Brésil: Havumbuwe inzoka ipima 400kgs

Inzoka yo mu bwoko bwa anaconda yabonwe mu gihugu cya BrĂ©sil, ikaba ipima ibiro 400 n’uburebure bwa metero 10 ndetse n’umuzenguruko wa metero 1. Iyi nzoka yatangaje benshi, yabonwe ahantu hubakwaga mu gace ka Altamira (BrĂ©sil) benshi bakaba byabateye urujijo rw’aho yari yaturutse. Nyuma yo kubona iyi nzoka, ngo abakozi bubakaga bahise bakwira imishwaro bagaruka […]

Muhanga: Abiga imyuga batangiye kuyibyaza umusaruro batararangiza amasomo

Abanyeshuri biga ubumenyingiro ku kigo cy’amashuri cyitiriwe Viyeko mu Karere bavuga ko mu ibyo biga babibyaza umusaruro mu biruhuko. Rukundo Placide, wiga mu mwaka wa gatanu ishami ry’ubwubatsi avuga ko akazi ko mu biruhuko ngo gatuma bigirira icyizere cy’uko nibarangiza amashuri bazihangira imirimo, kuko ngo bari bamenyereye abanyamahanga n’abandi baturutse kure y’iwabo ari bo bakora […]

Dore uburyo wakoresha usaba imbabazi uwo mwashakanye agahita akubabarira

Nkuko ntazibana zidakomanya amahembe, bibaho ko abashakanye bashyamirana ariko hakabaho uburyo uwakosheje yemera guca bugufi agasaba mu genzi we imbabazi bagasugira bagasagamba bakagera ku iterambere rirambye. Muri uko gufata icyemezo cyo gusaba imbabazi hari intambwe runaka bigomba gucamo ufite amakosa agomba gusabamo imbabazi agahita ababarirwa ataziguha ukamenya ko harimo urwikekwe cyangwa atakwiyumvamo. Kuratira abandi uwo […]

Ni mpamba ki umuhanzi Pedro Someone yaba avanye mu itorero “Indatabigwi”?

Pedro Someone, umwe mu bahanzi bamaze iminsi 10 mu itorero “Indatabigwi2”, avuga ko hari byinshi akuyeyo by’umwihariko akaba ashima Leta y’u Rwanda yashishoje ikabona ko baba bakeneye kujya mu itorero. Aganira na Bwiza.com, Pedro yavuze ko ubu yabaye Intore yuzuye, ati: “ ubu mfite impamba, muri iri torero nungutse byinshi byiyongera kuri bike nari mfite […]

U Rwanda rwahaye amahirwe impunzi yo kwirwanaho ziteza imbere

Leta y’u Rwanda yahaye impunzi uburenganzira bwo kugira icyo zikora mu rwego rwo kuzorohereza ntizitegereze imfashanyo zihabwa ahubwo zikajya zizigezwaho nazo ubwazo hari icyo zakoze kiziteza imbere. Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga umushinga w’imyaka 4 ugamije guha impunzi ziri mu Rwanda amahirwe yo gukora ibikorwa biziteza imbere. Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura n’impunzi, Mukantabana Seraphine, […]

Sam Allardyce watozaga ikipe y’Ubwongereza muri Ruhago yahambirijwe

Nyuma y’amezi atatu Sam Allardyce yeguriwe ikipe y’igihugu cy’ubwongereza nk’umutoza, yirukanywe ndetse ahabwa igihe ntarengwa cyo kwerekeza iwe mu rugo. Uyu mutoza yirukanywe nyuma yo gufatwa amajwi abwira umukuru wa Kompanyi imwe ko ashobora kwifashisha izina afite bagafatanya kurya amafaranga ava mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi. Sam yafashwe amaze gusinyira ibihumbi 400 by’amapawundi n’iyo kompanyi ngo […]

Leopold Munyakazi ukekwaho ibyaha bya jenoside yoherejwe mu Rwanda

Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje mu Rwanda Leopold Munyeshyaka ngo aburanishwe ku byaha akekwaho ko yakoze muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba ateganyijwe kugera ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa gatatu 28 Nzeri 2016. Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Richard muhumuza yatangaje ko Munyakazi ufatwa nka ruharwa mu gushyira mu bikorwa jenoside, ashyikirizwa ubutegetsi […]

Itangazamakuru mu Rwanda, umwuga wagiye ukura nk'isabune kuva kera

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagize amahirwe yo kugira impinduramatwara rusange yabashije kwera imbuto ifatika mu gihe usanga hari amahanga yatakaje igihe ahirimbanira ukwigobotora imigozi y’ibibazo yabaga iboshye benshi ariko bigasoza ibyo baharaniye batabigezeho! Impinduramatwara y’u Rwanda kandi kabishywe inatanze umusaruro ni mu gihe kuko nubwo hari uwabyumva ukundi gutandukanye n’ukwanjye ariko yagize ibitambo […]

Umusore ashobora kwiyahura nyuma yo gusambana na Nyirasenge

Umusore utarifuje ko amazina ye atangazwa ashobora kwiyahura nyuma y’uko asambanye na Nyirasenge bimutunguye ubwo bajyaga gusura Se wabo w’uyu musore wari utuye mu kandi gace bahana imbibi. Uyu musore mu buhamya yatanze anasaba abantu kumuha inama , yavuze ko ubwo yajyanaga na Nyirasenge gusura Se wabo utuye mu gace ka Nakuru muri Kenya,bageze mu […]

“Agasuzuguro no kuryanisha inzego z’umutekano” ni ibyo Gen Niyombare yashinjaga Nkurunziza

Ari kuri mikoro z’imwe muri radiyo zakoreraga mu gihugu cy’u Burundi, Gen Niyombare yashinjaga Perezida Nkurunziza agasuzuguro ndetse no gushaka kuryanisha abashinzwe inzego z’umutekano. Ibi yabitangaje ku wa 13 Gicurasi 2015, ubwo yatangazaga ko afatanyije na bagenzi be bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza wari uri mu nama muri Tanzaniya. Yicaye imbere ya mikoro, inyuma ye […]

Sobanukirwa n’imikorere y’Ubudehe kuva mbere na nyuma y’abakoroni

Ubusanzwe igikorwa cy’Ubudehe Leta y’ u Rwanda yimirije imbere yahozeho kuva na mbere mu gihe cy’ingoma ya Cyami, gusa abakoroni bakimara kugera mu gihugu icyo gikorwa cyabaye nk’igikendera. Ubundi Ubudehe cyari igikorwa cyo gushyira hamwe kw’Abanyarwanda mu kuzamurana by’umwihariko mu buhinzi, aho umuhinzi yengaga amarwa cyangwa ubundi bwoko bw’inzoga runaka agatumira bagenzi be bakaza kumuha […]

Abaturiye urwibutso rwa Murambi basobanuriwe inyungu zo kwandikwa muri UNESCO

Mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kwita ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Kuwa 26 Nzeri 2016 abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bo ku Rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe bifatanyije n’abaturage batuye mu mudugudu wa Murambi. Uwo muganda wari ugamije gtunganya no gusukura ubusitani bw’urwo rwibutso, wabaye umwanya mwiza wo gusobanurira […]

Leta y’u Rwanda yihanganishije Israel nyuma y’urupfu rwa Shimon Peres wayibereye Perezida

Leta y’u Rwanda yagaragaje agahinda ndetse no kwihanganisha Israel nyuma y’urupfu rwa Shimon Peres wabaye perezida w’iki gihugu kuva mu 2007 kugeza 2014. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yagize ati: “ Dutewe agahinda kandi twifatanyije na Israel, umuryango n’inshuti nyinshi za Shimon Peres; inararibonye yitabye Imana ”. […]

Undi munyamakuru yishwe arashwe i Mogadishu muri Somalia

Abdiaziz Ali Haji wari umunyamakuru wa radiyo ikorera mu gihugu cya Somaliya yitwa Shabelle yarashwe n’abantu bataramenyekana bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa pisitoli kuwa 27 Nzeri 2016 ahita yitaba Imana. Umuyobozi wa radiyo Shabelle uyu munyamakuru yakoragaho witwa Abukar Sheikh yatangarije Reuters ko abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bamwishe ku mugoroba wo kuwa kabiri, amakuru […]

Kigali: DASSO wafatanye mu mashati n’umugore w’umuzunguzayi, yahanishijwe kwirukanwa

Nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ushinzwe umutekano (DASSO) yafatanye mu mashati n’umugore wacuruzaga bitemewe(umuzunguzayi) by’umwihariko bikagaragara agerageza kumukubita umugeri w’agatuza, kuri ubu yafatiwe igihano cyo kwirukanwa. Ababonye imirwano iba hagati y’uwo mugore na DASSO, batangaje ko yari yasabye uyu mugore kuva aho akagenda akareka gukomeza gucururiza mu muhanda, undi akagenda akongera akagaruka. Uku kutumvikana […]

Abasirikare bakuru bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zambia mu rugendo shuri mu Rwanda

Itsinada rigizwe na ba Ofisiye Bakuru 23 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu gihugu cya Zambia (Zambian Defence Services Command and Staff College), bari mu rugendoshuri rw’cyumweru kimwe mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko. Iryo tsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’iryo shuri, Brig Gen Sitali Denis Alibizwi, bageze mu Rwanda ku itariki ya 24 Nzeri […]

Amapaki 5, 700 y’itabi ry’iryiganano yafashwe mu ntara y’Amajyepfo

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Muhanga na Huye, ifatanyije n’ishami rishinzwe imiti muri utu turere, ku wa 26 Nzeri yafashe amapaki 5, 700 y’itabi ry’iryiganano ritujuje ibisabwa na Minisiteri y’ubuzima birimo inyandiko ziburira zivuga ububi bwaryo. Iryo tabi ririmo amapaki 5394 yafatiwe mu maduka y’abagabo babiri mu kagari ka Gahogo, ho mu murenge wa […]

Shimon Peres wabaye perezida wa Israheli yitabye Imana ku myaka 93

Shimon Peres wabaye perezida wa Israheli akanatwara igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yitabye Imana i Tel Aviv kuri uyu wa 28 Nzeri 2016 nyuma yo kujyanwa mu bitaro igitaraganya mu byumweru bibiri bishize. Nyakwigendera Peres afatwa nk’imirimbanyi yagize uruhare mu kubaka igihugu cya Israheli kikaba igihugu gitinyitse kandi cyiyubashye haba mu rwego rwa politiki n’ubukungu kuva […]

Babiri bakekwaho gucuruza abantu bafatiwe muri Gicumbi

Umugabo n’umugore we bakekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’abantu bafatiwe ku mupaka wa Gatuna, mu karere ka Gicumbi bagerageza kujyana abakobwa babiri muri Uganda. Christian Mandevu n’umugore we witwa Elizabeth Birori ni bo bakurikiranweho iki cyaha, bakaba barafashwe ku wa 26 Nzeri, ahagana saa sita z’ijoro bagerageza kujyana abo bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 16 […]