Inyeshyamba 6 za FDLR zarishwe, 25 zirafatwa naho 24 zishyikiriza MONUSCO

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kiratangaza ko cyivuganye inyeshyamba 20 mu bikorwa bya Sokola II byakozwe muri uku kwezi gushize kwa Kanama. Imibare itangwa n’ingabo ikaba ivuga ko muri izo nyeshyamba harimo 6 za FDLR, izindi 14 zikava mu yindi mitwe y’Abanyekongo. Ibi bikorwa kandi ngo byanatumye FARDC ita muri yombi inyeshyamba 25 […]

Burera: Hatangiye kubakwa Kaminuza izatwara miliyoni 150 z’amadorali

Burera hatangiye kubakwa Kaminuza izatwara miriyoni 150 z’amadorali. Mu ntara y’amajyaruguru hatangiye imirimo yo kubaka kaminuza y’ubuzima mu Rwanda mu karere ka burera nkuko byatangajwe na guverineri w’iyi ntara Bosenibamwe Aime. Guverneri yabitangaje mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi mu cyumweru gishize aho yavuze ko iyubakwa rya kaminuza bemerewe na perezida wa Paul Kagame […]

Umwana w’imyaka 5 n’uw’imyaka 3 bibye imodoka y’iwabo barayitwara mbere yo kugonga

Abana babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uw’imyaka 3 n’undi w’imyaka 5, batangiye gukorwaho iperereza n’’igipolisi nyuma y’uko aba bana bibye imodoka y’iwabo barangiza bakayigongesha nk’uko igipolisi cyo muri Washington cyabitangaje. Igipolisi gishinzwe umutekano mu muhanda kivuga ko aba bana bashakaga kujya gusura nyirakuru nta muntu babwiye kuwa kabiri ushize nka saa tanu […]

Nigeria: Umugabo w’imyaka 30 afunzwe azira kwita imbwa ye amazina ya perezida

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi ashinjwa kwita imbwa ye izina risa nk’irya perezida w’igihugu nk’uko igipolisi cyo muri iki gihugu cyabitangaje. Igipolisi cyo muri Ogun kivuga ko cyataye muri yombi umugabo w’imyaka 30 witwa Joe Fortemose Chinakwe, nyuma yo gushinjwa kwita imbwa ye izina rya Muhammadu Buhari, perezida wa Nigeria. Mu […]

Nyuma yo gusura u Rwanda, Perezida wa Bénin yakuriyeho Abanyafurika VISA

Nyuma y’ urugendo rw’ amasaha 48 aherutse kugirira mu Rwanda, Perezida wa BĂ©nin, Patrice Guillaume Athanase Talon yatangaje ko nta munyafurika uzongera kwishyuzwa VISA yinjira muri icyo gihugu. Perezida wa BĂ©nin afashe iki cyemezo akurikije urugero rwa Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame wavanyeho gahunda yo kwaka Abanyafurika VISA kugira ngo binjire ku butaka bw’ […]

Amayobera: Dr. Gen. Ben Karenzi yaba ari mu gihome?

Dr Ben Karenzi wigeze kuyobora Ibitaro bya Gisirikare bya kanombe ngo yaba amaze ukwezi gusaga muri gereza yo ku Mulindi afunze nta byaha bizwi akurikiranweho. Brigadier General (Rtd) Dr. Ben Karenzi yasezerewe mu gisirikare cya RDF mu mwaka w’ i 2015 mu buryo bwemewe nyuma y’ igihe kinini yari amaze akora mu ishami ry’ ubuvuzi […]

Nyuma y’igihe yihishe uwari umukuru w’igipolisi muri Kampala yagejejwe mu rukiko

Nyuma y’igihe yihishe hatazwi aho aherereye uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda muri Kampala, ASP Aaron Baguma kuri uyu wa 06 Nzeri 2016 yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Buganda ari kumwe na bagenzi be bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi. Uyu mugabo wari umaze iminsi ashakishwa, yageze mu rukiko mu mapingu nka saa tatu za mu gitondo yambaye ikoti […]

Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu cyahagurukije intumwa za rubanda zo muri EALA

Inteko Nshingamategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA iri kwiga umushinga w’itegeko ryo kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibihano kubakora ubwo bucuruzi ndetse n’ibigo bimwe na bimwe bifasha cyangwa bigahishira abakora ubu bucuruzi. Abadepite 3 b’abanyarwanda bo muri EALA, Nyirahabineza Valerie, Martin Ngoga na Bazivamo Christophe babonanye n’inzobere zo mu bigo bitandukanye kugirango batange ibitekerezo ku mategeko yo […]

Amagambo ashingiye ku ivanguraruhu ashobora gutuma ategukana ikamba rya Miss DRC 2016

Mu gihe i Kinshasa, ku italiki 10 Nzeli 2016, hateganyijwe umuhango wo kuzatora nyampinga 2016, umwe mu bahatanira uyu mwanya Dorcas Dienda yavugiye mu ruhame ko umuzungu afite ubwenge kurusha umwirabura. Abakurikiranira hafi amakuru atambuka ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko iyi mvugo ya Dorcas Dienda ari ikosa rikomeye ry’ umwaka ndetse akaba agomba kubiryozwa. Mu […]

Rwamagana: Gitifu w’akagari arashinjwa kujujubya abaturage

Abaturage bo mu kagari ka Nsinda, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana barijujutira umuyobozi w’aka kagari bashinja kubafunga bya hato na hato. Amakuru yageraga ku kinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru kuri uyu wa mbere taliki 5 Nzeri 2016 yavugaga ko abaturage bo mu Kagali ka Nsinda bamerewe nabi n’umuyobozi wako Kagali witwa Dukuzumuremyi Donatha abafunga. […]

Cristiano Ronaldo ashobora kwerekeza muri Fc Barcelona

Icyamamare muri Ruhago Cristiano Ronald ngo ashobora kwerekeza muri Fc Barcelona igihe amasezerano ye azaba arangiye muri Real Madrid asanzwe akinira. Figo yavuze ibi nyuma yo kubona ubuhanga Cristiano afite abona ngo ahuje imbaraga n’abasore bakinira Barca nta zindi kipe zajya ziyihangara kabone ngo n’ubwo izibigerageza ari mbarwa. Igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu Burayi Ronaldo […]

1960-1994 : Uko Guverinoma zabaye mu Rwanda zagiye zikurikirana

Muri Leta zitandukanye zabayeho mu Rwanda kuva kuya mbere yashyizweho na Gregoire Kayibanda yo kuwa 26 ukwakira 1960 kugeza kuri Guverinoma y´Abatabazi yashyizweho na Sindikubwabo Theodore taliki ya 08 Mata 1994 Leta yashyizweho na Gregoire Kayibanda yo kuwa 26 ukwakira 1960 1. Ministri w’Intebe :Gr. Kayibanda 2. Ministri w’Uburezi : Gr. Kayibanda Sekreteri wa Leta […]

MC Mahoni Boni asanga abaraperi bo mu Rwanda bamaze gukora 5% gusa

Umuhanzi MC Mahoni Boni wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda mu myaka ya za 2005 aravuga ko abahanzi bakora iyi njyana mu Rwanda ntaho baragera akabagira inama yo gukorera hamwe no gufashanya niba bashaka gutera imbere. Uyu muhanzi akaba anabwira abakunze ibihangano bye ko ari muri studio yitegura kuba indirimbo nshya vuba aha. […]

Dore aho abakire batandukaniye n’abakene mu mitekerereze y’ubukungu

Abahanga mu bukungu bavuga abakire n’abakene bakunze kugira imitekerereze ihabanye kuko niyo ubusanzwe umukire adasanzwe afite ubumenyi bwo yize mu ishuri akenshi ngo iyo abonye amafaranga ahindura urwego rw’imitekerereze mu gihe umukene usanga aguma ku rwego rumwe. Mu gihe umukire akoresha amafaranga ye mu mishinga ibyara inyungu igihe cyose abonye inyungu cyangwa ubundi bushobozi, ufite […]

Arashaka umukunzi w'umukobwa ariko utanywa inzoga

Muraho bavandimwe ! nanjye nje nshaka umukunzi w’umukobwa utarengeje imyaka 24-30ans kuba yiyumva mo ko ashaka gushinga uruko kuko nanjye ndabishaka kuba yarize cg atararangije ariko azi gusoma no kwandika kuba azi kubana nabandi kuba atanywa inzoga byaba ari akarushu. Uwumva yiteguye ya nyandikira kuri Message kuri kuri Whatzap 0722035799,0783035799 tukavugana tukaganira ibindi bikenewe! murakoze […]

Burundi: Babiri barimo uwari umubitsi w’ibitaro bishwe barashwe

Anselme Niyorugira, wari umubitsi w’Ibitaro bya Mpanda mu Ntara ya Bubanza mu burengerazuba bw’u Burundi, na Innocent Busoni wari umucuruzi, bishwe barashwe n’abantu bitwaje intwaro. Ibi byabereye ahitwa Nyamabere ku Cyumweru, itariki 04 Nzeri ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo abantu bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa pistols bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota […]

Rwanda/Burundi : Umwuka mubi ugiye gutuma abaperezida ba EAC bahurira i Dar Es Salaam

Abaperezida b’ ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ u Burasizuba (EAC) bazahurira mu nama idasanzwe izabera i Dar Es Salaam muri Tanzania ku italiki ya 8 Nzeli 2016. Iyi nama idasanzwe ibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje gufata intera ndende hagati y’ ibihugu by’ u Rwanda n’ u Burundi, ibyo bikaba byatuma habaho gukozanyaho ku […]

RDC: Abasivili babiri baguye mu mirwano yahuje FARDC n’inyeshyamba

Abantu babiri kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Nzeri, baguye mu mirwano yahuje kuva ku Cyumweru ingabo za leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Mazembe mu biturage bitandukanye byo muri Teritwari ya Walikale. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile ya Buleusa, aravuga ko abantu babiri bishwe ari abasivili. Uwa […]

Bimwe mu bituma ibitaramo by’abahanzi nyarwanda bititabirwa byashyize biramenyekana

Uko iminsi igenda isimburanwa ni nako umuziki wo mu Rwanda ugenda wiyongera ndetse n’abahanzi bakiyongera ariko ugasanga ibitaramo bititabirwa ariko ugasanga biterwa n’ibintu bitandukanye ndetse igihe bikomeje kwiyongera nta kizereko umuziki uzazamuka. Abasesenguzi mu muziki nyarwanda ndetse n’abakunzi bawo,bavuga ko impamvu nyamukuru ibitaramo bititabirwa ugereranyije n’imyaka ishize, ahanini ngo usanga ari ukutabyamamaza cyane ngo Abanyarwanda […]

EGNOS, uburyo bushya buzajya bukoreshwa mu kugenzura indege za gisivile mu kirere

Mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo bushya bwo kuyobora no kugenzura ingendo zo mu kirere ku ndege za gisivile , uburyo bwitezweho kuzongera ubuziranenge bwo kugenzura indege zagisivile ikoranabuhanga. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za Gisivile Rwanda Civil Aviation Authority, ku bufatanye n’ibihugu byo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba EAC ndetse n’ibihugu byo mu muryango ugamije iterambere […]

Urupfu rwa Afsa Mossi rushobora gutuma Loni yohereza ingabo mu Burundi

Inteko Nshingamategeko y’ Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ i Burasirazuba (EAC) yatoye komisiyo y’ abadepite bagiye kwiga ku bibazo bya politiki byatumye u Burundi bukomeje kwinjira mu icuraburindi ndetse n’ uruhare rw’ uyu muryango n’ Umuryango Mpuzamahanga byagize mu gukemura ibi bibazo. Mu rusange iyi komisiyo yahawe inshingano yo kwiga ku ngingo 13 ikazatanga […]

Gabon: Minisitiri w’ubutabera yeguye ku mirimo ye

Minisitiri w’ubutabera wa Gabon, Seraphin Moundounga, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Mbere ashinja guverinoma kutagira icyo ikora ku mvururu zakurikiye itangazo ry’ibyavuye mu matora. Avugana na RFI, minisitiri Moundounga yagize ati: “ Nyuma yo gusanga guverinoma itari gusubiza impungenge zo kuba hakenewe amahoro no gukomeza demokarasi, mfashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo yanjye […]

Kigali: Yatawe muri yombi azira kwiyita umupolisi wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wari umaze igihe arya amafaranga y’abaturage yiyita umupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akaba yarababeshyaga ko yabafasha kwandikisha impushya zo gutwara ibinyabiziga mu gihe bamuhaye amafaranga runaka. Uwafashwe yitwa Mpaka Eric. Yafashwe tariki ya 27 Kanama 2016 nyuma y’uko hari bamwe mu baturage […]