
Batatu bafunze bazira kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge
Abafashwe ni abitwa Manirarora Damascene na Bahati Justin bafashwe ku italiki ya 14 Mata bafatirwa mu turere twa Kirehe na Nyamagabe mu gihe uwitwa Nshimiyimana Moise yafashwe ku italiki ya 13 Mata mu karere ka Muhanga. Manirarora yafatiwe mu kagari ka Cyunuzi ko mu murenge wa Gasake, mu karere ka Kirehe afashwe n’aba DASSO bamaze […]
FDLR iracyekwaho kugaba ikindi gitero mu Rwanda
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 rishyira kuwa 16 Mata abantu bitwaje ibirwaniro baraye bagabye igitero kuri station ya polisi iri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi, baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bikekwa ko abateye ari abo mu mutwe wa FDLR nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo […]