U Bufaransa busa n’ubufite inyungu mu guhora bushinja u Rwanda. Min Busingye

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yavuze ko leta y’u Bufaransa ishobora kuba ifite inyungu mu guhora ikingira ikibaba abashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no guhora burushinja amakosa. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na minisitiri Busingye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru jeunafrique kuri uyu wa 26 Ukuboza 2016 ubwo cyamubazaga ku bijyanye […]

Uganda: Abakinnyi basaga 30 barohamye mu mazi bari mu bwato barapfa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2016, ubwato bwari butwaye abantu bagera kuri 30 bo mu gihugu cya Uganda biganjemo ikipe y’abakinnyi, abayobozi n’abatyerankunga babo bwarohamye mu kiyaga cya Albert hakaba hari impungenge ko bose bahasize ubuzima. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru dukesha bimwe mu bitangazamakuru byo muri kiriya gihugu avuga ko abakinnyi basaga 21 […]

Premier League: Dore uko imikino iri gukurikirana guhera ku munsi wa 18 witezweho imikino myinshi

Mu gihe shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza isigaje iminsi micye ngo irangire, kuri uyu wa mbere hateganyijwe imikino igera ku 10, undi mukino usoza irushanwa ukazakinwa kuwa gatatu tariki ya 28 Ukuboza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu gihe mu bindi bihugu hari kwizihizwa umunsi w’ikiruhuko, bitandukanye cyane no mu gihugu cy’u Bwongereza aho kuri uyu wa […]

Ibintu 5 uzitondera ukora imibonano mpuzabitsina ku munsi wa mariage

Uretse ingeso mbi zateye ubu zo gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga nuwo muzabana, ubundi bisanzwe bizwi ko ku munsi mwashyingiranwe ari nabwo hakorwa bwa mbere imibonano mpuzabitsina, byemewe n’Imana yabahaye umugisha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuri uyu munsi rero nk’umusore n’inkumi baba basezeranye kubana akaramata hari ibyo baba bagomba kwitondera mu gihe barimo gukora imibonano bwa […]

Somalia: Intagondwa za Al Shabab zivuganye umushinjacyaha

Intagondwa zo mu mutwe wa Al Shabab zarashe zica umushinjacyaha mu rukiko rwa gisirikare mu ntara ya Somalia yigenga bicagase yitwa Puntland kuri iki Cyumweru nk’uko byemejwe n’ababibonye ndetse n’abayobozi. Abarwanyi ba Al Shabab ngo baba bafite gahunda yo kwirukana ingabo za Afurika Yunze Ubumwe zigakuraho guverinoma, zigatangiza kugendera ku matwara ya kisilamu muri iki […]

Babiri batawe muri yombi bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Abagabo babiri bafunzwe bakekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko; ibi bikaba byarabaye mu mpera z’icyumweru turangije. Abafungiwe iki cyaha ni Nsabimana Theogene na Kayitani Semakuba. Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) […]

Gahunda y’ibiruhuko mu nzu ndangamurage yasize abana biyemeje kugaruka ku muco

Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda yasabye abanyarwanda biganjemo abakiri bato guha agaciro umuco gakondo w’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi minisitiri wa MINISPOC, Uwacu Julienne yabitangaje ubwo yasozaga amahugurwa y’ibyumweru bibiri yiswe “Ibiruhuko mu nzu ndangamurage” yari agamije gufasha abana bo mu kigero cy’ingimbi kwiga umuco nyarwanda, […]

Burundi: Abasirikare bane bashinjwa kwica Depite Hafsa Mossi bagiye gutangira kuburanishwa

Abantu bane bakurikiranweho kugira uruhare mu iyicwa rya nyakwigendera Depite Hafsa Mossi wari uhagarariye u Burundi mu Nteko ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), kuri uyu wa Kabiri baragezwa imbere y’urukiko Rukuru rwa Muramvya. Nyakwigendera Hafsa Mossi yishwe arashwe n’abagabo babiri bari bitwaje imbunda bahise bacikira mu modoka kuwa 13 Nyakanga 2016 ubwo yavaga […]

Ibihugu 6 by’Abarabu bitasoreshaga umusoro ku nyungu bigiye gutangira kuwusoresha

Ibihugu bitandatu by’Abarabu byo mu kigobe bitajjyaga byaka abaturage babyo umusoro ku nyungu bigiye gutangira kubasoresha. Akanama k’ubufatanye bw’ibi bihugu (The Gulf Cooperation Council) rihuje Arabia saoudite, Kuwait, Bahrain, Oman, Qatar n’Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu (UAE), byemeranyije gutangiza gusoresha umusoro ku nyungu bitewe n’ibibazo by’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’amafaranga ari kugenda mu bya […]

(Amafoto)-Umwalimu yisutseho mazutu aritwika ahima abacamanza

Umugabo witwa Sukhminder Singh Mann wo mu gihugu cy’u buhinde ubu ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yo kwigaragambya akisukaho mazutu akitweka ariko Polisi ikamuzimya atarakongoka. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugabo w’umwalimu yagaragaye mu muhanda yigaragambya na bagenzi be b’abalimu ubwo yavaga mu rukiko atanyuzwe n’ubusobanuro ahawe n’abacamanza ku kibazo cy’amasezerano y’akazi ko kwigisha yari amaze […]

Umufaransakazi ukuriye umuryango wita ku bana yashimutiwe muri Mali

Umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri leta ufasha abana bafite ibibazo by’imirire mibi yashimutiwe muri Gao ho mu majyaruguru ya Mali n’abantu bitwaje ibirwanisho mu ijoro rya Noheri. Sophie PĂ©tronin w’impuguke mu bijyanye n’imirire yabaga mu mujyi wa The kuva mu myaka ya 2000, akaba yari yaranarokotse irindi shimutwa mu 2012. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa yemeje […]

Abantu batatu nibo baguye mu mpanuka kuri Noheri — Polisi

Abantu batatu nibo bitabye Imana kuri Noheri bazize impanuka 2 zabaye nk’uko byatangajwe n’ubuvugizi bwa Polisi y’Igihugu. Mu mpanuka imwe yabereye Rukomo, umunyamaguru yapfuye nyuma yo kugongwa n’umumotari bivugwa ko yamunyuze hejuru mu gihe polisi ikomeje iperereza. Mu yindi mpanuka, abantu babiri babuze ubuzima nyuma y’impanuka ya moto na none yabereye ku Kamonyi mu gitondo […]

Nord Kivu-Abasivile 22 bishwe muri iyi week end

Ibibazo by’umutekano mucye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bikomeje kuba agatereranzamba aho muri iyi wikende dusoje abasivile basaga 22 bishwe n’ingabo bivugwa ko ari iza ADF Naru. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba barwanyi bamaze imyaka isaga 2 biganje mu ntara ya Kivu ya Ruguru n’utundi duce bihana imbibi batera ibibazo by’umutekano mucye byanimuye abatari bacye mu […]

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Umunyarwenya, Kansiime Kubiryaba Anne, uzwi ku izina rya “Anne Kansiime” kuri uyu munsi mukuru wa Noheli 25 Ukuboza 2016, yageneye ababyeyi be inzu yari amaze iminsi yubakisha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: “Yesu nyawe yavukiye mu muryango wanjye,iyi ni Noheli nziza by’umwihariko”. Kansiime ni umunyarwenya umaze kubaka izina muri aka […]

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo muri Pop, Michael George yitabye Imana

Uyu muhanzi witwa George Michael wo mu Bwongereza wamenyekanye cyane mu njyana ya Pop ndetse na Solo yitabye Imana kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016 azize urupfu rutunguranye. Nk’uko byatangajwe na Manager w’uyu muhanzi Michael Lippman, ngo uyu muhanzi bamusanze mu buriri aryamye yapfuye bivugwa ko yazize indwara y’umutima kuko nta n’igicurane yatakaga. Umuryango w’uyu […]

Umuterankunga utari witezwe mu gukusanya inkunga igenewe umuryango wa Maboneza

Igikorwa cyihariye cyo gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wa nyakwigendera Sana Maboneza, wari ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, kirakomeje kandi gikomeje kwitabirwa ku buryo cyanitabiriwe n’umuterankunga utaratekerezwaga. Ushinzwe gukusanya iyi nkunga kugeza ubu akaba amaze kwegeranya 17,282 by’Amadolari ya Amerika, harimo amadolari 730 yavuye muri ambasade y’u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye. Ikintu cyatunguranye hagendewe […]

U Rwanda rwungutse ba Noheli 30, rubura abantu batatu

Ku wa 25 Ukuboza, umunsi mukuru w’Abakirisitu bo ku isi yose baba bibuka ivuka rya Yesu Kristo umucunguzi, mu gihe mu Rwanda hizihizwaga uyu munsi, iki gihugu cyungutse abantu bagera kuri 30, akenshi abantu bavuka kuri uyu munsi bitwa ba Noheli. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habaruwe abana bagera kuri 30 bavutse […]

Mu butumwa bw’iminsi mikuru Perezida Kagame yasabye inzego z’umutekano guhora ziteguye

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Paul Kagame yageneye ubutumwa inzego z’umutekano zo zose mu Rwanda, inzego z’umutekeno mu Rwanda ziri mu byiciro bitandukanye ari byo Igisirikare, Igipolisi, DASSO, Inkeragutaba, n’Amarondo atandukanye, aba bose umukuru w’igihugu yabageneye ubutumwa bujyanye n’iminsi mikuru iri kwizihizwa mu gihu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ijambo rikubiyemo uburumwa bwa perezida Kagame ku nzego z’umutekano […]

Kicukiro: Umumotari yatawe muri yombi agerageza kugurisha moto itari iye

Umugabo witwa Munyaneza Ignace yatawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru dusoje agerageza kugurisha muto itariye yari yatijwe ngo atware abagebzi. Munyaneza w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro ubwo yashakaaga kugurisha iyimoto ifite pulake nimero RD472 yo mu bwoko mwa TVS ubu akaba afungiye kuri station ya Polisi […]