Perezida w’Itorero ry’Abametodisiti ku isi yasuye urwibutso rwa Gisozi agenera urubyiruko ubutumwa
Umuyobozi w’Itorero ry’Abametodisiti (Methodiste Libre) ku Isi, Bishop Dr Joab Lohara ari kumwe n’abayobozi b’iri torero mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017. Bishop Dr Joab Lohara yatangaje ko ababajwe n’ibyo yiboneye n’amaso ye ku buryo atabasha kubisobanura ndetse n’ ubwenge bwe […]
Umukobwa bivugwa ko yatewe inda na Diamond Platnumz yabyaye
Nyuma yo kuvugwaho guterwa inda n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, Hamissa Mobetto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ yatangaje ko yamaze kwibaruka imfura ye. Uyu mugore yakunze kuvugwaho ko inda yaratwite yayitewe n’umuhanzi Diamond, ariko uyu muhanzi akamaganira kure aya makuru. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Hamissa yatangaje ko ashimira Imana kuba yamufashije […]
Kenya : Babiri bamaze kugwa mu myigaragambyo yakurikiye amatora
Imvururu zirangwa n’imyigaragambyo zirakomeje muri Kenya, nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika, imibare igaragaza ko Uhuru Kenyatta wari usanzwe uyobora iki gihugu ari we uri imbere atsinze Raila Odinga bari bahanganye. Abashyigikiye Raila Odinga biraye mu mihanda batangira imyigaragambyo nyuma yuko atangaje ko aya matora yibwe. Kugeza ubu abantu babiri bamaze kuraswa na Polisi i […]
Rwamagana: Rucamwigugu w’imyaka 71 ashinja ubuyobozi kumutererana kandi atotezwa
Rucamwigugu Adolphe w’imyaka 71 utuye mu mudugudu wa Bigabiro mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, arashinja uwahoze ari umugore we, Mukandori Pascasie ndetse n’umuhungu wa bo kumutoteza no kumuhoza ku nkeke nyamara ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntibugire icyo bukora. Rucamwigugu Adolphe avuga ko yatandukanye na Mukandori Pascasie byemewe n’amategeko ariko […]
Uganda: Uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda yashimutiwe mu kabari
Uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda wasezerewe nyuma agahungira muri Uganda mu 2004 akurikiranweho ibyaha, yashimutiwe n’abantu bataramenyekana mu gihugu cya Uganda kuwa Gatandatu ushize, aho abamushimuse bamukuye mu kabari yari arimo kunyweramo ari kumwe n’inshuti. Igipolisi kiravuga ko kiri mu iperereza. Biravugwa ko uyu Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yatunzwe imbunda n’abagabo batatu bamusanze muri Bahas […]
Paul Kagame yatsindiye bidasubirwaho gukomeza kuyobora u Rwanda
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, ari we watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda. Yagize amajwi 98,79% , akurikirwa na Philippe Mpayimana wagize 0,73% na Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda agira 0,48%, nkuko Komisiyo y’Amatora yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017, […]
Yanteye inda arantoroka none abonye narabyaye ngo arashaka kureba umwana- Mbigenze nte?
Nakundanye n’umuhungu imyaka 3 kuva 2012-2015, hanyuma dupanga ubukwe dutangira processus yabwo yaje kuntera inda noneho Imaze ukwezi aza gufata irembo iwacu arangije nza kumubwira ko ntwite ansubiza ko nta kibazo,nyuma aza kugenda antorotse,yimuka iyo yari atuye i Gikondo,nta kintu dupfuye yewe ntano kuvugana nabi ndetse n’ibintu byose arabijyana iwabo hari ikibungo. Muri ibyo bintu […]
Sosiyeti Sivile ntigomba kuba nk’iya kera yabaga ari iyo gutera ingumi Leta- Prof Musahara
Prof Musahara Herman umwarimu mu ishuri ry’ubukungu rya kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi mu byerekeye uburezi no gutanga ibitekerezo kuri EDPRS III asanga Sosiyete Sivile ikwiye kwerekana uruhare rwayo mu gufasha leta kuzamura imibereho y’ abaturage by’umwihariko mu guhanga imirimo no kubahugura. Uru ruhare ngo igomba kurwerekana muri gahunda y’imbaturabukungu cy’icyiciro cya Gatatu(EDPRS III) izatangira […]
Nta Raila, nta mahoro – Ibyo abigaragambya muri Kenya mu myigaragambyo yadutse bari kuririmba
Kuri uyu wa Gatatu mu gihugu cya Kenya zahinduye imirishyo nyuma y’umunsi umwe amatora ya perezida abaye, aho mu murwa mukuru, Nairobi ndetse no mu bindi bice nka Kisumu mu masaha ya nyuma ya saa sita hatangiye ibikorwa by’imyigaragambyo by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamagana ibyavuye mu matora bavuga ko ” Nta Raila, nta mahoro “. [xyz-ihs […]
Karongi: WASAC iravugwaho kugonganisha akarere, abaturage n’Abafatanyabikorwa
Uko kutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage, ngo gushingiye ku bikorwa abafatanyabikorwa bashyiraho bagamije kugeza amazi meza ku baturage mu buryo bw’inkunga. Nyamara ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, kigahita gishyiraho konteri kigatangira kuyishyuza, abaturage bakabishinja Akarere. Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Ndayisaba Franà §ois asobanura ko atari bo bafata icyemezo cyo kwishyuza abaturage amazi baherewe ubuntu. Ahubwo […]
Ikibuga cy'indege cya Bugesera kizafasha mu kongera ubukungu bw'u Rwanda n'ubuhahirane-Kagame
Perezida Paul Kagame aremeza ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizagira uruhare mu kurushaho guhindura imibereho n’ubukungu bw’Abanyarwanda. Ibi akaba yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro, kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Kanama, imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege byitezwe ko izasozwa mu Ukuboza 2018. Perezida Kagame yari umwe mu bashyitsi bari bategerejwe mu Karere ka […]
Kacyiru: Umukozi wo mu rugo yamaze amezi 18 akubitwa amasinga afungiranye
Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, ari kuvurirwa kuri Isange One Stop Center ku Kacyiru, ibikomere yatewe na nyirabuja avuga ko yamaze amezi 18 amukubita amasinga y’amashanyarazi, imipira bavomesha amazi n’ibindi. Uyu mwana wahawe amazina ya Aline Mukamusoni, ngo akomoka mu karere ka Rulindo, akaba yarazanywe n’umuntu wari uje kumurangira akazi mu mujyi wa Kigali, wamujyanye […]
Haribazwa icyaba cyatandukanije Uncle Austin na Marina
Nyuma y’igihe kitageze no ku mwaka bakorana nk’umujyanama we mu bya muzika, Uncle Austin yatangaje ko imikoranire yarI afitanye n’umuhanzi Marina yahagaze, ubu yamaze kubona undi mujyanama mushya, harakibazwa icyihishe inyuma y’uku gutandukana. Amakuru agera kuri Bwiza.com, avuga ko imyitwarire idahwitse y’uyu muhanzi ari yo yaba itumye Uncle Austin areka inshingano yari afite kuri uyu […]
Uwiyitiriye Urwego rw' Umuvunyi yakatiwe imyaka 10 acibwa na miliyoni 5
Nduwimana AndrĂ© waregwaga ibyaha birimo kwiyitirira Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma igihano cy’imyaka 10 n’igice ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5. Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma ku wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2017, ryatangiye umucamanza asoma imyirondoro y’uregwa, incamake y’iby’Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho uregwa, ibyo abatangabuhamya batanze ndetse […]
Rutsiro: Uruganda rw’icyayi rwagombaga kujya rutunganya toni 75 ku munsi ubu rubona toni 15 gusa
Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro “Rutsiro Tea Factory” rwubatse mu Murenge Gihango mu Karere ka Rutsiro, arinaho rufite ubuso bunini buhinzeho icyayi cy’uruganda. Urwo ruganda rwubatswe ndetse runashyirwamo ibikoresho ku bushobozi bwo gutunganya toni 75 z’icyayi kibisi. Kuri ubu ariko ngo rubona hagati ya toni 10 na 15 zonyine. Ibice bimwe by’uru ruganda ntibirakoreshwa kubera umusaruro […]
Kenya :Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora akomeje gutsindwamo na Kenyatta
Uhuru Kenyatta wari usanzwe uyobora Kenya ari imbere mu majwi ari kubarurwa nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri iki gihugu, aho arusha Raila Odinga bahanganye amajwi asaga 10% mu amaze kubarurwa. Ayo matora yabaye ejo ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017 yari ahananishije abakandida 8, ariko bigaragara ko abahanganye ari babiri, ari […]
Uganda: Umuzungu ukomoka mu Budage yishwe n’abantu bataramenyekana
Umugabo w’Umudage wari ugeze mu zabukuru wari utuye mu Karere ka Buikwe muri Uganda, kuri uyu wa kabiri nyuma ya saa sita yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana baniba mu rugo rwe. Uyu musaza w’imyaka 70 w’Umudage wishwe ni uwitwa Remus Manifred wari umunyemari muri aka karere gaherereye hagati mu burasirazuba bwa Uganda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi w’igipolisi, […]